Categories
1 Samweli

1 Samweli 1

Hana asengera i Shilo

1 I Rama y’Abasufu mu misozi y’Abefurayimu, hari hatuye Umwefurayimu witwaga Elikana mwene Yerohamu wa Elihu, wa Tohu wa Sufu.

2 Yari afite abagore babiri, Hana na Penina. Penina yari afite abana, naho Hana nta n’umwe yari afite.

3 Buri mwaka Elikana yajyaga i Shilogusenga Uhoraho Nyiringabo, no kumutura ibitambo. Icyo gihe abahungu bombi ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi bari abatambyi b’Uhoraho i Shilo.

4 Uko Elikana yaturaga igitambo cy’umusangiro, yahaga Penina na buri mwana umurwi,

5 ariko Hana akamuha umugabane w’akarusho kuko yari inkundwakazi, nubwo Uhoraho atari yaramuhaye kubyara.

6 Mukeba we Penina yahoraga amukwena kugira ngo amubabaze, kuko Uhoraho yamugize ingumba.

7 Buri mwaka uko bajyaga ku Nzu y’Uhoraho, ni ko Penina yamukwenaga, Hana akarira akanga no kurya.

8 Umugabo we Elikana akamubaza ati: “Urarizwa n’iki? Ni kuki wanga kurya? Ni iki kikubabaje? Mbese sinkurutira abahungu icumi?”

Hana na Eli

9 Umunsi umwe bari i Shilo bamaze gufungura, Hana arahaguruka ajya gusenga. Ubwo umutambyi Eli akaba yicaye ku ntebe ye hafi y’umuryango w’Ingoroy’Uhoraho.

10 Hana yari afite agahinda kenshi, ararira cyane.

11 Nuko ahiga umuhigo agira ati: “Uhoraho Nyiringabo, reba akababaro umuja wawe ndimo. Unyiteho ntuntererane, ahubwo umpe akana k’agahungu. Niyemeje kuzakakwegurira burundu, kandi ntikazigera kogoshwa.”

12 Hana amara umwanya muremure asenga Uhoraho. Eli yaramwitegerezaga

13 akabona iminwa inyeganyega, ariko ntagire icyo yumva kuko yasengaga bucece. Nuko Eli agira ngo Hana yasinze,

14 ni ko kumubwira ati: “Uzakomeza gusinda kugeza ryari? Waretse inzoga!”

15 Hana aramusubiza ati: “Oya nyakubahwa, sinanyoye divayi cyangwa izindi nzoga, ahubwo ndi umugore washavuye nkaba naje kuganyira Uhoraho.

16 Ishavu n’agahinda byandenze, ni byo natinze mbwira Uhoraho. Ntumfate nk’umugore w’umupfayongo!”

17 Eli aramubwira ati: “Genda amahoro, kandi Imana y’Abisiraheli iguhe icyo wayisabye.”

18 Hana na we ati: “Nyakubahwa, ubonye nakugizeho ubutoni!” Nuko Hana aragenda yemera kurya, no mu maso he haracya.

Ivuka rya Samweli

19 Bukeye Elikana n’urugo rwe bazinduka bajya kuramya Uhoraho, barangije basubira iwabo i Rama.

Elikana aryamana n’umugore we Hana, maze Uhoraho yumva isengesho rye.

20 Hana asama inda, abyara umuhungu amwita Samwelikuko yagiraga ati: “Namusabye Uhoraho.”

21 Uwo mwaka Elikana asubira i Shilo hamwe n’urugo rwe, gutura Uhoraho igitambo cya buri mwaka n’icyo guhigura umuhigo.

22 Icyakora Hana ntiyajyanye n’umugabo we, aramubwira ati: “Ntegereje ko umwana acuka nkabona kuzamujyana i Shilo, nkamutura Uhoraho akigumirayo burundu.”

23 Elikana aramusubiza ati: “Nta cyo bitwaye, nushaka igumire hano kugeza ubwo umwana azacuka. Uhoraho nasohoze ijambo rye.” Nuko Hana aguma imuhira, yonsa umwana we kugeza acutse.

24 Amaze kumucutsa, ahita amujyana mu Nzu y’Uhoraho i Shilo nubwo yari akiri muto. Hana n’umugabo we bajyana ikimasa cy’imyaka itatu, n’ibiro icumi by’ifu n’uruhago rw’uruhurwuzuye divayi.

25 Nuko batamba cya kimasa, naho umwana bamushyikiriza Eli.

26 Hana ni ko kubwira Eli ati: “Nyakubahwa, ndakumenyesha rwose ko ndi wa mugore wari ukuri iruhande, nganyira Uhoraho.

27 Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yaramumpaye.

28 Nanjye rero mutuye Uhoraho, azibere uw’Uhoraho ubuzima bwe bwose.” Nuko baramyaUhoraho.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 2

Hana ashimira Uhoraho

1 Hana asenga agira ati:

“Umutima wanjye wasābwe n’ibyishimo kubera Uhoraho,

Uhoraho ni we nkesha imbaraga.

Abanzi banjye mbahaye urw’amenyo,

Uhoraho, ndagushimira ko wankijije.

2 Uhoraho, ni wowe muziranenge wenyine,

nta yindi mana ibaho uretse wowe,

Mana yacu, ni wowe wenyine rutare twegamira.

3 “Ntimugasukiranye amagambo y’ubwirasi,

ntimukavugane agasuzuguro,

koko Uhoraho ni Imana izi byose,

ni we uzi impamvu z’ibikorwa byose by’abantu.

4 Imiheto y’intwari iravunika,

naho abanyantegenke abagwiriza imbaraga.

5 Abari barariye bagahaga ubu barashaka aho baca incuro,

naho abari baraguye umudari ubu baradamaraye.

