Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 11

Yuda atsinda Liziya

1 Liziya wari Minisitiri w’intebe w’igikomangoma akaba n’umurezi w’umwami, akaba ari na we wari ushinzwe iby’ingoma, yababajwe n’ibyari biherutse kuba.

2 Nuko akoranya ingabo z’abagenza amaguru zigera ku bihumbi mirongo inani n’abarwanira ku mafarasi bose, ajya gutera Abayahudi. Yari agamije guhindura Yeruzalemu yose umujyi w’Abagereki.

3 Yashakaga ko Ingoro yajya yishyura umusoro kimwe n’izindi ngoro zose z’amahanga, kandi akagurisha buri mwaka ibyagenewe Umutambyi mukuru.

4 Ntiyitaye ku bubasha bw’Imana, ahubwo yiringiye ingabo ze zitabarika zigenza amaguru n’ingabo ibihumbi zirwanira ku mafarasi, n’inzovu ze mirongo inani.

5 Nuko Liziya yinjira mu Buyuda agera i Betisuri,ikigo ntamenwa cyari nko mu birometero makumyabiri n’umunani mu majyepfo ya Yeruzalemu arahatera.

6 Yuda n’ingabo ze bumvise ko Liziya yagose ibigo ntamenwa byo mu gihugu bakoranya abaturage, maze bose hamwe batakambira Nyagasani mu maganya n’amarira menshi, kugira ngo abohereze umumarayika mwiza wo kugoboka Abisiraheli.

7 Yuda ubwe aba ari we ubabimburira mu gufata intwaro, ashishikariza n’abandi kwemera kwitanga kimwe na we, kugira ngo barengere abavandimwe babo. Nuko bose bahagurukira icyarimwe bafite umwete mwinshi.

8 Bakiri hafi ya Yeruzalemu, umuntu ugendera ku ifarasi wambaye imyambaro yererana, atunguka imbere y’ingabo zabo azunguza intwaro ze z’izahabu.

9 Nuko bose icyarimwe basingiriza Imana kubera ubuntu bwayo. Koko rero Imana yari yabahaye ubutwari ku buryo uretse no kwica abantu cyangwa ibikōko by’inkazi, bashoboraga no gutobora inkuta z’ibyuma.

10 Bagenda biteguye urugamba, barangajwe imbere n’uwo Nyagasani yari yaboherereje ku buntu bwe kugira ngo abarwanirire.

11 Nuko biroha nk’intare ku banzi babo, bica abasirikari ibihumbi cumi na kimwe bagenza amaguru n’igihumbi na magana atandatu barwanira ku mafarasi, abasigaye barahunga.

12 Abenshi muri bo bahunga ari inkomere kandi bataye intwaro zabo, Liziya na we akiza amagara ye ahunga afite ikimwaro.

Liziya agirana amasezerano y’amahoro n’Abayahudi

13 Liziya ntiyari umupfapfa kuko yatekereje uko yatsinzwe, asanga Abayahudi bari indatsimburwa kubera ko Imana Nyirububasha yabarwaniriraga. Ni cyo cyatumye yohereza intumwa

14 kugira ngo zibasabe bagirane amasezerano y’amahoro ashingiye ku bwumvikane, kandi abasezeranya kuzumvisha umwami ko agomba kubafata nk’incuti.

15 Kubera ko Yuda yari ashishikajwe n’icyagirira rubanda akamaro, yemera inama zose za Liziya. Umwami na we ku ruhande rwe, yemera ibyo Abayahudi bari basabye byose, ari na byo Yuda yari yandikiye Liziya.

Ibaruwa Liziya yandikiye Abayahudi

16 Liziya yandikiye Abayahudi ibaruwa iteye itya:

“Baturage b’Abayahudi, jyewe Liziya ndabaramutsa.

17 Intumwa zanyu Yohani na Abusalomu banshyikirije inyandiko mwabahaye, bansaba gufata icyemezo ku byifuzo biyivugwamo.

18 Nagejeje ku mwami ibyo yagombaga kumenyeshwa, kandi yemeye ibyo abona ko bishoboka.

19 Niba rero mukomeje kureba icyagirira ubutegetsi akamaro, nanjye mu gihe kizaza nzaharanira icyatuma abaturage banyu bamererwa neza.

20 Naho ibyerekeye ibibazo bisanzwe, nashinze ababahagarariye ngo bo n’abantu banjye babyigire hamwe namwe.

21 Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya makumyabiri n’enye z’ukwezi kwa Diyosikori, mu mwaka wa 148.”

Ibaruwa umwami yandikiye Liziya n’Abayahudi

22 Dore ibyari bikubiye muri iyo baruwa:

“Muvandimwe wanjye Liziya, jyewe Umwami Antiyokusi ndakuramutsa.

23 Kuva aho umubyeyi wacu apfiriye, nifuza ko abaturage bose b’ubwami bwanjye babaho bagakora imirimo yabo nta kibahungabanyije.

24 Ariko numvise ko Abayahudi batemera gukurikiza imigenzo y’Abagereki data yashatse kuzana. Bo bifuza kubaho mu buryo bwabo kandi bagasaba ko babareka bagakurikiza Amategeko yabo.

25 Nk’uko nifuza ko abo bantu bagira amahoro, ntegetse ko babasubiza Ingoro yabo, bakabaho uko babyifuza bikurikije imigenzo ya ba sekuruza.

26 None rero ubamenyeshe icyemezo nafashe kandi ko mbijeje amahoro, kugira ngo bite ku mirimo yabo bafite umutima utuje.”

27 Ngiyi ibaruwa umwami yandikiye Abayahudi:

“Abagize Urukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi n’abandi Bayahudi mwese, jyewe Umwami Antiyokusi ndabaramutsa.

