Categories
1 Abami

1 Abami 11

Salomo agomera Imana

1 Umwami Salomo wari wararongoye umukobwa w’umwami wa Misiri, yongera kubenguka abanyamahangakazi benshi b’Abamowabu n’Abamoni, n’Abedomu n’Abanyasidoni n’Abaheti.

2 Abo bose bakomokaga mu mahanga Uhoraho yari yarabujije Abisiraheli ati: “Ntimugashyingirane na bo kugira ngo batazahindura imitima yanyu, mukiyegurira imana zabo.” Nyamara Salomo arababenguka.

3 Bityo atunga abagore b’ibikomangoma magana arindwi n’inshoreke magana atatu. Nuko abo bagore be baramuyobya cyane.

4 Salomo ageze mu zabukuru abagore be bamwica umutima, ayoboka izindi mana ku buryo atongeye gukunda Uhoraho Imana ye abikuye ku mutima, nk’uko se Dawidi yamukundaga.

5 Nuko Salomo aramya Ashitaroti imanakazi y’Abanyasidoni, na Molekiseshyano y’Abamoni.

6 Uko ni ko Salomo yakoze ibizira imbere y’Uhoraho, ntiyakomeza kumuyoboka nk’uko se Dawidi yabigenzaga.

7 Muri icyo gihe Salomo yubatse ahasengerwa ikigirwamana Kemoshi seshyano y’Abamowabu, ku musozi w’iburasirazuba bwa Yeruzalemu, ahubakira na Moleki seshyano y’Abamoni.

8 Uko ni ko yubakiye imana z’abagore be bose b’abanyamahangakazi, kugira ngo bajye bazosereza imibavu bazitambire n’ibitambo.

9-10 Uhoraho Imana y’Abisiraheli yari yarabonekeye Salomo incuro ebyiri, amwihanangiriza kutaramya izindi mana. Nyamara Salomo ntiyamwumvira ahubwo amutera umugongo, maze Uhoraho aramurakarira.

11 Uhoraho aramubwira ati: “Kubera ko witwaye utyo ntiwitondere Isezerano ryanjye, kandi ntukurikize amabwiriza naguhaye, ngiye kukwambura ubwami mbugabire umwe mu bagaragu bawe.

12 Icyakora kubera so Dawidi ibyo sinzabikora ukiriho, nzabwambura umwana wawe.

13 Ndetse umwana wawe sinzamutwara ubwami bwose, nzamusigira umuryango umwe kubera umugaragu wanjye Dawidi, no kubera Yeruzalemu nitoranyirije.”

Abanzi ba Salomo

14 Nuko Uhoraho aterereza Salomo umwanzi witwa Hadadi w’Umwedomu wakomokaga ku bami b’Abedomu.

15 Igihe Umwami Dawidi yigaruriraga Edomu, Yowabu umugaba w’ingabo ze yagiyeyo guhambisha intumbi z’abaguye ku rugamba,

16 hanyuma yicisha Abedomu bose b’igitsinagabo. Yowabu n’abantu be bagumayo amezi atandatu, kugeza ubwo batsembye ab’igitsinagabo bose muri Edomu.

17 Hadadi wari ukiri muto acika ku icumu, ahungira mu Misiri hamwe n’Abedomu b’ibyegera bya se.

18 Bahaguruka i Midiyani banyura i Parani, bahavana abaturage bajyana na bo mu Misiri, umwami w’aho aha Hadadi icumbi n’igaburo rya buri gihe amuha n’isambu.

19 Hadadi atona ku mwami wa Misiri, umwami amushyingira muramu we ari we murumuna w’Umwamikazi Tahupenesi umugore w’umwami.

20 Nuko uwo murumuna wa Tahupenesi abyarana umuhungu na Hadadi amwita Genubati, maze Tahupenesi aramuhamagaza amushyira mu rugo rw’ibwami. Genubati areranwa n’abana b’umwami.

21 Hadadi akiri mu Misiri yumva ko Umwami Dawidi yapfuye kandi ko n’umugaba w’ingabo Yowabu yapfuye, maze abwira umwami wa Misiri ati: “Nyemerera nsubire mu gihugu cyacu.”

22 Umwami aramubaza ati: “Ni iki wabuze kuri jye gitumye ushaka gusubira mu gihugu cyanyu?”

Hadadi aramusubiza ati: “Nta cyo. Nyamara unyemerere nsubireyo.”

23 Imana yongera guterereza Salomo undi mwanzi witwa Rezoni mwene Eliyada, wari warahunze kwa shebuja Hadadazeriumwami w’i Soba.

24 Mu gihe Umwami Dawidi yari amaze gutsemba ingabo za Hadadezeri, Rezoni yakoranyije abantu aba ari we uyobora ako gatsiko. Hanyuma ajyana na ko i Damasi bagumayo, amaherezo barahategeka.

25 Ku marorerwa yose Hadadi yakoze, Rezoni yongeraho kuba umwanzi w’Abisiraheli igihe cyose Salomo yari ku ngoma. Rezoni akomeza kwanga urunuka Abisiraheli mu gihe cyose yari umwami wa Siriya.

Yerobowamu agomera Salomo

26 Yerobowamu mwene Nebati w’Umwefurayimu wakomokaga i Sereda, nyina akaba yari umupfakazi witwaga Seruwa, agomera Umwami Salomo kandi yari icyegera cye.

27 Dore impamvu yatumye Yerobowamu amugomera: igihe Umwami Salomo yubakishaga ahiswe Miloagasanisha n’icyuho cy’umurwa wa se Dawidi,

28 Yerobowamu yari umusore w’intwari. Salomo abonye ko ari ingirakamaro, amutoranyiriza kuba umuyobozi w’abanyamirimo y’agahato bakomokaga mu muryango wa Yozefu.

29 Igihe kimwe Yerobowamu ari mu nzira avuye i Yeruzalemu, ahura n’umuhanuzi Ahiya w’i Shilo. Bari bonyine kuri ako gasozi, Ahiya yiteye igishura gishya.

30 Nuko afata uwo mwitero mushya, awugabanyamo imigabane cumi n’ibiri

31 maze abwira Yerobowamu ati: “Akira iyi migabane icumi, ni ko Uhoraho Imana y’Abisiraheli avuze ati: Dore ngiye kwambura Salomo ingoma maze nkugabire imiryango icumi.

32 Nzamusigira umuryango umwembitewe n’umugaragu wanjye Dawidi, n’umurwa wa Yeruzalemu ubwawo nitoranyirije mu ntara zose za Isiraheli.

33 Nzabiterwa n’uko Abisiraheli banteye umugongo bakaramya Ashitaroti imanakazi y’Abanyasidoni, na Kemoshi imana y’Abamowabu, na Moleki imana y’Abamoni. Nzabaziza ko batagenjeje uko nshaka: bakoze ibitanogeye, ntibumvira amateka yanjye n’ibyemezo nafashe nk’uko Dawidi se wa Salomo yabigenzaga.

34 “Nyamara ntabwo ari Salomo nzanyaga ubwami, ahubwo nzamurekera ku ngoma igihe cyose azaba akiriho, mbigiriye umugaragu wanjye Dawidi natoranyije, akitondera amabwiriza n’amateka byanjye.

35 Umuhungu wa Salomo ni we nzanyaga ubwami, naho wowe Yerobowamu nkugabire imiryango icumi.

36 Icyakora nzasigira uwo muhungu wa Salomo umuryango umwe, kugira ngo umugaragu wanjye Dawidi agire umukomokaho ibihe byose utegeka i Yeruzalemu, umurwa natoranyirije kunsengeramo.

37 Wowe Yerobowamu, uzaba umwami w’Abisiraheli ubategeke uko ushaka kose.

38 Nukora ibyo nzagutegeka byose ukagenza uko nshaka, nuntunganira ukumvira amabwiriza n’amateka byanjye nk’uko umugaragu wanjye Dawidi yabigenje, nzabana nawe. Nzakomeza ingoma yawe nk’uko nakomeje iy’umugaragu wanjye Dawidi, kandi abagukomokaho nzabaha gutegeka Isiraheli nta kabuza.

39 Bityo nzahana abakomoka kuri Dawidi kubera Salomo, ariko sinzahora mbahana.”

40 Ni cyo cyatumye Salomo agerageza kwicisha Yerobowamu, ariko Yerobowamu ahungira kwa Shishaki umwami wa Misiri, aguma mu Misiri kugeza ubwo Salomo apfuye.

