Categories
1 Timoteyo

1 Timoteyo 1

Indamutso

1 Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk’uko byategetswe n’Imana Umukiza wacu na Kristo Yezu twiringira,

2 ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nibyariye muri Kristo twemera.

Imana Data ikugirire ubuntu iguhe n’imbabazi n’amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu.

Kwirinda inyigisho ziyobya

3 Nk’uko nabigusabye igihe najyaga mu ntara ya Masedoniya, ugume Efezi kugira ngo ubuze abantu bariyo gukwiza inyigisho ziyobya.

4 Ubabuze no kwihambira ku bitekerezo bitagira ishingiro, no ku bisekuruzabitagira iherezo. Ibyo bizana impaka gusa, aho guteza imbere imigambi y’Imana twemezwa no kwizera Kristo.

5 Intego mfite ngushinga ibyo ni ukugira ngo bagire urukundo rukomoka ku mutima uboneye utabarega ikibi, no kwizera Kristo kuzira uburyarya.

6 Bamwe bahushije iyo ntego, bahera mu magambo y’amahomvu.

7 Bashaka kuba abigisha b’Amategeko, nyamara batazi neza ibyo bavuga n’ibyo bemeza abantu bihandagaje.

8 Turabizi koko Amategeko ni meza, igihe umuntu ayakoresha uko bikwiye.

9 N’ubundi tuzi ko Amategeko atashyiriweho intungane, ahubwo dore abo yashyiriweho: abagome n’ibigande, abatubaha Imana n’abanyabyaha, abahakana Imana n’abasuzugura ibyayo, abica ba se na ba nyina kimwe n’abicanyi bose,

10 abasambanyi basanzwe n’abasambana n’abo bahuje igitsina, abacuruza abantu n’ababeshyi n’abarahira ibinyoma, mbese abakora ibintu byose binyuranye n’inyigisho zishyitse.

11 Izo ni zo nyigisho zihuje n’Ubutumwa nashinzwe, bwerekeye ikuzo ry’Imana nyir’ugusingizwa.

Gushimira Imana ubuntu igira

12 Ndashimira Umwami wacu Kristo Yezu watumye mbasha kumukorera, akangirira icyizere, bityo akanshinga umurimo we.

13 Nari umuntu ukunda gutuka Imana, ngatoteza abayoboke bayo nkaba n’umunyarugomo. Ariko Imana yarambabariye kuko ibyo nabiterwaga n’ubujiji, kubera ko ntemeraga Kristo.

14 Ubuntu Umwami wacu agira bwaransābye, kimwe n’ukwizera n’urukundo tubonera muri Kristo Yezu.

15 Iri jambo ni iry’ukuri kandi rikwiye kwemerwa na bose: Kristo Yezu yazanywe ku isi no gukiza abanyabyaha, kandi mu banyabyaha ni jye wa mbere.

16 Ariko icyatumye Imana ingirira imbabazi, ni ukugira ngo muri jye umunyabyaha wa mbere Kristo Yezu yerekane ukwihangana kwe kuzuye, bityo mbere urugero abazamwizera bose bagahabwa ubugingo buhoraho.

17 Umwami uhoraho ari we Mana imwe rukumbi, idapfa kandi itarebwa n’amaso, ahabwe icyubahiro n’ikuzo iteka ryose. Amina.

18 Timoteyo mwana wanjye, dore ibyo ngushinze bihuye n’ibyabanje guhanurwa kuri wowe. Ubyiteho bitume urwana intambara nziza,

19 ukomere kuri Kristo twemera ufite umutima utakurega ikibi. Uwo mutima bamwe banze kuwumvira bareka kwizera Kristo, bamera nk’abigungiye mu matongo.

20 Muri abo hari Himeneyo na Alegisanderi, nabeguriye Sataningo bibigishe kutazongera gutuka Imana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1TI/1-8dee2c485e63076c5a91a7b081d63bb7.mp3?version_id=387—

Categories
1 Timoteyo

1 Timoteyo 2

Amabwiriza yerekeye amasengesho

1 Mbere ya byose ndabihanangiriza ngo mu masengesho yanyu mujye musabira abantu bose, mwinginga Imana kandi muyishimira ku bwabo.

