Categories
1 Amateka

1 Amateka 1

Abakomoka kuri Adamu kugeza kuri Aburahamu

1 Adamu yabyaye Seti, Seti abyara Enoshi,

2 Enoshi abyara Kenani, Kenani abyara Mahalalēli, Mahalalēli abyara Yeredi.

3 Yeredi yabyaye Henoki, Henoki abyara Metusela, Metusela abyara Lameki.

4 Lameki yabyaye Nowa, Nowa abyara Semu na Hamu na Yafeti.

5 Abakomoka kuri Yafeti ni Gomeri na Magogi na Madayi, na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi.

6 Abakomoka kuri Gomeri ni Abashikenazi n’ab’i Difatin’ab’i Togaruma.

7 Abakomoka kuri Yavani ni aba Elisha n’aba Esipaniya, n’ab’i Shipure n’ab’i Rode.

8 Abakomoka kuri Hamu ni Kushi na Misiri, na Puti na Kanāni.

9 Abakomoka kuri Kushi n’ab’i Seba n’ab’i Havila, n’ab’i Sabuta n’ab’i Rāma n’ab’i Sabuteka. Ab’i Sheba n’ab’i Dedani bakomoka ku b’i Rāma.

10 Kushi yabyaye Nimurodi wabaye intwari ya mbere ku isi.

11 Abakomoka kuri Misiri ni Abaludi n’Abanamu, n’Abalehabu n’Abanafutuhi,

12 n’Abapaturusi n’Abakafutori n’Abakasiluhi bakomokwaho n’Abafilisiti.

13 Kanāni yabyaye Sidoni impfura ye amukurikiza Heti,

14 abandi bamukomokaho ni Abayebuzi n’Abamori n’Abagirigashi,

15 n’Abahivi n’Abaruki n’Abasini,

16 n’Abaruvadi n’Abasemari n’Abahamati.

17 Abakomoka kuri Semu ni Elamu na Ashūru na Arupagishadi, na Ludi na Aramu na Usi, na Huli na Geteri na Mesheki.

18 Arupagishadi yabyaye Shela, Shela abyara Eberi.

19 Eberi yabyaye abahungu babiri, umukuru yitwaga Pelegikuko yavutse mu gihe isi yari irimo amacakubiri, umuhererezi yitwaga Yokitani.

20 Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasari-Maveti na Yerahi,

21 na Hadoramu na Uzali na Dikila,

22 na Obali na Abimayeli na Sheba,

23 na Ofiri na Havila na Yobabu.

24 Semu yabyaye Arupagishadi, Arupagishadi abyara Shela,

25 Shela abyara Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu,

26 Rewu abyara Serugu, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera,

27 Tera abyara Aburamu, ari na we wiswe Aburahamu.

Abakomoka kuri Ishimayeli

28 Bene Aburahamu ni Izaki na Ishimayeli.

29 Dore abakomoka kuri Ishimayeli: impfura ye ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu,

30 na Mishuma na Duma na Masa, na Hadadi na Tema,

31 na Yeturi na Nafishi na Kedema.

Abakomoka kuri Ketura

32 Ketura inshoreke ya Aburahamu yabyaye Zimurani na Yokishani na Medani, na Midiyani na Yishibaki na Shuwa, Yokishani abyara Sheba na Dedani.

33 Bene Midiyani ni Eyifa na Eferi na Hanoki, na Abida na Elida. Abo bose bakomotse kuri Ketura.

Abakomoka kuri Ezawu

34 Aburahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Ezawu na Isiraheli.

35 Bene Ezawu ni Elifazi na Ruweli na Yewushi, na Yalamu na Kōra.

36 Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefi, na Gātamu na Kenazi, na Timuna na Amaleki.

37 Bene Ruweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza.

Abakomoka kuri Seyiri

38 Abakomoka kuri Seyiri ni Lotani na Shobali na Sibeyoni, na Ana na Dishoni, na Eseri na Dishani.

39 Bene Lotani ni Hori na Hemamu, mushiki wa Lotani yitwaga Timuna.

40 Bene Shobali ni Aluwani na Manahati na Ebali, na Shefi na Onamu. Bene Sibeyoni ni Aya na Ana.

41 Mwene Ana ni Dishoni, bene Dishoni ni Hamurani na Eshibani, na Yitirani na Kerani.

42 Bene Eseri ni Biluhani na Zāwani na Yakani. Bene Dishani ni Usi na Arani.

Abami n’abandi batware b’Abedomu

43 Abedomu bagize abami mbere y’Abisiraheli. Dore amazina y’abo bami: Bela mwene Bewori yari atuye i Dinihaba.

44 Bela amaze gupfa yasimbuwe na Yobabu mwene Zera w’i Bosira.

45 Yobabu amaze gupfa yasimbuwe na Hushamu wo mu karere gatuwe n’Abatemani.

46 Hushamu amaze gupfa yasimbuwe na Hadadi mwene Bedadi wari utuye Awiti. Ni we watsindiye Abamidiyani mu gihugu cya Mowabu.

47 Hadadi amaze gupfa yasimbuwe na Samula w’i Masireka.

48 Samula amaze gupfa yasimbuwe na Shawuli w’i Rehoboti, umujyi: wari hafi y’umugezi.

49 Shawuli amaze gupfa yasimbuwe na Bāli-Hanani mwene Akibori.

50 Bāli-Hanani amaze gupfa yasimbuwe na Hadadi w’i Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabēli umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu.

51 Hadadi na we arapfa.

Abedomu bayobowe n’aba batware bakurikira: Timuna na Aluwa na Yeteti,

52 na Oholibama na Ela na Pinoni,

53 na Kenazi na Temani na Mibusari,

54 na Magidiyeli na Iramu. Ngabo abatware b’Abedomu.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 2

Abahungu ba Isiraheli

1 Dore amazina ya bene Isiraheli ari we Yakobo: Rubeni na Simeyoni na Levi, na Yuda na Isakari na Zabuloni,

2 na Dani na Yozefu na Benyamini, na Nafutali na Gadi na Ashēri.

Abakomoka kuri Yuda

3 Yuda yabyaranye n’umukobwa wa Shuwa w’Umunyakanāni abahungu batatu. Impfura ya Yuda ni Eri, hagakurikiraho Onani na Shela. Icyakora Eri yagomeye Uhoraho, maze Uhoraho aramwica.

4 Yuda kandi yabyaranye n’umukazana we Tamari abandi bana babiri, ari bo Perēsi na Zera. Abana ba Yuda bose ni batanu.

5 Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli.

6 Bene Zera ni Zimuri na Etani na Hemani, na Kalukoli na Dara. Bose hamwe ni batanu.

7 Bene Karumi ni Akaniari na we wateje Abisiraheli akaga, ubwo yacumuraga agasahura ibyeguriwe Uhoraho.

8 Mwene Etani ni Azariya.

Amasekuruza y’Umwami Dawidi

9 Bene Hesironi ni Yerahimēli na Ramu na Kalebu.

10 Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, ari we mutware wa bene Yuda.

11 Nahasoni yabyaye Salumoni, Salumoni abyara Bowazi,

12 Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yese.