28 Nizeye ko mumeze neza, natwe kandi tumeze neza.

29 Menelasi yamenyesheje ko mwifuza gutaha mugasubira ku mirimo yanyu.

30 None rero nijeje imbabazi abantu bose bazashaka gusubira iwabo, mbere y’itariki ya mirongo itatu z’ukwezi kwa Kisantiki.

31 Mushobora gukomeza gukurikiza amategeko agenga imirire yanyu, n’andi Mategeko nk’uko mwabikoraga mbere. Byongeye kandi ntihakagire umuyahudi n’umwe uzahanwa ku buryo ubwo ari bwo bwose, azira amakosa yakoze atabizi.

32 Dore naboherereje Menelasi kugira ngo abahumurize.

33 Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Kisantiki, mu mwaka wa 148.”

Ibaruwa Abanyaroma bandikiye Abayahudi

34 Abanyaroma na bo bandikiye Abayahudi ibaruwa muri aya magambo:

“Bayahudi, twebwe Kintusi Memiyo, na Tito Maniyo intumwa z’Abanyaroma turabaramutsa.

35 Ibyo mwemerewe na Liziya umubyeyi w’umwami, natwe turabibemereye.

36 Naho ibyifuzo yasanze bigomba gushyikirizwa umwami mubisuzume neza, hanyuma muzaduhe igisubizo bidatinze kugira ngo tubivugane n’umwami ku buryo byabagirira akamaro, kuko tugiye kujya Antiyokiya.

37 Ni yo mpamvu mukwiye kwihutira kutwoherereza ababahagarariye kugira ngo tumenye icyo mubitekerezaho.

38 Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Kisantiki mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’umunani.”

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 12

Yuda ahōrera Abayahudi b’i Yope n’i Yaminiya

1 Amasezerano hagati y’Abayahudi na Liziya amaze kumvikanwaho Liziya agaruka ibwami, naho Abayahudi batangira guhinga imirima yabo.

2 Ariko bamwe mu batware b’akarere ari bo Timoteyo na Apoloniyo bene Genewosi, na Yeronimu na Demofoni ndetse na Nikanori umutware w’Abanyashipure, ntibatumaga Abayahudi bagira umutekano n’amahoro.

3 Muri icyo gihe abaturage b’i Yopebakoze ishyano. Bagaragarije Abayahudi babaga iwabo ko nta rwango babafitiye, maze barabatumira hamwe n’abagore babo n’abana babo, kugira ngo batembere mu nyanja bari mu mato bateguriye icyo gikorwa.

4 Kubera ko icyo cyemezo cyari cyafashwe n’abatuye umujyi bose, Abayahudi ntibagira ikibi bikanga maze bemera ubwo ubutumire, kugira ngo bakomeze kugirana na bo umubano mwiza. Ariko bageze mu nyanja rwagati babaroha bose. Bari bageze ku bantu magana abiri.

5 Yuda amaze kumenya ubugome bukabije bwagiriwe bene wabo akoranya abantu be.

6 Amaze kwambaza Imana yo mucamanza utabera, ajya gutera abishe bene wabo. Yitwikiriye ijoro, icyambu agiha inkongi atwika n’amato yose, yica n’abantu bose bari bahungiye aho hantu.

7 Ibyo birangiye arahava kubera ko amarembo y’umujyi yari afunze. Ariko agenda afite umugambi wo kuzagaruka agatsemba abatuye Yope bose.

8 Yuda aza kumenya ko abaturage b’i Yaminiyabashaka kugenza Abayahudi bari batuye mu mujyi wabo, nk’uko bagenje abari batuye i Yope.

9 Nuko i Yaminiya na ho ahatera mu ijoro, atwika icyambu n’amato yari ahari, ku buryo icyezezi cy’umuriro cyagaragaraga i Yeruzalemu, nko mu birometero mirongo ine na bitanu.

Yuda yigarurira umujyi wa Kasifo

10 Yuda n’abantu be bavuye i Yaminiya bajya gutera Timoteyo. Nuko bamaze kurenga umujyi nko mu birometero bibiri, baterwa n’Abarabu bagera ku bihumbi bitanu bafashijwe n’abantu magana atanu barwanira ku mafarasi.

11 Intambara ikomeye iratangira, ariko ingabo za Yuda ziratsinda kubera ko zari zifashijwe n’Imana. Izo nzererezi z’Abarabu zibonye ko zitsinzwe, zisaba Yuda ngo abahe amahoro. Basezeranya Abayahudi ko bazabaha amatungo kandi bakabafasha no mu bindi byose bazakenera.

12 Koko rero Yuda yabonaga ko bashobora kumugirira akamaro muri byinshi, bituma yemera kugirana na bo amasezerano y’amahoro. Ayo masezerano amaze kwemezwa, Abarabu basubira mu mahema yabo.

13 Yuda atera n’undi mujyi ukomeye witwaga Kasifo, wari uzengurutswe n’ibirundo by’ibitaka n’inkuta, ukaba wari utuwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.

14 Abo baturage kubera ko bari biringiye inkuta zabo zikomeye n’ibigega byabo byuzuye ibiribwa, batangira gutuka Yuda n’abantu be ibitutsi bibi, bongeraho no gutuka Imana mu magambo umuntu atatinyuka gusubiramo.

15 Ariko Yuda na bagenzi be, biyambaza Nyagasani Nyirububasha n’Umugenga mukuru w’isi, we warimbuye inkuta za Yerikomu gihe cya Yozuwe adakoresheje imashini z’intambara, maze biroha ku nkuta z’umujyi.

16 Babikesheje ubushake bw’Imana bigarurira uwo mujyi. Bahatsinda abantu batabarika, bigeza n’aho ikizenga cyari hafi aho, gifite ubugari bwa metero magana ane cyendaga kuzura imivu y’amaraso yagitembagamo.