Umugore wari ingumba abyaye karindwi,

naho uwari wishimiye urubyaro, arigunze.

6 Uhoraho arica kandi akabeshaho,

ni we ujyana abantu ikuzimu,

kandi ni we ubakurayo.

7 Uhoraho atanga ubukene n’ubukire,

acisha bugufi kandi agakuza.

8 Akura umunyantegenke mu mukungugu,

umukene na we amukura mu ivu,

abicaza mu mwanya w’ibikomangoma,

abashyira mu rwego rw’abanyacyubahiro.

Koko isi yose ni iy’Uhoraho,

ni we wayishinze ku mfatiro zayo.

9 Uhoraho arinda abamwubaha,

naho abagome batikirira mu icuraburindi,

nubwo bagira imbaraga ntibazarokoka.

10 Uhoraho azarimbura abanzi be,

azabakubitisha inkuba yibereye mu ijuru.

Azacira imanza abatuye isi bose,

azaha ububasha umwami yitoranyirije,

azakuza uwo yimikishije amavuta.”

11 Hanyuma Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana Samweli aguma i Shilo akorera Uhoraho, atozwa n’umutambyi Eli.

Abahungu ba Eli

12 Abahungu ba Eli bari abapfayongo, ntibitaga ku Uhoraho

13 no ku byo abatambyi bagombaga gukorera rubanda. Iyo umuntu yaturaga igitambo, umwe mu bagaragu babo yazaga aho batetse inyama afite igikanya cy’amenyo atatu,

14 akakijomba mu ngunguru cyangwa mu isafuriya, cyangwa mu nkono cyangwa mu cyungo. Nuko ibyo icyo gikanya kijabuye, bikaba iby’umutambyi. Nguko uko bene Eli bagenzerezaga Abisiraheli bose bazaga i Shilo.

15 Ndetse umutambyi ataranatwika urugimburw’igitambo, umugaragu we yarazaga akabwira uwatambaga igitambo ati: “Mpa inyama zo kokereza umutambyi, ntashaka ko umuha izitetse arishakira imbisi.”

16 Iyo undi yamusubizaga ati: “Reka babanze batwike urugimbu, hanyuma utware izo ushaka”, umugaragu yaramubwiraga ati: “Zimpe nonaha, niba wanze ndazitwara ku gahato.”

17 Icyo cyaha cya bene Eli cyari gikomeye cyane ku Uhoraho, kuko batubahaga amaturo yamugenewe.

Samweli akiri muto

18 Umwana Samweli yiyambariraga ikanzu y’umweru, agakorera Uhoraho.

19 Uko umwaka utashye, nyina wa Samweli yamudoderaga umwambaro, akawumushyīra iyo yajyanaga n’umugabo we i Shilo gutamba igitambo cya buri mwaka.

20 Eli yasabiraga umugisha Elikana n’umugore we, akabwira Elikana ati: “Uhoraho azaguhe kubyarana n’uwo mugore abandi bana, bo gusimbura uwo yasabye Uhoraho akamumutura.” Hanyuma bagasubira iwabo.

21 Nuko Uhoraho agirira Hana impuhwe, abyara abandi bahungu batatu n’abakobwa babiri, naho umwana Samweli akomeza gukurira mu Nzu y’Uhoraho.

Eli acyaha abahungu be

22 Umutambyi Eli yari ageze mu zabukuru. Amenye uko abahungu be bitwara mu Bisiraheli, n’uko basambanaga n’abagore bakoraga ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro,

23 arababwira ati: “Ibyo nabumviseho ni ibiki? Abantu bose bavuga ko mwifata nabi!

24 Bana banjye, nimusigeho! Ibyo numva ubwoko bw’Uhoraho bubavugaho biteye isoni!

25 Iyo umuntu akoreye undi ikosa, Uhoraho ashobora kubunga, ariko se iyo umuntu acumuye ku Uhoraho, ni nde wabunga?” Nyamara abo bahungu ntibigeze bita ku byo se ababwira. Koko rero, Uhoraho yari yamaze kwemeza ko bagomba gupfa.

26 Naho umwana Samweli yakomezaga gukura neza, ashimwa n’Uhoraho n’abantu.

Umuhanuzi ahanurira Eli n’urugo rwe ko bazahanwa

27 Umuhanuzi asanga Eli aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Nimenyesheje ba sokuruza igihe bari mu Misiri bakorera umwami waho.

28 Mu miryango yose y’Abisiraheli sokuruza Aroni ni we nahisemo ngo ambere umutambyi, ashingwa imirimo y’urutambiro rwanjye no kunyosereza imibavu no kungisha inama. Ndetse we n’abamukomokaho nabeguriye umugabane ku bitambo bitwikwa, Abisiraheli batura.

29 None se, ni kuki mutubaha ibitambo n’amaturo nategetse ko banzanira mu Nzu yanjye? Dore murabyibushywa n’inyama nziza z’ibitambo ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli banzanira! Kuki wubaha abahungu bawe kuruta uko unyubaha?

30 Jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli nari nasezeranyije urugo rwawe ndetse n’abazagukomokaho bose ko muzambera abatambyi iteka ryose, ariko noneho mvuze ko atari ko bikimeze. Abanyubaha nzabakuza, naho abansuzugura nzabakoza isoni.

31 Bidatinze, ngiye kukuvutsa abanyamaboko mu rugo rwawe no mu nzu yawe, ku buryo nta wo muri mwe uzagera mu zabukuru.

32 Abisiraheli bazagubwa neza, naho mu Ngoro yanjye uzahasimburwa n’undi, kandi mu rugo rwawe nta musaza uzongera kuhaboneka.