13 Yese yabyaye abahungu barindwi. Impfura ye ni Eliyabu, umukurikira ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama,

14 uwa kane ni Netanēli, uwa gatanu ni Radayi,

15 uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi.

16 Bashiki babo ni Seruya na Abigayile. Bene Seruya ni Abishayi na Yowabu na Asaheli, bose bari batatu.

17 Abigayile yabyaye Amasa, amubyaranye na Yeteri w’Umwishimayeli.

Abakomoka kuri Hesironi

18 Kalebu mwene Hesironi yabyaranye n’umugore we Azuba na Yeriyoti abana ari bo aba: Yesheri na Shobabu na Arudoni.

19 Azuba amaze gupfa Kalebu yashatse undi mugore witwa Efurata, babyarana umuhungu witwaga Huri.

20 Huri yabyaye Uri, Uri abyara Besalēli.

21 Hesironi amaze imyaka mirongo itandatu avutse, arongora umukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, maze babyarana umuhungu witwa Segubu.

22 Segubu yabyaye Yayiri wategekagaimijyi makumyabiri n’itanu yo mu ntara ya Gileyadi.

23 Umwami wa Geshuri n’umwami wa Aramu bigarurira Inkambi za Yayiri, kimwe n’umujyi: wa Kenati n’imidugudu yegeranye na ho. Imijyi yose bigaruriye yari mirongo itandatu, kandi abari bayituyemo bakomokaga kuri Makiri se wa Gileyadi.

24 Hesironi umugabo wa Abiya amaze gupfa, Kalebu yongera kubyarana na Efurata umuhungu witwa Ashehuri, ari we wahanze umujyi: wa Tekowa.

Abakomoka kuri Yerahimēli

25 Bene Yerahimēli impfura ya Hesironi ni aba: impfura ye ni Ramu, agakurikirwa na Buna na Oreni, na Osemu na Ahiya.

26 Yerahimēli yari afite undi mugore witwa Atara, babyarana Onamu.

27 Bene Ramu impfura ya Yerahimēli ni Māsi na Yamini na Ekeri.

28 Bene Onamu ni Shamayi na Yada, bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri.

29 Abishuri yarongoye Abihayili, babyarana Ahubani na Molidi.

30 Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu, ariko Seledi yapfuye ari incike.

31 Mwene Apayimu ni Yisheyi, mwene Yisheyi ni Sheshani, naho mwene Sheshani ni Ahilayi.

32 Bene Yada murumuna wa Shamayi ni Yeteri na Yonatani, ariko Yeteri yapfuye ari incike.

33 Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo bose bakomoka kuri Yerahimēli.

34 Sheshani yari yarabyaye abakobwa gusa, ariko yari afite umugaragu w’Umunyamisiri witwa Yara.

35 Nuko Sheshani amushyingira umukobwa we maze babyarana Atayi.

36 Atayi yabyaye Natani, Natani abyara Zabadi,

37 Zabadi abyara Efulali, Efulali abyara Obedi,

38 Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya,

39 Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa,

40 Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu,

41 Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya na we abyara Elishama.

Abakomoka kuri Kalebu

42 Bene Kalebu murumuna wa Yerahimēli ni aba: impfura ye ni Mesha se wa Zifu, n’umuhungu we Maresha wabyaye Heburoni.

43 Bene Heburoni ni Kōra na Tapuwa, na Rekemu na Shema.

44 Shema yabyaye Rahamu, Rahamu na we abyara Yorikeyamu. Rekemu yabyaye Shamayi,

45 Shamayi abyara Mawoni, Mawoni abyara Beti-Suri.

46 Eyifa yari inshoreke ya Kalebu, abyara Harani na Mosa na Gazezi. Harani na we yabyaye umuhungu amwita Gazezi.

47 Bene Yahidayi ni Regemu na Yotamu na Geshani, na Peleti na Eyifa na Shāfi.

48 Kalebu yari afite indi nshoreke yitwa Māka, babyarana Sheberi na Tiruhana.

49 Bongera kubyarana Shāfi ari we wahanze umujyi: wa Madumana, na Shewa wahanze Makubena na Gibeya. Kalebu kandi yari afite umukobwa witwa Akisa.

50 Aba na bo bakomotse kuri Kalebu: Huri umuhungu we w’impfura yabyaranye na Efurata yari afite abahungu batatu ari bo Shobali wahanze umujyi: wa Kiriyati-Yeyarimu,

51 na Salima wahanze umujyi: wa Betelehemu, na Harefu wahanze umujyi: wa Betigaderi.

52 Shobali wahanze umujyi: wa Kiriyati-Yeyarimu yakomotsweho na Harowe na kimwe cya kabiri cy’Abamanahati,

53 n’imiryango y’abantu bari batuye i Kiriyati-Yeyarimu, ni ukuvuga ab’i Yatiri n’Abaputi, n’Abashumati n’Abamishurayi. Abo na bo bakomotsweho n’ab’i Sora n’aba Eshitawoli.

54 Salima yakomotsweho n’ab’i Betelehemu n’ab’i Netofa, n’aba Ataroti-Beti-Yowabu, na kimwe cya kabiri cy’Abamanahati n’Abasori.

55 Salima yakomotsweho kandi n’imiryango y’abanditsi bari batuye i Yabesi, ari bo Abatirati n’Abanyashimati n’Abasukati. Abo ni bo Bakeni bakomoka kuri Hamati sekuruza w’Abarekabu.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 3

Abakomoka kuri Dawidi

1 Dore amazina y’abana ba Dawidi bavukiye i Heburoni:

impfura ye ni Amunoni yabyaranye na Ahinowamu w’i Yizerēli.

Umukurikira ni Daniyeli yabyaranye na Abigayile w’i Karumeli.

2 Uwa gatatu ni Abusalomu yabyaranye na Māka umukobwa wa Talumayi umwami w’i Geshuri.

Uwa kane ni Adoniya yabyaranye na Hagita.

3 Uwa gatanu ni Shefatiya yabyaranye na Abitali.

Uwa gatandatu ni Yitereyamu yabyaranye na Egila.

4 Abo uko ari batandatu Dawidi yababyaye mu myaka irindwi n’amezi atandatu ari ku ngoma i Heburoni.

Naho i Yeruzalemu yahamaze imyaka mirongo itatu n’itatu ari ku ngoma.

5 Dore abana yabyariyeyo: Shama na Shobabu, na Natani na Salomo. Abo uko ari bane Dawidi yababyaranye na Batisheba umukobwa wa Amiyeli.

6 Yabyariyeyo kandi n’abandi bahungu icyenda ari bo aba: Yibuhari na Elishuwa na Elifeleti,

7 na Noga na Nefegi na Yafiya,

8 na Elishama na Eliyada na Elifeleti.

