Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 1

Ingoma ya Alegisanderi mukuru

1 Alegisanderimwene Filipo w’Umunyamasedoniya, yaturutse mu gihugu cye ateye Dariyusi umwami w’Abaperesi n’Abamedi, aho amariye kumutsinda amusimbura ku ngoma ahereye ku ntara z’u Bugereki.

2 Agaba ibitero byinshi, yigarurira imijyi myinshi ikomeye kandi atsemba abami bo muri ako karere.

3 Yarakomeje agera iyo gihera, avana iminyago myinshi muri ibyo bihugu. Nuko ku isi yose ntihagira urevura. Ibyo byatumye yikuza maze yinangira umutima,

4 aherako agaba igitero gikomeye yigarurira intara n’ibihugu byinshi. Abami baramuyoboka bakajya bamuzanira imisoro.

5 Hanyuma Alegisanderi aza gufatwa n’indwara ikomeye, yumva ko agiye gupfa.

6 Ahamagaza abagaba b’ingabo b’ibyegera babyirukanye na we, abagabanya igihugu cye mbere y’uko apfa.

7 Alegisanderi yapfuye amaze imyaka cumi n’ibiri ku ngoma,

8 maze abo bagaba b’ingabo batangira gutegeka, buri wese aho yagabanye.

9 Aho Alegisanderi apfiriye, abo bagaba b’ingabo bose bariyimitse bakomeza kuzungurwa n’abana babo imyaka ishira ari myinshi, icyakora bateza ibyago ku isi hose.

Abayahudi bafata umuco w’Abagereki

10 Muri abo bana babo haza kwaduka uwabarushije bose ubugome, ari we Antiyokusi Epifaniumuhungu w’Umwami Antiyokusi. Epifani uwo yari yarabaye ingwate i Roma, aza kuba umwami mu mwaka w’ijana na mirongo itatu na karindwi kuva Abagereki bashinze ingoma yabo muri Siriya.

11 Muri icyo gihe mu Bisiraheli haduka abantu b’ibyigomeke, bashuka abantu benshi bababwira bati: “Nimucyo tugirane amasezerano n’amahanga adukikije, kuko kuva aho twitandukanyirije na bo, ari bwo twagwiririwe n’ibyago bitagira ingano.”

12 Ayo magambo arabanyura.

13 Ni bwo benshi muri rubanda bihutiye gusanga umwami, na we abaha uburenganzira bwo gukurikiza imigenzo y’abanyamahanga.

14 Nuko biyubakira inzu y’imikino i Yeruzalemu, bakayikoreramo iyo migenzo y’abanyamahanga.

15 Bavanyeho ibimenyetso biranga ko bakebwe kandi bihakana Isezerano riziranenge, kugira ngo basābane n’abanyamahanga. Bityo bakora ibidakwiye bagira ngo bīgure.

Umwami Antiyokusi Epifani atera Misiri

16 Antiyokusi abonye ko ubutegetsi bwe bumaze gushinga imizi, ashaka no kwigarurira igihugu cya Misiri kugira ngo na cyo agitegeke.

17 Nuko agaba igitero gikomeye mu Misiri kirimo amagare y’intambara, inzovun’amato menshi.

18 Antiyokusi arwanya Putolemeyi umwami wa Misiri maze Putolemeyi arahunga, asiga ku rugamba haguye ingabo ze nyinshi.

19 Antiyokusi yigarurira imijyi ikomeye y’Abanyamisiri, ahavana n’iminyago itabarika.

20 Mu mwaka wa 143amaze gutsinda Misiri, azamukana n’ingabo nyinshi cyane atera igihugu cya Isiraheli n’umujyi wa Yeruzalemu.

Umwami Antoyokusi Epifani asahura Ingoro y’Imana

21 Antiyokusi yinjira mu Ngoro y’Imana afite ubwirasi bukabije, asahura igicaniro cy’izahabu, n’igitereko cy’amatara n’ibyacyo byose,

22 n’ameza yari agenewe gushyirwaho imigati imurikwa, n’intango zashyirwagamo amaturo asukwa, n’ibikombe n’amasafuriya by’izahabu, n’umwenda ukingirije icyumba kiziranenge n’amakamba. Yasahuye kandi n’imitako y’izahabu yari itamirije mu ruhande rw’imbere rw’Ingoro, ayitamururaho yose.

23 Asahura ifeza n’izahabu n’ibikoresho by’agaciro gakomeye, ajyana n’ibindi byiza yashoboye kubona.

24 Antiyokusi yamaze gusahura ibyo bintu byose asubira mu gihugu cye. Yasize yishe abantu benshi, avuze n’amagambo y’ubwirasi bukabije.

25 Nuko haba icyunamo mu gihugu cyose cya Isiraheli.

26 Abatware n’abakuru b’Abayahudi baraganya,

abasore n’inkumi bacika intege,

abagore ntibongera kwita ku buranga bwabo.

27 Umukwe atangira kuganya,

umugeni mu cyumba ajya mu cyunamo.

28 Isi ihinda umushyitsi kubera ibyago by’Abisiraheli,

abaturage bose bakorwa n’ikimwaro.

Abanyasiriya bubaka ikigo ntamenwa i Yeruzalemu

29 Hashize imyaka ibiri umwami yohereza mu mijyi y’u Buyuda umukuru w’abasoresha, agera i Yeruzalemu n’ingabo nyinshi.

30 Ahageze abeshya abaturage abizeza amahoro, maze na bo bamugirira icyizere. Hanyuma agwa gitumo umurwa wabo, awuteza ibyago bikomeye kandi yica Abisiraheli batagira ingano.

31 Nuko asahura umurwa arawutwika, asenya amazu yawo n’inkuta zawo.

32 Uwo mukuru w’abasoresha n’ingabo ze bajyana abagore n’abana ari imbohe, banyaga n’amatungo yabo.

33 Abo bantu bongera kubaka umurwa wa Dawidi, bawukikiza inkuta zikomeye n’iminara, uba ikigo ntamenwacyabo.

34 Bagishyiramo abantu b’abagizi ba nabi kandi b’ibyigomeke, baba ari bo bahakomera.

35 Bahabika intwaro kandi bahahunika ibyokurya, bahabika n’iminyago basahuye i Yeruzalemu, maze habera Abisiraheli umutego ukomeye.

36 Icyo kigo kibera Ingoro y’Imana imbogamizi,

bituma Abisiraheli bahora ku nkeke.

37 Bamennye amaraso y’inzirakarengane mu mpande zose z’Ingoro,

bahumanyije Icyumba kizira inenge.

38 Batuma abatuye Yeruzalemu bahunga,

umujyi wigarurirwa n’abanyamahanga,

abawuvukiyemo ubabera ishyanga,

abaturage bawo barawuhunga.

39 Ingoro yawo yarasenywe ihinduka itongo,

iminsi mikuru yawo yahindutse icyunamo,

amasabato yawo ntiyubahirijwe,

icyubahiro cyawo cyahindutse urw’amenyo.

40 Aho ikuzo ryawo ryageze ni ho ikimwaro cyagarukiye,

ubuhangange bwawo bwahindutse icyunamo.

Antiyokusi Epifani akuraho idini y’Abayahudi

41 Bukeye Umwami Antiyokusi ategeka ko abatuye igihugu cye cyose bibumbira mu muryango umwe,

42 kandi buri wese akareka imigenzo ye. Amahanga yose yubahiriza amabwiriza ye.

43 Benshi mu Bisiraheli na bo bakira neza idini ye, batura ibitambo ibigirwamana kandi ntibubahiriza isabato.

44 Umwami yohereza intumwa zijyana amabaruwa i Yeruzalemu no mu yindi mijyi y’u Buyuda, abategeka gukurikiza imigenzo itari isanzwe mu gihugu cyabo.

45 Yabujije Abayahudi gutambira mu Ngoro ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibindi bitambo ibyo ari byo byose n’amaturo asukwa. Yabategetse kandi kutubahiriza isabato n’iminsi mikuru,

46 guhumanya Ingoro n’ibikoresho biziranenge.

47 Yabategetse kubaka intambiro n’indaro n’ingoro z’ibigirwamana, gutamba ingurube n’andi matungo ahumanye ho ibitambo,

48 kureka gukeba abahungu babo no kwiyandarika biroha mu bihumanya n’ibizira byose.

49 Umwami yashatse ko bibagirwa Amategeko no kureka imigenzo yabo yose.

50 Bityo umuntu wese udakurikije amabwiriza y’umwami yagombaga kwicwa.

51 Umwami amaze kohereza ayo mabwiriza mu gihugu cye cyose, ashyiraho abantu bo kugenzura abaturage, ategeka n’abatuye mu Buyuda gutambira ibitambo muri buri mujyi.

52 Benshi mu Bayahudi bemeye kwica Amategeko ya Musa, bumvira abo bagenzuzi maze igihugu bagiteza ibyago.

53 Ibyo byatumye Abisiraheli b’indahemuka bashya ubwoba, basigara bihishahisha ahantu hose babonye ubuhungiro.

54 Mu mwaka wa 145,ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Kisilevu,umwami yubaka “Igiterashozi kirimbuzi” mu mwanya w’urutambiro rwo mu Ngoro y’Imana, yubaka n’intambiro mu yindi mijyi y’u Buyuda.

55 Boserezaga imibavu ku miryango y’amazu no ku bibuga,

56 naho ibitabo by’Amategeko babonaga barabishwanyaguzaga bakabitwika.

57 Umuntu wese bafatanye Ibyanditswe biziranege cyangwa babonye akurikiza Amategeko ya Musa, bamuciraga urwo gupfa hakurikijwe iteka ry’umwami.

