Categories
2 Timoteyo

2 Timoteyo 1

Indamutso

1 Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk’uko Imana yabishatse, ikanshinga kumenyekanisha isezerano ry’ubugingo duherwa muri Kristo Yezu,

2 ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nkunda. Imana Data ikugirire ubuntu, iguhe n’imbabazi n’amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu.

Kuba umukozi w’indahemuka wa Kristo

3 Ndashimira Imana nkorera mfite umutima utandega ikibi, nk’uko ba sogokuruza babigenzaga. Mpora nkwibuka ijoro n’amanywa uko nsenze.

4 Iyo nibutse amarira yawenifuza cyane kongera kukubona, kugira ngo ngire ibyishimo bihebuje.

5 Ndibuka ukwizera Kristo kwawe kuzira uburyarya. Uko kwizera ni ko nyogokuru wawe Lowisi yari afite uhereye mbere, nyuma nyoko Unise na we agira uko kwizera, kandi sinshidikanya ko nawe ari ko ufite.

6 Ni yo mpamvu nkwibutsa ngo umere nk’uwatsa umuriro, ukangure impano ikurimo Imana yaguhaye igihe nakurambikagaho ibiganza.

7 Koko rero umwuka Imana yaduhaye si uwo kutugira abanyabwoba, ahubwo ni Mwuka uduha ububasha n’urukundo no kumenya kwifata.

8 Ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, kandi ntugaterwe isoni n’uko mfunzwebamumpōra. Ahubwo wemere kugirirwa nabi kimwe nanjye kubera Ubutumwa bwiza, Imana ibigushoboje.

9 Ni yo yadukijije, iduhamagarira kuba intore zayo bidatewe n’ibikorwa byacu, ahubwo bitewe n’umugambi wayo n’ubuntu yatugiriye. Kuva mbere na mbere Imana yatugiriye ubwo buntu muri Kristo Yezu.

10 Ariko noneho bwashyizwe ku mugaragaro, igihe Umukiza wacu Kristo Yezu yazaga. Ni we watsembye ubushobozi bw’urupfu, maze ahishura ubugingo budashira akoresheje Ubutumwa bwiza.

11 Ubwo Butumwa ni bwo nashinzwe gutangaza ngo mbubere intumwa n’umwigisha.

12 Ni na yo mpamvu ituma mbabazwa ntyo. Nyamara ntibinkoza isoni kuko nzi uwo nizeye, kandi nkaba nzi neza ko afite ububasha bwo kurinda ibyo yanshinze, kugeza kuri wa munsi Kristo azazaho.

13 Inyigisho zishyitse wanyumvanye uzifate ho urugero uzajya ukurikiza, bityo ukomere kuri Kristo Yezu umwizeye kandi ufite urukundo.

14 Ibyiza washinzwe ubirinde ufashijwe na Mwuka Muziranenge uba muri twe.

15 Nk’uko ubizi abo mu ntara ya Aziya bose barantereranye, barimo Figelo na Erimogene.

16 Nyagasani nagirire neza urugo rwa Onesiforo, kuko yampumurije kenshi ntaterwe isoni n’ingoyi ndiho.

17 Ahubwo akigera i Roma yanshatse ashyizeho umwete maze arambona.

18 Ntawe ukurusha kumenya ibyiza yangiriye turi Efezi. Kuri wa munsi Nyagasani azamugirire imbabazi, zitangwa na Nyagasani ubwe.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/2TI/1-7b14839df3318f5bb76242647b111998.mp3?version_id=387—

Categories
2 Timoteyo

2 Timoteyo 2

Umusirikari w’indahemuka wa Kristo

1 Wowe rero mwana wanjye, uhagarare kigabo ubishobojwe n’ubuntu Kristo Yezu akugirira.

2 Ibyo wanyumvanye hari abahamya benshi, nawe ubishinge abantu b’indahemuka bazashobora kubyigisha abandi.

3 Ujye ufatanya nanjye kwihanganira amagorwa, nk’uko bikwiye umusirikari mwiza wa Kristo Yezu.

4 Nta musirikari wagira ibindi ahugiramo ngo abe akinejeje uwamwohereje ku rugamba.

5 Igihe kandi abantu barushanwa, nta wahembwa ikamba rigenewe abatsinze, keretse akurikije amategeko y’irushanwa.

6 Umuhinzi kandi ni we ubanza kuganura ku byo yavunikiye.

7 Uzirikane ibyo mvuze, Nyagasani azaguha kubisobanukirwa byose.

8 “Ujye wibuka Yezu Kristo,

wazutse mu bapfuye,

kandi ukomoka kuri Dawidi”,

nk’uko Ubutumwa bwiza namamaza bubivuga.

9 Ubwo Butumwa ni bwo mpōrwa, ngashyirwa no ku ngoyi nk’umugizi wa nabi. Nyamara Ijambo ry’Imana ryo ntirishyirwa ku ngoyi.