Urupfu rwa Salomo

41 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Salomo, n’iby’ubwenge bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Amateka ya Salomo”.

42 Salomo yamaze imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu, ategeka Isiraheli yose.

43 Nuko Salomo arapfa bamushyingura mu murwa wa se Dawidi, umuhungu we Robowamu amusimbura ku ngoma.

Categories
1 Abami

1 Abami 12

Ikoraniro ry’i Shekemu

1 Robowamu ajya i Shekemu kuko ari ho imiryango y’Abisiraheli yo mu majyaruguru yari yaje kumwimikira.

2 Yerobowamu mwene Nebati yari mu Misiri aho yari yahungiye Umwami Salomo. Yumvise bavuga iby’ikoraniro ry’i Shekemu, yiyemeza gusigara mu Misiri.

3 Nyamara boherezayo abantu bo kumushaka, Yerobowamu aragaruka. Abisiraheli bose bari muri iryo koraniro basanga Robowamu baramubwira bati:

4 “So yatwikoreje imitwaro iremereye. Niba wowe uzatworohereza iyo mitwaro so yatwikoreje, n’imirimo y’agahato yadukoresheje tuzagukorera.”

5 Robowamu arabasubiza ati: “Nimugende muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.” Nuko baragenda.

6 Umwami Robowamu agisha inama abasaza bakoranaga na se Salomo akiriho, arababaza ati: “Ni ikihe gisubizo naha bariya bantu?”

7 Baramusubiza bati: “Uyu munsi nugaragariza abantu ko ushaka kubakorera ukabasubiza neza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.”

8 Nyamara Robowamu ntiyita ku nama abasaza bamuhaye, ahubwo agisha inama abasore b’urungano rwe bari bamushagaye.

9 Arababaza ati: “Ni ikihe gisubizo naha bariya bantu bansaba ngo mborohereze imitwaro data yabikoreje?”

10 Abo basore b’urungano rwe baramubwira bati: “Abo bantu binubira ko so yabagize inkoreragahato none ngo uzaborohereze, uzabasubize uti: ‘Ubukana bwanjye buzaruta ubwa data.

11 Data yabikoreje imitwaro iremereye ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.’ ”

12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu be bose bajya kwa Robowamu nk’uko yari yarabibabwiye.

13 Robowamu abasubizanya inabi nyinshi, ntiyita ku nama abasaza bari bamugiriye,

14 abasubiza akurikije inama yahawe n’abasore ati: “Data yabikoreje imitwaro iremereye ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.”

15 Robowamu arinangira ntiyumva abo bantu. Uhoraho ni we washatse ko biba bityo, kugira ngo asohoze ibyo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, atumye umuhanuzi Ahiya w’i Shilo.

Igihugu cya Isiraheli cyigabanyamo kabiri

16 Abisiraheli bo mu majyaruguru babonye ko umwami atabumvise, baramusubiza bati: “Duhuriye he na Dawidi? Nta murage dusangiye na bene Yese? Twebwe Abisiraheli, buri muntu niyisubirire iwe. Naho wowe mwene Dawidi, menya iby’iwanyu.” Nuko bamusiga aho barigendera.

17 Abisiraheli bari batuye mu mijyi y’i Buyuda, ni bo bonyine bemeye gutegekwa na Robowamu.

18 Nuko Umwami Robowamu atuma Adoramu wakoreshaga imirimo y’agahato ku Bisiraheli bo mu majyaruguru, maze bamwicisha amabuye. Umwami abyumvise ahita yurira igare rye, ahungira i Yeruzalemu.

19 Guhera ubwo, imiryango y’Abisiraheli bo mu majyaruguru igomera inzu ya Dawidi kugeza na n’ubu.

20 Abisiraheli bo mu majyaruguru bamaze kumenya ko Yerobowamu yagarutse, bakoranya abantu maze baramwimika. Ntihagira uyoboka inzu ya Dawidi, keretse umuryango wa Yuda wonyine.

Ubuhanuzi bwa Shemaya

21 Robowamu ageze i Yeruzalemu, atoranya mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo bajye kurwanya Abisiraheli bo mu majyaruguru, bagarurire ubwami Robowamu mwene Salomo.

22 Nuko Imana ibwira umuhanuzi Shemaya iti:

23 “Bwira Robowamu mwene Salomo umwami w’u Buyuda, n’abantu bose bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini uti: ‘Uhoraho aravuze ngo:

24 Ntimurwanye abavandimwe banyu b’Abisiraheli, buri wese nasubire iwe, kuko ibyabaye byose ari jye wabiteye.’ ” Bumvise iryo tegeko ry’Uhoraho, bararyumvira basubira iwabo.

Yerobowamu areka gusenga Uhoraho

25 Nuko Yerobowamu akomeza urukuta ruzengurutse Shekemu umujyi wo mu misozi ya Efurayimu, aturayo. Hanyuma arahimuka akomeza urukuta rw’umujyi wa Penuweli.

26 Yerobowamu aribwira ati: “Ubwami bushobora kuzasubira mu nzu ya Dawidi.

27 Dore aba bantu nibakomeza kujya i Yeruzalemu gutambira ibitambo mu Ngoro y’Uhoraho, bazagarukira shebuja Robowamu umwami w’Abayuda, bamuyoboke maze banyice.”

28 Umwami yigira inama akora amashusho abiri y’inyana mu izahabu, abwira abantu ati: “Kenshi mwajyaga i Yeruzalemu, nyamara Imana yanyu yabavanye mu Misiri iri hano.”

29 Yerobowamu ashyira ishusho imwe i Beteli, indi ayishyira i Dani.

30 Ibyo byatumye abantu bacumura, bakurikira ayo mashusho kugera i Dani.

31 Yerobowamu yubakisha ingoro y’ahasengerwaga, atoranya abatambyi badakomokaga kuri Levi.

Umuhanuzi yamagana ugusengera i Beteli

32 Ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa munani, Yerobowamu akoresha umunsi mukuru nk’uko Abayuda babigenzaga, kandi we ubwe atambira ibitambo izo nyana yari yakoze ku rutambiro rw’i Beteli, ashyira abatambyi i Beteli ahasengerwaga yari yarahubatse.

33 Ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa munani, iyo yihitiyemo ubwe ku bw’Abisiraheli, Yerobowamu akorera Abisiraheli umunsi mukuru i Beteli. Kuri uwo munsi mukuru, ubwe atamba ibitambo ku rutambiro yari yarubatse.

Categories
1 Abami

1 Abami 13

1 Nuko Uhoraho ategeka umuhanuzi kuva mu gihugu cy’u Buyuda no kujya i Beteli, ahagera Yerobowamu ari ku rutambiro atamba ibitambo.

2 Uwo muhanuzi avuma urutambiro akurikije ijambo ry’Uhoraho ati: “Wa rutambiro we, wa rutambiro we, Uhoraho aravuze ngo: ‘Mu nzu ya Dawidi hagiye kuvuka umwana w’umuhungu, azitwa Yosiya. Kuri wowe azahatwikira abatambyi b’ahasengerwa, ahosereze imibavu, kandi ahatwikire amagufwa y’abantu.’ ”

3 Arongera aravuga ati: “Urutambiro rugiye gusaduka ndetse n’ivu ry’ibinure rigwe hasi. Bityo kiraba ari ikimenyetso ko byavuzwe n’Uhoraho.”

4 Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uwo muhanuzi avuma urutambiro rw’i Beteli, arambura ukuboko hejuru y’urutambiro aravuga ati: “Nimumufate!” Ariko ukuboko kwe gukomeza kurambuka kunyunyutse, ntiyashobora kongera kuguhina.

5 Uwo mwanya urutambiro rurasaduka, n’ivu ry’ibinure ryari hejuru yarwo rigwa hasi, nk’uko umuhanuzi yari yabitumwe n’Uhoraho.

6 Umwami abwira umuhanuzi ati: “Inginga Uhoraho Imana yawe akize ukuboko kwanjye.” Nuko umuhanuzi asaba Uhoraho, maze ukuboko k’umwami kurakira gusubira uko kwari kuri.

