Categories
Abanyaroma

Abanyaroma 1

Indamutso

1 Ni jye Pawulo ubandikiye, jyewe umugaragu wa Kristo Yezu. Imana yampamagariye kuba Intumwa yayo, intoranyiriza kwamamaza Ubutumwa bwayo bwiza.

2 Ubwo Butumwa Imana yabusezeranye kuva mbere mu Byanditswe yatugeneye, itumye abahanuzi bayo.

3-4 Buvuga ibyerekeye Umwana wayo Yezu Kristo Umwami wacu. Ukurikije amasekuruza y’abantu akomoka kuri Dawidi, naho ukurikije ibya Mwuka Muziranenge, Imana yerekanye ko ari Umwana wayo, ikoresheje ububasha bwayo igihe imuzuye mu bapfuye.

5 Ku bw’uwo Imana yangiriye ubuntu ngo mbe Intumwa yayo, nemeze abo mu mahanga yose ibya Kristo kugira ngo bamwemere, bityo bamwumvire.

6 Namwe muri muri abo kuko Imana yabahamagaye ngo mube aba Yezu Kristo.

7 Ni mwe mwese nandikiye abakundwa n’Imana b’i Roma, abo yahamagariye kuba intore zayo. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n’amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.

Pawulo yifuza gusura abemera Kristo b’i Roma

8 Mbere na mbere ndashimira Imana yanjye ku bwa Yezu Kristo kubera mwe mwese, kuko kwemera Kristo kwanyu kwamamaye ku isi yose.

9 Imana nkorera n’umutima wanjye wose, namamaza Ubutumwa bwerekeye Umwana wayo, ni yo ntanzeho umugabo ko mpora mbazirikana

10 mu masengesho. Nyisaba ubudasiba ngo ubu ibe yampa uburyo bwo kuza iwanyu, bivuye ku bushake bwayo.

11 Mbega ukuntu nifuza kubabona, kugira ngo ngire impano ya Mwuka w’Imana mbagezaho yo kubakomeza!

12 Ndifuza kuba muri mwe ngo muterwe inkunga no kwemera Kristo kwanjye, nanjye nyiterwe n’ukwanyu.

13 Bavandimwe, sinabahisha ko kenshi nafashe umugambi wo kuza iwanyu, ariko kugeza ubu nkagira impamvu zibimbuza. Nifuzaga ko umurimo wanjye wakwera imbutoiwanyu, bityo nkaba nungutse abemera Kristo muri mwe kimwe no mu yandi mahanga nagezemo.

14 Koko nahawe inshingano yo kugeza Ubutumwa bwiza ku bantu bose, baba abasirimu cyangwa abanyamusozi, baba abanyabwenge cyangwa abaswa.

15 Ni cyo gituma nshaka namwe kubagezaho Ubutumwa bwiza, mwebwe abari i Roma.

Ububasha bw’Ubutumwa bwiza bw’Imana

16 Erega kwamamaza Ubutumwa bwiza ntibintera isoni, kuko ari bwo bubasha Imana ikoresha ngo ikize uwemera Kristo wese, uhereye ku Bayahudi ukageza no ku bandi.

17 Ubwo Butumwa ni bwo buhishura uburyo Imana iha abantu kuyitunganira babikesha kwemera Kristo, bigatuma bagenda barushaho kumwizera. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo “Utunganiye Imana abitewe no kuyizera azabaho”.

Abantu bose batsinzwe n’urubanza

18 Uhereye mu ijuru, Imana yahishuye uburakari iterwa n’ubugome bwose bw’abantu bayisuzugura bakagira nabi, bagapfukirana ukuri bitewe n’ubwo bugome bwabo.

19 Erega ibyo umuntu ashobora kumenya ku byerekeye Imana bimaze kubagaragarira, kuko Imana ubwayo yabibagaragarije!

20 Kuva isi yaremwa, ibitaboneka by’Imana – ni ukuvuga ububasha buhoraho bwayo n’ubumana bwayo – abantu babibona mu byo yaremye ku buryo busobanutse. Nta cyo rero bafite bakwireguza.

21 Nubwo bazi Imana, ntibayihaye ikuzo kandi ntibayishimiye nk’uko biyikwiye. Ahubwo ibitekerezo byabo byabaye imburamumaro, kandi ukujijwa kw’imitima yabo kwatumye bahera mu mwijima.

22 Barirase ngo ni abanyabwenge, nyamara babaye ibicucu.

23 Ikuzo ry’Imana idapfa bariguranye amashusho y’abantu bapfa, n’ay’inyoni n’ay’inyamaswa n’ay’ibikurura inda.

24 Ni yo mpamvu Imana yabaretse ngo biyandarike babitewe no kurarikira, bityo bagafatanya gutesha imibiri yabo agaciro.

25 Ukuri kw’Imana bakuguranye ibinyoma, maze baramya kandi bagakorera ibyaremwe babisimbuza Imana Rurema, ari iyo ikwiye gusingizwa iteka ryose. Amina.

26 Ni cyo gituma Imana yabaretse bakagengwa n’irari ritesha agaciro, bigeza aho abagore babo bakoresha imibiri yabo ku buryo bunyuranye n’ubwo yaremewe.

27 Abagabo na bo biba bityo bareka kubana n’abagore bashakanye uko Imana yabigennye, ahubwo barararikirana ubwabo bigeza aho bakora ibizira umugabo ku wundi, maze babona mu mibiri yabo ingaruka ikwiranye n’ubuyobe bwabo.

28 Bibwiraga ko atari ngombwa kumenyana n’Imana, ni cyo cyatumye na yo ibareka ngo bagire ibitekerezo bigoramye, bakore n’ibidakwiye.

29 Buzuye ubugome bw’uburyo bwose, hamwe n’ubugizi bwa nabi n’irari ry’ibintu n’urugomo. Bigwizamo ishyari n’ubwicanyi, amakimbirane n’ubutiriganya n’amatiku, gukwiza amagambo

30 no gusebanya. Ni abanzi b’Imana n’abanyagasuzuguro n’abirasi, barirarira bagahimba ibibi ntibumvire ababyeyi,

31 barangwaho ubujiji n’ubuhemu, ni indashoboka nta n’impuhwe bagira.

32 Bazi iteka ry’Imana rivuga ko ibyaha nk’ibyo bikwiye guhanishwa urupfu, nyamara ntibabikora gusa ahubwo banashima ababikora.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ROM/1-96deaed6438ddd75ec1a811e4c42bc69.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyaroma

Abanyaroma 2

Uko Imana ica imanza

1 Wowe uwo uri we wese wigira umucamanza w’abandi, nta cyo ufite wakwireguza.Erega igihe unegura abandi nawe uba wineguye, kubera ko ibyo bakora ari ibyo nawe ukora!

