Categories
1 Abami

1 Abami 21

Umwami Ahabu yicisha Naboti

1 Uwitwa Naboti yari afite umurima w’imizabibu i Yizerēli, hafi y’ingoro y’Umwami Ahabu wategekeraga i Samariya.

2 Igihe kimwe Ahabu abwira Naboti ati: “Dore umurima wawe w’imizabibu uri hafi y’ingoro yanjye, wumpe mpingemo imboga. Nzakuguranira undi uwurusha ubwiza, cyangwa nzakwishyure amafaranga akwiranye na wo.”

3 Naboti aramusubiza ati: “Ntibishoboka, Uhoraho yatubujije kugurisha umurima wa gakondo.”

4 Nuko Ahabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera ko Naboti w’i Yizerēli yanze kumugurisha gakondo ye. Nuko Ahabu yiroha mu buriri aryama yerekeye ivure, ntiyagira icyo arya.

5 Umugore we Yezebeli aramusanga aramubaza ati: “Ni iki cyaguteye agahinda kugeza aho wanga kurya?”

6 Ahabu aramusubiza ati: “Ni ukubera ko nabwiye Naboti w’i Yizerēli nti: ‘Mpa umurima wawe w’imizabibu tuwugure amafaranga, cyangwa nzakuguranire undi.’ None yanshubije ati: ‘Singuha umurima wanjye.’ ”

7 Yezebeli aramubaza ati: “Mbese si wowe uri ku ngoma muri Isiraheli? Byuka ufungure ugubwe neza. Jyewe ubwanjye nzaguhesha uwo murima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizerēli.”

8 Nuko Yezebeli yandika inzandiko mu izina ry’Umwami Ahabu, azitera kashe ya cyami azoherereza abakuru b’imiryango n’abatware b’i Yizerēli.

9 Yari yanditsemo ati: “Nimukoranye rubanda bigomwe kurya, bayobowe na Naboti.

10 Hanyuma mwicaze imbere ye ibirara bibiri bimushinje biti: ‘Yatutse Imana n’umwami.’ Bityo mumusohore mumujyane inyuma y’umujyi, mumutere amabuye apfe.”

11 Abakuru b’imiryango n’abatware b’i Yizerēli bakora ibyo Yezebeli yabategetse mu nzandiko ze.

12 Batumira rubanda mu ikoraniro ryo kwigomwa kurya, kandi bicaza Naboti mu mwanya w’icyubahiro kugira ngo ariyobore.

13 Bya birara bibiri biraza byicara ahateganye na Naboti, maze bitangira kumurega imbere ya rubanda rwose biti: “Naboti yatutse Imana n’umwami!”

Nuko baramusohora bamujyana inyuma y’umujyi, bamutera amabuye arapfa.

14 Abatware b’umujyi batuma intumwa kuri Yezebeli bati: “Naboti yicishijwe amabuye.”

15 Yezebeli yumvise ko Naboti yapfuye, abwira Umwami Ahabu ati: “Genda utware wa murima w’imizabibu Naboti w’i Yizerēli yanze kukugurisha, dore ntakiriho.”

16 Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye, arahaguruka ajya kuzungura umurima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizerēli.

Imana yamagana Ahabu na Yezebeli

17 Nuko Uhoraho abwira Eliya umuhanuzi w’i Tishibi ati:

18 “Jya kwa Ahabu umwami wa Isiraheli uri i Samariya, dore yagiye kuzungura umurima w’imizabibu wa Naboti.

19 Umusangeyo umubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: Umaze kwica umuntu none uje kuzungura ibye!’ Maze wongere umubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe.’ ”

20 Eliya ajyana ubwo butumwa kwa Ahabu. Ahabu amubonye, aramubwira ati: “Wa mwanzi wanjye we, urambonye!”

Eliya ati: “Ndakubonye kuko wanejejwe no gukora ibitanogeye Uhoraho. None Uhoraho aravuze ati:

21 ‘Ngiye kuguteza ibyago, ntsembeho ab’igitsinagabo bose bagukomokaho, baba inkoreragahato cyangwa abishyira bakizana muri Isiraheli.

22 Inzu yawe nzayigenza nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, cyangwa iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje bikomeye ugatoza n’Abisiraheli gucumura.’ ”

23 Nuko Eliya yungamo ati: “Ku byerekeye Yezebeli, Uhoraho aravuze ati: ‘Imbwa zizamutanyagurira ku rukuta ruzengurutse Yizerēli.

24 Uwo mu muryango wa Ahabu uzagwa mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.’ ”

25 Nta muntu wigeze yiha gucumura ku Uhoraho nka Ahabu, yohejwe n’umugore we Yezebeli.

26 Ahabu yakoze ibizira bikabije, aramya n’ibigirwamana by’Abamori Uhoraho yari yaramenesheje akabasimbuza Abisiraheli.

Ahabu yicisha bugufi

27 Umwami Ahabu yumvise ubwo butumwa bw’Uhoraho, yicisha bugufi ashishimura imyambaro ye, yambara igaragaza akababaro kandi yigomwa kurya. Yagendagendaga buhoro yambaye iyo myambaro akanayirarana.

