Categories
2 Amateka

2 Amateka 31

Hezekiya avugurura imirimo y’abatambyi

1 Iyo minsi mikuru irangiye, Abisiraheli bose bari aho bajya mu mijyi yose y’u Buyuda barimbura amabuye yashingiwe ibigirwamana n’inkingi zeguriwe Ashera, basenya ahasengerwaga ibigirwamana n’intambiro. Bagenza batyo mu Buyuda hose no mu Babenyamini, no mu Befurayimu no mu Bamanase. Nuko Abisiraheli bose basubira iwabo.

2 Hezekiya ashyiraho ibyiciro by’abatambyi n’Abalevi, kandi agenera buri wese umurimo we mu cyiciro cye. Bagombaga gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro. Bagombaga no gukora imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho bamushimira kandi bamusingiza.

3 Umwami atanga mu mutungo we ibitambo bikongorwa n’umuriro, ibya mu gitondo n’ibya nimugoroba, n’ibitambo bikongorwa n’umuriro byo ku isabato, n’ibyo mu mboneko z’ukwezi, n’ibyo ku yindi minsi mikuru nk’uko biri mu Mategeko y’Uhoraho.

4 Ategeka abaturage b’i Yeruzalemu gutanga ituro ry’abatambyi n’Abalevi, kugira ngo biyegurire burundu umurimo ubagenewe mu Mategeko y’Uhoraho.

5 Umwami amaze gutangaza ayo mabwiriza, Abisiraheli batanga umuganura w’ingano n’uwa divayi n’uw’amavuta y’iminzenze, n’uw’ubuki n’uw’indi myaka, bazana na kimwe cya cumi cya byose.

6 Nuko abatuye mu mijyi y’u Buyuda batanga kimwe cya cumi cy’amatungo maremare n’amagufi, na kimwe cya cumi cy’amatungo yeguriwe Uhoraho Imana yabo, maze ibirundo biba byinshi.

7 Batangiye kurunda ibirundo by’amaturo mu kwezi kwa gatatu, barangiza mu kwezi kwa karindwi.

8 Hezekiya n’ibyegera bye baza kureba ibyo birundo, maze bashimira Uhoraho n’ubwoko bwe bw’Abisiraheli.

9 Hezekiya abaza abatambyi n’Abalevi ibyerekeye ibyo birundo,

10 umutambyi mukuru Azariya ukomoka kuri Sadoki aramusubiza ati: “Kuva igihe batangiye kuzanira amaturo mu Ngoro y’Uhoraho twarariye turahaga, dusigaza ibintu byinshi kubera ko Uhoraho yahaye ubwoko bwe umugisha, none ibi birundo ni byo byasagutse.”

11 Hezekiya abategeka gutegura ububiko mu Ngoro y’Uhoraho, maze barabikora.

12 Bashyiramo cya kimwe cya cumi n’andi maturo yeguriwe Uhoraho, Konaniya w’Umulevi ashingwa kubicunga, we n’umuvandimwe we Shimeyi wari umwungirije.

13 Yehiyeli na Azaziya, na Nahati na Asaheli, na Yerimoti na Yozabadi, na Eliyeli na Isimakiya, na Mahati na Benaya bari ibisonga bya Konaniya n’umuvandimwe we Shimeyi, bakurikije itegeko ry’Umwami Hezekiya, na Azariya umutware w’Ingoro y’Imana.

14 Kore w’Umulevi mwene Yimuna wari umurinzi w’irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro, yari ashinzwe kwakira amaturo yaturwaga Uhoraho, no kugabura imigabane yeguriwe Uhoraho n’andi maturo yamweguriwe.

15 Mu yindi mijyi ituwe n’abatambyi, Kore yafashwaga n’Abalevi bakurikira: Edeni na Miniyamini, na Yeshuwa na Shemaya, na Amariya na Shekaniya. Bari bashinzwe kugaburira abavandimwe babo b’abatambyi bakurikije ibyiciro byabo, batabogamiye ku muryango uyu n’uyu.

16 Ab’igitsinagabo bagejeje ku myaka mirongo itatun’abayirengeje babaruwe, bagombaga no kugaburira umutambyi uwo ari we wese winjiraga mu Ngoro y’Uhoraho gukora imirimo inyuranye ya buri munsi, bakurikije inshingano zabo n’ibyiciro byabo.

17 Abatambyi bahabwaga imirimo hakurikijwe imiryango, Abalevi bo babaga bamaze imyaka makumyabiri cyangwa irenga, bakabarurwa hakurikijwe inshingano zabo.