58 Buri kwezi abayoboke b’umwami bari bafite ububasha bwo kugenza batyo, Abisiraheli babaga bakurikije Amategeko ya Musa bafatirwaga muri buri mujyi.

59 Ku itariki ya makumyabiri n’eshanu za buri kwezi, batambiraga ibitambo ku rutambiro rwubatswe aho urw’ibitambo bikongorwa n’umuriro rwahoze mu Ngoro.

60 Abagore babaga barakebesheje abahungu babo baricwaga hakurikijwe iteka ry’umwami,

61 impinja zabo zibaziritse ku ijosi. Babicanaga na bene wabo, hamwe n’abakebye izo mpinja.

62 Nyamara Abisiraheli benshi bakomeza kuba intwari, banga kurya ibintu byahumanye.

63 Aho kubirya cyangwa kwica Isezerano Imana yagiranye na bo biyemeje gupfa, koko kandi baricwa.

64 Nuko muri iyo minsi, uburakari bw’Imana burushaho kugurumanira Abisiraheli.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 2

Amaganya y’umutambyi Matatiya

1 Muri iyo minsi Matatiya mwene Yohani umuhungu wa Simeyoni, umutambyi wo mu nzu ya Yoyaribu, yiyemeza kwimuka i Yeruzalemu ajya gutura i Modini.

2 Matatiya yari afite abahungu batanu: Yohani wahimbwe Gadi,

3 na Simoni wahimbwe Tasi,

4 na Yuda wahimbwe Makabe,

5 na Eleyazari wahimbwe Awarani, na Yonatani wahimbwe Afusi.

6 Matatiya abonye amahano yakorwaga mu Buyuda n’i Yeruzalemu,

7 aravuga ati:

“Mbonye ishyano!

Naba se naravukiye kureba uko ubwoko bwanjye burimbuka,

no kwitegereza amatongo y’umurwa w’Imana?

Mbese nzakomeza ncenceke,

kandi umujyi n’Ingoro y’Imana byarigaruriwe n’abanzi bacu b’abanyamahanga?

8 Ingoro y’Imana yahindutse nk’umuntu utagira agaciro,

9 ibyarangaga ikuzo ryayo babitwaye ho iminyago.

Abana bacu biciwe mu mayira,

abasore bacu bashiriye ku nkota y’umwanzi.

10 Abanyamahanga badukikije bigaruriye umujyi,

ibyari biwurimo byose babijyanye ho iminyago.

11 Ibirimbisho byawo byose babikuyeho,

ntugifite ubwigenge na busa,

wahindutse inkoreragahato.

12 Ingoro y’Imana yahoze ari ikuzo ryacu yahindutse itongo,

abanyamahanga barayihumanyije.

13 None se kubaho bitumariye iki?”

14 Muri ako gahinda kabo Matatiya n’abahungu be bashishimura imyambaro yabo, bambara imyambaro igaragaza akababaro.

Imyivumbagatanyo ya Matatiya i Modini

15 Nuko abagaba b’ingabo z’umwami Antiyokusi bari bashinzwe guhatira abantu kwica Amategeko ya Musa, baza i Modini bazanywe no kubategeka gutambira ibitambo ibigirwamana.

16 Abisiraheli benshi barahabasanga, ariko Matatiya n’abahungu be bajya ukwabo.

17 Abo bagaba b’ingabo z’umwami babwira Matatiya bati: “Dore uri umutware w’ikirangirire kandi wubahwa muri uyu mujyi, ushyigikiwe n’abahungu bawe n’abavandimwe!

18 Ngaho rero ngwino, abe ari wowe ubanziriza abandi kubahiriza itegeko ry’umwami nk’uko amahanga yose yabikoze, kimwe n’abantu bo mu Buyuda n’abasigaye i Yeruzalemu. Bityo wowe n’abahungu bawe muzabarirwe mu ncuti z’umwami, muzagororerwe ifeza n’izahabu n’ibindi bihembo byinshi.”

19 Matatiya abasubiza mu ijwi riranguruye ati: “Niba abanyamahanga bose bari mu gihugu cy’umwami bamwumvira, buri wese akirengagiza imigenzo ya ba sekuruza agakurikiza amategeko y’umwami,

20 jyewe n’abahungu banjye n’abavandimwe tuzakurikiza Isezerano Imana yagiranye na ba sogokuruza.

21 Imana iturinde kwihakana Amategeko yayo n’amabwiriza yayo.

22 Ntabwo tuzumvira amategeko y’umwami, atuma duteshuka ku idini yacu mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

23 Matatiya akimara kuvuga ayo magambo, undi Muyahudi atambuka bose bamureba, ajya gutambira igitambo ku rutambiro rw’i Modini nk’uko umwami yabitegetse.

24 Matatiya abibonye ishyaka rimugurumanamo yumva agize ubutwari, ararakara cyane maze ariruka amusogotera ku rutambiro.

25 Umugaba w’ingabo wari ushinzwe guhatira abantu gutamba ibitambo na we Matatiya amutsinda aho, asenya n’urutambiro.

26 Ishyaka Matatiya yarwaniye Amategeko ya Musa ni nk’iryo Finehasi yigeze kugira, igihe yishe Zimuri mwene Salu.

Abayahudi b’indahemuka bagomera umwami

27 Nuko Matatiya azenguruka umujyi avuga cyane ati: “Abantu bose bafitiye ishyaka Amategeko ya Musa kandi bakaba bashyigikiye Isezerano nibankurikire.”

28 Matatiya ubwe n’abahungu be bahungira mu misozi, basiga ibyo bari batunze byose mu mujyi.

29 Abantu benshi bari bariyemeje kubaho mu butungane bakurikije Amategeko ya Musa, bajya kwiturira mu butayu

30 n’abana babo n’abagore babo n’amatungo yabo, kubera ko gutotezwa byari bimaze kubarembya.

31 Abagaba b’ingabo z’umwami n’ingabo zabo zari i Yeruzalemu mu murwa wa Dawidi, bamenya ko abantu banze kumvira itegeko ry’umwami bakaba bihishe mu buvumo bwari mu butayu.

32 Ubwo ingabo nyinshi z’umwami zirabakurikirana, zibabonye zishinga ibirindiro ahateganye na bo, zitegura kubatera ku munsi w’isabato.

33 Izo ngabo zirababwira ziti: “Ibyo birahagije! Ngaho nimusohoke mwumvire itegeko ry’umwami mubone kurokoka.”

34 Abayahudi barabasubiza bati: “Ntidusohoka kandi ntituzumvira n’itegeko ry’umwami. Ntituzareka kubahiriza isabato.”

35 Izo ngabo ziherako zibirohaho.

36 Ariko Abayahudi ntibarushya birwanaho, ntibatere amabuye ndetse ntibagire icyo bakinga ku buvumo bari bihishemo.

37 Baravuga bati: “Nimureke twese dupfire mu butungane. Ijuru n’isi ni byo dutanze ho abagabo, ko mutwishe muturenganyije.”

38 Nuko izo ngabo zibiraramo kuri uwo munsi w’isabato, zibicana n’abagore babo n’abana babo, n’amatungo yabo. Abantu bishwe bageraga ku gihumbi.

39 Matatiya na bagenzi be bumvise iyo nkuru barabaririra cyane.

40 Nuko baravugana bati: “Nituramuka tugenje nk’abavandimwe bacu, ntiturwanye abanyamahanga ngo turengere amagara yacu n’imigenzo yacu, badutsemba ku isi bidatinze.”

41 Uwo munsi biyemeza ko umuntu wese uzabatera ku isabato bazamurwanya, kugira ngo badapfira gushira nk’abavandimwe babo baguye mu buvumo.

42 Nuko itsinda ry’Abahasidimurisanga Matatiya na bagenzi be. Abahasidimu bari Abisiraheli b’intwari barwaniraga ishyaka Amategeko ya Musa.

43 Hanyuma n’abandi bose bashakaga kwitarura ibyo byago, na bo baza kubunganira no kubatera inkunga.

44 Barema igitero gikomeye, maze kubera uburakari bwinshi batikiza Abayahudi banze gukurikiza Amategeko, abarokotse bahungira mu banyamahanga.

45 Matatiya na bagenzi be bazenguruka igihugu cyose basenya intambiro z’abanyamahanga,

46 kandi bakeba ku gahato ab’igitsinagabo bose bo mu gihugu cya Isiraheli batari barakebwe.

47 Nuko bamenesha abanzi babo kandi ibyo bifuje byose birabahira.

48 Amategeko ya Musa bayasubije agaciro yari yarambuwe n’abanyamahanga n’abami babo, baburizamo ubutegetsi bw’umwami Antiyokusi.

Umurage wa Matatiya n’urupfu rwe

49 Matatiya agiye gupfa abwira abahungu be ati:

“Dore ubu higanje ubwirasi n’agasuzuguro,

turi mu gihe cy’imidugararo n’urugomo.

50 None rero bana banjye, igihe kirageze,

nimurwanire ishyaka Amategeko ya Musa,

nimuhare amagara yanyu kubera Isezerano Imana yagiranye na ba sogokuruza.

51 Nimwibuke ibigwi byabo mu gihe cyabo,

nimubakurikize bizabahesha ikuzo ryinshi,

ibyo bizatuma muba ibirangirire ubuziraherezo.

52 Dore Aburahamu yabaye indahemuka mu bigeragezo,

ibyo byatumye Imana imubara nk’intungane.

53 Yozefu na we mu mibabaro ye yakurikije Amategeko y’Imana,

ibyo byatumye aba umutegetsi wa Misiri.

54 Finehasi umukurambere wacu kubera ishyaka rye ryinshi,

ibyo byatumye ahabwa Isezerano ryo gukomokwaho n’abatambyi ubuziraherezo.

55 Yozuwe kubera ko yatunganyije umurimo we,

ibyo byatumye agirwa umucamanza muri Isiraheli.

