Categories
1 Abami

1 Abami 1

Umwami Dawidi ageze mu zabukuru

1 Umwami Dawidi yari ageze mu za bukuru, ashaje cyane ku buryo bamworosaga imyenda ntasusurukirwe.

2 Abagaragu be baramubwira bati: “Nyagasani, bagushakire inkumi y’isugi igukorere, ijye igukuyakuya ikuraze kugira ngo ususurukirwe.”

3 Bashaka umukobwa mwiza muri Isiraheli yose, babona Abishagi w’i Shunemubamuzanira umwami.

4 Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akajya akuyakuya Dawidi amukorera, ariko ntiyamurongora.

Adoniya ararikira ubwami

5 Hanyuma Adoniya umuhungu wa Dawidi na Hagita, ararikira ubwami avuga ati: “Ni jye uzaba umwami!” Ahita yishakira amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi, n’abagabo mirongo itanu bo kujya bamugenda imbere.

6 Nyamara muri ibyo byose nta na rimwe se yari yarigeze amucyaha ngo amubaze ati: “Ibyo ukora ibyo ni ibiki?” Adoniya ni we wari murumuna wa Abusalomu kandi yari umusore w’uburanga.

7 Bukeye agisha inama Yowabu mwene Seruya n’umutambyi Abiyatari, na bo baramushyigikira.

8 Nyamara umutambyi Sadoki na Benaya mwene Yehoyada, n’umuhanuzi Natanina Shimeyi, na Reyi n’izindi ntwari za Dawidi, ntibashyigikira Adoniya.

Natani na Batisheba bashyigikira Salomo

9 Nuko Adoniya atamba intama n’ibimasa n’inyana z’imishishe, hafi y’urutare rw’i Zoheleti ruri bugufi bwa Enirogeli. Bityo atumira abavandimwe be bose ari bo bana b’umwami, n’abantu bose b’i Buyuda bari abagaragu b’umwami.

10 Icyakora ntiyatumira umuhanuzi Natani na Benaya, n’abarinzi b’ibwami na mwene se Salomo.

Salomo aba umwami

11 Nuko Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo, ati: “Ntuzi ko Adoniya mwene Hagita yigize umwami kandi Dawidi akaba atabizi?

12 None reka nkugire inama uyikurikize, bityo urakiza amagara yawe n’ay’umuhungu wawe Salomo.

13 Jya ku Mwami Dawidi umubwire uti: ‘Nyagasani, ntiwandahiye ko umuhungu wawe Salomo ari we uzaba umwami akagusimbura ku ngoma? None kuki himye Adoniya?’

14 Nuko igihe uri bube uvugana n’umwami, nanjye ndinjira ngushyigikire.”

15 Batisheba ajya ku Mwami Dawidi amusanga aho yari ari mu cyumba kuko yari ashaje cyane, Abishagi wa mukobwa w’i Shunemu yaramukoreraga.

16 Batisheba ni ko gupfukamira umwami, na we aramubaza ati: “Urifuza iki?”

17 Batisheba aramusubiza ati: “Nyagasani, wandahiye mu izina ry’Uhoraho Imana yawe, ko umwana wawe Salomo ari we uzaba umwami akagusimbura ku ngoma.

18 None dore Adoniya ni we wimye ingoma, nyamara wowe nyagasani utabizi.

19 Yatambye ibimasa n’inyana z’imishishe n’intama nyinshi, atumira abahungu bawe bose, n’umutambyi Abiyatari na Yowabu umugaba w’ingabo, nyamara ntiyatumira umugaragu wawe Salomo.

20 None rero nyagasani, ubu Abisiraheli bose baguhanze amaso, kugira ngo ubatangarize ugiye kugusimbura ku ngoma.

21 Naho ubundi nyagasani numara gupfa, jye n’umuhungu wanjye Salomo bazadufata nk’abagome.”

22 Batisheba akivugana na Dawidi, umuhanuzi Natani aba arinjiye.

23 Abagaragu b’umwami baramubwira bati: “Umuhanuzi Natani yinjiye ibwami.” Nuko Natani yubama imbere y’umwami, aramupfukamira.

24 Aramubaza ati: “Nyagasani, mbese ni wowe wategetse ko Adoniya ari we uzagusimbura ku ngoma?

25 Dore uyu munsi yagiye atamba ibimasa n’inyana z’imishishe n’intama nyinshi, atumira abahungu bawe n’abatware b’ingabo bose n’umutambyi Abiyatari. Bose bari imbere ye bararya baranywa bavuga bati: ‘Harakabaho Umwami Adoniya!’

26 Icyakora nyagasani, jyewe n’umutambyi Sadoki, na Benaya mwene Yehoyada na Salomo, ntabwo yadutumiye.

27 None se nyagasani, waba waravuze uzagusimbura ku ngoma utabitumenyesheje?”

28 Umwami Dawidi aravuga ati: “Nimumpamagarire Batisheba.” Araza ahagarara imbere y’umwami.

29 Nuko Dawidi aravuga ati: “Ndahiye Uhoraho wankijije akaga kose,

30 nk’uko nabirahiye mu izina ry’Uhoraho Imana ya Isiraheli, nkavuga ko umuhungu wawe Salomo ari we uzansimbura ku ngoma, uyu munsi ngiye gusohoza icyo nasezeranye.”

31 Batisheba apfukamira umwami yubamye, aravuga ati: “Harakabaho Umwami Dawidi iteka ryose!”

32 Umwami Dawidi atumiza umutambyi Sadoki, n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada. Baraza bahagarara imbere y’umwami.

33 Umwami Dawidi arababwira ati: “Mujyane n’ingabo zanjye, mushyire umuhungu wanjye Salomo ku nyumbu yanjye mumujyane i Gihoni.

34 Umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani bamwimikishe amavuta, abe umwami wa Isiraheli. Muvuze ihembe muvuge muti: ‘Harakabaho Umwami Salomo!’

35 Mumuherekeze aze yicare ku ntebe yanjye ya cyami ansimbure ku ngoma. Mushyiriyeho gutegeka Abisiraheli n’Abayuda.”

36 Benaya mwene Yehoyada asubiza umwami ati: “Bibe bityo nyagasani! Koko ibyo ni byo Uhoraho Imana yawe ishaka.

37 Nk’uko kandi Uhoraho yabanye nawe nyagasani abe ari ko azabana na Salomo, ubwami bwe azabushyire hejuru ndetse burute ubwa databuja Dawidi.”

38 Nuko umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n’Abakereti n’Abapeleti, buriza Salomo ku nyumbu ya Dawidi bamujyana i Gihoni.

39 Bagezeyo umutambyi Sadoki afata ihembe ryuzuye amavuta yavanye mu Ihema ry’Uhoraho, ayimikisha Salomo kugira ngo abe umwami. Bavuza ihembe maze abantu bose batera hejuru bati: “Harakabaho Umwami Salomo!”

40 Hanyuma Salomo arataha, rubanda bamuherekeza banezerewe cyane bavuza imyironge, ku buryo ubutaka bwatigiswaga n’amajwi yabo.

Salomo agirira imbabazi Adoniya

41 Adoniya n’abatumirwa be bamaze gufungura bumva urusaku. Yowabu yumvise ihembe rivuga arabaza ati: “Kuki mu mujyi hari urusaku rwinshi?”

42 Yowabu akivuga atyo, Yonatani umuhungu w’umutambyi Abiyatari aba ageze aho. Adoniya aramubwira ati: “Injira kuko uri umugabo w’intwari, ugomba kuba utuzaniye inkuru nziza.”

43 Yonatani asubiza Adoniya ati: “Inkuru si nziza! Umwami Dawidi amaze kwimika Salomo kugira ngo abe umwami.

44 Dawidi yategetse umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n’Abakereti n’Abapeleti ngo bashyire Salomo ku nyumbu y’umwami.

45 Umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani bamwimikisha amavuta i Gihoni kugira ngo abe umwami. Bagarukanye na we banezerewe cyane, ku buryo umujyi wose wuzuye urusaku ari na rwo mwumvise.

46 Ndetse ubu Salomo yicaye ku ntebe ya cyami.

47 Ikindi kandi n’ibyegera byose by’Umwami Dawidi byaje kumushimira bivuga biti: ‘Imana izashyire hejuru izina rya Salomo gusumbya aho iryawe ryari rigeze, kandi izahe ubwami bwe kugira icyubahiro gisumba icyo ubwawe bwagize.’ ” Umwami Dawidi apfukama ku buriri bwe,

48 aravuga ati: “Nihasingizwe Uhoraho Imana y’Abisiraheli yo yashyizeho uyu munsi, uwo kunsimbura ku ntebe ya cyami mbyirebera.”

49 Abatumirwa ba Adoniya babyumvise bashya ubwoba, barahaguruka baratatana buri wese aca ukwe.

50 Adoniya agira ubwoba bwinshi kubera Salomo, nuko aragenda afata ku mahembe y’urutambiro.

51 Baza kubwira Salomo ko Adoniya yamutinye cyane agahungira ku rutambiro, agafata ku mahembe yarwo akavuga ati: “Sinzahava keretse Salomo andahiye ko atazanyicisha inkota.”

52 Salomo aravuga ati: “Naba inyangamugayo nta n’agasatsi na kamwe kazava ku mutwe we, ariko nagwa mu ikosa na rito azicwa nta kabuza.”

53 Umwami Salomo yohereza abantu kumuvana aho ku rutambiro. Araza apfukamira Salomo yubamye. Salomo aramubwira ati: “Itahire.”

Categories
1 Abami

1 Abami 2

Amabwiriza aheruka ya Dawidi

1 Urupfu rwa Dawidi rwegereje, ahamagaza umuhungu we Salomo aramubwira ati:

2 “Dore urupfu rurangera amajanja, none komera kandi uzabe umugabo!

3 Ujye wubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe ategeka, ugenze uko ashaka kandi ukurikize amateka ye n’amabwiriza ye, n’ibyemezo afata n’impuguro ze nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa. Bityo ibyo bizatuma uhirwa mu byo uzakora byose aho uzaba uri hose.