2 Mujye musabira abami n’abandi bategetsi bose kugira ngo tugire amahoro n’ituze, maze tubeho twubaha Imana kandi turi inyangamugayo.

3 Ngibyo ibyiza bishimisha Imana Umukiza wacu,

4 ishaka ko abantu bose bakizwakugira ngo babashe kumenya ukuri byuzuye.

5 Hariho Imana imwe rukumbi kandi umuhuza wayo n’abantu ni umwe, na we ni umuntu, ni Kristo Yezu

6 witanze agapfa ngo abere incungu abantu bose. Icyo ni icyemezo cy’uko Imana ishaka ko bose bakizwa, cyatanzwe igihe kigeze.

7 Ku bw’ibyo nashyiriweho kuba umuvugizi wa Kristo, nkaba n’Intumwa ye ngo nigishe abatari Abayahudi ibyerekeye Kristo twemera n’ukuri kwe – ndavuga ukuri simbeshya.

8 Ndashaka ko ahantu hose abagabo bajya basenga barambuye amaboko, bafite imitima iboneye kandi badafite umujinya cyangwa impaka.

9 N’abagore ni uko bajye bambara uko bikwiye, birimbishe nk’abanyamutima badashira isoni, atari ukuboha imisatsi no kwambara imikufi y’izahabu, cyangwa amasaro y’agahebuzo cyangwa imyambaro y’igiciro gihanitse.

10 Ahubwo umurimbo wabo ube ibikorwa byiza bikwiriye abagore bubaha Imana.

11 Abagore bajye biga batuje kandi bubaha ku buryo bwose.

12 Sinemera ko abagore bigisha cyangwa ngo bategeke abagabo, ahubwo bakwiriye kugira ituze.

13 N’ubundi Adamu ni we waremwe mbere, Eva akurikiraho.

14 Adamu si we washutswe, ahubwo umugore we ni we washutswe maze acumura ku Mana.

15 Nyamara umugore azakirizwa mu ibyara nakomera kuri Kristo twemera, akagira urukundo, akiyegurira Imana kandi akaba umunyamutima.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1TI/2-f6ecc99be9eb36210debca69a75604f4.mp3?version_id=387—

Categories
1 Timoteyo

1 Timoteyo 3

Abayobozi b’Umuryango w’Imana

1 Iri jambo ni iry’ukuri: niba umuntu yifuza kuba umuyobozi w’Umuryango w’Imana, aba yifuje umurimo mwiza.

2 Umuyobozi w’Umuryango w’Imana agomba kuba umuntu w’inyangamugayo, akaba n’umugabo ufite umugore umwe, udategekwa n’inda, ushyira mu gaciro kandi wiyubaha. Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abagenzi, uzi kwigisha,

3 utari umunywi w’inzoga cyangwa umurwanyi. Ahubwo agomba kuba umunyamahoro, wirinda amahane kandi udakunda ifaranga.

4 Agomba kuba azi kuyobora neza abo mu rugo rwe bwite, no kumenyereza abana be guhora bubaha ababyeyi ku buryo bwose bukwiye.

5 None se unanirwa kuyobora urugo rwe bwite yashobora ate kwita ku Muryango w’Imana?

6 Umuyobozi w’Umuryango wayo ntakwiriye kuba umuntu wemeye Kristo vuba ngo atigira ishyano ryose, bityo agacirwa iteka nk’irya Satani.

7 Na none kandi agomba kuba umuntu n’abatemera Kristo bavuga neza, kugira ngo atagawa akagwa mu mutego wa Satani.

Abadiyakoni

8 Abadiyakoni na bo ni uko, bagomba kuba abantu biyubaha, bataryarya, batari abanywi b’inzoga kandi badafite umururumba w’inyungu.

9 Bagomba gukomera ku mabanga ya Kristo twemera, bafite imitima iboneye itabarega ikibi.

10 Na bo kandi bajye babanza bageragezwe, hanyuma niba nta cyo bagawa babone gukora uwo murimo w’ubudiyakoni.

11 Abadiyakonikazina bo bagomba kuba ari abantu biyubaha, bakirinda gusebanya no gutegekwa n’inda, ahubwo nibabe indahemuka ku buryo bwose.