33 Abenshi mu muryango wawe bazakenyuka, n’abazakomeza umurimo w’ubutambyi bazaguteza ishavu n’intimba.

34 Ikizabikwemeza ni uko abahungu bawe bombi, Hofuni na Finehasi bazapfira umunsi umwe.

35 Nzitoranyiriza umutambyi w’umunyamurava uzakora ibyo nifuza. Nzamutonesha we n’abazamukomokaho, bazahora bagaragiye umwami nimikishije amavuta.

36 Uzaba yararokotse mu bazagukomokaho, azajya kwikubita imbere y’abo batambyi kugira ngo arebe ko yabona igikoroto cy’ifeza cyangwa akamanyu k’umugati, kandi abinginge kugira ngo bamuhe akazi babonye kose mu mirimo y’abatambyi, abone icyo kumutunga.’ ”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 3

Imana itora Samweli

1 Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho atōzwa na Eli. Muri icyo gihe, abumvaga ijwi ry’Uhoraho n’ababonekerwaga bari mbarwa.

2 Umutambyi Eli yari atangiye guhuma, atabona neza. Ijoro rimwe yari yiryamiye ku buriri bwe.

3 Samweli we yari yiryamiye mu Nzu y’Uhoraho hafi y’Isanduku y’Imana. Igihe itara ryo mu Nzu y’Imana ryari ritarazima,

4 Uhoraho ahamagara Samweli, na we aritaba ati: “Karame!”

5 Samweli yiruka asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.”

Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye, subirayo uryame.” Samweli asubira kuryama.

6 Uhoraho yongera guhamagara Samweli. Samweli arabyuka asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.”

Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wanjye, subirayo uryame.”

7 Samweli yari ataramenya Uhoraho, kuko Uhoraho yari ataramuvugisha.

8 Uhoraho ahamagara Samweli ubwa gatatu, maze Samweli asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.”

Noneho Eli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana.

9 Ni ko kumubwira ati: “Genda uryame, niyongera kuguhamagara umusubize uti: ‘Uhoraho, vuga umugaragu wawe nguteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira ku buriri bwe araryama.

10 Uhoraho araza yongera guhamagara nka mbere ati: “Samweli, Samweli.”

Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe nguteze amatwi.”

11 Nuko Uhoraho aramubwira ati: “Hari icyo ngiye gukora mu Bisiraheli, ku buryo uzabyumva wese azakubitwa n’inkuba.

12 Icyo gihe umuryango wa Eli nzawuteza ibyago byose navuze nta na kimwe nsize inyuma.

13 Namumenyesheje ko nzarimbura umuryango we burundu. Koko rero, abahungu be baracumuye biha kunsuzugura, maze arabihorera kandi abizi.

14 Ni yo mpamvu narahiriye umuryango wa Eli, ko nta bitambo cyangwa amaturo byo guhongerera ibyaha byabo nzemera.”

15 Nuko Samweli akomeza kuryama ageza mu gitondo, hanyuma arabyuka akingura inzugi z’Inzu y’Uhoraho, ariko ntiyatinyuka gutekerereza Eli ibyerekeye ibonekerwa rye.

16 Eli aramuhamagara ati: “Samweli mwana wanjye.”

Samweli aritaba ati: “Karame!”

17 Eli ati: “Imana yakubwiye iki? Uramenye ntugire icyo umpisha. Nugira ijambo na rimwe umpisha mu byo yakubwiye, iguhane yihanukiriye.”

18 Nuko Samweli amutekerereza byose nta cyo amuhishe. Eli ni ko kuvuga ati: “Ni Uhoraho, abigenze uko yishakiye.”

19 Samweli akomeza gukura kandi Uhoraho yari kumwe na we, ku buryo nta jambo rya Samweli ritasohoraga.

20 Mu gihugu cyose cya Isiraheli, guhera i Dani kugera i Bērisheba, bamenya ko Samweli ari umuhanuzi w’Uhoraho koko.

21 Uhoraho yakomeje kwigaragariza i Shilo. Ni ho yihishuriraga Samweli kugira ngo amugezeho ijambo rye,

Categories
1 Samweli

1 Samweli 4

Isanduku y’Isezerano inyagwa

1 Samweli na we arigeze ku Bisiraheli bose.

Umunsi umwe Abisiraheli bajya kurwanya Abafilisiti, bakambika Ebenezeri, naho Abafilisiti bakambika Afeki.

2 Nuko Abafilisiti batera Abisiraheli, urugamba rurakomera batsinda Abisiraheli, babicamo abantu bagera ku bihumbi bine kuri urwo rugamba.

3 Abasigaye bageze mu nkambi, abakuru b’Abisiraheli baravuga bati: “Ni kuki Uhoraho yatumye Abafilisiti badutsinda? Nimuze tujye i Shilo kuzana Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho, nituyijyana ku rugamba izaduha gutsinda abanzi bacu.”

4 Nuko bohereza abantu i Shilo bo kuzana Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho Nyiringabo, uganje hagati y’amashusho y’abakerubi. Abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi ni ho bari bari.

5 Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho igeze mu nkambi, ingabo zose z’Abisiraheli zirasakuza cyane, isi iratingita.

6 Abafilisiti bumvise urwo rusaku, baravuga bati: “Urwo rusaku rwinshi ruvugiye mu nkambi y’Abaheburayi rusobanura iki?” Bamenye ko Isanduku y’Uhoraho yahageze,

7 bashya ubwoba maze barabwirana bati: “Imana yageze mu nkambi yabo, ibintu nk’ibi ntibyigeze bibaho, noneho turashize!

8 Koko turashize! Ni nde uzaturokora ububasha bw’izo mana z’ibihangange? Ni zo zateje Abanyamisiri ibyago by’ishyano ryose mu butayu!

