Categories
1 Samweli

1 Samweli 21

Dawidi ahungira i Nobu

1 Dawidi ajya i Nobu ku mutambyi Ahimeleki, Ahimeleki amubonye amusanganira ahinda umushyitsi, aramubaza ati: “Ni kuki uri wenyine, akaba nta muntu muri kumwe?”

2 Dawidi aramusubiza ati: “Umwami yampaye ubutumwa, antegeka ko nta muntu ugomba kubumenya. Ingabo zanjye nazibwiye aho duhurira.

3 Mbese nta cyo kurya ufite? Mpa imigati itanu cyangwa icyo ufite cyose.”

4 Umutambyi aramusubiza ati: “Nta migati isanzwe mfite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho. Niba ingabo zawe zaririnze abagore, nayiguha.”

5 Dawidi asubiza umutambyi ati: “N’ubusanzwe iyo turi bujye ku rugamba dutegetswe kwirinda abagore, kubera ibyo ingabo zanjye ntizihumanye. Niba se abantu banjye baba badahumanye mu rugendo rusanzwe, babura bate kudahumana mu rugendo rukomeye nk’uru?”

6 Uwo munsi ni bwo bari bakuye ku meza imigati yeguriwe Uhoraho, bayisimbuza imishya. Nuko umutambyi aha Dawidi imigati bari bakuye ku meza, kuko nta yindi yari afite.

7 Ubwo hakaba hari umutware w’abashumba ba Sawuli wari imbere y’Inzu y’Uhoraho, witwaga Dowegi w’Umwedomu.

8 Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Nta cumu cyangwa inkota wagira? Ubutumwa bw’umwami bwihutirwaga, ku buryo ntashoboye gufata inkota cyangwa izindi ntwaro.”

9 Umutambyi aramusubiza ati: “Hariya inyuma y’igishura cy’ubutambyi, hari inkota ya wa Mufilisiti Goliyati watsinze mu kibaya cya Ela, izingiye mu mwenda. Niba uyishaka uyijyane nta yindi ihari.”

Dawidi ni ko kuvuga ati: “Nta yindi ihwanye na yo, yimpe!”

Dawidi ahungira mu Bafilisiti

10 Uwo munsi Dawidi ahungira Sawuli kure, ajya kwa Akishi umwami w’i Gati.

11 Abagaragu ba Akishi baramubaza bati: “Ariko uriya si we Dawidi, umwami w’Abisiraheli? Mbese si we babyinnye bikiranya ngo

‘Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi we yica ibihumbagiza?’ ”

12 Dawidi yumvise ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w’i Gati.

13 Ni ko kwisarisha mu maso yabo, atangira ibyo gusaragurika aharabika inzugi, yiha guta inkonda zigashoka mu bwanwa.

14 Nuko Akishi atonganya abagaragu be ati: “Ko mubona uyu muntu ari umusazi, ni kuki mwamunzaniye?

15 Mbese mwasanze nkeneye abasazi ku buryo mwazanye uyu nguyu, kugira ngo ansaragurike imbere? Ese murabona uyu muntu akwiriye kwinjira iwanjye koko?”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 22

Sawuli yicisha abatambyi

1 Nuko Dawidi ava i Gati, ahungira mu buvumo bwa Adulamu. Bakuru be na bene wabo bose babimenye barahamusanga.

2 Abantu bose bari mu kaga, abarimo imyenda n’abashavuye, na bo baramusanga ababera umutware. Abari kumwe na we bose bageraga ku bantu magana ane.

3 Dawidi ava aho ajya i Misipa mu gihugu cya Mowabu, ahageze abwira umwami wa Mowabu ati: “Ndagusaba ko wareka data na mama bakimukira mu gihugu cyawe, kugeza ubwo nzamenya icyo Imana izangenera.”

4 Nuko abazanira umwami wa Mowabu, maze baguma ibwami igihe cyose Dawidi yamaze mu buhungiro.

5 Umuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati: “Wiguma muri ubu buhungiro, ahubwo subira mu Buyuda.” Nuko Dawidi aragenda agera mu ishyamba rya Hereti.

6 Sawuli aza kumenya aho Dawidi n’abantu be bari. Icyo gihe Sawuli yari ku musozi i Gibeya yicaye munsi y’igiti afite icumu mu ntoki, abagaragu be bamukikije.

7 Nuko Sawuli arababaza ati: “Ni ko mwa Babenyamini mwe, mwene Yese azabaha mwese imirima n’imizabibu? Ubwo se mwese azabagira abagaba b’ingabo?

8 Ese ni yo mpamvu mwese mwangambaniye? Nta n’umwe muri mwe ukinyitayeho. Nta muntu n’umwe wamenyesheje ko umuhungu wanjye yanywanye na mwene Yese, cyangwa ko yamushyigikiye kugira ngo anyigomekeho. Na n’ubu uwo mugaragu arashaka kunkuraho!”

9 Nuko Dowegi w’Umwedomu wari muri abo bagaragu ba Sawuli, aramubwira ati: “Nabonye mwene Yese i Nobu, aje kwa Ahimeleki mwene Ahitubu.

10 Nuko Ahimeleki amugishiriza inama Uhoraho, amuha impamba hamwe n’inkota ya wa Mufilisiti Goliyati.”

11 Umwami ahita atumira umutambyi Ahimeleki mwene Ahitubu, na bene wabo bose b’abatambyi b’i Nobu, nuko bitaba ibwami.

12 Sawuli aravuga ati: “Ni ko mwene Ahitubu!”

Ahimeleki ati: “Karame nyagasani!”

13 Sawuli aramubaza ati: “Ni kuki wowe na mwene Yese mwangambaniye? Ni iki cyatumye umuha impamba n’inkota, kandi ukagisha inama Imana kugira ngo abone uko anyigomekaho? Na n’ubu arashaka kunkuraho!”