9 Abo bose ni abahungu ba Dawidi, utabariyemo abo yabyaranye n’inshoreke ze. Yari afite kandi n’umukobwa witwaga Tamari.

Abakomoka kuri Salomo

10 Dore abakomoka kuri Salomo: mwene Salomo ni Robowamu, mwene Robowamu ni Abiya, mwene Abiya ni Asa, mwene Asa ni Yozafati, mwene Yozafati ni

11 Yoramu, mwene Yoramu ni Ahaziya, mwene Ahaziya ni Yowasi, mwene Yowasi ni

12 Amasiya, mwene Amasiya ni Uziya, mwene Uziya ni Yotamu, mwene Yotamu ni

13 Ahazi, mwene Ahazi ni Hezekiya, mwene Hezekiya ni Manase, mwene Manase ni

14 Amoni, mwene Amoni ni Yosiya.

15 Dore amazina ya bene Yosiya: impfura ye ni Yohanani, umukurikira ni Yoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumu.

16 Bene Yoyakimu ni Yoyakiniwasimbuwe ku ngoma na Sedekiya.

Abakomoka kuri Yoyakini

17 Dore amazina ya bene Yoyakini wajyanywe i Babiloni ari imbohe: Salatiyeli

18 na Malikiramu na Pedaya na Shenasari, na Yekamiya na Hoshama na Nedabiya.

19 Bene Pedaya ni Zerubabeli na Shimeyi. Zerubabeli yabyaye abahungu babiri ari bo Meshulamu na Hananiya, abyara n’umukobwa umwe ari we Shelomiti.

20 Hanyuma abyara n’abandi bahungu batanu ari bo Hashuba na Oheli na Berekiya, na Hasadiya na Yushabu-Hesedi.

21 Abakomotse kuri Hananiya ni Pelatiya na Yeshaya, na bene Refaya na bene Arunani, na bene Obadiya na bene Shekaniya.

22 Shekaniya yakomotsweho na Shemaya n’abahungu be, ari bo Hatushi na Igali na Bariya, na Neyariya na Shafati. Bose hamwe ni abantu batandatu.

23 Neyariya yabyaye abahungu batatu ari bo Eliyowenayi, na Hezikiya na Azirikamu.

24 Eliyowenayi yabyaye abahungu barindwi ari bo Hodaviya na Eliyashibu na Pelaya, na Akubu na Yohanani, na Delaya na Anani.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 4

Abandi bakomoka kuri Yuda

1 Abakomotse kuri Yuda ni Perēsi na Hesironi na Karumi, na Huri na Shobali.

2 Reyaya mwene Shobali yabyaye Yahati, Yahati na we abyara Ahumayi na Lahadi. Abo bombi ni bo bakomotsweho n’Abanyasorati.

3 Abahungu ba Huri ni Etamu na Yizerēli, na Ishema na Idibashi. Yari afite n’umukobwa witwaga Hazeleluponi.

4 Hanyuma yabyaye Penuweli ari we wahanze umujyi: wa Gedori, na Ezeri wahanze umujyi: wa Husha. Abo ni bo bene Huri impfura ya Efurata wahanze umujyi: wa Betelehemu.

5 Ashehuri wahanze umujyi: wa Tekowa yari afite abagore babiri, ari bo Hela na Nāra.

6 Ashehuri yabyaranye na Nāra abahungu bane ari bo Ahuzamu na Heferi, na Temuni na Hahashetari.

7 Hela babyaranye Sereti na Sohari na Etinani.

8 Kosi yabyaye Anubu na Hasobeba, bityo akomokwaho n’imiryango ya Ahareheli mwene Harumu.

9 Yabesi yubahwaga n’abantu kurusha uko bubahaga abavandimwe be. Icyatumye nyina amwita Yabesini uko yababaye cyane ubwo yamubyaraga.

10 Nuko Yabesi asenga Imana y’Abisiraheli agira ati: “Ayii Mana, umpe ku mugisha wawe kandi wongere isambu yanjye, undindishe imbaraga zawe kandi unkize ibyago n’umubabaro.” Nuko Imana imuha ibyo yayisabye.

Abandi bo mu muryango

11 Kelubu umuvandimwe wa Shuha yabyaye Mehiri, Mehiri abyara Eshetoni,

12 Eshetoni abyara Beti-Rafa na Paseya na Tehina. Tehina ni we wahanze umujyi: wa Nahashi. Abo ni bo bakomotsweho n’Abanyareka.

13 Bene Kenazi ni Otiniyeli na Seraya. Bene Otiniyeli ni Hatati na Mewonotayi.

14 Mewonotayi yabyaye Ofura, Seraya yabyaye Yowabu ari we wakomotsweho n’abanyabukorokori bari batuye ahitwa Ikibaya cy’Abanyabukorikori.

15 Kalebu mwene Yefune yabyaye abahungu batatu, Iru na Ela na Nāmu. Ela yabyaye Kenazi.

16 Bene Yahalēli ni Zifu na Zifa, na Tiriya na Asareli.

17-18 Bene Ezira ni Yeteri na Meredi, na Eferi na Yaloni. Meredi yarongoye Bitiya umukobwa w’umwami wa Misiri, babyarana Miriyamu na Shamayi, na Isheba wahanze umujyi: wa Eshitemowa. Meredi kandi yarongoye Umuyudakazi babyarana Yeredi wahanze umujyi: wa Gedori, na Heberi wahanze umujyi: wa Soko, na Yekutiyeli wahanze umujyi: wa Zanowa.

19 Abahungu b’umugore wa Hodiya mushiki wa Nahamu, babyaye Keyila w’Umugarima na Eshitemowa w’Umumākati.

20 Bene Shimoni ni Amunoni na Rina, na Beni-Hanani na Tiloni. Abakomotse kuri Isheyi ni Zoheti n’urubyaro rwe.

Abakomoka kuri Shela

21 Abakomotse kuri Shela mwene Yuda ni Eri wahanze umujyi: wa Leka, na Lāda wahanze umujyi: wa Maresha, n’ababoshyi b’imyenda y’ibitare bari batuye i Beti-Ashebeya.

22 Abandi bakomotse kuri Shela ni Yokimu n’abaturage b’i Kozeba, na Yowashi na Sarafi barongoye Abamowabukazi mbere yuko bagaruka i Betelehemu. Ibyo ni ibyabayeho kera.

23 Abo bari ababumbyi bakoreraga umwami, bari batuye i Netayimu n’i Gedera.

Abakomoka kuri Simeyoni

24 Bene Simeyoni ni Nemuweli na Yamini na Yaribu, na Zera na Shawuli.

25 Shawuli yabyaye Shalumu, Shalumu abyara Mibusamu, Mibusamu abyara Mishema.

26 Mishema yabyaye Hamuweli, Hamuweli abyara Zakūri, Zakūri abyara Shimeyi.

27 Shimeyi yabyaye abahungu cumi na batandatu n’abakobwa batandatu, ariko abavandimwe be ntibabyaye abana benshi. Ni cyo cyatumye umuryango wa Simeyoni utaba munini ngo ungane n’uwa Yuda.

28 Abasimeyoni bari batuye i Bērisheba n’i Molada n’i Hasari-Shuwali,

29 n’i Biliha no muri Esemu n’i Toladi,

30 n’i Betuweli n’i Horuma n’i Sikulagi,

31 n’i Beti-Marikaboti n’i Hasari-Susimu, n’i Beti-Biri n’i Shārayimu. Ngiyo imijyi bari batuyemo kugeza ku ngoma y’Umwami Dawidi.