4 Uhoraho azasohoza Isezerano yansezeranyije ati: ‘Abazagukomokaho nibitwara neza bakangiraho umurava babikuye ku mutima, mu mibereho yabo yose nk’uko nabivuze, ntihazabura muri bo ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’ ”

5 Dawidi arakomeza ati: “Nawe ubwawe uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye n’ibyo yakoreye ba bagaba b’ingabo b’Abisiraheli, ari bo Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri. Yarabishe amena amaraso nk’ayo mu ntambara kandi ari mu gihe cy’amahoro. Ayo maraso ni we abarwaho mu buryo bwose.

6 Ni yo mpamvu ukwiye gukorana ubwitonzi, ntuzatume yisazira amahoro.

7 “Naho abakomoka kuri Barizilayi w’i Gileyadi uzabatoneshe, bajye barira ku meza yawe kuko banshyigikiye ubwo nahungaga mukuru wawe Abusalomu.

8 “Dore kandi uri kumwe na Shimeyi mwene Gera w’Umubenyamini w’i Bahurimu, wamvumye umuvumo mubi ubwo najyaga i Mahanayimu. Nyamara ubwo nagarukaga yaje kunsanganira kuri Yorodani, murahira mu izina ry’Uhoraho ko ntazamwicisha inkota.

9 None ubu ntukamubabarire na gato. Nzi ko uri umunyabwenge, uzi uko uzamugenza. Ntuzatume yisazira amahoro ahubwo uzamwice.”

Dawidi arapfa, asimburwa na Salomo

10 Nuko Dawidi arapfa, bamushyingura ahitwa mu Murwa wa Dawidi i Yeruzalemu.

11 Imyaka Dawidi yamaze ku ngoma muri Isiraheli, yose hamwe ni mirongo ine. I Heburoni yamazeyo imyaka irindwi, i Yeruzalemu ahamara imyaka mirongo itatu n’itatu.

12 Umuhungu we Salomo amusimbura ku ngoma, ubwami bwe burakomera cyane.

Salomo yicisha Adoniya

13 Igihe kimwe Adoniya umuhungu wa Dawidi na Hagita, yagiye kwa Batisheba nyina wa Salomo. Batisheba amubonye aramubaza ati: “Ni amahoro?”

Adoniya ati: “Yee, ni amahoro.

14 Ariko mfite icyo nshaka kukubwira.”

Batisheba ati: “Ngaho mbwira.”

15 Adoniya aramubwira ati: “Uzi ko ubwami bwagombaga kuba ubwanjye, kandi ko Abisiraheli bose bari bampindukiriye kugira ngo banyimike mbe umwami. Nyamara kuko Uhoraho ari ko yabishatse ubwami bwabaye ubw’umuvandimwe wanjye.

16 None hari icyo ngusaba niba ubinyemereye.”

Batisheba aramubwira ati: “Kivuge.”

17 Adoniya aramubwira ati: “Ndakwinginze unsabire Umwami Salomo kuko wowe adashobora kukwangira, anshyingire Abishagi w’i Shunemu.”

18 Batisheba aramusubiza ati: “Ndabyemeye ndajya kubikubwirira umwami.”

19 Batisheba ajya kureba Umwami Salomo ngo amubwire ibya Adoniya. Amugeze imbere umwami arahaguruka aramusanganira, aramupfukamira. Nuko arongera yicara mu ntebe ya cyami, ategeka ko bashyira intebe y’umugabekazi iburyo bwe, Batisheba aricara.

20 Batisheba aramubaza ati “Uranyemerera ko ngira ikibazo nkubaza?”

Umwami aramusubiza ati: “Ndabikwemereye mubyeyi wanjye mbaza.”

21 Nyina aramubwira ati: “Mbese birashoboka ko washyingira umuvandimwe wawe Adoniya, Abishagi w’i Shunemu?”

22 Umwami Salomo asubiza nyina ati: “Kuki umusabira Abishagi w’i Shunemu? Dore ni mukuru wanjye wari ukwiriye kumusabira n’ubwami! Azabufatanye n’abayoboke be ari bo umutambyi Abiyatari na Yowabu mwene Seruya.”

23 Maze Umwami Salomo arahira mu izina ry’Uhoraho avuga ati: “Niba amagambo Adoniya avuze atari ayo kumwicisha, Imana ibimpore ndetse bikabije!

24 Ubu ndahiye Uhoraho muzima wampaye gukomera, akampa gusimbura data Dawidi ku ngoma kandi akampa ubwami nk’uko yari yarabisezeranye, ko uyu munsi Adoniya ari bupfe.”

25 Nuko Umwami Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada, yica Adoniya.

Abiyatari yirukanwa i Yeruzalemu

26 Nuko umwami abwira umutambyi Abiyatari ati: “Genda ujye Anatoti mu isambu yawe, kuko nawe wari ukwiriye gupfa ariko sindi bukwice uyu munsi, kuko wahetse Isanduku y’Uhoraho ukagendana na data Dawidi, ukababarana na we.”

27 Uko ni ko Salomo yirukanye Abiyatari ntiyongere kuba umutambyi w’Uhoraho, bityo ijambo Uhoraho yavugiye i Shilo ku muryango wa Eli rirasohora.

Salomo yicisha Yowabu

28 Iyo nkuru iza kugera kuri Yowabu kandi Yowabu yari umuyoboke wa Adoniya, nubwo atari umuyoboke wa Abusalomu. Ni cyo cyatumye ahungira mu Ihema ry’Uhoraho agafata amahembe y’urutambiro.

29 Babwira Salomo ko Yowabu yahungiye mu Ihema ry’Uhoraho akaba ari ku rutambiro, Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati: “Genda umwice!”

30 Benaya aherako ajya mu Ihema ry’Uhoraho, abwira Yowabu ati: “Umwami aravuze ngo: ‘Sohoka.’ ”

Yowabu aramusubiza ati: “Sinsohoka ahubwo nzicirwe hano.” Nuko Benaya asubira ibwami, atekerereza umwami ibyo Yowabu yamubwiye byose.

31 Maze umwami aramubwira ati: “Genda uhamwicire nk’uko yabyivugiye maze umuhambe, bityo amaraso y’inzirakarengane Yowabu yavushije araba ahanaguwe kuri jye no ku muryango wa data.

32 Uhoraho araba amuryoje ko yicishije inkota abagabo babiri bamurushaga cyane ubutungane, akabica data Dawidi atabizi. Abo bagabo ni Abuneri mwene Neri wari umugaba w’ingabo z’Abisiraheli, na Amasa mwene Yeteri wari umugaba w’ingabo z’Abayuda.

33 Amaraso yabo azabarwe kuri Yowabu, no ku bazamukomokaho iteka ryose. Naho Dawidi n’abazamukomokaho n’umuryango we n’ingoma ye, tuzagire amahoro atangwa n’Uhoraho iteka ryose.”

34 Maze Benaya mwene Yehoyada asubirayo, asumira Yowabu aramwica hanyuma amuhambisha mu isambu ye.

35 Umwami ashyira Benaya mwene Yehoyada mu mwanya wa Yowabu umugaba w’ingabo, naho ku mwanya w’umutambyi Abiyatari ahashyira Sadoki.

Salomo yicisha Shimeyi

36 Umwami ahamagaza Shimeyi aramubwira ati: “Wiyubakire inzu i Yeruzalemu uyituremo, kandi ntuzigere uyisohokamo ngo ugire ahandi ujya.

37 Umunsi wayisohotsemo ukambuka akabande ka Kedironi, umenye ko uzapfa nta kabuza amaraso yawe akakubarwaho.”

38 Shimeyi abwira umwami ati: “Nyagasani, ijambo ryawe ndarishimye nzabikora nk’uko ubivuze.” Shimeyi aguma i Yeruzalemu ahamara igihe kirekire.

39 Hashize imyaka itatu, babiri mu bagaragu ba Shimeyi bahungira kwa Akishi mwene Māka umwami w’i Gati.

40 Shimeyi yumvise ko abagaragu be bari i Gati arahaguruka, ategura indogobe ye arayurira, ajya i Gati kuvana abagaragu be kwa Akishi. Maze agarukana na bo i Yeruzalemu.

41 Salomo aza kumenya ko Shimeyi yavuye i Yeruzalemu akajya i Gati akagaruka.

42 Salomo atumiza Shimeyi aramubaza ati: “Mbese sinakurahije mu izina ry’Uhoraho, nkakwemeza ko nusohoka ukarenga umujyi uzapfa nta kabuza? Nawe warambwiye uti: ‘Ijambo ryawe ndarishimye, kandi ndabyumvise.’

43 None ni kuki utakomeje indahiro warahiye mu izina ry’Uhoraho, ntiwubahirize amabwiriza naguhaye?

44 Wowe ubwawe uzirikana ibibi byose wakoreye data Dawidi. None Uhoraho aguhoye ububi bwawe,

45 naho jyewe ampaye umugisha kandi intebe y’ubwami ya Dawidi Uhoraho azayikomeza iteka ryose.”

46 Umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada yica Shimeyi. Nuko ingoma ya Salomo irakomera.

Categories
1 Abami

1 Abami 3

Salomo asaba Imana ubwenge

1 Salomo agirana ubumwe n’umwami wa Misiri maze arongora umukobwa we, hanyuma amujyana mu Murwa wa Dawidi. Arahamutuza kugeza igihe yamariye kwiyubakira ingoro ye n’inzu y’Uhoraho, n’inkuta z’i Yeruzalemu.

2 Muri icyo gihe abantu batambiraga ibitambo ahasengerwaga, kuko bari batarubakira Uhoraho Ingoro.

3 Salomo yakundaga Uhoraho agakurikiza amateka ya se Dawidi, nyamara na we yajyaga atambira ibitambo ahasengerwaga ibigirwamana akahosereza n’imibavu.

4 Umwami Salomo ajya i Gibeyoni ahatambira ibitambo kuko ari ho hantu h’ingenzi hasengerwaga, ahatambira ibitambo igihumbi bikongorwa n’umuriro.