14 Ahimeleki aramusubiza ati: “Ariko se, mu bagaragu bawe ni nde w’indahemuka nka Dawidi? Ni umukwe wawe, ni umugaba w’ingabo zikurinda kandi yubashywe mu rugo rwawe.

15 Mbese bwari ari bwo bwa mbere mugishiriza inama Imana? Ashwi da! Nyagasani, ntubimpōre cyangwa ngo ubihōre undi muntu wo mu muryango wanjye, kuko nta kintu na busa nari nzi mu byo wavuze.”

16 Ariko umwami aravuga ati: “Wowe Ahimeleki n’umuryango wawe wose muhanishijwe urwo gupfa.”

17 Nuko umwami abwira abamurindaga ati: “Nimwice abatambyi b’Uhoraho kuko na bo bafatanyije na Dawidi, bamenye ko ahunze ntibabimbwira.” Ariko abagaragu b’umwami ntibemera kwica abatambyi b’Uhoraho.

18 Nuko umwami abwira Dowegi w’Umwedomu aba ari we wica abatambyi, ahita abica uko ari mirongo inani na batanu.

19 Nuko umujyi wa Nobu wari utuwe n’abatambyi awumarira ku icumu, yica abagabo n’abagore, abana n’impinja, inka n’intama n’indogobe.

20 Icyakora Abiyatari umuhungu wa Ahimeleki mwene Ahitubu, acika ku icumu arahunga asanga Dawidi.

21 Abiyatari amutekerereza uko Sawuli yicishije abatambyi b’Uhoraho.

22 Dawidi aramubwira ati: “Urya munsi nari nzi ko Dowegi w’Umwedomu yari ahari, akaba atari kubura kubibwira Sawuli. Abantu bose bo mu muryango wanyu ni jyewe bazize.

23 None humura igumire hano, umwanzi wacu ni umwe. Nugumana nanjye nta cyo uzaba.”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 23

Dawidi atabara i Keyila

1 Abantu baza kubwira Dawidi bati: “Abafilisiti bateye i Keyila kandi barasahura ibyanitse ku mbuga.”

2 Dawidi agisha inama Uhoraho ati: “Mbese njye kurwanya abo Bafilisiti?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubarwanye ukize umujyi wa Keyila.”

3 Ariko ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Mbese ko dufite ubwoba turi hano mu Buyuda, nitujya i Keyila kurwana n’ingabo z’Abafilisiti hazacura iki?”

4 Nuko Dawidi yongera kugisha inama Uhoraho, maze Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka ujye i Keyila, kuko naguhaye gutsinda Abafilisiti.”

5 Dawidi ni ko kujyana n’ingabo ze i Keyila agaba igitero mu Bafilisiti, arabatsinda bikomeye kandi agaruza amatungo bari banyaze. Dawidi akiza atyo abaturage b’i Keyila.

6 Igihe Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi yamusanze aho i Keyila, kandi yari yazanye igishura cy’ubutambyi.

7 Sawuli amenye ko Dawidi yageze i Keyila aribwira ati: “Imana yamungabije kuko yifungiranye mu mujyi ufite inzugi n’ibihindizo.”

8 Nuko Sawuli akoranya ingabo ze zose, kugira ngo zimanuke zijye i Keyila zigote Dawidi n’ingabo ze.

9 Dawidi amenya imigambi mibi ya Sawuli, maze abwira umutambyi Abiyatari ati: “Zana cya gishura.”

10 Nuko Dawidi aravuga ati: “Uhoraho Mana y’Abisiraheli, jyewe umugaragu wawe numvise ko Sawuli ashaka gutera umujyi wa Keyila, kugira ngo awusenye kubera jyewe.

11 Mbese abakuru b’i Keyila bazantanga? Ese Sawuli azamanuka nk’uko nabibwiwe? Uhoraho Mana y’Abisiraheli, gira icyo umbwira.”

Uhoraho aramusubiza ati: “Azamanuka.”

12 Dawidi arongera ati: “Ese jyewe n’ingabo zanjye, abakuru b’i Keyila bazatugabiza Sawuli?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Bazabatanga.”

13 Nuko Dawidi n’ingabo ze nka magana atandatu bava i Keyila, bahungira aho babonye hose. Sawuli yumvise ko Dawidi yavuye i Keyila agahunga, areka kugaba igitero.

Dawidi yihisha i Zifu n’i Mawoni

14 Dawidi ajya kwihisha mu bihanamanga by’i Zifu, aguma muri iyo misozi. Ubwo Sawuli yahoraga amushakisha, ariko Imana ntiyamumugabiza.

15 Dawidi akiri i Horesha mu misozi y’i Zifu, amenya ko Sawuli amuhīga kugira ngo amwice.

16 Nuko Yonatani mwene Sawuli asanga Dawidi i Horesha, kugira ngo amushishikarize kwishingikiriza ku bubasha bw’Imana.

17 Aramubwira ati: “Witinya, data ntazagushobora. Na we ubwe azi neza ko ari wowe uzima ingoma y’Abisiraheli, naho jyewe nkakubera icyegera.”

18 Nuko Yonatani na Dawidi bongera guhamya ubucuti bwabo mu izina ry’Uhoraho. Dawidi aguma aho i Horesha, naho Yonatani arataha.

19 Abanyazifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baramubwira bati: “Dawidi yihishe iwacu mu bihanamanga by’i Horesha, ku musozi wa Hakila mu majyepfo ya Yeshimoni.

