Categories
2 Abanyakorinti

2 Abanyakorinti 11

Pawulo n’abiyita Intumwa za Kristo

1 Yewe, icyampa mukihanganira ubusazi bwanjye ho gato! Nyamuneka nimunyihanganire!

2 Erega mbafuhira nk’uko Imana ibafuhira. Nabatanze mumeze nk’umugeni wirinze, ngo mbashyingire umugabo umwe rukumbi ari we Kristo.

3 Ariko nk’uko Eva yashutswe n’amayeri ya ya nzoka, ndatinya ko namwe mwashukwa ibitekerezo byanyu bikangirika, maze mugateshuka umurava [no kubonera] mukesha Kristo.

4 Dore nawe iyo hadutse umuntu akamamaza muri mwe Yezu wundi utari uwo twamamaje, cyangwa akabaha umwuka wundi utari Mwuka w’Imana mwahawe, cyangwa akabagezaho ubutumwa bundi butari Ubutumwa bwiza twabagejejeho, uwo muntu muramureka akabigarurira!

5 Ndibwira ko bene izo “ntumwa”z’akataraboneka nta cyo jye zindusha.

6 Nubwo wenda mu magambo ntari intyoza, ariko rero mu bumenyi sindi umuswa. Ibyo twabibagaragarije neza ku buryo bwose.

7 Nabagejejeho Ubutumwa bwiza nta gihembo mbaka, nicishije bugufi kugira ngo mwe mushyirwe hejuru. Mbese icyo ni icyaha?

8 Natungwaga n’amatorero ya Kristo y’ahandi – kwari nko kuyasahura kugira ngo mwebwe mbone uko mbakorera.

9 Iyo nagiraga icyo nkenera igihe nari iwanyu, nta muntu n’umwe nigeze ndushya ngira icyo mwaka. Abavandimwe baturutse muri Masedoniya ni bo bamaze ubukene bwose nari mfite. Bityo ku buryo bwose nirinze kubarushya kandi nzakomeza kubyirinda.

10 Nshingiye ku kuri kwa Kristo kundimo, ntawe uzambuza kwiratana ibyo ngibyo mu karere kose ka Akaya.

11 Ese ibyo mbivugiye iki? Mbese ni uko ntabakunda? Imana ni yo izi uko mbakunda.

12 Nzakomeza kugenza uko nsanzwe ngenza, kugira ngo ba bandi biyita intumwa za Kristo babure urwitwazo bajya bashaka rwo kwirata ko ari intumwa kimwe natwe.

13 Bene abo ni ingirwantumwa zikora ibinyuranye n’ibyo zivuga, zikihindura nk’Intumwa za Kristo.

14 Ibyo kandi si igitangaza, kuko na Satani ubwe ajya yihindura nk’umumarayika urabagirana.

15 Ntabwo ibyo rero ari ibikomeye kubona n’abakozi be bihindura nk’abagaragu b’Imana nyir’ubutungane. Iherezo baziturwa ibihwanye n’ibyo bakora.

Amakuba Pawulo yatewe no kuba Intumwa ya Kristo

16 Ndabisubiramo: ntihagire umuntu unyita umusazi. Ariko rero mushatse kubikora, ngaho nimwihanganire ubusazi bwanjye mureke nirate ho gato.

17 Ibyo ngiye kuvuga simbikuye kuri Nyagasani, ahubwo ubusazi bwanjye ni bwo buntinyuye kwirata!

18 Benshi birata nk’ab’isi, none rero reka nanjye nirate.

19 Mwebwe muzi ubwenge, ni ukuri mukunda kwihanganira abasazi!

20 Dore namwe mwihanganira umuntu ubashyira mu buja cyangwa akabarya imitsi, akabariganya akanabasuzugura, cyangwa akabakubita inshyi.

21 Twe twabaye ibigwari ntitwabagirira dutyo – yewe, kubivuga binteye isoni!

Niba hari umuntu wahangara kugira icyo yirata naze duhige – na none ibyo mbivuze nk’umusazi.

22 Mbese za ngirwantumwa ni Abaheburayi? Nanjye ndi we. Ese ni Abisiraheli? Nanjye ndi we. Ese ni urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.

23 Ese ni abagaragu ba Kristo? Noneho reka mvuge nk’uwataye umutwe! Jyewe ndi we kubarusha. Uti kuki? Nabarushije gukora nshishikaye cyane, nabarushije gufungwa kenshi, nabarushije gukubitwa ibiboko byinshi bikabije, ndetse nabarushije no kuba nenda gupfa hato na hato.

24 Ibihe bitanu Abayahudi bankubise ibiboko mirongo itatu n’icyenda.

25 Ibindi bihe bitatu nakubiswe inkoni n’abasirikari b’Abanyaroma. Igihe kimwe natewe amabuye bashaka kuyanyicisha.Ibihe bitatu ubwato nagenderagamo bwaramenetse ndarohama. Hari n’ubwo naraye mu nyanja rwagati bukeye nirirwamo.

