Categories
2 Samweli

2 Samweli 21

Abanyagibeyoni bihōrera

1 Ku ngoma ya Dawidi hateye inzara imara imyaka itatu ikurikiranye, Dawidi asenga Uhoraho amubaza icyayiteje. Uhoraho aramubwira ati: “Ni ukubera amaraso y’Abanyagibeyoni Sawuli n’ab’umuryango we bamennye.”

2 Abanyagibeyoni ntabwo bari Abisiraheli, ahubwo ni Abamori bacitse ku icumu. Abisiraheli bari baragiranye na bo amasezerano yo kubana mu mahoro. Ariko Sawuli yashatse kubarimbura, kubera ishyaka yarwanira Abisiraheli n’Abayuda.

Umwami Dawidi atumiza Abanyagibeyoni kugira ngo avugane na bo.

3 Arababaza ati: “Nabakorera iki? Nabaha cyiru ki kugira ngo musabire umugisha igihugu Uhoraho yaduhaye?”

4 Abanyagibeyoni baramusubiza bati: “Ikibazo dufitanye na Sawuli n’umuryango we nticyarangizwa n’ifeza cyangwa izahabu, kandi nta n’uburenganzira dufite bwo kwihōrera mu Bisiraheli.”

Dawidi arababwira ati: “Noneho mumbwire icyo mushaka cyose nkibakorere.”

5 Abanyagibeyoni baramubwira bati: “Sawuli yishe benshi muri twe, yashatse kutumara yiyemeza kudutsemba mu gihugu cyose cya Isiraheli.

6 None nimuduhe abantu barindwi mu bamukomokaho tubicire imbere y’Uhoraho, tubate ku gasozi i Gibeya, iwabo wa Sawuli wari waratoranyijwe n’Uhoraho.”

Umwami aravuga ati: “Ndababahaye.”

7 Ariko kubera indahiro Dawidi yari yararahiriye Yonatani mwene Sawuli mu izina ry’Uhoraho, ntiyatanga Mefibosheti umuhungu wa Yonatani akaba n’umwuzukuru wa Sawuli.

8 Umwami afata Arumoni na Mefibosheti abahungu Sawuli yabyaranye na Risipa umukobwa wa Aya, afata n’abahungu batanu Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Adiriyeli mwene Barizilayi w’i Mehola.

9 Bose uko ari barindwi abaha Abanyagibeyoni babicira icyarimwe ku musozi imbere y’Uhoraho, babata aho. Ubwo hari mu minsi yo gutangira gusarura ingano za bushoki.

10 Risipa wa mukobwa wa Aya afata ibigunira, abisasa ku rutare hafi y’iyo mirambo, aguma aho kuva icyo gihe kugeza ubwo Uhoraho yagushirije imvura. Ku manywa yirukanaga ibisiga bije kurya iyo mirambo, nijoro akirukana inyamaswa.

11 Baza kubwira Dawidi icyo Risipa umukobwa wa Aya akaba n’inshoreke ya Sawuli yakoze.

12 Dawidi ajya i Yabeshi y’i Gileyadi, yaka abakuru baho amagufwa ya Sawuli n’ay’umuhungu we Yonatani. Abaturage baho bari baribye imirambo yabo i Betishani, aho Abafilisiti bari barayimanitse bamaze kubicira i Gilibowa.

13 Nuko bazana ayo magufwa, bayakoranyiriza hamwe n’aya ba bandi barindwi bishwe,

14 yose bayahamba hamwe na Kishi se wa Sawuli i Sela mu ntara y’Ababenyamini. Bamaze kurangiza ibyo byose nk’uko umwami yabitegetse, Imana yumva amasengesho yabo.

Dawidi yongera kurwana n’Abafilisiti

15 Abafilisiti bongera gutera Abisiraheli. Dawidi atabarana n’ingabo ze, bararwana kugeza ubwo Dawidi yananiwe.

16 Nuko Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Ishibi-Benobu ashaka kwica Dawidi. Yari afite icumu ry’umuringa ripima ibiro bitatu n’igice, yambaye n’inkota nshya ku itako.