56 Kalebu kubera ko yahamije ukuri mu ikoraniro,

ibyo byamuhesheje umurage mu gihugu cye.

57 Dawidi kubera ko yabaye indahemuka ku Mana,

ibyo byatumye ahabwa ubwami we n’abazamukomokaho ubuziraherezo.

58 Eliya kubera ko yarwaniye ishyaka Amategeko y’Imana,

ibyo byatumye azamurwa mu ijuru.

59 Ananiya na Azariya na Mishayeli kubera ko biringiye Imana,

ibyo byatumye barokoka umuriro.

60 Daniyeli kubera ko yabaye intungane,

ibyo byatumye arokoka urwasaya rw’intare.

61 “Nuko rero nimumenye ko abiringira Imana bose batazigera bajegajega, uko ibisekuru bigenda bisimburana.

62 Ntimugatinye iterabwoba ry’umwami Antiyokusi, kuko ikuzo rye rizayoyoka akaribwa n’inyo.

63 Uyu munsi baramusingiza ariko ejo ntazongera kugaragara, kuko azasubira mu mukungugu n’imigambi ye igahinduka ubusa.

64 Bana banjye, mube intwari kandi mukomere ku Mategeko y’Imana, kuko ari yo azabahesha ikuzo.

65 “Nguwo Simoni umuvandimwe wanyu, nzi neza ko ari umuntu utanga inama nziza, mujye mumwumvira iteka azababera umubyeyi.

66 Yuda Makabe waranzwe n’ubutwari kuva mu buto bwe, azaba umugaba w’ingabo zanyu maze arwanye abanzi.

67 Muziyegereze abakurikiza Amategeko bose, maze muhōrere ubwoko bwacu.

68 Muzitūre amahanga inabi yabagiriye, kandi mukurikize amabwiriza akubiye mu Mategeko.”

69 Hanyuma Matatiya abaha umugisha maze arapfa.

70 Matatiya yapfuye mu mwaka wa 146, ashingurwa i Modini mu mva ya ba sekuruza. Nuko Abisiraheli bose baramuririra cyane.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 3

Igisingizo cya Yuda Makabe

1 Yuda wahimbwe Makabe yasimbuye se Matatiya,

2 abavandimwe be n’abayoboke ba se bamutera inkunga, barwanirira Abisiraheli bashyizeho umwete.

3 Yuda yahesheje ikuzo ubwoko bwe,

yambaye umwambaro w’icyuma nk’intwari,

yafashe intwaro ashoza urugamba,

yarengeye abantu be akoresheje inkota.

4 Mu bikorwa bye yari ameze nk’intare y’inkazi,

yari ameze nk’icyana cy’intare kivugira ku muhīgo wacyo.

5 Yakurikiranye abantu batubahirizaga Amategeko,

yatwitse ababuzaga amahoro ubwoko bwe.

6 Abatubahiriza Amategeko bacitse intege kubera ubwoba yabateraga,

inkozi z’ibibi zose zirashoberwa.

Ibikorwa bya Yuda byatumye arokora ubwoko bwe.

7 Yatumye abami benshi bamererwa nabi,

ibigwi bye byashimishije abakomoka kuri Yakobo,

azahora yibukwa kandi asingizwe ubuziraherezo.

8 Yazengurutse imijyi y’u Buyuda atsemba abatubaha Imana n’Amategeko,

yatumye Imana ireka kurakarira Abisiraheli.

9 Yabaye ikirangirire kugera ku mpera z’isi,

yakoranyirije hamwe abari baratatanye.

Yuda atsinda Apoloniyo na Seroni

10 Nuko Apoloniyoakoranya abanyamahanga n’izindi ngabo nyinshi zo muri Samariya, kugira ngo atere Isiraheli.

11 Yuda abimenye ajya kumusanganira, aramurwanya maze yica Apoloniyo, yica n’abantu benshi mu ngabo ze, abacitse ku icumu barahunga.

12 Abayahudi bararuza iminyago, Yuda atwara inkota ya Apoloniyo, akaba ari yo akoresha mu ntambara zose yarwanye mu buzima bwe.

13 Seroni umugaba w’ingabo za Siriya, amenye ko Yuda yifatanyije n’abantu bubaha Imana n’ingabo zimenyereye intambara,

14 aribwira ati: “Ngiye kwigira ikirangirire kandi niheshe ikuzo mu gihugu: ngomba kurwanya Yuda n’abantu be batubahiriza itegeko ry’umwami.”

15 Nuko na we agaba igitero kinini kigizwe n’abantu batubaha Imana, kugira ngo bamufashe kwihimura Abisiraheli.

16 Seroni ageze ku musozi wa Betihoroni, Yuda aza amusanga ari kumwe n’abantu bake.

17 Abo bantu babonye icyo gitero kije kibasanga, babwira Yuda bati: “Dore turi bake cyane kandi twananiwe, kuko nta cyo twigeze dukoza ku munwa uyu munsi. Twashobora dute kurwanya kiriya gitero kinini kandi gikomeye?”

18 Yuda arabasubiza ati: “Biroroshye rwose ko abantu benshi batsindwa na bake, kandi si ngombwa ko Imana ikoresha abantu benshi cyangwa bake.

19 Koko gutsinda urugamba ntibituruka ku bunini bw’igitero, ahubwo bituruka ku mbaraga z’Imana.

20 Bariya banzi bacu baduteye buzuye ubwirasi n’ubugome, barashaka kudutsemba hamwe n’abagore bacu n’abana bacu, kandi bakadusahura.

21 Nyamara turarwanirira amagara yacu n’idini yacu,

22 ntimubatinye rero kuko Imana izabadutsindira.”

23 Yuda akimara kuvuga ayo magambo abatera abatunguye, maze Seroni n’ingabo ze bahabonera ishyano.

24 Yuda n’abantu be babakurikirana ku gacuri ka Betihoroni kugera mu kibaya, babicamo abantu bagera kuri magana inani, abarokotse bahungira mu gihugu cy’Abafilisiti.

25 Yuda n’abavandimwe be batangira gutinywa no guhindisha umushyitsi amahanga abakikije.

26 Ubwamamare bwa Yuda bugera ku Mwami Antiyokusi, amahanga na yo atangira kuvuga ibyerekeye ugutsinda kwe.

Umwami Antiyokusi ategeka Liziya kurimbura Abisiraheli

27 Antiyokusi abyumvise ararakara cyane, akoranya ingabo zose z’igihugu cye barema igitero gikomeye.

28 Afata mu mutungo we aha ingabo ze igihembo cy’umwaka wose, abamenyesha ko bagomba guhora biteguye icyabagwirira cyose.

29 Icyakora asanga umutungo we udahagije kandi n’imisoro yaragabanutse mu gihugu cye, bitewe n’akajagari n’ibyago yari yarateje mu gihugu, akuraho amategeko yari asanzwe.

30 Antiyokusi atinya ko yazabura ibyo yishyura akabura n’ibyo atangira ubuntu, dore ko yanatangaga atitangiriye itama kurusha abami bamubanjirije.

31 Ibyo bituma agira ubwoba maze yiyemeza kujya gusoresha mu ntara zo mu Buperesi, no kuhashaka amafaranga menshi.

32 Nuko Antiyokusi ubutegetsi abusigira Liziya umuntu w’ikirangirire kandi w’igikomangoma, kugira ngo ategeke ahereye kuri Efurati kugeza ku rugabano rw’igihugu cya Misiri,

33 amushinga no kurera umuhungu we na we witwaga Antiyokusi, kugeza igihe azagarukira.

34 Amusigira kimwe cya kabiri cy’ingabo ze hamwe n’inzovu,amuha n’andi mabwiriza yo gusohoza imigambi ye yerekeye abaturage b’u Buyuda na Yeruzalemu.

35 Yahaye Liziya inshingano yo kugaba igitero cyo gutsemba ingabo z’Abisiraheli, no gutsiratsiza itsinda ry’abasigaye i Yeruzalemu ku buryo batazongera kwibukwa aho hantu.

36 Yagombaga kuhatuza abanyamahanga kandi akabagabanya igihugu.

37 Umwami afata ingabo zisigaye, ahaguruka Antiyokiya umurwa mukuru w’igihugu cye. Ubwo hari mu mwaka wa 147,yambuka uruzi rwa Efurati anyura mu ntara z’amajyaruguru.

Liziya agaba igitero mu Buyuda

38 Liziya yatoranyije mu ncuti z’umwami abantu batatu biringirwa, ari bo Putolemeyi mwene Dorimene na Nikanori na Gorigiya.

39 Abaha ingabo ibihumbi mirongo ine zigenza amaguru, n’ingabo ibihumbi birindwi zirwanira ku mafarasi, abohereza mu gihugu cy’u Buyuda kugira ngo bakirimbure nk’uko umwami yabitegetse.

40 Nuko abo bagaba b’ingabo uko ari batatu bahagurukana n’ingabo zabo zose. Bageze hafi ya Emawusi bashinga inkambi mu kibaya.

41 Abacuruzi bo muri iyo ntara babyumvise, bafata izahabu n’ifeza bitagira ingano ndetse n’amapingu, bajya mu nkambi bashaka kugura Abisiraheli b’inkoreragahato. Bamwe mu Bedomu n’Abafilisiti bajyana na bo.

42 Yuda n’abavandimwe be babona ko icyago kibugarije, kubera ko ingabo z’abanzi zashinze inkambi mu gihugu cyabo, bamenya kandi ko umwami yatanze itegeko ryo kubatsemba.

