Categories
1 Amateka

1 Amateka 21

Dawidi abarura Abisiraheli bashobora kujya ku rugamba

1 Satani yashakaga guteza Abisiraheli ibyago, maze yoshya Dawidi kubabarura.

2 Dawidi abwira Yowabu n’abandi bagaba b’ingabo ati: “Nimujye kubarura Abisiraheli muhereye i Bērisheba mu majyepfo mugeze i Dani mu majyaruguru, kugira ngo menye umubare wabo.”

3 Yowabu aramubwira ati: “Nyagasani, icyampa Uhoraho akakugwiriza imbaga y’abantu incuro ijana! Ariko se, abo bose si abagaragu bawe? None se kuki ushaka kubabarura? Ni kuki Abisiraheli baryozwa icyo gikorwa?”

4 Ariko umwami aganza Yowabu. Nuko Yowabu aragenda azenguruka igihugu cyose cya Isiraheli maze agaruka i Yeruzalemu.

5 Yowabu ashyikiriza Dawidi umubare w’abagabo bashobora kujya ku rugamba. Mu Bisiraheli bose habonetse abagabo miliyoni imwe n’ibihumbi ijana, naho mu Buyuda haboneka ibihumbi magana ane na mirongo irindwi.

6 Yowabu ntiyabaruye Abalevi n’Ababenyamini, kuko itegeko ry’umwami ryari ryamuteye impungenge.

Imana ihana Dawidi

7 Iryo barura ntiryashimishije Imana, maze ihana Abisiraheli.

8 Dawidi abwira Imana ati: “Nakoze icyaha gikomeye. None ndakwinginze ubabarire igicumuro cy’umugaragu wawe, kuko nakoze iby’ubupfapfa.”

9 Uhoraho atuma umuhanuzi Gadi wahanuriraga Dawidi ati:

10 “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Uhoraho aravuze ati:: Nguhaye ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nzaguhanisha.’ ”

11 Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Hitamo:

12 ari imyaka itatu y’inzara cyangwa amezi atatu uhunga abanzi bagukurikiranye n’inkota, cyangwa iminsi itatu y’icyorezo umumarayika w’Uhoraho azamara ayogoza igihugu cyose cya Isiraheli.’ Ngaho tekereza neza maze umbwire icyo njya gusubiza uwantumye.”

13 Dawidi asubiza Gadi ati: “Ndumva nshenguwe n’agahinda! Reka ngwe mu maboko y’Uhoraho kuko impuhwe ze ari nyinshi, aho kugwa mu maboko y’abantu.”

14 Nuko Uhoraho ateza Abisiraheli icyorezo, gihitana abantu ibihumbi mirongo irindwi.

15 Bityo Imana ituma umumarayika wayo kujya kurimbura Yeruzalemu. Igihe uwo mumarayika yariho arimbura, Uhoraho arabireba biramubabaza. Ni ko kubwira uwo mumarayika ati: “Ibyo birahagije rekera aho.” Uwo mumarayika w’Uhoraho yari ahagaze ku mbuga Orunaniw’Umuyebuzi yahuriragaho ingano.

16 Dawidi yubuye amaso abona umumarayika ahagaze mu kirere yakuye inkota, ayibanguye hejuru ya Yeruzalemu. Dawidi n’abakuru bari kumwe na we bambaye imyambaro igaragaza akababaro, bikubita hasi bubamye.

17 Dawidi abwira Imana ati: “Mbese si jye wategetse ko babarura abantu? Ni jye rero wakoze icyaha ndacumura. None se aba bantu bo barazira iki? Ndakwinginze Uhoraho Mana yanjye, ube ari jye uhana hamwe n’umuryango wanjye, ariko ukize ubwoko bwawe iki cyorezo.”

Dawidi yubakira Uhoraho urutambiro

18 Umumarayika w’Uhoraho ategeka Gadi kubwira Dawidi ngo azamuke, yubakire Uhoraho urutambiro ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi.

19 Nuko Dawidi yumvira itegeko ry’Uhoraho, arazamuka nk’uko Gadi yamubwiye.

20 Orunani yariho ahura ingano, ahindukiye abona wa mumarayika, abahungu be bane bari kumwe na we barihisha.

21 Dawidi ajya aho Orunani yari ari, Orunani akebutse abona Dawidi, ava ku mbuga yahuriragaho maze yikubita imbere ya Dawidi yubamye.

22 Dawidi aramubwira ati: “Mpa iyi mbuga yawe nyigure, nyubakeho urutambiro rw’Uhoraho kugira ngo abantu bakire icyorezo. Uyimpe ndayigura ku giciro gihwanye na yo.”

23 Orunani asubiza Dawidi ati: “Nyagasani, ndayiguhaye uyikoreshe icyo ushaka. Ndaguha n’ibimasa byanjye ubitambe ho igitambo gikongorwa n’umuriro, n’imbaho zahurishwaga ingano zibe inkwi. Ndaguha n’ingano uziture ho ituro ry’ibinyampeke. Ibyo byose ndabiguha.”

24 Nyamara Umwami Dawidi asubiza Orunani ati: “Ntibishoboka, ngomba kubigura ku giciro gihwanye na byo. Ntabwo nafata ibyawe ngo mbiture Uhoraho, cyangwa ngo ibyo mperewe ubuntu mbimutambire ho igitambo.”

25 Dawidi agura iyo mbuga, aha Orunani ibikoroto magana atandatu by’izahabu.

26 Dawidi ahubaka urutambiro rw’Uhoraho, arutambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro. Nuko Dawidi atakambira Uhoraho, na we amusubiza akoresheje umuriro wavuye mu ijuru, utwika ibitambo byari ku rutambiro.

27 Uhoraho ategeka wa mumarayika gusubiza inkota ye mu rwubati.

28 Dawidi abonye ko Uhoraho amushubirije ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi, ahatambira ibitambo.

29 Icyo gihe rya Hema ry’Uhoraho Musa yakoze bakiri mu butayu, ryari hamwe n’urutambiro rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro, ahasengerwaga i Gibeyoni.

