Categories
1 Petero

1 Petero 1

Indamutso

1 Jyewe Petero Intumwa ya Yezu Kristo, ndabandikiye mwebwe abo Imana yitoranyirije, mu basuhuke batataniyemu ntara za Ponto na Galati, na Kapadokiya na Aziya na Bitiniya.

2 Imana Data yabatoranyije ikurikije umugambi yagize kuva kera, Mwuka abagira intore zayo kugira ngo mwumvire Yezu Kristo, mwezwe n’amaraso yabameneye.

Imana nibagirire ubuntu ibahe n’amahoro bisesuye.

Ibyo twiringira

3 Nihasingizwe Imana se w’Umwami wacu Yezu Kristo, yo yatugiriye imbabazi. Yaduhaye kuvuka ubwa kabiri, tukaba dufite ibyo twiringira bihamye, tubikesha izuka rya Yezu Kristo mu bapfuye.

4 Bityo mutegereje umunani mwabikiwe mu ijuru utabora, utandura ntunacuyuke.

5 Kwizera Imana kwanyu gutuma murindwa n’ububasha bwayo, kugeza ubwo muzabona agakiza kagenewe kuzahishurwa mu gihe cy’imperuka.

6 Ni byo bibatera guhimbarwa, nubwo ubusanzwe mwagombaga kumara igihe gito mushavuzwa n’ibigeragezo bitari bimwe.

7 Icyo bigamije ni ukugira ngo ukwizera kwanyu kugeragezwe. Koko kandi ukwizera kwanyu kurusha kure izahabu agaciro, kuko yo yangirika nubwo iba yacishijwe mu ruganda. Bityo igihe Yezu Kristo azahishurwa, azasanga mumuhesheje ishimwe n’ikuzo n’icyubahiro.

8 We muramukunda mutamubonye, mukanamwemera mutaramuca iryera. Ni yo mpamvu muhimbarwa mugasimbagizwa n’ibyishimo bitavugwa, byuzuye ikuzo,

9 kuko mwegukanye agakiza mwari mwizeye.

10 Ako gakiza ni ko abahanuzi bashakashatse babishishikariye, bahanura ibyerekeye ubuntu Imana yari kuzabagirira.

11 Bihatiraga kumenya ibyo Mwuka wa Kristo yabagaragarizaga, igihe bizabera n’ukuntu bizamera, kuko Mwuka uwo wari muri bo yahoze ahamya imibabaro Kristo azacamo n’ikuzo rizakurikiraho.

12 Imana yahishuriye abo bahanuzi ko ubutumwa yabashinze atari bo bugenewe, ahubwo ko ari ubwanyu. Ubwo ni bwo Butumwa bwiza mumaze kugezwaho ubu ngubu n’ababubazaniye, bafite ubushobozi bwa Mwuka Muziranenge bohererejwe avuye mu ijuru. Ubwo Butumwa abamarayika na bo babufitiye amatsiko.

Nimube abaziranenge

13 Nuko rero nimuhaguruke mwitegure, mwirinde gutegekwa n’inda, mwiringire rwose ubuntu muzagirirwa igihe Yezu Kristo azahishurwa.

14 Mwumvire Imana nk’abana bayo, mureke gukurikiza ibibi mwararikiraga kera mukiri mu bujiji.

15 Ahubwo mube abaziranenge mu myifatire yanyu yose, nk’uko Imana yabahamagaye ari inziranenge,

16 kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Mube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge.”

17 Ubwo mwiyambaza Imana muyita So yo ifata abantu bose kimwe, igacira umuntu wese urubanza ikurikije ibyo yakoze, mujye muyitinya mu minsi musigaranye mugicumbitse ku isi.

18 Muzi ko atari ibintu bita agaciro nk’ifeza cyangwa izahabu, byabacunguye ngo muve mu myifatire y’imburamumaro mwatojwe na ba sogokuruza.

19 Ahubwo icyabacunguye ni amaraso ya Kristo y’igiciro gikomeye, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ubusembwa.

20 Imana yari yaragennye ko Kristo akora ibyo mbere y’uko isi iremwa, maze muri ibi bihe by’imperuka imugaragaza kubera mwe.