12 Umudiyakoni wese agomba kuba umugabo ufite umugore umwe, uyobora neza abana be n’abandi bo mu rugo rwe.

13 Abakora uwo murimo neza bibahesha umwanya mwiza, bigatuma bavuga bashize amanga uko bemera Kristo Yezu.

Ibanga rikomeye

14 Nkwandikiye ibyo niringiye kuzaza kugusura vuba.

15 Icyakora nindamuka ntinze, uru rwandiko ruzakumenyesha uko umuntu agomba kwifata mu rugo rw’Imana, ni ukuvuga mu Muryango w’Imana nzima ari wo nkingi ishyigikiye ukuri kwayo.

16 Nta wabihakana, ibanga ryo kubaha Imana rirakomeye. Uwo rivuga

yagaragajwe ari umuntu,

avugwa ko ari intungane na Mwuka w’Imana,

arangamirwa n’abamarayika,

yamamazwa mu mahanga,

yemerwa n’abo ku isi,

ajyanwa mu ijuru,

ahabwa ikuzo.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1TI/3-95df2969cbf87c9998a3d9f6835a9702.mp3?version_id=387—

Categories
1 Timoteyo

1 Timoteyo 4

Abigisha inyigisho ziyobya

1 Mwuka w’Imana avuga yeruye ko mu minsi y’imperuka bamwe bazimūra Kristo, bayoboke inyigisho ziyobya zikwizwa n’ingabo za Satani.

2 Bazaba bayobejwe n’uburyarya bw’abanyabinyoma bafite imitima ihuramye, ku buryo itakibashinja ibibi bakora.

3 Bazabuza abantu gushakana no kurya bimwe na bimwe kandi Imana ari yo yabiremye, kugira ngo abayoboke bayo basobanukiwe ukuri babirye bayishimira.

4 Erega ibyo Imana yaremye byose ni byiza, kandi nta na kimwe kigomba gutabwa iyo bacyakiranye ishimwe,

5 kuko kiba cyejejwe n’Ijambo ry’Imana no gusenga!

Umugaragu mwiza wa Yezu Kristo

6 Niwumvisha abavandimwe ibyo ngibyo uzaba ubaye umugaragu mwiza wa Yezu Kristo, bizagaragara ko utungwa n’amagambo ya Kristo twemera, n’inyigisho nziza wakurikije.

7 Naho ibitekerezo by’abakecuru bitagira ishingiro kandi bihakana Imana, ujye ubigendera kure ahubwo wimenyereze kubaha Imana.

8 Imyitozo ngororamubiri ifite akamaro ariko gake, naho kubaha Imana byo bigira akamaro ku buryo bwose, bitanga icyizere cyo guhabwa ubugingo bw’ubu n’ubw’igihe kizaza.

9 Iri jamboni iry’ukuri kandi rikwiye kwemerwa na bose:

10 igituma twemera kuvunika tugahirimbana, ni uko twiringiye Imana nzima yo Mukiza w’abantu bose cyane cyane abemera Kristo.

11 Ngibyo ibyo ugomba kwemeza abantu no kubigisha.

12 Ntihakagire ugusuzugura ngo ni uko uri muto. Ahubwo ubere urugero abemera Kristo mu mivugire no mu myifatire, no mu rukundo no mu kwemera Kristo, no mu kugira umutima uboneye.

13 Igihe ugitegereje ko nza wihatire gusomera abantu Ibyanditswe, no kubakomeza no kubigisha.

14 Ntukirengagize impano ikurimo wahawe n’Imana ubikesha ibyahanuwe, igihe abakuru b’Umuryango w’Imana bakurambikagaho ibiganza.

15 Ngibyo ibyo ugomba kuzirikana ukabyitaho. Ni bwo bizagaragarira bose ko utera imbere.

16 Wirinde ubwawe, witondere n’ibyo wigisha ubyizirikeho. Nugenza utyo uzahabwa agakiza wowe n’abagutega amatwi.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1TI/4-36e8bb17608302614015ee558beb9016.mp3?version_id=387—

Categories
1 Timoteyo

1 Timoteyo 5

Ibyo Timoteyo ashinzwe gukorera abayoboke b’Imana

1 Ntugacyahe umusaza ahubwo ujye umuhugura nk’aho ari so, n’abasore ubahugure nk’aho ari abavandimwe bawe.

2 Abakecuru ubahugure nk’aho ari ababyeyi bawe, abāri na bo nk’aho ari bashiki bawe ubafitiye umutima uboneye rwose.

3 Wubahe abapfakazi bamwe ba nyamwigendaho.

4 Naho niba umupfakazi afite abana cyangwa abuzukuru, nibabanze bagaragaze mu rugo rwabo bwite uko bubaha Imana, biture ababyeyi babo ineza babagiriye. Ibyo ni byo bishimisha Imana.