30 Ariko Dawidi ntiyashoboraga kujyayo gusenga Imana, kuko yatinyaga inkota y’umumarayika w’Uhoraho.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 22

1 Nuko Dawidi aravuga ati: “Aha ni ho hazaba Ingoro y’Uhoraho Imana, uru ni rwo rutambiro Abisiraheli bazajya batambiraho ibitambo.”

Dawidi yitegura kubaka Ingoro y’Imana

2 Dawidi ategeka ko bakoranya abanyamahangabose bari mu gihugu cya Isiraheli, abatoranyamo ababaji b’amabuye yo kubaka Ingoro y’Imana.

3 Nuko Dawidi ateganya ibyuma byinshi byo gucuramo imisumari n’amapata by’inzugi z’amarembo, ateganya kandi n’umuringa mwinshi cyane.

4 Dawidi ateganya n’ibiti byinshi by’amasederi, kubera ko Abanyasidoni n’Abanyatiribabimuzaniraga ari byinshi cyane.

5 Dawidi yaribwiraga ati: “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakura, nyamara kandi Ingoro izubakirwa Uhoraho igomba kuba icyamamare mu mahanga yose, kubera ikuzo n’ubwiza buhebuje izagira. Ni cyo gituma nkwiye gutegura ibyo kuyubaka.” Bityo Dawidi agira imyiteguro myinshi mbere y’uko apfa.

Dawidi aha Salomo inshingano yo kubaka Ingoro y’Imana

6 Dawidi ahamagaza umuhungu we Salomo, maze amutegeka kubaka Ingoro y’Uhoraho Imana ya Isiraheli.

7 Dawidi aramubwira ati: “Mwana wanjye, jyewe ubwanjye nifuje kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro,

8 ariko Uhoraho arambwira ati: ‘Warwanye intambara nyinshi zikomeye umena amaraso menshi. Kubera ayo maraso wamennye ku isi mbyirebera, si wowe uzanyubakira Ingoro.

9 Icyakora umuhungu wawe azagira ituze, sinzemerera abanzi be bamukikije guhungabanya umutekano we. Koko rero, azitwa Salomokandi igihe cyose azaba ari ku ngoma, nzaha Abisiraheli amahoro n’umutekano.

10 Uwo ni we uzanyubakira Ingoro, azambera umwana nanjye mubere Se, nzakomeza ingoma ye muri Isiraheli iteka ryose.’

11 Nuko rero mwana wanjye, Uhoraho Imana yawe nabane nawe, kandi akubashishe kumwubakira Inzu nk’uko yabivuze.

12 Uhoraho aguhe ubwenge n’ubushishozi, kugira ngo uzabashe gutegeka Isiraheli ukurikiza Amategeko y’Uhoraho Imana yawe.

13 Uzahirwa niwitonda ugakurikiza amateka n’ibyemezo Imana yahaye Abisiraheli iyanyujije kuri Musa. Komera kandi ube intwari, ntutinye cyangwa ngo ucike intege.

14 Nakoze uko nshoboye nteganya toni eshatu n’igice z’izahabu, na toni mirongo itatu n’eshanu z’ifeza, n’icyuma n’umuringa byinshi cyane byo kubakisha Ingoro y’Uhoraho. Nateguye kandi ibiti n’amabuye ukazabyongēra.

15 Uzaba ufite abakozi b’ingeri zose, abahanga bo guconga amabuye no kubāza ibiti, abantu bashoboye imirimo y’amoko yose.

16 Ufite izahabu n’ifeza, n’icyuma n’umuringa byinshi cyane, ngaho haguruka ukore kandi Uhoraho azabane nawe.”

17 Nuko Dawidi ategeka abatware bose b’Abisiraheli gufasha umuhungu we Salomo.

18 Dawidi arababwira ati: “Mbese Uhoraho Imana yanyu ntari kumwe namwe? Ese ntiyabahaye umutekano impande zose? Koko rero yampaye gutsinda abahoze batuye iki gihugu bose, none ubu bayobotse Uhoraho n’ubwoko bwe.

19 None rero nimushake Uhoraho Imana yanyu mubikuye ku mutima. Nimutangire mwubake Ingoro y’Uhoraho, kugira ngo muzane Isanduku y’Isezerano n’ibikoresho byeguriwe Imana, mubishyire mu Ngoro muzaba mwubakiye Uhoraho.”

Categories
1 Amateka

1 Amateka 23

Dawidi agabanya Abalevi imirimo

1 Dawidi ageze mu zabukuru yimika umuhungu we Salomo, aba umwami wa Isiraheli.

2 Nuko akoranya abatware bose b’Abisiraheli, kimwe n’abatambyi n’Abalevi.

3 Babara Abalevi umwe umwe bahereye ku bafite imyaka mirongo itatu, maze umubare w’abagabo ugera ku bihumbi mirongo itatu n’umunani.

4 Dawidi aha Abalevi ibihumbi makumyabiri na bine muri bo inshingano yo kugenzura imirimo y’Ingoro y’Uhoraho, abandi ibihumbi bitandatu abagira abanditsi n’abacamanza.

5 Abandi ibihumbi bine abagira abarinzi b’amarembo, abandi ibihumbi bine basigaye abaha inshingano yo gusingiza Uhoraho, bakoresha ibicurangisho yari yarateganyirije uwo murimo.

6 Dawidi abagabanyamo amatsinda atatu akurikije bene Levi, ari bo Gerishoni na Kehati na Merari.

7 Bene Gerishoni ni Lādani na Shimeyi.

8 Bene Lādani ni Yehiyeli na Zetamu na Yoweli.

9 Bene Shimeyi ni Shelomoti na Haziyeli na Harani. Abo ni bo bari abakuru b’imiryango ya bene Lādani.

10 Bene Shimeyi ni Yahati na Ziza, na Yewushi na Beriya.

11 Umukuru yari Yahati, agakurikirwa na Ziza. Yewushi na Beriya ntibabyaye abahungu benshi, bityo babarwa ko ari inzu imwe.

12 Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli.

13 Bene Amuramu ni Aroni na Musa. Aroni n’abamukomokaho beguriwe burundu imirimo yerekeye ibikoresho byeguriwe Imana. Bagombaga kosereza imibavu imbere y’Uhoraho no kumukorera, no gusabira abantu umugisha mu izina ry’Uhoraho.