10 Ni yo mpamvu nihanganira byose kubera abo Imana yitoranyirije, kugira ngo na bo bahabwe agakiza kabonerwa muri Yezu Kristo hamwe n’ikuzo rihoraho.

11 Iri jambo ni iry’ukuri:

“Niba twarapfanye na we, na none tuzabanaho na we.

12 Nitugumya kwihangana, tuzimana ingoma na we.

Nitumwihakana, na we azatwihakana.

13 Niyo twamuhemukira we ahora ari indahemuka,

kuko atabasha kwica Isezerano.”

Umukozi Imana yemera

14 Ibyo byose ujye ubyibutsa abantu bose, ubihanangirize utanze Imana ho umugabo, ngo birinde amagambo atera impaka kuko nta cyo amaze, uretse gusenya abayumva.

15 Ujye wihatira kwishyīra Imana nk’umukozi ushimwa, utagomba guterwa isoni n’umurimo ayikorera, ahubwo ujye uvuga Ijambo ryayo ry’ukuri uko riri.

16 Naho amagambo y’amanjwe y’abatemera Imana ujye uyagendera kure, kuko abayasamarira barushaho kutayubaha.

17 Inyigisho zabo zimunga abantu nk’igisebe cy’umufunzo. Muri abo harimo Himeneyo na Fileto.

18 Barateshutse bareka ukuri, bavuga ko izuka ry’abapfuye ryarangiye. Bityo bagatesha bamwe Kristo bemeraga.

19 Nyamara haracyariho ifatizo rikomeye ryashyizweho n’Imana, rirangwa n’iri jambo ngo: “Nyagasani azi abe”, kandi ngo: “Uvuga ko ari uwa Nyagasani wese nareke gukora ibibi.”

20 Mu nzu nini ntihaba ibikoresho by’izahabu n’iby’ifeza gusa, haba hari n’ibindi byakozwe mu biti no mu ibumba. Bimwe bigenerwa imirimo y’icyubahiro, ibindi imirimo isuzuguritse.

21 Uwiboneza rero akimaraho ibyo bibi, azaba igikoresho kigenewe imirimo y’icyubahiro, cyeguriwe nyira cyo kikamugirira akamaro, kandi gikwiranye n’ibikorwa byiza byose.

22 Irari rya gisore ujye urigendera kure, ahubwo ushishikarire kuba intungane n’indahemuka no kugira urukundo n’amahoro, ufatanyije n’abandi biyambaza Nyagasani bataryarya.

23 Naho impaka ziterwa n’ubujiji n’amanjwe ujye uzirinda, kuko uzi ko zibyara amahane.

24 Erega ntibikwiye ko umugaragu wa Nyagasani agira amahane, ahubwo akwiriye kuba umugwaneza kuri bose, ushoboye kwigisha kandi wihangana.

25 Agomba kwigisha abamurwanya afite ubugwaneza. Ahari Imana yazabemeza kwihana bagasobanukirwa neza ukuri kwayo,

26 bityo bakabasha kwisubiraho maze bakigobotora mu mitego y’umwanzi Satani, wabagize imbohe ze ngo bakore ibyo ashaka.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/2TI/2-a8136e0062e8d20f12dc9d6833292547.mp3?version_id=387—

Categories
2 Timoteyo

2 Timoteyo 3

Iminsi y’imperuka

1 Umenye neza ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe bikomeye.

2 Abantu bazaba bikunda, bakunda ifaranga, birata, bikuza, batuka Imana, batumvira ababyeyi. Bazaba ari indashima, batubaha Imana,

3 badakunda ababo, batagira impuhwe, babeshyerana, bahubuka. Bazaba ari abanyarugomo n’abanzi b’ibyiza,

4 abagambanyi n’ibyihebe n’abikakaza. Bazaba bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana.

5 Bazigira nk’abubaha Imana, ariko bahinyura ububasha bitera. Abo bose ujye ubagendera kure.

6 Bamwe muri bo bakunda gusesera mu mazu, bakigarurira ingirwabagore zashenguwe n’ibyaha, zigengwa n’irari ry’uburyo butari bumwe.

7 Ni abantu bahora biga iby’Imana, ariko ntibigere bamenya ukuri kwayo.

8 Nk’uko Yane na Yamburebarwanyije Musa, ni na ko abo bantu barwanya ukuri. Ni abantu bafite ubwenge bwononekaye, kandi ukwemera Kristo kwabo kwarahinyutse.

9 Ariko rero nta ho bizabageza kuko ubupfu bwabo buzagaragarira bose, nk’uko byagenze kuri Yane na Yambure.

Amabwiriza aheruka

10 Ariko wowe wakurikije neza ibyo nigisha n’uko nifata n’ibyo ngamije. Uzi kandi ukwizera kwanjye n’ukwihangana kwanjye, urukundo rwanjye n’ukudacogora kwanjye.