2 Koko kandi tuzi ko Imana icira urubanza abagenza batyo ishingiye ku kuri.

3 Ese wowe wigira umucamanza w’abakora bene ibyo kandi ukora nka bo, ukeka ko uzarokoka urubanza rw’Imana?

4 Cyangwa wirengagiza ineza yayo isesuye n’ubugwaneza n’ukwihangana kwayo? Mbese ntuzi ko ikugirira neza ityo kugira ngo wihane?

5 Ibiri amambu winangiye umutima, ntiwemera guhanwa. Ni cyo gituma urushaho kwikururira uburakari bw’Imana, kuri wa munsi izahishura imanza zayo zitabera.

6 Ubwo ni bwo izagirira umuntu wese ibikwiranye n’ibyo yakoze.

7 Abazaba baravunwe no gukora neza bagaharanira ikuzo n’icyubahiro no kudapfa, izabaha ubugingo buhoraho.

8 Naho abatera amahane bagahakana ukuri bakiyegurira ubugome, izabagirira umujinya n’uburakari.

9 Umugizi wa nabi uwo ari we wese azagubwaho n’amakuba n’ishavu, bibanzirize ku Bayahudi bigere no ku batari Abayahudi.

10 Naho abagiraneza bose bazahabwa ikuzo n’icyubahiro n’amahoro, bibanzirize ku Bayahudi bigere no ku batari Abayahudi,

11 kuko Imana ifata abantu bose kimwe.

12 Abacumura bose batazi Amategeko bazapfa batazize ayo mategeko, naho abacumura bose bazi ayo mategeko bazacirwa urubanza rushingiye kuri yo.

13 Koko rero abumva Amategeko si bo ntungane ku Mana, keretse abayakurikiza gusa.

14 Abanyamahanga ntibazi Amategeko, nyamara iyo bayumviye bayabwirijwe n’imitima yabo, baba bibereye itegeko ubwabo kandi nta mategeko basanganywe.

15 Bityo ibikorwa byabo byerekana ko amategeko y’Imana yanditswe mu mitima yabo, n’imitima yabo na yo irabihamya, kimwe n’ibitekerezo byabo bibabwira biti: “Wakoze nabi”, cyangwa biti: “Wakoze neza”.

16 Ni ko bizamera ku munsi Imana izaca urubanza rw’ibihishwe mu mitima y’abantu ikoresheje Kristo Yezu – ni na ko Ubutumwa bwiza nahawe bubyemeza.

Abayahudi barenga ku mategeko y’Imana

17 Noneho wowe witwa Umuyahudi, wishingikiriza ku Mategeko kandi ukarata Imana yawe,

18 uzi icyo Imana ishaka kandi wigishijwe n’Amategeko yayo guhitamo ibyiza.

19 Wowe wemeza ko uri umurandasi w’impumyi n’urumuri ruboneshereza abari mu mwijima,

20 ukaba n’umwigisha w’injiji n’umwarimu w’abana, uzi ko muri ayo Mategeko ufite ubumenyi n’ukuri nya byo.

21 None se ubwo bimeze bityo, kuki wigisha abandi ntiwiyigishe? Ubuzanya kwiba kandi ukiba!

22 Ubwiriza kudasambana kandi ugasambana! Uvuga ko wanga ibigirwamana urunuka kandi ugasahura ingoro zabyo!

23 Urata Amategeko kandi ugasuzuguza Imana uyacaho!

24 Nk’uko Ibyanditswe bivuga, “Ni mwebwe mutuma abatari Abayahudi batuka Imana.”

25 Niba ukurikiza Amategeko gukebwa biba bigufitiye akamaro, ariko niba uyarengaho ni nk’aho waba utigeze ukebwa.

26 Naho rero umuntu utigeze akebwa agakurikiza ibiri mu Mategeko byose, mbese Imana ntizamufata nk’aho yaba yarakebwe?

27 Ndetse utigeze akebwa umubiri ariko agakurikiza amategeko y’Imana, uwo azagucira urubanza wowe uca kuri ayo mategeko, nubwo ufite inyandiko yayo kandi warakebwe.

28 Koko rero ikibonekera amaso gusa si cyo kiranga Umuyahudi nyakuri, kandi gukebwa umubiri gusa si ko gukebwa nyakuri.

29 Ahubwo Umuyahudi nyakuri arangwa n’ibiri mu mutima we, akaba yarakebwe ku mutima bigizwe na Mwuka w’Imana, bitavuye ku Mategeko yanditswe. Uwo nguwo aba adashaka gushimwa n’abantu, ahubwo ngo ashimwe n’Imana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ROM/2-25ce2ee7a8c04d7c2f527f6b2d947932.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyaroma

Abanyaroma 3

Kutumvira Imana ni ibya bose

1 None se kuba Umuyahudi birushije iki kutaba we? Mbese gukebwa byo bifite kamaro ki?

2 Ku buryo bwose ni kanini! Icya mbere Abayahudi ni bo bashinzwe amabwiriza y’Imana.

3 None se naho bamwe muri bo baba barabaye abahemu, ubuhemu bwabo bwatuma Imana ireka kuba indahemuka?

4 Ibyo ntibikanavugwe! Ni ngombwa kumenya ko Imana ari inyakuri, naho umuntu wese yaba umubeshyi. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Ibyo uvuga bifite ishingiro,

washyirwa mu rubanza watsinda.”

5 None rero niba ubugome bwacu bushyira ku mugaragaro ubutungane bw’Imana, ibyo se ni ukuvuga iki? Bibaye bityo igihe Imana irakaye ikaduhana, mbese iba iturenganyije? (Ibyo mbivuze nk’uko abantu babivuga.)

6 Ntibikanavugwe! None se Imana iramutse irenganya, yazashobora ite gucira abantu bose urubanza?

7 Icyakora niba ikinyoma cyanjye gituma ukuri kw’Imana kurushaho kugaragara bikayihesha ikuzo, kuki jyewe nkigomba guhōrwa icyaha cyanjye?

8 Niba ari uko bimeze, ni kuki tutakora ikibi kugira ngo kivemo icyiza, nk’uko bamwe batubeshyera ngo ni ko tuvuga? Abo ngabo bazacirwa urubanza rubakwiriye.