26 Mu ngendo nyinshi najyagamo nagiye ngira akaga gatewe n’inzuzi zuzuye, agatewe n’abambuzi, agatewe na bene wacu b’Abayahudi n’agatewe n’abatari Abayahudi. Yewe, nagiriye akaga mu mijyi no mu cyaro no mu nyanja. Ndetse nagize n’akaga gatewe n’abiyita abavandimwe kandi atari bo.

27 Narakoze cyane niyuha akuya. Kenshi nagize ibimbuza kugoheka. Nagize inzara n’inyota ndetse akenshi mbura n’icyo ndya. Nagiye mbura ibyo nambara maze imbeho ikantunda.

28 Uretse ibyo n’ibindi ntavuze, uko bukeye n’uko bwije mporana inkeke, mpagaritse umutima kubera amatorero yose ya Kristo.

29 Iyo hagize ucika intege bituma nanjye ncika intege. Iyo hagize uteshuka agakora icyaha biranshegesha.

30 Niba ari ngombwa ko nirata reka nirate intege nke zanjye.

31 Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristo yogahora isingizwa iteka, izi ko ntabeshya.

32 Ubwo nari i Damasi umutegetsi washinzwe umujyi n’Umwami Areta, yashyize abarinzi ku marembo y’umujyi ngo bamfate.

33 Nuko Abakristo baho banshyira mu gitebo bancisha mu idirishya ryo mu rukuta rw’umujyi, ndahunga murokoka ntyo.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/2CO/11-9e2033a466b5e082a75ce20dda54b2e2.mp3?version_id=387—

Categories
2 Abanyakorinti

2 Abanyakorinti 12

Kwerekwa no guhishurirwa bya Pawulo

1 Ni ngombwa ko nirata nubwo ari nta cyo bimaze. Noneho reka mvuge ibyerekeye ibyo neretswe n’ibyo nahishuriwe na Nyagasani.

2 Hari umuntu wa Kristo nziwazamuwe, akagezwa mu ijuru rya gatatuhashize imyaka cumi n’ine. Icyakora sinzi neza ko yari ahari koko cyangwa niba kwari ukuherekwa gusa, Imana yonyine ni yo ibizi.

3-4 Nzi ko uwo muntu yazamuwe akagezwa muri paradiso. Na none sinzi neza ko yari ahari koko cyangwa niba kwari ukuherekwa gusa, Imana yonyine ni yo ibizi. Uko biri kose yahumviye amagambo arenze uko umuntu yayasobanura, ndetse birabujijwe no kuyasubiramo.

5 Umuntu nk’uwo ni we nakwiratana koko, naho jyewe ubwanjye nta kindi nakwiratana keretse intege nke zanjye.

6 Nyamara nshatse kugira icyo niratana sinaba mbaye umusazi, kuko naba mvuga iby’ukuri. Ariko noneho ndifashe, kugira ngo hatagira untekerezaho ibirenze ibyo abona nkora cyangwa ibyo yumva mvuga.

7 Koko kandi kugira ngo ntavaho nirata mbitewe n’uko nahishuriwe ibitangaje gutyo, nashyizwe igisa n’ihwamu mubiri wanjye kimpanda kikambera nk’intumwa ya Satani yo kumpoza ku nkoni, kugira ngo ne kwikuza.

8 Ibihe bitatu nasabye Nyagasani kunkiza icyo cyago,

9 maze na we akansubiza ati: “Ubuntu ngira buraguhagije, kuko ububasha bwanjye bugwira ahiganje intege nke.” Noneho rero nzajya nishimira cyane kwiratana intege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristo bugume kuri jye.

10 Ni cyo gituma nishimira kugira intege nke n’ubukene, ngatukwa ngatotezwa, nkagira ingorane ari Kristo nzira. Erega iyo mbaye umunyantegenke ni bwo mba mfite imbaraga!

Pawulo ahagarika umutima ku bw’Abakristo b’i Korinti

11 Yemwe, nabaye umusazi koko ariko ni mwe mwabimpatiye, kandi rero ari mwe mwagombaga kunyogeza. Nubwo ari nta cyo ndi cyo, ariko za ntumwa mwita akataraboneka nta cyo zindushije.

12 Ibimenyetso biranga Intumwa ya Kristo Imana yampaye kubitanga muri mwe nta gucogora na busa ni byo ibi: kwerekana ibimenyetso no gukora ibitangaza n’ibindi bikorwa by’ububasha.

13 Mbese ni iki nakoreye andi matorero ya Kristo, mwebwe sinkibakorere uretse ko mwebwe ntashatse kubarushya? Ibyo niba ari ukubahemukira mubimbabarire.