7 Umwami abwira umuhanuzi ati: “Ngwino tujyane imuhira tugire icyo turya kandi nkugororera.”

8 Umuhanuzi asubiza Umwami Yerobowamu ati: “Nubwo wampa umugabane wa kabiri w’ubutunzi bwawe, ntabwo tujyana iwawe kubera ko nta cyo nshobora kuharira cyangwa kuhanywera.

9 Uhoraho yanyihanangirije ngo ‘Ntuzagire icyo urya, ntuzanywe n’amazi, kandi nutaha iwawe ntuzasubize inzira yakuzanye i Beteli.’ ”

10 Umuhanuzi aca indi nzira ntiyasubiza iyamuzanye.

Umuhanuzi w’i Buyuda ntiyumviye Uhoraho

11 I Beteli hari hatuye umuhanuzi w’umusaza, abana be bamutekerereza ibyo umuhanuzi wavuye i Buyuda yakoreye i Beteli uwo munsi, n’amagambo yabwiye Umwami Yerobowamu.

12 Nuko se arababaza ati: “Aciye mu yihe nzira?” Abana be bajya kubaza aho umuhanuzi w’i Buyuda yanyuze.

13 Nuko se arababwira ati: “Nimuntegurire indogobe yanjye.” Abana bashyira icyicaro ku ndogobe, arayurira aragenda.

14 Uwo musaza akurikira umuhanuzi, amusanga aho yari yicaye mu gicucu cy’igiti kinini maze aramubaza ati: “Mbese ni wowe muhanuzi wavuye i Buyuda?”

Aramusubiza ati: “Ni jyewe.”

15 Nuko uwo muhanuzi w’umusaza aramubwira ati: “Ngwino dusubirane imuhira dufungure.”

16 Umuhanuzi w’i Buyuda aramusubiza ati: “Sinshobora gusubiranayo nawe, kubera ko aha hantu nta cyo nshobora kuharira cyangwa kuhanywera.

17 Uhoraho yanyihanangirije ngo ‘Ntuzagire icyo urira aho hantu, ntuzahanywere, kandi nujya iwawe ntuzasubize inzira yakuzanye.’ ”

18 Uwo muhanuzi w’umusaza aramubwira ati: “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi Uhoraho yatumye umumarayika ngo nkugarure iwanjye, maze urye kandi unywe.” Nyamara uwo musaza yaramubeshyaga.

19 Umuhanuzi w’i Buyuda aramuherekeza basubirana imuhira, bageze iwe ararya kandi aranywa.

20 Nuko bombi bagifungura, ijambo ry’Uhoraho riza kuri uwo muhanuzi w’umusaza wari wamugaruye, atera hejuru

21 abwira uwo muhanuzi waturutse i Buyuda ati: “Uhoraho Imana yawe aravuze ati: ‘Wasuzuguye ijambo ryanjye, ntiwubahiriza itegeko nagutegetse.

22 None wagarutse kurira no kunywera aha hantu kandi narabikubujije. Kubera ibyo ugiye gupfa, kandi ntuzashyingurwa mu irimbi rya ba sokuruza.’ ”

23 Nuko bamaze kurya no kunywa, wa muhanuzi w’umusaza ategurira umuhanuzi w’i Buyuda icyicaro ku ndogobe,

24 arataha. Akiri mu nzira ahura n’intare iramwica, umurambo we urambarara mu nzira, indogobe iwuhagarara iruhande rumwe, intare na yo ku rundi.

25 Abagenzi babonye uwo murambo mu nzira, n’intare ihagaze iruhande rwawo, baza kubibwira abo mu mujyi wari utuwemo na wa muhanuzi w’umusaza.

26 Uwo muhanuzi w’umusaza wamugaruriye mu nzira abyumvise aravuga ati: “Ni wa muhanuzi w’i Buyuda, utumviye ijambo ry’Uhoraho none Uhoraho yamugabije intare iramwica nk’uko yabimubwiye.”

27 Uwo muhanuzi w’umusaza abwira abana be ati: “Nimuntegurire icyicaro ku ndogobe.” Bamaze kugitegura,

28 uwo muhanuzi aragenda asanga umurambo mu nzira, indogobe n’intare bihagaze iruhande rwawo, intare itariye uwo murambo kandi itishe n’indogobe.

29 Nuko uwo muhanuzi w’umusaza aterura uwo murambo wa wa muhanuzi awushyira ku ndogobe, awujyana iwe mu mujyi, baramuririra hanyuma baramushyingura.

30 Bamushyingura mu mva uwo muhanuzi w’umusaza yari yaricukuriye, baramuririra bavuga bati: “Ni ishyano, umuvandimwe wacu yapfuye.”

31 Bamaze kumushyingura uwo muhanuzi w’umusaza abwira abana be ati: “Nimpfa muzanshyingure muri iyi mva uyu muhanuzi ashyinguwemo.

32 Koko rero ijambo ry’Uhoraho wa muhanuzi w’i Buyuda yavuze ryerekeye urutambiro rw’i Beteli, n’ingoro zose zo mu mijyi ya Samariya rizasohora.”

Icyaha gikomeye cya Yerobowamu

33 Yerobowamu ntiyahinduye imigenzereze ye mibi nubwo yari yaraburiwe, yakomeje gutoranya abo abonye bose muri rubanda akabagira abatambyi b’ahasengerwaga. Uwabishakaga wese yamugiraga umutambyi w’ahasengerwaga.

34 Iyo migenzereze ye mibi yaroshye umuryango we bituma urimbuka uvanwa ku isi.

Categories
1 Abami

1 Abami 14

Ibindi byabaye ku ngoma ya Yerobowamu

1 Muri icyo gihe, Abiya mwene Yerobowamu ararwara.

2 Nuko Yerobowamu abwira umugore we ati: “Wiyoberanye hatagira umenya ko uri umugore wanjye, maze ujye i Shilo. Aho ni ho umuhanuzi Ahiya atuye, wa wundi wambwiye ko nzaba umwami wa Isiraheli.

3 Jyana imigati icumi n’utundi tugati turyohereye, n’akabindi k’ubuki maze umusange. Azakubwira iby’uyu mwana wacu.”

4 Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo ajya i Shilo kwa Ahiya. Ahiya yari ashaje cyane atakibona.

5 Uhoraho yari yabwiye Ahiya ati: “Dore muka Yerobowamu ari buze iwawe yiyoberanyije, aje kukubaza iby’umwana we urwaye. Ndakubwira icyo uri bumusubize.”

6 Ako kanya Ahiya yumva imirindi y’uwo mugore. Akigera mu muryango Ahiya aramubwira ati: “Injira, muka Yerobowamu. Ni iki gitumye wiyoberanyije? Dore ngufitiye inkuru mbi.

7 Genda ubwire Yerobowamu ko Uhoraho Imana y’Abisiraheli avuze ati: ‘Nagutoranyije muri rubanda nkugira umuyobozi w’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.

8 Nanyaze ubwami abakomoka kuri Dawidi ndabuguha, ariko ntiwagenje nk’umugaragu wanjye Dawidi witonderaga amabwiriza yanjye, akanyoboka abikuye ku mutima akora ibinogeye.

9 Wakoze nabi kurusha abakubanjirije bose urandakaza, wikorera ibigirwamana naho jye uranyimūra.

10 Ni cyo gituma ngiye guteza ibyago umuryango wawe, ngatsemba ab’igitsinagabo bose bagukomokaho, baba inkoreragahato cyangwa abishyira bakizana muri Isiraheli. Nzamaraho inzu yawe nk’uko bayora ibishingwe.

11 Yerobowamu we, uwo mu muryango wawe uzagwa mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

12 Nuko Ahiya abwira muka Yerobowamu ati: “Itahire. Icyakora ukigera iwawe mu mujyi, umwana wawe arahita apfa.

13 Abisiraheli bose bazamuririra bamushyingure. Ni we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu uzashyingurwa, kubera ko Uhoraho Imana y’Abisiraheli ari we wenyine yabonyeho ibyiza.

14 Uhoraho azimika undi mwami muri Isiraheli, ari na we uzarimbura inzu ya Yerobowamu. Ese mbivuge nte? Ni iby’uyu munsi ndetse nonaha!

15 Uhoraho azahana Abisiraheli maze bahindagane nk’urubingo rwo ku nkengero z’amazi, azarimbura kandi Abisiraheli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, azabatatanyiriza hakurya y’uruzi rwa Efurati, kuko bikoreye inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera barakaza Uhoraho.