Nta muntu w’intungane

9 Bite rero? Twebwe Abayahudi se hari icyo turusha abandi? Nta na gito. Nk’uko tumaze kubigaragaza, Abayahudi kimwe n’abatari Abayahudi, ibyaha ni byo bibagenga bose.

10 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Nta muntu n’umwe w’intungane ubaho,

11 nta n’umwe usobanukiwe,

nta n’umwe wambaza Imana.

12 Bose bayiteshutseho,

bose uko bangana ni imburamumaro,

ntawe ukora ibikwiye, habe n’umwe!”

13 “Bafite akarimi gashyanuka,

ariko bikingirije ubwicanyi.”

“Ibyo bavuga bimera nk’ubumara bw’incira.”

14 “Amagambo yabo yuzuyemo imivumo no gukariha.”

15 “Bihutira kumena amaraso,

16 aho banyuze hasigara ari amatongo n’umubabaro,

17 ntibamenya imigenzereze y’amahoro.”

18 “Ntibigera batinya Imana.”

19 Tuzi ko ibyo Amategeko y’Imana avuga byose abibwira abagengwa na yo, kugira ngo hatagira ubona icyo yireguza, kandi ngo abari ku isi bose bashyirwe mu rubanza imbere y’Imana.

20 Ngiyo impamvu nta muntu n’umwe uba intungane imbere y’Imana, yitwaje ko akurikiza amategeko yayo. Icyo Amategeko abereyeho ni ukumenyesha umuntu ko yacumuye.

Uko Imana ikiza umuntu

21 Ubu ariko Imana yagaragaje uburyo igira abantu intungane imbere yayo, Amategeko atabigizemo uruhare. Ubwo buryo bwemejwe n’Amategeko n’ibyanditswe n’abahanuzi.

22 Ibagira intungane babikesha kwemera Yezu Kristo. Ibigirira abamwizera bose nta kurobanura.

23 Koko bose bakoze ibyaha, ntibagera ku kigero cy’ikuzo ry’Imana.

24 Ariko none Imana yabahereye ubuntu kuba intungane imbere yayo, babikesha gucungurwa na Kristo Yezu.

25-26 Ni we Imana yagennye ngo abere abantu icyiruku bw’amaraso yabameneye babikesha kumwizera. Kwari ukwerekana ubutabera bwayo igihe yihanganiraga abantu, ntibahanire ibyaha bari barakoze mbere. No muri iki gihe yerekanye ubutabera bwayo, kugira ngo itaretse kuba intabera, igire intungane umuntu wese wizera Yezu.

27 None se haracyari impamvu yatuma abantu birata? Nta n’imwe. Kubera iki? Barata se ko bakora ibyategetswe n’Amategeko? Oya, ahubwo barata ko bizera Yezu.

28 Koko rero dusanga umuntu agirwa intungane imbere y’Imana kuko yizera Kristo, bidaturutse ku gukora ibitegekwa n’Amategeko.

29 Cyangwa se Imana yaba ari iy’Abayahudi bonyine? Ese ntabwo ari n’iy’abatari Abayahudi? Koko ni iyabo na bo,

30 kuko Imana ari imwe rukumbi. Abayahudi bakebwe izabagira intungane imbere yayo kuko bemeye Kristo, n’abatigeze bakebwa na bo ni uko ibonye ko bamwemeye.

31 Ibyo se bivuga ko ukwemera Kristo gutuma dutesha Amategeko agaciro? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo kudutera kuyashyigikira rwose.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ROM/3-64da404b4b2981e6434c546372f22b0f.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyaroma

Abanyaroma 4

Aburahamu w’intungane

1 Twavuga iki se kuri Aburahamu umukurambere wacu? Mbese byamugendekeye bite?

2 Niba yaragizwe intungane n’ibikorwa bye afite icyo yirata, ariko nta cyo yakwirata imbere y’Imana.

3 Mbese Ibyanditswe bivuga iki? Biravuga ngo: “Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk’intungane.”

4 Uwakoze umurimo igihembo ahabwa ntaba agiherewe ubuntu, ahubwo baba bamwishyuye ibyo yakoze.

5 Naho udashingira ku byo akora, ahubwo akizera Imana igira abanyabyaha intungane, uwo nguwo ukwizera kwe kuzatuma abarwa nk’intungane.

6 Ni uko Dawidi avuga ibyerekeye amahirwe y’umuntu Imana ibara nk’intungane, bidashingiye ku byo akora. Yaravuze ati:

7 “Hahirwa abantu Imana yababariye ibicumuro,

ikabahanaguraho ibyaha byabo.

8 Hahirwa umuntu Nyagasani atabaraho icyaha.”

9 Mbese ayo mahirwe Dawidi avuga agenewe abantu bakebwe gusa, cyangwa agenewe n’abatakebwe? Nk’uko tumaze kuvuga, ukwizera kwa Aburahamu kwatumye Imana imubara nk’intungane.

10 Ariko se byabaye ryari? Ese ni mbere cyangwa nyuma y’ugukebwa kwe? Si nyuma ahubwo ni mbere.

11 Nyuma yaho Imana yahaye Aburahamu ikimenyetso cyo gukebwa. Kwari ukugaragaza ko yari yaramufashe nk’intungane imbere yayo, kubera ko yari yarayizeye atarakebwa. Bityo Aburahamu yabaye umubyeyi w’abizera Imana bose batakebwe, na yo ikababara nk’intungane.

12 Ubusanzwe kandi ni umubyeyi w’abakebwe bidatewe n’uko bakebwe, ahubwo ari uko bakurikiza urugero rwo kwizera Imana sogokuruza Aburahamu yari afite atarakebwa.

Isezerano ry’Imana dukesha kuyizera

13 Imana yasezeranyije Aburahamu ko we cyangwa urubyaro rwe bazahabwa isi ho umunani. Ntiyahawe iryo sezerano kubera ko yumviye Amategeko y’Imana, ahubwo ni ubutungane bwe buvuye ku kuyizera.

14 Niba abakurikiza amategeko ari bo bonyine bahabwa umunani, ukwizera Imana nta cyo kwaba kukimaze kandi n’Isezerano ryayo ryaba ritaye agaciro.

15 Koko Amategeko y’Imana akururira umuntu uburakari bwayo, ariko aho batazi amategeko nta waregwa ko atayumviye.

16 None rero abizera Imana ni bo bahabwa umunani yabasezeranyije, kugira ngo babe bawuhawe ku buntu kandi ngo urubyaro rwose rwa Aburahamu rwemererwe kuwuhabwa. Urwo rubyaro ntirugizwe gusa n’abakurikiza Amategeko, rugizwe kandi n’abizera Imana kimwe n’uko Aburahamu yayizeraga. Ni we mukurambere wacu twese.