14 Naho Musa umuntu w’Imana n’abahungu be, babarwa mu muryango wa Levi.

15 Bene Musa ni Gerushomu na Eliyezeri.

16 Impfura ya Gerushomu ni Shebuweli.

17 Eliyezeri yabyaye umuhungu umwe ari we Rehabiya. Ariko Rehabiya we yabyaye abahungu benshi cyane.

18 Impfura ya Yiseheri ni Shelomiti.

19 Bene Heburoni ni Yeriya na Amariya, na Yahaziyeli na Yekameyamu.

20 Bene Uziyeli ni Mika na Ishiya.

21 Bene Merari ni Mahili na Mushi. Bene Mahili ni Eleyazari na Kishi.

22 Eleyazari yapfuye nta muhungu abyaye, icyakora yasize abakobwa maze bene se wabo ari bo bene Kishi barabarongora.

23 Bene Mushi ni Mahili na Ederi na Yeremoti.

24 Abo ni bo bakomotse kuri Levi hakurikijwe imiryango yabo. Bari abakuru b’amazu yabo nk’uko babaruwe hakurikijwe amazina yabo. Abari bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, bari bashinzwe gukora imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho.

25 Koko rero Dawidi yari yaravuze ati: “Uhoraho Imana y’Abisiraheli yahaye ubwoko bwayo ituze, na we azaba i Yeruzalemu iteka ryose.

26 Bityo ntibizaba bikiri ngombwa ko Abalevi bimukana Ihema ry’ibonaniro, cyangwa ibikoresho byo muri ryo.”

27 Hakurikijwe amabwiriza ya nyuma ya Dawidi, habaye ibarura ry’Abalevi bahereye ku bafite imyaka makumyabiri.

28 Umurimo wabo wari uwo gufasha abakomoka kuri Aroni imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, n’iyo mu rugo rwayo no mu byumba byayo. Bari bashinzwe kandi no guhumanura ibikoresho byose byeguriwe Imana, no gukora indi mirimo yo mu Ngoro y’Imana:

29 kwita ku migati yaturwaga Imana, no gutegura ifu yaturanwaga n’amaturo y’ibinyampeke, no gukora imigati y’amoko yose ari idasembuye ari n’iyokeje, no kugenzura ibipimo by’uburemere n’iby’uburebure.

30 Bari bashinzwe guhimbaza no gusingiza Uhoraho buri gitondo na buri mugoroba,

31 n’igihe cyose baturaga Uhoraho amaturo ya buri sabato, no mu mboneko z’ukwezi, no ku yindi minsi mikuru. Buri gihe bagombaga gukorera Uhoraho bujuje umubare wategetswe, kandi bakurikije amabwiriza bahawe.

32 Bari bashinzwe kwita ku Ihema ry’ibonaniro n’Ingoro, no gufasha abavandimwe babo bakomoka kuri Aroni imirimo yo Ngoro y’Uhoraho

Categories
1 Amateka

1 Amateka 24

Amatsinda y’abatambyi

1 Abakomoka kuri Aroni bari muri aya matsinda: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

2 Nadabu na Abihu babanjirije se gupfakandi nta bahungu babyaye; bityo imirimo y’ubutambyi yegurirwa Eleyazari na Itamari.

3 Umwami Dawidi afashijwe na Sadoki ukomoka kuri Eleyazari, na Ahimeleki ukomoka kuri Itamari, ashyira abatambyi mu matsinda akurikije inshingano zabo.

4 Icyakora amazu y’abatambyi bakomokaga kuri Eleyazari, yarutaga ay’abakomokaga kuri Itamari. Ni cyo cyatumye abakomoka kuri Eleyazari babashyira mu matsinda cumi n’atandatu, naho abakomoka kuri Itamari babashyira mu matsinda umunani.

5 Babashyize muri ayo matsinda hakoreshejwe ubufindo, kuko mu bakomoka kuri Eleyazari no mu bakomoka kuri Itamari, harimo abayobozi b’Ingoro y’Imana n’abayobozi b’imihango y’idini.

6 Umwigishamategeko Shemaya mwene Netanēli wo mu muryango wa Levi, abandikira imbere y’umwami n’ibyegera bye n’umutambyi Sadoki, na Ahimeleki ukomoka kuri Abiyatari, n’abakuru b’imiryango y’abatambyi n’iy’Abalevi. Bakoreshaga ubufindo kugira ngo babone amatsinda y’abakomoka kuri Eleyazari, n’ay’abakomoka kuri Itamari.

7 Dore abatware b’amazu berekanywe n’ubufindo uko bagiye bakurikirana: uwa mbere ni Yehoyaribu, uwa kabiri ni Yedaya.

8 Uwa gatatu ni Harimu, uwa kane ni Seyorimu.

9 Uwa gatanu ni Malikiya, uwa gatandatu ni Miyamini.

10 Uwa karindwi ni Hakosi, uwa munani ni Abiya.

11 Uwa cyenda ni Yoshuwa, uwa cumi ni Shekaniya.

12 Uwa cumi n’umwe ni Eliyashibu, uwa cumi na babiri ni Yakimu.

13 Uwa cumi na batatu ni Hupa, uwa cumi na bane ni Yeshebeyabu.

14 Uwa cumi na batanu ni Biluga, uwa cumi na batandatu ni Imeri.

15 Uwa cumi na barindwi ni Heziri, uwa cumi n’umunani ni Hapisesi.

16 Uwa cumi n’icyenda ni Petahiya, uwa makumyabiri ni Yehezekeli.

17 Uwa makumyabiri n’umwe ni Yakini, uwa makumyabiri na babiri ni Gamuli.

18 Uwa makumyabiri na batatu ni Delaya, uwa makumyabiri na bane ni Māziya.

19 Nguko uko ayo matsinda yakurikiranaga bakora imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho. Basohozaga inshingano zabo bakurikije amabwiriza bari barahawe na sekuruza Aroni, nk’Uhoraho Imana ya Isiraheli yabimutegetse.

Abandi Balevi basigaye

20 Dore abandi bakomoka kuri Levi:

Mu bakomoka kuri Amuramu ni Shubayeli, mu bakomoka kuri Shubayeli ni Yedeya.