Yuda atsinda urugamba rw’i Karinayimu

17 Yuda na bagenzi be bavuye i Kasifo bakora urugendo rugera ku birometero ijana na mirongo ine, bagera ku kigo ntamenwa cy’i Karagisi. Icyo kigo cyari gituwe n’Abayahudi bitwaga Abatubiyo.

18 Icyakora ntibasanga Timoteyo muri ako karere, kuko yari yahavuye nta n’icyo ahakoze, uretse ko yasize ingabo nyinshi muri icyo kigo ntamenwa.

19 Nuko Dositeyo na Sosipateri, abagaba b’ingabo ba Yuda Makabe, batera icyo kigo ntamenwa maze bahica abantu barenga ibihumbi icumi.

20 Ibyo birangiye Yuda agabanya ingabo ze mo imitwe myinshi, ashyiraho abagaba bo kuziyobora, hanyuma akurikirana Timoteyo wari kumwe n’ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri zigenza amaguru, n’izirwanira ku mafarasi ibihumbi bibiri na magana atanu.

21 Timoteyo amenye ko Yuda ari hafi, abanza kohereza abagore n’abana hamwe n’imitwaro yose mu mujyi wa Karinayimu.Koko rero kugota aho hantu ntibyari byoroshye ndetse no kuhagera byari biruhije, kubera ko inzira zajyagayo zari impatanwa.

22 Mu gihe umutwe wa mbere w’ingabo zari ziyobowe na Yuda uhatungutse, ingabo z’abanzi zikuka umutima, bagira ubwoba batewe n’ukwigaragaza kw’Imana ibona byose. Nuko bahunga intatane nk’abasazi ku buryo na bo ubwabo bakomeretsanyaga, bagasogotana inkota zabo bwite.

23 Yuda akurikirana n’umurego mwinshi abo bagome, abicamo abantu bagera ku bihumbi mirongo itatu.

24 Timoteyo ubwe afatwa n’ingabo za Dositeyo n’iza Sosipateri, abinginga akoresheje uburiganya kugira ngo bamurekure nta cyo bamutwaye. Yavugaga ko yafashe ababyeyi cyangwa abavandimwe ba benshi muri bo, kandi ko bashobora kwicwa baramutse bamugiriye nabi.

25 Nuko abasezeranya ku mugaragaro ko azabasubiza ababyeyi babo ari bazima, Abayahudi baramurekura kugira ngo bakize abavandimwe babo.

Yuda asubira i Yeruzalemu amaze gutsinda

26 Hanyuma Yuda yigarurira umujyi wa Karinayimu n’ingoro yawo yari yareguriwe ikigirwamanakazi Atarigateyoni,ahica abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu.

27 Yuda amaze gutsinda no gutsemba abo banzi atera Efuroni, umujyi ukomeye Liziya yari atuyemo hamwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye. Abasore b’intarumikwa bari bashinze ibirindiro imbere y’inkuta kandi barwana gitwari. Muri icyo kigo ntamenwa hari imashini nyinshi, n’ibindi bikoresho by’intambara.

28 Ariko Abayahudi bamaze gutakambira Nyagasani ufite ububasha bwo kuburizamo imbaraga z’abanzi, bashobora batyo kwigarurira umujyi, bahica abantu bagera ku bihumbi makumyabiri na bitanu.

29 Bahavuye batera Shitopoli,umujyi wari mu birometero ijana na cumi uvuye i Yeruzalemu.

30 Nyamara Abayahudi bari batuye muri uwo mujyi babwira Yuda ukuntu abaturage bawo babagiriye neza, bakabagaragariza ubupfura mu bihe by’amakuba.

31 Nuko Yuda n’abantu be bashimira abaturage b’uwo mujyi, kandi babasaba gukomeza kugirira neza Abayahudi ndetse no mu bihe bizaza. Hanyuma basubira i Yeruzalemu kuko umunsi mukuru wa Pentekote wari wegereje.

Yuda atsinda ingabo za Gorigiya

32 Uwo munsi mukuru wa Pentekote urangiye, Yuda n’ingabo ze batera Gorigiya umutegetsi wa Idumeya.

33 Gorigiya na we ajya kubarwanya ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu zigenza amaguru, n’izindi magana ane zirwanira ku mafarasi.

34 Nuko barasakirana maze Abayahudi benshi barahagwa.

35 Umuyahudi witwaga Dositeyo, umuntu wari intwari wo mu ngabo z’Abatubiyo warwaniraga ku ifarasi, asumira igishura cya Gorigiya maze amukururana imbaraga. Yari afite umugambi wo gufata mpiri uwo mugome, ariko umwe mu Banyatarasi barwanira ku mafarasi, asimbukira Dositeyo amuca ukuboko. Nuko Gorigiya ahungira i Marisa.

36 Nyamara Azariya n’abantu be bari bakomeje kurwana igihe kirekire, baza kunanirwa. Yuda atakambira Nyagasani amusaba kugaragaza ko yifatanyije n’ingabo z’Abayahudi, kandi ko ari we ubayobora muri iyo ntambara.

37 Hanyuma akoma akamo k’intambara atera n’indirimbo mu rurimi rwa ba sekuruza, agwa gitumo ingabo za Gorigiya maze zirahunga.

Igitambo cyo gusabira abapfuye

38 Imirwano irangiye Yuda akoranya ingabo ze, bajya mu mujyi wa Adulamu. Kubera ko isabato yari igiye gutangira, barihumanura bakurikije umugenzo wabo, bizihiriza isabato aho ngaho.

39 Umunsi ukurikiyeho, biba ngombwa ko Yuda n’ingabo ze bajyana imirambo y’Abayahudi baguye ku rugamba, kugira ngo bashyingurwe hamwe n’ababo mu mva za ba sekuruza.