17 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nzaguha gukomokwaho n’amahanga menshi.” Ni umukurambere wacu imbere y’Imana yizeye ari yo Mana izura abapfuye, n’ibitariho ikabibeshaho.

18 Aburahamu yizeye Imana bituma yiringira, kandi nta cyariho cyatera umuntu kwiringira. Bityo aba umukurambere w’amahanga menshi. Ni na ko Imana yari yaramubwiye iti “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”

19 Yari amaze imyaka nk’ijana umubiri we umeze nk’uwapfuye na Sara akaba yari yaracuze, nyamara ntiyacogoye mu kwizera Imana.

20 Ntabwo yigeze ashidikanya ibyo Imana yamusezeranyije, ahubwo yakomejwe no kuyizera kandi arayisingiza.

21 Yemejwe rwose ko Imana ifite ububasha bwo gukora icyo yasezeranye.

22 Ngiyo impamvu Imana yamubaze nk’intungane kubera ko yayizeye.

23 Kandi si we wenyine Ibyanditswe bivugaho iri jambo ngo: “Imana yamubaze nk’intungane”,

24 ahubwo natwe biratureba kuko Imana izatubara nk’intungane, kubera ko twizeye iyazuye Yezu Umwami wacu mu bapfuye.

25 Yashyikirijwe abamwica azira ibyaha byacu, maze arazuka ngo tugirwe intungane imbere y’Imana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ROM/4-86f8769c88cb9765ce950440357a1fbc.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyaroma

Abanyaroma 5

Kubana amahoro n’Imana

1 Nuko rero ubwo ukwemera Kristo kwatugize intungane imbere y’Imana, tubanaamahoro na yo tubikesha Yezu Kristo Umwami wacu.

2 Ni we watugejeje kuri ubu buntu bw’Imana dushingiyeho kubera kumwizera. Noneho dufiteishema kuko twiringira kuzahabwa ku ikuzo ry’Imana.

3 Si ibyo gusa ahubwo dufiten’ishema ry’amakuba yacu kuko tuzi ko amakuba atera kwihangana,

4 kwihangana na ko kukadutera gutsinda ibitugerageza, kubitsinda na ko kukadutera kwiringira Imana.

5 Uyiringira kandi ntabwo azakorwa n’isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasakajwe mu mitima yacu bitewe na Mwuka Muziranenge twahawe.

6 Koko rero ku gihe Imana yateganyije twe tukiri abanyantege nke, Kristo yapfiriye abatubaha Imana.

7 Birakomeye kubona umuntu wemera gupfira intungane, icyakora ahari hari uwakwiyemeza gupfira umunyangeso nziza.

8 Ariko Imana yatweretse ukuntu idukunda, igihe Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.

9 Noneho ubwo twagizwe intungane imbere y’Imana n’amaraso ye, tuzarushaho gukizwa uburakari bwayo tubikesha Kristo.

10 Igihe twari tukiri abanzi b’Imana ni bwo yiyunze na twe ikoresheje urupfu rw’Umwana wayo, none rero ubwo twunzwe na yo n’urupfu rwe, tuzarushaho gukizwa no kubaho kwe.

11 Ikindi kandi, dusigaye duterwa ishema n’Imana kubera Umwami wacu Yezu Kristo waduhaye kwiyunga na yo.

Adamu na Kristo

12 Ibyaha byazanywe ku isi n’umuntu umwe ari we Adamu, kandi ni byo byazanye urupfu. Bityo urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.

13 No mu gihe Imana yari itaratanga Amategeko ibyaha byahoze ku isi, icyakora ntawashoboraga kubihanirwa igihe nta mategeko ahari.

14 Nyamara kuva mu gihe cya Adamu kugeza mu cya Musa, urupfu rwari rufite ubushobozi ku bantu, ndetse no ku batari barakoze icyaha gihwanye n’igicumuro cya Adamu.

Adamu ni ishusho y’uwagombaga kuza.

15 Icyakora igicumuro cya Adamu nta wakigereranya n’impano Imana itanga. Ni ukuri igicumuro cy’umuntu umwe cyateje rubanda rwose urupfu. Nyamara ubuntu bw’Imana mbega ukuntu buhebuje, kimwe n’impano igabira abantu bayikesha umuntu umwe Yezu Kristo, ikarushaho gusakara muri rubanda!

16 Impano y’Imana kandi nta wayigereranya n’icyaha cya wa muntu umwe Adamu. Urubanza rwaje nyuma y’icyaha cy’umwe ruzanira abantu gucirwa iteka, naho impano y’Imana yatanzwe nyuma y’ibicumuro byinshi izanira abantu gutunganira Imana.

17 Koko rero igicumuro cy’umuntu umwe cyatumye urupfu ruganza mu bantu, bitewe na wa muntu. Ni na ko rero abagiriwe ubuntu busesuye, bakagabirwa impano yo gutunganira Imana, bazarushaho kuganza mu bugingo buhoraho babikesha umuntu umwe ari we Yezu Kristo.

18 Nuko rero nk’uko igicumuro cy’umuntu umwe cyatumye bose baba abo gucirwa iteka, ni na ko umurimo utunganye wakozwe n’umuntu umwe uhesha bose ubutungane bubageza ku bugingo.

19 Koko rero nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwatumye rubanda baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k’umuntu umwe kuzahesha rubanda gutunganira Imana.

20 Amategeko yo yazanywe no kugira ngo ibicumuro bigwire, ariko aho ibyaha byagwiriye, ubuntu Imana igira bwarushijeho gusākara.

21 Noneho nk’uko ibyaha byaganje mu bantu bibageza mu rupfu, ni na ko ubuntu bw’Imana buganza bushingiye ku butungane, kugira ngo bubageze ku bugingo buhoraho ku bwa Yezu Kristo Umwami wacu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ROM/5-f33ada830028cef4384bd2fdfd551d58.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyaroma

Abanyaroma 6

Gupfana na Kristo no kuzukana na we

1 Ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Mbese tugumye gukora ibyaha kugira ngo ubuntu Imana itugirira bugwire?

2 Ibyo ntibikanavugwe! Ese ko twapfuye ku byerekeye ibyaha twashobora dute kugumya kubikora?

3 Mbese muyobewe ko twese ababatirijwe kuba umwe na Kristo Yezu, twabatirijwe kuba umwe na we mu rupfu rwe?

4 Ni ukuvuga ko igihe twabatizwaga twahambanywe na we, kwari ugupfa nk’uko na we yapfuye, kugira ngo nk’uko Kristo yazutse mu bapfuye ku bw’ikuzo ry’Imana Data, abe ari ko natwe tubaho dufite ubugingo bushya.

