Categories
Abanyagalati

Abanyagalati 1

Indamutso

1 Jyewe Pawulo utagizwe Intumwa n’abantu cyangwa ngo bicishwe ku muntu runaka, ahubwo nkaba naragizwe Intumwa na Yezu Kristo ubwe n’Imana Se yamuzuye mu bapfuye,

2 mfatanyije n’abavandimwe bose turi kumwe, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero ya Kristo yo mu ntara ya Galati.

3 Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n’amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.

4 Kristo yaradupfiriye kugira ngo adukize ibyaha byacu, maze aturokore ibibi by’iki gihe cya none nk’uko Imana Data yabishatse.

5 Imana nihabwe ikuzo iteka ryose. Amina.

Ubutumwa bwiza bumwe rukumbi

6 Ntangajwe n’ukuntu mwihutiye kureka Imana yabahamagaye ibitewe n’ubuntu mwagiriwe na Kristo, maze mukemera ubundi butumwa.

7 Mu by’ukuri nta bundi butumwa bwiza bubaho, ahubwo ni abantu bahagurukiye kubatera imidugararo, bashaka guhindagura Ubutumwa bwiza bwa Kristo.

8 Ariko hagize undi ubagezaho ubutumwa buciye ukubiri n’ubwo twabagejejeho, yaba uwo muri twe cyangwa umumarayika uvuye mu ijuru, Imana imuvume!

9 Nk’uko twari twarabivuze na none nongeye kubisubiramo, hagize umuntu ubagezaho ubutumwa buciye ukubiri n’ubwo mwakiriye, Imana imuvume!

10 Mbese ubu naba nshaka gushimwa n’abantu cyangwa gushimwa n’Imana? Ese ubu mparanira kunezeza abantu? Oya. Iyo mba nkigamije kunezeza abantu sinajyaga kuba umugaragu wa Kristo.

Uko Pawulo yabaye Intumwa ya Kristo

11 Bavandimwe, ndabamenyesha ko Ubutumwa bwiza nabatangarije rwose budakomoka ku bantu.

12 Nta muntu n’umwe wigeze abungezaho, nta n’umwe wabunyigishije, ahubwo nabuhishuriwe na Yezu Kristo.

13 Mwumvise amatwara nari mfite kera nkiri mu idini ya kiyahudi. Muzi ko natotezaga Umuryango w’Imana bikabije, mparanira kuwutsemba.

14 Nateraga imbere mu by’idini ya kiyahudi kurusha benshi bo muri bene wacu b’Abayahudi b’urungano, nkarwana ishyaka bihambaye nshyira imbere imihango twasigiwe na ba sogokuruza.

15 Nyamara Imana yo yantoranyije ntaravuka ikampamagara ibitewe n’ubuntu bwayo, yishimiye

16 kumpishurira Umwana wayo kugira ngo mwamamaze mu batari Abayahudi. Ni ko guhaguruka nta we niriwe ngisha inama,

17 habe no kujya i Yeruzalemu ngo mbaze abantanze kuba Intumwa ya Kristo, ahubwo nerekeje muri Arabiya nyuma nsubira i Damasi.

18 Hashize imyaka itatu mbona kujya i Yeruzalemu gusura Petero, marana na we ibyumweru bibiri.

19 Nta yindi Ntumwa ya Kristo nigeze kubona, uretse Yakoboumuvandimwe wa Nyagasani Yezu.

20 Ibyo mbandikiye ni ukuri, Imana ni yo ntanze ho umugabo.

21 Hanyuma nagiye mu ntara ya Siriya n’iya Silisiya.

22 Icyo gihe abo mu matorero ya Kristo yo muri Yudeya bari bataranca iryera.

23 Bari barumvise gusa inkuru ngo: “Wa wundi wadutotezaga asigaye yamamaza ubutumwa bwemeza abantu Kristo, kandi ari bwo yarwanyaga.”