9 Bafilisiti, nimukomere kandi mube intwari, naho ubundi twaba inkoreragahato z’Abaheburayi nk’uko na bo babaye izacu! Nimuze rero turwane kigabo.”

10 Abafilisiti bagaba igitero batsinda Abisiraheli, babicamo ingabo zigenda ku maguru ibihumbi mirongo itatu, abacitse ku icumu buri wese ahunga yigira iwe.

11 Isanduku y’Imana Abafilisiti barayinyaga, n’abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi barahagwa.

Urupfu rw’umutambyi Eli

12 Uwo munsi umugabo w’Umubenyamini ava ku rugamba yiruka agera i Shilo, yari yashishimuye imyambaro ye kandi yisize umukungugu mu mutwe kubera agahinda.

13 Yahageze Eli yicaye ku ntebe ye ku muhanda aho yari ategerereje, kuko yari ahangayikishijwe n’Isanduku y’Imana. Uwo mugabo ahita atangaza iyo nkuru mbi, umujyi wose ucura imiborogo.

14 Eli yumvise iyo nduru arabaza ati: “Urwo rusaku ni urw’iki?” Wa mugabo yihutira kumenyesha Eli iyo nkuru.

15 Icyo gihe Eli yari amaze imyaka mirongo cyenda n’umunani avutse, yari atakibona.

16 Nuko uwo mugabo aramubwira ati: “Mvuye ku rugamba kandi naje mpunze.”

Eli aramubaza ati: “Mwana wanjye se, byagenze bite?”

17 Iyo mbitsi irasubiza iti: “Abisiraheli bakubiswe incuro n’Abafilisiti, kandi twatakaje ingabo nyinshi, ndetse n’abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, n’Isanduku y’Imana iranyagwa.”

18 Uwo mugabo yabaye akivuga Isanduku y’Imana, Eli ahanuka ku ntebe agwa agaramye imbere y’irembo, akuba ijosi arapfa, kuko yari ashaje cyane kandi yiremereye. Eli yari yarategetse Abisiraheli imyaka mirongo ine.

Urupfu rwa muka Finehasi

19 Umukazana wa Eli ari we muka Finehasi, yari atwite inda nkuru. Yumvise ko Isanduku y’Imana yanyazwe kandi ko sebukwe n’umugabo we bapfuye, afatwa n’ibise, arapfukama arabyara.

20 Kubera ko yendaga gupfa, abagore bamubyazaga baramubwira bati: “Humura! Dore ubyaye umuhungu!” Nyamara ntiyagira icyo abasubiza ndetse ntiyanabyitaho.

21 Ariko yita uwo mwana Ikabodiagira ati: “Hehe n’ikuzo mu Bisiraheli!” Yamwise atyo kubera ko Isanduku y’Imana yari yanyazwe, n’uko sebukwe n’umugabo we bari bapfuye.

22 Nuko asamba avuga ati: “Hehe n’ikuzo mu Bisiraheli, ko Isanduku y’Imana yanyazwe!”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 5

Isanduku y’Isezerano mu Bafilisiti

1 Abafilisiti rero bari banyaze Isanduku y’Imana, bayivana Ebenezeri bayijyana Ashidodi,

2 mu ngoro y’ikigirwamana cyabo Dagoni, bayitereka iruhande rw’ishusho ryacyo.

3 Bukeye Abanyashidodi basanga ishusho rya Dagoni ryituye hasi ryubamye imbere y’Isanduku y’Uhoraho, bararyegura barisubiza mu mwanya waryo.

4 Bukeye bwaho basanga ryongeye kugwa ryubamye, imbere y’Isanduku y’Uhoraho hari igihimba cyonyine, umutwe n’ibiganza byataratse biri ku muryango.

5 Ni cyo gituma n’ubu abatambyi b’ikigirwamana Dagoni, kimwe n’abandi bantu bose binjiye mu ngoro yacyo y’i Ashidodi, hari aho batagomba gukoza ibirenge ku muryango wayo.

6 Nuko Uhoraho yibasira Abanyashidodi arabahahamura, abateza ibibyimba bo n’abatuye hafi yabo.

7 Abanyashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati: “Isanduku y’Imana y’Abisiraheli ntigume iwacu, iyo Mana yatwibasiye twe n’imana yacu Dagoni.”

8 Nuko bakoranya abategetsi batanu b’Abafilisiti, maze barababaza bati: “Isanduku y’Imana y’Abisiraheli tuyigenze dute?”

Barasubiza bati: “Nijyanwe i Gati.”

Nuko bayijyanayo,

9 ariko bakihagera Uhoraho yibasira Abanyagati, abateza ibibyimba kuva ku muto kugeza ku mukuru, umujyi wose ukuka umutima.

10 Nuko Isanduku y’Imana bayijyana Ekuroni. Ariko ikihagera, Abanyekuroni bavuza induru bati: “Bimuriye Isanduku y’Imana y’Abisiraheli iwacu, kugira ngo iturimbure twese!”

11 Nuko na bo bakoranya abategetsi bose b’Abafilisiti, barababwira bati: “Nimuvane hano Isanduku y’Imana y’Abisiraheli muyisubize iwabo, naho ubundi iratumara twese!” Koko rero, Abanyekuroni bose bari bakutse umutima, batinya gupfa kuko na bo Imana yari yabibasiye bikomeye.

12 Bose bafatwaga n’ibibyimba, benshi bagapfa. Nuko gutaka kwabo kugera ku Mana yo mu ijuru.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 6

Abafilisiti bohereza Isanduku muri Isiraheli

1 Isanduku y’Uhoraho yamaze amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisiti.

2 Amaherezo Abafilisiti babaza abatambyi n’abapfumu babo bati: “Isanduku y’Uhoraho tuyigenze dute? Nimutubwire uburyo tuzayisubiza mu Bisiraheli.”