5 Koko rero ubwo twabaye umwe na we, dupfuye nk’uko yapfuye, tuzaba umwe na we na none tuzutse nk’uko yazutse.

6 Tumenye neza ibi ngibi: umuntu twari we kera yabambanywe na Kristo ku musaraba, kugira ngo kamere yacu ikunda ibyaha itsembwe tureke rwose kuba mu buja bw’ibyaha,

7 kuko uwapfuye aba atakigengwa n’ibyaha.

8 Ubwo twapfanye na Kristo, twizeye kandi ko tuzabanaho na we.

9 Tuzi neza ko Kristo yazutse mu bapfuye. Nuko rero ntagipfa, urupfu nta bubasha rukimufiteho.

10 Ubwo yapfaga yapfuye rimwe ku bw’ibyaha, naho uko abaho ubu ngubu ariho ku bw’Imana.

11 Namwe ni uko, mujye mwemera ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku bw’Imana mubikesha kuba muri Kristo Yezu.

12 Nuko rero ibyaha ntibikaganze mu mibiri yanyu izapfa, ngo bitume mukurikiza ibyo irarikira.

13 Ingingo z’imibiri yanyu ntimukazigabize ibyaha ngo zibe ibikoresho by’ubugome. Ahubwo mwiyegurire Imana kubera ko mwavuye ikuzimu mukaba bazima, muyegurire n’ingingo zanyu ngo zibe ibikoresho byayo zikora ibiyitunganiye.

14 Ibyaha ntibikabaganze kuko mutakigengwa n’Amategeko, ahubwo mugengwa n’ubuntu Imana ibagirira.

Kugengwa n’ubutungane twahawe n’Imana

15 Ibyo se ni ukuvuga iki? Mbese tujye dukora ibyaha kubera ko tutakigengwa n’Amategeko, tukaba tugengwa n’ubuntu Imana itugirira? Ibyo ntibikanavugwe!

16 Mbese ntimuzi ko iyo mwiyeguriye umuntu kugira ngo ababere Shobuja kandi mumwumvire, icyo gihe muba mwishyize mu buja bw’uwo muntu mwemeye kumvira? Byaba ari ibyaha mwiyeguriye bizabageza ku rupfu, kwaba ari ukumvira Imana bizabageza ku butungane.

17 Dushimire Imana. Mwahoze mu buja bw’ibyaha, ariko none mwakurikije urugero rw’inyigisho mwahawe mubikuye ku mutima.

18 Imana yabakuye ku ngoyi y’ibyaha ibagira abagaragu b’ubutungane.

19 Ibyo ndabibabwira ntanga ingero ku bisanzwe mu bantu, kubera intege nke zanyu. Nk’uko kera mwari mwaratanze ingingo z’imibiri yanyu kugira ngo zibe abaja b’ubwomanzi n’ibicumuro bibyara ibindi, na none abe ari ko muzitanga kugira ngo zibe abagaragu b’ubutungane bubageza ku buziranenge.

20 Igihe mwari mu buja bw’ibyaha ntimwagengwaga n’ubutungane.

21 Mbese ibyo mwakoraga kera byabamariye iki, ko ubu mugira n’isoni zo kubyibuka? Koko kandi ibyo bikorwa bigeza umuntu ku rupfu.

22 Ariko none mwakuwe ku ngoyi y’ibyaha muba abagaragu b’Imana, bituma mugira ibikorwa bibaganisha ku buziranenge, amaherezo bikazabahesha ubugingo buhoraho.

23 Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho duherwa muri Kristo Yezu Umwami wacu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ROM/6-6d83c6ff815e5f3a634ceb4bbccca066.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyaroma

Abanyaroma 7

Urugero rw’abashakanye

1 Bavandimwe, ubwo musanzwe muhugukiwe n’Amategeko ntimwabura kumva ibyo ngiye kubabwira. Mbese muyobewe ko Amategeko agenga umuntu igihe akiriho gusa?

2 Itegeko rigenga abashakanye rishinga umugore kubana n’umugabo we igihe cyose akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore ntaba akigengwa n’iryo tegeko.

3 Ni cyo gituma umugore wishyingira undi mugabo uwe akiriho, yitwa umusambanyi. Ariko niba umugabo we amaze gupfa uwo mugore ntaba akigengwa n’iryo tegeko, ku buryo ashyingiwe undi mugabo ntiyaba umusambanyi.

4 Bavandimwe, namwe ni uko. Kuba umwe na Kristo mu rupfu rwe byatumye mupfa mu ruhande rw’Amategeko, kugira ngo mube ab’undi ari we Kristo wazutse mu bapfuye. Kwari ukugira ngo tugwize ibikorwa bishimisha Imana.

5 Koko rero tukigengwa na kamere yacu, irari ryo gukora ibyaha ryakangurwaga n’Amategeko, rigakora ibyaryo mu mitima yacu, rigatuma tugwiza ibikorwa bizana urupfu.

6 Naho ubu ntitukigengwa n’Amategeko, kuko twapfuye mu ruhande rw’ibyari bitugize imfungwa. Noneho dusigaye dukorera Imana ku buryo bushya dushobozwa na Mwuka, ntitukiyikorera ku buryo bushaje tuyoborwa n’Amategeko yanditswe.

Ibyaha n’Amategeko

7 Ibyo se tubivugeho iki? Ese Amategeko tuyite icyaha? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo iyo Amategeko atakinyereka sinari kumenya icyaha icyo ari cyo. Sinari kumenya irari, iyo hataba itegeko rivuga ngo: “Ntukifuze ibyo abandi batunze.”

8 Icyakora ibyaha byishingikirije ku Mategeko bintera irari ry’uburyo bwose. Koko hatabayeho amategeko ibyaha ntibyabaho.

9 Kera ntaramenya icyitwa itegeko nari muzima. Ariko haje Amategeko ibyaha birampagurukana,

10 bityo ndapfa. Amabwiriza y’Imana yari agenewe kuzana ubugingo, jyewe yanzaniye urupfu.