21 Ni we ubaha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye ikamuha n’ikuzo, bityo ibyo mwemera n’ibyo mwiringira bikaba bishingiye ku Mana.

22 Mwiyejesheje kumvira ukuri kw’Imana kugira ngo mukundane bya kivandimwe, nta buryarya. Nuko rero mushishikarire gukundana mubikuye ku mutima,

23 kuko mwabyawe ubwa kabiri bidakomotse ku mbuto ibora, ahubwo ku mbuto itabora ari yo jambo ry’Imana rizima kandi rihoraho.

24 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Abantu bose bameze nk’ibyatsi,

ubwiza bwabo bwose bumeze nk’indabyo zo ku gasozi.

Ibyatsi biruma indabyo zikarabirana,

25 ariko ijambo rya Nyagasani rihoraho iteka.”

Iryo jambo ni ryo Butumwa bwiza babagejejeho.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1PE/1-85866acf020941e75d8f8bc416a5620c.mp3?version_id=387—

Categories
1 Petero

1 Petero 2

Ibuye rizima n’abantu Imana yagize abayo

1 Nuko rero nimwivaneho icyitwa ubugizi bwa nabi n’uburiganya bwose, uburyarya n’ishyari n’ugusebanya kose.

2 Nk’uko uruhinja rukenera konka, abe ari ko namwe mwifuza amata adafunguye ari yo Jambo ry’Imana, kugira ngo atume mukura, mugere ku gakiza.

3 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Mwamaze gusogongera mumenya uko Nyagasani agira neza.”

4 Nimwegere Nyagasani we buye rizima abantu banze, nyamara rikaba ryaratoranyijwe n’Imana kandi rifite agaciro kuri yo.

5 Namwe nimumusange muri nk’amabuye mazima, kugira ngo mwubakwe mube inzu ya Mwuka. Bityo mube imbaga y’abatambyi b’intore z’Imana mushinzwe kuyitura ibitambo biyishimisha, mubikoze ku buryo bwa Mwuka kandi mubishobojwe na Yezu Kristo.

6 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Dore nshyize muri Siyoni ibuye natoranyije,

ngo ribe insanganyarukuta rifite agaciro.

Urifitemo icyizere ntazakorwa n’isoni.”

7 Nuko rero mwebwe abemera Kristo iryo buye ribafitiye agaciro, ariko ku batamwemera ngo:

“Ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye insanganyarukuta.”

8 Kandi ngo:

“Iryo ni ibuye risitaza abantu,

ni urutare rubagusha.”

Koko kandi barasitaye nk’uko babigenewe, kuko batumviye Ijambo ry’Imana.

9 Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe n’abatambyi bakorera Umwami Imana n’abantu baziranenge, n’ubwoko bwayo bw’umwihariko. Bityo mwamamaze ibikorwa bitangaje by’Imana yabahamagaye ngo muve mu mwijima, mugere mu mucyo wayo w’agatangaza.

10 Kera ntimwari ubwoko, ariko ubu muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimwari mwaragiriwe impuhwe, ariko ubu mumaze kuzigirirwa.

Imyifatire ikwiriye abagaragu b’Imana

11 Ncuti nkunda, ndabihanangiriza mumeze nk’abanyamahanga n’ibicibwa kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.

12 Mugire imyifatire myiza hagati y’abatazi Imana, kugira ngo nubwo babasebya ngo mugira nabi, babone ibyiza mukora bizatume baha Imana ikuzo umunsi izaza muri twe.

13 Ku mpamvu za Nyagasani Umugenga wanyu mwemere kugengwa n’umutegetsi uwo ari we wese, yaba umwami nyir’igihugu

14 cyangwa abatware be yatumye guhana abakora nabi no gushima abakora neza.

15 Koko rero Imana ishaka ko mukora neza, ku buryo injiji z’ibipfayongo zibura icyo zibavugaho.

16 Mumere nk’abantu bishyira bakizana, nyamara ukwishyira ukizana kwanyu ntimuguhindure urwitwazo rwo gukora ibibi, ahubwo mugenze nk’abagaragu b’Imana.