40 Ariko basanga mu myambaro ya buri murambo ibikoresho byeguriwe ibigirwamana byasengerwaga i Yaminiya. Nyamara kandi Amategeko ntiyemereraga Abayahudi gufata bene ibyo bintu. Ibyo byagaragarije abantu bose icyatumye abo basirikari bapfa.

41 Nuko abantu bose basingiza Nyagasani, umucamanza utabera kandi uhishura ibyari bihishwe.

42 Muri icyo gihe kandi batakambira Nyagasani kugira ngo ahanagure burundu icyo cyaha cyakozwe. Hanyuma Yuda umugabo w’intwari, ashishikariza ingabo ze kwirinda gukora icyaha nk’icyo. Koko rero buri wese yari yiboneye ingaruka mbi zabaye ku bacumuye.

43 Yuda asaba imfashanyo mu ngabo ze, abona ibikoroto by’ifeza bigera ku bihumbi bibiri abyohereza i Yeruzalemu, kugira ngo bahatambire igitambo cyo guhongerera icyo cyaha. Bityo aba akoze igikorwa cyiza cyane kandi gikwiye gushimwa, agaragaza atyo ko yemera ibyerekeye izuka ry’abapfuye.

44 Koko rero iyo aba atizeye ko abo basirikare bapfuye bazazuka, gusabira abapfuye nta cyo byari kuba bimaze, ndetse byajyaga kuba ari ubucucu.

45 Byongeye kandi Yuda yari azi neza ko hari ingororano itagira uko isa, yateganyirijwe abantu bapfuye batarigeze bateshuka ku Mana. Icyo cyizere kiratunganye kandi ni cyo gikwiye kuranga umuntu wese wubaha Imana. Ni cyo cyatumye atambira abapfuye icyo gitambo, kugira ngo bababarirwe kandi bahanagurweho ibyaha byabo.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 13

Antiyokusi yicisha Menelasi

1 Mu mwaka wa 149,Yuda na bagenzi be bamenya ko Antiyokusi Ewupatori aje gutera u Buyuda ari kumwe n’igitero kinini.

2 Umwami yari aherekejwe na Liziya, Minisitiri w’intebe akaba ari na we wamureze. Buri wese yari ayoboye ingabo z’Abagereki ibihumbi icumi zigenza amaguru, n’ibihumbi bitanu na magana atatu zirwanira ku mafarasi, inzovu makumyabiri n’ebyiri n’amagare y’intambara magana atatu ateweho ibyuma bigenda bitema.

3 Nuko Menelasi arabasanga ariko abaryarya, ashishikariza umwami Antiyokusi gukomeza urugendo rwe. Ibyo ntiyabiterwaga no gushakira icyiza igihugu cye, ahubwo yabiterwaga n’icyizere yari afite cyo gusubizwa ku murimo we w’ubutambyi bukuru.

4 Nyamara Nyagasani umwami w’abami, atuma uburakari bwa Antiyokusi bugurumanira Menelasi.Liziya amaze gutekerereza umwami Antiyokusi ko uwo mugome ari we mvano y’ibyo byago byose, Antiyokusi ategeka ko bamujyana i Beroya bakahamwicira, bakurikije uburyo abaturage baho babigenzaga.

5 Aho hantu hari umunara ufite uburebure bwa metero makumyabiri n’eshanu wuzuyemo ivu. Hejuru yawo hari imashini izenguruka impande zose, ibiyigezeho byose ikabiroha mu ivu.

6 Aho rero ni ho burizaga abanyabyaha bose, babaga bubahutse gusahura ibikoresho byeguriwe Imana cyangwa barakoze ibindi bicumuro bikabije, bakabarohamo kugira ngo bapfire muri iryo vu.

7 Nguko uko byagendekeye Menelasi, uwo muntu utubahaga Imana n’Amategeko wapfuye akabura gihamba.

8 Koko rero yapfuye urumukwiye kuko yacumuriye kenshi urutambiro rwa Nyagasani, kandi umuriro n’ivu byarwo byari ibiziranenge. Ibyo byatumye na we apfira mu ivu.

Yuda atsindira Antiyokusi hafi y’i Modini

9 Nuko umwami Antiyokusi akomeza urugendo ariko afite imigambi mibi. Yari agambiriye kugirira Abayahudi ubugome burengeje ubwo se yari yarabagiriye ku ngoma ye.

10 Yuda abimenye ategeka abantu gutakambira Nyagasani umunsi n’ijoro, bamusaba kongera kubagoboka kubera ko bari bagiye kunyagwa Amategeko, n’igihugu cyababyaye n’Ingoro y’Imana.

11 Byongeye kandi bamusabaga no kudatererana abo bantu bari batangiye kugira agahenge, ngo hato batongera kugwa mu maboko y’abo banyamahanga b’abagome.

12 Nuko bose bamaze guteranira hamwe, bamara iminsi itatu batakambira Nyagasani nyir’impuhwe, barira kandi bigomwa kurya. Hanyuma Yuda ababwira amagambo abakomeza, kandi abategeka ko bagomba kwitegura urugamba.

13 Yuda amaze kubonana n’abakuru b’Abayahudi, yiyemeza kujya gutera abifashijwemo n’Imana, atarinze gutegereza ko ingabo za Antiyokusi zisesekara mu Buyuda, cyangwa zikigarurira Yeruzalemu.

14 Nguko uko iyo ntambara Yuda yayiragije Umuremyi w’isi, hanyuma ashishikariza bagenzi be kurwana gitwari kugeza gupfa, barwanira ishyaka Amategeko n’amabwiriza yabo, bakarwanira na Yeruzalemu n’Ingoro ndetse n’igihugu cyabo cyose. Nuko ashinga inkambi hafi y’i Modini.