20 None nyagasani, niba ushaka kumufata uze twishingiye kumugushyikiriza.”

21 Sawuli arababwira ati: “Uhoraho abahe umugisha kuko mumfitiye impuhwe.

22 Ngaho nimugende mwongere mugenzure neza, muhatate mumenye aho ari n’uwahamubonye, kuko bambwiye ko ari incakura.

23 Muzarebe neza ubwihisho bwose yihishamo, maze muzagaruke mufite ibimenyetso bigaragara tuzabone gusubiranayo. Niba akiri mu Buyuda nzamuhigira hose ubutamubura.”

24 Nuko basubira iwabo i Zifu babanjirije Sawuli. Ubwo Dawidi n’ingabo ze bari mu butayu bw’i Mawoni, hafi y’Ikiyaga cy’Umunyu mu majyepfo ya Yeshimoni.

25 Sawuli n’ingabo ze bajya guhīga Dawidi, na we abyumvise yigira mu bitare byo mu butayu bw’i Mawoni yigumirayo. Sawuli abimenye amukurikiranayo.

26 Dawidi yihutaga cyane ahunga Sawuli, ariko Sawuli n’ingabo ze barabasatira cyane ku buryo bari ku ibanga rimwe ry’umusozi, Dawidi n’ingabo ze bari ku rindi. Sawuli agiye kubashyikira

27 haza intumwa iramubwira iti: “Tebuka Abafilisiti bateye igihugu.”

28 Nuko Sawuli aba arekeye aho gukurikirana Dawidi, ajya kurwanya Abafilisiti. Ni yo mpamvu aho hantu bahise “Mu bitare by’ubutandukane.”

29 Dawidi ava aho ajya mu bihanamanga bya Enigedi agumayo.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 24

Dawidi yanga kwica Sawuli

1 Aho Sawuli aviriye kumenesha Abafilisiti, yumva ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi.

2 Nuko Sawuli atoranya ingabo z’intwari ibihumbi bitatu mu Bisiraheli, maze ajyana na zo guhīga Dawidi n’ingabo ze aho bita mu bitare by’ihene z’agasozi.

3 Aragenda agera ku biraro by’intama byari iruhande rw’inzira, aho hantu hakaba ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume, naho ubwo Dawidi n’ingabo ze bakaba bicaye ku mpera z’ubuvumo.

4 Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Uyu ni wo munsi Uhoraho yakubwiye ko azakugabiza umwanzi wawe, ukamugenza uko ushaka.” Dawidi aromboka, akeba agatambaro ku mwitero wa Sawuli.

5 Ariko Dawidi yumva afite inkomanga ku mutima, kubera ko yakebye agatambaro ku mwitero wa Sawuli.

6 Nuko abwira ingabo ze ati: “Uhoraho arandinde gukora ishyano ngo nice databuja. Ibyo ari byo byose ni umwami Uhoraho yimikishije amavuta!”

7 Ayo magambo ya Dawidi acubya ubukana bw’ingabo ze, ababuza kwiroha kuri Sawuli. Hanyuma Sawuli arahaguruka asohoka mu buvumo, yikomereza urugendo.

8 Dawidi na we asohoka mu buvumo ahamagara Sawuli ati: “Nyagasani databuja!” Sawuli arakebuka, maze Dawidi yikubita hasi yubamye.

9 Abaza Sawuli ati: “Kuki wumva amabwire ngo ndashaka kukugirira nabi?

10 Uyu munsi uribonera neza ko Uhoraho yari yakumpaye kugira ngo nkugenze uko nshaka mu buvumo. Bambwiye ngo nkwice ariko nakubabariye ndavuga nti: ‘Sinakwica databuja, kuko Uhoraho yamwimikishije amavuta!’

11 Mubyeyi, itegereze aka gatambaro mfite mu ntoki, nagakebye ku mwitero wawe. Ubwo nagakebye sinkwice, umenye kandi wemere ko ntashaka kukugirira nabi cyangwa kukwigomekaho. Sinigeze ngucumuraho, ahubwo wowe wirirwa umpīga kugira ngo unyice.

12 Uhoraho abe ari we uducira urubanza kandi azampōrere, icyakora jyewe nta cyo nzagutwara.

13 N’ubundi hari umugani w’aba kera uvuga ngo ‘Ubugome buva mu bagome!’ Ni yo mpamvu nta cyo nzagutwara.

14 Ariko se mwami w’Abisiraheli, urarwanya nde? Urampīga ndi iki? Urampīga ndi nk’imbwa yipfiriye! Urampīga ndi nk’imbaragasa!

15 Uhoraho nabe ari we udukiranura, nabe ari we uducira urubanza, nasanga ndi umwere akunkize.”

16 Dawidi amaze kumubwira ayo magambo, Sawuli aramubaza ati: “Mwana wanjye Dawidi, koko iryo jwi ni iryawe?” Nuko Sawuli araturika ararira.

17 Abwira Dawidi ati: “Undushije ubutungane, kuko ungiriye neza kandi jyewe narakugiriye nabi.

18 Uyu munsi ugaragaje umutima mwiza umfitiye, kuko Uhoraho yari yakungabije ariko ukaba utanyishe.

19 Mbese ubundi umuntu yabona umwanzi we ntamwice, ahubwo akamureka akikomereza urugendo? Uhoraho azakwiture ineza wangiriye uyu munsi!

20 Ubu noneho menye ko uzaba umwami, ukaganza ku ngoma y’Abisiraheli.

21 None ndahira Uhoraho ko nimara gupfa, utazarimbura urubyaro rwanjye kugira ngo usibanganye izina ryanjye mu muryango wacu.”

22 Nuko Dawidi aramurahira, maze Sawuli arataha naho Dawidi n’ingabo ze basubira mu buhungiro.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 25

Urupfu rwa Samweli

1 Samweli aza gupfa, Abisiraheli bose barakorana baramuririra maze bamushyingura iwe i Rama.

Nyuma y’ibyo Dawidi ajya mu butayu bwa Parani.