32 Bari batuye kandi no mu yindi mijyi itanu ari yo Etamu na Ayini na Rimoni, na Tokene na Ashani.

33 Bari batuye no mu midugudu yose yari izengurutse iyo mijyi kugeza i Bālati. Aho ni ho bari batuye kandi amasekuruza yabo yari yanditse mu bitabo.

34 Uru ni rwo rutonde rw’abakuru b’imiryango:

Meshobabu na Yamuleki na Yosha mwene Amasiya,

35 na Yoweli

na Yehu mwene Yoshibiya, na Seraya mwene Asiyeli,

36 na Eliyonayi na Yakoba na Yeshohaya, na Asaya na Adiyeli na Yesimiyeli, na Benaya

37 na Ziza (mwene Shifeyi mwene Aloni, mwene Yedaya mwene Shimuri mwene Shemaya).

38 Abo ni bo bari abakuru b’imiryango yabo.

Nuko imiryango yabo irāguka iba minini.

39 Bagiye gushaka inzuri z’imikumbi yabo, bagera iburasirazuba bw’igikombe hafi y’umujyi: wa Gedori.

40 Bahabona inzuri nziza kandi zitoshye, ako karere kari kanini kandi gatuje, kari karahoze gatuwemo n’abakomotse kuri Hamu.

41 Abakuru bavuzwe haruguru bageze muri ako karere ku ngoma ya Hezekiya umwami w’u Buyuda. Bahasanze Abamewuni barabarwanya maze babatsembaho, ntihasigara n’uwo kubara inkuru. Bityo barabazungura kubera ko aho hantu hari habereye urwuri rw’imikumbi yabo.

42 Abasimeyoni bageze kuri magana atanu bayobowe na bene Isheyi, ari bo Pelatiya na Neyariya, na Refaya na Uziyeli, bagabye igitero mu misozi ya Seyiri.

43 Bishe Abameleki bacitse ku icumu bari barahungiyeyo, barabazungura kugeza na n’ubu.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 5

Abakomoka kuri Rubeni

1 Rubeni yari impfura ya Yakobo, nyamara kubera ko Rubeni yaryamanye n’imwe mu nshoreke za se, yatswe uburenganzira bwagenewe umwana w’impfura buhabwa bene Yozefu mwene Yakobo. Bityo Rubeni ntiyaba akibarwa ko ari we mpfura.

2 Nubwo umuryango wa Yuda wari ukomeye kuruta iya bene se bose, kandi umwe mu bamukomotseho akaba umwami w’Abisiraheli, nyamara uburenganzira bwagenewe umwana w’impfura bwahawe Yozefu.

3 Bene Rubeni impfura ya Yakobo ni Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi.

4 Abakomoka kuri Yoweli ni Shemaya wabyaye Gogi, wabyaye Shimeyi,

5 wabyaye Mika, wabyaye Reyaya, wabyaye Bāli,

6 wabyaye Bēra. Bēra yari umukuru w’umuryango w’Abarubeni, ubwo Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru yamujyanaga ho umunyago.

7 Abakuru b’amazu y’Abarubeni bari banditswe mu gitabo cy’amasekuruza. Dore amazina yabo: Yeyiyeli na Zakariya,

8 na Bela mwene Azazi, akaba umwuzukuru wa Shema n’umwuzukuruza wa Yoweli.

Abarubeni bari batuye mu ntara ya Aroweri kugeza ku musozi wa Nebo, no mu mujyi: wa Bāli-Mewoni.

9 Bari batuye iburasirazuba kuva aho ubutayu butangirira kugeza ku ruzi rwa Efurati. Koko amatungo yabo yari menshi mu ntara ya Gileyadi.

10 Ku ngoma ya Sawuli barwanye n’Abahagari barabatsemba, bityo batura mu karere kose k’iburasirazuba bwa Gileyadi.

Abakomoka kuri Gadi

11 Abakomotse kuri Gadi bari batuye mu gihugu cya Bashani kugeza Saleka bitegeye bene Rubeni.

12 Umukuru w’umuryango wabo ni Yoweli, uwa kabiri ni Shafani, hagakurikiraho Yanayi na Shafati b’i Bashani.

13 Abandi bavandimwe babo bari mu miryango irindwi ikurikira: uwa Mikayeli n’uwa Meshulamu, n’uwa Sheba n’uwa Yorayi, n’uwa Yakani n’uwa Ziya n’uwa Eberi.

14 Aba bakomokaga kuri Abihayili mwene Huri, mwene Yarowa, mwene Gileyadi, mwene Mikayeli, mwene Yeshayi, mwene Yahudo, mwene Buzi.

15 Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni ni we wari umukuru w’iyo miryango.

16 Abo bose bari batuye i Gileyadi n’i Bashani, n’imijyi izengurutse inzuri zose z’i Sharoni kugeza ku mipaka yazo.

17 Abo bose babaruwe mu gihe cya Yotamu umwami w’u Buyuda, no mu gihe cya Yerobowamuumwami wa Isiraheli.

Ingabo zo mu miryango y’Iburasirazuba

18 Abakomotse kuri Rubeni no kuri Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase, harimo abasirikari b’intwari ibihumbi mirongo ine na bine na magana arindwi na mirongo itandatu bazi gukinga ingabo, no kurwanisha inkota no kurashisha umuheto, bahoraga biteguye kujya ku rugamba.

19 Barwanye n’Abahagari na bene Yeturi, na bene Nafishina bene Nodabu.

20 Muri iyo mirwano batakambira Imana kugira ngo ibatabare. Imana yumva ugutakamba kwabo irabatabara kuko bari bayizeye, maze batsinda Abahagari n’abari babatabaye.

21 Nuko babanyaga amatungo yabo, ingamiya ibihumbi mirongo itanu, n’amatungo magufi ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, n’indogobe ibihumbi bibiri, kandi bafata n’abantu ibihumbi ijana babagira imfungwa.

22 Bityo abanzi babo bagwa ku rugamba ari benshi kubera ko Imana yari yababagabije. Nuko bigarurira igihugu cy’Abahagari, bagituramo kugeza igihe bajyanywe ho iminyago.

Abakomoka kuri Manase b’iburengerazuba bwa Yorodani

23 Kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase batuye mu karere gaherereye i Bashani ukageza Bāli-Herumoni, batura i Seniri no ku musozi wa Herumoni. Bariyongereye cyane.

24 Aba ni bo bari abakuru b’imiryango yabo: Eferi na Isheyi na Eliyeli, na Aziriyeli na Yeremiya, na Hodaviya na Yadiyeli. Abo bose bari abagabo b’intwari kandi b’ibirangirire.

25-26 Ariko ab’umuryango wa Rubeni n’ab’uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy’ab’umuryango wa Manase bagomera Imana ya ba sekuruza bayiteshukaho, maze basenga izindi mana zasengwaga n’abanyamahanga Imana yari yaratsembye muri icyo gihugu. Nuko Imana y’Abisiraheli ibateza Puli, ari we Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru, abajyana ho iminyago maze abatuza mu karere ka Hala n’aka Habori n’aka Hara, n’ahegereye uruzi rwa Gozani aho batuye kugeza n’ubu.