17 Ariko Abishayi mwene Seruya agoboka Dawidi, yica uwo Mufilisiti. Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Turahire ko utazongera gutabarana natwe, hato utazazimya umuryango wa Isiraheli.”

18 Ikindi gihe urugamba rwongera kuremera i Goba hagati y’Abisiraheli n’Abafilisiti, Sibekayi w’i Husha yica Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Safu.

19 Mu kindi gitero cyakurikiyeho aho i Goba, Elihanani mwene Yayiriw’i Betelehemu yica Goliyatiw’i Gati, wari ufite icumu rifite uruti rumeze nk’igiti cy’ikumbo.

20 Ikindi gihe urugamba ruremera i Gati. Hari Umufilisiti w’intwari muremure kandi munini wari ufite intoki esheshatu kuri buri kiganza, n’amano atandatu kuri buri kirenge.

21 Nuko atuka Abisiraheli, maze Yonatani mwene Shama mukuru wa Dawidi aramwica.

22 Abo Bafilisiti barebare kandi banini uko ari bane bakomokaga i Gati, bishwe na Dawidi n’ingabo ze.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 22

Dawidi ashimira Uhoraho

1 Uhoraho amaze gukiza Dawidi abanzi be bose cyane cyane Sawuli, Dawidi amuririmbira iyi ndirimbo

2 agira ati::

Uhoraho ni urutare runkingira,

ni ubuhungiro ntamenwa bwanjye,

ni n’Umukiza wanjye.

3 Imana yanjye ni urutare mpungiraho,

ni ingabo inkingira ikambashisha gutsinda,

ni urukuta rurerure runkingira,

ni we unkiza abanyarugomo.

4 Uhoraho nasingizwe!

Naramutabaje ankiza abanzi banjye.

5 Urupfu rwanyugarije nk’imivumba y’amazi,

imyuzure irimbura intera ubwoba.

6 Ingoyi z’ikuzimu zaramboshye,

nabaye nk’ufashwe mu mutego w’urupfu.

7 Nageze mu kaga ntakambira Uhoraho,

ntabaza Imana yanjye kugira ngo intabare,

yanyumvise yibereye mu ijuru,

yumvise ugutabaza kwanjye.

8 Icyo gihe isi yarahungabanye iratingita,

imfatiro z’ijuru ziranyeganyega,

zatigishijwe n’uburakari bw’Imana.

9 Uburakari bwayo bwasohotse mu mazuru yayo nk’umwotsi ucucumuka,

umujinya wayo uyisohoka mu kanwa umeze nk’inkongi y’umuriro.

10 Uhoraho yitsa ijuru aramanuka,

yaje akandagiye ku gicu cyijimye cyane.

11 Umukerubi aguruka amuhetse,

uwo mukerubi aboneka aguruka mu muyaga.

12 Uhoraho ntiyagaragaraga yari atwikiriwe n’umwijima,

yari atwikiriwe n’ibicu bibuditse nk’iby’imvura ikubye cyane.

13 Aho yari ari haturukaga imirabyo n’ibishashi by’umuriro.

14 Uhoraho ahindishiriza inkuba mu ijuru,

ijwi ry’Uhoraho Usumbabyose rirumvikana.

15 Yarashe imyambi ye atatanya abanzi,

imirabyo irabije bakwira imishwaro.

16 Ubutaka bwo munsi y’inyanja bwaragaragaye,

imfatiro z’isi ziriyanika,

byatewe n’uburakari bwe no gucyaha kwe.

17 Nari ngiye kurohama mu mazi,

amanura ukuboko arandohora.

18 Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,

yankijije n’abandwanya bandusha imbaraga.

19 Ku munsi w’amakuba bari bantangatanze,

ariko Uhoraho yaranshyigikiye.

20 Yankuye mu makuba anshyira mu mudendezo,

yarantonesheje bituma andokora.