24 Nuko ibyambayeho bibatera gusingiza Imana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/GAL/1-3270d4edf41c9cd6f48ab9cb40c207ef.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyagalati

Abanyagalati 2

Pawulo n’izindi Ntumwa za Kristo

1 Nyuma y’imyaka cumi n’ine nsubira i Yeruzalemu hamwe na Barinaba, na Tito turamujyana.

2 Icyanteye kujyayo ni uko Imana yari yabimpishuriye. Nuko nihererana n’abitwaga abayobozi baho, mbasobanurira ibyerekeye Ubutumwa bwiza ngeza ku batari Abayahudi. Kwari ukugira ngo ntaba nararuhiye ubusa cyangwa ngo ejo ntazaruhira ubundi.

3 Yewe na Tito wamperekeje utari Umuyahudi, habe ngo ahatirwe gukebwa.

4 Icyakora aba yarakebwe bitewe na bamwe biyita abavandimwe, bacengeye muri twe rwihishwa. Abo bari bagendereye kugenzura ukwishyira ukizana dufite muri Kristo Yezu, kugira ngo badushyire mu buja.

5 Nta bwo twigeze tubabererekera na gato, kugira ngo ukuri k’Ubutumwa bwiza kugume muri mwe kudahinyutse.

6 Ku byerekeye ba bandi bitwa abayobozi – icyo bari cyo nta cyo bindebaho, kuko Imana itita ku busumbane bw’abantu – abo ngabo nta kintu gishya bantegetse.

7 Ahubwo na bo babonye ko Imana yanshinze umurimo wo kugeza Ubutumwa bwiza ku batari Abayahudi, nk’uko yawushinze Petero mu Bayahudi.

8 Koko Imana yampaye ububasha bwo kuba Intumwa yayo ku batari Abayahudi, kimwe n’uko yabuhaye Petero ngo abe Intumwa ku Bayahudi.

9 Yakobo na Petero na Yohani bitwa inkingi z’Umuryango w’Imana, bamaze kuzirikana ubwo buntu Imana yangiriye, jye na Barinaba badukora mu ntoki. Icyo kiba ikimenyetso cy’ubufatanye, kugira ngo twe tujye mu batari Abayahudi, naho bo bagume mu Bayahudi.

10 Icyo badusabye gusa ni ukwibuka abakene kandi nanjye ibyo nashishikariye kubikora.

Petero ageze Antiyokiya, Pawulo amugayira mu ruhame

11 Icyakora ubwo Petero yazaga Antiyokiyanamurwanyije ku mugaragaro, kuko yari yigayishije.

12 Mbere y’uko abantu baturutse kwa Yakobo bahagera, Petero yasangiraga n’abatari Abayahudi. Aho baziye yigira nyoni nyinshi, areka gukomeza gusangira na bo kuko yatinyaga abavugaga ko gukebwa ari ngombwa.

13 N’abandi Bayahudi batangira kugenza nka we, ku buryo na Barinaba yakurikije urwo rugero rw’uburyarya.

14 Nuko mbonye ko badakurikiza ukuri k’Ubutumwa bwiza, ni ko kubwira Petero mu ruhame nti: “Niba wowe w’Umuyahudi warifataga nk’abatari bo ugata umurongo w’idini ya kiyahudi, ubu se bishoboka bite ko wahatira abatari Abayahudi kwifata nk’Abayahudi?”

Abatari Abayahudi kimwe n’Abayahudi bakizwa ku buntu

15 Twebwe turi Abayahudi kavukire, ntituri “abavamahanga b’abanyabyaha.”

16 Nyamara tuzi ko umuntu atagirwa intungane no gukora ibyategetswe n’Amategeko, ahubwo agirwa intungane imbere y’Imana no kwemera Kristo Yezu. Ndetse natwe twemeye Kristo Yezu kugira ngo tugirwe intungane tubitewe no kumwemera, tutabitewe no gukora ibyategetswe n’Amategeko. Erega nta muntu ugirwa intungane abitewe no gukora ibyategetswe n’Amategeko!