18 Babarurirwaga hamwe n’imiryango yabo yose, abagore n’abahungu n’abakobwa, n’abo mu rugo bose kuko babaga bihumanuriye umurimo wo mu Ngoro.

19 Naho ku batambyi batuye imijyi igenewe abakomoka kuri Aroni, no ku batuye mu cyaro gikikije iyo mijyi, habaga abantu muri buri mujyi: bashyiriweho kugaburira ab’igitsinagabo bo muri iyo miryango, n’Abalevi bose babaruwe.

20 Hezekiya abigenza atyo mu Buyuda hose, yakoze ibitunganye kandi binogeye Uhoraho Imana ye.

21 Ibyo yakoze byose byerekeye Ingoro y’Imana no kubaha Amategeko yayo n’amabwiriza yayo, yabikoranaga umutima ushaka Imana. Bityo agira ishya n’ihirwe.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 32

Ubutumwa bwa Senakeribu ku bantu b’i Yeruzalemu

1 Hezekiya amaze kugaragariza Imana umurava, Senakeribu umwami wa Ashūru atera u Buyuda, agota imijyi ntamenwa ategeka ko ingabo ze zisenya inkuta zayo.

2 Hezekiya abonye ko Senakeribu yacuze umugambi wo gutera na Yeruzalemu,

3 ajya inama n’ibyegera bye n’abagaba b’ingabo ngo bazibe amasōko y’amazi yari hanze y’umujyi:, igitekerezo cye baragishyigikira.

4 Nuko abantu benshi barakorana baza kuziba amasōko n’akagezi kanyuraga munsi y’ubutaka, baravuga bati: “Ntibikwiye ko abami ba Ashūru baza bakabona amazi ahagije.”

5 Hezekiya asanisha inkuta zizengurutse umurwa azubakaho iminara, yubaka n’urundi rukuta inyuma, akomeza Milomu Murwa wa Dawidi kandi acurisha amacumu menshi n’ingabo nyinshi.

6 Ashyiraho abakuru b’ingabo bo gutegeka abatuye umujyi:, abakoranyiriza ku karubanda imbere y’umuryango w’umujyi:, arababwira ati:

7 “Nimukomere kandi mube intwari! Ntimugire ubwoba ngo mutinye umwami wa Ashūru n’igitero kiri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe imurusha imbaraga,

8 nyamara we afite imbaraga z’abantu, twe turi kumwe n’Uhoraho Imana yacu, azadutabara kandi azaturwanirira!” Abantu bakomezwa n’ayo magambo ya Hezekiya umwami w’u Buyuda.

9 Nyuma y’ibyo, Senakeribu umwami wa Ashūru wari wagose Lakishi n’ingabo ze zose, atuma abagabo be i Yeruzalemu kuri Hezekiya umwami w’u Buyuda no ku Bayuda bose, no ku batuye i Yeruzalemu.

10 Baravuga bati: “Senakeribu umwami wa Ashūru aravuze ati: ‘Ni cyizere ki kidasanzwe mwicaranye aho i Yeruzalemu?’

11 Hezekiya ntababeshye kugira ngo abicishe inzara n’inyota, ababwira ati: ‘Uhoraho Imana yacu azadukura mu maboko y’umwami wa Ashūru.’

12 Ese Hezekiya si we washenye ahasengerwaga n’intambiro zaho, maze agategeka Abayuda n’abatuye i Yeruzalemu, gusengera imbere y’urutambiro rw’i Yeruzalemu, akaba ari rwo rwonyine boserezaho imibavu.

13 Mbese ntimuzi ibyo jye na ba sogokuruza twakoreye mu yandi amahanga yose? Ese hari imana z’amahanga zambujije gufata ibihugu byazo?

14 Ni iyihe muri izo mana zose z’amahanga yarimbuwe na ba sogokuruza, yashoboye gukura abantu bayo mu maboko yanjye? Ni kuki mwizera ko Imana yanyu izabankura mu maboko?

15 Nuko rero Hezekiya ntakomeza kubabeshya atyo! Ntimumwemerere kubera ko nta mana n’imwe y’ubwoko ubwo ari bwo bwose, n’iy’igihugu icyo ari cyo cyose yashoboye kugobotora abantu bayo mu maboko yanjye, cyangwa mu ya ba sogokuruza. Bityo rero imana yanyu na yo ntizabankura mu maboko.”

16 Abagaragu ba Senakeribu bakomeza gutuka Uhoraho Imana n’umugaragu wayo Hezekiya.

Senakeribu atuka Uhoraho

17 Senakeribu umwami wa Ashūru, yari yanditse urwandiko rwo gutuka Uhoraho Imana ya Isiraheli muri aya magambo: “Nk’uko imana z’amahanga zitashoboye gukura abantu bazo mu maboko yanjye, ni ko n’imana ya Hezekiya itazashobora gukura abantu bayo mu maboko yanjye.”