21 Mu bakomoka kuri Rehabiya, umukuru ni Ishiya.

22 Mu bakomoka kuri Yisehari ni Shelomoti, naho muri bene Shelomoti ni Yahati.

23 Bene Heburoni umukuru ni Yeriya, agakurikirwa na Amariya na Yahaziyeli na Yekameyamu.

24 Mwene Uziyeli ni Mika, mu bakomoka kuri Mika ni Shamiri.

25 Umuvandimwe wa Mika ni Ishiya, mu bakomoka kuri Ishiya ni Zakariya.

26 Bene Merari ni Mahili na Mushi, mwene Yāziya ni Beno.

27 Bene Merari bakomotse ku muhungu we Yāziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi.

28 Mwene Mahili ni Eleyazari utarigeze abyara umuhungu,

29 mwene Kishi ni Yerahimēli.

30 Bene Mushi ni Mahili na Ederi na Yerimoti.

Abo bari Abalevi ukurikije imiryango yabo.

31 Kugira ngo bamenye uko basimburana ku mirimo yabo, na bo bagenje nka bene wabo bakomoka kuri Aroni, bakoresha ubufindo bari imbere y’Umwami Dawidi, na Sadoki na Ahimeleki, n’imbere y’abakuru b’imiryango y’abatambyi n’Abalevi. Bigenda bityo ku muryango w’impfura kimwe n’uw’umuhererezi.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 25

Amatsinda y’abaririmbyi

1 Dawidi ari kumwe n’abakuru b’ingabo, batoranya bamwe muri bene Asafu na bene Hemani, na bene Yedutuni. Bakoraga umurimo w’ubuhanuzi baherekejwe n’inanga z’indoha n’inanga nyamuduri, n’ibyuma birangīra. Aba ni bo bari bashinzwe uwo murimo.

2 Bene Asafu ni Zakuri na Yozefu, na Netaniya na Asarela. Bayoborwaga na se Asafu wahanuraga akurikije amabwiriza y’umwami.

3 Bene Yedutuni ni Gedaliya na Seri na Yeshaya, na Shimeyi na Hashabiya na Matatiya. Abo uko ari batandatu bayoborwaga na se Yedutuni wahanuraga acuranga inanga, asingiza kandi ashimira Uhoraho.

4 Bene Hemani ni Bukiya na Mataniya, na Uziyeli na Shubayeli, na Yerimoti na Hananiya na Hanani, na Eliyata na Gidaliti na Romamuti-Ezeri, na Yoshibekasha na Maloti, na Hotiri na Mahaziyoti.

5 Abo bose bari bene Hemani umuhanuzi w’umwami, wamugezagaho ubutumwa bw’Imana bwo gushimangira ububasha bwe. Imana yahaye Hemani abahungu cumi na bane n’abakobwa batatu.

6 Abo bose baririmbaga mu Ngoro y’Uhoraho bayobowe na se, bagacuranga ibyuma birangīra n’inanga z’indoha n’inanga nyamuduri, bagakora uwo murimo wo mu Ngoro y’Imana. Asafu na Yedutuni na Hemani bakurikizaga amabwiriza y’umwami.

7 Abo bose hamwe n’abavandimwe babo uko bari magana abiri na mirongo inani n’umunani, bari baratojwe kandi bazi neza indirimbo zo gusingiza Uhoraho.

8 Kugira ngo bamenye uko bazajya basimburana ku mirimo yabo, bakoresheje ubufindo batitaye ku mukuru cyangwa umuto, ku mwigisha cyangwa umwigishwa.

9 Aba ni bo bari abayobozi b’amatsinda bagaragajwe n’ubwo bufindo, buri tsinda ryari rigizwe n’abantu cumi na babiri.

Ubwa mbere ni Yozefu wo mu muryango wa Asafu.

Ubwa kabiri ni Gedaliya n’abahungu be n’abavandimwe be.

10 Ubwa gatatu ni Zakuri n’abahungu be n’abavandimwe be.

11 Ubwa kane ni Seri n’abahungu be n’abavandimwe be.

12 Ubwa gatanu ni Netaniya n’abahungu be n’abavandimwe be.

13 Ubwa gatandatu ni Bukiya n’abahungu be n’abavandimwe.

14 Ubwa karindwi ni Asarela n’abahungu be n’abavandimwe be.

15 Ubwa munani ni Yeshaya n’abahungu be n’abavandimwe be.

16 Ubwa cyenda ni Mataniya n’abahungu be n’abavandimwe be.

17 Ubwa cumi ni Shimeyi n’abahungu be n’abavandimwe be.

18 Ubwa cumi na rimwe ni Uziyeli n’abahungu be n’abavandimwe be.

19 Ubwa cumi na kabiri ni Hashabiya n’abahungu be n’abavandimwe be.

20 Ubwa cumi na gatatu ni Shubayeli n’abahungu be n’abavandimwe be.

21 Ubwa cumi na kane ni Matitiya n’abahungu be n’abavandimwe be.

22 Ubwa cumi na gatanu ni Yerimoti n’abahungu be n’abavandimwe be.

23 Ubwa cumi na gatandatu ni Hananiya n’abahungu be n’abavandimwe be.

24 Ubwa cumi na karindwi ni Yoshibekasha n’abahungu be n’abavandimwe be.

25 Ubwa cumi n’umunani ni Hanani n’abahungu be n’abavandimwe be.

26 Ubwa cumi n’icyenda ni Maloti n’abahungu be n’abavandimwe be.

27 Ubwa makumyabiri ni Eliyata n’abahungu be n’abavandimwe be.

28 Ubwa makumyabiri na rimwe ni Hotiri n’abahungu be n’abavandimwe be.

29 Ubwa makumyabiri na kabiri ni Gidaliti n’abahungu be n’abavandimwe be.

30 Ubwa makumyabiri na gatatu ni Mahaziyoti n’abahungu be n’abavandimwe be.

31 Ubwa makumyabiri na kane ni Romamuti-Ezeri n’abahungu be n’abavandimwe be.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 26

Abarinzi b’amarembo

1 Abarinzi b’Ingoro na bo bari bigabanyijemo amatsinda. Abo mu muryango wa Kōra ni Meshelemiya mwene Kōra, mwene Asafu.

2 Bene Meshelemiya ni Zakariya na Yediyayeli, na Zebadiya na Yatiniyeli,

3 na Elamu na Yehohanani na Elihowenayi.