Nabali yanga gufungurira Dawidi

2-3 I Mawoni hāri umugabo w’umukungu ukomoka kuri Kalebu, akitwa Nabali. Yari afite isambu i Karumeli, n’intama ibihumbi bitatu, n’ihene igihumbi. Umugore we Abigayile yari umunyamutima kandi afite uburanga, ariko Nabali akaba umunyamwaga n’umugome. Umunsi umwe ajya i Karumeli gukemuza intama ze.

4 Dawidi akiri mu butayu amenya ko Nabali akemuza intama ze,

5 amutumaho abasore icumi ati: “Nimujye i Karumeli, mundamukirize Nabali

6 muti: ‘Gira amahoro n’ubugingo wowe n’abawe, n’ibyo utunze biguhire.

7 Namenye ko waje gukemuza intama. Igihe cyose twamaranye n’abashumba bawe i Karumeli twabanye neza, kandi nta tungo ryawe twatwaye,

8 na bo ubibarize barabikubwira. None rero kubera umunsi mukuru, abo basore banjye ubakīre neza, ubahe ibyo gufungurira abagaragu bawe nanjye Dawidi umwana wawe.’ ”

9 Abo basore bageze kwa Nabali, bamusubiriramo amagambo yose Dawidi yabatumye maze barategereza.

10 Nabali arabasubiza ati: “Dawidi uwo mwene Yese ni nde? Muri iki gihe hari abagaragu benshi batoroka ba shebuja,

11 none ngo nimfate imigati n’amazi n’inyama nazigamiye abakemura intama zanjye, maze mbihe abantu ntazi n’iyo baturuka!”

12 Abo basore basubira aho Dawidi ari, bamutekerereza ibyo Nabali yavuze.

13 Nuko Dawidi abwira ingabo ze ati: “Buri wese nafate inkota ye.” Maze babigenza batyo, Dawidi na we afata iye ajyana n’ingabo zigera kuri magana ane, izindi magana abiri zisigara zirinze ibintu.

14 Hagati aho umwe mu bagaragu ba Nabali aza kubwira Abigayile muka Nabali ati: “Dawidi aho ari mu butayu yatumye abantu gusuhuza databuja, ariko ababwira nabi.

15 Nyamara abo bantu batugiriye neza cyane igihe cyose twamaranye na bo mu gasozi twabanye neza kandi nta tungo ryacu na rimwe batwaye.

16 Igihe cyose twari kumwe na bo turagiye imikumbi, batubereye nk’urukuta rudukingira ijoro n’amanywa.

17 None rero gerageza urebe icyo ukwiriye gukora, kuko ibya databuja n’urugo rwe byarangiye, dore ko we ari indakoreka umuntu akaba nta cyo yamubwira!”

18 Nuko Abigayile ategura bwangu imigati magana abiri n’intama eshanu zitetse neza, n’impago ebyiri za divayi, n’ibiro cumi na bitanu by’ingano zikaranze, n’amaseri ijana y’imizabibu yumye, n’utubumbe magana abiri tw’imbuto z’umutini, abihekesha indogobe.

19 Abwira abagaragu be ati: “Nimugende ndaza mbakurikiye.” Ariko ntiyagira icyo abwira umugabo we Nabali.

20 Nuko amanuka umusozi rwihishwa ari ku ndogobe, Dawidi n’ingabo ze na bo bamanutse barahura.

21 Dawidi yari yavuze ati: “Ni ishyano kuba nararinze amatungo yose y’uriya mugabo mu gasozi, akaba nta na rimwe ryanyazwe, none akaba anyituye inabi ku neza namugiriye!

22 Uhoraho azampane yihanukiriye, nibucya hari umuntu w’igitsinagabo ukirangwa kwa Nabali!”

23 Abigayile akubise Dawidi amaso ahita yururuka ku ndogobe, amwikubita imbere yubamye.

24 Acyubamye imbere ye aramubwira ati: “Databuja, ube ari jye ubaraho icyaha! Mbabarira untege amatwi wumve icyo nkubwira.

25 Databuja, ntiwite ku by’iriya ndakoreka Nabali. Koko izina ni ryo muntu. Nabali risobanurwa ngo ikigoryi kandi ubugoryi ni bwo bumuranga! Icyakora databuja, sinabonye abo basore wari watumye.

26 None rero databuja, ndahiye Uhoraho kandi nawe ndakurahiye, ni Uhoraho ukubujije kumena amaraso no kwihorēra. Databuja, icyampa abanzi bawe n’abashaka kukugirira nabi bose bakaba nka Nabali!

27 None rero databuja, aya maturo nkuzaniye uyahe ingabo zawe muri kumwe.

28 Ndakwinginze umbabarire icyaha cyanjye, ikibi ntikikarangwe mu mibereho yawe yose. Uhoraho azaguha kwima ingoma wowe n’abazagukomokaho, kuko umurwanirira.

29 Nihagira umuntu uzagukurikirana ashaka kukwica, Uhoraho Imana yawe azakinga ukuboko agukomereze ubuzima, naho abanzi bawe azabata iyo gihera nk’ukoresheje umuhumetso.

30 Databuja, Uhoraho namara kugukorera ibyo yagusezeranyije byose, akakugira umutegetsi w’Abisiraheli,

31 ntuzicuze ko utihōreye umena amaraso nta mpamvu. Databuja, Uhoraho namara kukugabira uzanyibuke.”

32 Nuko Dawidi abwira Abigayile ati: “Nihasingizwe Uhoraho Imana y’Abisiraheli, we wakohereje uyu munsi kugira ngo duhure!