18 Intumwa za Senakeribu zirangurura ijwi mu giheburayi, zibwira abantu bari hejuru ku rukuta rw’i Yeruzalemu, zigira ngo zibatere ubwoba kandi zibace intege, umujyi: ufatwe bitabaruhije.

19 Imana y’i Yeruzalemu bayigereranyaga n’imana z’amahanga zaremwe n’abantu.

Abanyashūru bahunga; urupfu rwa Senakeribu

20 Umwami Hezekiya n’umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi, batakambira Imana mu ijwi riranguruye kugira ngo ibagoboke.

21 Nuko Uhoraho yohereza umumarayika mu rugerero rw’umwami wa Ashūru yica abasirikari n’abagaba babo, umwami wa Ashūru asubira mu gihugu cye akozwe n’isoni. Agezeyo yinjira mu ngoro y’imana ye maze abahungu be bamwicisha inkota.

22 Uhoraho akiza atyo Hezekiya n’abatuye i Yeruzalemu, uburakari bukaze bwa Senakeribu umwami wa Ashūru n’ubw’abandi banzi babo bose, abaha umutekano impande zose.

23 Abantu benshi baza i Yeruzalemu bazaniye Uhoraho amaturo, na Hezekiya umwami w’u Buyuda bamuha impano. Kuva icyo gihe amahanga yose yubaha Hezekiya.

Iherezo ry’ingoma ya Hezekiya

24 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara agera hafi yo gupfa. Asaba Uhoraho aramwumva, amuha ikimenyetso cy’uko azakira.

25 Nyamara Hezekiya yabaye umwirasi ntiyitura ineza yagiriwe, bituma Uhoraho amurakarira hamwe n’u Buyuda na Yeruzalemu.

26 Hezekiya n’abantu b’i Yeruzalemu bicisha bugufi, bityo uburakari bw’Uhoraho ntibwabageraho igihe cyose Hezekiya yabayeho.

Ubukungu bwa Hezekiya no gukomera kwe

27 Hezekiya yari afite ubukire bwinshi n’icyubahiro cyinshi, yubaka amazu yo kubikamo izahabu n’ifeza n’amabuye y’agaciro, n’imibavu n’ingabo n’ibindi bintu by’agaciro.

28 Yubakisha kandi amazu yo guhunikamo ingano na divayi n’amavuta y’iminzenze, yubakisha n’ibiraro by’amatungo y’amoko yose.

29 Yubakishije n’imijyi kandi atunga amatungo menshi ari amaremare ari n’amagufi, kuko Imana yari yamuhaye ubutunzi bwinshi cyane.

30 Hezekiya ni we kandi wagomeye isōko ya Gihoni, amazi ayayobora munsi y’ubutaka ayageza mu Murwa wa Dawidi. Nuko Hezekiya arahirwa mu byo yakoraga byose.

31 Nyamara igihe abategetsi b’i Babiloni boherezaga intumwa zo kumubaza ibyerekeye ibitangaza byabaye mu gihugu cye, Imana yaramuretse igira ngo imugerageze imenye ibyo atekereza.

Iherezo ry’ingoma ya Hezekiya

32 Ibindi bikorwa bya Hezekiya n’uburyo yubahaga Imana byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibonekerwa ry’umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi”, no mu cyitwa “Amateka y’abami b’u Buyuda n’aba Isiraheli.”

33 Nuko Hezekiya yisazira amahoro, bamushyingura mu irimbi ry’abakomoka kuri Dawidi. Abayuda bose n’abaturage b’i Yeruzalemu bamushyingura mu cyubahiro. Umuhungu we Manase amusimbura ku ngoma.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 33

Ingoma ya Manase

1 Manase yabaye umwami afite imyaka cumi n’ibiri, amara imyaka mirongo itanu n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu.

2 Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akora ibiteye ishozi n’iby’amahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abisiraheli.

3 Manase asubizaho ahasengerwaga ibigirwamana se Hezekiya yari yarashenye, yubakira za Bāli intambiro ashinga n’inkingi yeguriwe Ashera, ndetse yaramyaga n’inyenyeri.

4 Yubatse n’intambiro z’ibigirwamana mu Ngoro y’Uhoraho i Yeruzalemu, aho Uhoraho yari yaravuze ati: “Ni ho bazajya bansengera.”