4 Bene Obedi-Edomu ni Shemaya na Yehozabadi, na Yowa na Sakari na Netanēli,

5 na Amiyeli na Isakari na Pewuletayi. Koko rero Imana yari yarahaye Obedi-Edomu umugisha.

6 Umuhungu we Shemaya yabyaye abahungu babaye abakuru b’imiryango, kubera ko bari abantu b’intwari.

7 Bene Shemaya ni Otini na Refayeli, na Obedi na Elizabadi hamwe n’abavandimwe babo, ari bo Elihu na Semakiya. Abo na bo bari intwari

8 kandi bose bakomokaga kuri Obedi-Edomu. Bo ubwabo n’abahungu babo hamwe n’abavandimwe babo, bari abagabo b’intwari bakoranaga imbaraga. Bose hamwe bari mirongo itandatu na babiri.

9 Meshelemiya yari afite abahungu n’abavandimwe b’intwari, bose bari cumi n’umunani.

10 Muri bene Hosa wo mu muryango wa Merari, hari Shimuri wari umutware nubwo atari impfura kuko se yamugize umutware.

11 Yakurikirwaga na Hilikiya na Tabaliya na Zakariya. Bene Hosa n’abavandimwe be bose bari cumi na batatu.

12 Aya matsinda y’abarinzi b’amarembo hamwe n’abatware babo, bagombaga gufatanya n’abavandimwe babo gukora imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho.

13 Bigabanyije amarembo bagombaga kurinda bakoresheje ubufindo, bakurikije imirimo yabo nta kurobanura umukuru cyangwa umuto.

14 Ubufindo bugaragaza ko Meshelemiya ari we ugomba kurinda irembo ry’iburasirazuba. Umuhungu we Zakariya wari umujyanama mwiza, ubufindo bugaragaza ko agomba kurinda irembo ryo mu majyaruguru.

15 Obedi-Edomu ashingwa kurinda irembo ryo mu majyepfo, naho abahungu be bashingwa kurinda amazu y’ububiko.

16 Ubufindo bwagaragaje kandi ko Shupimu na Hosa bashingwa irembo ry’iburengerazuba, n’irembo rya Shaleketi riri ku nzira izamuka.

Dore uko abarinzi bari bashyizwe kuri buri rembo:

17 ku irembo ry’iburasirazuba buri munsi habaga Abalevi batandatu, ku irembo ryo mu majyaruguru buri munsi habaga bane, ku irembo ryo mu majyepfo buri munsi habaga bane, naho ku mazu y’ububiko buri munsi habaga amatsinda abiri agizwe n’Abalevi babiri babiri.

18 Ku cyumba cyerekeye mu ruhande rw’iburengerazuba, hari abarinzi babiri n’abandi bane ku muhanda.

19 Ayo ni yo yari amatsinda y’abarinzi b’amarembo bakomokaga mu muryango wa Kōra n’uwa Merari.

Indi mirimo yo mu rusengero

20 Abandi Balevibari bashinzwe gucunga umutungo w’Ingoro y’Imana, kimwe n’ibindi bikoresho byeguriwe Imana.

21 Abakomoka kuri Lādani bo mu muryango wa Gerishoni ari na bo bakuru b’imiryango yabo, ni Yehiyeli

22 n’abahungu be, na Zetamu n’umuvandimwe we Yoweli. Bari bashinzwe umutungo w’Ingoro y’Uhoraho.

23 Abakomoka mu muryango wa Amuramu n’uwa Yisehari, n’uwa Heburoni n’uwa Uziyeli ni aba:

24 Shubayeli ukomoka kuri Gerushomu mwene Musa, yari umuyobozi mukuru ushinzwe umutungo.

25 Yari afitanye isano n’abakomoka kuri Eliyezeri. Eliyezeri yabyaye Rehabiya, wabyaye Yeshaya, wabyaye Yoramu, wabyaye Zikiri, wabyaye Shelomiti.

26 Shelomiti n’abavandimwe be bari bashinzwe impano zeguriwe Imana zatanzwe n’Umwami Dawidi n’abakuru b’imiryango, bari n’abatware b’ingabo ibihumbi n’ab’amagana, n’abandi batware b’ingabo.

27 Iminyago y’intambara bayeguriye Imana, kugira ngo ikoreshwe mu gusana Ingoro y’Uhoraho.

28 Naho ibyo umuhanuzi Samweli na Sawuli mwene Kishi, na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya beguriye Imana byose, byari bishinzwe Shelomiti n’abavandimwe be.

Imirimo y’abandi balevi

29 Kenaniya ukomoka mu muryango wa Yisehari n’abahungu be, bari bashinzwe imirimo itari iyo mu Ngoro, bakaba abanditsi n’abacamanza muri Isiraheli.

30 Hashabiya n’abandi bagabo b’intwari igihumbi na magana arindwi bo mu muryango wa Heburoni, ni bo bagenzuraga intara y’Abisiraheli yo mu burengerazuba bw’uruzi rwa Yorodani. Bari bashinzwe kandi imirimo yeguriwe Uhoraho n’iy’umwami.

31 Yeriya ni we wari umukuru w’abakomoka kuri Heburoni. Mu mwaka wa mirongo ine Dawidi ari ku ngoma, habaye ubushakashatsi mu bisekuru by’umuryango wa Heburoni, babona ko hari abantu b’intwari bo muri uwo muryango, bari batuye i Yāzeri ho muri Gileyadi.