5 Aho i Gibeyoni ni ho Uhoraho yabonekeye Salomo nijoro mu nzozi. Imana iramubwira iti: “Nsaba icyo ushaka ndakiguha.”

6 Salomo arayisubiza ati: “Wagiriye ubuntu bukomeye umugaragu wawe data Dawidi kuko yakunogeraga, agira umurava n’ubutungane n’ubudakemwa. Ntiwaretse kumugirira ubwo buntu bukomeye, uramumpa jyewe umwana we musimbura ku ngoma nk’uko biri ubu.

7 “Ni koko Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wanyimitse kugira ngo nsimbure data Dawidi. Ariko kandi ndi nk’umwana muto cyane utazi icyatsi n’ururo.

8 Jyewe umugaragu wawe mbaye umuyobozi w’abantu watoranyije, abantu benshi batabarika.

9 None rero Nyagasani, ndagusaba ubwenge buhagije bumbashisha kuyobora abantu bawe, kandi ngo menye gutandukanya icyiza n’ikibi. Naho ubundi sinabasha kuyobora abantu bawe benshi bangana batya.”

10 Nuko Uhoraho anezezwa n’ibyo Salomo asabye.

11 Imana iramubwira iti: “Ubwo wasabye ibyo ngibyo ukaba utasabye kurama, ntusabe ubutunzi ntunasabe ko abanzi bawe bapfa, nyamara ugasaba ubwenge bwo gutegekana ubutabera,

12 ibyo usabye ndabiguha. Nguhaye ubwenge n’ubushishozi, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n’abazagukurikira uzahwana nawe.

13 Ikindi kandi n’ibyo utansabye nzabiguha, byaba ubukungu byaba n’ikuzo, ku buryo mu gihe uzaba ukiriho nta n’umwe mu bami uzigera ahwana nawe.

14 Nugenza nk’uko nakubwiye ukanakurikiza amateka n’amabwiriza yanjye nk’uko so Dawidi yagenzaga, nzaguha kurama.”

15 Nuko Salomo arakanguka, amenya ko Imana yamubonekeye mu nzozi. Hanyuma asubira i Yeruzalemu yegera Isanduku y’Isezerano, atamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro. Ibyo birangiye akorera umunsi mukuru ibyegera bye byose.

Ubushishozi bwa Salomo mu guca urubanza

16 Igihe kimwe abagore babiri b’indaya baraje bahagarara imbere y’umwami.

17 Umwe muri abo bagore aravuga ati: “Nyagasani, jye n’uyu mugore tubana mu nzu. Nayibyariyemo umwana ndi kumwe n’uyu mugore.

18 Nuko hashize iminsi ibiri mbyaye, uyu mugore na we arabyara. Twari twenyine nta wundi wari muri iyo nzu, uretse twe twembi.

19 Ijoro rimwe umwana w’uyu mugore arapfa, kubera ko yamuryamiye.

20 Nuko rero nyagasani, uyu mugore abyuka mu gicuku nsinziriye, ajyana umwana wanjye wari undyamye iruhande amuryamisha ku buriri bwe, noneho uwe wapfuye amundyamisha iruhande.

21 Bukeye mu gitondo nkangutse kugira ngo njye konsa umwana wanjye, nsanga yapfuye! Ariko bamaze gucya mwitegereje neza, nsanga atari umwana wanjye nibyariye.”

22 Nuko uwo mugore wundi aravuga ati: “Ashwi da, umwana muzima ni we wanjye naho upfuye ni uwawe.”

Ariko wa mugore wa mbere akomeza kuvuga ati: “Ashwi, umwana upfuye ni uwawe naho umuzima ni we wanjye.” Nuko bakomeza kujya impaka batyo bari imbere y’umwami.

23 Umwami Salomo aravuga ati: “Umwe aravuga ngo ‘Umwana wanjye ni umuzima naho uwawe ni upfuye’, undi na we akavuga ngo ‘Ashwi da, umwana wawe ni uwapfuye naho uwanjye ni umuzima.’ ”

24 Umwami ni ko gutegeka ati: “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira.

25 Hanyuma umwami atanga itegeko ati: “Uyu mwana muzima nimumucemo kabiri igice kimwe mugihe umugore umwe, ikindi gice mugihe undi.”

26 Umugore wari nyina w’umwana muzima impuhwe ziramusāba kubera umwana we, maze abwira umwami ati: “Ndakwinginze nyagasani, uwo mwana muzima wimwica, ahubwo muhe uriya mugore amwijyanire.”

Naho wa mugore wundi we aravuga ati: “Mucemo kabiri tumubure twembi.”

27 Nuko umwami akemura impaka ati: “Uwo mwana ntimumwice, ahubwo nimumuhe uwamugiriye impuhwe kuko ari we nyina.”

28 Abisiraheli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza, baramwubaha kubera ko biboneye ko Imana yamuhaye ubwenge, kugira ngo ace imanza zitabera.

Categories
1 Abami

1 Abami 4

Salomo ashyiraho abategetsi

1 Nuko Salomo aba umwami w’igihugu cyose cya Isiraheli.

2 Aba ni bo bategetsi bakuru yashyizeho:

Azariya mwene Sadoki yari umutambyi.

3 Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanditsi.

Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga.

4 Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w’ingabo.

Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.

5 Azariya mwene Natani yari umukuru w’abayobozi b’intara.

Zabudi mwene Natani yari umutambyi akaba n’umujyanama bwite w’umwami.

6 Ahishari yari ashinzwe ingoro y’ibwami.

Adoniramu mwene Abuda yari ashinzwe abakoraga imirimo y’agahato.

7 Salomo kandi yari yarashyizeho abategetsi cumi na babiri, bakwijwe mu ntara zose z’igihugu cya Isiraheli. Bari bashinzwe kugemurira umwami ibyo kumutunga, n’ibyo gutunga ab’ibwami. Buri mutegetsi yagombaga kuzana ingemu ukwezi kose rimwe mu mwaka.

8 Dore amazina yabo:

Beni-Huri yari ashinzwe akarere k’imisozi ya Efurayimu.

9 Beni-Dekeri yari ashinzwe akarere ka Makazi, aka Shālabimu, aka Beti-Shemeshi n’aka Eloni-Beti-Hanani.

10 Beni-Hesedi yari ashinzwe Aruboti, n’i Soko n’akarere kose ka Heferi.

11 Beni-Abinadabu yari ashinzwe imisozi yose iri hafi y’i Dori. Ni we wari wararongoye Tafati umukobwa wa Salomo.

12 Bāna mwene Ahiludi yari ashinzwe Tānaki na Megido, n’akarere kose ka Betishani kegeranye na Saritani hepfo ya Yizerēli, uhereye i Betishani ukageza Abeli-Mehola wambukiranyije Yokineyamu.

13 Beni-Geberi yari ashinzwe Ramoti y’i Gileyadi. Aho muri Gileyadi yari ashinzwe n’Inkambi za Yayiri ukomoka kuri Manase, ashinzwe n’intara ya Arugobu ho muri Bashani. Iyo ntara yose yari igizwe n’imijyi ntamenwa mirongo itandatu, izengurutswe n’inkuta zifite amarembo akingishijwe ibihindizo by’imiringa.

14 Ahinadabu mwene Ido yari ashinzwe akarere ka Mahanayimu.

15 Ahimāsi yari ashinzwe intara ya Nafutali. Ni we wari wararongoye Basemati umukobwa wa Salomo.

16 Bāna mwene Hushayi yari ashinzwe intara ya Ashēri n’i Beyaloti.

17 Yehoshafati mwene Paruwa yari ashinzwe intara ya Isakari.

18 Shimeyi mwene Ela yari ashinwe intara ya Benyamini.

19 Geberi mwene Uri yari ashinzwe akarere ka Gileyadi, n’igihugu cyahoze gitegekwa na Sihoni umwami w’Abamori, n’igihugu cyahoze gitegekwa na Ogi umwami wa Bashani. Geberi ni we wenyine wari umutegetsi w’iyo ntara.

Ingoma yuzuye ibyiza ya Salomo

20 Abayuda n’Abisiraheli bari benshi cyane nk’umusenyi wo ku nyanja. Bari bafite ibyo barya n’ibyo banywa, koko bari bishimye.

Categories
1 Abami

1 Abami 5

Ibyokurya byo gutunga ab’ibwami

1 Salomo yategekaga ibihugu byose kuva ku ruzi rwa Efurati kugeza mu gihugu cy’Abafilisiti, no kugeza ku mupaka wa Misiri. Ibi bihugu byazaniraga Salomo amahōro, kandi byari byaramuyobotse igihe cyose yari akiriho.

2 Igaburo Salomo n’abantu be bakeneraga buri munsi ryari rihwanye na toni icyenda z’ifu nziza y’ingano, na toni umunani z’ifu y’igiheri cy’ingano,

3 n’ibimasa icumi by’imishishe byororewe mu kiraro, n’ibimasa makumyabiri byororewe mu rwuri, n’amatungo magufi ijana utabariyemo impara, ingeragere n’amasirabo, n’inkware z’imishishe.

4 Yategekaga ibihugu byose by’iburengerazuba bwa Efurati, kuva i Tifusa kugeza i Gaza. Abami bategekaga ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati bose bari baramuyobotse. Yari afitanye ubwimvikane n’ibihugu byose bimukikije.

5 Igihe cyose Salomo yari akiriho, Abayuda n’Abisiraheli kuva i Dani kugeza i Bērisheba, bari bafite umutekano, buri muntu yishyira akizana mu murima we w’imizabibu n’uw’imitini.

6 Salomo yari afite ibiraro ibihumbi mirongo ine by’amafarasi akurura amagare y’intambara, afite n’ ingabo ibihumbi cumi na bibiri zirwanira ku mafarasi.

7 Abategetsi b’intara bazaniraga Umwami Salomo ibyo kugaburira ab’ibwami bose. Buri mutegetsi yari afite ukwezi ashinzwe buri mwaka ko kugemura amafunguro. Nta kintu cyahaburaga.

8 Bazanaga kandi ingano za bushoki n’ibyatsi byo kugaburira amafarasi akurura amagare, kimwe n’andi mafarasi. Babishyiraga umwami, buri mutegetsi akajyana ibyo yategetswe.