17 Ariko rero niba dushaka kugirwa intungane tubikesha Kristo, kandi tukaboneka ko natwe turi abanyabyaha, byaba se bivuga ko Kristo ari we utuma abantu bakora ibyaha? Ntibikabeho!

18 Nanjye nsubiye kugengwa n’Amategeko, byasa no kongera kubaka ibyo namaze gusenya, bityo na none nkaba nigize uwica amategeko.

19 Ku byerekeye kugengwa n’Amategeko, jye narapfuye mu ruhande rw’Amategeko, kugira ngo noneho mbeho ngengwa n’Imana.

20 Nabambanywe na Kristo ku musaraba ku buryo atari jye ukiriho, ahubwo ari Kristo uriho muri jye. Imibereho yanjye yo muri iki gihe nyikesha kwizera Umwana w’Imana, wankunze akampfira.

21 Sinirengagiza ubuntu bw’Imana, kuko niba ari Amategeko ahesha umuntu gutunganira Imana, noneho urupfu rwa Kristo rwaba rubaye impfabusa.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/GAL/2-a37d70fb30d2d25aa3ee3e18b6f69161.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyagalati

Abanyagalati 3

Amategeko si yo azana agakiza

1 Yemwe mwa Banyagalati b’abapfu mwe, ni nde wabaroze? Abantu mwamenyeshejwe neza ukuntu Kristo yabambwe ku musaraba, mukaba nk’ababyiboneye!

2 Ndifuza ko munsubiza iki kibazo cyonyine: mbese mwahawe Mwuka w’Imana kubera ko mwakoze ibyategetswe n’Amategeko, cyangwa ni uko mwumvise Ubutumwa bwiza mukabwemera?

3 Bishoboka bite ko muba abapfu bigeze aho? Ibyo mwatangiye mubishobojwe na Mwuka w’Imana, none murashaka kubyirangiriza n’imbaraga zanyu?

4 Noneho ga bya bindi byose mwanyuzemo byabaye impfabusa? Ese birashoboka?

5 Mbese Imana ibaha Mwuka wayo igakora ibitangaza muri mwe, ibiterwa n’uko mukora ibyategetswe n’Amategeko? Cyangwa ni uko mwumvise Ubutumwa bwayo mukabwemera?

6 Ibyanditswe bivuga ko “Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk’intungane.”

7 Bityo rero mumenye ko abizera Imana ari bo rubyaro nyakuri rwa Aburahamu.

8 Ibyanditswe byateganyije kandi ko n’abatari Abayahudi Imana izabagira intungane, ibitewe n’uko bayizeye. Ni cyo gituma Aburahamu yarabwiwe iyo nkuru nziza mbere y’igihe, ngo “Amahanga yose azaguherwamo umugisha.”

9 Nuko rero abizera Imana bose baherwa umugisha hamwe na Aburahamu wayizeraga.

10 Nyamara abishingikiriza ku kumvira Amategeko baba biteje umuvumo, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Havumwe umuntu wese udahora akurukiza ibyanditswe byose mu gitabo cy’Amategeko.”

11 Biragaragara rwose ko nta muntu watunganira Imana abitewe no kumvira Amategeko, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Utunganiye Imana abitewe no kuyizera azabaho.”

12 Naho Amategeko yo ntaho ahuriye no kwizera Imana. Ahubwo nk’uko Ibyanditswe bivuga, umuntu ukurikiza Amategeko azabeshwaho na yo.

13 Kristo yadukijije umuvumo uterwa n’Amategeko igihe yahindukaga ikivume ku bwacu, nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Umuntu wese umanitswe ku giti aba yaravumwe.”

14 Ibyo kwari ukugira ngo abatari Abayahudi baherwe muri Kristo umugisha Imana yasezeranyije Aburahamu, no kugira ngo duhabwe Mwuka Imana yadusezeranyije tubikesha kwizera Kristo.

Amategeko n’amasezerano

15 Bavandimwe, reka mfate urugero rusanzwe mu mibereho y’abantu: iyo umuntu agiranye n’undi isezerano rihamye, ntawe ushobora kurikura cyangwa ngo agire icyo aryongeraho.