5 Izo ntambiro yazubatse mu ngo zombi z’Ingoro y’Uhoraho, zari zigenewe kuramya inyenyeri.

6 Manase yageze n’aho atamba abana be bacishwa mu muriro mu kabande ka Hinomu, araraguza, ararogesha, arashikisha, bityo akabya gukora ibitanogeye Uhoraho, aramurakaza.

7 Hanyuma Manase ashyira ikigirwamana mu Ngoro y’Uhoraho, iyo yavuganiyemo na Dawidi n’umuhungu we Salomo ati: “Ni muri iyi Ngoro n’i Yeruzalemu mpisemo mu miryango yose ya Isiraheli, kuzajya bahansengera ubuziraherezo.

8 Byongeye kandi, sinzongera kwimura Abisiraheli mu gihugu nahaye ba sekuruza ngo bazerere, nibitondera amabwiriza yanjye mbagezaho, n’Amategeko bahawe n’umugaragu wanjye Musa.”

9 Manase ayobya Abayuda, abatoza gukora ibyaha bikomeye kuruta iby’amoko Uhoraho yari yaratsembye mu gihugu, akabasimbuza Abisiraheli.

Manase yihana

10 Uhoraho aburira Manase n’abantu be, ariko ntibabyitaho.

11 Nuko Uhoraho abateza abatware b’ingabo z’umwami wa Ashūru, maze bafata Manase bamushyiramo inkōnzo, bamubohesha iminyururu y’umuringa bamujyana i Babiloni.

12 Manase ageze muri ayo makuba atakambira Uhoraho Imana ye, yicisha bugufi cyane asenga Imana ya ba sekuruza.

13 Imana yumva isengesho rye imugirira impuhwe, imusubiza ku ngoma ye i Yeruzalemu. Bityo Manase amenya ko Uhoraho ari we Mana.

14 Nyuma y’ibyo, yubaka urukuta hanze y’Umurwa wa Dawidi, runyuze mu kabande k’iburengerazuba bw’isōko ya Gihoni rukagera ku Irembo ry’Amafi, ruzengurutse rukagera Ofeli, arugira rurerure cyane. Ashyira abatware b’ingabo mu mijyi ntamenwa yose yo mu Buyuda.

15 Avana mu Ngoro y’Uhoraho imana z’amahanga na cya kigirwamana yashyizemo, ajugunya hanze y’umujyi: intambiro zose yari yarubatse ku musozi w’Ingoro y’Uhoraho n’ahandi muri Yeruzalemu.

16 Asana urutambiro rw’Uhoraho arutambiraho ibitambo by’umusangiro n’iby’ishimwe, maze ategeka Abayuda kuyoboka Uhoraho Imana ya Isiraheli.

17 Bakomeje gutambira ibitambo ahasengerwaga hose, ariko babitambira Uhoraho Imana yabo.

Iherezo ry’ingoma ya Manase

18 Ibindi bikorwa bya Manase, isengesho rye ku Mana n’amagambo yabwiwe n’abahanuzi mu izina ry’Uhoraho Imana ya Isiraheli, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

19 Ibyerekeye isengesho rye n’uko Imana yaryakiriye, ibyerekeye ibyaha bye n’ubuhemu bwe n’ahasengerwa yubatse, n’inkingi zeguriwe Ashera n’ibigirwamana yaremye igihe yari ataricisha bugufi, ibyo byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abahanuzi.”

20 Nuko Manase yisazira amahoro bamushyingura iwe mu rugo. Umuhungu we Amoni amusimbura ku ngoma.

Ubutegetsi bwa Amoni

21 Amoni yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’ibiri, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu.

22 Yakoze ibitanogeye Uhoraho nka se Manase. Amoni atambira ibitambo ibigirwamana byose se Manase yari yakoresheje akabiramya.

23 Ariko Amoni ntiyicisha bugufi imbere y’Uhoraho nka se Manase, ahubwo arushaho gucumura.

24 Hanyuma ibyegera bye byaje kumugambanira, bamwicira mu ngoro ye.

25 Abantu bo mu Buyuda bica abagambaniye Umwami Amoni bose, maze bimika umuhungu we Yosiya.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 34

Ingoma ya Yosiya

1 Yosiya yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu.

2 Yakoze ibinogeye Uhoraho kandi yitwara neza nka sekuruza Umwami Dawidi nta guteshuka.

Yosiya arwanya gusenga ibigirwamana

3 Mu mwaka wa munani Yosiya ari ku ngoma, atangira gushaka Imana ya sekuruza Dawidi akiri muto. Mu mwaka wa cumi n’ibiri ni bwo yatangiye gutunganya u Buyuda na Yeruzalemu, asenya ahasengerwaga, asenya n’inkingi z’ikigirwamanakazi Ashera, n’ibigirwamana biremeye, n’ibindi bigirwamana byacuzwe mu muringa.