11 Bityo ibyaha byishingikirije kuri ayo mabwiriza, biranshuka, bibona urwaho biranyica.

12 Ni ukuvuga ko Amategeko y’Imana atagira inenge, n’amabwiriza yayo nta nenge, anyuze mu kuri kandi ni meza rwose.

13 None se ibyiza nk’ibyo byanzaniye urupfu? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo ibyaha ni byo byarunzaniye. Byitwaje ibyiza binteza urupfu kugira ngo byigaragaze ukuntu ari bibi. Uko ni ko amabwiriza y’Imana yatumye ibyaha bimbera ibyaha ku buryo bukabije.

Abantu baganjwe n’ibyaha

14 Tuzi ko Amategeko aturuka ku Mana, nyamara jyewe ndi umuntu ugengwa na kamere yanjye, naraguzwe mba inkoreragahato y’ibyaha.

15 Sinsobanukirwa ibyo nkora kuko ibyo nshaka gukora ntabikora, ahubwo ibyo nanga nkaba ari byo nkora.

16 Noneho ubwo nkora ibyo ntashaka, mba nemeye ko Amategeko ari meza.

17 Bityo rero si jye ubikora, ahubwo ni ibyaha binyaritsemo.

18 Nzi rero ko muri jye, ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo. Ubushake bwo gukora ibyiza ndabufite, ariko kubikora simbishobora.

19 Ibyiza nshaka simbikora, naho ibibi ntashaka akaba ari byo nkora.

20 Ubwo rero nkora ibyo ntashaka si jye ubikora, ahubwo ni ibyaha binyaritsemo.

21 Dore uko nasanze bigenda: igihe nshaka gukora ibyiza, ibibi bintanga imbere.

22 Mu mutima wanjye Amategeko y’Imana aranshimisha,

23 ariko muri kamere yanjye nsangamo ibindi bintegeka birwana intambara n’amategeko yemewe n’umutima wanjye. Ibyaha ni byo bitegeka kamere yanjye bikangira imfungwa.

24 Mbega ngo ndagatora! Ni nde wankiza uyu mubiri wigaruriwe n’urupfu?

25 Imana ishimirwe ko izabikora, ibinyujije kuri Yezu Kristo Umwami wacu.

Noneho dore uko bingendekera: mu mutima nkurikiza Amategeko y’Imana, ariko kandi ku bwa kamere ndi inkoreragahato y’ibyaha bintegeka.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ROM/7-c0cbbacb248d09dfae7f9a3f8884f502.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyaroma

Abanyaroma 8

Kubaho tugengwa na Mwuka w’Imana

1 Ubu rero abari muri Kristo Yezu nta teka bacirwa,

2 kuko gutegekwa na Mwuka w’ubugingo buri muri Kristo Yezu kwankuyemu buja bwo gutegekwa n’ibyaha n’urupfu.

3 Ibyo Amategeko atashoboye bitewe n’intege nke za kamere y’umuntu, Imana yarabikoze. Yohereje Umwana wayo bwite afite kamere imeze nk’iy’abantu b’abanyabyaha, kugira ngo abe igitambo cy’ibyaha byabo. Ni ko gutsinda burundu ibyaha biri muri kamere y’umuntu,

4 kugira ngo tugirwe intungane rwose nk’uko Amategeko ashaka, twebwe abatayoborwa na kamere yacu, ahubwo tuyoborwa na Mwuka w’Imana.

5 Abayoborwa na kamere yabo baharanira ibyo kamere yabo ishaka, naho abayoborwa na Mwuka baharanira ibyo Mwuka ashaka.

6 Guharanira ibyo kamere ishaka bibyara urupfu, naho guharanira ibyo Mwuka ashaka bibyara ubugingo n’amahoro.

7 Ni yo mpamvu abaharanira ibyo kamere yabo ishaka ari abanzi b’Imana, ntibumvira Amategeko y’Imana, nta n’ubwo bashobora kuyumvira.

8 Abagengwa na kamere yabo ntibabasha gushimisha Imana.

9 Mwebwe rero ntabwo mugengwa na kamere yanyu, ahubwo mugengwa na Mwuka kubera ko Mwuka w’Imana abatuyemo. Udafite Mwuka wa Kristo ntabwo aba ari uwe.

10 Ariko niba Kristo ari muri mwe, nubwo imibiri yanyu ari iyo gupfa kubera ibyaha, nyamara Mwuka abahesha ubugingo kuko yabagize intungane imbere y’Imana.

11 Niba kandi Mwuka w’Imana yazuye Yezu mu bapfuye abatuyemo, iyo Mana yazuye Kristo Yezu izabeshaho n’imibiri yanyu ipfa, ikoresheje Mwuka wayo utuye muri mwe.

12 Bityo rero bavandimwe, twahawe inshingano atari kamere yacu iyidushinze, ngo tubeho uko ishaka.

13 Niba mubaho uko kamere yanyu ishaka muzapfa, naho niba muheshwa na Mwuka gutsinda imigirire muterwa na kamere yanyu muzabaho.

14 Koko rero abayoborwa na Mwuka w’Imana ni bo bana b’Imana.

15 Mwuka mwahawe si uwo kubashyira mu buja ngo musubire mu bwoba. Ahubwo Mwuka mwahawe ni uwo kubagira abana b’Imana, agatuma dutakambira Imana tuti: “Aba.” ni ukuvuga ngo: “Data.”

16 Mwuka ubwe ni we utwemeza mu mitima ko turi abana b’Imana.

17 Ubwo turi abana bayo rero, ni natwe yageneye umunani. Koko Imana izaduha umunani, ndetse tuzawuhānwa na Kristo. Ubwodufatanyije na we imibabaro, tuzahabwa ikuzo hamwe na we.

Ikuzo ryo mu gihe kizaza

18 Ndatekereza ko imibabaro yacu yo muri iki gihe ntaho ihuriye n’ikuzo Imana izaduhishurira.

19 Ibyaremwe byose bitegereje n’ubwuzu bwinshi igihe Imana izahishura abana bayo.

20 Koko rero ibyaremwe byose byahawe kugengwa n’ibitagira umumaro, atari ku bushake bwabyo ahubwo ari uko Imana yiyemeje ko biba bityo. Nyamara biracyafite kwiringira

21 ko bizavanwa mu buja bw’uko kononekara, kugira ngo byishyire byizane, kandi bihabwe ikuzo uko bigenewe abana b’Imana.

22 Tuzi ko na n’ubu ibyaremwe byose biniha, bikanababazwa nk’umugore uri ku nda.

23 Si byo byonyine, natwe dufite Mwuka ho umusogongero, turanihira mu mutima dutegereje kugirwa abana b’Imana, no gukizwa kw’imibiri yacu.

24 Twarakijijwe ariko hari ibyo tucyiringiye. Iyo ubonye ikintu uba utacyiringira kuzakibona. Ni nde wavuga ko yiringiye kubona ikintu kandi amaze kugishyikira?