21 Uhoraho angirira neza kuko ndi intungane,

anyitura ibihwanye n’ibyo nkora biboneye.

22 Nakurikije amabwiriza y’Uhoraho,

sinagize icyo ncumura ku Mana yanjye.

23 Koko ibyemezo yafashe byose ndabyubahiriza,

amateka yayo yose ndayakurikiza.

24 Nayibereye indakemwa,

nirinze kugira ikibi nakora.

25 Uhoraho yanyituye ibikwiranye n’ubutungane bwanjye,

yabinyituye akurikije ibyo nkora biboneye.

26 Uhoraho, indahemuka ntuyihemukira,

indakemwa nta cyo uyikemanga.

27 Uboneye umugaragariza ko uboneye,

naho indyarya ukayirusha ubucakura.

28 Koko ugoboka ubwoko bwawe buri mu kaga,

ariko abirasi urabareba ukabacisha bugufi.

29 Uhoraho, ni wowe umurikira,

Uhoraho, ni wowe utuma umwijima ndimo ubisa umucyo.

30 Mana yanjye, iyo uri kumwe nanjye sintinya guhangana n’igitero,

iyo uri kumwe nanjye ntondagira urukuta ngatsemba abanzi.

31 Imigenzereze y’Imana ntigira amakemwa,

ibyo Uhoraho avuga biratunganye,

ni ingabo ikingira abamuhungiraho.

32 Uhoraho wenyine ni we Mana,

Imana yacu ni yo yonyine rutare rudukingira.

33 Imana mpungiraho ni inyambaraga,

ni yo inyobora inzira itagira amakemwa.

34 Impa kugenda nta mpungenge nk’imparakazi itondagira ibihanamanga,

inshyira ahirengeye nkahashinga ibirindiro.

35 Ni yo intoza kujya ku rugamba,

imbashisha kurashisha umuheto ukomeye.

36 Mana, unkingira ingabo yawe ukankiza,

warantabaye bintera ishema.

37 Ni wowe nkesha kugenda nta cyo nikanga,

ibirenge byanjye ntibyigera bitsikira.

38 Nirukankana abanzi banjye nkabarimbura,

simpindukira ntamaze kubatsemba.

39 Ndabatsemba nkabajanjagura ntibashobore kwegura umutwe,

barambarara hasi imbere yanjye.

40 Ku rugamba ni wowe umpa imbaraga,

abandwanya ukampa kubatikiza.

41 Utuma abanzi banjye bampunga,

ababisha banjye nkabatsemba.

42 Baratakamba ariko ntibagire n’umwe ubatabara,

batakambira Uhoraho ariko ntabasubize.

43 Ndabaribata nkabahindura nk’umukungugu,

mbakāta nk’ukāta urwondo rwo mu nzira, nkabanyukanyuka.

44 Uhoraho, wankijije kwigomeka kw’abantu banjye,

wampaye kugenga amahanga,

ubwoko ntazi iyo buturuka buza kumpakwaho.

45 Abanyamahanga baranyobotse,

mvuga rimwe bakanyumvira.

46 Abanyamahanga bacitse intege,

basohotse mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi.

47 Uhoraho arakabaho!

Nasingizwe we rutare runkingira.

Imana yo rutare rwanjye n’Umukiza wanjye nihabwe ikuzo.

48 Imana yanjye ni yo impōrera,

ni yo ituma abanyamahanga banyoboka,

49 yangobotoye mu maboko y’abanzi banjye.

Uhoraho, ni wowe umpa gutsinda ababisha banjye,

ni wowe unkiza abanyarugomo.

50 Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw’amahanga,

ni na cyo gituma nzakuririmba.

51 Umwami wiyimikiye umuha gutsinda gukomeye,

uwo wimikishije amavutauhora umugirira neza,

uwo ni Dawidi n’abazamukomokaho iteka ryose.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 23

Igisigo cya nyuma cya Dawidi

1 Aya ni yo magambo y’indunduro yavuzwe na Dawidi.

“Nimwumve amagambo ya Dawidi mwene Yese,

nimwumve amagambo y’umuntu washyizwe hejuru cyane,

ni we Imana ya Yakobo yimikishije amavuta,

ni umuhimbyi w’indirimbo w’ingenzi mu Bisiraheli.