Ubwenge bwa Salomo

9 Imana yahaye Salomo ubwenge n’ubuhanga bukomeye, imuha n’ubushishozi buhanitse.

10 Salomo yarushaga ubwenge abanyabwenge bose b’iburasirazuba n’abo mu Misiri.

11 Yari ahebuje abantu bose ubwenge. Yaburushaga n’Umwezera Etani, akaburusha na Hemani, na Kalukoli na Darida bene Maholi. Nuko aba icyamamare mu bihugu byose byari bimukikije.

12 Yahimbye imigani ibihumbi bitatu, ahimba n’indirimbo igihumbi n’eshanu.

13 Yavuze ibyerekeye amoko y’ibimera, guhera ku masederi yo muri Libani kugeza ku twatsi tumera ku nkuta. Yavuze no ku moko y’inyamaswa n’ay’ibiguruka, n’ay’ibikurura inda hasi n’ay’amafi.

14 Abantu baturukaga mu mahanga yose bakaza kumva ubwenge bwa Salomo. Boherezwaga n’abami b’ibihugu byose bumvise iby’ubwenge bwe.

Salomo ategura iyubakwa ry’Ingoro

15 Hiramu umwami w’i Tiri yari asanzwe ari incuti ya Dawidi. Nuko yumvise ko Salomo yimikishijwe amavuta kugira ngo asimbure se Dawidi ku ngoma, amutumaho intumwa.

16 Salomo na we yohereza intumwa zibwira Hiramu ziti:

17 “Uzi ko data Dawidi yahoraga mu ntambara arwana n’ibihugu by’abanzi bimukikije. Ni cyo cyamubujije kubakira Uhoraho Imana ye Ingoro, kugeza ubwo yatsinze burundu abanzi be.

18 Ariko noneho Uhoraho Imana yanjye yampaye umutekano ku mipaka yose, sinikanga umwanzi cyangwa amakuba.

19 Bityo rero, ngambiriye kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro nkurikije uko yabibwiye data Dawidi ati: ‘Umwana wawe nzagusimbuza ku ngoma, ni we uzanyubakira Ingoro.’

20 None rero utange amabwiriza bantemere ibiti by’amasederi yo muri Libani. Abantu banjye bazafatanya n’abawe, kandi nzaguha ibihembo by’abantu bawe nk’uko uzabigena. Uzi neza ko abantu b’ino batazi gutema ibiti nkamwe Abanyasidoni.”

21 Nuko Hiramu amaze kwakira ubutumwa bwa Salomo, arishima cyane maze aravuga ati: “Uyu munsi Uhoraho nasingizwe kuko yahaye Dawidi umwana w’umunyabwenge, kugira ngo ategeke Abisiraheli ubwoko bukomeye.”

22 Hiramu atuma kuri Salomo ati: “Ubutumwa wantumyeho bwangezeho, kandi nzubahiriza icyifuzo cyawe. Nzaguha ibiti by’imigogo by’amasederi n’iby’amasipure.

23 Abantu banjye bazabikurura babivane mu bisi bya Libani babigeze ku nyanja. Bazabihambiranya mbyambutse bireremba bigere aho uzaba wavuze. Nibihagera babihambure hanyuma ubijyane. Icyo ngusaba ni uko uzagira icyo umpa kigashyirwa mu mutungo w’ibwami.”

24 Nuko Hiramu yoherereza Salomo imigogo y’ibiti byose by’amasederi n’iby’amasipure yashakaga.

25 Buri mwaka Salomo na we yahaga Hiramu toni ibihumbi bitandatu z’ingano, na litiro ibihumbi umunani z’amavuta y’iminzenze ayunguruye.

26 Uhoraho yahaye Salomo ubwenge nk’uko yari yaramusezeraniye. Hiramu na Salomo bagirana ubwumvikane, maze bombi bagirana amasezerano.

Salomo ategura imirimo ya ngombwa

27 Umwami Salomo atoranya mu gihugu cya Isiraheli cyose abantu bo gukora imirimo y’agahato. Bari abagabo ibihumbi mirongo itatu.

28 Nuko abagabanyamo amatsinda atatu. Buri kwezi akohereza itsinda ry’abantu ibihumbi icumi, bakamara ukwezi mu bisi bya Libani, andi mezi abiri bakayamara iwabo. Adoniramu ni we wari ushinzwe abakoraga imirimo y’agahato.

29 Salomo kandi yari afite abantu ibihumbi mirongo inani bacukura amabuye mu misozi, akagira n’abandi ibihumbi mirongo irindwi b’abikorezi.

30 Hari n’abategetsi ibihumbi bitatu na magana atatu, Salomo yashyizeho kugira ngo bahagarikire imirimo bacunge n’abakozi.

31 Umwami yategetse ko bacukura amabuye meza kandi manini, bakayaconga kugira ngo azubakishwe urufatiro rw’Ingoro y’Imana.

32 Abafundi ba Salomo n’abafundi ba Hiramu, hamwe n’abantu b’i Gebali baconze amabuye, bategura ibiti n’amabuye byo kubakisha Ingoro y’Uhoraho.

Categories
1 Abami

1 Abami 6

Iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho

1 Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisiraheli bavuye mu Misiri, mu mwaka wa kane Salomo ari ku ngoma muri Isiraheli, ni bwo yatangiye kubaka Ingoro y’Uhoraho, mu kwezi kwa Zivu.

2 Ingoro Umwami Salomo yubakiye Uhoraho yari ifite uburebure bwa metero mirongo itatu, na metero icumi z’ubugari, na metero cumi n’eshanu z’ubuhagarike.

3 Uburebure bw’ibaraza ry’Ingoro bwari metero icumi bungana n’ubugari bw’iyo Ngoro. Ubugari bw’ibaraza bwari metero eshanu.

4 Iyo Ngoro y’Imana yari ifite amadirishya afite ibizingiti bisobekeranye.

5 Ingoro yose uko yari igizwe n’ibyumba byombi bizira inenge, yari yometsweho andi mazu ayizengurutse ayicamo ibyumba.

6 Umubyimba w’urukuta rw’Ingoro ntiwari ufite ubugari bungana kuva hasi kugera hejuru, bwagendaga bugabanuka ukurikije amagorofa, ku buryo za mwikorezi z’ibyumba byometseho zitahinguranyaga urukuta rw’Ingoro. Bityo ibyumba by’igorofa yo hasi byari bifite ubugari bwa metero ebyiri n’igice, iby’igorofa yo hagati bifite ubugari bwa metero eshatu, naho ibyumba by’igorofa yo hejuru bifite ubugari bwa metero eshatu n’igice.

7 Mu iyubakwa ry’Ingoro, amabuye yayubatse yatunganyirijwe aho yacukurwaga, ku buryo nta rusaku rw’inyundo cyangwa urw’umutarimba, cyangwa urw’ikindi gikoresho cy’icyuma rwumvikanye yubakwa.

8 Umuryango winjiraga mu byumba byometse ku igorofa yo hasi, wari ku ruhande rw’iburyo bw’Ingoro. Hari ingazi zizamuka zijya mu magorofa.

9 Nuko Salomo yubaka Ingoro y’Imana arayirangiza. Igisenge cyayo yacyubakishije ibiti by’imigogo n’imbaho z’amasederi.

10 Impande z’Ingoro zari zometseho ibyumba bigize inyubako y’amagorofa atatu. Buri gorofa yari ifite metero ebyiri n’igice z’ubuhagarike, ifatishijwe ku Ngoro n’imigogo y’amasederi.

11 Uhoraho abwira Salomo ati:

12 “Dore unyubakiye iyi Ngoro. Nukurikiza amateka n’ibyemezo nafashe, ukumvira amabwiriza yanjye ukayakurikiza, nzagusohorezaho ibyo nasezeraniye so Dawidi.

13 Nzatura kandi mu Bisiraheli rwagati, sinzigera ntererana ubwoko bwanjye.”

14 Nuko Salomo yubaka Ingoro y’Uhoraho maze arayuzuza.

Salomo atunganya imbere mu Ngoro

15 Ku nkuta z’imbere mu Ngoro, yomekaho imbaho z’amasederi kuva hasi kugera ku gisenge, kandi hasi mu Ngoro na ho ahasasa imbaho z’amasipure.

16 Imbere mu mutwe w’Ingoro yaciyemo icyumba gifite metero icumi z’uburebure, ari cyo Cyumba kizira inenge cyane. Urukuta rugabanya ibyumba byombi rwari rwubatswe n’imbaho z’amasederi, kuva hasi kugera ku gisenge.

17 Icyumba kigari cyabanzirizaga Icyumba kizira inenge cyane, cyari gifite metero makumyabiri z’uburebure.

18 Imbere ku nkuta z’Ingoro hari hometseho imbaho z’amasederi, zishushanyijeho amashusho y’ibicuma n’ay’indabyo zibumbuye. Hose hari hometse imbaho z’amasederi, nta buye ryagaragaraga.

19 Hanyuma ategura mu Cyumba kizira inenge cyane, aho gutereka Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho.

20 Naho igicaniro cy’imibavu cyari cyometsweho imbaho z’amasederi, cyagombaga kuba imbere y’urwinjiriro rw’Icyumba kizira inenge cyane. Icyo Cyumba cyari gifite metero icumi z’uburebure, na metero icumi z’ubugari, na metero icumi z’ubuhagarike. Imbere mu Cyumba hose hari hometseho izahabu inoze.

21 Imbere mu Ngoro Salomo ahomeka izahabu inoze, kandi imbere y’Icyumba kizira inenge cyane cyometseho izahabu, ahatambika iminyururu y’izahabu.

22 Mu Ngoro hose ahomeka izahabu, n’igicaniro cy’imibavu cyari imbere y’urwinjiriro rw’Icyumba kizira inenge cyane, acyomekaho izahabu.

23 Mu Cyumba kizira inenge cyane, ashyiramo amashusho abiri y’abakerubi abajwe mu munzenze. Buri mukerubi yareshyaga na metero eshanu z’ubuhagarike.

24 Buri baba ry’umukerubi ryari rifite metero ebyiri n’igice z’uburebure, ku buryo kuva ku isonga y’ibaba rimwe kugera ku yindi, hari metero eshanu.