33 Nawe ushimirwe gushyira mu gaciro kwawe, kuko uyu munsi wambujije kumena amaraso kugira ngo nihorēre.

34 Nari narahiye Uhoraho Imana y’Abisiraheli, ko bwari gucya nta muntu w’igitsinagabo ukirangwa kwa Nabali. Ariko Uhoraho yambujije kukugirira nabi, kuko wahise unsanganira.”

35 Nuko Dawidi yakira ibyo Abigayile amutuye, maze aramubwira ati: “Isubirire imuhira amahoro, wiboneye ko nakumvise nkakwakira neza.”

36 Abigayile ageze imuhira, asanga Nabali yakoresheje ibirori nk’iby’umwami. Yari yanezerewe ndetse yasinze. Abigayile ntiyagira icyo amubwira kugeza mu gitondo.

37 Bukeye Nabali amaze gusinduka, umugore we amutekerereza ibyari byabaye maze umutima urahagarara amera nk’igiti.

38 Hashize nk’iminsi icumi, Uhoraho atuma Nabali apfa.

39 Dawidi amenye ko Nabali yapfuye aravuga ati: “Nihasingizwe Uhoraho wandengeye akankiza agasuzuguro ka Nabali, kandi akandinda kugira nabi. Uhoraho yatumye ubugome bwa Nabali bumugaruka.” Nuko Dawidi atuma abagaragu be kumurehereza Abigayile, kugira ngo amubere umugore.

40 Bageze i Karumeli baramubwira bati: “Dawidi yakudutumyeho kugira ngo tukuzane umubere umugore.”

41 Nuko Abigayile yubama imbere yabo aravuga ati: “Dore ndi umuja we, niyemeje kujya nōza ibirenge by’abagaragu ba databuja.”

42 Abigayile ahaguruka bwangu yurira indogobe, aherekezwa n’abaja batanu, akurikira intumwa za Dawidi maze aba umugore we.

43 Dawidi yari yaranarongoye Ahinowamu w’i Yizerēli, bombi bamubera abagore.

44 Naho Mikali umukobwa wa Sawuli wahoze ari umugore wa Dawidi, Sawuli yari yaramushyingiye Palitiyeli mwene Layishi w’i Galimu.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 26

Dawidi yongera kwanga kwica Sawuli

1 Abanyazifu bongera kujya i Gibeya kubwira Sawuli ko Dawidi yihishe ku musozi wa Hakila, ahateganye na Yeshimoni.

2 Sawuli atoranya mu Bisiraheli ingabo z’intwari ibihumbi bitatu, bajya gushakira Dawidi mu butayu bw’i Zifu.

3 Sawuli ashinga amahema ku musozi wa Hakila ahateganye na Yeshimoni, iruhande rw’inzira. Dawidi we yiberaga mu butayu, yumva ko Sawuli yaje kumuhīga.

4 Nuko yohereza abatasi, amenya ko Sawuli yahageze koko.

5 Dawidi ajya kugenzura, amenya aho Sawuli na Abuneri mwene Neri umugaba w’ingabo ze baryamye. Sawuli yari aryamye hagati ingabo ze zimukikije.

6 Dawidi abaza Ahimeleki w’Umuheti, na Abishayimukuru wa Yowabu mwene Seruya ati: “Ni nde turi bumanukane tukajyana aho Sawuli n’ingabo ze baraye?”

Abishayi aramusubiza ati: “Ni jye turi bujyane.”

7 Nijoro Dawidi na Abishayi bajyayo basanga Sawuli asinziriye, icumu rye rishinze iruhande rw’umusego. Abuneri n’izindi ngabo bari baryamye bamukikije.

8 Abishayi ni ko kubwira Dawidi ati: “Uyu munsi Imana ikugabije umwanzi wawe, none ureke mushite ku butaka n’icumu rimwe gusa ntashubijemo.”

9 Dawidi asubiza Abishayi ati: “Uramenye ntugire icyo umutwara kuko nta kuntu utabarwaho igicumuro, wishe uwo Uhoraho yimikishije amavuta.

10 Ndahiye Uhoraho, Uhoraho azabe ari we umwiyicira, yapfa igihe cye kigeze cyangwa akagwa ku rugamba.

11 Uhoraho arandinde gukora ishyano ngo nice uwo yimikishije amavuta. Ahubwo fata icumu rye riri iruhande rw’umusego, n’agacuma ke k’amazi twigendere.”

12 Dawidi na Abishayi batwara icumu n’agacuma k’amazi byari iruhande rw’umusego wa Sawuli barigendera. Ntihagira n’umwe ubabona cyangwa ngo abimenye, cyangwa ngo akanguke, kuko bose bari basinziriye ubuticura babitewe n’Uhoraho.

13 Nuko Dawidi ajya hakurya mu mpinga y’umusozi ahitaruye,

14 ahamagara ingabo za Sawuli na Abuneri mwene Neri ati: “Abuneri we, uranyumva?”

Abuneri aramubaza ati: “Uri nde yewe muntu usakuriza umwami?”

15 Dawidi aramubwira ati: “Ko uri intwari ukaba utagira uwo muhwanye mu ngabo z’Abisiraheli, ni iki cyatumye utabasha kurarira umwami shobuja? Hari umuntu waje kwica umwami shobuja ntiwamubona.

16 Ibyo mwakoze si byo. Ndahiye Uhoraho ko mukwiye kwicwa kuko mutaraririye shobuja, uwo Uhoraho yimikishije amavuta. Ngaho reba niba icumu rye n’agacuma ke k’amazi bikiri iruhande rw’umusego we.”

17 Sawuli yumvise iryo jwi amenya ko ari irya Dawidi, ni ko kumubaza ati: “Mwana wanjye Dawidi, koko iryo jwi ni iryawe?”

Dawidi aramusubiza ati: “Ni iryanjye, nyagasani.