43 Barabwirana bati: “Nimucyo dutabare, turwanirire ubwoko bwacu n’Ingoro y’Imana.”

44 Nuko bakoranya abantu kugira ngo bitegure intambara, basenge kandi basabe Imana imbabazi.

45 Icyo gihe Yeruzalemu yari yarahindutse ikidaturwa imeze nk’ubutayu,

nta muturage wayinjiragamo cyangwa ngo ayisohokemo.

Ingoro yari yarasuzuguwe,

abanyamahanga bari barigaruriye ikigo ntamenwa,

abatubaha Imana bari barakigize indiri yabo.

Nta byishimo byari bikirangwa mu Bisiraheli,

nta wari ukihumva amajwi y’imyironge n’inanga nyamuduri.

Abayahudi bitegura intambara

46 Abayahudi barakorana baza i Misipaahateganye na Yeruzalemu, kuko kera Abisiraheli bahasengeraga.

47 Uwo munsi bigomwa kurya, bashishimura imyambaro yabo, bambara imyambaro igaragaza akababaro kandi bisiga ivu mu mutwe.

48 Basoma igitabo cy’Amategeko kugira ngo bamenye icyo bagomba gukora, aho kugenza nk’abanyamahanga bagishaga inama ibigirwamana byabo.

49 Bazana imyambaro y’abatambyi, hamwe n’amaturo y’umuganura na kimwe cya cumi cy’umusaruro, hanyuma bahamagaza Abanaziri bari barujuje amasezerano yabo.

50 Nuko barangurura ijwi batakambira Uhoraho bati: “Aya maturo turayagenza dute? Aba bantu turaberekeza he?

51 Dore basuzuguye Ingoro yawe barayihumanya, abatambyi bawe bari mu cyunamo no mu kimwaro.

52 Dore n’abanyamahanga baduhagurukiye kugira ngo badutsembe, kandi nawe ubwawe uzi imigambi badufitiye.

53 Twashobora dute guhangana na bo utadutabaye?”

54 Nuko bavuza impanda ari na ko batera induru nyinshi.

55 Ibyo birangiye Yuda ashyiraho abagaba b’ingabo: abayobora inteko z’abantu igihumbi n’iz’abantu ijana, iz’abantu mirongo itanu n’iz’abantu icumi.

56 Avuga ko abatararangiza kubaka cyangwa abasabye abageni, cyangwa abari bamaze gutera imizabibu cyangwa abafite ubwoba, bakwiye gusubira imuhira nk’uko Amategeko abibemerera.

57 Nuko ingabo z’Abisiraheli ziragenda zishinga inkambi mu majyepfo ya Emawusi.

58 Yuda arababwira ati: “Nimwambarire urugamba kandi mube intwari, mwitegure kurwanya bariya banyamahanga bakoranyijwe no kudutsemba no gusenya Ingoro y’Imana.

59 Icyaruta ni uko twagwa ku rugamba, aho kuba indorerezi z’ibyago bigwiririye igihugu cyacu n’Ingoro y’Imana.

60 Icyo Uhoraho ashaka azagikora.”

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 4

Yuda atsinda urugamba rwa Emawusi

1 Gorigiya afata ingabo ibihumbi bitanu zigenza amaguru, n’izindi z’intwari igihumbi zirwanira ku mafarasi. Izo ngabo zigenda nijoro,

2 kugira ngo zitere mu birindiro by’ingabo z’Abayahudi zibatunguye. Abantu bo mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu bagenda bayobora Gorigiya n’ingabo ze.

3 Yuda abyumvise ahagurukana n’ingabo ze z’intwari, kugira ngo arwanye igitero cy’ingabo z’umwami zari Emawusi,

4 mu gihe Gorigiya n’ingabo ze bari bakiri kure y’inkambi yabo.

5 Gorigiya agera ku birindiro by’ingabo za Yuda nijoro, ntiyagira umuntu n’umwe ahasanga. Nuko yibwira ko Abayahudi bahungiye mu misozi, ajya kubashakirayo.

6 Mu rukerera Yuda agera mu kibaya ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu. Icyakora bose ntibari bafite intwaro n’inkota nk’uko babyifuzaga.

7 Babona igitero kinini cy’abanyamahanga gifite intwaro zikomeye, gikikijwe n’abarwanira ku amafarasi kandi bamenyereye intambara.

8 Nuko Yuda abwira ingabo ze ati: “Ntimubatinyire ubwinshi bwabo cyangwa ngo mukangwe n’imirindi yabo.

9 Nimwibuke uko ba sogokuruza bakijijwe bari ku Nyanja y’Uruseke, igihe Umwami wa Misiri yari abakurikiranye ari kumwe n’ingabo ze.

10 None rero nimucyo dutakambire Imana, nitugirira ubuntu iribuka Isezerano yagiranye na ba sogokuruza, maze uyu munsi itsinde kiriya gitero tugiye kurwanya.

11 Bityo amahanga yose azamenya ko Abisiraheli bafite Imana ibatabara kandi ikabakiza.”

12 Abanyamahanga babona Abayahudi barabateye,

13 basohoka mu birindiro kugira ngo babarwanye. Yuda n’abantu be bavuza impanda,

14 urugamba ruherako rurambikana. Abanyamahanga baratsindwa bahunga bagana mu kibaya,

15 abari inyuma bose bashirira ku icumu. Abayahudi bakurikirana abo banzi kugera i Gezeri no mu bibaya bya Idumeyana Ashidodi na Yaminiya.Nuko hapfa abantu bagera ku bihumbi bitatu.

16 Yuda n’ingabo ze bamaze kubamenesha,

17 abwira ingabo ze ati: “Ntimuhugire ku minyago kuko intambara ikiri yose.

18 Dore Gorigiya n’igitero cye bari mu misozi iri hafi yacu bararekereje. Nimuhangane n’abanzi bacu mubarwanye, hanyuma mubone gutwara iminyago nta cyo mwishisha.”

19 Yuda amaze kuvuga atyo, babona umutwe umwe w’ingabo za Gorigiya zirungurukira mu mpinga y’umusozi.

20 Abanyasiriya babonye umwotsi ucumbeka n’inkambi yakongotse, bamenya ko ababo bahunze

21 maze bakuka umutima. Bakubise amaso igitero cya Yuda cyari mu kibaya cyiteguye urugamba,

22 bose bahungira mu gihugu cy’Abafilisiti.

23 Nuko Yuda n’ingabo ze barahindukira basahura inkambi, bahakura izahabu nyinshi n’amafaranga menshi, n’imyenda y’imihemba n’iy’isine, n’ibindi bintu byinshi by’agaciro.

24 Batabarutse basingiza Uhoraho, bamushimira ko agira neza kandi ko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

25 Uwo munsi ubera Abisiraheli ikimenyetso cyo gucungurwa gukomeye.

26 Ingabo z’abanyamahanga zacitse ku icumu zijya kumenyesha Liziya uko byagenze.

27 Liziya yumvise iyo nkuru imutera ubwoba kandi imuca intege. Koko rero ntiyashoboye gutsinda Abisiraheli nk’uko yabyifuzaga, ibyo yakoze byanyuranyije n’ibyo umwami yari yategetse.

Abayahudi batsindira Liziya i Betisuri

28 Mu mwaka ukurikiyeho,Liziya akoranya ingabo ibihumbi mirongo itandatu n’izindi ibihumbi bitanu zirwanira ku mafarasi, kugira ngo arwanye Abayahudi.

29 Baza muri Idumeya maze bashinga inkambi i Betisuri.Yuda ajya kubarwanya ari kumwe n’ingabo ibihumbi icumi.

30 Abonye ko icyo gitero gikomeye aratakamba ati: “Mukiza wa Isiraheli, turagusingiza wowe wahaye umugaragu wawe Dawidi gutsinda wa murwanyi w’igihangange Goliyati, uha na Yonatani mwene Sawuli n’umusore wamutwazaga intwaro kwigarurira inkambi z’Abafilisiti.

31 None ndakwinginze ngo ubigenze utyo, uhe ubwoko bwawe bw’Abisiraheli gutsinda kiriya gitero. Ukoze isoni ingabo zabo zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi.

32 Ubakure umutima ubateshe icyizere bafitiye ingabo zabo, maze bacibwe intege n’uko batsinzwe.

33 Twebwe abagukunda duhe kubatsemba, maze abayoboke bawe bagusingirize mu ndirimbo!”

34 Nuko urugamba rurambikana, hapfa abantu bagera ku bihumbi bitanu mu ngabo za Liziya.

35 Liziya abonye ko ingabo ze zitsinzwe, abonye n’ubutwari bw’ingabo za Yuda zari ziyemeje gupfa no gukira, asubira Antiyokiya ashaka abacancuro kugira ngo azagaruke mu Buyuda afite ingabo zirusha ubwinshi iza mbere.

Yuda ahumanura Ingoro akayegurira Imana

36 Yuda n’abavandimwe be baravuga bati: “Dore abanzi bacu bamaze gutsindwa, nimuze tujye i Yeruzalemu guhumanura Ingorokandi twongere tuyegurire Imana.”

37 Ingabo zose zirakorana, barazamuka bajya ku musozi wa Siyoni.

38 Bahageze basanga Ingoro y’Imana yarabaye itongo, urutambiro rwarahumanyijwe n’inzugi zaratwitswe. Mu rugo hari harameze ibihuru nk’ibyo mu ishyamba cyangwa ku gasozi, n’ibyumba byarasenywe.

39 Nuko bashishimura imyambaro yabo, bacura imiborogo kandi bisiga ivu mu mutwe.

40 Bikubita hasi bubamye, maze impanda zivuze basingiza Imana baranguruye ijwi.

41 Yuda ategeka bamwe mu ngabo ze kurwanya abari mu kigo ntamenwa, kugeza ubwo arangije guhumanura Ingoro.

42 Ibyo birangiye atoranya abatambyi batihumanyije kandi bazwiho ishyaka ry’Amategeko ya Musa

43 bahumanura Ingoro, amabuye yahumanye bayahirikira mu ngarani.