4 Ategeka ko basenya intabiro za Bāli abahagarikiye, n’ibicaniro boserezagaho imibavu byari hejuru yazo, amenagura inkingi z’ikigirwamanakazi Ashera n’ibigirwamana bibajwe n’ibindi byacuzwe, arabimenagura ivu ryabyo arinyanyagiza ku mva z’abahatambiraga ibitambo.

5 Atwikira amagufwa y’abatambyi ku ntambiro zabo, bityo ahumanura u Buyuda na Yeruzalemu.

6 Arangije ajya mu mijyi ya Manase n’iya Efurayimu n’iya Simeyoni, ndetse no mu ya Nafutali no mu matongo yari akikije iyo mijyi.

7 Asenya intambiro, amenagura n’inkingi z’ikigirwamanakazi Ashera n’ibindi bigirwamana, atemagura n’ibicaniro byose boserezagaho imibavu byari mu gihugu cya Isiraheli. Arangije asubira i Yeruzalemu.

Umutambyi mukuru atahura igitabo cy’Amategeko

8 Mu mwaka wa cumi n’umunani Yosiya ari ku ngoma, amaze guhumanura igihugu n’Ingoro y’Uhoraho, yohereje Shafani mwene Asaliya, na Māseya umutware w’umujyi:, na Yowa mwene Yowahazi umunyamabanga we, kugira ngo basane Ingoro y’Uhoraho Imana ye.

9 Basanga Umutambyi mukuru Hilikiya maze bamuha ifeza zigenewe Ingoro y’Imana. Izo feza zari zakiriwe n’Abalevi barinda imiryango, zatanzwe n’Abamanase n’Abefurayimu n’Abisiraheli bose basigaye, n’Abayuda bose n’Ababenyamini, n’abatuye i Yeruzalemu.

10 Nuko izo feza bazishyikiriza abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro y’Uhoraho.

11 Bityo bahemba ababaji ba za mwikorezi, n’ababubatsi kugira ngo bagure amabuye abaje n’ibiti bya mwikorezi, basane n’andi mazu abami b’u Buyuda batari basannye.

12 Abantu bakoranaga umurava umurimo wabo bayobowe n’Abalevi ari bo Yahati na Obadiya bakomoka kuri Merari, na Zekariya na Meshulamu bakomoka kuri Kehati. Abandi Balevi bari abahanga mu gucuranga,

13 bayoboraga abikorezi n’abandi bakozi bose, buri muntu mu kazi ke. Mu Balevi hari abanditsi n’abayobozi n’abarinzi.

14 Igihe babikuraga amafaranga yagenewe gusana Ingoro y’Uhoraho, umutambyi Hilikiya abona igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho, yatanzwe anyujijwe kuri Musa.

15 Hilikiya abwira umwanditsi Shafani ati: “Nabonye igitabo cy’Amategeko mu Ngoro y’Uhoraho.” Nuko agishyikiriza Shafani.

16 Shafani na we agishyira umwami kandi aramubwira ati: “Ibyo wategetse abagaragu bawe byose ubu barabikora:

17 amafaranga yari mu Ngoro y’Uhoraho bayashyikirije abashinzwe imirimo yo gusana.”

18 Umwanditsi Shafani yungamo ati: “Umutambyi Hilikiya yanshyikirije iki gitabo.” Nuko Shafani agisomera umwami.

Umwami agisha Hulida inama

19 Umwami yumvise ibivugwa mu gitabo cy’Amategeko ashishimura imyambaro ye,

20 ategeka Hilikiya na Ahikamu mwene Shafani na Abudoni mwene Mika, n’umwanditsi Shafani na Asaya umugaragu w’umwami ati:

21 “Nimugende mugishe inama Uhoraho ku bwanjye no ku bw’Abisiraheli n’Abayuda basigaye, ku byerekeye ibivugwa muri iki gitabo kimaze gutahurwa. Koko rero, Uhoraho adufitiye uburakari bukomeye kubera ko ba sogokuruza batumviye ijambo rye, ngo bakurikize ibyanditswe muri iki gitabo byose.”

22 Hilikiya n’izindi ntumwa z’umwami bajya ku muhanuzikazi Hulida, wari utuye ahitwa “Intara ya kabiri” ya Yeruzalemu. Umugabo we Shalumu mwene Tikuva mwene Harehasi, ni we wari umubitsi w’imyambaro yo mu Ngoro y’Uhoraho. Izo ntumwa zisobanurira umuhanuzikazi uko ikibazo giteye.