15 Yuda aha abantu be intego bagomba gukurikiza ari yo iyi: “Ugutsinda ni ukw’Imana.” Hanyuma atoranya ab’intwari mu basore, maze nijoro ajyana na bo batera inkambi y’umwanzi, aho ihema ry’umwami ryari riri, bahica abantu bagera ku bihumbi bibiri. Bica kandi inzovu yarutaga izindi ubunini hamwe n’uwari uyiyoboye.

16 Inkambi yose icikamo igikuba, maze Yuda n’ingabo ze bataha batsinze.

17 Mu rukerera ibyo byose byari birangiye, babikesheje Nyagasani wabafashaga kandi akabarinda.

Antiyokusi Ewupatori yiyunga n’Abayahudi

18 Ubwo butwari bukomeye Abayahudi bagaragaje bushegesha Umwami Antiyokusi. Nuko agerageza kwigarurira ibirindiro byabo akoresheje uburiganya.

19 Atera Betisuri ikigo ntamenwa cy’Abayahudi, bamusubiza inyuma, arisuganya ariko atsindwa burundu.

20 Nuko Yuda yoherereza abarinzi b’ikigo ntamemwa ibyo bari bakeneye.

21 Nyamara uwitwa Rodoki wo mu ngabo z’Abayahudi amenera ibanga abanzi, baramushakashaka arafatwa maze aricwa.

22 Umwami yongera kumvikana n’abarinzi b’umujyi wa Betisuri, abizeza amahoro barabimwemerera, maze avanayo ingabo ze.

23 Hanyuma ajya kurwanya Yuda n’ingabo ze ariko aratsindwa. Umwami Antiyokusi yari yasize Filipo Antiyokiya kugira ngo amusigarireho. Nuko amenya ko Filipo yigaragambije, maze bituma acika intege. Agirana imishyikirano n’Abayahudi, abemerera kuzubahiriza amasezerano bagiranye no kuyashyira mu bikorwa. Nuko atamba igitambo kigaragaza ubwo bwiyunge bwabo, bityo agaragaza icyubahiro afitiye Ingoro ayigenera impano ivuye ku mutima.

24 Nuko yakira neza Yuda Makabe, maze asiga ashyizeho Hegemonide kugira ngo ategeke akarere gahereye i Putolemayida kakagera ku gihugu cy’Abanyagera.

25 Umwami ubwe ajya i Putolemayida, ariko abaturage b’uwo mujyi ntibari banyuzwe n’amasezerano yagiranye n’Abayahudi. Byarabababaje cyane kugeza ubwo basaba ko ayo masezerano aseswa.

26 Liziyani ko kujya ahantu bose bamureba, abasobanurira uko ashoboye kose ayo masezerano, bityo agusha neza abamwumvaga, arabahumuriza kandi atuma bagarura umutima. Nuko ajya Antiyokiya.

Ngibyo iby’icyo gitero n’ukuntu umwami Antiyokusi yatahutse.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 14

Alikimu Umutambyi mukuru agambanira Yuda Makabe

1 Hashize imyaka itatu, Yuda na bagenzi be bamenya ko Demeteriyomwene Selewukusi yageze ku cyambu cya Tiripoli, afite amato menshi kandi ari kumwe n’igitero kinini.

2 Yari yarishe Antiyokusi na Liziya wahoze amurera, hanyuma yigarurira igihugu.

3 Icyo gihe hari umuntu witwaga Alikimu wigeze kuba Umutambyi mukuru, ariko yari yarihumanyije afata ku bushake bwe umuco w’Abagereki, mu gihe cy’imyivumbagatanyo y’Abayahudi. Nuko abona ko iyo myifatire ye nta cyo izamugezaho, kandi ko Abayahudi batazamukundira ukundi kwegera urutambiro ruziranenge.

4 Ni yo mpamvu mu mwaka wa 151, Alikimu yasanze Umwami Demeteriyo, amutuye ikamba ry’izahabu n’umukindo, agerekaho n’amashami y’iminzenze nk’uko byagendaga mu muhango wo kubitura mu Ngoro. Nyamara uwo munsi ntiyagira ikindi avuga.

5 Hanyuma ariko abona akanya kamutunganiye ko gusohoza umugambi we w’ubugome. Ibyo byabaye igihe Demeteriyo amuhamagaje mu nama y’abajyanama be, amubaza uko abona ibitekerezo n’imigambi by’Abayahudi. Alikimu aramusubiza ati:

6 “Mu Bayahudi hari abo bita Abahasidimu bayoborwa na Yuda Makabe, bahora biteguye gushoza intambara no guteza imvururu, ibyo bigatuma igihugu kitagira ituze.

7 Kubera ibyo bikorwa byabo bibi, nanyazwe ubukuru bwanjye narazwe ari bwo butambyi bukuru, none ni yo mpamvu naje hano.

8 Mbere ya byose nshishikajwe n’inyungu z’umwami, ariko kandi ntibagiwe ibyagirira akamaro abaturage bacu. Koko rero ubusazi bwa bariya bantu maze kuvuga, bushyira bene wacu mu kaga gakomeye.

9 None rero Mwami nyakubahwa, mu gihe uzaba umaze kugenzura mu buryo burambuye icyo kibazo, nyabuneka uzakore nk’uko usanzwe ubigenza ku bw’impuhwe zawe ugirira abantu bose, urenganure igihugu cyacu n’abagituye.

10 Koko rero igihe cyose Yuda azaba akiriho, ntibizashoboka ko igihugu kigira amahoro.”

Demetiriyo atuma Nikanori gutera Yuda

11 Alikimu amaze kuvuga ayo magambo, incuti z’umwami zangaga Yuda urunuka zihutira gukaza uburakari bwa Demeteriyo.

12 Umwami atoranya Nikanori umwe wigeze gutegeka ingabo zirwanira ku nzovu, amugira umutware w’u Buyuda. Nuko amwoherezayo.

