Categories
1 Yohani

1 Yohani 1

Jambo nyir’ubugingo

1 Ibyo tubandikiye ni ibyerekeye Jambo utanga ubugingo, wahozeho kuva mbere na mbere.Uwo twaramwiyumviye, tumwibonera n’amaso yacu, turamwitegereza, tumukozaho n’intoki zacu.

2 Koko kandi ubwo bugingo bwaragaragaye turabubona, turi abagabo bo kubuhamya kandi ni na bwo tubatangariza. Ni ubugingo buhoraho bwahoranye n’Imana Data maze ikabutugaragariza.

3 Ibyo twabonye kandi twumvise ni byo tubatangariza namwe, kugira ngo mugirane ubumwe natwe. Ubwo bumwe kandi tubufitanye n’Imana Data n’Umwana wayo Yezu Kristo.

4 Ibi tubibandikiye kugira ngo tugireibyishimo bisesuye.

Imana ni urumuri

5 Ubutumwa twumvanye Yezu Kristo ari na bwo tubatangariza, ni uko Imana ari urumuri kandi ko nta mwijima na mba uba muri yo.

6 Niba tuvuga rero ko dufitanye ubumwe na yo ariko tukagendera mu mwijima, tuba tubeshya ntitube dukora ibihuje n’ukuri.

7 Ariko niba tugendera mu mucyo nk’uko na yo iba mu mucyo, tuba dufitanye ubumwe kandi amaraso ya Yezu Umwana wayo akatweza akatumaraho icyaha cyose.

8 Niba tuvuga ko nta cyaha dufite tuba twishuka kandi nta kuri tuba dufite.

9 Nyamara nitwemera ko twakoze ibyaha, Imana yo ni indahemuka n’intabera, ku buryo itubabarira ibyaha byacu kandi ikatweza, ikatumaraho ikibi cyose.

10 Niba tuvuga ko tutigeze dukora icyaha, tuba twise Imana umunyabinyoma kandi nta jambo ryayo riba riturangwamo.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1JN/1-1e1311f0241b5ea3c9f4e7dd6eb77ca7.mp3?version_id=387—

Categories
1 Yohani

1 Yohani 2

Kristo ni Umuvugizi wacu ku Mana

1 Bana banjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mwē gukora ibyaha. Icyakora hagize umuntu ukora icyaha dufite utuvugira ku Mana Data, ni Yezu Kristo w’intungane.

2 Ni na we wabaye icyirucy’ibyaha byacu, ndetse si ibyacu gusa ahubwo n’iby’abantu bo ku isi yose.

3 Icyo tumenyeraho ko tuzi Imana ni uko dukurikiza amategeko yayo.

4 Uvuga ati: “Ndayizi” ariko ntakurikize amategeko yayo, ni umunyabinyoma kandi nta kuri aba afite.

5 Ariko umuntu ukurikiza ibyo Imana ivuga, koko urukundo rwayo ruba muri we rwuzuye, ni na cyo tumenyeraho ko turi muri yo.

6 Uvuga ko aguma muri yo agomba kugenza nk’uko Kristo yagenzaga.

Itegeko ry’urukundo

7 Ncuti nkunda, si itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni irya kera mwari musanganywe kuva mbere na mbere. Iryo tegeko rya kera ni ryo Jambo ry’Imana mwumvise.

8 Nyamara kandi ni itegeko rishya mbandikiye. Ukuri kwaryo kugaragarira muri Kristo no muri mwebwe, kuko umwijima weyutse n’urumuri nyakuri rukaba rumurika.

9 Umuntu wese uvuga ko ari mu mucyo akanga umuvandimwe we, aba akiri mu mwijima n’ubu.

10 Ukunda umuvandimwe we aguma mu mucyo, kandi nta kimubamo cyashobora kugusha abandimu byaha.

11 Ariko umuntu wese wanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, kandi agenda mu mwijima, akaba atazi aho yerekera, kuko umwijima uba umuhumye amaso.

12 Bana banjye, ndabandikiye kuko mwababariwe ibyaha mubikesha Kristo.

13 Mwebwe babyeyi, ndabandikiye kuko muzi Uwahozeho kuva mbere na mbere. Namwe basore, ndabandikiye kuko mwatsinze Sekibi.

14 Bana banjye, ndabandikira kuko muzi Imana Data. Mwebwe babyeyi, ndabandikira kuko muzi Uriho kuva mbere na mbere. Namwe basore, ndabandikira kuko muri abanyambaraga, n’Ijambo ry’Imana rikaba riguma muri mwe kandi mukaba mwaratsinze Sekibi.