Abatambyi bakomoka kuri Levi

27 Bene Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari.

28 Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli.

29 Amuramu yabyaye abahungu babiri ari bo Aroni na Musa, n’umukobwa ari we Miriyamu. Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

30 Eleyazari yabyaye Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa.

31 Abishuwa yabyaye Buki, Buki abyara Uzi.

32 Uzi yabyaye Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti.

33 Merayoti yabyaye Amariya, Amariya abyara Ahitubu.

34 Ahitubu yabyaye Sadoki, Sadoki abyara Ahimāsi.

35 Ahimāsi yabyaye Azariya, Azariya abyara Yohanani.

36 Yohanani yabyaye Azariya, ari we wabaye umutambyi mu Ngoro y’Imana yubatswe na Salomo i Yeruzalemu.

37 Azariya yabyaye Amariya, Amariya abyara Ahitubu.

38 Ahitubu yabyaye Sadoki, Sadoki abyara Shalumu.

39 Shalumu yabyaye Hilikiya, Hilikiya abyara Azariya.

40 Azariya yabyaye Seraya, Seraya abyara Yosadaki.

41 Yosadaki yajyanywe igihe Uhoraho yarekaga abatuye i Yeruzalemu n’u Buyuda bwose, bakajyanwa ho iminyago na Nebukadinezari.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 6

Abandi bakomoka kuri Levi

1 Bene Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari.

2 Bene Gerishoni ni Libuni na Shimeyi.

3 Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli.

4 Bene Merari ni Mahili na Mushi. Abo ni bo bakuru b’imiryango y’Abalevi.

5 Aba ni bo bakomotse kuri Gerishoni: Libuni wabyaye Yahati, wabyaye Zima,

6 wabyaye Yowa, wabyaye Ido, wabyaye Zera, wabyaye Yeyaterayi.

7 Aba ni bo bakomotse kuri Kehati: Aminadabu wabyaye Kōra, wabyaye Asiri,

8 wabyaye Elikana, wabyaye Abiyasafu, wabyaye Asiri,

9 wabyaye Tahati, wabyaye Uriyeli, wabyaye Uziya, wabyaye Shawuli.

10 Bene Elikana ni Amasayi na Ahimoti.

11 Ahimoti yabyaye Elikana, wabyaye Sofayi, wabyaye Nahati,

12 wabyaye Eliyabu, wabyaye Yerohamu, wabyaye Elikana, wabyaye Samweli.

13 Bene Samweli ni Yoweli impfura ye na Abiya.

14 Abakomotse kuri Merari ni Mahili, wabyaye Libuni, wabyaye Shimeyi, wabyaye Uza,

15 wabyaye Shimeya, wabyaye Hagiya, wabyaye Asaya.

Abaririmbyi bo mu Nzu y’Uhoraho

16 Aba ni bo Dawidi yatoranyije ngo babe abaririmbyi mu Nzu y’Uhoraho, uhereye igihe Isanduku y’Isezerano igereye i Yeruzalemu.

17 Mbere yuko Salomo yubakira Uhoraho Ingoro i Yeruzalemu, abaririmbyi baririmbiraga imbere y’Ihema ry’ibonaniro bakurikije amabwiriza bahawe.

18 Ibi ni byo bisekuru bya Hemani wari umuyobozi w’umutwe wa mbere w’abaririmbyi wari ugizwe n’Abakehati: Hemani yari mwene Yoweli, mwene Samweli,

19 mwene Elikana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa,

20 mwene Sufu, mwene Elikana, mwene Mahati, mwene Amasayi,

21 mwene Elikana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Sefaniya,

22 mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Abiyasafu, mwene Kōra,

23 mwene Isahari, mwene Kehati, mwene Levi, mwene Yakobo.

24 Iburyo bwa Hemani hahagararaga mugenzi we Asafu, wari umuyobozi w’umutwe wa kabiri w’abaririmbyi. Ibi ni byo bisekuru bye: Asafu yari mwene Berekiya, mwene Shimeya,

25 mwene Mikayeli, mwene Bāseya, mwene Malikiya,

26 mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya,

27 mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi,

28 mwene Yahati, mwene Gerishoni, mwene Levi.

29 Ibumoso bwa Asafu hahagararaga Etani, wayoboraga umutwe wa gatatu w’abaririmbyi wari ugizwe n’Abamerari. Ibi ni byo bisekuru bye: Etani yari mwene Kishi, mwene Abidi, mwene Maluki,

30 mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilikiya,

31 mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri,

32 mwene Mahili, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Levi.

33 Abandi Balevi bari bashinzwe indi mirimo yose yo mu Ihema ry’Imana.

Abakomoka kuri Aroni

34 Aroni n’abamukomokaho bari bashinzwe gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro ku rutambiro, no kosereza imibavu ku gicaniro. Bari bashinzwe kandi imirimo yo mu Cyumba kizira inenge cyane, banashinzwe guhongerera ibyaha by’Abisiraheli bakurikije amabwiriza ya Musa umugaragu w’Imana.

35 Abakomotse kuri Aroni ni aba: Aroni yabyaye Eleyazari, wabyaye Finehasi, wabyaye Abishuwa,

36 wabyaye Buki, wabyaye Uzi, wabyaye Zerahiya,

37 wabyaye Merayoti, wabyaye Amariya, wabyaye Ahitubu,

38 wabyaye Sadoki, wabyaye Ahimāsi.

Imijyi yahawe abakomoka kuri Levi

39 Abakomotse kuri Aroni bo mu muryango wa Kehati ni bo babanje guhabwa aho batura, kuko ari bo ubufindo bwafashe.

40 Bahawe umujyi: wa Heburoni mu ntara y’u Buyuda, hamwe n’inzuri ziwukikije.

41 Imirima y’umujyi: n’imidugudu yawo byahawe Kalebu, mwene Yefune.

42 Abatambyi ari bo bakomotse kuri Aroni, bahawe imijyi y’ubuhungiroari yo iyi: Heburoni na Libuna, na Yatiri na Eshitemowa,

43 na Hileni na Debiri,

44 na Ashani na Betishemeshi.

45 Naho imijyi hamwe n’inzuri abatambyi bahawe mu ntara y’Ababenyamini, ni Geba na Alemeti na Anatoti. Iyo mijyi uko ari cumi n’itatubayihanywe n’inzuri ziyikikije.

46 Abandi bakomotse kuri Kehati na bo bafashwe n’ubufindo, bahabwa imijyi icumi yo mu ntara ituwe na kimwe cya kabiri cy’Abamanase.

47 Abakomotse kuri Gerishoni bahawe imijyi cumi n’itatu yo mu ntara ya Isakari n’iya Ashēri, n’iya Nafutali n’iy’Abamanase batuye mu ntara ya Bashani.

48 Abakomotse kuri Merari na bo bafashwe n’ubufindo, bahabwa imijyi cumi n’ibiri yo mu ntara ya Rubeni n’iya Gadi n’iya Zabuloni.