25 Abakerubi bombi barareshyaga kandi bameze kimwe,

26 bombi bari bafite uburebure bwa metero eshanu.

27 Salomo ahagarika abo bakerubi bombi mu Cyumba kizira inenge cyane. Amababa yabo yari arambuye ku buryo ibaba rimwe ryakoraga ku rukuta, irindi rigakora ku ibaba ry’undi mukerubi.

28 Abo bakerubi Salomo abomekaho izahabu.

29 Imbere mu Ngoro ku nkuta zose, aharagataho amashusho y’abakerubi n’ay’imikindo, n’ay’indabyo zibumbuye.

30 Yomeka izahabu hasi muri ibyo byumba byombi by’Ingoro.

31 Umuryango w’Icyumba kizira inenge cyane yawukingishije inzugi ebyiri zikozwe mu giti cy’umunzenze. Umuryango wari ufite impande eshanu.

32 Kuri izo nzugi z’umunzenze yaharagaseho amashusho y’abakerubi n’ay’imikindo, n’ay’indabyo zibumbuye. Kuri ayo mashusho yomekaho izahabu.

33 Inzugi z’umuryango w’Icyumba kizira inenge na zo azigenza atyo, uwo muryango wari urukiramende.

34 Uwo muryango na wo yawukingishije inzugi ibyiri zikozwe mu mbaho z’amasipure. Buri rugi rwari rugizwe n’ibipande bibiri bifatanyijwe n’amapata.

35 Kuri izo nzugi aharagataho amashusho y’abakerubi n’ay’imikindo, n’ay’indabyo zibumbuye, ayomekaho izahabu inoze.

36 Urugo ruzengurutse Ingoro yarwubakishije impushya eshatu z’amabuye aconze, maze akurikizaho urundi ruhushya rw’imigogo y’amasederi ibaje.

37 Bari barashyizeho urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho mu kwezi kwa Zivu, mu mwaka wa kane Salomo ari ku ngoma.

38 Mu kwezi kwa Bulimu mwaka wa cumi n’umwe Salomo ari ku ngoma, ni bwo barangije kubaka Ingoro y’Uhoraho hamwe n’ibigendanye na yo byose, uko byari biteganyijwe. Iyo Ngoro yubatswe mu myaka irindwi.

Categories
1 Abami

1 Abami 7

Salomo yubaka ingoro ya cyami

1 Salomo yiyubakira ingoro ya cyami, bitwara imyaka cumi n’itatu kugira ngo yuzure.

2 Muri iyo ngoro hari ahitwa “Ingoro y’Ishyamba rya Libani”. Yari ifite metero mirongo itanu z’uburebure, na metero makumyabiri n’eshanu z’ubugari, na metero cumi n’eshanu z’ubuhagarike. Yari ishyigikiwe n’imisitari ine y’inkingi z’amasederi ziteze imigogo y’amasederi abaje.

3 Iyo migogo yari mirongo ine n’itanu igizwe n’imisitari itatu, buri musitari uriho imigogo cumi n’itanu ishyigikiwe n’inkingi. Idari ry’amasederi ryari rishyigikiwe n’iyo migogo.

4 Impande zombi z’ingoro zariho imisitari itatu y’amadirishya ateganye.

5 Buri ruhande rwari rufite imiryango itatu, ibizingiti byayo byari urukiramende, buri muryango uteganye n’undi.

6 Hirya y’Ingoro y’Ishyamba rya Libani hari ahitwa “Icyumba cy’Inkingi”. Cyari gifite metero makumyabiri n’eshanu z’uburebure, na metero cumi n’eshanu z’ubugari. Imbere y’icyo cyumba yometseho urwinjiriro, ibaraza ryarwo ryari rifashwe n’inkingi.

7 Salomo yubaka icyumba cy’intebe ya cyami bacyita “Icyumba cy’Imanza”, kuko ari ho yaciraga imanza. Cyari cyometseho imbaho z’amasederi kuva hasi kugera ku gisenge.

8 Ingoro Salomo yabagamo yari yubatse kimwe n’izindi, yari mu gikāri inyuma y’Icyumba cy’Imanza. Yubakiye kandi umugore we, umukobwa w’umwami wa Misiri ingoro imeze nk’izo zindi.

9 Ayo mazu yose n’urugo rugari ruyakikije byari byubakishije amabuye manini y’indobanure, kuva ku rufatiro kugera ku gisenge. Yari yaraconzwe hakurikijwe ingero kandi akerejwe urukerezo imbere n’inyuma.

10 Imfatiro zari zubakishijwe amabuye manini y’indobanure, amwe afite uburebure bwa metero enye, andi ubwa metero eshanu.

11 Hejuru y’imfatiro hari hubakishijwe amabuye y’indobanure, yaconzwe hakurikijwe ingero. Hari hubakishijwe kandi n’imigogo y’amasederi.

12 Urugo rugari rwari ruzengurutswe n’urukuta rwubakishijwe impushya eshatu z’amabuye aconze, zikurikirwa n’urundi ruhushya rw’imigogo y’amasederi ibaje. Urukuta rw’urugo ruzengurutse Ingoro y’Uhoraho n’urw’ibaraza ryayo, na zo zari zubatse zityo.

Ibikoresho by’Ingoro y’Imana

13 Umwami Salomo atumiza Huramu w’i Tiri, araza.

14 Nyina yari umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, naho se yari Umunyatiri w’umucuzi w’imiringa. Huramu na we yari impuguke kandi yarazobereye mu mirimo y’ubukorikori bwose bw’ubucuzi bw’umuringa. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yose amushinze.

Inkingi z’umuringa

15 Huramu yashongesheje umuringa awukoramo inkingi ebyiri. Buri nkingi yari ifite metero icyenda z’ubuhagarike, naho umuzenguruko wayo wari metero esheshatu.

16 Yashongesheje umuringa awukoramo imitwe yo gutereka kuri izo nkingi. Buri mutwe wari ufite metero ebyiri n’igice z’ubuhagarike.

17 Kuri iyo mitwe yo hejuru y’inkingi, acuriraho iminyururu isobekeranye nk’urushundura. Buri nkingi yari itatseho iminyururu irindwi.

18 Kuri urwo rushundura yashyizeho impushya ebyiri z’imbuto z’imikomamanga zikozwe mu muringa ziruzengurutse, abigenza atyo no ku mutwe w’iyindi nkingi.

19 Hejuru ya buri mutwe w’inkingi, atakaho indabyo z’amalisi zikozwe mu muringa. Zari zifite metero ebyiri z’ubuhagarike.

20 Izo ndabyo zishyirwa ku rugara rw’umutwe w’inkingi, ukikijweho impushya ebyiri z’imbuto magana abiri z’imikomamanga zikozwe mu muringa. Abigenza atyo no ku mutwe w’iyindi nkingi.

21 Bashinga izo nkingi zombi imbere y’ibaraza ry’Ingoro. Inkingi yo mu majyepfo bayita Yakini, naho iyo mu majyaruguru bayita Bowazi.

22 Kuri izo nkingi hari hatatse za ndabyo z’amalisi. Nuko imirimo yerekeranye n’inkingi iba irarangiye.

Ikizenga kigari cy’umuringa

23 Huramu acura ikizenga cyiburungushuye mu muringa ushongeshejwe. Cyari gifite metero eshanu z’umurambararo, na metero ebyiri n’igice z’ubuhagarike, na metero cumi n’eshanu z’umuzenguruko.

24 Icyo kizenga cyari gifite urugara rutatseho impushya ebyiri z’uducuma tw’umuringa turuzengurutse. Kuri buri metero hariho uducuma makumyabiri twakoranywe n’icyo kizenga.

25 Icyo kizenga cyari giteretse ku migongo y’ibimasa cumi na bibiri bikozwe mu muringa. Bitatu byarebaga mu majyaruguru, ibindi bitatu bireba iburengerazuba, ibindi bitatu bireba mu majyepfo, naho ibindi bitatu bireba iburasirazuba.

26 Umubyimba w’icyo kizenga wari santimetero umunani, urugara rwacyo kandi rwari ruteye nk’urw’igikombe, rushushanyijeho ururabo rwa lisi rubumbuye. Icyo kizenga cyajyagamo litiro ibihumbi mirongo ine na bitanu.

Ibigare by’umuringa

27 Huramu yakoze kandi ibigare icumi mu muringa. Buri kigare cyari gifite metero ebyiri z’uburebure na metero ebyiri z’ubugari, na metero imwe n’igice z’ubuhagarike.

28 Dore uko ibyo bigare byari bikozwe, byari bifite ibisate by’umuringa ku mpande bisobetse mu bizingiti.

29 Kuri ibyo bisate hari hashushanyijeho intare n’ibimasa n’abakerubi. Ku bizingiti byo hejuru na ho ni ko byari bimeze. Hejuru no munsi y’intare n’ibimasa hari imitako.

30 Buri kigare cyari gifite inziga enye zicuzwe mu muringa, zifashe ku nzikaragiro enye z’umuringa. Izo nzikaragiro zari zishinzwe ku birenge bine byari mu nguni z’ikigare. Hejuru y’ikigare hari ibisate by’umuringa na byo byari bifite imitako, byashyigikiraga igitereko.

31 Icyo gitereko cyari cyiburungushuye. Ubuhagarike bwacyo bwari santimetero mirongo itanu, naho igipande cyinjiraga mu kigare cyareshyaga na santimetero makumyabiri n’eshanu. Icyo gitereko cyari gitatseho ibisate bifite impande enye, biharagaseho amashusho.

32 Inziga uko ari enye zari munsi y’ikigare, zari zifite umurambararo wa santimetero mirongo irindwi n’eshanu.

33 Inziga z’ibigare zari zimeze nk’iz’igare ry’intambara, inzikaragiro zazo n’amagurudumu yazo, n’inkingi zazo n’icyuma gishinzeho inkingi, byose byari bicuzwe mu muringa.

34 Kuri buri nguni y’ikigare hariho ibifashi bimeze nk’ibirenge, byari bishyigikiye ikigare byari byarakoranywe na cyo.

35 Hejuru ya buri kigare hari igitereko cyiburungushuye, gifite urugara rwa santimetero makumyabiri n’eshanu z’ubuhagarike. Kuri cyo hari ibifashi n’ibisate by’umuringa, bifatanye n’ikigare.