16 Uhoraho azatererana Abisiraheli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yabatoje bagacumura.”

17 Nuko muka Yerobowamu aragenda ataha i Tirusa. Akigera ku muryango w’inzu umwana arapfa.

18 Baramuhamba Abisiraheli bose baramuririra, nk’uko Uhoraho yabivuze abinyujije ku mugaragu we umuhanuzi Ahiya.

Urupfu rwa Yerobowamu

19 Ibindi bikorwa bya Yerobowamu n’intambara yarwanye n’imitegekere ye, dore byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli”.

20 Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ku ngoma yisazira amahoro, umuhungu we Nadabu amusimbura ku ngoma.

Robowamu aba umwami w’u Buyuda

21 Robowamu mwene Salomo yabaye umwami mu Buyuda. Icyo gihe yari afite imyaka mirongo ine n’umwe, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yitoranyirije muri Isiraheli kugira ngo bahamusengere. Nyina yitwaga Nāma w’Umwamonikazi.

22 Nuko Abayuda bakora ibitanogeye Uhoraho, baramurakaza kubera ibyaha byabo birenze ibyo ba sekuruza bakoze.

23 Biyubakiye ahasengerwaga ibigirwamana, biyubakira n’inkingi z’amabuye n’inkingi zeguriwe Ashera, ku misozi yose no munsi ya buri giti gitoshye.

24 Byongeye kandi, mu gihugu hari abagabo b’indaya mu mihango y’idini, bagakora ibiteye ishozi byose nk’iby’abanyamahanga Uhoraho yari yaramenesheje imbere y’Abisiraheli.

25 Mu mwaka wa gatanu Robowamu ari ku ngoma, Shishaki umwami wa Misiri atera i Yeruzalemu.

26 Asahura umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uwo mu ngoro ya cyami, abijyana byose hamwe n’ingabo zose z’izahabu Salomo yari yaracurishije.

27 Umwami Robowamu acurisha ingabo mu muringa zo gusimbura izasahuwe, aziha abakuru b’abasirikari barindaga ingoro ya cyami.

28 Buri gihe iyo umwami yinjiraga mu Ngoro y’Uhoraho, abarinzi bitwazaga izo ngabo, hanyuma basohoka bakazisubiza mu bubiko bwazo.

29 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Robowamu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda”.

30 Buri gihe habaga intambara zishyamiranya Robowamu na Yerobowamu.

31 Robowamu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Nyina yitwaga Nāma w’Umwamonikazi. Abiya mwene Robowamu asimbura se ku ngoma.

Categories
1 Abami

1 Abami 15

Abiya aba umwami w’u Buyuda

1 Mu mwaka wa cumi n’umunani Yerobowamu mwene Nebati ari ku ngoma muri Isiraheli, Abiyayabaye umwami w’u Buyuda,

2 amara imyaka itatu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abusalomu.

3 Abiya yakomeje gukora ibyaha nk’ibya se ntiyagenza nka sekuruza Dawidi, kandi ntiyakunda Uhoraho Imana ye abikuye ku mutima.

4 Nyamara kubera umugaragu we Dawidi, no kugira ngo umuryango we utazima kandi Yeruzalemu ikomere, Uhoraho yahaye Abiya umuhungu uzamusimbura ku ngoma.

5 Ibyo byatewe n’uko Dawidi yakoze ibinogeye Uhoraho, ntiyateshuka ku mabwiriza ye uretse ibyo yakoreye Uriya w’Umuheti.

6 Abiya ari ku ngoma, intambara zashyamiranyaga Robowamu na Yerobowamu zarakomeje.

7 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Abiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda”. Buri gihe habaga intambara zashyamiranyaga Abiya na Yerobowamu.

8 Abiya yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Asa amusimbura ku ngoma.

Asa aba umwami w’u Buyuda

9 Mu mwaka wa makumyabiri Yerobowamu ari ku ngoma muri Isiraheli, Asa yabaye umwami w’u Buyuda,

10 amara imyaka mirongo ine n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyirakuru yitwaga Māka umukobwa wa Abusalomu.

11 Asa yakoze ibinogeye Uhoraho nka sekuruza Dawidi.

12 Yamenesheje mu gihugu abagabo b’indaya mu mihango y’idini, akuraho n’ibigirwamana byose ba sekuruza bari barikoreye.

13 Asa avana nyirakuru Māka ku bugabekazi, kuko yari yarikoreshereje inkingi iteye ishozi ya Ashera. Asa ategeka ko bamenagura iyo nkingi, bakayitwikira mu kabande ka Kedironi.

14 Ntiyashenye ahasengerwaga ibigirwamana, ahubwo yakomeje gukunda Uhoraho abikuye ku mutima.

15 Nuko Asa ajyana ibintu we na se beguriye Imana abishyira mu Ngoro y’Uhoraho, ari byo ifeza n’izahabu n’ibindi bikoresho.

16 Buri gihe habaga intambara zashyamiranyaga Asa na Bāsha umwami wa Isiraheli.

17 Bāsha atera u Buyuda hanyuma asana Rama arayikomeza, kugira ngo yimire abinjira n’abasohoka kwa Asa umwami w’u Buyuda.

18 Asa rero afata ifeza n’izahabu byose byari bisigaye mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho, no mu mutungo w’ingoro ya cyami. Abiha abagaragu be kugira ngo babishyīre umwami wa Siriya Benihadadi i Damasi, wari mwene Taburimoni akaba n’umwuzukuru wa Heziyoni. Abamutumaho ati:

19 “Reka tugirane amasezerano nk’uko so na data bayagiranye. Dore nkoherereje impano y’ifeza n’izahabu. Ngaho sesa amasezerano wagiranye na Bāsha umwami wa Isiraheli, kugira ngo avane ingabo ze ku butaka bwanjye.”

20 Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abakuru b’ingabo ze batera imijyi ya Isiraheli. Batsinda umujyi wa Iyoni n’uwa Dani, n’uwa Abeli-Betimāka, n’intara yose ya Galileya n’iya Nafutali.

21 Bāsha amaze kumva iyo nkuru, areka kubaka Rama asubira i Tirusa.

22 Umwami Asa aherako atumiza Abayuda bose nta n’umwe ubuze, bajya i Rama bakurayo amabuye n’ibiti Bāsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba mu ntara y’Ababenyamini n’i Misipa.

23 Ibindi bikorwa n’ubutwari n’ibigwi byose bya Asa n’imijyi yubatse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda”. Ageze mu za bukuru arwara ibirenge,

24 ariko yisazira amahoro bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yozafati amusimbura ku ngoma.

Nadabu aba umwami wa Isiraheli

25 Mu mwaka wa kabiri Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Nadabu mwene Yerobowamu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ku ngoma.

26 Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk’ibyo se yatoje Abisiraheli ntiyigera abireka.

27 Hanyuma Bāsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari agambanira Nadabu. Icyo gihe Nadabu n’ingabo zose z’Abisiraheli bari bagose umujyi wa Gibetoni wari uw’Abafilisiti, Bāsha ahatsinda Nadabu.

28 Ibyo byabaye mu mwaka wa gatatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda. Nuko Bāsha afata ubutegetsi muri Isiraheli.

29 Bāsha amaze kuba umwami, atsemba ab’inzu ya Yerobowamu bose ntihasigara n’uwo kubara inkuru, biba nk’uko Uhoraho yabitumye umugaragu we Ahiya w’i Shilo.

30 Ibyo byose byatewe n’ibyaha Yerobowamu yakoze n’uburyo yatoje Abisiraheli gucumura, bakarakaza Uhoraho Imana ya Isiraheli.

31 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Nadabu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

32 Buri gihe habaga intambara zishyamiranya Asa na Bāsha umwami wa Isiraheli.

Bāsha aba umwami wa Isiraheli

33 Mu mwaka wa gatatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Bāsha mwene Ahiya yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri n’ine ari ku ngoma i Tirusa.

34 Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu yatoje Abisiraheli.

Categories
1 Abami

1 Abami 16

1 Hanyuma ijambo ry’Uhoraho rigera ku muhanuzi Yehu mwene Hanani, ngo abwire Bāsha ati:

2 “Nagukuye muri rubanda nkugira umuyobozi w’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli, nyamara wakomeje gukora ibyaha nk’ibya Yerobowamu, utoza Abisiraheli gucumura bakandakaza kubera ibyaha byabo.