5 Umupfakazi nyamwigendaho kandi nyakujya yiringira Imana gusa, ntahwema kuyisenga no kuyiyambaza ijoro n’amanywa.

6 Naho umupfakazi wibera mu mudamararo, we ku Mana aba apfuye ahagaze.

7 Ibyo ubibashinge kugira ngo babe inyangamugayo.

8 Niba umuntu atita kuri bene wabo cyane cyane abo mu rugo rwe, uwo aba yarahakanye Kristo twemera ndetse aba arutwa n’abatemera Kristo.

9 Ntihakagire umugore uzandikwamu mubare w’abapfakazi atarageza ku myaka mirongo itandatu y’ubukuru, kandi atarashatswe n’umugabo umwe gusa.

10 Agomba kuba azwi ho ibikorwa byiza ari byo ibi: kurera abana be neza, kwakira neza abagenzi, koza ibirenge by’intore z’Imana, kugoboka imbabare, mbese kugira ibikorwa byiza by’uburyo bwose.

11 Abapfakazi bakiri bato ntukabashyire mu mubare w’abandi, kuko iyo irari ryabo ribateye kureka Kristo bongera gushaka abandi bagabo.

12 Bityo bakaba batsindwa n’urubanza rwo kureka ibyo bari biyemeje mbere.

13 Byongeye kandi bimenyereza kuzerera imihana, bakaba imburamukoro. Si ibyo gusa ahubwo bahinduka n’abanyamazimwe, bakajya bivanga mu bitabareba, bakavuga ibidakwiye.

14 Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bakiri bato bongera gushyingirwa bakabyara, bakayobora ingo zabo, bityo bakima abanzi b’Imana urwaho rwo gusebya abayo.

15 Koko hari bamwe muri bo bamaze guteshuka bagakurikira Satani.

16 Nihagira umugore wemera Kristo akaba afite abapfakazi muri bene wabo, ajye abafasha kugira ngo byorohereze Umuryango w’Imana, ubone uko ugoboka abapfakazi nyamwigendaho.

17 Abakuru bayobora neza Umuryango w’Imana bakwiye guhembwaincuro ebyiri, cyane cyane abavunwa no kwamamaza Ijambo ry’Imana no kwigisha abandi.

18 N’ubundi Ibyanditswe biravuga ngo: “Ntimugahambire umunwa w’ikimasa igihe gihonyōra ingano”, kandi ngo: “Umukozi akwiye guhemberwa umurimo akora.”

19 Ntukemere ibyo barega umukuru w’Umuryango w’Imana, keretse ashinjwa n’abagabo babiri cyangwa batatu.

20 Abacumura ujye ubahanira mu ruhame kugira ngo abandi batinye.

21 Ndakwihanangiriza ntanze Imana ho umugabo, ndetse na Kristo Yezu n’abamarayika bayo bayishagara, ukurikize ayo mabwiriza utagize aho ubogamira, cyangwa ngo uce urwa kibera.

22 Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza ngo abe umukozi w’Imana. Ntukifatanye n’abandi gukora ibyaha, ahubwo wowe ubwawe ugumye kugira umutima uboneye.

23 Reka kunywa amazi gusa, ahubwo ujye ukoresha ka divayi gake kubera igifu cyawe no guhora urwaragurika.

24 Ibyaha by’abantu bamwe byigaragaza mbere y’uko bacirwa urubanza, naho iby’abandi bikagaragara hanyuma.

25 Bityo n’ibikorwa byiza na byo byigaragaza mbere y’igihe, kandi naho bitagaragara ako kanya ntibishobora guhora bihishwe.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1TI/5-932aefde0353a10ade651b29c990e9be.mp3?version_id=387—

Categories
1 Timoteyo

1 Timoteyo 6

1 Abagizwe inkoreragahato bose nibemere ko ba shebuja bakwiye kubahwa rwose, kugira ngo hatagira utuka Imana cyangwa inyigisho zacu.