15 Ntimugakunde isi cyangwa ibiri ku isi. Umuntu ukunda iby’isi nta gukunda Imana aba afite.

16 Iby’isi ni byo ibi: ibyo umubiri w’umuntu urarikira n’ibintu amaso ye areba akabyifuza, n’ukuntu yirata ibye. Ibyo byose ntibikomoka ku Mana Data, ahubwo bikomoka ku isi.

17 Isi iriho irahita kimwe n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka.

Umwanzi urwanya Kristo

18 Bana banjye, iki ni igihe cy’iherezo. Mwigeze kumva ko Umwanzi urwanya Kristoagiye kwaduka. Ndetse n’ubu abarwanya Kristo bamaze guhaguruka ari benshi, ni na cyo tumenyeraho ko ari igihe cy’iherezo.

19 Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko kwari ukugaragaza ko atari abacu uko bangana.

20 Naho mwebwe Kristo Muziranenge yabasīze amavuta,ari yo Mwuka we, bituma mwese mumenya ukuri.

21 Icyatumye mbandikira rero si uko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi mukaba muzi ko nta kinyoma na kimwe gikomoka ku kuri.

22 Ni nde munyabinyoma atari uhakana ko Yezu ari we Kristo? Uwo ni we mwanzi urwanya Kristo kuko ahakana Imana Data n’Umwana wayo.

23 Umuntu wese uhakana Umwana w’Imana aba ahakanye n’Imana Se. Naho uwemera Umwana w’Imana ku mugaragaro, aba yemeye n’Imana Se.

24 Ibyo mwumvise kuva mbere na mbere mubigumane, kuko nimubigumana muzaba mugumye no mu Mwana w’Imana no muri Se.

25 Dore kandi icyo Kristo ubwe yadusezeranyije, ni ubugingo buhoraho.

26 Mbandikiye ibyo kubera abashaka kubayobya.

27 Naho mwe Kristo yabasīze amavuta ari yo Mwuka we, bityo Mwuka uwo aguma muri mwe. Ntabwo rero mukenera umuntu wo kubigisha kuko Mwuka abigisha byose, kandi ibyo yigisha ni ukuri si ibinyoma. Nuko rero nk’uko yabigishije, nimugume muri Kristo.

28 Na none bana banjye, nimugume muri Kristo kugira ngo tutazagira icyo twishisha ubwo azagaragara, kandi twē kuzakorwa n’isoni imbere ye igihe azaba aje.

29 Ubwo muzi ko Kristo ari intungane, mumenye kandi ko umuntu wese ukora ibitunganye aba abaye umwana w’Imana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1JN/2-051be2e2154966a8f6243bc1f14b0b52.mp3?version_id=387—

Categories
1 Yohani

1 Yohani 3

Abana b’Imana

1 Nimurebe ukuntu Imana Data yadukunze bihebuje, ikaduha kwitwa abana bayo, kandi koko turi bo. Ni cyo gituma ab’isi batatumenya, kuko na yo batayimenya.

2 Ncuti nkunda, tumaze kuba abana b’Imana ariko uko tuzamera ntibiragaragara. Icyakora tuzi yuko igihe Kristo azagaragara tuzamera nka we, kuko tuzamureba uko ari.

3 Umuntu wese umwiringira atyo, arihumanura akaba aboneye nka Kristo.

4 Umuntu wese ukora icyaha aba agandiye itegeko ry’Imana, ndetse gukora icyaha cyose ni ko kugandira itegeko ryayo.

5 Muzi yuko Kristo yazanywe ku isi no gukuraho ibyaha, kandi we nta cyaha agira.

6 Bityo rero umuntu wese uguma muri Kristo ntakora icyaha, ukora icyaha wese ntaba yaramubonye habe no kumumenya.

7 Bana banjye, ntihakagire ubayobya. Ukora ibitunganye aba ari intungane, nk’uko Kristo ari intungane.

8 Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko kuva mbere na mbere Satani akora ibyaha. Icyazanye Umwana w’Imana ku isi, ni ukugira ngo atsembe ibikorwa bya Satani.

9 Umuntu wese wabaye umwana w’Imana aba atagikora ibyaha, kuko kamere yayo iguma muri we kandi ntaba akibasha gukora ibyaha kuko ari umwana w’Imana.

10 Dore itandukaniro riri hagati y’abana b’Imana n’aba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye kimwe n’udakunda umuvandimwe we, si abana b’Imana.

Gukundana

11 Ubutumwa mwumvise kuva mbere na mbere, ni ukugira ngo dukundane.

12 Ntitukamere nka Kayini wari uwa Sekibi, maze akica murumuna we. Mbese ni iki cyatumye amwica? Ni uko yari umugizi wa nabi, naho murumuna we akaba intungane.