3 Ni yo mpamvu ngiye kugutsembana n’inzu yawe nk’uko natsembye iya Yerobowamu mwene Nebati.

4 Uwo mu muryango wa Bāsha uzagwa mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.”

5 Ibindi bikorwa n’ubutwari n’ibigwi byose bya Bāsha, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

6 Bāsha yisazira amahoro bamushyingura i Tirusa, umuhungu we Ela amusimbura ku ngoma.

7 Koko rero, iryo jambo ry’Uhoraho ryageze kuri Bāsha n’ab’inzu ye rinyujijwe ku muhanuzi Yehu mwene Hanani. Ibyo byatewe n’uko Bāsha n’ab’inzu ye bakoze ibitanogeye Uhoraho, baramurakaza nk’uko Yerobowamu n’ab’inzu ye babigenje. Uhoraho ahana kandi Bāsha kuko yatsembye abakomoka kuri Yerobowamu.

Ela aba umwami wa Isiraheli

8 Mu mwaka wa makumyabiri n’itandatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Ela mwene Bāsha yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ku ngoma i Tirusa.

9 Zimuri wari umwe mu bayobozi b’abagenderaga mu magare y’intambara, agomera Ela. Ela yari i Tirusa kwa Arisa umutware w’ingoro ya cyami, aranywa arasinda.

10 Nuko Zimuri araza aramwica amusimbura ku ngoma. Hari mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa ari ku ngoma mu Buyuda.

11 Zimuri amaze kuba umwami atsemba ab’igitsinagabo bose bo mu nzu ya Bāsha, ntihasigara n’uwo kubara inkuru.

12 Zimuri yatsembye inzu yose ya Bāsha nk’uko Uhoraho yari yamutumyeho umuhanuzi Yehu.

13 Ibyo byose byatewe n’ibyaha byose Bāsha n’umuhungu we Ela bakoze, n’ibyo batoje Abisiraheli barakaza Uhoraho Imana yabo, basenga ibigirwamana.

14 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Ela, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

Zimuri aba umwami wa Isiraheli

15 Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Zimuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara iminsi irindwi ku ngoma i Tirusa. Icyo gihe ingabo za Isiraheli zari zigose umujyi wa Gibetoni, wari uw’Abafilisiti.

16 Nuko ingabo zari mu birindiro zumva ko Zimuri yagambaniye umwami akamwica. Maze zimika Omuri wari umugaba w’ingabo kugira ngo abe umwami wa Isiraheli.

17 Hanyuma Omuri n’Abisiraheli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota Tirusa.

18 Zimuri abonye ko umujyi wafashwe ahungira mu munara ntamenwa w’ingoro ya cyami, yitwikiramo arapfa.

19 Ibyo byatewe n’ibyaha bya Zimuri wakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk’ibya Yerobowamu watoje Abisiraheli gucumura.

20 Ibindi bikorwa bya Zimuri n’ubugome bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

Omuri aba umwami wa Isiraheli

21 Zimuri amaze gupfa Abisiraheli bigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe gikurikira Tibini mwene Ginati kugira ngo ababere umwami, ikindi gikurikira Omuri.

22 Hanyuma abantu ba Omuri batsinda abakurikiye Tibini mwene Ginati. Tibini arapfa, Omuri aba umwami.

23 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umwe Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Omuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka cumi n’ibiri ku ngoma. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu.

24 Hanyuma agura na Shemeri umusozi w’i Samariya, atanga ibikoroto by’ifeza ibihumbi bitandatu. Ahubaka umujyi arawukomeza maze awita Samariya, awitirira uwari nyirawo Shemeri.

25 Omuri akora ibitanogeye Uhoraho kurusha abamubanjirije bose.

26 Yakomeje gukora ibyaha nk’ibya Yerobowamu mwene Nebati watoje Abisiraheli gucumura, barakaza Uhoraho Imana yabo basenga ibigirwamana.

27 Ibindi bikorwa n’ubutwari n’ibigwi byose bya Omuri, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

28 Omuri yisazira amahoro bamushyingura i Samariya, umuhungu we Ahabu amusimbura ku ngoma.

Ahabu aba umwami wa Isiraheli

29 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Ahabu mwene Omuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri n’ibiri ku ngoma i Samariya.

30 Ahabu mwene Omuri akora ibitanogeye Uhoraho kurusha abamubanjirije bose.

31 Gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati ntibyamuhagije, ahubwo yarongoye na Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami wa Sidoni, ndetse ayoboka Bāli arayiramya.

32 Yubakiye Bāli ingoro i Samariya, ayishyiramo n’urutambiro.

33 Yubatse kandi inkingi yeguriwe ikigirwamanakazi Ashera, akomeza kurakaza Uhoraho Imana y’Abisiraheli, kurusha abandi bami bose ba Isiraheli bamubanjirije.

34 Ahabu ari ku ngoma, Hiyeli w’i Beteli yubatse Yeriko bundi bushya. Ubwo ijambo ry’Uhoraho yatumye Yozuwe mwene Nuni rirasohora. Igihe bubakaga urufatiro rw’umujyi, Hiyeli apfusha Abiramu umwana we w’impfura, batangiye gushinga ibikingi by’amarembo ap fusha Segubu w’umuhererezi.

Categories
1 Abami

1 Abami 17

Eliya ahanura iby’amapfa

1 Eliya w’i Tishibi y’i Gileyadi abwira Umwami Ahabu ati: “Ndahiye Uhoraho Imana y’Abisiraheli nkorera, ndavuze nti: ‘Muri iyi myaka itaha ntihazagwa ikime cyangwa imvura keretse mbitegetse.’ ”

2 Nuko Uhoraho abwira Eliya ati:

3 “Va hano ujye kwihisha iruhande rw’akagezi ka Keriti, kari mu burasirazubwa bwa Yorodani.

4 Uzanywa amazi y’ako kagezi kandi nzategeka ibikona bikugemurire.”

5 Nuko Eliya ajya gutura iruhande rwa Keriti nk’uko Uhoraho yamutegetse.

6 Ibikona byamugemuriraga imigati n’inyama mu gitondo na nimugoroba, akanywa n’amazi y’ako kagezi.

7 Hashize iminsi ako kagezi karakama, kuko nta mvura yagwaga mu gihugu.

Eliya mu nzu y’umupfakazi w’i Sarepati

8 Uhoraho abwira Eliya ati:

9 “Haguruka ujye mu mujyi wa Sarepati hafi y’i Sidoni abe ari ho utura, hariyo umugore w’umupfakazi namutegetse kujya akugaburira.”

10 Eliya arahaguruka ajya i Sarepati, akinjira mu mujyi abona umupfakazi watoraguraga inkwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze jya kunzanira amazi yo kunywa.”

11 Ubwo yari agiye kuyamuzanira, Eliya yungamo ati: “Ndakwinginze ngo unzanire n’igice cy’umugati.”

12 Uwo mugore aramubwira ati: “Nkurahiye Uhoraho Imana yawe ko nta mugati mfite, keretse agafu nsigaranye mu gipfunsi n’utuvuta duke mu gacupa. Naje gutoragura udukwi kugira ngo njye guteka utwo dusigaye, tuturye jye n’umwana wanjye niturangiza twipfire.”

13 Eliya aramubwira ati: “Ntutinye, genda ukore nk’uko ubivuze. Ariko ubanze untekere akanjye kagati ukanzanire, hanyuma witekere akawe n’ak’umwana wawe.

14 Dore Uhoraho Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Ifu ntizabura muri ako gaseke, n’amavuta ntazabura muri ako gacupa kugeza ubwo nzagusha imvura.’ ”

15 Nuko uwo mugore abigenza nk’uko Eliya yamubwiye, maze we n’urugo rwe na Eliya, bamara igihe bafite ibyokurya.

16 Ifu ntiyigera ibura muri ako gaseke, n’amavuta ntiyashira mu icupa nk’uko Eliya yabitumwe n’Uhoraho.

Eliya azūra umuhungu w’umupfakazi

17 Hanyuma y’ibyo umwana w’uwo mugore nyir’urugo ararwara, indwara iramukomerera cyane arapfa.

18 Uwo mugore abaza Eliya ati: “Muntu w’Imana, turapfa iki? Mbese wazanywe no kwibutsa Imana ibyaha byanjye, no kwicisha umwana wanjye?”