23 Umuhanuzikazi aherako arabasubiza ati: “Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: Nimugende mumbwirire uwabatumye muti:

24 ‘Ngiye guteza aha hantu n’abahatuye icyago gikomeye, nk’uko byanditswe mu gitabo basomeye imbere y’umwami w’u Buyuda.

25 Abayuda baranyimūye bosereza imibavu izindi mana, ku buryo ibikorwa byabo byose byandakaje. Ni yo mpamvu nzabarakarira sincururuke.’

26 Naho uwo mwami w’u Buyuda wabatumye kungisha inama, mumubwire muti: ‘Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: wumvise amagambo y’icyo gitabo

27 wicisha bugufi imbere yanjye, kandi uzirikana mu mutima wawe icyo nteganyirije aha hantu n’abahatuye. Kubera ko washishimuye imyambaro yawe kandi ukarira, ndakumenyesha ko nakumvise.’ Ni jye Uhoraho ubivuze.

28 Ni yo mpamvu nzakureka ukisazira neza ugashyingurwa mu mahoro, utarebye amahano ngiye guteza aha hantu n’abahatuye.”

Nuko intumwa zizanira umwami icyo gisubizo.

Yosiya avugurura Isezerano ry’Imana

29 Umwami atumiza abakuru b’imiryango y’u Buyuda n’ab’i Yeruzalemu.

30 Nuko arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho ari kumwe n’abantu bose bo mu Buyuda n’abaturage b’i Yeruzalemu, n’abatambyi n’Abalevi na rubanda rwose, aboroheje n’abakomeye. Umwami abasomera aranguruye ijwi amagambo yose y’igitabo cy’Isezerano cyatahuwe mu Ngoro y’Uhoraho.

31 Ahagarara imbere y’abaturage, asezeranira bushya imbere y’Uhoraho ko azamuyoboka, akitondera amabwiriza ye n’inyigisho ze n’amateka ye abikuye ku mutima, no mu mibereho ye yose. Kwari ukugira ngo asohoze Isezerano nk’uko byanditswe muri icyo gitabo.

32 Hanyuma yemeza Ab’i Yeruzalemu n’ab’Ababenyamini iryo Sezerano. Kuva ubwo abatuye i Yeruzalemu bakurikiza Isezerano bagiranye n’Imana ya ba sekuruza.

33 Yosiya akuraho ibizira byose byakorerwaga mu ntara zose za Isiraheli, ategeka abantu bose bo muri Isiraheli kuramya Uhoraho Imana yabo. Igihe cyose Yosiya yabayeho, ntibigera bateshuka gukurikira Uhoraho Imana ya ba sekuruza.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 35

Yosiya yizihiza umunsi mukuru wa Pasika

1 Yosiya yizihiriza Uhoraho umunsi mukuru wa Pasika i Yeruzalemu, ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa mbere, bica umwana w’intama wa Pasika.

2 Yosiya ashyira abatambyi ku mirimo yabo, kandi abahatira kwita ku mirimo y’Ingoro y’Uhoraho.

3 Abwira abo Balevi bashinzwe kwigisha Abisiraheli bose, kandi biyeguriye Uhoraho ati: “Mushyire Isanduku y’Isezerano mu Ngoro yubatswe na Salomo mwene Dawidi umwami wa Isiraheli. Si ngombwa kuyiheka ku ntugu. None nimukorere Uhoraho Imana yanyu n’ubwoko bwayo bwa Isiraheli.

4 Nimwishyire hamwe mukurikije imiryango yanyu n’imirimo yanyu, nk’uko bivugwa mu mabwiriza ya Dawidi umwami wa Isiraheli n’umuhungu we Salomo.

5 Abalevi bahagarare mu Ngoro bakurikije imiryango ya ba sekuruza, haboneke abahagije bakorera buri muryango w’Abisiraheli basanzwe.

6 Mwihumanure maze mutambe umwana w’intama wa Pasika, muyigaburire abavandimwe banyu mukurikize itegeko ry’Uhoraho ryanyujijwe kuri Musa.”

7 Yosiya aha abantu bose bari bahari abana b’intama n’ab’ihene bo mu mikumbi ye, kugira ngo bazitambe ho ibitambo bya Pasika. Umubare wazo wari ibihumbi mirongo itatu, n’ibimasa ibihumbi bitatu na byo bivuye mu mutungo w’umwami.

8 Ibyegera bye na byo bitanga amatungo bititangiriye itama, biyaha rubanda n’abatambyi n’Abalevi. Hilikiya na Zakariya na Yehiyeli abayobozi b’Ingoro y’Imana, bahaye abatambyi abana b’intama ibihumbi bibiri na magana atandatu zo gutamba ho ibitambo bya Pasika, n’ibimasa magana atatu.