18 Ariko se databuja, ni iki gituma ukomeza kunkurikirana? Nakoze iki? Ikibi nakugiriye ni ikihe?

19 None nyagasani, wumve icyo nkubwira. Niba Uhoraho ari we wakunteje, nzamuha ituro ryo kwiyunga na we, ariko niba ari abantu bakunteje Uhoraho abavume. Banciye mu gihugu cy’Uhoraho bagira ngo njye aho ndamya izindi mana,

20 ariko Uhoraho ntiyemere ko mpfira mu mahanga. Ni kuki umwami w’Abisiraheli yahagurutswa no guhīga imbaragasa nkanjye, cyangwa akaba nk’uhīga inkware mu gasozi?”

21 Sawuli aravuga ati: “Dawidi mwana wanjye, naracumuye none garuka sinzongera kukugirira nabi. Iri joro wanyeretse ko udashaka kunyica. Ni koko nagenje nk’umusazi kandi naribeshye bikabije!”

22 Dawidi aramubwira ati: “Dore icumu ryawe, ohereza umwe mu basore bawe yambuke aze arifate.

23 Uhoraho yitura buri wese ibihwanye n’ubutungane n’ubudahemuka bwe. Iri joro Uhoraho yakungabije, ariko nanze kukwica kuko yakwimikishije amavuta.

24 None rero nk’uko nakijije ubugingo bwawe iri joro, nanjye Uhoraho azankize andinde amakuba yose.”

25 Sawuli aramubwira ati: “Dawidi mwana wanjye, ngusabiye umugisha! Icyo uzajya ukora cyose uzajye uhirwa, no gutsinda uzatsinda!”

Nuko Dawidi arigendera, naho Sawuli asubira iwe.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 27

Dawidi yongera guhungira mu Bafilisiti

1 Nyuma y’ibyo Dawidi aribwira ati: “Umunsi umwe Sawuli azanyica. Icyiza ni uko nahungira mu gihugu cy’Abafilisiti. Nindenga umupaka w’Abisiraheli bizaca Sawuli intege ye gukomeza kunkurikirana, bityo mbe mukize.”

2 Nuko ahagurukana n’ingabo ze magana atandatu, bajya kwa Akishi mwene Mawoki umwami w’i Gati,

3 buri wese ajyana n’umuryango we. Dawidi na we ajyana n’abagore be bombi Ahinowamu w’i Yizerēli, na Abigayile wahoze ari muka Nabali w’i Karumeli, batura i Gati kwa Akishi.

4 Baza kubwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyakomeza kumukurikirana.

5 Dawidi abwira Akishi ati: “Nyagasani niba ngutonnyeho, umpe aho njya kwiturira mu mujyi wo mu cyaro, kuko bidakwiye ko dukomeza guturana nawe mu murwa wawe.”

6 Uwo munsi Akishi amugabira Sikulagi. Ni yo mpamvu uwo mujyi wabaye uw’abami b’u Buyuda kugeza n’ubu.

7 Dawidi yamaze umwaka n’amezi ane mu gihugu cy’Abafilisiti.

8 Bakiri i Sikulagi, Dawidi n’ingabo ze bāgabaga ibitero mu Bageshuri no mu Bagirizi no mu Bamaleki, kuva kera ayo moko yari atuye mu karere ka Shuru kugeza mu Misiri.

9 Aho Dawidi yateraga muri ako karere ntiyasigaga n’uwo kubara inkuru, yaba umugabo cyangwa umugore. Yanyagaga amashyo n’imikumbi, n’indogobe n’ingamiya n’imyambaro, yatabaruka akajya kwa Akishi.

10 Iyo Akishi yamubazaga niba hari aho bateye, Dawidi yamusubizaga ko bagiye mu majyepfo ya Kanāni, bagatera Abayuda cyangwa Abayerahimēli cyangwa Abakeni.

11 Aho Dawidi yateraga yarabatsembaga ntihagire umuntu n’umwe ajyana i Gati, kuko yatinyaga ko babwira Akishi ibyo akora. Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy’Abafilisiti.

12 Akishi yaramwizeraga cyane kuko yibwiraga ati: “Dawidi yatumye Abisiraheli bamuzinukwa, none azaba umugaragu wanjye iteka.”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 28

1 Muri iyo minsi Abafilisiti bakoranya ingabo kugira ngo batere Abisiraheli. Akishi abwira Dawidi ati: “Umenye neza ko wowe n’ingabo zawe muzatabarana natwe.”

2 Dawidi aramusubiza ati: “Databuja, ahubwo nawe ubwawe uzaba wirebera ibyo nzakora!”

Akishi aramubwira ati: “Kuva ubu rero uzaba umutware w’ingabo zindinda.”

Sawuli n’umushitsikazi wa Endori

3 Muri icyo gihe Samweli yari yarapfuye, Abisiraheli baramaze kumuririra no kumushyingura mu mujyi w’iwabo i Rama. Sawuli kandi yari yaraciye mu gihugu cye hose abapfumu n’abashitsi.

4 Nuko Abafilisiti barakorana bashinga ibirindiro i Shunemu. Sawuli na we akoranya ingabo z’Abisiraheli bashinga ibirindiro ku musozi wa Gilibowa.

5 Sawuli abonye ibirindiro by’ingabo z’Abafilisiti, agira ubwoba cyane akuka umutima.

6 Agisha Uhoraho inama ariko ntiyagira icyo amusubiza, haba mu nzozi cyangwa hakoreshejwe Urimu, cyangwa binyuze ku bahanuzi.

7 Nuko Sawuli abwira ibyegera bye, ngo bijye kumushakira umugore ushobora gushika abazimu, kugira ngo ajye kumushikishaho. Ibyegera bye bimurangira umushitsikazi wa Endori.