44 Nyamara basigara bibaza uko bagomba kugenza urutambiro rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro, rwari rwarahumanyijwe n’abanyamahanga.

45 Bafata umwanzuro ushimishije wo kurusenya ngo hato rutazabakoza isoni, kubera ko abanyamahanga baruhumanyije. Nuko bararusenya,

46 amabuye yarwo bayarunda ahantu hatunganye ku musozi Ingoro yari yubatseho, mu gihe bagitegereje ko haza umuhanuzi wagira icyo avuga ku byerekeye ayo mabuye.

47 Hanyuma bazana amabuye atabājwe nk’uko Amategeko abiteganya, maze bayubakisha urutambiro rushya rumeze nk’urwa mbere.

48 Basana Ingoro n’imbere muri yo, bahumanura no mu bikari byayo.

49 Bakora ibindi bikoresho byeguriwe Imana, bashyira mu Ngoro igitereko cy’amatara n’igicaniro cy’imibavu, n’ameza y’imigati.

50 Bosereza imibavu ku gicaniro, bacana n’amatara yo ku gitereko kugira ngo amurike mu Ngoro.

51 Bashyira imigati ku meza bamanika n’imyenda, bityo barangiza imirimo bari batangiye.

52 Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’umunani, ku itariki yamakumyabiri n’eshanu z’ukwezi kwa cyenda ari ko Kisilevu,babyuka mu museso

53 maze batamba igitambo cyagenwe n’Amategeko ya Musa, ku rutambiro rushya rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro bari bubatse.

54 Urwo rutambiro barutashye ku munsi umwe n’uwo abanyamahanga bahumanyijeho urwa mbere, babikora baririmba kandi bacuranga inanga z’amoko yose n’ibyuma birangīra.

55 Abantu bose bikubita hasi bubamye barasenga, basingiza Imana yabahaye gutsinda.

56 Bamara iminsi umunani begurira Imana urutambiro, batamba banezerewe ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro n’ibyo gushimira Imana.

57 Uruhande rw’imbere rw’Ingoro barutakisha amakamba y’izahabu n’indi mitako, basana amarembo n’ibyumba babishyiraho inzugi.

58 Abantu bose basābwa n’ibyishimo, kuko ikimwaro bari baratewe n’abanyamahanga cyari gishize.

59 Nuko Yuda n’abavandimwe be hamwe n’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli, bemeza ko iminsi yo kwegurira Imana urutambiro izajya yizihizwa buri mwaka mu byishimo no mu munezero. Ibyo birori bizajya bimara iminsi umunani kuva ku itariki ya makumyabiri n’eshanu z’ukwezi kwa Kisilevu.

60 Icyo gihe umusozi wa Siyoni bawukikiza inkuta ndende n’iminara ikomeye, kugira ngo abanyamahanga batazongera kuhakoza ikirenge.

61 Nuko Yuda ahashyira ingabo zo kuharinda, yubaka n’ikigo ntamenwa i Betisuri ahateganye na Idumeya, cyo kurinda ubwoko bwe.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 5

Yuda arwanya amahanga amukikije

1 Amahanga abakikije yumvise ko urutambiro rwongeye gusanwa, Ingoro na yo ikongera kubakwa nk’uko yari imeze mbere, ayo mahanga ararakara cyane.

2 Nuko abatuye ayo mahanga biyemeza kwica Abisiraheli babatuyemo, maze batangira kubatsemba.

3 Abedomu bari baragoteye Abisiraheli ahitwa Akarabatenimuri Idumeya. Yuda arabarwanya arabatsinda baratatana, maze anyaga ibyabo.

4 Hanyuma yibuka ubugome bw’Ababayani,kubera ko bari barabereye inkomyi Abisiraheli bababuza amahoro, kandi babatega ibico mu mayira.

5 Yuda abagotera mu bigo ntamenwa byabo, yiyemeza kubatsemba. Ibyo bigo ntamenwa abitwikana n’ibyarimo byose.

6 Ibyo birangiye anyura mu gihugu cy’Abamoni, ahasanga ingabo zikomeye n’abaturage benshi bategekwaga na Timoteyo.

7 Yuda agaba ibitero byinshi, arabarwanya arabatsinda.

8 Nuko yigarurira umujyi wa Yāzerin’insisiro zawo zose, hanyuma agaruka mu Buyuda.

Abisiraheli batabaza Yuda

9 Abanyamahanga bo muri Gileyadi bishyira hamwe, kugira ngo batsembe Abisiraheli bari batuye mu gihugu cyabo. Nuko Abisiraheli bahungira mu kigo ntamenwa cy’i Datema.

10 Bandikira Yuda n’abavandimwe be bati: “Abanyamahanga badukikije bishyize hamwe kugira ngo badutsembe.

11 Ingabo zabo zitegekwa na Timoteyo ziritegura gufata ikigo ntamenwa twahungiyemo.

12 Nimutebuke mudutabare kuko benshi muri twe bamaze kwicwa.

13 Abavandimwe bacu bose bari batuye mu karere k’i Tobubarishwe, abagore n’abana babo bajyanwa ho iminyago n’ibyabo byose biranyagwa. Aho hantu hiciwe abantu bagera ku gihumbi.”

14 Yuda n’abavandimwe be bagisoma iyo baruwa, hatunguka izindi ntumwa ziturutse muri Galileya zashishimuye imyambaro kubera akababaro, na zo zije gutabaza.

15 Izo ntumwa ziravuga ziti: “Abantu batubaha Imana b’i Putolemayida, n’ab’i Tiri n’ab’i Sidoni, n’abo muri Galileya yose y’abanyamahanga, bishyize hamwe kugira ngo badutsembe.”

16 Yuda na rubanda rwose bumvise ayo magambo, bakoranya inama ikomeye yo gusuzuma ukuntu batabara abavandimwe babo b’Abayahudi, bugarijwe n’ibyago bikomoka ku bitero by’abanyamahanga.

17 Nuko Yuda abwira umuvandimwe we Simoni ati: “Toranya abantu ukeneye, ujye gutabara abavandimwe bacu b’Abayahudi bo muri Galileya, naho jye n’umuvandimwe wacu Yonatani tuzajya muri Gileyadi.”

18 Mu Buyuda ahasiga Yozefu mwene Zakariya na Azariya ku buyobozi bw’igihugu, kugira ngo bakirinde bafatanyije n’ingabo zisigaye.

19 Yuda arabategeka ati: “Muyobore igihugu kandi ntimuzashoze intambara n’abanyamahanga, kugeza ubwo tuzahindukira.”

20 Simoni ajyana n’ingabo ibihumbi bitatu batera muri Galileya, naho Yuda ajyana ingabo ibihumbi umunani batera muri Gileyadi.

Simoni na Yuda batsinda intambara nyinshi

21 Simoni ageze muri Galileya, ashoza intambara nyinshi arwanya abanyamahanga, arabatsinda barahunga,

22 arabakurikirana kugera ku marembo y’i Putolemayida. Kuri urwo rugamba hishwe abanyamahanga bagera ku bihumbi bitatu abanyaga ibyabo.

23 Yuda akoranya Abayahudi bo muri Galileya n’abo muri Arubata, hamwe n’abagore babo n’abana babo n’ibyo bari batunze byose, abazana mu Buyuda banezerewe cyane.

24 Icyo gihe Yuda Makabe n’umuvandimwe we Yonatani bambuka Yorodani, bagenda iminsi itatu mu butayu.

25 Hanyuma bahura n’Abanabateyi,babakira neza kandi babatekerereza ibyabaye byose ku Bayahudi bo muri Gileyadi.

26 Bababwira n’ukuntu bamwe mu Bayahudi bari bafungiwe mu mijyi minini kandi ntamenwa ari yo Bosira na Bosori, na Alema na Kasifo, na Makeda na Karinayimu,

27 bababwira kandi ko hari n’abandi bafungiwe mu yindi mijyi ya Gileyadi, abanzi babo bakaba biyemeje ko bucya batera imijyi ntamenwa y’Abayahudi bakayifata umunsi umwe, bagatsemba abayirimo bose.

28 Ako kanya Yuda n’ingabo ze bahitamo kwerekeza i Bosira, bambukiranyije ubutayu. Nuko bigarurira uwo mujyi bica ab’igitsinagabo bose, barawusahura barangije bawuha inkongi.

29 Yuda n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, bagera ku kigo ntamenwa cy’i Datema.

30 Mu gitondo cya kare Yuda n’abo bari kumwe babona igitero cy’abantu benshi, bitwaje inzego n’imashini z’intambarakugira ngo bigarurire icyo kigo ntamenwa, ndetse bahita batera.

31 Yuda abonye ko urugamba rutangiye, yumvise n’urusaku rwinshi ruvanze n’amajwi y’impanda yarangīraga aturuka mu mujyi,

32 abwira ingabo ze ati: “Uyu munsi nimurwanirire abavandimwe bacu b’Abayahudi!”

33 Ingabo azigabanyamo amatsinda atatu, azitegeka gutera abanzi zibaturutse inyuma. Nuko bavuza impanda kandi basenga baranguruye amajwi.

34 Ingabo za Timoteyo zibonye ko zatewe na Yuda Makabe zirahunga. Uwo munsi azitsinda ku buryo budasubirwaho, azicamo abantu bagera ku bihumbi umunani.

35 Hanyuma Yuda n’ingabo ze berekeza mu mujyi wa Alema, barawutera maze barawigarurira bica ab’igitsinagabo bose, barawusahura barangije bawuha inkongi.