28 Uhoraho yongera kubwira Eliya w’i Tishibi ati:

29 “Wabonye ukuntu Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye. Kubera ko yicishije bugufi kariya kageni, sinzateza ibyago ab’inzu ye akiri ku ngoma, ahubwo nzabibateza ku ngoma y’umuhungu we.”

Categories
1 Abami

1 Abami 22

Ahabu ashaka kwigarurira Ramoti y’i Gileyadi

1 Nuko hashira imyaka itatu nta ntambara ibaye hagati ya Siriya na Isiraheli.

2 Mu mwaka wa gatatu, Yozafati umwami w’u Buyuda ajya kwa Ahabu umwami wa Isiraheli.

3 Nyamara Ahabu yari yarabwiye ibyegera bye ati: “Muzi neza ko umujyi wa Ramoti y’i Gileyadiari uwacu. Ni kuki tutawigarurira kugira ngo tuwukure mu maboko y’umwami wa Siriya?”

4 Ahabu abaza Umwami Yozafati ati: “Mbese tuzajyana kurwana, kugira ngo nigarurire Ramoti y’i Gileyadi?”

Yozafati asubiza Ahabu ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n’ingabo zanjye ni zimwe n’izawe, n’amafarasi yawe ni amwe n’ayanjye!”

Abahanuzi bahanura ugutsinda

5 Icyakora Yozafati yungamo ati: “Banza ugishe Uhoraho inama.”

6 Ahabu umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, arababaza ati: “Ese ntere Ramoti y’i Gileyadi nyigarurire, cyangwa se nyireke?”

Abahanuzi baramumusubiza bati: “Ngaho yitere, Uhoraho azayikugabiza.”

7 Ariko Yozafati abaza Ahabu ati: “Mbese nta wundi muhanuzi w’Uhoraho uri hano kugira ngo tumubaze?”

8 Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta kiza na kimwe ajya ambwira. Ni uwitwa Mikaya mwene Yimila.”

Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho wivuga utyo!”

9 Nuko Ahabu ahamagaza umukozi w’ibwami aramutuma ati: “Ihute uzane Mikaya mwene Yimila.”

10 Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w’u Buyuda bari bicaye mu ntebe zabo, ku mbuga yari ku irembo ry’umurwa wa Samariya bambaye imyambaro ya cyami. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo.

11 Uwitwaga Sedekiya mwene Kenāna wari waricurishirije amahembe y’icyuma, aravuga ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Aya mahembe akubere ikimenyetso cyo kuzatsembaho Abanyasiriya.’ ”

12 N’abandi bahanuzi bose baherako barahanura bati: “Zamuka utere i Ramoti y’i Gileyadi, uzahatsinda nta kabuza kuko Uhoraho azakugabiza uwo mujyi.”

Umuhanuzi Mikaya ahanura ugutsindwa

13 Intumwa yari yoherejwe kwa Mikaya iramubwira iti: “Abandi bahanuzi bose bahanuriye umwami ko azatsinda, uramenye ntunyuranye na bo umuhanurire ibyiza.”

14 Mikaya aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta kindi ndi butangaze uretse icyo Uhoraho ari bumbwire.”

15 Mikaya yitaba umwami, maze umwami aramubaza ati: “Mikaya we, mbese dutere Ramoti y’i Gileyadi cyangwa tubireke?”

Mikaya aramusubiza ati: “Nushaka uhatere uzatsinda! Uhoraho azakugabiza uwo mujyi.”

16 Nyamara umwami yongera kumubaza ati: “Mbese ngusabe kangahe kumbwira ukuri kuvuye ku Uhoraho?”

17 Mikaya aramusubiza ati: “Nabonye Abisiraheli bose batataniye ku misozi bameze nk’intama zidafite umushumba, maze Uhoraho aravuga ati: ‘Erega aba bantu ntibafite umutware, buri wese niyisubirire iwe amahoro!’ ”

18 Nuko umwami wa Isiraheli abaza Yozafati ati: “Sinakubwiye ko nta cyiza ajya ampanurira uretse ibibi?”

19 Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry’Uhoraho. Nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami, akikijwe n’ingabo zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso,

20 maze arazibaza ati: ‘Ni nde ugiye gushuka Ahabu umwami wa Isiraheli ngo atere i Ramoti y’i Gileyadi, kugira ngo yicirweyo?’ Umwe muri izo ngabo avuga ibye undi ibye.

21 Nuko haza umwe muri zo ahagarara imbere y’Uhoraho, aravuga ati: ‘Ngiye kumushuka.’ Uhoraho aramubaza ati: ‘Urabigenza ute?’