19 Eliya aramubwira ati: “Mpa uwo mwana wawe.” Eliya aramuterura amujyana mu cyumba cyo hejuru aho acumbitse, amuryamisha ku buriri.

20 Nuko atakambira Uhoraho ati: “Uhoraho Mana yanjye, uyu mupfakazi wancumbikiye, kuki umuteje ibyago ukamwicira umwana?”

21 Eliya yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uhoraho ati: “Uhoraho Mana yanjye, ndakwinginze uyu mwana musubize ubuzima.”

22 Uhoraho yumva ugutakamba kwa Eliya, asubiza umwana ubuzima.

23 Eliya amukura mu cyumba cyo hejuru, amushyira nyina aramubwira ati: “Nguyu umwana wawe ni muzima!”

24 Uwo mugore abwira Eliya ati: “Noneho menye by’ukuri ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ibyo uvuga biva ku Uhoraho.”

Categories
1 Abami

1 Abami 18

Eliya ajya kwiyereka Ahabu

1 Nyuma y’igihe kirekire mu mwaka wa gatatu amapfa ateye, Uhoraho abwira Eliya ati: “Jya kwiyereka Umwami Ahabu dore ngiye kugusha imvura.”

2 Nuko Eliya ajya kwiyereka Ahabu.

Icyo gihe i Samariya hari inzara ikomeye cyane.

3 Ahabu ahamagaza Obadiya umuyobozi w’ingoro ye. Obadiya uwo yubahaga Uhoraho cyane,

4 igihe Umwamikazi Yezebeli yicishaga abahanuzi b’Uhoraho, Obadiya yahishe ijana muri bo mu buvumo, abaciyemo amatsinda abiri y’abantu mirongo itanu, akajya abashyīra ibyokurya n’amazi.

5 Ahabu abwira Obadiya ati: “Ngwino tuzenguruke igihugu tugere ku masōko yose no ku tugezi, ahari haba hakiri ahari utwatsi tukaba twagaburira amafarasi n’inyumbu ntibidupfane.”

6 Bigabanya uturere tw’igihugu, Ahabu yerekeza iye nzira, Obadiya na we yerekeza iye.

7 Obadiya ari mu rugendo ahura na Eliya aramumenya, amupfukamira yubamye aramubwira ati: “Ese ni wowe, databuja Eliya?”

8 Eliya aramusubiza ati: “Yee, ni jyewe! Genda ubwire shobuja Ahabu uti: ‘Eliya araje.’ ”

9 Obadiya abaza Eliya ati: “Nacumuye iki cyatuma ungabiza Ahabu kugira ngo anyice?

10 Nkurahiye Uhoraho Imana yawe ko nta bwoko na bumwe cyangwa igihugu, atoherejemo intumwa kugushaka. Iyo bavugaga bati: ‘Nta wuhari’, yarahizaga abayobozi b’ibyo bihugu niba koko batigeze baguca iryera.

11 None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano!

12 Nimara gutandukana nawe Mwuka w’Uhoraho arakujyana ahantu ntazi, bityo nimbwira Ahabu akaza akakubura aranyica. Nyamara jyewe umugaragu wawe nubaha Uhoraho kuva mu buto bwanjye.

13 Mbese databuja, ntiwamenye uko nabigenje igihe Yezebeli yatsembaga abahanuzi b’Uhoraho? Nahishe ijana muri bo mu buvumo, mbaciyemo amatsinda abiri y’abantu mirongo itanu, nkajya mbashyīra ibyokurya n’amazi.

14 None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano! Yanyica.”

15 Eliya aramusubiza ati: “Nkurahiye Uhoraho Nyiringabo nkorera, ko uyu munsi ndi bwiyereke Ahabu.”

16 Nuko Obadiya ajya gushaka Ahabu amutekerereza ibya Eliya, maze Ahabu ajya kumushaka.

17 Ahabu ngo amukubite amaso aramubwira ati: “Ndashyize ndakubonye wowe wateje akaga Isiraheli!”

18 Eliya aramusubiza ati: “Si jye wateje akaga Isiraheli ahubwo ni wowe n’inzu ya so, kuko mwayobotse za Bāli kandi ntimukurikize amabwiriza y’Uhoraho.

19 None koranyiriza Abisiraheli bose ku musozi wa Karumeli, unzanire na ba bahanuzi magana ane na mirongo itanu ba Bāli, na magana ane b’ikigirwamanakazi Ashera batunzwe n’Umwamikazi Yezebeli.”

Eliya n’abahanuzi ba Bāli i Karumeli

20 Ahabu ahamagaza imiryango yose y’Abisiraheli, abakoranyiriza hamwe na ba bahanuzi ku musozi wa Karumeli.

21 Nuko Eliya yegera abantu bose arababwira ati: “Mbese muzageza ryari gufata impu zombi? Niba Uhoraho ari we Mana nyakuri nimumuyoboke, niba kandi ari Bāli muhisemo nimuyiyoboke!” Nyamara ntihagira umusubiza.

22 Eliya yungamo ati: “Ni jye jyenyine muhanuzi w’Uhoraho usigaye, nyamara abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu.

23 Nimutuzanire amapfizi abiri, abahanuzi ba Bāli bahitemo imwe bayibage bayishyire hejuru y’inkwi bayitambe ho igitambo, ariko ntibacane umuriro.

24 Hanyuma mwambaze imana yanyu Bāli, nanjye ndambaza Uhoraho. Imana iri busubirishe umuriro iraba ari yo Mana y’ukuri.”

Abantu bose barasubiza bati: “Ibyo ntako bisa.”

25 Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati: “Ngaho nimuhitemo impfizi mubanze muyibage kuko ari mwe benshi. Bityo mwambaze imana yanyu Bāli ariko ntimucane umuriro.”

26 Nuko babazanira impfizi barayibaga, maze bambaza ikigirwamana cyabo Bāli kuva mu gitondo kugeza saa sita bagira bati: “Bāli dusubize!” Nyamara ntiyabasubiza. Babyinira iruhande rw’urutambiro bubatse ariko biba iby’ubusa.

27 Ahagana mu masaa sita Eliya arabakwena ati: “Nimuhamagare cyane kuko ari imana, ubanza irangaye cyangwa ihuze, cyangwa iri mu rugendo cyangwa isinziriye, bityo ikaba igomba gukangurwa.”

28 Barushaho guhamagara baranguruye amajwi, bikebesha inkota n’amacumu nk’uko imigenzo yabo iri, bavirirana amaraso.

29 Saa sita imaze kurenga bakaza umurego kugeza ku isaha y’igitambo cya nimugoroba, nyamara Bāli ntiyabasubiza, habe n’ijwi ryayo cyangwa ikimenyetso.

30 Eliya abwira rubanda rwose ati: “Nimunyegere.” Bamaze kumwegera, abanza gusana urutambiro rw’Uhoraho rwari rwarasenyutse.

31 Nuko afata amabuye cumi n’abiri ari wo mubare w’imiryango ya bene Yakobo, wa wundi Uhoraho yabwiye ati: “Uhereye ubu uzitwa Isiraheli”.

32 Ayo mabuye ayubakisha urutambiro rweguriwe Uhoraho. Iruhande rw’urutambiro ahacukura urwobo rwajyamo litiro mirongo itatu z’amazi,

33 maze ashyira inkwi ku rutambiro, abaga ya mpfizi, inyama azirambika hejuru y’inkwi.

34 Hanyuma Eliya abwira abakoraniye aho ati: “Nimwuzuze amazi ibibindi bine, muyasuke ku gitambo no ku nkwi.” Barabikora. Yongera kubabwira ati: “Nimubigenze mutyo incuro ya kabiri.” Babigenza batyo. Arababwira ati: “Nimwongere ubwa gatatu.” Barabikora.

35 Bityo basuka amazi ku mpande zose z’urutambiro, maze rwa rwobo ruruzura.

36 Isaha y’igitambo cya nimugoroba igeze, Eliya yegera urutambiro arasenga ati: “Uhoraho Mana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, uyu munsi iyerekane ko uri Imana nyakuri y’Abisiraheli kandi ko nanjye ndi umugaragu wawe, ibi byose nkaba mbikoze mbitegetswe nawe.