36 Ku mubyimba wacyo wose, ku bifashi no ku bisate yaharagaseho amashusho y’abakerubi n’ay’intare, n’ay’imikindo bizengurutswe n’imitako.

37 Nguko uko yakoze bya bigare icumi. Byose byari bikozwe mu bikoresho bimwe, bifite ingero zingana kandi biteye kimwe.

38 Huramu yacuze kandi ibikarabiro icumi mu muringa, byo guterekwa kuri bya bigare icumi. Buri gikarabiro cyari gifite metero ebyiri z’umurambararo, kandi cyashoboraga gusukwamo litiro magana inani.

39 Ibigare bitanu yabishyize ku ruhande rw’iburyo rw’Ingoro, ibindi bitanu abishyira ku ruhande rw’ibumoso. Cya kizenga yagiteretse ku nguni y’Ingoro, ahagana mu majyepfo y’iburasirazuba.

Urutonde rw’ibikoresho byo mu Ngoro

40 Huramu yacuze ibikarabiro n’ibitiyo n’ibikombe. Nuko arangiza imirimo yose yagombaga gukorera Umwami Salomo ku Ngoro y’Uhoraho.

41 Dore ibyo Huramu yakoze:

inkingi ebyiri n’imitwe yazo yiburungushuye,

inshundura ebyiri zo gushyira ku mitwe yo hejuru y’inkingi.

42 Imbuto magana ane z’imikomamanga zo gutāka kuri izo nshundura, ni ukuvuga imirongo ibiri y’imbuto z’imikomamanga, kuri buri rushundura rutwikiriye imitwe iri hejuru y’inkingi.

43 Ibigare icumi n’ibikarabiro icumi byari bibiteretseho.

44 Ikizenga n’ibimasa cumi na bibiri cyari giteretseho.

45 Inzabya n’ibitiyo n’ibikombe.

Ibyo bikoresho byose by’Ingoro y’Uhoraho Huramu yakoreye Umwami Salomo, byari bikozwe mu muringa usennye.

46 Umwami yabikoreshereje hagati ya Sukoti na Zaretani mu kibaya cya Yorodani, ahashongesherezwaga umuringa.

47 Salomo ashyira ibyo bikoresho byose mu mwanya wabyo, ariko kubera ko byari byinshi ntiyigeze apima umuringa byakozwemo.

48 Salomo yakoresheje kandi n’ibindi bikoresho byose byerekeranye n’Ingoro y’Uhoraho ari byo:

igicaniro cy’imibavu cy’izahabu,

ameza y’izahabu ashyirwaho imigati iturwa Uhoraho.

49 Ibitereko icumi by’amatara byari bitatsweho indabyo, kimwe n’amatara n’ibifatisho byayo, byose byari bikozwe mu izahabu inoze. Ibyo bitereko babishyira mu Cyumba kizira inenge, bitanu mu ruhande rw’iburyo n’ibindi bitanu mu ruhande rw’ibumoso.

50 Ibyungo n’ibikoresho byo kuzimya amatara, n’ibikombe, n’ibiyiko n’ibyotezo, byose byari bikozwe mu izahabu inoze.

Amapata y’inzugi z’Icyumba kizira inenge cyane, n’ay’izindi nzugi z’Icyumba kizira inenge, yose yari akozwe mu izahabu.

51 Umwami Salomo arangije imirimo yose yo ku Ngoro y’Uhoraho, azana ibintu byose se Dawidi yari yareguriye Imana, ifeza n’izahabu n’ibindi bikoresho, abishyira mu mazu y’ububiko bw’Ingoro y’Uhoraho.

Categories
1 Abami

1 Abami 8

Isanduku y’Isezerano yimurirwa mu Ngoro

1 Nuko Umwami Salomo ahamagaza abakuru b’Abisiraheli, n’abahagarariye imiryango cumi n’ibiri ya ba sekuruza, n’abatware bose b’amazu ngo baze bakoranire aho ari i Yeruzalemu. Yari abahamagariye guherekeza Isanduku y’Isezerano y’Uhoraho, ngo ivanwe i Siyoni mu Murwa wa Dawidi ishyirwe mu Ngoro y’Uhoraho.

2 Abisiraheli bose baraza bakoranira aho Umwami Salomo yari ari, ku munsi mukuru wo mu kwezi kwa Etanimu.

3 Abakuru bose b’Abisiraheli bamaze kuhagera, abatambyi baterura Isanduku y’Uhoraho.

4 Abatambyi n’Abalevi baterura Isanduku n’Ihema ry’Ibonaniro, n’ibindi bikoresho byeguriwe Imana byari biririmo, barabizana.

5 Umwami Salomo yari ashagawe n’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli imbere y’Isanduku, batamba ibitambo bitabarika by’intama n’iby’ibimasa.

6 Nuko abatambyi bazana Isanduku y’Isezerano y’Uhoraho, bayishyira mu mwanya wayo mu Ngoro mu Cyumba kizira inenge cyane, maze bayitereka munsi y’amababa y’amashusho y’abakerubi.

7 Amashusho y’abakerubi yari afite amababa arambuye hejuru y’aho Isanduku y’Isezerano yari iteretse, kugira ngo atwikire Isanduku n’imijishi yayo.

8 Iyo mijishi yari miremire cyane, ku buryo imitwe yayo umuntu yashoboraga kuyibona ari mu Cyumba kizira inenge, kibanziriza Icyumba kizira inenge cyane. Icyakora nta washoboraga kuyibona ari hanze. Iyo mijishi iracyahari na n’ubu.

9 Muri iyo Sanduku harimo gusa ibisate bibiri by’amabuye. Musa yari yarabishyizemo ari kuri Sinayi, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abisiraheli bamaze kuva mu Misiri.

10 Abatambyi bamaze gusohoka mu Cyumba kizira inenge, igicu cyahise cyuzura Ingoro y’Uhoraho.

11 Icyo gicu cyabujije abatambyi gukora imirimo yabo, cyari ikuzo ry’Uhoraho ryuzuye Ingoro ye.

12 Nuko Salomo aravuga ati: “Uhoraho, wavuze ko uzatura mu gicu kibuditse.

13 Dore nkubakiye n’Ingoro y’akataraboneka, iyo uzaturamo iteka ryose.”

Ijambo rya Salomo

14 Abisiraheli bari bakoranye bahagaze aho, maze Salomo arahindukira abasabira umugisha.

15 Aravuga ati: “Nihahimbazwe Uhoraho Imana y’Abisiraheli! We ubwe wasohoje Isezerano yagiranye na data Dawidi muri aya magambo:

16 ‘Kuva igihe mvanye ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli mu Misiri, nta mujyi n’umwe nigeze mpitamo mu miryango yose ya Isiraheli nashoboraga kwiyerekaniramo, nta n’undi muntu n’umwe nigeze mpitamo kugira ngo ategeke ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.’

17 “Data Dawidi yari afite umugambi wo kubakira Ingoro Uhoraho Imana y’Abisiraheli.

18 Nyamara Uhoraho yaramubwiye ati: ‘Wagize umugambi wo kunyubakira Ingoro kandi wagize neza.

19 Icyakora si wowe uzanyubakira Ingoro, ahubwo umwana wawe wibyariye ni we uzayubaka.’

20 “None Uhoraho yasohoje Isezerano rye: dore nasimbuye data Dawidi ku ngoma, ubu ni jye mwami w’Abisiraheli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, kandi ni jye wubakiye Ingoro Uhoraho Imana y’Abisiraheli.

21 Muri iyo Ngoro kandi nateganyije aho gushyira Isanduku irimo ibisate bibiri, byanditsweho Isezerano Imana yagiranye na ba sogokuruza ubwo yabakuraga mu Misiri.”

Isengesho rya Salomo

22 Umwami Salomo ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli, arambura amaboko ayerekeje ku ijuru,

23 arasenga ati: “Uhoraho Mana y’Abisiraheli, nta yindi mana ihwanye nawe, ari mu ijuru ari no ku isi. Wowe usohoza Isezerano ryawe ukaba n’indahemuka ku bantu bawe, bahora bakumvira babikuye ku mutima.

24 Wasohoje Isezerano wagiranye n’umugaragu wawe data Dawidi. Ibyo wivugiye ukabisezerana kubera ububasha bwawe, uyu munsi byose urabisohoje.

25 None rero Uhoraho Mana y’Abisiraheli, ukomeze ibyo wasezeraniye umugaragu wawe data Dawidi, ubwo wamubwiraga uti: ‘Abazagukomokaho nibitwara neza mu migenzereze yabo, bakanyumvira nk’uko wanyumviye, ntihazabura muri bo ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’

26 Bityo rero Mana y’Abisiraheli ndakwinginze, ijambo wavuze ukarisezeranira umugaragu wawe data Dawidi, ngaho risohoze.

27 “Mbese Mana, wabasha gutura ku isi? Ijuru nubwo ari rigari bihebuje ntabwo urikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nakubakiye!

28 Ahubwo Uhoraho Mana yanjye, wite kuri iri sengesho jyewe umugaragu wawe nsenga nkwinginga. Wite ku gutakamba kwanjye no ku isengesho nkugezaho uyu munsi.

29 Iyi Ngoro ujye uyitaho amanywa n’ijoro kuko wayivuzeho uti: ‘Ni ho nzajya niyerekanira.’ None rero Nyagasani, umva isengesho nsengera aha hantu.

30 Ujye wita ku gutakamba kwanjye no ku gutakamba k’ubwoko bwawe bw’Abisiraheli, nibasenga berekeye aha hantu. Ujye wumva uri mu ijuru aho utuye, kandi ujye utwumva utubabarire.

31 “Umuntu naregwa ko yacumuye kuri mugenzi we maze akarahizwa indahiro yo kwivuma, akarahirira iyo ndahiro imbere y’urutambiro rwawe muri iyi Ngoro,

32 uzumve uri mu ijuru maze ukemure impaka. Uzacire urubanza abagaragu bawe bombi. Uwo icyaha gihamye umuhane, icyo yakoze kimugaruke. Umwere umuhanagureho icyaha, ugaragaze ko ari umwere.