32 Yeriya n’abavandimwe be ibihumbi bibiri na magana arindwi, bari intwari bakaba n’abakuru b’umuryango. Umwami yabashinze imirimo yeguriwe Imana n’umwami, mu karere kari gatuwe n’umuryango wa Rubeni n’uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 27

Gahunda y’imitwe y’ingabo

1 Dore urutonde rw’Abisiraheli bari abakuru b’imiryango yabo, n’abatware b’ingabo ibihumbi n’ab’amagana, n’abayobozi babo bafashaga umwami mu byerekeye ibyiciro by’abinjira n’abasohoka mu mezi yose y’umwaka. Buri cyiciro cyari kigizwe n’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

2 Aba ni bo bari abayobozi b’icyiciro cya buri kwezi:

Ukwezi kwa mbere ni Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, wayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

3 Yari mwene Perēsi akaba n’umukuru w’abagaba b’ingabo bose.

4 Ukwezi kwa kabiri ni Dodayi w’Umwahohi wari wungirijwe na Mikuloti. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

5 Ukwezi kwa gatatu ni Benaya mwene Yehoyada w’umutambyi. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

6 Benaya uwo yari umwe wo muri za ntwari mirongo itatu akaba n’umutware wazo. Umuhungu we Amizabadi yari amwungirije.

7 Ukwezi kwa kane ni Asaheli murumuna wa Yowabu, hanyuma yasimbuwe n’umuhungu we Zebadiya. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

8 Ukwezi kwa gatanu ni Shamuti w’Umuyizirahi wari umugaba w’ingabo. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

9 Ukwezi kwa gatandatu ni Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

10 Ukwezi kwa karindwi ni Helesi w’i Peloni wari Umwefurayimu. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

11 Ukwezi kwa munani ni Sibekayi w’Umuzera w’i Husha. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

12 Ukwezi kwa cyenda ni Abiyezeri w’Umubenyamini wa Anatoti. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

13 Ukwezi kwa cumi ni Maharayi w’Umuzera w’i Netofa. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

14 Ukwezi kwa cumi na kumwe ni Benaya w’Umwefurayimu w’i Piratoni. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

15 Ukwezi kwa cumi na kabiri ni Helidayi wo mu muryango wa Otiniyeli w’i Netofa. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

Ubutegetsi bw’igihugu: abakuru b’imiryango

16 Aba ni bo bari abakuru b’imiryango y’Abisiraheli. Mu muryango wa Rubeni ni Eliyezeri mwene Zikiri, mu wa Simeyoni ni Shefatiya mwene Māka.

17 Mu muryango wa Levi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu wa Aroni ni Sadoki.

18 Mu muryango wa Yuda ni Elihuumuvandimwe wa Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli.

19 Mu muryango wa Zabuloni ni Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli.

20 Mu muryango wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, muri kimwe cya kabiri cy’uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya.

21 Muri kimwe cya kabiri kindi cy’umuryango wa Manase wari utuye muri Gileyadi, ni Ido mwene Zakariya. Mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri.

22 Mu muryango wa Dani yari Azarēli mwene Yerohamu.

Abo ni bo bakuru b’imiryango y’Abisiraheli.

23 Dawidi ntiyabaruye abantu bamaze imyaka makumyabiri cyangwa abatarayigezaho, kuko Uhoraho yari yarasezeranye ko azagwiza Abisiraheli bakangana n’inyenyeri zo ku ijuru.

24 Yowabu mwene Seruya yari yatangiye kubabarura ariko ntiyarangiza, kuko Uhoraho yari yarakariye Abisiraheli kubera icyo gikorwa. Ni yo mpamvu umubare w’abantu bose babaruwe utaboneka mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’umwami Dawidi.”

Abacungaga umutungo w’umwami

25 Azimaveti mwene Adiyeli yari ashinzwe amazu yabikwagamo umutungo w’umwami.

Yonatani mwene Uziya yari ashinzwe amazu y’ububiko yo mu cyaro n’ayo mu mijyi, n’ayo mu midugudu no mu minara y’abarinzi.

26 Eziri mwene Kelubu yari ashinzwe abahinzi bo mu cyaro.

27 Shimeyi w’i Rama yari ashinzwe imizabibu. Zabudi w’i Shefamu yari ashinzwe guhunika divayi zivuye mu mizabibu.

28 Bāli-Hanani w’i Gederi yari ashinzwe imivumu n’iminzenze yari mu misozi y’imirambi. Yowashi yari ashinzwe ububiko bw’amavuta y’iminzenze.

29 Shitirayi w’i Sharoni yari ashinzwe amashyo yarishaga mu nzuri z’i Sharoni. Shafati mwene Adilayi yari ashinzwe andi mashyo yarishaga mu bibaya.

30 Obili w’Umwishimayeli yari ashinzwe ingamiya. Yedeya w’Umunyameronoti yari ashinzwe indogobe.

31 Yazizi w’Umuhageri yari ashinzwe imikumbi y’intama n’ihene.

Ayo ni yo mazina y’abantu bacungaga umutungo w’Umwami Dawidi.

Abajyanama ba Dawidi

32 Yonatani se wabo wa Dawidi, wari umugabo w’umunyabwenge n’umwigishamategeko, yari umujyanama w’umwami. Yehiyeli mwene Hakemoni yareraga abana b’umwami.

33 Ahitofeli na we yari umujyanama w’umwami. Hushayi w’Umwaruki yari incuti y’umwami.

34 Ahitofeli yasimbuwe na Yehoyada mwene Benaya, na Abiyatari. Yowabu ni we wari umugaba mukuru w’ingabo z’umwami.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 28

Salomo atoranyirizwa kuzasimbura Dawidi

1 Umwami Dawidi akoranya abakuru b’Abisiraheli bose i Yeruzalemu, ari bo bakuru b’imiryango, n’abatware b’imitwe y’ingabo zakoreraga umwami, n’abatware b’ingabo ibihumbi n’ab’amagana, abacungaga umutungo w’umwami n’abacungaga amatungo ye n’ay’abahungu be, n’ibyegera bye n’ingabo z’intwari, n’abandi bantu bose b’imena.

2 Umwami Dawidi arahaguruka maze arababwira ati: “Bavandimwe bwoko bwanjye, nimutege amatwi. Nari mfite imigambi yo kubaka Inzu Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho izaruhukiramo, n’aho Imana yacu izakandagiza ibirenge, kandi nari namaze kwitegura kuyubaka.