3 Barabasubiza bati: “Nimusubizayo Isanduku y’Imana y’Abisiraheli, muramenye ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyoherezanye n’amaturo yo kwiyunga n’Imana yabo. Bityo muzakira ibibyimba, mumenyereho ko iyo Mana ari yo yari yabibasiye.”

4 Abafilisiti barabaza bati: “Ariko se ni ayahe maturo tugomba kuyitura”

Abatambyi n’abapfumu barabasubiza bati: “Kubera ko icyorezo cyabateye mwebwe n’abategetsi banyu ari kimwe, muyiture ibibyimba bitanu bicuzwe mu izahabu, n’imbeba eshanu na zo zicuzwe mu izahabu mukurikije umubare w’abategetsi banyu.

5 Muzacure rero amashusho y’ibibyimba byanyu n’ay’imbeba zayogoje igihugu cyanyu, muhe ikuzo Imana y’Abisiraheli. Ahari izarekeraho kubibasira mwebwe n’imana zanyu n’igihugu cyanyu.

6 Ntimunangire imitima nk’uko Abanyamisiri n’umwami wabo babigenje. Mwibuke ukuntu iyo Mana yabagenje kugeza ubwo baretse Abisiraheli bakagenda.

7 Ubu rero nimukore igare rishyashya, mufate inka ebyiri zonsa kandi zitigeze zikurura igare. Muzazizirike ku igare ariko inyana muzisubize mu kiraro.

8 Isanduku y’Uhoraho muzayishyire mu igare, maze iruhande rwayo muhashyire agasanduku karimo ya mashusho y’izahabu muzaba mutanze ho ituro ryo kwiyunga n’Uhoraho. Hanyuma muzohereze igare rigende.

9 Muzitegereze, nirifata icyerekezo cyo mu gihugu cy’Abisiraheli ahagana i Betishemeshi, muzamenya ko ari Uhoraho waduteje ibi byorezo. Niriterekeza iyo nzira, tuzamenya ko atari Uhoraho wabiduteje, ahubwo ari ibyizanye.”

10 Abafilisiti babigenza batyo, bafata inka ebyiri zonsa bazizirika ku igare, izazo bazirekera mu kiraro.

11 Isanduku y’Uhoraho bayishyira mu igare hamwe na ka gasanduku karimo ya mashusho y’imbeba n’ay’ibibyimba.

12 Za nka ziboneza inzira y’i Betishemeshi, zigenda zabira nta kugana iburyo cyangwa ibumoso. Abategetsi b’Abafilisiti baherekeza igare kugera ku mupaka w’i Betishemeshi.

13 Abaturage b’uwo mujyi bari mu kibaya basarura ingano, bakubise amaso Isanduku basābwa n’ibyishimo.

14 Igare rigeze mu murima wa Yozuwe w’i Betishemeshi rihagarara aho, iruhande rw’urutare. Ni ko kwasa imbaho zari zikoze igare, maze za nka bazitambira Uhoraho ho igitambo gikongorwa n’umuriro.

15 Abalevi bari bururukije Isanduku y’Uhoraho mu igare hamwe na ka gasanduku karimo ya mashusho y’izahabu, babishyize kuri rwa rutare. Uwo munsi abaturage b’i Betishemeshi batura Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibindi bitambo.

16 Ba bategetsi b’Abafilisiti, bamaze kubibona, bisubirira Ekuroni.

17 Abafilisiti bari batuye Uhoraho amaturo yo kwiyunga na we, agizwe n’amashusho atanu y’ibibyimba acuzwe mu’izahabu, angana n’imijyi yabo mikuru ari yo Ashidodi na Gaza, na Ashikeloni na Gati na Ekuroni.

18 Naho imbeba z’izahabu, umubare wazo wanganaga n’uw’imijyi yose itegekwa na ba bategetsi batanu, yaba ikikijwe n’inkuta, yaba imidugudu yo mu cyaro, kugeza ku rutare runini rw’aho bari bateretse Isanduku y’Uhoraho, na n’ubu rukiri mu isambu ya Yozuwe i Betishemeshi.

19 Abaturage b’i Betishemeshi barebye mu Isanduku y’Uhoraho, abicamo abantu mirongo irindwi, abasigaye bararira cyane, kuko Uhoraho yari yabahannye yihanukiriye.

Isanduku y’Isezerano igera i Kiriyati-Yeyarimu

20 Hanyuma baravuga bati: “Ni nde wahangara guhagarara imbere y’Uhoraho, ya Mana nziranenge? Iyi Sanduku turayerekeza he?”

21 Batuma i Kiriyati-Yeyarimu bati: “Abafilisiti bagaruye Isanduku y’Uhoraho, none nimuze muyijyane.”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 7

1 Nuko ab’i Kiriyati-Yeyarimu baza gutwara Isanduku y’Uhoraho, bayijyana kwa Abinadabu wari utuye mu mpinga y’umusozi. Batoranya umuhungu we Eleyazari ngo abe umurinzi wayo.

Samweli aba umurengezi w’Abisiraheli

2 Isanduku ihamara imyaka makumyabiri yose. Muri icyo gihe, Abisiraheli bose bifuzaga kugarukira Uhoraho.

3 Nuko Samweli arababwira ati: “Niba mushaka kugarukira Uhoraho mubikuye ku mutima, nimureke gusenga za Ashitaroti n’izindi mana z’abanyamahanga, nimukomere ku Uhoraho wenyine, ni bwo azabakiza Abafilisiti.”