36 Bahavuye bajya kwigarurira imijyi ya Kasifo na Makeda, na Bosori n’indi mijyi yo muri Gileyadi.

Izindi ntambara Yuda yatsinze mu gihugu cya Gileyadi

37 Ibyo birangiye Timoteyo akoranya ikindi gitero, ashinga inkambi hakurya y’umugezi ahateganye na Rafoni.

38 Yuda yohereza abatasi mu nkambi y’abanzi, bagaruka bamubwira bati: “Abanyamahanga bose badukikije bateguye igitero kinini cyane kiyobowe na Timoteyo.

39 Bitabaje kandi n’Abarabu b’abacancuro kugira ngo babafashe, none bashinze inkambi hakurya y’umugezi biteguye kugutera.” Nuko Yuda ajya kubarwanya.

40 Yuda n’ingabo ze bageze hafi y’umugezi, Timoteyo abwira abagaba b’ingabo ze ati: “Yuda nadutanga kwambuka ntituzamushobora, kuko kudutsinda bizamworohera.

41 Ariko nagira ubwoba akaguma hakurya y’umugezi, tuzambuka duhangane na we tumutsinde.”

42 Yuda ageze ku mugezi akwirakwiza abagaba b’ingabo ku nkengero zawo, arabategeka ati: “Ntihagire n’umwe mureka ashinga ihema rye, ahubwo bose bajye ku rugamba!”

43 Yuda abimburira ingabo ze asatira abanzi, amenesha abo banyamahanga, bagenda bajugunya intwaro zabo bahungira mu ngoro y’i Karinayimu.

44 Yuda n’ingabo ze bigarurira uwo mujyi, batwika ingoro n’abari bayirimo bose. Uko ni ko Karinayimu yasenywe, kuva ubwo abanyamahanga ntibongera guhangara kurwanya Yuda.

45 Yuda akoranya Abisiraheli bose bari mu gihugu cya Gileyadi, uhereye ku muto ukageza ku mukuru, hamwe n’abagore babo n’abana babo n’ibintu byabo. Abo bantu bose abajyana mu Buyuda.

46 Bageze Efuroni, umujyi munini kandi ukomeye wari wubatse hafi y’inzira, babona ko badashobora kuwuzenguruka, ahubwo ko bagomba kuwambukiranya.

47 Abaturage b’uwo mujyi babima inzira, amarembo yawo bayarundamo amabuye.

48 Yuda aboherereza ubutumwa bubahumuriza agira ati: “Tugiye kwambukiranya igihugu cyanyu kugira ngo tugere mu cyacu, nta muntu uri bubagirire nabi turitambukira gusa!” Ariko bo banga kumwugururira.

49 Nuko Yuda ategeka ingabo ze ko buri muntu aguma mu birindiro bye.

50 Ingabo zitegura kugaba igitero, barwana umunsi wose n’ijoro ryose maze bigarurira uwo mujyi.

51 Bica ab’igitsinagabo bose, umujyi barawusahura kandi barawusenya, bawambukiranya bagenda hejuru y’intumbi.

52 Abayahudi bambuka Yorodani, bagera mu kibaya kinini kiri ahateganye n’umujyi wa Betishani.

53 Inzira yose Yuda yagendaga asindagiza abananiwe, akomeza rubanda rwose kugeza igihe bagereye mu Buyuda.

54 Bazamuka umusozi wa Siyoni mu byishimo n’umunezero, batambira Imana ibitambo bikongorwa n’umuriro kuko bari batabarutse amahoro, nta n’umwe mu babo waguye ku rugamba.

Yozefu na Azariya batsindirwa i Yaminiya

55 Igihe Yuda na Yonatani bari muri Gileyadi, naho Simoni umuvandimwe wabo ari i Putolemayida muri Galileya,

56 Yozefu mwene Zakariya na Azariya bari abagaba b’ingabo mu Buyuda, bumvise ibigwi byabo n’intambara barwanye,

57 baribwira bati: “Reka natwe twiheshe ishema, tujye kurwanya amahanga adukikije.”

58 Nuko bategeka ingabo bayoboraga, batera umujyi wa Yaminiya.

59 Gorigiyan’ingabo ze basohoka mu mujyi bajya kubarwanya.

60 Yozefu na Azariya n’ingabo zabo baratsindwa maze barahunga, Gorigiya n’ingabo ze barabakurikirana kugera ku mupaka w’u Buyuda. Uwo munsi hicwa abantu bagera ku bihumbi bibiri mu Bisiraheli.

61 Ibyo bituma Abisiraheli batsindwa bikomeye, kuko Yozefu na Azariya banze kumvira Yuda n’abavandimwe be. Koko rero bibwiraga ko na bo bizatuma bavugwa ibigwi.

62 Nyamara bo ntibabarirwaga mu bantu Imana yari yarahaye inshingano yo gukiza Abisiraheli.

Yuda atsinda igihugu cya Idumeya n’u Bufilisiti

63 Intwari Yuda n’abavandimwe be babaye ibirangirire muri Isiraheli, no mu mahanga yose aho babavugaga ibigwi.

64 Abantu babasangaga ari benshi kugira ngo babashimire.

65 Yuda n’abavandimwe be bajya gutera Abedomu bari batuye mu karere k’amajyepfo. Bigarurira umujyi wa Heburoni n’insisiro zawo, basenya ikigo ntamenwa kandi batwika iminara yacyo.

66 Bahavuye berekeza mu gihugu cy’Abafilisiti, bambukiranyije Maresha.

67 Uwo munsi abatambyi bashatse kuvugwa ibigwi, barahubutse bajya ku rugamba maze baricwa.

68 Hanyuma Yuda yerekeza mu ntara ya Ashidodi, mu gihugu cy’Abafilisiti. Asenya intambiro zabo, atwika amashusho abājwe y’ibigirwamana byabo kandi asahura imijyi yaho, maze agaruka mu Buyuda.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 6

Urupfu rwa Antiyokusi Epifani

1 Igihe Antiyokusi yazengurukaga intara z’amajyaruguru, amenya ko mu Buperesi hari umujyi witwa Elimayi, wari icyamamare kubera ubukire bwawo bw’ifeza n’izahabu.

2 Ingoro y’uwo mujyi yari ikungahaye ku bikoresho by’intambara bicuzwe mu izahabu, n’imyambaro y’ibyuma n’intwaro, byahasizwe na Alegisanderi mwene Filipo umwami wa Masedoniya, wabaye umwami wa mbere w’Ubugereki.

3 Antiyokusi ajya muri uwo mujyi wa Elimayi maze agerageza kuwigarurira kugira ngo awusahure, ariko ntiyabishobora kuko abaturage bari bamenye imigambi ye.

4 Nuko bahagurukira kumurwanya, baramutsinda arahunga, asubira i Babiloni afite ikimwaro cyinshi.

5 Akiri mu Buperesi, haza intumwa imumenyesha ko ingabo zari zateye mu Buyuda zatsinzwe.

6 Liziya nubwo yari yajyanye igitero gikomeye yatsinzwe n’Abayahudi. Abayahudi bamaze gutsinda ingabo z’umwami, bazambuye intwaro n’ibikoresho by’intambara n’iminyago myinshi, bituma baba indatsimburwa kubera intwaro zikomeye.

7 Abayahudi bamenaguye cya “Giterashozi kirimbuzi” Antiyokusi yari yarubatse ku rutambiro rwo mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, iyo Ngoro bayikikiza inkuta ndende nka mbere, bakomeza na Betisuri umwe mu mijyi y’umwami.

8 Antiyokusi yumvise iyo nkuru y’incamugongo imuca intege, arasuhērwa bikomeye maze yiroha ku buriri, arembeshwa n’agahinda kuko ibyabaye byose bitagenze nk’uko yabyifuzaga.

9 Ako gahinda kamwongereye ubundi bubabare bukomeye, bwatumye amara iminsi myinshi mu buriri. Nuko yumvise ko agiye gupfa,

10 atumiza incuti ze zose arazibwira ati: “Singishobora gutora agatotsi, n’umutima wanjye washenguwe n’ishavu.

11 Nibajije inkomoko y’uyu mubabaro wose n’agahinda binshengura, nyamara ku ngoma yanjye nagwaga neza kandi ngakundwa.

12 Ariko nibutse ibibi byose nakoreye i Yeruzalemu: nasahuye ibikoresho byose by’ifeza n’izahabu byari mu Ngoro, ntegeka no gutsemba abaturage bo mu Buyuda nta mpamvu.

13 Ndahamya ko ibyo bibi nakoze ari byo binteje ibi byago, none mpfanye agahinda muri iki gihugu cy’amahanga.”

Iyimikwa rya Antiyokusi Ewupatori

14 Antiyokusi Epifani ahamagaza Filipo umwe mu ncuti ze, amushyiraho kugira ngo ategeke igihugu.

15 Amuha ikamba rye n’ikanzu ye n’impeta iriho kashe ye, amutegeka kwita ku burere bw’umuhungu we Antiyokusi, no kumutegurira kuzamusimbura ku ngoma.

16 Nuko Umwami Antiyokusi Epifani apfira aho mu Buperesi, hari mu mwaka wa 149.

17 Liziya amenye ko umwami yapfuye yimika Antiyokusi, umuhungu we yari yarareze kuva mu bwana bwe, kugira ngo asimbure se ku ngoma. Nuko amuhimba Ewupatori.

Yuda Makabe agota ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu

18 Icyo gihe abatuye mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu bari barabujije Abisiraheli kwegera Ingoro y’Imana, babagiriraga nabi ku mpamvu ibonetse yose kandi bagashyigikira abanyamahanga.

19 Nuko Yuda yiyemeza kubatsemba, maze ahamagaza abantu bose kugira ngo babagotere muri icyo kigo ntamenwa.

20 Abisiraheli bamaze gukorana bashinga inkambi imbere y’icyo ikigo ntamenwa, ubwo hari mu mwaka wa 150.Bategura ahantu ho kurwanira, bakora n’imashini z’intambara zo kurimbura inkuta.