3 Ariko Imana irambwira iti: ‘Si wowe uzanyubakira Inzu, kuko warwanye intambara zikomeye ukamena amaraso menshi.’

4 Nyamara Uhoraho Imana ya Isiraheli yantoranyije mu nzu ya data, kugira ngo mbe umwami w’Abisiraheli iteka ryose. Koko rero yatoranyije Yuda amugira umutware, kandi mu muryango wa Yuda atoranya inzu ya data, hanyuma Uhoraho yishimira kuntoranya mu bavandimwe banjye angira umwami w’Abisiraheli bose.

5 Uhoraho yampaye abahungu benshi, atoranyamo Salomo kugira ngo abe ari we utegeka Abisiraheli kuko Uhoraho ari we Mwami wabo nyakuri.

6 Nuko Uhoraho arambwira ati: ‘Umuhungu wawe Salomo ni we uzanyubakira Ingoro n’urugo rwayo, kuko namutoranyije kugira ngo ambere umwana, nanjye mubere Se.

7 Nagira umwete wo gukurikiza amategeko n’amabwiriza yanjye nk’uko abikurikiza ubu, nzakomeza ingoma ye iteka ryose.’

8 None rero, imbere y’Abisiraheli bose bakoraniye imbere y’Uhoraho Imana yacu uduteze amatwi, nimujye mwitonda mukurikize amategeko ye yose, ni bwo iki gihugu cyiza kizakomeza kuba icyanyu, ndetse mukazagisigira n’abana banyu ho umurage, kikaba gakondo yabo iteka ryose.

9 “Naho wowe Salomo mwana wanjye, umenye Imana yanjye, uyikorere utizigamye kandi ubikuye ku mutima. Uhoraho agenzura imitima akamenya ibyo abantu batekereza. Numushaka uzamubona, ariko numureka na we azakureka iteka ryose.

10 Kuva ubu umenye ko Uhoraho yagutoranyije kugira ngo umwubakire Ingoro azabamo. Ngaho rero ba intwari kandi ukore.”

Amabwiriza yerekeye Ingoro y’Imana

11 Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo igishushanyombonera cy’Ingoro n’ibyumba byayo, n’iby’ububiko n’ibyo hejuru n’iby’imbere, n’Icyumba kirimo Isanduku.

12 Amuha kandi n’igishushanyombonera cy’ibyo yateganyaga kubaka, ni ukuvuga urugo rw’Ingoro y’Uhoraho n’amazu yo muri rwo, n’inzu y’ububiko bw’umutungo w’Ingoro, n’inzu yo kubikamo ibintu byeguriwe Imana.

13 Amuha amabwiriza yerekeye ibyiciro by’abatambyi n’iby’Abalevi, n’ayerekeye imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, n’ay’ibikoresho byo muri iyo Ngoro.

14 Amwereka uburemere bw’izahabu bukwiranye na buri gikoresho cy’izahabu kizakoreshwa imirimo inyuranye, n’uburemere bw’ifeza bukwiranye na buri gikoresho cy’ifeza kizakoreshwa imirimo inyuranye.

15 Amwereka uburemere bw’izahabu bukwiranye n’ibitereko by’amatara by’izahabu, n’uburemere bw’izahabu bukwiranye na buri gitereko cy’amatara n’amatara yacyo. Amwereka kandi uburemere bw’ifeza bukwiranye n’ibitereko by’amatara by’ifeza, n’uburemere bw’ifeza bukwiranye na buri gitereko cy’amatara n’amatara yacyo.

16 Amwereka uburemere bukwiranye na buri meza y’izahabu yo gushyiraho imigati yatuwe Imana, n’uburemere bukwiranye na buri meza y’ifeza.

17 Amwereka n’uburemere bw’izahabu inoze bukwiranye n’amakanya, n’ubukwiranye n’amasahani, n’ubukwiranye na buri gikombe gikozwe mu izahabu inoze, n’ubwa buri gikombe gikozwe mu ifeza inoze.

18 Amwereka uburemere bw’izahabu inoze bukwiranye n’igicaniro cy’imibavu. Amuha kandi n’igishushanyombonera cy’igareririho abakerubi bacuzwe mu izahabu, barambuye amababa yabo bagatwikīra Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho.

19 Nuko Dawidi aravuga ati: “Ibyo byose byanditswe n’Uhoraho, ampa gusobanukirwa no kumenya ibikwiye gukorwa byose biri ku gishushanyombonera.”

20 Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Komera kandi ube intwari, ukore. Ntugire ubwoba cyangwa ngo ucike intege, kuko Uhoraho Imana ari we Mana yanjye ari kumwe nawe. Ntazagutererana cyangwa ngo akuzibukire, kugeza ubwo imirimo yose yo kubaka Ingoro ye izaba irangiye.

21 Dore kandi ibyiciro by’abatambyi n’Abalevi, biteguye kugufasha imirimo yose yo ku Ngoro y’Imana. Byongeye kandi uri kumwe n’abantu b’impuguke bibwiriza gukora bazakunganira mu mirimo yose, kandi abakuru bose hamwe na rubanda rwose bazakurikiza amabwiriza uzabaha.”

Categories
1 Amateka

1 Amateka 29

Abantu batanga impano zo kubaka Ingoro

1 Nuko Umwami Dawidi abwira abakoraniye aho bose ati: “Umwana wanjye Salomo ari we Imana yatoranyije, aracyari muto kandi si inararibonye. Nyamara umurimo agomba kurangiza ni munini, kuko iyo Ngoro igiye kubakwa atari iy’umuntu, ahubwo ari iy’Uhoraho Imana.

2 Nakoze uko nshoboye kose ntegura ibyo kubaka Ingoro y’Imana. Nashatse izahabu yo kuzakoramo ibigomba gukorwa mu izahabu, n’ifeza yo kuzakoramo ibigomba kuyikorwamo, n’umuringa wo kuzakoramo ibigomba kuwukorwamo, n’icyuma cyo kuzakoramo ibigomba kugikorwamo. Nateguye ibiti byo kuzakoramo ibigomba gukorwa mu biti, ntegura n’amabuye yitwa onigisi n’andi yo gutāka, n’ay’umukara n’ay’amabara anyuranye, n’amabuye y’agaciro y’amoko anyuranye, n’andi mabuye menshi arabagirana.