17 Muhe abantu bose agaciro, mukunde abavandimwe banyu, mutinye Imana, muhe Umwami agaciro.

Urugero rw’imibabaro ya Kristo

18 Bagaragu, mwemere kugengwa na ba shobuja mujye mububaha rwose, ntimwubahe abagwaneza n’ababorohera gusa, ahubwo mwubahe n’abanyamakare.

19 Erega bishimisha Imana igihe umuntu yihanganira kugirirwa nabi arengana, abitewe no kumva muri we icyo ishaka!

20 None se mwashimwa mute igihe mwihanganiye gukubitwa muhōrwa ibyaha byanyu? Ariko rero igihe mwakoze neza mukabihōrwa maze mukihangana, ubwo ni bwo muba mushimishije Imana.

21 Ibyo ni byo Imana yabahamagariye, kuko Kristo na we yababajwe ku bwanyu, bityo akababera urugero kugira ngo mujye mugenza nka we.

22 We nta cyaha yigeze akora, nta n’iby’uburiganya yigeze avuga.

23 Yaratutswe ntiyasubiza, bamugiriye nabi ntiyabakangisha, ahubwo yiragiza Imana ica imanza zitabera.

24 Kristo ubwe yatwaye ibyaha byacu mu mubiri we, abibambanwa ku musarabakugira ngo tube dupfuye ku byerekeye ibyaha, maze tubeho dutunganiye Imana. Erega “Inguma ze ni zo zabakijije!

25 Mwari mumeze nk’intama zazimiye”, ariko none ubu mugarukiye Umushumba wanyu ari we uyobora ubugingo bwanyu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1PE/2-c68d9c2fee0d01c8f23559694923020b.mp3?version_id=387—

Categories
1 Petero

1 Petero 3

Imibanire y’abashakanye

1 Namwe bagore, buri wese yemere kugengwa n’umugabo we, kugira ngo nubwo bamwe baba batemera Ijambo rya Nyagasani, baryemezwe n’imyifatire yanyu mutiriwe mugira icyo muvuga.

2 Bazareba gusa imyifatire yanyu itagira amakemwa n’ukuntu mwubaha.

3 Umurimbo wanyu ntukabe uw’inyuma nko kuboha imisatsi, kwambara ibyakozwe mu izahabu cyangwa se imyambaro y’akarusho.

4 Ahubwo umurimbo wanyu ube uw’imbere mu mutima. Ni umurimbo udasaza w’ubugwaneza n’amahoro, uwo ni wo ufite agaciro gakomeye ku Mana.

5 Abagore ba kera biyeguriye Imana bakayiringira ni ko na bo barimbaga, buri wese agengwa n’umugabo we.

6 Ni ko na Sara yari ameze, yubahaga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muba mubaye abana be iyo mukora neza, mudaterwa ubwoba n’igikangisho icyo ari cyo cyose.

7 Namwe bagabo, buri wese abane n’umugore we amufata neza, kuko abagore badafite imbaraga nk’izanyu. Mujye mubaha agaciro rero kuko muzaherwa hamwe na bo umunani w’ubugingo Imana itanga ku buntu. Mugenze mutyo kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.

Kubabazwa uhōrwa gukora neza

8 Ahasigaye mwese muhuze ibitekerezo, muhuze n’umutima, mukundane bya kivandimwe, mugirirane impuhwe kandi mwicishe bugufi.

9 Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha, kuko namwe Imana yabasezeranyije umugisha wayo igihe yabahamagaraga.

10 Ibyanditswe biravuga biti:

“Ushaka ubugingo no guhorana amahoro,

nafate ururimi rwe ye kuvuga ibibi,

afunge n’umunwa we ye kubeshya.

11 Azibukire ibibi akore ibyiza,

ashakashake amahoro ayaharanire.

12 Kuko Nyagasani ahoza ijisho ku ntungane,

atega amatwi akumva ibyo zisaba.

Nyamara arwanya inkozi z’ibibi.”

13 Mbese ni nde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ryo gukora ibyiza?

14 Icyakora nubwo mwababazwa muzira ibikorwa bitunganye, na byo byababera ihirwe. Ntimugatinye abantu kandi ntimugahagarike umutima.

15 Ahubwo mwubahe Kristo abe Umugenga w’imitima yanyu. Muhore kandi mwiteguye gusubiza umuntu wese wabasaba gusobanura ibyo mwiringira.