33 “Ubwoko bwawe bw’Abisiraheli nibutsindwa n’umwanzi kubera ko bagucumuyeho hanyuma bakihana bakakugarukira, bakagusenga bagutakambira muri iyi Ngoro,

34 uzumve uri mu ijuru maze ubababarire icyaha cyabo, bityo ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza.

35 “Nubuza imvura kugwa kubera ko abantu bawe bagucumuyeho, nibasenga berekeye aha hantu bakakuyoboka, bakareka ibyaha byabo kubera ku uzaba wabahannye,

36 uzumve uri mu ijuru maze Abisiraheli ari bo bagaragu bawe, ubabarire ibyaha byabo. Uzabigishe imigenzereze nyakuri bagomba gukurikiza, bityo ugushe imvura mu gihugu wahaye abantu bawe ho gakondo.

37 “Mu bihe bizaza mu gihugu hashobora kuzatera inzara cyangwa icyorezo cy’indwara, cyangwa amapfa cyangwa imyaka ikabora. Inzige cyangwa ibihōre bishobora kuzatera, abanzi bashobora kuzagotera abantu bawe mu mijyi. Bene ibyo byago byose nibitera,

38 Umwisiraheli wese uzababazwa na byo akagutakambira, akagusenga arambuye amaboko ayerekeje kuri iyi Ngoro,

39 uzumve uri mu ijuru aho utuye. Uzamugoboke umubabarire kuko uzi ibiri mu mutima we; ndetse ni wowe wenyine uzi ibiri mu mitima y’abantu bose. Uzamugirire ibikwiranye n’imigenzereze ye,

40 bityo Abisiraheli bazagutinya igihe cyose bazaba bakiri mu gihugu wahaye ba sekuruza.

41-42 “Abantu bo mu mahanga ya kure bazumva ko uri ikirangirire, bumve n’ibikorwa bihambaye wakoze kubera ububasha bwawe. Umunyamahanga udakomoka mu bwoko bwawe bw’Abisiraheli naza akagusengera muri iyi Ngoro,

43 uzamwumve uri mu ijuru aho utuye. Uwo munyamahanga uzamuhe icyo agusabye cyose, kugira ngo abantu bose bo ku isi bakumenye kandi bagutinye, nk’uko ubwoko bwawe bwite bw’Abisiraheli bubigenza. Abantu bazamenya kandi ko iyi Ngoro nubatse ari wowe nayeguriye.

44 “Uhoraho, nutegeka ubwoko bwawe kujya ku rugamba kurwanya abanzi babo aho urugamba ruzaba rwabereye hose, nibagusenga berekeye uyu murwa witoranyirije, berekeye n’iyi Ngoro nakubakiye,

45 uzumve uri mu ijuru wite ku masengesho yabo no ku gutakamba kwabo, maze ubahe gutsinda.

46 “Mu bihe bizaza Abisiraheli bashobora kuzagucumuraho, kuko nta muntu udacumura. Ushobora kuzabarakarira ukabateza umwanzi akabajyana ho iminyago mu gihugu cye, cyaba kure cyangwa hafi.

47 Bageze muri icyo gihugu, bashobora kuzihana bakagutakambira bati: ‘Twakoze ibyaha, twaracumuye, twakoze iby’ubugome’.

48 Nibakugarukira nta buryarya babikuye ku mutima, bari mu gihugu abanzi babo babajyanye ho iminyago, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza, berekeye n’uyu murwa witoranyirije n’iyi Ngoro nakubakiye,

49 uzumve uri mu ijuru aho utuye. Uzite ku masengesho yabo no ku gutakamba kwabo maze ubagoboke.

50 Bityo uzababarire abantu bawe bazaba bagucumuyeho, uzabababarire ibyo bazaba bagukoshereje byose, maze utume abazaba babajyanye ho iminyago babagirira impuhwe.

51 Erega ni abantu bawe! Ni bo mwihariko wawe wikuriye mu Misiri hāri habamereye nk’itanura rishongesha ibyuma!

52 “Ujye uzirikana amasengesho yanjye n’ay’ubwoko bwawe bw’Abisiraheli, ujye ubatega amatwi igihe cyose bagutakiye.

53 Koko rero Uhoraho Nyagasani, ni bo wagize ubwoko witoranyirije ho umwihariko mu mahanga yose yo ku isi. Ni ko wabitangaje ubinyujije ku mugaragu wawe Musa ubwo wavanaga ba sogokuruza mu Misiri.”

Salomo asabira abantu umugisha

54 Umwami Salomo arangije gusenga no gutakambira Uhoraho, arahaguruka ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho aho yari yapfukamye, arambuye amaboko ayerekeje ku ijuru.

55 Asabira ikoraniro ryose ry’Abisiraheli umugisha aranguruye ati:

56 “Nihasingizwe Uhoraho, we wahaye ubwoko bwe bw’Abisiraheli aho batura mu mahoro nk’uko yari yarabisezeranye. Ayo masezerano yose y’akataraboneka, uko yayasezeranye ayanyujije ku mugaragu we Musa, yayasohoje hatabuzemo na rimwe.

57 Uhoraho Imana yacu ajye abana natwe nk’uko yabanaga na ba sogokuruza, ntazigere atureka cyangwa ngo adutererane.

58 Niyigarurire imitima yacu kugira ngo tugenze uko ashaka kose, dukurikize amabwiriza n’amateka bye, n’ibyemezo yahaye ba sogokuruza.

59 Uhoraho Imana yacu ajye azirikana amasengesho yanjye ku manywa na nijoro, nanjye umugaragu we ampe ibyo musabye, ahe n’ubwoko bwe bw’Abisiraheli ibyo bamusabye akurikije ibyo dukeneye buri munsi.

60 Bityo rero, abantu bose bo ku isi bazamenya ko Uhoraho ari Imana, kandi ko nta yindi mana ibaho.

61 Nuko rero namwe nimwirundurire Uhoraho Imana yacu mutizigamye, mukurikize amateka ye, mwumvire n’amabwiriza ye nk’uko mwabikoze uyu munsi.”

Itahwa ry’Ingoro y’Imana

62 Umwami Salomo n’Abisiraheli bose bafatanya gutambira Uhoraho ibitambo.

63 Salomo yatambiye Uhoraho ibitambo by’umusangiro: atamba ibimasa ibihumbi makumyabiri na bibiri, n’intama ibihumbi ijana na makumyabiri. Bityo umwami n’Abisiraheli bose begurira Uhoraho iyo Ngoro.

64 Uwo munsi igice cyo hagati cy’ikibuga cyari imbere y’Ingoro umwami yacyeguriye Uhoraho, ahatambira ibitambo bikongorwa n’umuriro, ahaturira amaturo y’ibinyampeke, n’urugimbu rw’ibitambo by’umusangiro. Yagenje atyo kubera ko urutambiro rw’umuringa rutari gukwirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’amaturo y’ibinyampeke n’urugimbu rw’ibitambo by’umusangiro.

65 Umwami Salomo n’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli bamaze ibyumweru bibiri imbere y’Uhoraho Imana yacu, bizihiza iminsi mikuru y’Ingando. Iryo koraniro ryari rigizwe n’abaturutse mu gihugu hose, kuva i Lebo-Hamati mu majyaruguru, kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri mu majyepfo.

66 Ku munsi ukurikira iyo minsi mikuru, umwami asezerera abantu. Baramushimira maze basubira iwabo banezerewe, kandi bishimye kubera ibyiza byose Uhoraho yagiriye umugaragu we Dawidi, n’ubwoko bwe bw’Abisiraheli.

Categories
1 Abami

1 Abami 9

Uhoraho yongera kubonekera Salomo

1 Salomo arangije kubaka Ingoro y’Uhoraho n’iye bwite, arangije no kubaka ibyo yifuzaga byose,

2 Uhoraho yongera kumubonekera nk’uko yari yamubonekeye i Gibeyoni.

3 Uhoraho aramubwira ati: “Amasengesho wangejejeho untakambira nayumvise. Ingoro wanyubakiye nyigize umwihariko wanjye, ni yo nzasengerwamo ibihe byose. Nzajya nyitaho iteka ryose, ndetse nzajya nyihoza ku mutima.

4 “Nawe rero nunyobokana umutima uboneye utagira amakemwa nk’uko so Dawidi yabigenje, ugakora ibyo ngutegetse byose kandi ugakurikiza amateka yanjye n’ibyemezo nafashe,

5 nzashimangira ingoma yawe mu Bisiraheli ubuziraherezo. Koko rero nasezeraniye so Dawidi nti: ‘Ntihazabura ugukomokaho ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’

6 “Nyamara mwebwe n’abazabakomokaho, nimunteshukaho mukareka kunyoboka, mukareka gukurikiza amabwiriza n’amateka nabahaye maze mukayoboka izindi mana, mukazikorera kandi mukaziramya,

7 icyo gihe nzamenesha Abisiraheli mu gihugu nabahaye, n’iyi Ngoro ngize umwihariko wanjye nzayizinukwa. Abisiraheli bazaba iciro ry’imigani kandi abanyamahanga babahindure urw’amenyo.

8 Nubwo iyi Ngoro ari akataraboneka, icyo gihe abazahanyura bose bazatangara maze bimyoze bati: ‘Ni iki cyatumye Uhoraho agenza atya iki gihugu n’iyi Ngoro?’

9 Abandi bazabasubiza bati: ‘Abisiraheli baretse Uhoraho Imana ya ba sekuruza yabavanye mu Misiri. Bayobotse izindi mana baraziramya, ndetse barazikorera. Ngicyo icyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’ ”

Amasezerano Salomo yagiranye na Hiramu

10 Imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Uhoraho n’iy’umwami yamaze imyaka makumyabiri.

11 Hiramu umwami wa Tiri yari yarahaye Salomo amasederi n’amasipure, n’izahabu akurikije uko byose yari abikeneye. Umwami Salomo na we aha Hiramu imijyi makumyabiri yo mu karere ka Galileya.