4 Nuko Abisiraheli bareka gusenga za Bāli na za Ashitaroti, bayoboka Uhoraho wenyine.

5 Samweli ategeka Abisiraheli bose gukoranira i Misipa, kugira ngo abasabire ku Uhoraho.

6 Nuko bakoranira i Misipa, bavoma amazi bayasuka hasi imbere y’Uhoraho, biyiriza ubusa baravuga bati: “Koko twacumuye ku Uhoraho.” Aho ni ho Samweli yatangiriye kuba umurengeziw’Abisiraheli.

7 Abafilisiti bamenye ko Abisiraheli bakoraniye i Misipa, abategetsi babo batera igihugu cya Isiraheli. Abisiraheli babimenye bashya ubwoba,

8 babwira Samweli bati: “Komeza utwingingire Uhoraho Imana yacu, adukize Abafilisiti.”

9 Nuko Samweli afata umwana w’intama utaracuka, awutambira Uhoraho ho gitambo gikongorwa n’umuriro, kandi yingingira Abisiraheli, Uhoraho na we yita kuri iryo sengesho.

10 Koko rero, igihe Samweli yatambaga icyo igitambo, Abafilisiti basatira Abisiraheli ngo babarwanye. Ariko Uhoraho ahindisha cyane inkuba, aca igikuba mu ngabo z’Abafilisiti, Abisiraheli bazikubita incuro.

11 Abisiraheli bava i Misipa birukankana Abafilisiti babica umugenda, babageza hepfo ya Betikari.

12 Nuko Samweli afata ibuye, arishinga hagati ya Misipa na Sheni aryita Ebenezeriagira ati: “Kugeza ubu Uhoraho yaradufashije.”

13 Abafilisiti batsindwa batyo ntibongera gutera igihugu cy’Abisiraheli. Igihe cyose Samweli yari akiriho, Uhoraho yari yaribasiye Abafilisiti.

14 Abisiraheli bisubiza imijyi yabo Abafilisiti bari barigaruriye mu karere kari hagati ya Ekuroni na Gati, ako karere kava mu maboko y’Abafilisiti. Nuko hagati y’Abisiraheli n’Abamori haba amahoro.

15 Samweli yabaye umurengezi w’Abisiraheli kugeza apfuye,

16 buri mwaka yakoraga urugendo akanyura i Beteli n’i Gilugali n’i Misipa, agiye gukemura imanza z’Abisiraheli muri iyo mijyi,

17 hanyuma agataha iwe i Rama. Aho na ho yahakemuriraga imanza, ni na ho yubakiye Uhoraho urutambiro.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 8

Abisiraheli basaba umwami

1 Samweli ageze mu zabukuru, abahungu be abagira abacamanza mu Bisiraheli.

2 Impfura ye yitwaga Yoweli, uw’ubuheta akitwa Abiya, bakemuriraga imanza i Bērisheba.

3 Icyakora ntibakurikizaga se, bishakiraga inyungu, bakarya ruswa kandi bakagaca urwakibera.

4 Nuko abakuru b’Abisiraheli barakorana basanga Samweli i Rama,

5 baramubwira bati: “Dore ugeze mu zabukuru kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero duhe umwami wo kudutegeka nk’uko bimeze mu yandi mahanga.”

6 Ibyo ntibyanezeza Samweli, maze asenga Uhoraho.

7 Uhoraho aramusubiza ati: “Tega amatwi Abisiraheli, wumve ibyo bagusaba byose. Mu by’ukuri si wowe banze, ahubwo ni jyewe. Ntibashaka ko nkomeza kubabera umwami.

8 Kuva umunsi nabavanye mu Misiri kugeza ubu, ntibahwemye kunyimūra bakayoboka izindi mana, ibyo bankoreye ubu nawe ni ibyo bagukoreye.

9 None rero wemere ibyo bagusaba, icyakora ubabwize amashirakinyoma ubabwire uburyo uwo mwami azabagenza.”

Uko umwami azagenza Abisiraheli

10 Samweli abwira abari bamusabye umwami amagambo yose atumwe n’Uhoraho

11 agira ati: “Dore uko umwami uzabategeka uko azabagenza: azafata abahungu banyu abagire ingabo zo gutwara amagare ye y’intambara, n’izo kurwanira ku mafarasi ye, n’abo kwiruka imbere y’igare rye.

12 Azafata bamwe abahe kuyobora ingabo igihumbi, abandi amatsinda y’ingabo mirongo itanu. Azafata abo kumuhingira n’abo gusarura imyaka ye, n’abo kumucurira intwaro n’ibikoresho by’amagare ye.

13 Azafata n’abakobwa banyu bajye bamukorera imibavu, bamutekere kandi bamukorere n’imigati.

14 Imirima yanyu n’imizabibu yanyu, n’iminzenze yanyu by’indobanure azabifata abihe abagaragu be.

15 Umusaruro uzava mu mirima yanyu n’uw’imizabibu yanyu azawukuraho kimwe cya cumi, agihe ibyegera bye n’abagaragu be.

16 Azigarurira abagaragu banyu n’abaja banyu, n’inka zanyu nziza n’indogobe zanyu kugira ngo abyikoreshereze.

17 Azafata kimwe cya cumi mu mikumbi yanyu. Mbese muzamubera abagaragu.

18 Igihe kimwe muzatakambira Uhoraho kugira ngo abakize umwami mwihitiyemo, ariko ntazabitaho.”

19 Nyamara Abisiraheli banga kumva ibyo Samweli ababwiye, baravuga bati: “Ibyo nta cyo bitubwiye, turishakira umwami

20 kugira ngo tumere nk’andi mahanga. Umwami wacu azaturengera, ajye agaba ibitero by’ingabo zacu kandi aturwanirire.”