11 Uzi n’ukuntu natotejwe, ndetse n’amakuba nagiriye mu mujyi wa Antiyokiya n’uwa Ikoniyo n’uw’i Lisitira. Mbega ngo ndatotezwa! Nyamara ibyo byose Nyagasani yarabinkijije.

12 Erega n’ubundi abashaka bose guhora bubaha Imana, kubera Kristo Yezu ni ukuri bazatotezwa!

13 Naho abagizi ba nabi n’abashukanyi bazarushaho kuba babi, bayobye abandi na bo bagire ababayobya.

14 Ariko wowe ukomere ku byo wigishijwe ukiyemeza ko ari iby’ukuri, kandi ukaba uzi neza ababikwigishije.

15 Uhereye mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Imana yatugeneye, bibasha kukumenyesha ubwenge bwo kukugeza ku gakiza, ubikesha kwizera Kristo Yezu.

16 Ibyo Byanditswe byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu ukuri no kwamagana ibibi, gukosora umuntu no kumumenyereza gutunganira Imana,

17 kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse kandi atunganyirijwe rwose gukora ibyiza byose.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/2TI/3-0a3249eb1eb4281e7df1d8b0fd251c12.mp3?version_id=387—

Categories
2 Timoteyo

2 Timoteyo 4

1 Ndakwihanangiriza ntanze Imana ho umugabo, hamwe na Kristo Yezu uzacira imanza abazima n’abapfuye, no kubera ukuza kwe aje kwima ingoma ye,

2 utangaze Ijambo ry’Imana, urivuge mu gihe cyiza no mu gihe gikomeye. Ukosore abantu, ubacyahe, ubahugure ufite kubihanganira no kubigisha ubutitsa.

3 Koko igihe kizaza abantu bamwe be kwihanganira inyigisho zishyitse, ahubwo bakurikize ibyifuzo byabo bwite. Bityo bazikoranyirizaho abigisha benshi bababwira ibihuje n’ibyo bashaka kumva.

4 Bazajya bica amatwi ngo batumva ukuri, ahubwo bahindukirire ibitekerezo by’imburamumaro.

5 Nyamara wowe uramenye, uko byaba kose ujye wirinda muri byose, wihanganire kubabazwa, ukore umurimo wo gutangaza Ubutumwa bwiza, bityo urangize umurimo washinzwe n’Imana.

Ingorane Pawulo yagize

6 Naho jyewe dore ubu ngiye gutangwaho igitambo. Igihe cyanjye cyo kwitarura kirageze.

7 Narwanye intambara nziza, nageze aho dusiganirwa kugera kandi Kristo twemera namukomeyeho.

8 Ahasigaye nteganyirijwe ikamba ry’ubutungane, iryo Nyagasani azangororera we mucamanza utabera, umunsi azazaho. Si jye jyenyine azariha, ahubwo azariha n’abantu bose bazaba bafitiye ubwuzu kumubona aje.

9 Wihatire kungeraho vuba,

10 kuko Dema yantereranye abitewe no gukunda iby’iyi si. Yigiriye i Tesaloniki, Kiresensi ajya mu ntara ya Galati, naho Tito ajya mu ya Dalumatiya.

11 Luka wenyine ni we turi kumwe. Uzaze unzaniye Mariko kuko angirira akamaro mu murimo.

12 Tikiko namutumye Efezi.

13 Uzaze unzaniye igishura nasize i Tirowa kwa Karupo, hamwe n’ibitabo cyane cyane iby’imizingo y’uruhu.

14 Umucuzi Alegisanderi yankoreye ibibi byinshi. Nyagasani azamugirira ibikwiranye n’ibyo yakoze.

15 Nawe umwirinde kuko yarwanyije inyigisho zacu bikomeye.

16 Mu iburana ryanjyerya mbere nta wamperekeje, bose barantereranye. Imana ntizabibahōre.

17 Nyagasani we twari kumwe, bityo ampa ububasha ngo ntangaze Ubutumwa bwiza mu batari Abayahudi bose babwumve. Bityo yangobotoye nk’umvanye mu rwasaya rw’intare.

18 Nyagasani azandokora ibibi byose bangirira, hanyuma azangeze mu bwami bwe bwo mu ijuru. Nahabwe ikuzo uko ibihe bihaye ibindi. Amina.

Umwanzuro

19 Tashya Purisila na Akwila, kimwe n’ab’urugo rwa Onesiforo.

20 Erasito yagumye i Korinti, naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye.

21 Uzagerageze kuza mbere y’amezi y’imbeho.

Ubulo na Pudensi na Lino na Kilawudiya n’abavandimwe bose ngo mutahe.

22 Nyagasani abane nawe. Nagumye kubagirira ubuntu mwese.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/2TI/4-c207322cd40118947b0ad94dc55136a6.mp3?version_id=387—