16 Ngibyo rero. Aburahamu ni we Imana yahaye amasezerano we n’urubyaro rwe. Ibyanditswe ntibivuga “abazamukomokaho”, nk’aho ari abantu benshi bavugwa. Ahubwo bivuga “urubyaro rwe”, kugira ngo bisobanuke ko bigenewe umuntu umwe rukumbi ari we Kristo.

17 Icyo nshaka kuvuga ni iki: Imana yagiranye Isezerano na Aburahamu irarikomeza, maze Amategeko ashingwa nyuma y’imyaka magana ane na mirongo itatu. Ntibishoboka rero ko ayo Mategeko asesa rya Sezerano ngo ribe impfabusa.

18 Niba rero ari ukumvira Amategeko bihesha abantu umunani w’Imana, bityo baba batakiwuheshwa na rya sezerano. Nyamara Aburahamu we Imana yamugiriye ubuntu ishingiye ku Isezerano ryayo.

19 None se kuki Amategeko yatanzwe? Yongeweho nyuma kugira ngo ibicumuro by’abantu bigaragare, kugeza igihe wa wundi ukomoka kuri Aburahamu aziye, ari we wagenewe Isezerano ry’Imana. Amategeko yatanzwe anyujijwe ku bamarayika, maze agezwa ku bantu acishijwe ku muntu w’umuhuza.

20 Icyakora nta muhuza wakenerwa iyo atari uguhuza abantu babiri, naho Imana yo ni imwe rukumbi.

Intego y’Amategeko

21 Noneho se Amategeko acisha ukubiri n’amasezerano y’Imana? Ntibikabeho! Koko iyo haza kubaho Amategeko ahesha umuntu ubugingo, bityo yajyaga kuyumvira akaba intungane.

22 Ariko Ibyanditswe bivuga ko ibiriho byose bizitiwe n’ibyaha, kugira ngo abemeye Yezu Kristo bahabwe ibyasezeranyijwe babikesha kumwizera.

23 Mbere y’uko igihe cyo kwemera Kristo kigera, twari tuzitiwe kandi turinzwe n’Amategeko, kugeza igihe Imana ihishuriye agakiza duheshwa no kwemera Kristo.

24 Bityo Amategeko yashyiriweho kuturera kugeza igihe Kristo aziye, kugira ngo dutunganire Imana tubikesha kumwemera.

25 Ariko ubu igihe cyo kwemera Kristo kirasohoye, nta bwo rero tukirerwa n’Amategeko.

26 Koko mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwemera Kristo,

27 kuko mwese mwabatirijwe kuba muri Kristo, ku buryo Kristo ababera nk’umwambaro.

28 Nuko rero nta tandukaniro riba riri hagati y’Umuyahudi n’utari Umuyahudi, hagati y’inkoreragahato n’uwishyira akizana, no hagati y’umugabo n’umugore, kuko muri Kristo Yezu mwese muri umwe.

29 Ubwo rero muri aba Kristo, muri urubyaro rwa Aburahamu. Bityo mukaba abo Imana yasezeranyije umunani.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/GAL/3-a0995dfe57b3793341581e8dbdfac91a.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyagalati

Abanyagalati 4

1 Icyo nshaka kuvuga ni uko ugenewe guhabwa umunani mu bya se, igihe akiri umwana nta cyo aba arusha umugaragu w’inkoreragahato, nubwo ari we uzaba umutware wa byose.

2 Ahubwo agumya kugengwa n’abamurera n’abashinzwe ibintu bye, kugeza igihe se yategetse.

3 Natwe igihe twari nk’abana, burya twakoreshwaga agahato n’ibinyabutware bigenga iyi si.

4 Ariko igihe cyagenwe kigeze Imana yohereje Umwana wayo, abyarwa n’umugore kandi avuka agengwa n’Amategeko,

5 kugira ngo acungure abari bakigengwa n’Amategeko, bityo tugirwe abana b’Imana.