21 Samweli atega amatwi ibyo Abisiraheli bavugaga byose, maze abisubiriramo Uhoraho.

22 Uhoraho aramubwira ati: “Bemerere ibyo bagusaba, ubimikire umwami.” Nuko Samweli asezerera Abisiraheli, buri muntu asubira iwabo.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 9

Sawuli ahura na Samweli

1 Mu ntara y’Ababenyamini hari hatuye Umubenyamini w’umukungu abantu bemeraga, akitwa Kishi mwene Abiyeli, mwene Serori, mwene Bekorati, mwene Afiya.

2 Kishi yari afite umuhungu witwaga Sawuli, akaba umusore utagira uko asa. Mu Bisiraheli nta muntu bari bahwanyije uburanga, kandi mu gihagararo umuremure muri bo yamugeraga ku rutugu.

3 Umunsi umwe, indogobe za Kishi zirazimira. Kishi abwira umuhungu we Sawuli kujyana n’umwe mu bagaragu gushaka izo ndogobe.

4 Sawuli n’umugaragu we bashakira mu misozi y’Abefurayimu no mu ntara ya Shalisha, ariko ntibazibona. Nuko bajya mu ntara ya Shālimu na ho biba uko, hanyuma basubira mu ntara y’Ababenyamini na ho baraziheba.

5 Bageze mu ntara yitwa Sufu, Sawuli abwira umugaragu we ati: “Reka twisubirire imuhira, naho ubundi data yakwibagirwa indogobe agasigara ari twe ahagarikiye umutima!”

6 Umugaragu aramusubiza ati: “Muri uriya mujyi hari umuntu w’Imana akaba n’umugabo w’ikirangirire, ibyo avuze byose biraba. Reka tujye kumureba, wenda yaturangira icyerekezo twashakiramo.”

7 Sawuli aramubwira ati: “Ngaho tujyeyo. Ariko se turamutura iki ko n’impamba yacu yashize, tukaba nta kintu na busa dusigaranye twamuhaho impano?”

8 Umugaragu we aramubwira ati: “Hano mfite igiceri gihwanye na kimwe cya kane cy’igikoroto cy’ifeza, ndakimuha aturangire inzira.”

9-11 Sawuli aramusubiza ati: “Ni byiza reka tujyeyo.” Nuko berekeza mu mujyi uwo muntu w’Imana yari atuyemo. Bakiri mu nzira bahura n’abakobwa bamanukaga bavuye mu mujyi bagiye kuvoma, barababaza bati: “Umuntu ubonekerwa ari ino?” Kera iyo Abisiraheli bajyaga kugisha inama Imana, baravugaga bati: “Reka dusange umuntu ubonekerwa.” Uwo twita umuhanuzi bo bamwitaga ubonekerwa.

12 Abakobwa barabasubiza bati: “Arahari ari imbere aho. Uyu munsi ni bwo yaje, kuko abaturage bari butambire Uhoraho igitambo ahasengerwa. None rero nimwihute

13 muramubona mukinjira mu mujyi, mbere y’uko azamuka ajya ahasengerwa gusangira n’abandi igitambo. Abatumiwe baramutegereje kuko ari we uri buhereze Uhoraho igitambo, bakabona kurya. Mwihuse mwamusangayo.”

14 Nuko binjira mu mujyi, bahura na Samweli asohotse agiye ahasengerwa.

15 Uhoraho yari yaraye abwiye Samweli ati:

16 “Ejo iki gihe nzakoherereza umuntu w’Umubenyamini, uzamwimikishe amavuta abe umuyobozi w’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli. Barantakambiye numva amaganya yabo, none uwo ni we uzabakiza Abafilisiti.”

17 Samweli akibona Sawuli, Uhoraho aramubwira ati: “Dore wa muntu nari nakubwiye, ni we uzayobora ubwoko bwanjye.”

18 Nuko Sawuli yegera Samweli ku irembo ry’umujyi, aramubaza ati: “Ntiwandangira aho umuntu ubonekerwa atuye?”

19 Samweli aramusubiza ati: “Ni jyewe. Ngwino tuzamukane tujye ahasengerwa. Uyu munsi murasangira nanjye, ejo mu gitondo nimara gusubiza ibibazo byose wibaza nzakureka ugende.

20 Naho indogobe zimaze iminsi itatu zizimiye, ntizikubabaze zarabonetse. Ese ubundi iby’agaciro byose mu Bisiraheli bishingiye kuri nde? Si kuri wowe no ku nzu ya so?”

21 Sawuli aramusubiza ati: “Ibyo bishoboka bite? Ndi Umubenyamini kandi umuryango wacu ni wo muto mu miryango y’Abisiraheli! Ndetse n’inzu yacu ni yo yoroheje mu Babenyamini.”

22 Bamaze gutamba igitambo Samweli ajyana Sawuli n’umugaragu we mu cyumba barīramo, abicaza mu mwanya w’icyubahiro. Hari n’abandi batumirwa nka mirongo itatu.

23 Hanyuma ategeka umutetsi kuzana inyama yari yamubikije.

24 Umutetsi azana ukuguru kose agushyira imbere ya Sawuli. Nuko Samweli aravuga ati: “Ngizo inyama bakubikiye uzirye, ni wowe zahishiwe kuko natumiye aba bantu ari wowe nteganyiriza.” Nuko Sawuli asangira atyo na Samweli.

25 Hanyuma baramanuka bava ahasengerwa basubira mu mujyi, Samweli azamukana na Sawuli bajya ku gisenge gishashecy’inzu ye, aba ari ho baganirira.