16 Ariko mubikorane ubugwaneza no kwicisha bugufi. Mugire umutima utabarega ikibi, kugira ngo abasebya imyifatire myiza mukomora kuri Kristo babe ari bo bakorwa n’isoni.

17 Niba Imana ibishaka, ikiruta ni uko mwababazwa muhōrwa ibyiza mukora aho guhōrwa ibibi.

18 Kristo na we yapfuye rimwe rizima kubera ibyaha byanyu, we ntungane apfira abagome kugira ngo abageze ku Mana. Igihe yari ku isi baramwishe, maze kubera imbaraga za Mwuka arazuka, aba muzima.

19 Yakoresheje Mwuka atangariza ubutumwa bw’Imana abapfuye bagizwe imfungwa.

20 Ni zo ba bantu bari baragomeye Imana, na yo ikabihanganira igihe cyose Nowa yubakaga bwa bwato bunini. Muri ubwo bwato hagiyemo abantu bake gusa, ndetse ni umunani bonyine bakijijwe n’amazi.

21 Ayo mazi ashushanya kubatizwa ari byo bibakiza namwe muri iki gihe. Si uko yuhagira umuntu imbyiro zo ku mubiri, ahubwo ashushanya ukwiyegurira Imana k’umuntu ufite umutima utamurega ikibi. Ako gakiza mugakesha izuka rya Yezu Kristo

22 wagiye mu ijuru akaba ari iburyo bw’Imana, aho yahawe kugenga abamarayika n’ibinyabushobozi n’ibinyabubasha.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1PE/3-4cb2b83ef6fd380a8e09155076ffbe48.mp3?version_id=387—

Categories
1 Petero

1 Petero 4

Guhindurwa mushya

1 Ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugire ayo matwara ye muyitwaze nk’intwaro. Umaze kubabazwa mu mubiri aba atandukanye n’ibyaha.

2 Bityo igihe mushigaje kubaho mureke gukurikiza ibyo abantu bararikira, ahubwo mujye mukurikiza ibyo Imana ishaka.

3 Erega mwamaze igihe gihagije mukora ibyo abatazi Imana baharanira! Dore ibyo mwabagamo: ubwomanzi n’irari, ubusinzi n’inkera n’ubunywi, kimwe no gushengerera ibigirwamana kandi icyo ari ikizira ku Mana.

4 Ubu rero abatazi Nyagasani basigaye babatangarira, babonye ko mutagifatanya na bo gukabya kwiyandarika bityo bakabasebya.

5 Nyamara ibyo bazabibazwa na Nyagasani, witeguye gucira imanza abazima n’abapfuye.

6 Ni cyo cyatumye Ubutumwa bwiza butangarizwa abapfuye na bo, baciriwe urubanza bakiriho ku isi kugira ngo babeho uko Imana ishaka babikesha Mwuka.

Gukoresha neza impano Imana itanga

7 Iherezo ry’ibintu byose riregereje. Kubera iyo mpamvu mujye mushyira mu gaciro, kandi mwirinde gutegekwa n’inda kugira ngo mubone uko musenga.

8 Mbere ya byose mukundane urukundo rudatezuka, kuko urukundo rwibagirwa ibyaha byinshi.

9 Mujye mwakira abashyitsi mutinuba.

10 Umuntu wese uko Imana yamuhaye impano ajye ayikoresha yunganira abandi, kugira ngo abe umunyabintu ukoresha neza impano izo ari zo zose Imana yamugabiye.

11 Nihagira uterura kuvuga, navuge ibyo ahawe n’Imana gusa. Nihagira ukorera abandi, abikorane imbaraga ahabwa n’Imana. Ni bwo Imana izahabwa ikuzo byimazeyo kubera Yezu Kristo. Nahorane icyubahiro n’ubutware iteka ryose. Amina.

Kubabazwa uhōrwa Kristo

12 Ncuti nkunda, ntimugatangazwe n’uruganda rukaze rw’ibigeragezo mugomba gucamo ngo mumere nk’abagezweho n’ikintu kidasanzwe.