6 Koko muri abana bayo ndetse Imana yashyize mu mitima yacu Mwuka w’Umwana wayo, utuma tuyitakambira tuti: “Aba!” ni ukuvuga ngo: “Data!”

7 Bityo wowe ntukiri inkoreragahato ahubwo uri umwana w’Imana, kandi ubwo uri umwana wayo iguteganyirije umunani yageneye abana bayo.

Impungenge za Pawulo kubera Abanyagalati

8 Kera mutaramenya Imana, mwari inkoreragahato z’ibyitwa “imana”bitari Imana nyakuri.

9 None ubwo mumaze kumenya Imana ndetse ikirutaho na yo ikaba ibazi, bishoboka bite ko mwashaka gusubira mu buja bwa bya binyabutware by’ibitindi bitagira icyo bishoboye?

10 Musigaye muziririza iminsi runaka kimwe n’amezi n’ibihe n’imyaka!

11 Mfite impungenge ku bwanyu ko ahari ibyo nabakoreye byose naba naravunikiye ubusa.

12 Bavandimwe, ndabinginze ngo mumere nkanjye nk’uko nanjye nigize nkamwe. Burya nta kibi mwigeze munkorera.

13 Muzi ko icyatumye bwa mbere mbona uburyo bwo kubagezaho Ubutumwa bwiza ari uko nari ndwaye.

14 Iyo ndwara yanjye yababereye ikigeragezo, ariko ntimwigeze munsuzugura cyangwa ngo mbatere ishozi. Ahubwo mwanyakiriye nk’aho ndi umumarayika utumwe n’Imana, ndetse mwanyakiriye nk’aho ndi Yezu Kristo ubwe.

15 None se bwa bwuzu mwari mufite bwagiye he? Koko ndahamya ko iyo biba ibishoboka, muba mwarinogoyemo amaso mukayanyihera.

16 Mbese ubu mpindutse umwanzi wanyu kuko mbabwiza ukuri?

17 Ba bantu babafitiye ishyaka ariko si ishyaka ryiza, icyo bashaka ni ukudutandukanya kugira ngo abe ari bo mugirira ishyaka.

18 Si bibi kugira ishyaka iyo ari ishyaka ryo gukora ibyiza, mukarigira igihe cyose atari igihe ndi muri mwe gusa.

19 Bana banjye, nk’uko umubyeyi uri ku nda ababazwa n’ibise, ni ko nanjye ibyanyu bimbabaza kugeza igihe Kristo agaragariye muri mwe.

20 Iyaba nari nshoboye kuba hamwe namwe ubu, ngo nongere mbibabwire ku bundi buryo. Ibyanyu bimpagaritse umutima!

Ikigereranyo kuri Hagari na Sara

21 Yemwe abashaka kugengwa n’Amategeko, cyo nimumbwire. Mbese ntimwumva icyo Amategeko avuga?

22 Ibyanditswe bivuga ko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe yavutse ku muja we Hagari, undi ku mugore we Sara utigeze mu buja.

23 Uw’umugore w’umuja yavutse ku buryo busanzwe, naho uw’umugore utigeze mu buja we yavutse bishingiye ku Isezeranory’Imana.

24 Ibyo ni ikigereranyo. Abo bagore bombi bagereranywa n’Amasezerano abiri Imana yagiranye n’abantu bayo. Rimwe muri yo ryatangiwe ku musozi wa Sinayi ribyara abana b’ubuja, ni ryo rigereranywa na Hagari.

25 Hagari we ashushanya wa musozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi akaba agereranywa na Yeruzalemu isanzweiri mu buja, yo n’abayituye bose.

26 Naho aba Yeruzalemu yo mu ijuru barishyira bakizana, kandi ni yo mama utubyara.

27 Ni na ko Ibyanditswe bivuga biti:

“Ishime mugore w’ingumba,

wowe utigeze ubyara!

Vuga cyane urangurure ijwi,

wowe utigeze kuribwa n’ibise!