2 Mwuka w’Uhoraho avugira muri jye,

anshyize mu kanwa ijambo rye.

3 Imana y’Abisiraheli yaravuze,

yo Rutare rubakingira yarambwiye iti:

‘Umwami unyubaha agategekesha abantu ukuri,

4 ameze nk’izuba rirashe mu gitondo kitagira igicu,

imirasire yaryo ituma ibimera bikura neza imvura ihise.’

5 Ni koko Imana yagiriye neza umuryango wanjye,

yampaye Isezerano ridakuka,

ni Isezerano rikomezwa n’amabwiriza yashyizeho,

izampa gutsinda iteka insohoreze n’imigambi.

6 Abapfayongo bose bazamera nk’amahwa bajugunye,

kuko nta wayafatisha intoki:

7 bazabasunikisha icyuma cyangwa uruti rw’icumu,

bazakongorerwa n’umuriro aho basunikiwe.”

Intwari mu ngabo za Dawidi

8 Aya ni yo mazina y’intwari mu ngabo za Dawidi: Yoshebu-Bashebeti w’i Hakemoni yari umutware w’abitwa “Intwari eshatu”. Uwo ni we wicishije icumu abanzi magana inani mu gitero kimwe.

9 Ukurikiraho muri za Ntwari eshatu ni Eleyazari mwene Dodo w’Umwahohi. Yari kumwe na Dawidi ubwo bashotōraga Abafilisiti bari bakoranyijwe no kubarwanya. Abisiraheli barahunze

10 ariko we arakomeza ararwana, yica Abafilisiti benshi kugeza ubwo akaboko kananiwe ikiganza kikumirana n’inkota. Uwo munsi Uhoraho amuha kubatsinda cyane, ba Bisiraheli bagarurwa no gucuza.

11 Uwa gatatu ni Shama mwene Age w’Umuharari. Igihe Abafilisiti bari bakoraniye hafi y’umurima w’inkori, ingabo z’Abisiraheli zarabahunze.

12 Nyamara Shama we ashinga ibiringiro muri uwo murima, arwanya Abafilisiti arabica. Bityo Uhoraho amuha kubatsinda bikomeye.

13 Ikindi gihe intwari eshatu zo muri za zindi mirongo itatu, zisanga Dawidi ku buvumo bwa Adulamu, hari mu gihe cy’isarura. Igitero cy’Abafilisiti cyari gishinze ibirindiro mu kibaya cy’Abarefa.

14 Ubwo Dawidi yari aho hantu hatavogerwa, Abafilisiti bashinze ibirindiro i Betelehemu.

15 Dawidi aravuga ati: “Icyampa ku mazi yo mu iriba ryo hafi y’irembo ry’i Betelehemu!”

16 Za ngabo eshatu z’intwari zibyumvise, zihara amagara zinyura aho Abafilisiti bari bashinze ibirindiro, zivoma amazi muri rya riba ryo hafi y’irembo ry’i Betelehemu ziyashyīra Dawidi. Nyamara Dawidi ayabonye ntiyayanywa, ahubwo ayasuka hasi ayatura Uhoraho.

17 Maze aravuga ati: “Uhoraho, ntibikabeho ko nanywa amazi nk’aya, byaba ari nko kunywa amaraso y’aba bagabo bemeye guhara amagara yabo.” Ni yo mpamvu yanze kuyanywa. Ngibyo ibyakozwe n’izo ntwari uko ari eshatu.

18 Abishayi mukuru wa Yowabu mwene Seruya yari umuyobozi wa za Ntwari eshatu. Yigeze kwicisha icumu abantu magana atatu mu gitero kimwe, ibyo bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu

19 ndetse aba icyamamare kuzirusha. Nyamara nubwo yabaye umuyobozi wazo ntiyigeze abarwa muri zo.