13 Yamutegetse kujya kwica Yuda no gutatanya abari bafatanyije na we, agasubiza Alikimu mu mirimo ye y’ubutambyi bukuru mu Ngoro iruta izindi zo ku isi.

14 Nuko abanyamahanga bo mu Buyuda bari barahunze Yuda, baza ari benshi bifatanya n’ingabo za Nikanori. Bibwiraga ko ibyago n’amakuba byari byugarije Abayahudi bizagira icyo bibagezaho.

Nikanori agirana ubucuti na Yuda

15 Abayahudi bamenya ko Nikanori yaje kubarwanya ari kumwe n’igitero cy’abanyamahanga. Nuko biyorera umukungugu mu mutwe kandi batakambira Imana yabatoranyirije kuba ubwoko bwayo ubuziraherezo, ikaba itarigeze ihwema na rimwe gutabara abayo, ikoresheje ibimenyetso bigaragara.

16 Hanyuma ku bw’itegeko rya Yuda umutware wabo, bahita bahaguruka aho bari bari, basakiranira n’ingabo z’abanzi hafi y’urusisiro rw’i Hadasha.

17 Simoni umuvandimwe wa Yuda, yari yatangiye kurwana n’ingabo za Nikanori, nyamara nubwo abanzi bamuteye bamutunguye ntiyatsindwa burundu.

18 Nikanori amenye ubutwari bwa Yuda n’ingabo ze, ndetse n’ishyaka barwanira igihugu cyababyaye, atinya kubigerera ashoza urugamba.

19 Nuko yohereza Posidoniyo na Tewodote na Matatiya ngo bagirane imishyikirano n’Abayahudi.

20 Umutware wabo amaze gusuzuma neza ibyo bagezeho abimenyesha ingabo ze, bose barabyemera.

21 Bumvikana umunsi abatware bombi bazahuriraho. Nuko kuri buri ruhande haturuka igare ry’intambara, maze bategura intebe z’abanyacyubahiro.

22 Yuda yari yateganyije ingabo aziha intwaro zihagije maze azishyira ahantu hamutunganye, ziteguye gutabara igihe cyose abanzi bubuye imirwano. Ariko imishyikirano y’abo batware bombi irangira mu bwumvikane.

23 Hanyuma Nikanori amara igihe gito i Yeruzalemu nta kibi ahakoze, ahubwo asezerera ingabo z’abanyamahanga zari zajyanye na we mu Buyuda.

24 Nikanori yabaga ari kumwe na Yuda igihe cyose, kubera ko yamukundaga cyane.

25 Nuko amugira inama yo kurongora no kubyara. Yuda ararongora, abaho neza kandi agira amahoro.

Imibanire ya Nikanori na Yuda izamo agatotsi

26 Alikimu amaze kubona ko Nikanori na Yuda bumvikana, afata kopi y’amasezerano bagiranye ayishyira Demeteriyo. Yumvisha umwami ko Nikanori akora ibinyuranyije n’inyungu z’igihugu. Koko rero Nikanori yari yarateganyije ko Yuda azamusimbura kandi ari umwanzi w’igihugu.

27 Ibyo binyoma by’uwo mugome bituma umwami arakarira Yuda. Muri ubwo burakari bwe yandikira Nikanori amumenyesha ko atishimiye ayo masezerano, kandi amutegeka gufata Yuda Makabe akamwohereza Antiyokiya bidatinze.

28 Nikanori abonye iyo baruwa arababara cyane, kuko atashoboraga kwihanganira icyatuma asesa amasezerano yagiranye n’uwo muntu atabonaho ikosa.

29 Icyakora ntibyari bimworoheye gukora ibinyuranye n’ibyo umwami ashaka, ni yo mpamvu yategereje ko yabona umwanya utunganye kugira ngo yubahirize itegeko ry’umwami akoresheje uburiganya.

30 Yuda na we abonye ko Nikanori asigaye amwishisha kandi atakimwakirana urugwiro nka mbere, asanga ibyo bintu atari amahoro. Nuko akoranya benshi mu bari bamushyigikiye bahunga Nikanori.

31 Nikanori abonye ko Yuda yatahuye ubwo buriganya bwe, ajya mu Ngoro ikomeye kuruta izindi kandi nziranenge ku isi. Icyo gihe abatambyi batambaga ibitambo bisanzwe, maze ategeka ko bamuzanira Yuda.

32 Ariko abatambyi barahira ko batazi aho uwo muntu ashaka aherereye.

33 Nuko Nikanori aramburana uburakari ukuboko kw’iburyo akwerekeje Ingoro, maze ararahira ati: “Nimutanzanira Yuda aboshye, nzasenya iyi Ngoro y’Imana ndimbure n’urutambiro, maze aha hantu mpubake ingoro y’akataraboneka nyegurire ikigirwamana Diyoniziyo.”

34 Nikanori amaze kuvuga ibyo arigendera. Nuko abatambyi berekeza amaboko hejuru, batakambira Utarahwemye kurwanirira ubwoko bwacu bavuga bati:

35 “Nyagasani wowe utajya ugira icyo ukenera, nyamara wahisemo gushyira Ingoro yawe aha hantu kugira ngo ubane natwe.

36 None rero Nyagasani, wowe ntungane bidasubirwaho, turakwinginze ngo iyi Ngoro yawe tumaze guhumanura, uyirinde itazongera guhumanywa ukundi.”