12 Hiramu ava i Tiri ajya kureba imijyi Salomo yari yamuhaye, ariko iyo mijyi ntiyamushimisha.

13 Nuko aramubaza ati: “Muvandimwe wanjye Salomo, mbese iyi mijyi wampaye ni mijyi ki?” Iyo mijyi Hiramu ayita intara y’imburamumaro. Iracyitwa ityo kugeza na n’ubu.

14 Ubwo kandi Hiramu yari yarahaye Umwami Salomo hafi toni enye z’izahabu.

Ibindi bikorwa bya Salomo

15 Umwami Salomo yakoresheje imirimo y’agahato kugira ngo yubakishe Ingoro y’Uhoraho, n’ingoro ye ya cyami, na Milon’urukuta ruzengurutse Yeruzalemu, kimwe n’umujyi wa Hasori, n’uwa Megido n’uwa Gezeri.

16 Umwami wa Misiri yari yarateye umujyi wa Gezeri arawigarurira, arawutwika amaze kumarira ku icumu abaturage bawo b’Abanyakanāni. Uwo mujyi yari yarawuhaye ho impano umukobwa we muka Salomo.

17 Ni yo mpamvu yasannye Gezeri, asana kandi n’umujyi wa Betihoroni y’epfo

18 n’uwa Bālati, n’uwa Tamari wo mu butayu bw’i Buyuda.

19 Yasannye n’imijyi yose yabikagamo ibintu bye, n’iyabagamo amagare ye y’intambara n’amafarasi ye y’intambara. Umwami Salomo yubatse kandi n’icyo yashatse cyose muri Yeruzalemu no mu bisi bya Libani, n’ahandi hose mu gihugu yategekaga.

20 Muri icyo gihugu hari hakiri Abamori n’Abaheti, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi batari Abisiraheli.

21 Ababakomotseho bari basigaye mu gihugu Abisiraheli batashoboye gutsemba, Salomo yabagize inkoreragahato kugeza na n’ubu.

22 Icyakora nta Mwisiraheli n’umwe Salomo yagize inkoreragahato, ahubwo yabagize abasirikari be n’abagaragu be, n’abatware b’ingabo ze n’ibyegera bye, n’abarwanira ku magare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi.

23 Abategetsi bakuru bari bashinzwe imirimo ya Salomo, bari magana atanu na mirongo itanu, bacungaga abakozi b’imirimo y’agahato.

24 Salomo yubakira wa mukobwa w’umwami wa Misiri ingoro, maze amuvana mu Murwa wa Dawidi amwimurira muri iyo ngoro. Hanyuma Salomo yubaka ahitwa Milo.

25 Umwami Salomo yatambaga ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibitambo by’umusangiro gatatu mu mwaka, akabitambira ku rutambiro yari yarubakiye Uhoraho. Yoserezaga imibavu Uhoraho, bityo akaba asohoje imihango yateganyirijwe Ingoro y’Uhoraho.

26 Umwami Salomo yubakishije amato muri Esiyoni-Geberi hafi ya Elati, icyambu cyo ku Nyanja Itukura mu gihugu cya Edomu.

27 Umwami Hiramu amwoherereza bamwe mu basare be bazobereye mu by’amazi, bajya gukorana n’abakozi ba Salomo kuri ayo mato.

28 Nuko abo bakozi bose bajya mu gihugu cya Ofiri, bahakura toni cumi n’ebyiri z’izahabu bazishyikiriza Umwami Salomo.

Categories
1 Abami

1 Abami 10

Umwamikazi w’i Sheba aza gusura Salomo

1 Umwamikazi w’i Shebayumvise ko Salomo yabaye ikirangirire abikesha Uhoraho, aza kumusura kugira ngo amugeragereshe ibibazo by’insobe.

2 Yageze i Yeruzalemu ashagawe n’abantu benshi, hamwe n’ingamiya zihetse imibavu, n’izahabu itagira ingano n’amabuye y’agaciro. Agirana imishyikirano na Salomo, amubaza ibibazo byose yari afite ku mutima.

3 Salomo asubiza ibibazo byose by’umwamikazi w’i Sheba. Nta kibazo na kimwe cyamubereye insobe ngo akiburire igisubizo.

4 Umwamikazi w’i Sheba yibonera ubwenge bwose bwa Salomo, hamwe n’ingoro yari yarubatse.

5 Yibonera n’ibyokurya byagaburwaga ku meza ye, n’uburyo abategetsi bicazwaga mu byicaro byabo, n’ukuntu abahereza be bari bambaye imyambaro yabigenewe, na gahunda y’abashinzwe ibyokunywa by’umwami n’ibitambo yatambiraga mu Ngoro y’Uhoraho, maze umwamikazi aratangara cyane!

6 Nuko abwira umwami ati: “Ibyo nabwiwe nkiri mu gihugu cyanjye bikwerekeyeho n’ibyerekeye ubwenge bwawe, ni iby’ukuri.

7 Nyamara sinigeze mbyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera ubwanjye. Koko rero nsanze nta n’igice cyabyo nabwiwe. Ubwenge bwawe n’ubukungu bwawe birenze cyane ibyo nabwiwe.

8 Hahirwa abantu bawe, hahirwa n’ibyegera byawe bo baguhora iruhande iteka, bakiyumvira amagambo yawe arimo ubwenge.

9 Nihasingizwe Uhoraho Imana yawe, yo yagutoranyije ikagushyira ku ngoma ya Isiraheli. Kubera urukundo rutagira iherezo Uhoraho akunda Abisiraheli, yakugize umwami kugira ngo ubumbatire ubutabera n’ubutungane.”

10 Umwamikazi w’i Sheba atura Umwami Salomo amaturo: toni eshatu n’igice z’izahabu, n’imibavu itagira ingano n’amabuye y’agaciro. Nta kindi gihe higeze hongera guturwa imibavu ingana n’iyo umwamikazi w’i Sheba yatuye Umwami Salomo.

11 Amato y’Umwami Hiramu yazanaga izahabu ayivanye Ofiri, akanahavana ibiti by’ubwoko bw’indobanure n’amabuye y’agaciro.

12 Ibyo biti by’indobanure Umwami Salomo yabikoreshaga mu iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho, n’ingoro ye ya cyami. Byanabāzwagamo inanga z’indoha n’inanga nyamuduri, abacuranzi bacurangaga. Kuva icyo gihe nta wigeze yongera kubona ibiti by’indobanure byinshi nk’ibyo, byongera kwinjuzwa mu gihugu cya Isiraheli.

13 Salomo yahaye umwamikazi w’i Sheba ibyo yasabye byose, Salomo amugerekeraho n’izindi impano amuhitiyemo. Nuko umwamikazi w’i Sheba asubira mu gihugu cye hamwe n’abaje bamuherekeje.

Ubukungu bw’Umwami Salomo

14 Buri mwaka Salomo yinjizaga mu mutungo we izahabu ipima toni ibihumbi makumyabiri,

15 wongeyeho amahōro yakwaga abantu no ku bicuruzwa byinjizwaga mu gihugu, n’imisoro yatangwaga n’abami bose b’Abarabu, n’amakoro yinjizwaga n’abategetsi b’intara z’igihugu.

16 Umwami Salomo yakoresheje ingabo nini magana abiri mu izahabu y’imvange, ingabo yose yari yometsweho izahabu ipima ibiro bitandatu.

17 Yakoresheje kandi izindi ngabo nto magana atatu mu izahabu y’imvange, ingabo yose yari yometsweho izahabu ipima ikiro n’igice. Izo ngabo zose umwami yazibitse mu nzu yiswe “Ingoro y’Ishyamba rya Libani”.

18 Umwami Salomo yakoresheje intebe ya cyami mu mahembe y’inzovu, inyuma ayomekaho izahabu inoze.

19 Iyo ntebe yari ifite ingazi esheshatu zigana aho iteye, kandi urwegamiro rwayo rwari rwihese. Buri ruhande rwari rufite aho kurambika inkokora, rwari rushushanyijeho ishusho y’intare ihagaze.

20 Koko rero ingazi zari esheshatu, kandi iburyo n’ibumosi bwa buri ngazi hari ishusho y’intare. Zose zari intare cumi n’ebyiri. Nta wundi mwami wigeze akoresha intebe ya cyami ihwanye n’iyo.

21 Ibikombe byose by’ibwami kwa Salomo byari bikozwe mu izahabu, ndetse n’ibikoresho byose by’Ingoro y’Ishyamba rya Libani, byari bikozwe mu izahabu inoze. Nta kintu na kimwe cyari gikoze mu ifeza, kubera ko ku ngoma ya Salomo ifeza itari ifite agaciro.

22 Umwami Salomo yari afite amato ku nyanja, yajyanaga mu bucuruzi bwa kure hamwe n’ay’Umwami Hiramu. Buri myaka itatu amato ye yatahukanaga izahabu n’ifeza, n’amahembe y’inzovu n’inkima n’ibisiga.

23 Umwami Salomo yarushaga cyane ubukungu n’ubwenge abandi bami bose bo ku isi.

24 Abantu bo mu mahanga yose bifuzaga kubonana na we, kugira ngo biyumvire ubwenge Imana yamuhaye.

25 Buri mwaka, umuntu wese wazaga kumureba, yazanaga ituro rigizwe n’ibikoresho by’ifeza n’iby’izahabu, n’imyambaro n’intwaro, n’imibavu n’amafarasi n’inyumbu.

26 Salomo akoranya amagare y’intambara n’amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri. Amagare n’amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yeruzalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo.

27 Ku ngoma y’Umwami Salomo ifeza yabaye nyinshi i Yeruzalemu inganya ubwinshi n’amabuye yaho, imbaho z’amasederi na zo zanganyaga ubwinshi n’imivumu yo ku misozi migufi y’iburengerazuba.

28 Amafarasi ya Salomo yatumizwaga mu Misiri n’i Kuwe. Abayagurishaga umwami bayaranguriraga i Kuwe.

29 Amagare y’intambara yatumizwaga mu Misiri, rimwe ryagurwaga ibikoroto by’ifeza magana atandatu, naho ifarasi ikagurwa ibikoroto by’ifeza ijana na mirongo itanu. Abo bacuruzi kandi batumirizaga amagare n’amafarasi, abami bose b’Abaheti n’abo muri Siriya.