20 Hari na Benaya mwene Yehoyada w’i Kabusēli, warangwaga n’ibikorwa byinshi by’ubutwari. Ni we wishe Abamowabu babiri b’intwari. Ikindi gihe amasimbi amaze kugwa, Benaya yamanutse mu rwobo yiciramo intare.

21 Ni we kandi wishe Umunyamisiri w’igihangange. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu, naho Benaya we yitwaje inkoni yonyine. Yambura wa Munyamisiri icumu rye aba ari ryo amwicisha.

22 Ngibyo ibyo Benaya mwene Yehoyada yakoze, bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu.

23 Yabaye ikirangirire kurusha ba batware mirongo itatu, nyamara ntiyigeze abarwa muri za Ntwari eshatu. Nuko Dawidi amugira umutware w’ingabo zamurindaga.

24 Aba ni bo bari intwari mirongo itatu:

Asaheli murumuna wa Yowabu,

Elihanani mwene Dodo w’i Betelehemu,

25 Shama w’i Harodi,

Elika w’i Harodi,

26 Helesi w’i Peleti,

Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa,

27 Abiyezeri w’i Anatoti,

Mebunayi w’i Husha

28 Salimoni w’Umwahohi,

Maharayi w’i Netofa,

29 Helebu mwene Bāna w’i Netofa,

Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini,

30 Benaya w’i Piratoni,

Hidayi wo mu karere k’imigezi y’i Gāshi,

31 Abiyaluboni w’i Araba,

Azimaveti w’i Bahurimu,

32 Eliyahiba w’i Shālabimu,

abahungu ba Yasheni,

Yonatani,

33 Shama w’Umuharari,

Ahiyamu mwene Sharari w’Umuharari,

34 Elifeleti mwene Ahasibayi w’i Māka,

Eliyamu mwene Ahitofeli w’i Gilo,

35 Hesiro w’i Karumeli,

Pārayi w’i Arabi,

36 Yigali mwene Natani w’i Soba,

Bani w’Umugadi,

37 Seleki w’Umwamoni,

Naharayi w’i Bēroti watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,

38 Ira w’i Yatiri,

Garebu w’i Yatiri,

39 Uriya w’Umuheti.

Bose hamwe ni mirongo itatu na barindwi.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 24

Dawidi abarura Abisiraheli bashobora kujya ku rugamba

1 Uhoraho yongera kurakarira cyane Abisiraheli, abateza Dawidi ati: “Genda ubarure Abisiraheli n’Abayuda”.

2 Umwami abwira Yowabu umugaba w’ingabo ze ati: “Jya mu Bisiraheli bose uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, ubarure abantu kugira ngo menye umubare w’abashobora kujya ku rugamba.”

3 Yowabu aramubwira ati: “Nyagasani, icyampa Uhoraho Imana yawe akakugwiriza imbaga y’abantu incuro ijana, nawe ubwawe ukabyibonera! Ariko se, ni iki gitumye ushaka ko dukora ikintu nk’icyo?”

4 Ariko umwami aganza Yowabu n’abandi bakuru b’ingabo mu magambo, maze Yowabu n’abakuru b’ingabo bava ibwami, bajya kubarura imbaga y’Abisiraheli.

5 Bambuka Yorodani bashinga amahema mu majyepfo ya Aroweri, mu mujyi uri mu kabande mu ntara y’Abagadi, maze berekeza i Yāzeri.

6 Banyura mu ntara ya Gileyadi bagera i Tahatimu-Hodishi, barambuka bakomereza i Dani-Yāni bagera hafi y’i Sidoni.

7 Bamanuka berekeje ku kigo ntamenwa cy’i Tiri no mu mijyi yose y’Abahivi n’iy’Abanyakanāni, bagera mu majyepfo y’u Buyuda i Bērisheba.