Urupfu rwa Razisi

37 Mu bakuru b’Abayahudi b’i Yeruzalemu hari uwitwaga Razisi, waharaniraga icyagirira akamaro bene wabo kandi agashimwa na benshi. Bamwitaga kandi Umubyeyi w’Abayahudi bitewe n’urukundo yabakundaga, nyamara bamurega kuri Nikanori.

38 Mu gihe imyivumbagatanyo yatangiraga, bari bamureze ko agikurikiza imigenzo y’Abayahudi kandi ko ayirwanira ishyaka ku buryo budatsimburwa. Koko rero yari yarahaze amagara ye aharanira iyo migenzo.

39 Nikanori yohereza abasirikari barenga magana atanu bo gufata Razisi, kugira ngo agaragarize Abayahudi urwango yari abafitiye.

40 Koko rero Nikanori yibwiraga ko nafata uwo muntu azaba ashegeshe Abayahudi.

41 Igihe abasirikari bari bagiye kwigarurira umunara bariho basenya amarembo kandi bahawe itegeko ryo gutwika inzugi, Razisi wari wagoswe impande zose yitera inkota.

42 Yahisemo gupfana ishema aho kugwa mu maboko y’abo bagome, no kwicwa urw’agashinyaguro rudakwiranye n’icyubahiro cye.

43 Ariko kubera ko yari yugarijwe n’icyago, ntiyabasha kwitera mu cyico. Ubwo abasirikari bihutiraga kwinjira mu kigo, Razisi yurira urukuta atajijinganya maze asimbukana ubutwari yijugunya hasi. Nuko izo ngabo zari hasi

44 zihita zitaza, maze Razisi yitura hagati muri zo

45 ariko agihumeka. Nuko abadukana ubutwari avirirana amaraso, nyamara nubwo yari yakomeretse bikabije, azinyuramo yiruka maze yurira urutare rurerure.

46 Amaraso agiye kumushiramo yikuramo amara ayafata mu biganza, maze ayajugunya kuri za ngabo. Nuko atakambira Nyagasani umugenga w’umwuka n’ubugingo, kugira ngo igihe nikigera azabimusubize. Uko ni ko Razisi yapfuye.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 15

Nikanori yanga kubahiriza isabato

1 Nikanori amenya ko Yuda n’abantu be bari mu karere ka Samariya, yiyemeza kubatera ku munsi w’isabato nta cyo yishisha.

2 Nuko Abayahudi yari yahatiye gukurikira ingabo ze baramubwira bati: “Sigaho kujya gutsemba abo bantu ukoresheje ubugome n’ubunyamaswa! Ahubwo wubahirize umunsi Imana yahaye icyubahiro kidasanzwe igihe yawutoranyaga mu yindi yose, kandi ujye wibuka ko Imana ireba byose!”

3 Nuko uwo mugome gica arabaza ati: “Mbese mu ijuru haba hari umutegetsi washyizeho itegeko ryo kubahiriza isabato?”

4 Abayahudi baramusubiza bati: “Yee. Umutegetsi wo mu ijuru ni Nyagasani muzima, wategetse ubwe kubahiriza umunsi wa karindwi.”

5 Nikanori arabasubiza ati: “Nanjye rero ndi umutegetsi ku isi: ntegetse ko mufata intwaro, mukubahiriza itegeko ry’umwami.” Nyamara ntiyashoboye gusohoza uwo mugambi we mubisha.

Yuda ashishikaza bagenzi be

6 Nikanori wari wuzuye ubwirasi, yirataga avuga ko azubaka urwibutso rw’ugutsinda kwe akoresheje intwaro azaba yanyaze Yuda na bagenzi be.

7 Ariko Yuda Makabe yari afite icyizere kidasubirwaho, yari yizeye neza ko Nyagasani azamugoboka.

8 Ni yo mpamvu yashishikarizaga abantu be kudatinya igitero cy’abanyamahanga. Bagombaga kwibuka ibihe byose Imana yagiye ibagoboka kandi bakagira icyizere ko Nyirububasha azabaha gutsinda.

9 Nuko Yuda abakomeza abasomera amagambo yanditswe mu Mategeko ya Musa no mu bitabo by’Abahanuzi. Yabibukije kandi intambara barwanye bagatsinda, bityo bongera kugira ubutwari.

10 Yuda amaze kubagaruramo ubutwari, abibumvisha abagaragariza ubuhemu bw’abo banyamahanga batubahirizaga amasezerano yabo.

11 Uko ni ko Yuda yashishikaje abantu be, atishingikirije ku mutekano bakesha ingabo cyangwa amacumu, ahubwo bakesha imbaraga zikomoka ku magambo ye yo kwizerwa.

Hanyuma abarotorera inzozi zitanga icyizere, zituma bose banezerwa.

12 Dore ibyo Yuda yari yabonye muri izo nzozi: yabonye Oniyasi wahoze ari Umutambyi mukuru akaba n’umuntu w’imico myiza, urangwa no kwicisha bugufi kandi agakundwa n’abantu, akagira imvugo yuzuye ubushishozi, yaratojwe kuva akivuka gukora ibiboneye kandi bitunganye. Icyo gihe Oniyasi yari yerekeje amaboko hejuru asabira Abayahudi bose.

13 Yuda yari yabonye kandi umuntu ufite imvi, ukwiye igitinyiro kandi ukomeye, bigaragazwa n’ububasha bukomeye yari afite.

14 Oniyasi yaravugaga ati: “Uyu ni Yeremiya umuhanuzi w’Imana kandi udukunda twebwe abavandimwe be, usabira cyane ubwoko bwe ndetse na Yeruzalemu umujyi weguriwe Imana.”

15 Hanyuma Yeremiya arambura ukuboko kw’iburyo, ahereza Yuda inkota y’izahabu amubwira ati:

16 “Iyi nkota nziranenge ni impano uhawe n’Imana. Yakire kandi izagufasha gutsemba abanzi bawe.”