13 Bavandimwe, ntimugatangazwe n’uko ab’isi babanga.

14 Tuzi ko tumaze kuvanwa mu rupfu tukagezwa mu bugingo, kuko dukunda abavandimwe bacu. Udakunda aba akiri mu rupfu.

15 Umuntu wese wanga umuvandimwe we aba ari umwicanyi, kandi muzi yuko nta mwicanyi ugira ubugingo buhoraho.

16 Dore icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Kristo yitanze akadupfira, ni na ko natwe tugomba kwitangira abavandimwe bacu.

17 Mbese niba umuntu ari umukungu, akabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe ngo agire icyo amufashisha, yabasha ate kuvuga ko afite urukundo rw’Imana?

18 Bana banjye, urukundo rwacu ntirugahere mu magambo ngo rube ku rurimi gusa, ahubwo rube mu kuri.

Kutagira umususu imbere y’Imana

19 Uko ni ko tuzamenya ko turi ab’ukuri. Ni na ko tuzashobora guhagarara imbere y’Imana, nta cyo twishisha.

20 Naho imitima yacu yaba iturega ikibi, Imana iruta kure imitima yacu kandi izi byose.

21 Ncuti nkunda, niba imitima yacu itaturega ikibi, tuba dutinyutse guhagarara imbere y’Imana nta cyo twishisha.

22 Bityo ikaduha icyo tuyisabye cyose, kuko dukurikiza amategeko yayo tugakora ibiyishimisha.

23 Kandi itegeko ryayo ngiri: ni uko twizera Umwana wayo Yezu Kristo, tugakundana nk’uko yabidutegetse.

24 Ukurikiza amategeko y’Imana aguma muri yo, na yo ikaguma muri we. Dore icyo dukesha kumenya ko iba muri twe: ni Mwuka wayo yaduhaye.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1JN/3-852cf5a9e648b184c416f7cb1e3f429a.mp3?version_id=387—

Categories
1 Yohani

1 Yohani 4

Mwuka w’Imana atandukanye n’umwuka w’urwanya Kristo

1 Ncuti nkunda, ntimukemere umwuka uwo ari wo wose umuntu avuga ko afite, ahubwo mujye mugenzura murebe niba uwo mwuka ukomoka ku Mana, kuko abahanurabinyoma benshi badutse ku isi.

2 Dore ikizabamenyesha ko uwo mwuka ari Mwuka w’Imana: umuntu wese wemeza ku mugaragaro ko Yezu Kristo yaje yigize umuntu, umwuka afite uba ari Mwuka w’Imana.

3 Ariko umuntu wese utemera Yezu atyo umwuka afite uba atari Mwuka w’Imana, ahubwo uba ukomoka kuri wa Mwanzi urwanya Kristo, uwo mwigeze kumva ko agiye kuza ubu akaba yaramaze kugera ku isi.

4 Mwebwe bana banjye, muri ab’Imana kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko uri muri mwe arusha ubushobozi uri mu b’isi.

5 Abo ni ab’isi, ni cyo gituma bavuga ibifitanye isano n’isi abayo bakabumva.

6 Twe turi ab’Imana, umuntu uzi Imana aratwumva utari uwayo ntatwumve. Uko ni ko tumenya gutandukanya Mwuka w’ukuri n’umwuka w’ubuyobe.

Imana ni urukundo

7 Ncuti nkunda, reka dukundane kuko urukundo rukomoka ku Mana, umuntu wese ukunda abandi aba abaye umwana w’Imana kandi aba azi Imana.

8 Udakunda ntabwo azi Imana, kuko Imana ari urukundo.

9 Dore ukuntu Imana yagaragaje urukundo idukunda: yatumye Umwana wayo w’ikinege ku isi kugira ngo aduheshe ubugingo.

10 Urukundo nyarwo nguru: si uko ari twe twakunze Imana, ahubwo ni uko ari yo yadukunze maze ikohereza Umwana wayo kuba icyiru cy’ibyaha byacu.

11 Ncuti nkunda, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana.

12 Nta muntu wigeze arabukwa Imana,nyamara niba dukundana Imana iguma muri twe, kandi urukundo rwayo rukaba muri twe rwuzuye.

13 Ikitumenyesha ko tuguma muri yo kandi ko na yo iguma muri twe, ni uko yaduhaye Mwuka wayo.

14 Natwe twarabyiboneye, none turahamya ko Imana Data yatumye Umwana wayo, kuba Umukiza w’abantu bo ku isi yose.

15 Umuntu wese wemeza ku mugaragaro ko Yezu ari we Mwana w’Imana, Imana iguma muri we na we akaguma muri yo.

16 Natwe tuzi urukundo Imana idufitiye, kandi urwo rukundo turufitiye icyizere.

Imana ni urukundo. Uguma mu rukundo aba aguma mu Mana, na yo ikaguma muri we.