21 Ariko bamwe mu bari bagoswe baca icyuho bajyana n’Abisiraheli batubaha Imana n’Amategeko,

22 bajya kubwira umwami bati: “Uzategereza ugeze ryari kugira ngo uturenganure kandi uhōrera abavandimwe bacu?

23 Twebwe twiyemeje n’umutima wacu wose gukorera so, dukurikiza amategeko ye kandi twubahiriza amabwiriza ye.

24 Kubera iyo mpamvu, bene wacu turi kumwe mu gihugu baratwanze. Si ibyo gusa kandi, abantu bacu bose bashoboye kubona barabishe, basahura n’ibyacu byose.

25 Ntabwo ari twe twenyine bagiriye nabi, ahubwo bateye n’ibihugu byose duhana imbibi.

26 Dore ubu bagose ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu kugira ngo bacyigarurire, kandi bakomeje Ingoro n’umujyi wa Betisuri.

27 Niba rero utihutiye kubarwanya bazakora n’ibirenzeho, kandi ntuzaba ugishoboye kubakoma imbere.”

Umwami Antiyokusi Ewupatori arwanya Abayahudi

28 Umwami abyumvise ararakara cyane akoranya incuti ze, n’abagaba b’ingabo zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi.

29 Umwami yashatse kandi n’izindi ngabo z’abacancuro, baturutse mu bindi bihugu no mu birwa byo mu Bugereki.

30 Ingabo ze zari zigizwe n’abantu ibihumbi ijana bagenza amaguru, n’ibihumbi makumyabiri barwanira ku mafarasi, n’inzovumirongo itatu n’ebyiri zimenyereye urugamba.

31 Umwami n’ingabo ze banyura muri Idumeya, bagota Betisuri bamara igihe baharwanira bakoresheje imashini z’intambara.Nyamara abari bagoswe barwana gitwari barasohoka, batwika za mashini z’intambara.

32 Nuko Yuda ava mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, ashinga inkambi i Beti-Zakariyaahateganye n’inkambi y’ingabo z’umwami.

33 Umwami na we abyuka mu gitondo cya kare, yihutira kujyana ingabo ze ku nzira y’i Beti-Zakariya, aba ari ho zishinga ibirindiro. Hanyuma bavuza impanda.

34 Inzovu bazerekaga umutobe w’imizabibu uvanze n’uw’inkerikugira ngo zikarihe ku rugamba.

35 Nuko bazikwirakwiza mu mitwe y’ingabo zigenza amaguru, iruhande rwa buri nzovu hakajya abantu igihumbi bambaye imyambaro y’ibyuma, n’ingofero zicuzwe mu muringa. Iruhande rwa buri nzovu hajya kandi abantu magana atanu barwanira ku mafarasi, bakaba n’abahanga ku rugamba.

36 Abo bantu bakaguma iruhande rwa buri nzovu, bakajya aho igiye ntibayitirimukeho.

37 Ku mugongo wa buri nzovu bahashyira igisandukugikomeye, bakizirikisha imikandara. Muri buri gisanduku hajyagamo abasirikari batatu barwanira hejuru y’inzovu, n’undi ushinzwe kuyiyobora.

38 Naho ingabo zisigaye z’abarwanira ku mafarasi, umwami azishyira ku mpembe zombi z’urugamba kugira ngo zihashye ingabo za Yuda kandi zirinde abakikije inzovu.

39 Izuba rirasiye ku ngabo z’izahabu n’iz’umuringa, imisozi yose irarabagirana kandi irakirana nk’amafumba bacanye.

40 Igice kimwe cy’ingabo z’umwami gikwira mu mpinga y’umusozi, ikindi kinyanyagira mu ibanga ryawo. Bagendaga badatatanye kandi nta cyo bishisha.

41 Abumvaga umuriri n’urwamo rw’icyo gitero, n’urw’intwaro zagendaga zikocorana bagira ubwoba. Koko cyari igitero kinini kandi gikomeye.

42 Yuda n’ingabo ze barabasatira kugira ngo bashoze urugamba, bahita bica abantu magana atandatu mu ngabo z’umwami.

43 Eleyazariwahimbwe Awarani, arabukwa inzovu irusha izindi igihagararo kandi itamirije ibimenyetso biranga umwami, akeka ko ari yo umwami ariho.

44 Nuko aritanga kugira ngo akize ubwoko bwe kandi abe ikirangirire.

45 Eleyazari yiroha n’ubutwari bwinshi mu ngabo zigenza amaguru zari zikikije iyo nzovu, agenda yica abantu hirya no hino ku buryo abanzi bamwitazaga.

46 Ahita yinjira munsi y’iyo nzovu ayitera inkota arayica, imugwa hejuru na we arapfa.

47 Abayahudi babonye ko ingabo z’umwami zifite ingufu n’umurego barahunga.

Antiyokusi agota umusozi wa Siyoni

48 Ingabo z’umwami zitanga imbere iz’Abayahudi zitera Yeruzalemu, zigota igihugu cyose cy’u Buyuda n’umusozi wa Siyoni.

49 Nuko umwami agirana amasezerano y’amahoro n’abatuye i Betisuri, bemera kuva mu mujyi kuko batari bafite ibyo kubatunga igihe kirekire, kubera ko uwo mwaka wari uwo kuraza ubutaka.

50 Umwami yigarurira umujyi wa Betisuri, ahashyira ingabo zo kuharinda.

51 Ingoro y’i Yeruzalemu ayigota igihe kirekire, ahashinga imashini z’intambara z’amoko yose, izimena inzugi n’izirasa amafumba, izirasa imyambi n’izitera amabuye n’ibindi bikoresho by’intambara.

52 Abayahudi bagoswe na bo bashinga imashini zabo, maze barwana igihe kirekire.

53 Icyakora nta biribwa byari bikiri mu bigega kuko uwo mwaka wari uwo kuraza ubutaka, kandi n’Abayahudi bavuye mu mahanga bahungiye mu Buyuda bari bararangije ibyahunitswe.

54 Kubera ko abagoswe bari barembejwe n’inzara, mu Ngoro hasigaye abantu bake abandi baratatana.

Antiyokusi Ewupatori aha Abayahudi uburenganzira bwo kuyoboka idini yabo

55 Liziya amenya ko Filipo, wa wundi Umwami Antiyokusi Epifani akiriho yari yaratoranyije kugira ngo amurerere umuhungu we Antiyokusi kandi amutegurire kuzamusimbura ku ngoma,

56 yari avuye mu Buperesi no mu Bumedi ari kumwe n’ingabo zari zaherekeje umwami, ashaka kwigarurira ubutegetsi.

57 Liziya yihutira gutahuka. Nuko abwira umwami n’abagaba b’ingabo n’abandi bantu ati: “Ingufu zacu ziragenda zikendera buri munsi, kandi ibidutunga na byo bitangiye kugabanuka. Aha hantu twagose hararinzwe bikomeye, kandi tugomba no kwita ku bijyanye n’ubutegetsi bw’igihugu cyacu.

58 Nimuze twumvikane na bariya bantu, tugirane na bo n’igihugu cyabo cyose amasezerano y’amahoro,

59 tubareke bakurikize imigenzo yabo nka kera. Koko rero kuba twaravanyeho imigenzo yabo, ni byo byabateye uburakari no gukora ibi byose.”

60 Umwami n’abagaba b’ingabo ze bemera iyo nama bagiriwe, bohereza abajya kugirana amasezerano y’amahoro n’Abayahudi, na bo barabyemera.

61 Umwami n’abagaba b’ingabo babyemeresha indahiro, noneho Abayahudi bari bagoswe babona gusohoka mu kigo.

62 Nuko umwami yinjira ku musozi wa Siyoni, abona ukuntu aho hantu hakomeye arenga kuri ya masezerano, ategeka ko basenya urukuta rwari rukikije Ingoro.

63 Hanyuma ahaguruka bwangu asubira Antiyokiya, asanga Filipo yarigaruriye uwo mujyi. Aramurwanya maze umujyi awufata ku ngufu.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 7

Demeteriyo wa mbere aba umwami

1 Mu mwaka wa 151Demeteriyomwene Selewukusi yavuye i Roma acitse, ahungira mu mujyi wo ku nyanjaari kumwe n’abantu bake, ahatangariza ko abaye umwami.

2 Akiri mu nzira agana ku ngoro ya cyami ya ba sekuruza, ingabo zifata Antiyokusi Ewupatori na Liziya kugira ngo zibamuzanire.

3 Ariko Demeteriyo abimenye aravuga ati: “Sinshaka kubona abo bantu.”

4 Nuko ingabo zirabica maze Demeteriyo aganza ku ngoma.

5 Abisiraheli bose bari bazwiho kutubaha Imana n’Amategeko, baramusanga bayobowe na Alikimuwashakaga kuba Umutambyi mukuru.

6 Barega abandi Bayahudi ku mwami bati: “Yuda n’abavandimwe be bicishije abayoboke bawe bose, natwe batumenesha mu gihugu cyacu.

7 None rero wohereze umuntu wizeye, ajye kwirebera amarorerwa yose Yuda yadukoreye n’ayo yakoze mu gihugu cyawe, maze amuhane we n’abavandimwe be n’ababashyigikiye bose.”

Bakidesi na Alikimu mu Buyuda

8 Umwami ahitamo Bakidesi umwe mu ncuti ze, ari na we wategekaga ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati. Yari umuntu ukomeye mu gihugu akaba n’umuyoboke w’umwami.

9 Nuko amwohereza hamwe na Alikimu, umuntu utubahaga Imana n’Amategeko, amugira Umutambyi mukuru kandi abategeka kujya guhōra Abisiraheli.