2 Abafite ba shebuja bemera Kristo ntibakabasuzugure, bitwaza ko ari abavandimwebabo muri Kristo. Ahubwo barusheho gukora bavunika, kuko abafashwa n’umurimo wabo mwiza ari abo bakunda bahuje kwemera Kristo.

Inyigisho ziyobya n’ubukungu nyakuri

Dore ibyo ugomba kwigisha no kugiramo abandi inama:

3 nihagira uwigisha ibindi bidahuje n’amagambo ashyitse y’Umwami wacu Yezu Kristo n’inyigisho zinogeye Imana,

4 uwo ni umwirasi utagira icyo azi, urwaye indwara yo kujya impaka no guterana amagambo. Ibyo ni byo bibyara ishyari n’amakimbirane, gusebanya no gukekera abandi ibibi,

5 n’impaka z’urudaca mu bantu bafite ubwenge bwononekaye bakamyemo ukuri. Bibwira ko uwubaha Imana aba yikurikiraniye inyungu.

6 Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanyije no kunyurwa n’ibyo ufite, bizana inyungu ikomeye.

7 Erega nta cyo twazanye ku isi, kandi nta n’icyo tuzabasha kuyivanaho!

8 Ariko ubwo dufite ibyokurya n’ibyo kwambara nitunyurwe na byo.

9 Naho abararikira ubukungu bagwa mu mutego, bagashukwa n’irari ryinshi ry’ubupfu rikabangiza. Ni cyo gituma bahomba byose bakarimbuka.

10 Koko gukunda amafaranga ni yo nkomoko y’ibibi byose. Kuyararikira kwatumye bamwe bateshuka bareka Kristo twemera, bakubitana n’ububabare bwinshi.

Amabwiriza Pawulo aha Timoteyo

11 Naho wowe muntu w’Imana, ibyo byose ujye ubigendera kure. Uharanire gutunganira Imana no kuyubaha, kuba indahemuka no kugira urukundo, kudacogora no kwiyoroshya.

12 Ujye urwana intambara nziza, urwanire Kristo twemera maze usingire ubugingo buhoraho. Ngibyo ibyo wahamagariwe ukabyemeza neza mu ruhame, abantu benshi bakabibera abagabo.

13 Imana ibeshaho byose ni yo ntanze ho umugabo, na Kristo Yezu wabaye umugabo w’iby’ukuri yemera imbere ya Ponsiyo Pilato, na we mutanze ho umugabo yuko ngushinze ibi ngibi:

14 ujye ukurikiza ibyo wategetswe nta makemwa, nta n’umugayo kugeza igihe Umwami wacu Yezu Kristo azaba aje.

15 Imana nyir’ugusingizwa kandi ishobora byose, yo Mwami ugenga abami ikaba n’Umutegetsi ugenga abategetsi, izabikora igihe cyabyo kigeze.

16 Ni yo yonyine ihoraho ituye mu mucyo utegerwa, nta muntu wigeze ayibona kandi ntawe ubasha kuyibona. Ikuzo n’ububasha buhoraho bibe ibyayo. Amina.

17 Abakungu b’iki gihe cya none ubihanangirize, kugira ngo birinde gusuzugura no kwiringira ubukungu bushira vuba. Ahubwo biringire Imana yo iduhundazaho ibintu byose ngo tubikoreshe tubyishimira.

18 Ubihanangirize kandi bajye bakora neza, ubukungu bwabo bube ibikorwa byiza, bahore biteguye gutanga ku byabo batitangiriye itama.

19 Bityo bazaba bafite ifatizo ry’ubukungu bwiza babikiye igihe kizaza, kugira ngo basingire ubugingo nyakuri.

20 Nuko rero Timoteyo, urinde icyo washinzwe, ugendere kure y’amagambo y’amanjwe y’abatitaye ku Mana na kure y’impaka z’ingirwabumenyi.

21 Bamwe bitwaje ubwo bumenyi bituma bateshuka kuri Kristo twemera.

Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1TI/6-9abbd0912c8294ca24295e50df034946.mp3?version_id=387—