Kuko umugore w’intabwa azagira abana benshi,

azagira abana kurusha uw’inkundwakazi.”

28 Bavandimwe, nk’uko Izaki yavutse ni ko namwe mwavutse bishingiye ku Isezerano ry’Imana.

29 Nk’uko byabaye icyo gihe, umwana wavutse ku buryo busanzwe agatoteza uwabyawe ku bwa Mwuka, na n’ubu ni ko biri.

30 Ariko se Ibyanditswe bibivugaho iki? Biravuga biti: “Irukana uriya muja n’umuhungu we! Umuhungu w’umuja ntagomba kugabana umunani n’uw’umugore utigeze aba umuja.”

31 Nuko rero bavandimwe, twe ntituri abana b’umuja, ahubwo turi ab’umugore utigeze mu buja.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/GAL/4-ce5ff901eef4af85f5594edfbc47b181.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyagalati

Abanyagalati 5

Kuva mu buja kw’Abakristo

1 Ni na ko Kristo yadukuye mu buja kugira ngo twishyire twizane. Nuko rero muhagarare kigabo, mwirinde mudasubira mu buja.

2 Nimunyumve. Jyewe Pawulo ndabivuga nkomeje, nimwiyemeza gukebwa Kristo nta cyo azaba abamariye.

3 Na none kandi ndabamenyesha ko umuntu wese wiyemeza gukebwa, aba aniyemeje kumvira Amategeko yose iyo ava akagera.

4 Mwebwe rero abashaka kugirwa intungane imbere y’Imana mwitwaje kumvira Amategeko, muba mwitandukanyije na Kristo bityo mukaba mwivukije ubuntu bw’Imana.

5 Kugirwa intungane imbere y’Imana bidutera gutegereza ibyo twiringiye kuzabona, tubikesha kwizera Kristo tubishobojwe na Mwuka.

6 Iyo umuntu ari muri Kristo Yezu, ari ugukebwa ari ukudakebwa byose nta cyo bimaze. Igifite akamaro ni ukwizera kugaragazwa n’ibikorwa by’urukundo.

7 Ko mwateraga imbere neza, none se ni nde wababangamiye akabatesha gukurikiza ukuri?

8 Iyo rukuruzi ntituruka ku Mana ibahamagara.

9 N’ubundi bavuga ko “agasemburogake gatubura ifu yose”.

10 Jyewe niringiye Nyagasani ku bwanyu, anyemeza ko mutazafata undi mugambi. Nyamara ubatera imidugararo, uwo ari we wese Imana izamuhana.

11 Naho jyewe rero bavandimwe, bibaye ari ukuri ko ncyamamaza ibyerekeye umuhango wo gukebwa, naba se kandi ngitoterezwa iki? Ari uko bimeze umusaraba wa Kristo namamaza nta we waba ukibangamiye.

12 Iyaba abo babatera imidugararo bari bishahuye bikarangira!

13 Naho mwe bavandimwe, Imana yabahamagariye kwishyira mukizana. Nyamara uko kwishyira mukizana ntimukwiye kubigira urwitwazo rwo gukora ibyo kamere yanyu irarikiye. Ahubwo buri wese akorere mugenzi we abitewe n’urukundo.

14 Koko rero Amategeko yose abumbiye muri iri rimwe ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

15 Ariko nimuryana mugacagagurana, mwirinde naho ubundi mwamarana!

Mwuka na kamere ni ibihabane

16 Reka mbabwire: nimureke Mwuka w’Imana abayobore, bityo ntimuzaba mugikora ibyo kamere yanyu irarikira.

17 Kamere y’umuntu yifuza ibyo Mwuka yanga, Mwuka na we akifuza ibyo kamere yanga. Ni ibintu bibiri bihabanye ku buryo mutakora ibyo mwishakiye.