9 Abayobozi b’Abalevi ari bo Konaniya n’abavandimwe be, Shemaya na Netanēli, hamwe na Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalevi abana b’intama ibihumbi bitanu zo gutamba ho ibitambo bya Pasika, n’ibimasa magana atanu.

10 Dore uko bateguye Pasika: abatambyi bahagaze mu myanya yabo, n’amatsinda y’Abalevi bajya ku mirimo yabo nk’uko umwami yabibategetse.

11 Nuko batamba abana b’intama ba Pasika, Abalevi bagahereza abatambyi amaraso na bo bakayamisha ku rutambiro, Abalevi bagakuraho impu.

12 Bashyira ku ruhande ibitambo bikongorwa n’umuriro kugira ngo babigabanye bakurikije amatsinda y’imiryango ya rubanda, ngo babitambire Uhoraho nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa. Babigenza batyo no ku bimasa.

13 Botsa intama ya Pasika ku muriro nk’uko byemejwe, ibindi bitambo bidafite inenge babiteka mu nkono, no mu byungo no mu masafuriya, bihutira kubigaburira rubanda bose.

14 Hanyuma bitegurira ibyokurya byabo bwite n’iby’abatambyi, kubera ko abatambyi bakomoka kuri Aroni bakomeje gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’urugimbu bukarinda bwira. Ni yo mpamvu Abalevi bateguye ibyabo, bagategura n’iby’abatambyi bakomoka kuri Aroni.

15 Abaririmbyi bakomoka kuri Asafu baguma mu myanya yabo bakurikije itegeko rya Dawidi, na Asafu na Hemani na Yedutuni wahoze ari umuhanuzi w’ibwami. Abarinzi na bo baguma ku marembo yose, kuko bagenzi babo b’Abalevi bari babateguriye Pasika.

16 Mu birori by’uwo munsi byateguriwe Uhoraho byo kwizihiza Pasika, batamba n’ibitambo bikongorwa n’umuriro, babitambira ku rutambiro rw’Uhoraho, byose biba nk’uko Umwami Yosiya yari yabitegetse.

17 Icyo gihe cya Pasika, Abisiraheli bari bahari bamara iminsi irindwi bizihiza iminsi mikuru y’imigati idasembuye.

18 Koko rero kuva igihe cy’umuhanuzi Samweli, nta Pasika nk’iyo yari yarigeze kwizihizwa muri Isiraheli, kandi nta mwami wa Isiraheli wari warijihije Pasika nk’iyo Yosiya yizihije afatanyije n’abatambyi n’Abalevi n’Abayuda bose, n’Abisiraheli bose bari kumwe n’abaturage b’i Yeruzalemu.

19 Iyo Pasika bayizihije mu mwaka wa cumi n’umunani Yosiya ari ku ngoma.

Iherezo ry’ingoma ya Yosiya

20 Nyuma y’ibyo, Yosiya amaze gutunganya Ingoro y’Uhoraho, Neko umwami wa Misiri arazamuka ajya gutera Karikemishi ku ruzi rwa Efurati, Yosiya ajya kumurwanya.

21 Neko amutumaho intumwa ngo zimubaze ziti: “Mpfa iki nawe, mwami w’u Buyuda? Si wowe nteye, ni umwanzi wanjye usanzwe kandi Imana integetse kugira vuba. Ntushake kubangamira Imana iri kumwe nanjye.”

22 Nyamara Yosiya ntiyahindura umugambi we wo kurwanya Neko kuko yari yabyiyemeje, ntiyigera yumva amagambo ya Neko aturutse ku Mana. Ajya kurwanira na we mu kibaya cya Megido.

23 Abarwanisha imiheto barasa Umwami Yosiya, maze abwira abagaragu be ati: “Nimunjyane kuko nkomeretse cyane.”

24 Abagaragu be bamukura mu igare ry’intambara bamushyira mu rindi, maze bamujyana i Yeruzalemu. Agezeyo arapfa bamushyingura mu irimbi rya ba sekuruza, Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu baramuririra.

25 Umuhanuzi Yeremiya ahimbira Yosiya indirimbo y’amaganya, ndetse n’ubu abaririmbyi bose b’abagabo n’abagore basingiza Yosiya mu ndirimbo y’amaganya. Ibyo babigize umuco muri Isiraheli, kandi iyo ndirimbo yanditswe mu gitabo cy’indirimbo z’amaganya.