14 Ubu niteguye kuzaza iwanyu ubwa gatatukandi nta bwo nzabarushya ngira icyo mbasaba. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mwebwe ubwanyu. Erega abana si bo bakwiye kuzigama ibyo gukenura ababyeyi babo, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiye kubikorera abana babo.

15 Jyewe rero nashimishwa no gutanga ibyo mfite byose ku bwanyu, ndetse nanjye ubwanjye nkitanga byimazeyo. Mbese koko mwabasha kunkunda urumamo, kandi jye mbakunda bigeze aho?

16 Noneho mwambwira muti: “Koko ntiwaturuhije nyamara wabaye inyaryenge, uradushuka utugusha mu mutego waduteze!”

17 None se hari inyungu nabashatsemo maze nkayituma umwe mu bo naboherereje?

18 Nasabye Tito kuza iwanyu mutumana na wa muvandimwe. Mbese Tito hari inyungu yabashatsemo? Ese ntimwabonye ko twembi twifata kimwe tukanyura inzira imwe?

19 Mbese mwibwiye ko tumaze igihe kingana gitya tubireguraho? Si ko biri ahubwo imbere y’Imana tuvuga ibyo Kristo ashaka. Ncuti dukunda, ibyo byose twabibabwiriye kugira ngo byubake ubugingo bwanyu.

20 Ndatinya ko ninza iwanyu nzasanga mutameze nk’uko nshaka, kandi namwe mugasanga ntameze nk’uko mushaka. Ndatinya ko nzasanga mufitanye amakimbirane n’ishyari, uburakari no gutera amahane, ngasanga munegurana munafitanye amazimwe no gusuzugurana, ndetse n’imivurungano.

21 Ndatinya ko ningaruka iwanyu Imana yanjye izankoza isoni imbere yanyu. Koko kandi nzagomba kuririra benshi muri ba bandi bacumuye mbere, bakaba baranze kwisubiraho ngo bareke za ngeso zabo zo kwiyandarika n’ubusambanyi n’ubwomanzi.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/2CO/12-6ffb2baca9ed2252e19efc95b3bc850f.mp3?version_id=387—

Categories
2 Abanyakorinti

2 Abanyakorinti 13

Imiburo n’intashyo bya Pawulo biheruka

1 Ubu ni ubwa gatatu ngiye kuzaza iwanyu kubasura. Ibyanditswe biravuga ngo: “Ikirego cyose ntigishobora kwemerwa keretse gihamijwe n’abagabo babiri cyangwa barenzeho.”

2 Ubwo nazaga kubasura ubwa kabiri narababuriye, n’ubu tutari kumwe ndaburira ba bandi bacumuye mbere kimwe n’abandi bose, ningaruka nta n’umwe nzababarira.

3 Ibyo bizababera icyemezo mushaka ko ari Kristo umvugisha. Ku bibareba Kristo si umunyantegenke, ahubwo agira ububasha muri mwe.

4 Koko rero yabambwe ku musaraba afite intege nke, ariko ubu ariho kubera ububasha bw’Imana. Natwe ni uko dusangiye na we izo ntege nke, nyamara kubera ububasha bw’Imana tuzabanaho na we tubakorere.

5 Nimwigerageze ubwanyu, mwisuzume murebe niba koko mugikomeye ku uwo twemera. Mbese ntimwasobanukiwe ko Kristo ari muri mwe koko? Ni ko biri keretse niba mwarasuzumwe mugatsindwa.

6 Ndiringira ko muzamenya ko twebweho tutatsinzwe n’isuzumwa.

7 Tujya dusaba Imana kugira ngo mwe kugira ikibi mukora. Ntitubasabira dutyo kugira ngo twe tuboneke ko twatsinze, ahubwo ni ukugira ngo mwebwe mukore ibyiza mutsinde nubwo twe twaba nk’abatsinzwe.

8 Nta cyo tubasha gukora cyabangamira ukuri kw’Imana, ahubwo turagushyigikira.

9 Koko rero twishimira ibihe tugiramo intege nke mwe mugakomera. Ni yo mpamvu duhora tubasabira kugira ngo mube indakemwa.

10 Dore ikinteye kubandikira ibyo byose kandi tutari kumwe, ni ukugira ngo ubwo nzaba ndi iwanyu ntazagomba kubahana bikomeye, nkoresheje ubushobozi Nyagasani yampaye bwo kubaka ubugingo bwanyu simbusenye.

11 Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mube indakemwa, muterane inkunga muhuze imitima, mube amahoro. Bityo Imana yo sōko y’amahoro n’urukundo izabana namwe.

12 Muramukanye muhoberanaku buryo buzira amakemwa. Intore z’Imana z’ino zose zirabatashya.

13 Ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo abagirira, n’urukundo rw’Imana n’ubusābane mukesha Mwuka Muziranenge, bihorane namwe mwese.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/2CO/13-452522f3dfc02b852dd77e357cd8933b.mp3?version_id=387—