25 Ariko ubwo twiringira ibyo tutarabona bidutera kubitegereza twihanganye.

26 Bityo Mwuka adusanga dufite intege nke akatwunganira. Koko ntituzi gusenga nk’uko bikwiye, ariko Mwuka ubwe adusabira ku Mana na we aniha, kandi uko aniha nta wabona uko abivuga.

27 Nyamara Imana ireba mu mitima izi imigambi ya Mwuka, kuko asabira intore zayo ibihuje n’ibyo ishaka.

28 Tuzi kandi ko byose bifatanyiriza hamwe kuzanira ibyiza abakunda Imana, abo yahamagaye nk’uko yabyiyemeje.

29 Abo yamenye kuva kera yabageneye kumera nk’Umwana wayo, kugira ngo abe ari we uba impfura mu bavandimwe benshi.

30 Abo yageneye ibyo yarabahamagaye, abo yahamagaye yabagize intungane imbere yayo, abo yagize intungane yabahaye n’ikuzo.

Urukundo rw’Imana rw’akataraboneka

31 None se ibyo twabivugaho iki? Ubwo Imana itwemera ni nde uzaturwanya?

32 Ubwo itimanye Umwana wayo bwite, ahubwo ikamushyikiriza abamwica ari twe twese azira, izabura ite kuduhāna byose na we?

33 Ni nde uzarega abo Imana yitoranyirije? Nta we kuko yo ibita abere.

34 Ni nde wabaciraho iteka? Nta we kuko Kristo Yezu ari we wapfuye ndetse akazuka, ubu akaba ari iburyo bw’Imana adusabira.

35 Ni nde uzadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Ese amakuba yabishobora, cyangwa ishavu, cyangwa ugutotezwa, cyangwa inzara, cyangwa ubukene, cyangwa akaga, cyangwa urupfu?

36 Ni ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Turicwa umunsi ukira bakuduhōra,

batugira nk’intama zagenewe kubagwa.”

37 Ariko muri ibyo byose turushaho gutsinda tubikesha uwadukunze.

38-39 Koko rero ndemeza ko nta kizadutandukanya n’urukundo rwe, ari urupfu cyangwa ubuzima, ari abamarayika cyangwa ibinyabutware bigenga isi, ari iby’ubu cyangwa ibizaza, ari ibinyabubasha, ari ibyo mu ijuru cyangwa iby’ikuzimu, ari n’ikindi cyaremwe icyo ari cyo cyose, nta na kimwe kizabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana rugaragarira muri Kristo Yezu Umwami wacu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ROM/8-0b2c0c9ad3027c4f19340acf30b441ef.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyaroma

Abanyaroma 9

Imana n’umuryango wa Isiraheli yatoranyije

1 Ibyo mbabwira ni ukuri, ndi uwa Kristo sinabeshya. Mbyemejwe kandi n’umutima wanjye, uyoborwa na Mwuka Muziranenge.

2 Mbega ukuntu mfite agahinda kenshi kandi nkababara ubutitsa!

3 Rwose nakwifuza kuba ari jye uvumwa n’Imana nkaba natandukana na Kristo, mbigirira abavandimwe banjye duhuje ubwoko.

4 Ni bo muryango wa Isiraheli Imana yagize abana bayo, ikanabaha ku ikuzo ryayo. Yagiranye amasezerano na bo ibashinga Amategeko, ibaha kuyisenga uko ishaka kandi ibasezeranya ibyiza.

5 Ba sekuruza ni bo na Kristo akomokaho, ukurikije igisekuru cy’abantu. Imana Isumbabyose iragasingizwaiteka ryose. Amina.

6 Nyamara si ukuvuga ko Imana yashēshe ibyo yari yarasezeranye, kuko abakomoka kuri Isiraheliatari ko bose ari Abisiraheli nyakuri.

7 Kandi abakomoka kuri Aburahamu si ko bose ari urubyaro rwe nyakuri. Ahubwo Imana yaramubwiye iti: “Izaki ni we uzakomokwaho n’urubyaro nagusezeranyije.”

8 Ibyo bivuga ko abakomotse kuri Aburahamu ku buryo busanzwe atari bo bitwa abana b’Imana, keretse abavutse ku buryo bw’amasezerano yayo ni bo bonyine bitwa urubyaro rwe.

9 Koko rero iri ni ryo sezerano Imana yahaye Aburahamu, ngo: “Undi mwaka iki gihenzagaruka, kandi Sara azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.”

10 Si ibyo gusa hari na Rebeka wabyaye abana babiri, bombi bakaba bafite se umwe ari we sogokuruza Izaki.

11-12 Nyamara kandi Imana ifite ibyo ikurikiza mu gutoranya abantu bidaturutse ku bikorwa byabo, ahubwo biturutse kuri yo ubwayo yabihamagariye. Ni yo mpamvu igihe abana b’impanga ba Rebeka bari bataravuka, bataranakora icyiza cyangwa ikibi, Imana yamubwiye iti: “Gakuru azaba umugaragu wa Gato.”

13 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nikundiye Yakobo, naho Ezawu mwigizayo.”

14 None se ibyo twabivugaho iki? Ese Imana yaba irenganya? Ibyo ntibikanavugwe!

15 Yabwiye Musa iti: “Ngirira imbabazi n’impuhwe uwo nshatse.”

16 Ibyo rero ntabwo biterwa n’ubushake bw’umuntu cyangwa n’umwete we, ahubwo bituruka ku Mana nyir’imbabazi.

17 Ni na ko mu Byanditswe Imana yabwiye Umwami wa Misiri iti: “Ngiki icyatumye ngushyiraho: ni ukugira ngo nerekanire muri wowe imbaraga zanjye, kandi bitume menyekana ku isi yose.”

18 Ni ukuvuga rero ko Imana igirira imbabazi uwo ishaka, kandi ikanangira umutima w’uwo ishaka.

Uburakari bw’Imana n’imbabazi zayo

19 Noneho rero wabaza uti: “Ubwo ari uko bimeze, ni iki Imana ikigaya abantu? Mbese ubundi hari uwaca ku bushake bwayo?”

20 Wowe muntu, uri iki kugira ngo ugishe Imana impaka? Ese ikibumbano cyabaza uwakibumbye kiti: “Kuki wambumbye utya?”

21 Ese umubumbyi si we ufite ubushobozi bwo kugena icyo ibumba riri bukore, mu mutege umwe waryo agakoramo urwabya rugenewe imirimo y’icyubahiro, n’urundi rugenewe imirimo isuzuguritse?