18 Naho niba muyoborwa na Mwuka, ntabwo muba mukigengwa n’Amategeko.

19 Dore ibibi kamere y’umuntu imukoresha: gusambana, kwiyandarika n’ubwomanzi

20 gusenga ibigirwamana no kuroga, kwangana, amakimbirane, gufuha, kurakara no gutera amahane kwitandukanya n’abandi no kwicamo ibice,

21 ishyari, ubusinzi, umurengwe n’ibindi bisa bityo. Nk’uko nigeze kubibabwira na none ndabamenyesha hakiri kare ko abakora bene ibyo, nta munani bazahabwa mu bwami bw’Imana.

22 Nyamara imbutoziva kuri Mwuka ni izi: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza, kudahemuka,

23 kugwa neza no kumenya kwifata. Bene ibyo nta mategeko abibuza.

24 Aba Kristo Yezu babambye kamere yabo ku musaraba, hamwe n’ingeso mbi zayo n’irari ryayo.

25 Niba ari Mwuka uduha ubugingo nitureke atuyobore.

26 Ntitukabe abirasi ahubwo twirinde kurakaranya no kugirirana ishyari.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/GAL/5-1fe73f5c8f1b0383585a8b8841485bdc.mp3?version_id=387—

Categories
Abanyagalati

Abanyagalati 6

Kwakirana imitwaro

1 Bavandimwe, niba umuntu afashwe acumura, mwebwe abayoborwa na Mwuka mumugarure ku murongo, ariko mubikorane ubugwaneza. Erega nawe ubwawe wirinde uwo uri we wese, kuko nawe washobora kugwa mu bishuko.

2 Mwakirane ibibaremereye, bityo muzaba mwumviye itegeko rya Kristo byuzuye.

3 Umuntu wibwira ko akomeye kandi nta cyo ari cyo aba yibeshya.

4 Ahubwo umuntu wese niyigenzure ubwe mu byo akora. Niba hari icyo afite kwirata, agikore ku giti cye atigereranya ku bandi,

5 kuko buri wese azibarizwa ibyo azaba yarakoze.

6 Uwigishwa Ijambo ry’Imana ajye asangira ibyo atunze byose n’urimwigisha.

7 Ntimukibeshye, Imana ntikinishwa. Imbuto umuntu abiba ni zo azasarura.

8 Ubiba imbuto z’ibishimisha kamere ye, azasarura urupfu. Naho ubiba imbuto z’ibishimisha Mwuka w’Imana, azasarura ubugingo buhoraho.

9 Ntitukarambirwe gukora ibyiza, kuko nitudacogora tuzasarura igihe kigeze.

10 Nuko rero igihe cyose tubonye uburyo tujye tugirira neza abantu bose, ariko cyane cyane abo dusangira kwemera Kristo.

Amabwiriza aheruka n’indamutso

11 Dore izi nyuguti nini ni jye ubwanjye uziyandikiye n’ukwanjye kuboko!

12 Abashaka gushimwa n’abantu ku mpamvu z’imigenzo igaragara ni bo babahatira gukebwa. Intego yabo ni imwe nsa: ni ukugira ngo badatotezwa bazira umusaraba wa Kristo.

13 Nyamara kandi abo bantu nubwo bakebwa, ubwabo ntibumvira Amategeko. Barashaka gusa ko mukebwa kugira ngo babone uko birata uwo muhango ukorewe imibiri yanyu.

14 Naho jye nta kindi ngomba kwiratana kitari umusaraba w’Umwami wacu Yezu Kristo. Uwo musaraba ni wo utuma isi imbera nk’iwubambweho, nanjye nkabera isi nk’uwubambweho.

15 Ku bwanjye gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bimaze, igifite akamaro ni uko umuntu yaremwa ukundi gushya.

16 Abagenza batyo bakurikiza uwo mugambi, ndetse ab’umuryango wose w’Imana, Imana nibahe amahoro n’imbabazi.

17 Ahasigaye ntihakagire uwongera kundushya, kuko inkovu mfite ku mubiriziranga ko ndi uwa Yezu.

18 Bavandimwe, Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu. Amina.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/GAL/6-15814bf1ab7619127ca08041e2474c74.mp3?version_id=387—