Samweli yimikisha Sawuli amavuta

26 Bukeye barazinduka mu museke, Samweli ahamagara Sawuli wari waraye hejuru y’inzu aramubwira ati: “Ngwino ngusezerere.” Nuko Samweli aherekeza Sawuli,

27 bageze ku mbibi z’umujyi Samweli aramubwira ati: “Bwira umugaragu wawe atambuke.” Umugaragu abaha intera. Nuko Samweli yungamo ati: “Wowe hagarara gato nkugezeho ubutumwa bw’Imana.”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 10

1 Nuko Samweli afata agacupa k’amavuta ayasuka ku mutwe wa Sawuli, maze aramuhobera agira ati: “Uhoraho yakwimikishije amavuta kugira ngo ube umuyobozi w’Abisiraheli.

2 Nitumara gutandukana ukagera i Selisa ku mupaka w’Ababenyamini hafi y’imva ya Rasheli, urahura n’abagabo babiri bakubwire bati: ‘Indogobe washakaga zarabonetse. So ntakizihangayikiye, ahubwo ni mwe mumuhagaritse umutima yibaza icyo yakora ngo yongere ababone.’

3 Nyuma urakomeza urugendo ugere ku giti cy’inganzamarumbu cy’i Taboru, urahahurira n’abagabo batatu bagiye gusenga Imana i Beteli. Umwe araba atwaye abana b’ihene batatu, undi afite imigati itatu, n’undi wikoreye uruhago rw’uruhururimo divayi.

4 Baragusuhuza baguhe n’imigati ibiri, uyakire.

5 Nyuma y’ibyo uragera i Gibeya-Elohimu,aho ingabo z’Abafilisiti zikambitse. Niwinjira mu mujyi urahura n’itsinda ry’abahanuzi, bamanutse bava ahasengerwa Imana bahanura. Imbere yabo haraba hari abacuranga inanga y’indoha n’inanga nyamuduri,n’abavuza ingoma n’imyirongi.

6 Mwuka w’Uhoraho arakuzaho uhinduke undi, uhanure hamwe na bo.

7 Numara kubona ibyo bimenyetso byose, uramenyeraho ko Imana iri kumwe nawe. Ubwo ni bwo uzakora ibyo ugomba gukora.

8 Uzamanuke untegerereze i Gilugali, nyuma y’iminsi irindwi nzagusangayo mpatambire ibitambo bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro. Ni bwo nzakubwira ibyo uzakora.”

9 Sawuli akimara gutandukana na Samweli, Imana ihindura umutima we kandi uwo munsi bya bimenyetso byose arabibona.

10 Ageze i Gibeya ahura n’itsinda ry’abahanuzi, Mwuka w’Imana amuzaho ahanurira rwagati muri bo.

11 Abari basanzwe bamuzi babibonye barabazanya bati: “Ese mwene Kishi byamugendekeye bite? Ese Sawuli na we yabaye umuhanuzi?”

12 Umwe mu baturage baho yungamo ati: “Ariko se bariya bo bakomoka kuri nde?” Ni ho havuye imvugo ngo “Ese Sawuli na we yabaye umuhanuzi?”

13 Sawuli arangije guhanura, arazamuka ajya ahasengerwaga Imana.

14 Se wabo wa Sawuli abaza Sawuli n’umugaragu we ati: “Mwari mwaragiye he?”

Sawuli aramusubiza ati: “Twari twaragiye gushaka indogobe zazimiye, tuzibuze tujya kubaza Samweli.”

15 Se wabo aramubwira ati: “Ngaho ntekerereza ibyo Samweli yababwiye.”

16 Sawuli aramusubiza ati: “Yatubwiye ko indogobe zabonetse.” Ariko ntiyamuhingukiriza ibyo Samweli yari yamubwiye byerekeye ubwami.

Sawuli aba umwami w’Abisiraheli

17 Samweli akoranyiriza Abisiraheli imbere y’Inzu y’Uhoraho i Misipa,

18 arababwira ati: “Uhoraho Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Ni jye wabavanye mu Misiri, mbakiza Abanyamisiri n’andi mahanga yose yabakandamizaga.’

19 None mwimūye Imana yabakijije ibyago byose n’ingorane zose, murarenga muyisaba umwami. Ngaho nimuze imbere y’Inzu y’Uhoraho, mukurikije imiryango yanyu n’amazu yanyu.”

20 Nuko Samweli yigiza hafi imiryango y’Abisiraheli, maze hatoranywa umuryango wa Benyamini.

21 Hanyuma yigiza hafi amazu agize umuryango wa Benyamini hatoranywa inzu ya Matiri, maze Sawuli mwene Kishi aba ari we utoranywa. Nuko baramushaka, ariko ntibamubona.

22 Bongera kubaza Uhoraho bati: “Mbese uwo muntu yaba yaje hano?”

Uhoraho arabasubiza ati: “Reba mu mizigo ni ho yihishe!”

23 Bariruka bajya kumuzana, ahagarara hagati y’ikoraniro. Yabasumbaga bose ku buryo umuremure muri bo yamugeraga ku rutugu.

24 Samweli arababwira ati: “Nguyu uwo Uhoraho yatoranyije, muri mwe nta wumeze nka we.”

Abisiraheli bavugira icyarimwe bati: “Gahorane ingoma, nyagasani!”

25 Samweli abasobanurira amategeko agenga ubwami, ayandika mu gitabo akibika mu Nzu y’Uhoraho. Nuko asezerera ikoraniro buri muntu ataha iwe.

26 Sawuli na we ataha iwe i Gibeya, aherekejwe n’abagabo b’intwari Imana yari yabishyize ku mutima.

27 Icyakora habonetse abantu b’abapfayongo, maze baravuga bati: “Bishoboka bite se ko uriya muntu yadukiza?” Baramusuzugura banga no kumuha amaturo, ariko Sawuli arabihorera.