49 Abandi Bisiraheli bahaye Abalevi imijyi n’inzuri ziyikikije.

50 Imijyi yavuzwe haruguru yo mu ntara ya Yuda na Simeyoni na Benyamini, na yo yatanzwe hakoreshejwe ubufindo.

51 Imwe mu miryango y’abakomotse kuri Kehati, yahawe imijyi yo mu ntara ya Efurayimu.

52 Babahaye imijyi y’ubuhungiro ikurikira hamwe n’inzuri ziyikikije: Shekemu yo mu misozi ya Efurayimu na Gezeri,

53 na Yokineyamu na Beti-Horoni,

54 na Ayaloni na Gatirimoni.

55 Mu ntara y’Abamanase b’iburengerazuba bwa Yorodani, bahawe Aneri na Bileyamu. Iyo ni yo mijyi yahawe abari basigaye mu miryango ya Kehati.

56 Imwe mu miryango y’abakomotse kuri Gerishoni yahawe imijyi ikurikira hamwe n’inzuri ziyikikije: mu ntara y’Abamanase b’iburasirazuba bwa Yorodani, bahawe umujyi: wa Golani muri Bashani n’uwa Ashitaroti.

57 Mu ntara ya Isakari bahawe Kedeshi na Daberati,

58 na Ramoti na Anemu.

59 Mu ntara ya Ashēri bahawe Mashali na Abudoni,

60 na Hukoki na Rehobu.

61 Naho mu ntara ya Nafutali bahawe Kedeshi yo muri Galileya, na Hamoni na Kiriyatayimu.

62 Hasigaye imiryango y’abakomotse kuri Merari, bahawe imijyi ikurikira hamwe n’inzuri ziyikikije: mu ntara ya Zabuloni bahawe Rimono na Taboru.

63 Mu ntara ya Rubeni hakurya y’i Yeriko, iburasirazuba bwa Yorodani bahawe Beseri yo mu butayu na Yahisa,

64 na Kedemoti na Mefāti.

65 Mu ntara ya Gadi bahawe Ramoti y’i Gileyadi na Mahanayimu,

66 na Heshiboni na Yāzeri.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 7

Abakomoka kuri Isakari

1 Aba ni bo bene Isakari: Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni.

2 Tola yabyaye Uzi na Refaya, na Yeriyeli na Yahumayi, na Yibusamu na Shemweli. Ni bo bari abakuru b’amazu ya bene Tola bakaba n’abantu b’intwari. Ku ngoma y’Umwami Dawidi bari bageze ku bihumbi makumyabiri na bibiri na magana atandatu.

3 Uzi yabyaye Izirahiya, Izirahiya abyara Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Bose uko ari batanu bari abakuru b’amazu.

4 Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi mirongo itatu na bitandatu bashobora kujya ku rugamba. Koko rero bari bafite abagore benshi n’abana benshi.

5 Abandi bose bo mu miryango ikomoka kuri Isakari, barimo abagabo ibihumbi mirongo inani na birindwi bashobora kujya ku rugamba.

Abakomoka kuri Benyamini

6 Bene Benyamini ni batatu ari bo Bela na Bekeri na Yediyayeli.

7 Bela yabyaye abahungu batanu ari bo Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri. Abo ni bo bari abakuru b’amazu ya bene Bela, bakaba n’abantu b’intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi makumyabiri na bibiri na mirongo itatu na bine bashobora kujya ku rugamba.

8 Bene Bekeri ni Zemira na Yowashi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yeremoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti.

9 Bari abakuru b’amazu yabo bakaba n’abantu b’intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi makumyabiri na magana abiri bashobora kujya ku rugamba.

10 Yediyayeli yabyaye Biluhani, Biluhani abyara Yewushi na Benyamini, na Ehudi na Kenāna na Zetani, na Tarushishi na Ahishahari.

11 Bari abakuru b’amazu yabo bakaba n’abantu b’intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi cumi na birindwi na magana abiri bashobora kujya ku rugamba.

12 Shupimu na Hupimu bari bene Iri, Hushimu na we akaba mwene Aheri.

Abakomoka kuri Nafutali

13 Bene Nafutali ni Yahisiyeli na Guni, na Yeseri na Shalumu. Nyina wa Nafutali yari Biliha.

Abakomoka kuri Manase

14 Bene Manase ni Asiriyēli na Makiri yabyaranye n’inshoreke y’Umunyasiriyakazi, Makiri abyara Gileyadi.

15 Makiri ashaka undi mugore kwa Hupimu na Shupimu. Mushiki we yitwaga Māka. Hanyuma Makiri abyara undi muhungu witwa Selofehadi, ariko we yabyaye abakobwa gusa.

16 Māka muka Makiri yongera kubyara umuhungu maze amwita Pereshi, akurikizaho undi amwita Shereshi. Shereshi yabyaye Ulamu na Rekemu.

17 Ulamu yabyaye Bedani.

Ngurwo urubyaro rwa Gileyadi mwene Makiri, mwene Manase.

18 Hamoleketi mushiki wa Gileyadi yabyaye abahungu batatu, ari bo Ishehodi na Abiyezeri na Mahila.

19 Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likihi na Aniyamu.

Abakomoka kuri Efurayimu

20 Efurayimu yabyaye Shutela, wabyaye Beredi, wabyaye Tahati, wabyaye Eleyada, wabyaye Tahati,

21 wabyaye Zabadi, wabyaye Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyada, ariko bishwe n’Abanyagati babahora ko babateye kugira ngo babanyage amatungo yabo.

22 Efurayimu amara iminsi myinshi abaririra, abavandimwe be baza kumusura.

23 Efurayimu yongera kuryamana n’umugore we, asama inda maze abyara umuhungu. Se amwita Beriyakuko mu muryango wabo bari bagize ibyago.

24 Efurayimu yabyaye n’umukobwa witwa Shēra, ari na we wahanzeumujyi: wa Betihoroni ya ruguru, n’uwa Betihoroni y’epfo n’uwa Uzeni-Shēra.

25 Beriya yabyaye Refa, wabyaye Reshefu, wabyaye Tela, wabyaye Tahani,

26 wabyaye Lādani, wabyaye Amihudi, wabyaye Elishama,

27 wabyaye Nuni, wabyaye Yozuwe.

28 Intara Abefurayimu bahawe guturamo yari igizwe n’umujyi: wa Beteli n’imidugudu iwukikije. Iburasirazuba bwaho hari umujyi: wa Nāra, iburengerazuba hari umujyi: wa Gezeri n’imidugudu iwukikije, hamwe na Shekemu na Aya n’imidugudu iyikikije.

29 Abakomotse kuri Manase bategekaga umujyi: wa Betishani na Tānaki, na Megido na Dori n’imidugudu iyikikije.

Iyo ni yo mijyi yari ituwe n’abakomoka kuri Yozefu mwene Yakobo.

Abakomoka kuri Ashēri

30 Bene Ashēri ni Yimuna na Yishiwa, na Yishiwi na Beriya. Mushiki wabo yitwaga Sera.

31 Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli. Malikiyeli ni we wahanze umujyi: wa Birizayiti.