22 Iyo ngabo iravuga iti: ‘Ndagenda nshuke abahanuzi be bose bamuhanurire ibinyoma.’ Uhoraho aravuga ati: ‘Genda ugenze utyo kuko ubishoboye.’ ”

23 Mikaya yungamo ati: “Ubwo Uhoraho yohereje mu bahanuzi bawe ingabo y’ibinyoma, ni uko yiyemeje kuguteza ibyago.”

24 Hanyuma Sedekiya mwene Kenāna yegera Mikaya, amukubita urushyi avuga ati: “Mbese uwo Mwuka w’Uhoraho wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?”

25 Umuhanuzi Mikaya aramusubiza ati: “Uzarushaho kubisobanukirwa, umunsi uzajya kwihisha uva mu cyumba ujya mu kindi.”

26 Nuko Ahabu ategeka umugaragu we ati: “Fata Mikaya umushyikirize Amoni umuyobozi w’umujyi n’umwana wanjye Yowashi,

27 ubabwire bamushyire muri gereza. Bajye bamuha ibyokurya n’amazi by’intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira ndi mutaraga.”

28 Mikaya aramubwira ati: “Nutabaruka uri mutaraga, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.” Yungamo ati: “Namwe rubanda mwese murabe mubyumvise.”

Umwami Ahabu agwa ku rugamba

29 Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w’u Buyuda, batera i Ramoti y’i Gileyadi.

30 Ahabu abwira Yozafati ati: “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro ya cyami.” Nuko ariyoberanya ajya ku rugamba.

31 Nyamara umwami wa Siriya yari yategetse abakuru b’ingabo mirongo itatu na babiri barwanira mu magare y’intambara, arababwira ati: “Ntimugire undi murwanya yaba umusirikari muto cyangwa mukuru. Murwanye gusa umwami wa Isiraheli.”

32 Abakuru b’ingabo barwanira mu magare y’intambara babonye Yozafati, bibwira ko ari umwami wa Isiraheli. Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye Yozafati avuza induru.

33 Abakuru b’ingabo bamenye ko atari we mwami wa Isiraheli baramureka.

34 Hanyuma umusirikare w’Umunyasiriya arasa umwambi, unyura mu ihuriro ry’umwambaro w’icyuma uhinguranya Ahabu. Ahabu abwira uyoboye igare rye ati: “Hindukiza igare umvane ku rugamba kuko nkomeretse bikomeye.”

35 Nyamara kubera ko uwo munsi urugamba rwari rukomeye, barekera Ahabu mu igare aho bari bahanganye n’ingabo z’Abanyasiriya, agejeje nimugoroba aranogoka. Amaraso yavaga mu gikomere cye yari yarētse mu igare rye.

36 Izuba rirenze ijwi rirangururira mu rugerero ngo “Buri muntu nasubire iwe no mu gihugu cye,

37 dore umwami amaze gupfa.”

Nuko bajyana umurambo we i Samariya barawushyingura.

38 Igihe bozaga rya gare rya Ahabu ku kizenga cy’i Samariya aho indaya ziyuhagiriraga, imbwa zirigata amaraso ye nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

39 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Ahabu, n’inzu irimbishijwe amahembe y’inzovu n’imijyi yubakishije, byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

40 Ahabu ashyingurwa hamwe na ba sekuruza, umuhungu we Ahaziya amusimbura ku ngoma.

Yozafati aba umwami w’u Buyuda

41 Mu mwaka wa kane Ahabu ari ku ngoma muri Isiraheli, Yozafati mwene Asa yabaye umwami w’u Buyuda.

42 Yozafati yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’itanu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Azuba mwene Shilihi.

43 Yozafati yakurikije se Asa muri byose, akora ibinogeye Uhoraho. Icyakora ntiyasenya ahasengerwaga, abantu bakomeza kuhatambira ibitambo by’amatungo no kuhosereza imibavu.

44 Yozafati yuzura n’umwami wa Isiraheli.

45 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Yozafati n’intambara yarwanye, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda.”

46 Yatsembye kandi mu gihugu abagabo b’indaya mu mihango y’idini, bari bararokotse ku ngoma ya se Asa.

47 Icyo gihe nta mwami wari muri Edomu, hayoborwaga n’umutegetsi ushyizweho n’umwami w’u Buyuda.

48 Yozafati abajisha amato manini yajyaga gutunda izahabu mu gihugu cya Ofiri. Icyakora ayo mato ntiyagerayo kuko yamenekeye ahitwa Esiyoni-Geberi.

49 Nuko Ahaziya mwene Ahabu abwira Yozafati ati: “Reka abakozi banjye bajyane n’abawe mu mato.” Ariko Yozafati arabyanga.

50 Yozafati yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yoramu amusimbura ku ngoma.

Ahaziya aba umwami wa Isiraheli

51 Mu mwaka wa cumi n’irindwi Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda, Ahaziya mwene Ahabu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Samariya.

52 Nuko Ahaziya akora ibitanogeye Uhoraho nka se Ahabu na nyina Yezebeli, kandi agenza nka Yerobowamu mwene Nebati watoje Abisiraheli gucumura.

53 Ahaziya yasengaga ikigirwamana Bāli akakiramya. Bityo arakaza Uhoraho Imana y’Abisiraheli muri byose nka se Ahabu.