Urupfu rwa Nikanori

17 Amagambo meza ya Yuda yatumye ingabo ze zigira ubutwari kandi ashishikariza abasore kurwana nk’abagabo. Koko rero Yeruzalemu n’idini yabo n’Ingoro byari mu kaga. Ni yo mpamvu Abayahudi basanze atari ngombwa gushinga inkambi, ahubwo bahitamo gutera umwanzi bagahangana na we, bakamutsinda bakoresheje imbaraga zabo zose.

18 Icyari kibateye impungenge cyane cyane si icyagwirira abagore babo cyangwa abana babo, cyangwa abavandimwe babo cyangwa ababyeyi babo, ahubwo bari batewe impungenge n’Ingoro nziranenge.

19 Naho abari basigaye i Yeruzalemu bari bababaye cyane, bazirikana intambara igiye gutsemba abatuye mu cyaro.

20 Icyo gihe abantu bose bari bategereje uko biza kugenda. Ingabo z’abanzi zari zakoranye ziteguye urugamba, abarwanira ku mafarasi bari ku mpembe zombi, naho inzovu zashyizwe mu birindiro by’ingenzi.

21 Yuda Makabe yitegereza ubwinshi bw’icyo gitero, n’intwaro zabo z’amoko yose n’inzovu zari zarubiye. Nuko arambura amaboko ayerekeje hejuru, maze atakambira Nyagasani we ushobora gukora ibitangaza. Yari azi neza ko gutsinda bidaturuka ku mbaraga z’intwaro, ahubwo ko bituruka ku cyemezo cy’Imana yo ibiha ababikwiye.

22 Nuko Yuda arasenga ati: “Nyagasani, ku ngoma ya Hezekiya umwami w’u Buyuda, ni wowe wohereje umumarayika maze yica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu mu ngabo za Senakeribu.

23 N’ubu rero Nyagasani nyir’ijuru, wohereze umumarayika mwiza atujye imbere, kugira ngo akangaranye ingabo z’abanzi.

24 Utugoboke ukoresheje ububasha bwawe, maze uhane abatinyutse kugutuka kandi bazanywe no gutera abantu wiyeguriye.” Uko ni ko Yuda yashoje isengesho rye.

25 Mu gihe ingabo za Nikanori zagendaga zisatira, zivuza impanda kandi ziririmba indirimbo z’intambara,

26 Yuda n’abantu be bajya kurwanya abo banzi, batakambira Imana kugira ngo ibagoboke.

27 Muri uko gusakirana kandi ari na ko batakambira Imana babikuye ku mutima, Abayahudi bica abantu bagera ku bihumbi mirongo itatu na bitanu mu ngabo z’abanzi. Nuko uko kwigaragaza k’ububasha bw’Imana gutuma basābwa n’ibyishimo.

28 Intambara irangiye, ubwo Abayahudi bari bavuye ku rugamba bishimye babona umurambo wa Nikanori agifite intwaro ze.

29 Ibyo bituma basakabaka bishimye, maze bose bashimira Nyagasani mu rurimi rwa ba sekuruza.

30 Yuda wahoraga abimburira abandi kurwanirira bene wabo atizigamye, akaba atarigeze ahwema gukunda ubwoko bwe kuva akiri muto, ategeka ko baca umutwe wa Nikanori ndetse n’ukuboko kwe kw’iburyo, bakabijyana i Yeruzalemu.

31 Yuda na we ajyayo, ahamagaza abaturage baza mu Ngoro, ashyira abatambyi imbere y’urutambiro, hanyuma yohereza abajya kuzana abarindaga ikigo ntamenwa.

32 Nuko abereka igihanga cya wa mugome Nikanori, n’ukuboko yaramburanye ubwirasi atuka Imana, akwerekeje ku Ngoro ya Nyirububasha.

33 Nuko ategeka ko baca ururimi rw’uwo mugome, bakarucagagura maze bakarujugunyira ibisiga. Naho ukuboko kwa Nikanori akumanika ahateganye n’Ingoro, kugira ngo yerekane icyo ubusazi bwe bwamukururiye.

34 Nuko abari aho bose berekeza amaso hejuru, maze bashimira Nyagasani nyir’ikuzo bavuga bati: “Nihasingizwe Uwarinze Ingoro nziranenge ntihumanywe!”

35 Yuda amanika igihanga cya Nikanori ku rukuta rw’ikigo ntamenwa, kugira ngo bibere bose ikimenyetso cy’ukuri kandi kigaragara, cyerekana uko Nyagasani yagobotse ubwoko bwe.

36 Nuko bemeza bose hamwe bakoresheje itora, ko uwo munsi utagomba kwibagirana na rimwe. Bagombaga kujya bawizihiza buri mwaka ku munsi ubanziriza uwa Moridekayi,ni ukuvuga ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri, ari ko kwitwa Adari mu kinyarameya.

Umwanzuro w’umwanditsi

37 Nguko uko ibya Nikanori byagenze. Kuva icyo gihe umujyi wa Yeruzalemu wagumye mu maboko y’Abayahudi, akaba ari na yo mpamvu inkuru yanjye nyirangirije aha.

38 Niba rero iyi nkuru yaranditswe neza ikaba inashimishije, ubwo nageze ku ntego yanjye. Niba kandi idatunganye ikaba nta n’agaciro kanini ifite, na bwo nagerageje gukora uko nshoboye.

39 Icyakora nk’uko mubizi, si byiza kunywa divayi y’indakamirwa cyangwa ngo unywe amazi yonyine, ahubwo divayi ifunguye ni ikinyobwa cyiza kandi gishimishije. Ni muri ubwo buryo inkuru yanditse neza ishimisha abayumva n’abayisoma. Aya magambo ni yo ndangirijeho.