26 Ibindi bikorwa bya Yosiya n’ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu Mategeko y’Uhoraho,

27 n’ibikorwa bye byose, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli n’ab’u Buyuda.”

Categories
2 Amateka

2 Amateka 36

Ingoma ya Yowahazi n’iya Yoyakimu na Yoyakini

1 Abaturage b’u Buyuda bimika Yowahazi mwene Yosiya, asimbura se ku ngoma i Yeruzalemu.

2 Yowahazi yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itatu, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu.

3 Nuko umwami wa Misiri amukura ku ngoma i Yeruzalemu, kandi aca igihugu icyiru cya toni eshatu z’ifeza, n’ibiro mirongo itatu by’izahabu.

4 Hanyuma uwo mwami wa Misiri Neko, yimika Eliyakimu mukuru wa Yowahazi, amugira umwami w’u Buyuda na Yeruzalemu, amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowahazi murumuna wa Yoyakimu, Neko amujyana mu Misiri.

Ingoma ya Yoyakimu

5 Yoyakimu yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye.

6 Nebukadinezari umwami wa Babiloni aramutera, amuzirikisha umunyururu amujyana i Babiloni.

7 Nebukadinezari asahura bimwe mu bikoresho byo mu Ngoro y’Uhoraho arabijyana, abishyira mu ngoro ye i Babiloni.

8 Ibindi bikorwa bya Yoyakimu n’ibizira yakoze, n’ibindi byose byamubayeho byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli n’ab’u Buyuda.” Umuhungu we Yoyakini amusimbura ku ngoma.

Ingoma ya Yoyakini

9 Yoyakini yabaye umwami afite imyaka umunani, amara amezi atatu n’iminsi icumi ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho.

10 Umwaka ujya kurangira, Umwami Nebukadinezari atuma abantu kuzana Yoyakini i Babiloni hamwe n’umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho, yimika Sedekiya, se wabo wa Yoyakini kugira ngo abe umwami w’u Buyuda na Yeruzalemu.

Ingoma ya Sedekiya

11 Sedekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’umwe, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu.

12 Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye, ntiyicisha bugufi ngo yumvire umuhanuzi Yeremiya wavugaga mu izina ry’Uhoraho.

Ifatwa rya Yeruzalemu

13 Yasuzuguye Umwami Nebukadinezari wari wamurahije Imana, arigomeka kandi arinangira ntiyagarukira Uhoraho Imana y’Abisiraheli.

14 Abayobozi b’abatambyi n’aba rubanda bakomeza gusuzugura Imana, bakurikiza ibizira bikorwa n’abanyamahanga, maze bahumanya Ingoro Uhoraho yari yariyeguriye i Yeruzalemu.

15 Uhoraho Imana ya ba sekuruza yahoraga ibaburira ibinyujije ku ntumwa, ibitewe n’impuhwe yari ifitiye ubwoko bwayo n’Ingoro yayo.

16 Nyamara izo ntumwa z’Imana barazisuzugura ntibita ku butumwa bwazo, baseka abahanuzi kugeza ubwo Uhoraho yarakariye ubwoko bwe ntiyigarura.

17 Nuko Uhoraho abateza umwami w’Abanyababiloniya, yicira abasore b’Abayuda mu Ngoro, ntiyagirira impuhwe abasore cyangwa inkumi, cyangwa abasaza cyangwa abakecuru. Uhoraho abagabiza bose uwo Mwami Nebukadinezari.

18 Ibikoresho byose ari ibito ari ibinini byo mu Ngoro y’Uhoraho, n’umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uw’umwami n’uw’ibyegera bye, byose abijyana i Babiloni.

19 Nuko Abanyababiloniya batwika Ingoro y’Imana, basenya urukuta ruzengurutse Yeruzalemu, batwika amazu yose n’ibikoresho by’agaciro byose barabitsemba.

20 Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana ho iminyago i Babiloni, abagira inkoreragahato zimukorera we n’abamukomokaho kugeza ku ngoma y’Abaperesi.

21 Bityo ijambo ry’Uhoraho ryavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya rirashyika ari ryo iri “Igihugu kizaba umusaka imyaka mirongo irindwi, kugeza igihe bazaba bamaze kuriha amasabato atubahirijwe.”

Itangazo rya Sirusi

22 Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w’u Buperesi amaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije kuri Yeremiya. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w’u Buperesi igitekerezo cyo gutangaza mu bwami bwe hose, kikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bati:

23 “Uku ni ko umwami w’u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana Nyir’ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by’abami bo ku isi, kandi yanshinze kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy’u Buyuda. Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bwayo uri muri mwe, asubire i Yeruzalemu kandi Imana ye nimuhe umugisha.’ ”