13 Ahubwo mwishimire gufatanya na Kristo imibabaro, kugira ngo igihe ikuzo rye rizahishurwa muzahimbarwe muvuze n’impundu.

14 Murahirwa niba babatuka babahōra Kristo, kuko biba byerekana ko Mwuka nyir’ikuzo ari we Mwuka w’Imana, aguma kuri mwe.

15 Ntihagire umuntu n’umwe muri mwe uhōrwa ko ari umwicanyi cyangwa umujura, cyangwa umugizi wa nabi cyangwa kazitereyemo!

16 Nyamara nahōrwa ko ari umukristo ntibikamutere isoni, ahubwo asingize Imana kubera ko ahōwe iryo zina.

17 Koko rero igihe cy’urubanza kirageze kandi rubanjirije kuri twebwe ab’inzu y’Imana. None se ubwo rubanjirije kuri twe, iherezo ry’abatumvira Ubutumwa bwiza bw’Imana rizaba irihe?

18 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Ubwo intungane zirokoka biziruhije,

bizagendekera bite abatubaha Imana n’abanyabyaha?”

19 Kubera ibyo abababazwa bahōrwa gukora ibyo Imana ishaka, nibiyegurire Umuremyi wabo w’indahemuka bagumye bakore ibyiza.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1PE/4-5c44a1ba6bc1981785d235deee2b45ad.mp3?version_id=387—

Categories
1 Petero

1 Petero 5

Kuragira intama z’Imana

1 Abakuru b’itorero rya Kristo bo muri mwe ndabihanangiriza. Nanjye ndi umukuru hamwe namwe, ndi n’umwe mu bagabo bo guhamya ukuntu Kristo yababajwe agapfa, kandi nagenewe kuzahabwa uruhare ku ikuzo rya Kristo rigiye guhishurwa.

2 Noneho nimukenure umukumbi w’Imana yabaragije mubikore mutinuba, ahubwo mubikunze nk’uko Imana ishaka, mubikore mutabitewe no kwishakira inyungu ahubwo mubyitangiye.

3 Ntimugatwaze igitugu abo mwaragijwe, ahubwo mubere ubushyo urugero rwiza.

4 Bityo ubwo Umushumba mukuru azaba ahingutse, muzahembwa ikuzo ari ryo kamba ritangirika ry’abatsinze.

5 Namwe basore, mujye mwumvira ababaruta ubukuru. Ndetse mwese mukenyere kwicisha bugufi, buri wese amere nk’uhereza mugenzi we. Ibyanditswe biravuga ngo: “Imana irwanya abirasi, abiyoroshya ikabahera ubuntu.”

6 Nuko rero mwicishe bugufi imbere y’Imana igira amaboko, kugira ngo izabakuze igihe kigeze.

7 Ibibahagarika imitima byose mubiyegurire kuko ibitaho.

8 Mwirinde gutegekwa n’inda kandi mube maso, kuko umwanzi wanyu Satani akora hirya no hino nk’intare itontoma ishaka uwo iconshomera.

9 Mumurwanye kigabo mwitwaje kwizera Kristo, muzirikana ko ku isi yose hari abavandimwe banyu muhuje imibabaro.

10 Ariko nimumara kubabazwa igihe gito, Imana ubwayo igira ubuntu byuzuye izababoneza, ibakomeze ibahe imbaraga no kutajegajega. Erega ni yo yabahamagaye ngo muhabwe ku ikuzo ryayo rihoraho riri muri Kristo!

11 Iragahorana ingoma iteka ryose. Amina.

Umwanzuro

12 Mbandikiye aya magambo make mfashijwe na Silasi, uko mbibona ni umuvandimwe w’indahemuka. Nashatse kubatera akanyabugabo, nkanabemeza ko ibyo mbandikiye ari byo buntu nyakuri Imana yabagiriye kugira ngo mubwishingikirizeho.

13 Abari i Babiloni batoranyijwe n’Imana kimwe namwe barabatashya, ndetse na Mariko umwana wanjyearabatashya.

14 Nimuramukanye muhoberanamu ndamutso y’urukundo.

Abari muri Kristo mwese nimugire amahoro.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/1PE/5-f8c9a9f9e9abd6f8977e0f33df89d145.mp3?version_id=387—