37 Uhoraho nsubiza, nsubiza kugira ngo abantu bamenye ko ari wowe Uhoraho Imana, kandi ko uzatuma bakugarukira.”

38 Uhoraho aherako amanura umuriro ukongora igitambo n’inkwi, n’amabuye n’umukungugu, na ya mazi yo mu mwobo urayakamya.

39 Abisiraheli bose babonye ibibaye bikubita hasi, baravuga bati: “Uhoraho ni we Mana y’ukuri.”

40 Nuko Eliya abwira rubanda ati: “Nimufate abo bahanuzi ba Bāli ntihagire n’umwe ubacika.” Barabafata bose, maze Eliya abajyana ku kagezi ka Kishoni abicirayo.

Imvura yongera kugwa

41 Hanyuma Eliya abwira Ahabu ati: “Genda urye kandi unywe kuko numva imvura ihinda.”

42 Ahabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya azamuka mu mpinga ya Karumeli, ahageze apfukama yubamye, umutwe ukora ku mavi.

43 Nuko abwira umugaragu we ati: “Ngaho genda witegereze ku nyanja.”

Uwo mugaragu aragenda yitegereza ku nyanja, aragaruka aravuga ati: “Nta cyo mbonye.” Eliya amwoherezayo incuro ndwi.

44 Ku ncuro ya karindwi uwo mugaragu aragaruka aravuga ati: “Mbonye igihu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja.”

Eliya aramutegeka ati: “Ihute ubwire Ahabu azirike amafarasi ku igare rye, ahunge imvura itaramutanga imbere.”

45 Nuko ijuru ririjima kubera ibicu bizanye n’umuyaga, maze hagwa imvura y’umugaru. Ubwo Ahabu yari ku igare rye agana i Yizerēli.

46 Eliya na we ni ko gukenyera arakomeza, yuzura imbaraga zivuye ku Uhoraho maze yirukanka imbere y’igare rya Ahabu, aritanga ku marembo y’i Yizerēli.

Categories
1 Abami

1 Abami 19

Eliya acika intege

1 Ahabu atekerereza Umwamikazi Yezebeli ibyo umuhanuzi Eliya yakoze byose, n’uko yicishije inkota abahanuzi bose ba Bāli.

2 Yezebeli atuma intumwa kuri Eliya ati: “Ejo magingo aya, ninzaba ntarakuvutsa ubuzima bwawe nk’uko wabuvukije bariya bahanuzi, imana zizabimpore ndetse bikomeye.”

3 Eliya agira ubwoba maze ahungana n’umugaragu we kugira ngo akize ubuzima bwe. Nuko yerekeza i Bērisheba mu gihugu cy’u Buyuda ahasiga umugaragu we.

4 Hanyuma agenda urugendo rw’umunsi wose mu butayu, ajya kwicara munsi y’agati kari konyine maze yisabira gupfa. Aravuga ati: “Uhoraho, ndarambiwe akira ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza.”

5 Aryama munsi y’ako gati maze arasinzira.

Umumarayika amukoraho aramubwira ati: “Byuka urye.”

6 Yitegereje abona umugati wokejwe ku mabuye ashyushye, n’akabindi k’amazi biri ku musego we. Ararya aranywa, maze arongera arasinzira.

7 Umumarayika w’Uhoraho aragaruka akora kuri Eliya aramubwira ati: “Byuka urye kuko ugiye mu rugendo rurerure.”

8 Eliya arabyuka ararya aranywa, bityo agira ingufu ku buryo yagenze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera kuri Sinayiumusozi w’Imana.

Imana yiyereka Eliya kuri Sinayi

9 Eliya ageze ku musozi wa Sinayi ajya mu buvumo araramo. Uhoraho aramubaza ati: “Eliya we, urakora iki hano?”

10 Eliya aramusubiza ati: “Uhoraho Mana Nyiringabo, nagize ishyaka ryo kugukorera ku buryo ntabashije kwihanganira ibyo Abisiraheli bagukoreye: bateshutse ku Isezerano ryawe, bashenye intambiro zawe, bishe n’abahanuzi bawe nsigara jyenyine, none barampiga kugira ngo banyice.”

11 Uhoraho abwira Eliya ati: “Sohoka ujye ku musozi witegeye aho ndi bunyure, jyewe Uhoraho.” Ako kanya haza inkubi y’umuyaga ukaze usatagura imisozi, umenagura n’amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haza umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari muri wo.

12 Nyuma y’umutingito w’isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari muri wo. Nyuma y’umuriro haza akayaga gahuhera.

13 Eliya yumvise ako kayaga yipfuka mu maso n’umwitero we, asohoka mu buvumo ahagarara mu muryango wabwo, yongera kumva ijwi rimubaza riti: “Eliya we, urakora iki hano?”

14 Eliya arasubiza ati: “Uhoraho Mana Nyiringabo, nagize ishyaka ryo kugukorera ku buryo ntabashije kwihanganira ibyo Abisiraheli bagukoreye: bateshutse ku Isezerano ryawe, bashenye intambiro zawe, bishe n’abahanuzi bawe nsigara jyenyine, none barampiga kugira ngo banyice.”

15 Uhoraho aramubwira ati: “Hindukira usubize inzira y’ubutayu ujye i Damasi. Nugerayo uzimikishe Hazayeli amavuta abe umwami wa Siriya.

16 Hanyuma uzimike Yehu mwene Nimushi kugira ngo abe umwami wa Isiraheli. Nawe uzasimburwa na Elisha mwene Shafati w’i Abeli-Mehola.

17 Umuntu wese uzarokoka inkota ya Hazayeli azicwa na Yehu, naho uzarokoka iya Yehu azicwa na Elisha.

18 Icyakora umenye ko nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isiraheli, batapfukamiye Bāli kugira ngo bayiramye.”

Elisha akurikira Eliya

19 Eliya ava aho ngaho, aragenda asanga Elisha mwene Shafati mu murima ahinga. We n’abagaragu bahingishaga ibimasa cumi na bibiri, Elisha ahingisha bibiri biheruka. Eliya anyuze hafi ya Elisha amujugunyira umwitero we.

20 Elisha aherako asiga ibimasa bye yiruka kuri Eliya agira ati: “Reka njye gusezera kuri data na mama, hanyuma ngaruke ngukurikire.”

Eliya aramusubiza ati: “Subirayo. Ese nkugize nte?”

21 Elisha arahindukira afata ibimasa bibiri abitamba ho igitambo, inyama azitekesha ibiti by’imitambiko byakoreshwaga n’ibyo bimasa, azigaburira abari aho. Nuko akurikira Eliya, aba umugaragu we.

Categories
1 Abami

1 Abami 20

Umwami wa Siriya agota Samariya

1 Umwami wa Siriya Benihadadi akoranya ingabo ze ari kumwe n’abami mirongo itatu na babiri, hamwe n’amafarasi n’amagare y’intambara, atera umujyi wa Samariya arawugota.

2 Nuko yohereza intumwa kubwira Ahabu umwami wa Isiraheli ziti:

3 “Umwami Benihadadi aravuze ngo: ‘Ndigarurira ifeza yawe n’izahabu yawe, kimwe n’abagore bawe n’abana bawe barusha abandi uburanga.’ ”

4 Umwami Ahabu wa Isiraheli aramusubiza ati: “Bibe uko ubivuze mwami databuja! Nanjye ubwanjye nkwishyize mu maboko hamwe n’ibyanjye byose.”

5 Za ntumwa zongera kugaruka zibwira Ahabu ziti: “Benihadadi umwami wa Siriya aravuze ngo: ‘Nagutumyeho ngo umpe ifeza yawe n’izahabu yawe, kimwe n’abagore bawe n’abana bawe.

6 Bityo rero, ejo magingo aya nzohereza abagaragu banjye basake ingoro yawe, n’amazu y’ibyegera byawe, ikintu cyose cyakunyuraga bakinzanire.’ ”

7 Nuko Ahabu umwami wa Isiraheli akoranya abakuru b’imiryango bo mu gihugu cye bose, arababwira ati: “Murabona neza ko uriya mugabo atwiyenzaho. Ubwo yoherezaga intumwa kunyaka abagore banjye n’abana banjye, n’ifeza n’izahabu sinamwangiye.”

8 Abakuru b’imiryango bose na rubanda rwose baramusubiza bati: “Ntumwemerere.”

9 Ahabu asubiza za ntumwa za Benihadadi ati: “Nimugende mubwire shobuja muti: ‘Ibyo watumye ku mugaragu wawe ubushize nzabikora byose, ariko ibyo unsabye ubu simbyemeye.’ ” Nuko izo ntumwa zisubirayo zishyira Benihadadi igisubizo.