17 Bityo urukundo rwayo ruba muri twe rwuzuye, kugira ngo tutazagira icyo twishisha ku munsi wo guca imanza, kuko uko Kristo ameze ari ko natwe turi kuri iyi si.

18 Aho urukundo ruri nta bwoba na busa buhaba, ahubwo urukundo rwuzuye ruhashya ubwoba. Erega ufite ubwoba aba yiteze igihano, bityo aba ataragera ku rukundo rwuzuye!

19 Igituma twe dukunda ni uko Imana yabanje kudukunda.

20 Umuntu navuga ati: “Nkunda Imana” ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umunyabinyoma. Ese udakunda umuvandimwe we abona, yabasha ate gukunda Imana atabona?

21 Nuko rero ngiri itegeko Kristo yaduhaye: ukunda Imana akunde n’umuvandimwe we.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1JN/4-aa61e60589cc5172604cb226e178499f.mp3?version_id=387—

Categories
1 Yohani

1 Yohani 5

Kwizera Umwana w’Imana

1 Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristo aba abaye umwana w’Imana, kandi umuntu wese ukunda umubyeyi aba akunda n’urubyaro rwe.

2 Iyo dukunze Imana tugakora ibyo idutegeka, ubwo ni bwo tumenya ko dukunda abana b’Imana.

3 Uku ni ko gukunda Imana: ni ugukurikiza amategeko yayo kandi amategeko yayo ntagoye,

4 kuko uwabaye umwana w’Imana wese atsinda isi kandi insinzi y’isi ngiyi: ni ukwizera Yezu kwacu.

5 Mbese ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana?

Ubuhamya ku Mwana w’Imana

6 Yezu Kristo ni we waje ku bw’amazi no ku bw’amaraso, atari ku bw’amazi gusa ahubwo ni ku bw’amazi n’amaraso. Mwuka kandi ni we uhamya ibyo, kuko Mwuka ari ukuri.

7 Hari ibimenyetso bitatu bibihamya:

8 Mwuka n’amazi n’amaraso, kandi ibyo uko ari bitatu birahuje.

9 Niba twemera ibyo abantu bahamya, ibyo Imana ihamya byo birabitambutse cyane, kuko yo yahamije ibyerekeye Umwana wayo.

10 Bityo rero uwemera Umwana w’Imana umutima we umwemeza ibyo, naho utamwemera aba yise Imana inyabinyoma, kuko aba atemeye ibyo Imana yahamije byerekeye Umwana wayo.

11 Icyo yahamije ni iki: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo tubuherwa mu Mwana wayo.

12 Ufite Umwana w’Imana afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.

Kumenya ko ufite ubugingo buhoraho

13 Ibyo mbibandikiye kugira ngo mumenye ko mufite ubugingo buhoraho, mwebwe abemera Umwana w’Imana.

14 Ikidutera kuyizera ntacyo twishisha ni iki: tuzi ko itwumva igihe tuyisabye ikintu gihuje n’uko ishaka.

15 Ubwo kandi tuzi ko itwumva igihe tuyisabye ikintu icyo ari cyo cyose, tumenya ko icyo tuyisabye tuba tumaze kugihabwa.

16 Nihagira ubona umuvandimwe we akora icyaha kitari icyo kumujyana mu rupfu rw’iteka, namusabire. Imana izamuha ubugingo, niba koko icyo cyaha atari icyo kumujyana mu rupfu. Icyakora icyaha kijyana mu rupfu rw’iteka kibaho. Simvuga ko mwasabira ukora icyo ngicyo.

17 Ubugome bwose umuntu agira bumubera icyaha, ariko icyaha cyose si ko kijyana umuntu mu rupfu rw’iteka.

18 Tuzi ko uwabaye umwana w’Imana wese adakomeza gukora ibyaha, kuko Yezu Umwana wayo amurindamaze Sekibi ntagire icyo amukoraho.

19 Tuzi yuko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bagengwa na Sekibi.

20 Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje akaduha umutima wo kumenya Imana Nyirukuri. Ndetse turi umwe na Nyirukuri uwo, tubikesha Umwana we Yezu Kristo. Erega ni we Mana Nyir’ukuri, ni na we Bugingo buhoraho!

21 Bana banjye, mwirinde gusenga ibigirwamana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1JN/5-fdb3761b0a63520f4164ffe95401c422.mp3?version_id=387—