32 Heberi yabyaye Yafuleti na Shomeri na Hotamu, na mushiki wabo Shuwa.

33 Bene Yafuleti ni Pasaki na Bimuhali na Ashuwati.

34 Bene Shomeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu.

35 Bene Hotamuumuvandimwe we ni Sofa na Yimuna, na Sheleshi na Amali.

36 Bene Sofa ni Suwa na Harineferi, na Shuwali na Bēri na Yimura,

37 na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na Bēra.

38 Bene Yeterini Yefune na Pisipa na Ara.

39 Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya.

40 Abo bose ni abakomotse kuri Ashēri bari abakuru b’amazu b’ingenzi, bakaba intwari n’abayobozi b’imena. Muri uwo muryango hari abagabo ibihumbi makumyabiri na bitandatu bashoboraga kujya ku rugamba.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 8

Abandi bakomoka kuri Benyamini

1 Impfura ya Benyamini ni Bela, umukurikira ni Ashibeli, uwa gatatu ni Ahara,

2 uwa kane ni Noha, uwa gatanu ni Rafa.

3 Bene Bela ni Adari na Gera na Abihudi,

4 na Abishuwa na Nāmani na Ahowa,

5 na Gera na Shefufani na Huramu.

6 Bene Ehudiari bo bari abakuru b’imiryango y’abantu bari batuye i Geba, hanyuma bagahungishirizwa i Manahati ni aba:

7 Nāmani na Ahiya na Gera. Gera yari se wa Uza na Ahihudi, ni we wabahungishije.

8 Shaharayimu amaze kwirukana abagore be bombi, ari bo Hushimu na Bāra, yabyariye abana mu gihugu cya Mowabu.

9 Yashatse undi mugore witwaga Hodeshi maze babyarana Yobabu na Sibiya, na Mesha na Malikamu,

10 na Yewusi na Sakiya na Miruma. Abo bahungu be bose bari abakuru b’imiryango yabo.

11 Shaharayimu kandi yari yarabyaranye na Hushimu abahungu babiri, ari bo Abitubu na Elipāli.

12 Bene Elipāli ni Eberi na Mishamu na Shemedi. Shemedi ni we wahanze umujyi: wa Ono, hamwe n’uwa Lodi n’imidugudu iyikikije.

Ababenyamini b’i Gati n’Ayaloni

13 Beriya na Shema bari abakuru b’imiryango yari muri Ayaloni, bamenesheje abaturage b’i Gati.

14 Bene Beriya ni Ahiyo na Shashaki na Yeremoti,

15 na Zebadiya na Aradi na Ederi,

16 na Mikayeli na Yishipa na Yoha.

Ababenyamini b’i Yeruzalemu

17 Bene Elipāli ni Zebadiya na Meshulamu, na Hiziki na Heberi,

18 na Ishimerayi na Yiziliya na Yobabu.

19 Bene Shimeyi ni Yakimu na Zikiri na Zabudi,

20 na Eliyenayi na Siletayi na Eliyeli,

21 na Adaya na Beraya na Shimurati.

22 Bene Shashaki ni Ishepani na Eberi na Eliyeli,

23 na Abudoni na Zikiri na Hanani,

24 na Hananiya na Elamu na Antotiya,

25 na Ifudeya na Penuweli.

26 Bene Yerohamu ni Shamusherayi na Shehariya na Ataliya,

27 na Yāreshiya na Eliya na Zikiri.

28 Abo ni bo bari abakuru b’imiryango bakurikije ibisekuruza byabo, kandi bari batuye i Yeruzalemu.

Ababenyamini b’i Gibeyoni n’i Yeruzalemu

29 Yeyiyeliwahanze umujyi: wa Gibeyoni, yari atuye muri uwo mujyi: hamwe n’umugore we Māka.

30 Umuhungu we w’impfura ni Abudoni, akurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Nerina Nadabu,

31 na Gedori na Ahiyo, na Zekeri

32 na Mikuloti, ari we se wa Shimeya. Abo bari batuye i Yeruzalemu bateganye n’indi miryango ya bene wabo.

Abakomoka kuri Sawuli

33 Neri yabyaye Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Melikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

34 Mwene Yonatani ni Meribāli, Meribāli na we yabyaye Mika.

35 Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi.

36 Ahazi yabyaye Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa,

37 Mosa abyara Bineya, Bineya abyara Rafa, Rafa abyara Eleyasa, Eleyasa na we abyara Aseli.

38 Aseli yabyaye abahungu batandatu ari bo Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanani.

39 Impfura ya Esheki umuvandimwe wa Aseli ni Ulamu, uwa kabiri ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti.

40 Bene Ulamu bari abagabo b’intwari bazobereye mu kurashisha umuheto. Bari bafite abana n’abuzukuru benshi, bose hamwe bari ijana na mirongo itanu.

Abo bose bakomotse mu muryango wa Benyamini.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 9

Abaturage b’i Yeruzalemu

1 Abisiraheli bose babarurwa bakurikije imiryango yabo, bandikwa mu gitabo cy’amateka y’abami ba Isiraheli.

Abayuda bajyanywe ho iminyago i Babiloni, bitewe n’ibicumuro byabo.

2 Ababanje gutahuka bakajya mu mijyi yabo gakondo bagasubira mu byabo ni rubanda rw’Abisiraheli, n’abatambyi n’Abalevi, n’abakozi bo mu Ngoro y’Imana.

3 Abari batuye i Yeruzalemu ni abantu bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, n’uwa Efurayimu n’uwa Manase.

4 Abo mu muryango wa Yuda ni Utayi mwene Amihudi, mwene Omuri, mwene Imuri, mwene Bani, bakomoka kuri Perēsi mwene Yuda.

5 Abo mu muryango wa Shela ni Asaya impfura ye n’abahungu be.

6 Naho muri bene Zera ni Yeweli. Abo mu muryango wa Yuda bari magana atandatu na mirongo cyenda.

7 Abo mu muryango wa Benyamini ni Salu mwene Meshulamu, mwene Hodaviya, mwene Hasenuwa.

8 Hari na Yibuneya mwene Yerohamu, mwene Ela, mwene Uzi, mwene Mikiri, mwene Meshulamu, mwene Shefatiya, mwene Ruweli, mwene Yibuniya.

9 Hamwe n’abavandimwe babo ukurikije ibisekuruza byabo, bari magana cyenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bose bari abakuru b’imiryango yabo.

Abatambyi babaga i Yeruzalemu

10 Abatambyi bari batuye i Yeruzalemu ni

Yedaya na Yehoyaribu, na Yakini

11 na Azariya. Dore uko ibisekuruza byabo byakurikiranaga: Azariya yari mwene Hilikiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu ari we wari ushinzwe Ingoro y’Imana.

12 Hari kandi na Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashehuri, mwene Malikiya,

na Māsayi, mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri.

13 Abo bakuru b’imiryango n’abandi batambyi, bose hamwe bari igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu. Bari abagabo b’intwari bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y’Imana.