10 Benihadadi ni ko kongera kumutumaho bwa gatatu ati: “Imana zibimpore ndetse bikomeye ninsigira Samariya n’agakungugu, ku buryo abantu bamperekeje bahabona n’akuzuye urushyi!”

11 Umwami wa Isiraheli arabasubiza ati: “Mubwire Benihadadi muti: ‘Komeza wivugire! Ariko kandi ukenyereye urugamba ntakirate nk’utabarutse.’ ”

12 Ubwo Benihadadi yari hamwe n’abandi bami mu mahema banywa, yumvise icyo gisubizo ategeka abakuru b’ingabo kugira ngo bitegure gutera umujyi wa Samariya. Baherako bashinga ibirindiro.

Umwami Ahabu atsinda intambara

13 Nuko umuhanuzi asanga Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Urabona ziriya ngabo zose n’ubwinshi bwazo. Ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ”

14 Ahabu aramubaza ati: “Ni nde uzazidukiza?”

Umuhanuzi aramusubiza ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Muzazikizwa n’abasore batoranyijwe n’abayobozi b’intara.’ ”

Ahabu yongera kubaza ati: “Ni nde uzasembura urugamba?”

Umuhanuzi aramusubiza ati: “Ni wowe.”

15 Ahabu aherako akoranya umutwe w’abasore batoranyijwe n’abayobozi b’intara, bagera kuri magana abiri na mirongo itatu na babiri. Hanyuma akoranya n’ingabo za Isiraheli zigizwe n’abasirikari ibihumbi birindwi.

16 Mu ma saa sita batangira imirwano, ubwo Benihadadi na ba bami mirongo itatu na babiri bifatanyije, bakomeje kwisindira aho bari mu mahema.

17 Ba basore batoranyijwe n’abayobozi b’intara ni bo babimbuye imirwano, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera ibyabaye. Baramubwira bati: “Tubonye abantu baturuka i Samariya.”

18 Benihadadi arababwira ati: “Niba baje bashaka amahoro mubafate mpiri, niba bateye na bwo mubafate mpiri.”

19 Nyamara ba basore batoranyijwe hamwe n’ingabo, bari bamaze gusohoka mu mujyi.

20 Nuko buri wese yica umwanzi, bityo izo ngabo z’Abanyasiriya zahunze Abisiraheli barazigereka. Benihadadi yurira ifarasi ahungana n’abandi bantu barwanira ku mafarasi.

21 Hanyuma Ahabu umwami wa Isiraheli arasohoka, atsemba amafarasi n’amagare y’intambara yari asigaye aho. Bityo atsinda ingabo za Siriya bidasubirwaho.

22 Umuhanuzi asanga umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Komera ube intwari kandi utekereze uko uzabigenza, kuko umwaka utaha iki gihe umwami wa Siriya azongera agutere.”

Ahabu yongera gutsinda

23 Nuko abagaragu b’umwami wa Siriya baramubwira bati: “Erega Imana y’Abisiraheli ni imana yo mu misozi, ni yo mpamvu badutsinze! Reka tubarwanyirize mu bibaya, nta kabuza tuzabatsinda.

24 None rero kuraho abami bose ubasimbuze abayobozi b’intara,

25 hanyuma utoranye izindi ngabo zingana n’izaguye ku rugamba, ushake n’andi mafarasi n’amagare y’intambara menshi nk’aya mbere. Bityo tuzarwanyiriza ingabo z’Abisiraheli mu bibaya, tuzitsinde nta kabuza.” Benihadadi akurikiza iyo nama.

26 Mu mwaka ukurikiyeho Benihadadi akoranya ingabo z’Abanyasiriya, azohereza mu mujyi wa Afekakurwanya Abisiraheli.

27 Ahabu na we akoranya ingabo z’Abisiraheli aziha impamba, ziragenda zishinga ibirindiro ahateganye n’ingabo z’Abanyasiriya. Ingabo z’Abisiraheli zari nk’imikumbi ibiri y’ihene, naho iz’Abanyasiriya zari zuzuye igihugu.

28 Wa muntu w’Imana agaruka kwa Ahabu umwami wa Isiraheli, aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko Abanyasiriya bibwira ko ndi Imana yo mu misozi ntari Imana yo mu bibaya, ingabo zabo nyamwinshi ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ”

29 Ingerero zombi zimara iminsi irindwi mu birindiro ziteganye. Ku munsi wa karindwi rurambikana, ingabo z’Abisiraheli zitsinda iz’Abanyasiriya, zicamo izigenza amaguru zigera ku bihumbi ijana mu munsi umwe.

30 Ingabo z’Abanyasiriya ibihumbi makumyabiri na birindwi zisigaye zihungira mu mujyi wa Afeka, maze urukuta rw’umujyi rurazigwira zirapfa.

Ahabu arokora Benihadadi

Nuko Benihadadi arahunga yihisha mu mujyi ahiherereye, akajya ava mu nzu ajya mu yindi.

31 Abagaragu be baramubwira bati: “Twumvise ko abami b’Abisiraheli ari abanyampuhwe. None reka twambare imyambaro igaragaza akababaro, twihambire imigozi ku ijosi dusange umwami wa Isiraheli. Ahari yakurokora ntakwice.”

32 Nuko bambara imyambaro igaragaza akababaro, bihambira imigozi ku ijosi maze basanga umwami wa Isiraheli, baramubwira bati: “Umugaragu wawe Benihadadi arakwinginga ngo ‘Nyabuneka ndokora.’ ”

Ahabu arababaza ati: “Ese yaba akiriho? Erega ni umuvandimwe wanjye!”

33 Intumwa za Benihadadi zibona ko iyo mvugo ari ikimenyetso cyiza, ziramusubiza ziti: “Koko Benihadadi ni umuvandimwe wawe!”

Ahabu yungamo ati: “Nimugende mumunzanire.” Benihadadi asohoka mu bwihisho, asanga Umwami Ahabu maze amutwara mu igare rye ry’intambara.

34 Benihadadi abwira Umwami Ahabu ati: “Ndagusubiza imijyi data yanyaze so. Ikindi kandi, ufite uburenganzira bwo kugurisha ibicuruzwa i Damasi nk’uko data yabigurishaga i Samariya.”

Nuko Ahabu aramubwira ati: “Reka tugirane amasezerano, hanyuma nkureke wishyire wizane.” Bagirana amasezerano, hanyuma aramureka aragenda.

Imana yamagana intege nke za Ahabu

35 Icyo gihe Uhoraho atuma umwe mu itsinda ry’abahanuzi kubwira mugenzi we ati: “Ngaho nkubita.” Nyamara mugenzi we aranga.

36 Uwo muhanuzi yungamo ati: “Kubera ko utumviye itegeko ry’Uhoraho, tukimara gutandukana urahura n’intare ikwice.” Bamaze gutandukana uwo muntu ahura n’intare, iramwica nk’uko yari yabibwiwe.

37 Wa muhanuzi abona undi muntu aramubwira ati: “Ngaho nkubita.” Uwo muntu aramukubita maze aramukomeretsa.

38 Uwo muhanuzi ariyoberanya, yitwikiriza igitambaro mu maso maze ajya guhagarara ku nzira Umwami Ahabu yari kunyuramo.

39 Umwami ahanyuze wa muhanuzi aramubwira ati: “Nyagasani, nari ku rugamba, nuko umuntu anzanira imbohe arambwira ati: ‘Yindindire. Nigucika ni wowe uzayiryozwa, cyangwa ucibwe ibikoroto ibihumbi bitatu.’

40 Igihe umugaragu wawe nacuragiranaga hirya no hino, iyo mbohe yaracitse.”

Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Wiciriye urubanza!”

41 Nuko uwo muhanuzi yitwikurura mu maso, umwami wa Isiraheli amenya ko yari umwe mu itsinda ry’abahanuzi.

42 Uwo muhanuzi aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko warokoye ubuzima bw’uwo nari naciriye urwo gupfa, ni wowe ubwawe uzapfa mu cyimbo cye, n’abaturage bawe bapfe mu cyimbo cy’abaturage be.’ ”

43 Umwami wa Isiraheli asubira iwe i Samariya ababaye kandi arakaye.