3 Byongeye kandi kubera ko nitangiye Ingoro y’Imana yanjye, umutungo wanjye bwite w’izahabu n’ifeza, na wo ndawutanze kugira ngo ukoreshwe ku Ngoro y’Imana yanjye, nywongeye ku byo nashatse byose byo kubaka Ingoro nziranenge ari byo ibi:

4 toni ijana z’izahabu ya Ofiri, na toni magana abiri na mirongo ine z’ifeza inoze yo komeka ku nkuta z’Ingoro,

5 kugira ngo izahabu ikorwemo ibigomba kuyikorwamo, n’ifeza ikorwemo ibigomba kuyikorwamo, n’ibindi bintu bizakorwa n’abanyabukorikori. None ni nde muri mwe wiyemeje kugira icyo atura Uhoraho?”

6 Nuko abakuru b’amazu n’abakuru b’imiryango y’Abisiraheli, n’abatware b’ingabo ibihumbi n’ab’amagana, n’abari bashinzwe imirimo y’ibwami batangana ubwuzu.

7 Batanga toni ijana na mirongo irindwi z’izahabu, n’ibikoroto ibihumbi icumi by’izahabu, na toni zisāga magana atatu z’ifeza, na toni zigera kuri magana atandatu z’umuringa, na toni zisāga ibihumbi bitatu z’icyuma, kugira ngo bikoreshwe imirimo yo ku Ngoro y’Imana.

8 Abari bafite amabuye y’agaciro bayashyikiriza Yehiyeli ukomoka kuri Gerishoni, kugira ngo ayashyire mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho.

9 Abantu bishimira izo mpano batanganye ubwuzu. Koko rero bazituye Uhoraho bafite umutima utunganye. Umwami Dawidi arabyishimira cyane.

Isengesho rya Dawidi

10 Nuko Dawidi asingiza Uhoraho ari imbere y’ikoraniro, agira ati: “Uhoraho Mana ya sogokuruza Isiraheli, usingizwe iteka ryose.

11 Uhoraho, ugukomera n’ububasha n’ikuzo, n’icyubahiro n’ubwiza ni ibyawe. Koko ibiri mu ijuru no ku isi, byose ni ibyawe. Uhoraho mwami ukomeye, ubeshaho ibyaremwe byose.

12 Ubukungu n’ikuzo ni wowe ubitanga kandi ni wowe ugenga byose. Ni wowe nyiri ububasha n’imbaraga, uzamura uwo ushaka kandi ukamukomeza.

13 None rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe rihebuje.

14 “Jyewe n’abantu banjye nta cyo turi cyo byatuma tubasha kugutura amaturo angana atya. Byose ni wowe bikomokaho, none tugutuye ku byo waduhaye.

15 Imbere yawe turi abashyitsi n’abasuhuke nk’uko ba sogokuruza bari bameze. Ubuzima bwacu bwo kuri iyi si bushira vuba nk’igicucu, nta byiringiro.

16 Uhoraho Mana yacu, ibi bikoresho byose twateguye kugira ngo tukubakire Ingoro ku bw’izina ryawe riziranenge, ni wowe bikomokaho kandi byose ni ibyawe.

17 Mana yanjye, nzi ko ugenzura ibyo umuntu atekereza, ukishimira ibitunganye. Ibi bintu byose naguhaye, nabigutuye ku bushake kandi mfite umutima utunganye. Niboneye uko abantu bawe bakoraniye hano bagutuye amaturo babishaka kandi babyishimiye.

18 Uhoraho Mana ya ba sogokuruza Aburahamu na Izaki na Yakobo, ujye ushoboza abantu bawe gukomeza kuba indahemuka kandi ubatoze kukuyoboka.

19 Byongeye kandi, umwana wanjye Salomo umuhe kwitanga abikuye ku mutima, kugira ngo akurikize amabwiriza yawe n’ibyo wategetse n’amateka yawe kandi yubake Ingoro nateguriye ibi byose.”

20 Dawidi abwira ikoraniro ati: “Nimusingize Uhoraho Imana yanyu.” Nuko abantu bose basingiza Uhoraho Imana ya ba sekuruza, barapfukama baramya Uhoraho bikubita hasi bubamye imbere ye n’imbere y’umwami.

Salomo aba umwami

21 Bukeye bwaho batambira Uhoraho ibitambo by’umusangiro n’ibitambo bikongorwa n’umuriro. Batambye ibimasa igihumbi n’amasekurume y’intama igihumbi, n’abana b’intama igihumbi, byose bituranywe n’amaturo asukwa. Ibitambo by’umusangiro byari byinshi, bihaza Abisiraheli bose bari aho.

22 Uwo munsi barariye kandi banywera imbere y’Uhoraho banezerewe cyane. Bongera kwemeza ko Salomo mwene Dawidi ari we mwami, bamusīgira amavuta imbere y’Uhoraho kugira ngo abategeke. Sadoki na we bamusīga amavuta kugira ngo abe umutambyi.

23 Salomo yicara ku ntebe ya cyami y’Uhoraho, asimbura se Dawidi. Nuko aganza ku ngoma, Abisiraheli bose baramuyoboka.

24 Abayobozi bose n’abantu b’intwari ndetse n’abahungu bose b’Umwami Dawidi, bayoboka Umwami Salomo.

25 Uhoraho akomeza Salomo cyane imbere y’Abisiraheli bose, amuha ikuzo riruta iry’abandi bami b’Abisiraheli bamubanjirije.

Urupfu rwa Dawidi

26 Dawidi mwene Yese yabaye umwami w’Abisiraheli bose.

27 Yamaze imyaka mirongo ine ari umwami w’Abisiraheli, amara imyaka irindwi ari ku ngoma i Heburoni, n’imyaka mirongo itatu n’itatu i Yeruzalemu.

28 Yapfuye ageze mu za bukuru, yisazira neza ari umukungu n’umunyacyubahiro. Umuhungu we Salomo amusimbura ku ngoma.

29 Ibikorwa by’Umwami Dawidi, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Samweli, no mu gitabo cy’umuhanuzi Natani, no mu gitabo cy’umuhanuzi Gadi.

30 Havugwamo kandi n’iby’ubutegetsi bwe n’ubutwari bwe, n’ibyamubayeho byose n’ibyabaye kuri Isiraheli, no ku ngoma zose z’ibihugu byari bimukikije.