8 Bityo bazenguruka igihugu cyose, bagaruka i Yeruzalemu nyuma y’amezi icyenda n’iminsi makumyabiri.

9 Nuko Yowabu abwira umwami umubare w’abagabo bashobora kujya ku rugamba. Mu Bisiraheli habonetse abagabo b’intwari ibihumbi magana inani, naho mu Bayuda haboneka ibihumbi magana atanu.

Uhoraho ahanisha Dawidi icyorezo

10 Dawidi amaze kubarura abantu, yumva afite inkomanga ku mutima, ni ko gutakambira Uhoraho ati: “Uhoraho, nakoze icyaha gikomeye nkora ibyo ntagombaga gukora, none umbabarire igicumuro cyanjye, ni koko nakoze ikintu cy’ubupfapfa rwose.”

11 Mu gitondo Dawidi akibyuka, Uhoraho atuma umuhanuzi Gadi, wahanuriraga Dawidi ati:

12 “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Uhoraho avuze ko hari ibyago bitatu agiye kukubwira, ugahitamo kimwe akaba ari cyo azaguteza.’ ”

13 Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Uhisemo ko habaho imyaka irindwi y’inzara mu gihugu cyawe, cyangwa ko wamara amezi atatu uhunga abanzi bagukurikirana, cyangwa ko habaho iminsi itatu y’icyorezo cy’indwara mu gihugu cyawe? Ngaho tekereza neza, umbwire icyo njya gusubiza uwantumye.”

14 Dawidi abwira Gadi ati: “Ndumva nshenguwe n’agahinda! Ibyo ari byo byose, icyaruta ni uko twahanwa n’Uhoraho ubwe aho kumpanisha abantu, kuko Uhoraho agira impuhwe nyinshi!”

15 Muri icyo gitondo, Uhoraho ateza Abisiraheli icyorezo kimara iminsi itatu. Uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi.

16 Ubwo umumarayika w’Uhoraho yari agiye kurimbura i Yeruzalemu, Uhoraho yisubiraho abwira uwo mumarayika ati: “Ibyo birahagije rekera aho.” Uwo mumarayika w’Uhoraho yari ageze ku mbuga ya Arawunaw’Umuyebuzi.

17 Dawidi abonye uko uwo mumarayika arimbura abantu, abwira Uhoraho ati: “Ko ari jyewe wakoze icyaha igicumuro kikaba ari jyewe kibarwaho, aba bantu barazira iki? Ube ari jyewe n’umuryango wanjye uhana.”

Dawidi yubakira Uhoraho urutambiro

18 Uwo munsi Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Zamuka wubakire Uhoraho urutambiro ku mbuga ya Arawuna w’Umuyebuzi!”

19 Dawidi yita ku byo Gadi yamubwiye, arazamuka nk’uko Uhoraho yabitegetse.

20 Arawuna abonye umwami azamukanye n’ibyegera bye amugana, ajya kumusanganira amwikubita imbere yubamye.

21 Arawuna aramubaza ati: “Databuja, ni iki gitumye uje iwanjye?”

Dawidi aramusubiza ati: “Nzanywe no kugura imbuga yawe, ngomba kuyubakiraho Uhoraho urutambiro kugira ngo abantu bakire icyorezo.”

22 Arawuna abwira Dawidi ati: “Nyagasani, imbuga ngiyi ndayiguhaye uyitambireho uko ubyifuza, dore n’ibimasa by’ibitambo bikongorwa n’umuriro, imbaho zahurishwaga ingano n’ibiti bihambirwa ku majosiy’ibimasa bibe inkwi z’ibitambo.

23 Nyagasani, ibi byose ndabiguhaye kandi Uhoraho Imana yawe yakire neza ibitambo byawe!”

24 Ariko umwami aramuhakanira ati: “Ntibishoboka ngomba kubigura, kuko ntashobora gutambira Uhoraho Imana yanjye ibitambo mboneye ubusa.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga n’ibimasa, atanga ibikoroto mirongo itanu by’ifeza.

25 Dawidi ahubakira Uhoraho urutambiro, atamba ibitambo bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro. Nuko Uhoraho ababarira Abisiraheli, icyorezo kibavamo.