Abalewi babaga i Yeruzalemu

14 Mu Balevi hari Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya, mwene Merari.

15 Hari kandi na Bakibakari na Hereshi na Galali,

na Mataniya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu.

16 Hari na Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni,

na Berekiya mwene Asa, mwene Elikana wari atuye mu midugudu ikikije Netofa.

Abarinzi b’ingoro b’i Yeruzalemu

17 Abarinzi b’Ingoro y’Imana ni Shalumu na Akubu na Talimoni, na Ahimani n’abavandimwe babo. Shalumu ni we wari umutware wabo.

18 Kugeza n’uyu munsiababakomokaho ni bo barinda irembo ry’umwami ry’iburasirazuba, ni na bo barinda inkambi z’Abalevi.

19 Shalumu mwene Kore, mwene Abiyasafu ukomoka kuri Kōra, hamwe n’abandi bo mu muryango wa Kōra bari bashinzwe kurinda umuryango w’Ingoro, nk’uko ba sekuruza barindaga irembo ry’Ihema ry’ibonaniro.

20 Kera Finehasi mwene Eleyazari ni we wari umukuru wabo, koko rero Uhoraho yari kumwe na we.

21 Zekariya mwene Meshelemiya na we yari umwe mu barinzi b’irembo ry’Ihema ry’ibonaniro.

22 Abatoranyijwe kuba abarinzi b’Ingoro y’Imana, bose hamwe bari magana abiri na cumi na babiri, banditswe mu midugudu yabo gakondo hakurikijwe ibisekuruza byabo. Dawidi n’umuhanuzi Samweli ni bo bahaye uwo murimo ba sekuruza b’abo barinzi, kubera icyizere bari babafitiye.

23 Bityo bo ubwabo n’ababakomokaho bakomeza uwo murage wo kuba abarinzi b’Ingoro y’Uhoraho, ari ryo Hema.

24 Ku miryango yose uko yari ine hari abarinzi, iburasirazuba n’iburengerazuba, no mu majyaruguru no mu majyepfo.

25 Abandi barinzi bene wabo bo mu midugudu bajyaga bakuranwa, bakamara iminsi irindwi babafasha.

26 Icyakora abakuru bane b’abarinzi bahoraga aho. Bari Abalevi bakaba bari bashinzwe gucunga ibyumba by’Ingoro y’Imana, kimwe n’umutungo wabikwagamo.

27 Barariraga Ingoro y’Imana kuko bari bayishinzwe, bakanayikingura buri gitondo.

Abandi Balewi

28 Bamwe muri bo bari bashinzwe ibikoresho byo mu Ngoro y’Imana, bakabibara igihe byinjiye n’igihe bisohotse.

29 Abandi bari bashinzwe ibindi bikoresho byeguriwe Imana nk’ifu y’ingano na divayi, n’amavuta y’iminzenze, n’ububani n’imibavu.

30 Bamwe mu batambyi bari bashinzwe gutegura imvange y’imibavu.

31 Umulevi Matitiya impfura ya Shalumu wo mu muryango wa Kōra, ni we wari ushinzwe gukora imigati yatangwaga ho ituro.

32 Bamwe mu bavandimwe be b’Abakohati, bari bashinzwe gutegura imigati yeguriwe Imana yaturwaga buri sabato.

33 Abatware b’imiryango y’Abalevi bashinzwe indirimbo, babaga mu byumba byometse ku Ngoro y’Imana. Bari barasonewe indi mirimo kubera ko bakoraga amanywa n’ijoro.

34 Abo ni bo batware b’imiryango y’Abalevi ukurikije ibisekuruza byabo, bari batuye i Yeruzalemu.

Ibisekuruza by’Umwami Sawuli n’abamukomotseho

35 Yeyiyeli wahanze umujyi: wa Gibeyoni, yari atuye muri uwo mujyi: hamwe n’umugore we Māka.

36 Umuhungu we w’impfura ni Abudoni, akurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu,

37 na Gedori na Ahiyo, na Zekariya na Mikuloti.

38 Mikuloti yabyaye Shimeya, bari batuye i Yeruzalemu bateganye n’indi miryango ya bene wabo.

39 Neri yabyaye Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli na we abyara Yonatani na Melikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

40 Mwene Yonatani ni Meribāli, Meribāli na we yabyaye Mika.

41 Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi.

42 Ahazi yabyaye Yada, Yada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa,

43 Mosa abyara Bineya, wabyaye Refaya, wabyaye Eleyasa, wabyaye Aseli.

44 Aseli yabyaye abahungu batandatu ari bo Azirikamu na Bokeru, na Ishimayeli na Sheyariya, na Obadiya na Hanani.

Categories
1 Amateka

1 Amateka 10

Urupfu rwa Sawuli n’abahungu be

1 Igihe kimwe Abafilisiti barwanye n’Abisiraheli, barwanira ku musozi wa Gilibowa. Abisiraheli barahunga ndetse benshi muri bo barapfa.

2 Abafilisiti basatira Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

3 Urugamba rwibasira Sawuli, abarashi b’Abafilisiti baramusatira baramukomeretsa cyane.

4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Kura inkota yawe unsogote, ntava aho nicwa urubozo na bariya banyamahanga batakebwe!” Ariko uwo wamutwazaga intwaro bimutera ubwoba, ntiyabyemera. Sawuli afata inkota ye ayishitaho.

5 Uwamutwazaga intwaro abonye Sawuli apfuye, yishita ku nkota ye arapfa.

6 Nguko uko Sawuli yapfanye n’abahungu be batatu, hamwe n’ab’inzu ye bose.

7 Abisiraheli bose bari batuye mu kibaya cya Yizerēli bamenye ko ingabo z’Abisiraheli zahunze, na Sawuli n’abahungu be bapfuye basiga imijyi yabo barahunga, Abafilisiti baraza bayituramo.

8 Ku munsi ukurikiye uw’urugamba Abafilisiti baza gucuza imirambo, basanga Sawuli n’abahungu be aho bapfiriye ku musozi wa Gilibowa.

9 Nuko bacuza Sawuli, batwara igihanga cye n’intwaro ze babizengurukana mu Bufilisiti hose, kugira ngo iyo nkuru imenyekane mu bantu no mu bigirwamana byabo.

10 Intwaro za Sawuli bazishyira mu ngoro y’ibigirwamana byabo, naho igihanga cye bakimanika mu ngoro y’ikigirwamana cyitwaga Dagoni.

11 Abaturage bose b’i Yabeshi y’i Gileyadibumvise ibyo byose Abafilisiti bakoreye Sawuli,

12 abagabo bose b’intwari bo muri bo bajya kuzana umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be, bayishyingura munsi y’igiti cy’inganzamarumbu cy’i Yabeshi. Nuko bamara iminsi irindwi bigomwa kurya.

13 Sawuli apfa azize ko yacumuye ku Uhoraho yanga gukurikiza amabwiriza ye, ndetse ashikisha ku mupfumu, amugisha inama

14 aho kuyigisha Uhoraho. Ni cyo cyatumye Uhoraho amwicisha, maze ingoma ye ayiha Dawidi mwene Yese.