8 Nijoro Sawuli ariyoberanya ahindura imyambaro, ajyana n’abagabo babiri kwa wa mugore. Sawuli aramubwira ati: “Ndagusabye unshikire umuzimu w’uwo ndi bukubwire.”

9 Uwo mugore aramubwira ati: “Uzi ko Sawuli yaciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu bose. None ni iki gitumye untega umutego wo kunyicisha?”

10 Sawuli amurahira mu izina ry’Uhoraho ati: “Nkurahiye Uhoraho, ibyo nta cyo bizagutwara.”

11 Umugore aramubaza ati: “Ngushikire nde?”

Sawuli aramusubiza ati: “Nshikira Samweli.”

12 Wa mugore abonye Samweli atera hejuru, abaza Sawuli ati: “Ni iki cyatumye umbeshya bene aka kageni? Uri Sawuli!”

13 Sawuli aramubwira ati: “Humura witinya! Ariko se ubonye iki?”

Umugore aramubwira ati: “Mbonye umuzimu azamuka ava ikuzimu!”

14 Sawuli aramubaza ati: “Ubonye asa ate?”

Umugore ati: “Ni umusaza wifubitse igishura.” Sawuli amenya ko ari Samweli, yikubita hasi yubamye akoza uruhanga hasi.

15 Nuko Samweli abaza Sawuli ati: “Ni kuki wankubaganiye ukampamagaza?”

Sawuli aramusubiza ati: “Ndi mu kaga gakomeye cyane, Abafilisiti banteye kandi Imana yaranzinutswe! Nta cyo yigeze insubiza, yaba ikoresheje abahanuzi cyangwa mu nzozi. None naguhamagaje kugira ngo umbwire icyo ngomba gukora.”

16 Samweli aramubaza ati: “None se niba Uhoraho yarakuzinutswe akaba yarabaye umwanzi wawe, urangishiriza iki inama?

17 Uhoraho ashohoje ibyo yakuntumyeho, akuvanye ku ngoma ayihaye mugenzi wawe Dawidi.

18 Icyatumye Uhoraho akugenza atyo, ni uko utamwumviye ngo ukore ibyo yagutegetse, ukurikije uko yari yarakariye Abamaleki.

19 Wowe ubwawe n’Abisiraheli bose Uhoraho azabagabiza Abafilisiti, ndetse ejo wowe n’abahungu bawe tuzaba turi kumwe ikuzimu, naho ingabo z’Abisiraheli zizatsindwa.”

20 Ako kanya Sawuli yikubita hasi arambaraye kuko amagambo ya Samweli yari amuteye ubwoba cyane, kandi nta n’agatege yari afite kuko yari amaze umunsi n’ijoro nta cyo akoza ku munwa.

21 Wa mugore yegera Sawuli asanga yazahaye cyane. Ni ko kumubwira ati: “Databuja, nakumviye nemera guhara amagara yanjye nkora ibyo wambwiye.

22 None nanjye umuja wawe ndakwinginze wumve icyo nkubwira: ureke nguhe utwo ufungura ufate agatege, maze ubone gukomeza urugendo.”

23 Ariko Sawuli aranga ati: “Ntabwo ndi burye.” Nyamara ibyegera bye na wa mugore bakomeje kumuhata aremera, arahaguruka yicara ku buriri.

24 Uwo mugore yari afite ikimasa cy’umushishe akibagisha vuba vuba, afata n’ifu akora imigati idasembuye.

25 Arangije ahereza Sawuli n’abagaragu be barafungura. Hanyuma barahaguruka basubira mu birindiro byabo muri iryo joro.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 29

Abafilisiti banga kujyana na Dawidi ku rugamba

1 Mbere y’uko Abisiraheli bakambika hafi y’isōko mu kibaya cya Yizerēli, Abafilisiti bari bakoranyirije ingabo zabo zose Afeki.

2 Abategetsi b’Abafilisiti biyereka imbere y’imitwe y’ingabo zabo, iy’amagana n’iy’ibihumbi. Dawidi n’ingabo ze baza ubwa nyuma bakurikiye Akishi.

3 Nuko abategetsi b’Abafilisiti babaza Akishi bati: “Bariya Baheburayi baragenzwa n’iki?”

Arabasubiza ati: “Uriya ni Dawidi wari umugaragu wa Sawuli umwami w’Abisiraheli. Tumaranye umwaka urenga kandi kuva yagera iwanjye nta cyo munengaho.”

4 Ariko abategetsi b’Abafilisiti barakarira Akishi, baramubwira bati: “Sezerera uriya mugabo asubire aho wamugabiye. Ntatabarana natwe, kuko tugeze ku rugamba yaduhinduka akatugambanira. Mbese hari ukundi yakwiyunga na shebuja uretse kutwicisha?

5 Si we Dawidi babyinaga ngo

‘Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi we yica ibihumbagiza?’ ”

6 Nuko Akishi ahamagaza Dawidi aramubwira ati: “Nkurahiye Uhoraho ko uri intungane. Ndetse nakwishimira gutabarana nawe, kandi nta kibi nigeze nkubonaho kuva wagera iwanjye kugeza uyu munsi. Ariko abategetsi ntibakwishimiye.

7 None isubirireyo mu mahoro, we kugira icyo ukora kidashimishije abategetsi b’Abafilisiti.”

8 Dawidi abaza Akishi ati: “Nyagasani, icyo nakoze kibi ni iki, kuva aho nagereye iwawe kugeza uyu munsi? Databuja, ni iki wambonyeho kimbuza kujya kurwanya abanzi bawe?”

9 Akishi aramusubiza ati: “Ntacyo! Ku bwanjye unshimisha nk’umumarayika w’Imana, ariko abakuru b’ingabo z’Abafilisiti bavuze ko badashaka ko utabarana natwe.