22 Ni na ko Imana yihitiyemo kwerekana uburakari bwayo no kugaragaza ububasha bwayo. Nyamara yiyemeje kwihanganira cyane abikururiragaho uburakari byayo bagenewe kurimbuka.

23 Ibyo kwari ukugaragaza ukuntu ikuzo ryayo risesuye ku bo ishaka kugirira imbabazi, abo uhereye kera yari yarateguriye kuzagira uruhare kuri iryo kuzo.

24 Abo kandi ni twebwe Imana yahamagaye, itadutoranyije mu Bayahudi gusa, ahubwo idutoranyije no mu yandi mahanga.

25 Ni na ko Imana yavuze mu gitabo cyanditswe na Hozeya iti:

“Abahoze batari abo mu bwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye,

abatari inkoramutima zanjye nzabita inkoramutima.

26 Kandi ahantu bababwiriraga ngo

‘Ntimuri ubwoko bwanjye’,

ni ho bazitirwa abana b’Imana nzima.”

27 Ezayi na we yavuze aranguruye ibyerekeye Abisiraheli ati: “Nubwo Abisiraheli bangana n’umusenyi wo ku nyanja, agace gato kazaba gasigayeni ko kazarokoka,

28 Nyagasani ntazatinda gusohoza ijambo rye mu isi ku buryo bunonosoye.”

29 Ni byo Ezayi yari yarahanuye mbere ati:

“Iyo Nyagasani Nyiringabo atadusigira nibura urubyaro ruke,

tuba twararimbutse nk’umujyi wa Sodoma,

tuba twararimbutse nk’umujyi wa Gomora.”

Abisiraheli bahinyuye Ubutumwa bwiza

30 None se ibyo twabivugaho iki? Ni uko abatari Abayahudi batigeze bashaka gutunganira Imana, bagizwe intungane babikesha kwizera Kristo.

31 Ibiri amambu Abisiraheli bashakashakaga amategeko yatuma batunganira Imana, nyamara ntabwo bageze ku ntego Amategeko yari agamije.

32 Kubera iki se? Kubera ko ubwo butungane batabukuraga ku kwemera Kristo, ahubwo biringiraga kubuheshwa n’ibikorwa byabo. Basitaye kuri rya buye risitaza

33 ryavuzwe mu Byanditswe ngo:

“Dore nshyize muri Siyoni ibuye risitaza abantu,

ni n’urutare rubagusha.

Nyamara uwishingikiriza kuri rwo ntazakorwa n’ikimwaro.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ROM/9-22635de794a80f67ab25ff829c574fd5.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyaroma

Abanyaroma 10

1 Bavandimwe, icyo nifuriza Abisiraheli mbikuye ku mutima ni uko bakizwa, ni na byo mbasabira ku Mana.

2 Ndahamya rwose ko bafite ishyaka ryo gukorera Imana, ariko ni ishyaka ridashingiye ku kuyimenya.

3 Ntibasobanukiwe uburyo Imana igira abantu intungane, ahubwo bashaka ubwabo buryo bwo kwigira intungane, bagasuzugura ubutungane Imana itanga.

4 Erega Kristo ni we wanonosoye ibyo Amategeko yari agamije, kugira ngo umwizera wese Imana imugire intungane!

Agakiza ni ak’umuntu wese wizera Nyagasani

5 Musa ubwe yanditse ibyerekeye gutunganira Imana bivuye ku Mategeko agira ati: “Uzayumvira azabeshwaho na yo.”

6 Nyamara dore icyo avuga ku byerekeye ubutungane buvuye ku kwizera: “Ntukibaze uti: ‘Ni nde washobora kuzamuka mu ijuru?’ (ari ukugira ngo ajye kumanurayo Kristo),

7 cyangwa ngo wibaze uti: ‘Ni nde washobora kumanuka ikuzimu?’ (ari ukugira ngo azamureyo Kristo amuvana mu bapfuye.)”

8 Ahubwo aravuga ati: “Ijambo ry’Imana urarifite, warifashe mu mutwe ndetse ushobora kuritondagura.” Ni ryo jambo twamamaza rikubwira kwizera Kristo,

9 ngo nubyivugira n’umunwa wawe ko Yezu ari Nyagasani, ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye uzakizwa.

10 Koko rero kubyemera mu mutima bituma Imana ikugira intungane, naho kubyivugira n’umunwa bigatuma ukizwa.

11 Ibyanditswe bigira biti: “Nta n’umwe umwizera uzakorwa n’isoni.”

12 Bityo Umuyahudi n’utari Umuyahudi nta kurobanura, bose bafite Nyagasani umwe usendereza ibyiza bye ku bamwambaza bose.

13 Ibyanditswe biravuga ngo: “Umuntu wese uzatakambira Nyagasani azakizwa.”

14 None se bamwiyambaza bate batabanje kumwemera? Kandi bamwemera bate batigeze bamwumva? Mbese bamwumva bate hatabonetse umuntu umwamamaza?

15 Ikindi kandi abantu bamwamamaza bate ntawe ubatumye? Ni yo mpamvu Ibyanditswe bigira biti: “Mbega ukuntu ari byiza kubona abazanye Inkuru nziza!”

16 Ariko si bose bumviye ubwo Butumwa bwiza. Ni na ko Ezayi yavuze ati: “Nyagasani, ni nde wemeye ibyo yatwumvanye?”

17 Bityo abantu bemera Kristo bamaze kumva ubutumwa, kandi ubwo butumwa ni ukubwirwa ibyerekeye Kristo.

18 Noneho ndabaza. Mbese abantu ntibumvise ubwo butumwa? Yee, barabwumvise. Ibyanditswe biravuga ngo:

“Ijwi ryabwo ryasakaye ku isi yose,

ubutumwa bwageze ku mpera zayo.”

19 Ndabaza rero. Mbese Abisiraheli ntibabisobanukiwe? Erega mbere Musa yari yaravuze ati:

“Nzabaharika abanyamahanga mbatere gufuha,

nzabarakaza ntonesha abanyabwengebuke!”

20 Ndetse Ezayi yageze n’aho yerura ati:

“Abatanshakaga barambonye,

abatagize icyo bambaza ndabiyeretse.”

21 Ariko ku byerekeye Abisiraheli agira ati: “Nirizaga umunsi nteze amaboko ngo nakire abantu b’ibyigomeke batanyumvira.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ROM/10-a847314d679887b308de413a52c11c03.mp3?version_id=387—