10 None rero ejo uzazindukane n’ingabo mwazanye, nibumara gucya mugende.”

11 Bukeye Dawidi azindukana n’ingabo ze basubira mu gihugu cy’Abafilisiti, naho Abafilisiti bajya i Yizerēli.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 30

Dawidi arwanya Abamaleki

1 Ku munsi wa gatatu ni bwo Dawidi n’ingabo ze bageze i Sikulagi, basanga Abamaleki barateye mu majyepfo ya Kanāni, ndetse barashenye Sikulagi baranayitwika.

2 Abamaleki bari baranyaze abagore n’abandi bantu bose bari bahari, abakuru n’abato. Nta muntu n’umwe bishe, ahubwo bose barabajyanye.

3 Dawidi n’ingabo ze bahageze basanga umujyi ari umuyonga, abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo barajyanywe ho iminyago.

4 Dawidi n’ingabo ze baraboroga kugeza ubwo bari batagishobora kurira.

5 Abagore bombi ba Dawidi, Ahinowamu w’i Yizerēli na Abigayile wahoze ari muka Nabali w’i Karumeli, na bo bari baranyazwe.

6 Ingabo zose zari zarakaye cyane kubera ko abana babo bari banyazwe, bityo bajya inama yo kwicisha Dawidi amabuye. Ariko muri ayo makuba yose, Dawidi arushaho kugira ubutwari ku bw’Uhoraho Imana ye.

7 Dawidi abwira umutambyi Abiyatari mwene Ahimeleki ati: “Zana igishura cy’ubutambyi.” Abiyatari arakizana.

8 Dawidi abaza Uhoraho ati: “Mbese ninkurikira Abamaleki nzabashyikira?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Bakurikire uzabashyikira, kandi uzabohōza abo banyaze.”

9 Dawidi ahagurukana n’ingabo ze magana atandatu, bageze ku mugezi wa Besori

10 ingabo magana abiri zirahasigara, kubera ko bari bananiwe. Dawidi akomezanya n’ingabo magana ane.

11 Bakigenda ingabo za Dawidi zibona Umunyamisiri ku gasozi, ziramumuzanira. Zimuha umugati ararya, zimuha n’amazi aranywa,

12 zimuha n’agatsima k’imbuto z’imitini n’amaseri abiri y’imizabibu yumye. Amaze kurya arahembuka. Yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu nta cyo arya nta n’icyo anywa.

13 Dawidi aramubaza ati: “Uri umugaragu wa nde, kandi uri uwa he?”

Uwo musore aramusubiza ati: “Ndi Umunyamisiri w’inkoreragahato y’Umwamaleki. Databuja yantaye aha ndwaye, ubu mpamaze iminsi itatu.

14 Twari twarateye mu majyepfo ya Kanāni, dutera Abakereti n’Abayuda n’abakomoka kuri Kalebu, ndetse dutwika Sikulagi.”

15 Dawidi aramubaza ati: “Wajya kunyereka aho izo ngabo ziri?”

Na we aramusubiza ati: “Ndahira mu izina ry’Imana ko utazanyica cyangwa ngo unsubize databuja, ndajya kukwereka aho ziri.”

16 Nuko arabajyana basanga Abamaleki bari aho hose barya banywa, bari mu birori byo kwishimira iminyago myinshi bavanye mu gihugu cy’Abafilisiti no mu cy’Abayuda.

17 Ingabo za Dawidi zirabica, kuva mu museso kugeza ku mugoroba w’umunsi wakurikiyeho. Uretse abasore magana ane buriye ingamiya zabo bagahunga, nta wundi muntu warokotse.

18 Dawidi abohōza abantu bose Abamaleki bari banyaze, harimo n’abagore be bombi.

19 Ntihagira umuntu n’umwe ubura yaba umuto cyangwa umukuru, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, n’iminyago yose Abamaleki bari batwaye arayigaruza.

20 Anyaga amashyo n’imikumbi by’Abamaleki, abashoreye ayo matungo bakagenda bavuga bati: “Uyu ni umunyago wa Dawidi.”

21 Dawidi agera aho ba bandi magana abiri bari bananiriwe, ntibambukane na we umugezi wa Besori. Bamubonye baza kumusanganira we n’abantu bari kumwe. Dawidi arabegera arabaramutsa.

22 Bamwe mu ngabo za Dawidi b’abagome n’ibipfayongo baravuga bati: “Aba bantu tutatabaranye ntituzabaha ku minyago twazanye, uretse ko buri muntu tuzamuha umugore we n’abana be akabajyana.”

23 Dawidi arababwira ati: “Oya bavandimwe, ntimugenze mutyo mu byo Uhoraho yaduhaye, kuko yaturinze akaduha gutsinda abari badutereye umujyi.

24 Nta wakwemera rero igitekerezo cyanyu. Ahubwo mwese muragabana muringanize, ari abagiye ku rugamba ari n’abasigaye barinze ibintu.”

25 Ibyo Dawidi abigira ihame n’itegeko mu Bisiraheli, kuva icyo gihe kugeza n’ubu.

26 Bageze i Sikulagi, Dawidi yoherereza abakuru b’Abayuda b’incuti ze ku minyago bazanye, arababwira ati: “Nimwakire iyo mpano ivuye mu minyago yo mu banzi b’Uhoraho.”

27 Ayoherereza ab’i Beteli n’ab’i Ramoti yo mu majyepfo n’ab’i Yatiri,

28 n’aba Aroweri n’ab’i Sifemoti n’aba Eshitemowa,

29 n’ab’i Rakala n’abo mu mijyi y’Abayerahimēli n’abo mu mijyi y’Abakeni,

30 n’ab’i Horuma n’ab’i Borashani n’aba Ataki,

31 n’ab’i Heburoni n’ab’ahantu hose Dawidi n’ingabo ze bigeze kugera.