10 Baragenda bagera mu gihugu cy’u Buyuda bayoboye igitero cy’abantu benshi. Bagezeyo boherereza Yuda n’abavandimwe be intumwa zisaba amahoro, ariko babaryarya.

11 Nyamara Abayahudi bari babonye ko bazanye n’igitero gikomeye, ntibemera icyo cyifuzo cyabo.

12 Nuko inteko y’abigishamategeko iteranira kwa Alikimu na Bakidesi, kugira ngo bashakire hamwe umwanzuro uboneye.

13 Abitwa Abahasidimuni bo babimburiye abandi Bayahudi basaba amahoro.

14 Baribwiraga bati: “Alikimu wazanye n’ingabo z’umwami ni umutambyi ukomoka kuri Aroni, ntazatugirira nabi.”

15 Alikimu aganira na bo abizeza amahoro kandi abyemeresha indahiro ati: “Nimuhumure ntidushaka kubagirira nabi, ari mwebwe ari n’incuti zanyu.”

16 Nyamara bamaze kumugirira icyizere, afatisha abantu mirongo itandatu muri bo, abica umunsi umwe nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo:

17 “Bishe abantu bawe,

imivu y’amaraso itemba muri Yeruzalemu,

imirambo yabo inyanyagizwa hose ibura gihamba.”

18 Nuko rubanda rwose rutahwa n’ubwoba baravuga bati: “Aba bantu nta kuri n’ubutabera bibarangwaho, kuko barenze ku masezerano twagiranye n’indahiro barahiye.”

19 Bakidesi ava i Yeruzalemu ashinga ibirindiro i Betizeti. Nuko afatisha abantu benshi mu bari bamuyobotse kimwe n’abandi Bayahudi, arabica maze abaroha mu iriba rirerire.

20 Igihugu acyegurira Alikimu amuha n’ingabo zo kumushyigikira, hanyuma asubira ibwami.

21 Kuva ubwo Alikimu akomeza kurwanira icyubahiro cyo kuba Umutambyi mukuru.

22 Hanyuma ababuzaga rubanda amahoro bose baramuyoboka, bigarurira u Buyuda bwose kandi bagirira nabi cyane Abisiraheli.

23 Yuda abona ko Alikimu n’abayoboke be barusha abanyamahanga kugirira nabi Abisiraheli,

24 azenguruka igihugu cyose cy’u Buyuda kugira ngo atsembe abagambanyi, kandi ababuze gukomeza kwidegembya mu gihugu.

25 Alikimu abona ko Yuda n’abantu be bamaze kumurusha amaboko, kandi ko atagishoboye kubarwanya. Nuko asubira ibwami maze abarega amarorerwa akomeye.

Umwami yohereza Nikanori kurwanya Yuda

26 Umwami yohereza Nikanori, umwe mu bagaba b’ingabo ze b’ibirangirire akaba n’umwanzi ukomeye w’Abisiraheli, amuha ubutumwa bwo kubarimbura.

27 Nikanori agera i Yeruzalemu n’igitero gikomeye, atuma kuri Yuda n’abavandimwe be asaba amahoro, ariko abaryarya. Arababwira ati:

28 “Ntibikabeho ko nashyamirana namwe, nzazana n’abantu bake kugira ngo twumvikane mu mahoro.”

29 Nikanori ageze kwa Yuda baramukanya nta cyo bishisha, nyamara abanzi bari barekereje kugira ngo bafate Yuda.

30 Yuda amenye ko Nikanori amufitiye imigambi mibi, agira ubwoba ntiyaba agishaka gushyikirana na we.

31 Nikanori abonye ko umugambi we watahuwe, ava i Yeruzalemu ajya kurwanira na Yuda hafi y’i Kafarisalama.

32 Abantu bagera kuri magana atanu mu ngabo za Nikanori baricwa, abandi bahungira mu Murwa wa Dawidi.

33 Ibyo birangiye Nikanori arazamuka ajya ku musozi wa Siyoni. Abatambyi n’abakuru b’Abayahudi basohoka mu Ngoro baje kumwifuriza amahoro, no kumwereka igitambo gikongorwa n’umuriro batambiraga Imana basabira umwami.

34 Ariko Nikanori arabakwena, abakoza isoni arabandagaza, ababwirana agasuzuguro

35 kandi arahira arakaye ati: “Uyu munsi nimutanshyikiriza Yuda n’ingabo ze, ndahiye ko nimpindukira maze kumutsinda nzatwika iriya Ngoro!” Nuko agenda arakaye cyane.

36 Abatambyi baragenda bahagarara imbere y’urutambiro n’Ingoro, basesa amarira bavuga bati:

37 “Uhoraho, ni wowe wihitiyemo iyi Ngoro kugira ngo tujye tuyikwambarizamo, kandi itubere ahantu ho kugusengera no kugutakambira.

38 Turakwinginze, tebuka wihimure Nikanori n’ingabo ze ubamarire ku icumu. Ibuka ibitutsi bagututse maze ubatsembe.”

Urupfu rwa Nikanori

39 Nikanori ava i Yeruzalemu ajya gushinga inkambi i Betihoroni, aho ni ho izindi ngabo zo muri Siriya zamusanze.

40 Yuda na we ashinga inkambi muri Hadasha,ari kumwe n’abantu ibihumbi bitatu. Nuko arasenga ati:

41 “Uhoraho, igihe intumwa z’umwami w’Abanyashūru zagutukaga, umumarayika wawe yaraje abicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu.

42 Uyu munsi na bwo utsembere kiriya gitero imbere yacu, kugira ngo n’abandi bose bamenyereho ko Nikanori ahanwe kubera ko yatutse Ingoro yawe nziranenge, bityo umucire urumukwiye!”

43 Nuko ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa Adariibitero byombi birasakirana, ingabo za Nikanori ziratsindwa, aba ari na we wa mbere ugwa ku rugamba.

44 Ingabo ze zibonye ko apfuye, zijugunya intwaro zirahunga.

45 Abayahudi babakurikirana umunsi wose bavuza impanda z’impuruza, kuva Hadasha kugera ku nkengero za Gezeri.

46 Abatuye mu nsisiro zose zo mu Buyuda barasohoka, batangatanga abo banzi. Nuko bose bashirira ku icumu ntihagira n’umwe urokoka.

47 Abayahudi bamaze gucuza abanzi no gutwara iminyago, baca umutwe wa Nikanori n’ikiganza cye cy’iburyo yaramburanaga agasuzuguro, barabijyana babimanika aho abatuye Yeruzalemu bose babibona.

48 Rubanda rusābwa n’umunezero, uwo munsi bakora ibirori nko ku minsi mikuru y’ibyishimo.

49 Abayahudi bemeza ko uwo munsi uzajya wizihizwa buri mwaka, ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa Adari.

50 Nuko igihugu cy’u Buyuda kibona agahenge k’igihe gito.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 8

Ibigwi by’Abanyaroma

1 Yuda yumva bavuga ibyerekeye Abanyaroma. Bari abantu b’intwari, babanira neza abemeye imigambi yabo kandi bakakira neza ababasanze bose.

2 Bamutekerereje ibitero Abanyaroma bagabye n’ibigwi byabo mu Bagaluwa,n’ukuntu babigaruriye bakabategeka no gutanga umusoro.

3 Bamubwiye ibyo bakoze byose mu gihugu cya Esipaniya, kugira ngo bigarurire ibisimu by’aho by’ifeza n’iby’izahabu.

4 Bamubwiye kandi uko bigaruriye icyo gihugu cyose babikesheje ubuhanga bwabo n’umuhate wabo. Koko rero icyo gihugu cyari kure y’iwabo cyane. Abanyaroma batsinze bidasubirwaho n’abami baturutse mu bihugu bya kure baje kubarwanya, abacitse ku icumu bakajya babazanira umusoro buri mwaka.

5 Batsinze kandi Filipo na Perise abami b’Abanyamasedoniya, kimwe n’abandi bose bari barahagurukiye kubarwanya, barabigarurira.

6 Antiyokusi mukuru,umwami wa Aziya wari waje kubarwanya afite inzovuijana na makumyabiri n’abarwanira ku mafarasi, n’amagare y’intambara n’izindi ngabo nyinshi, na we baramutsinze

7 ndetse bamufata mpiri. Bamutegeka we n’abamusimbuye ku ngoma, kujya bazana mu gihe cyagenwe imisoro y’ikirenga, no gutanga abantu ho ingwate.

8 Bamunyaga igihugu cy’u Buhindi n’icy’u Bumedi, icya Lidiya na zimwe mu ntara zirusha izindi ubwiza, babigabira Umwami Ewumene.

9 Abagereki bari bafite umugambi wo kujya kubatsemba.

10 Abanyaroma babimenye bohereza umugaba w’ingabo umwe arabarwanya, Abagereki benshi baricwa, abagore babo n’abana babo bajyanwa ho iminyago. Abanyaroma basahura ibyabo byose, bigarurira igihugu kandi basenya ibigo ntamenwa byabo, n’abantu babo babagira inkoreragahato kugeza n’ubu.

11 Ibindi bihugu n’ibirwa byari byarabigometseho, Abanyaroma bari barabitsinze kandi barabyigarurira.

12 Nyamara amacuti yabo n’abemeye imigambi yabo, bakomeje kugirana na bo umubano mwiza. Bigaruriye abami baturanye n’aba kure, bityo ababyumvise bose bakabatinya.

13 Bimikaga abo bashatse kandi bakanyaga abo badashaka, baba koko ibihangange ku buryo buhanitse.

14 Nyamara muri ibyo byose, nta Munyaroma n’umwe wambaraga ikamba cyangwa umwambaro wa cyami, agamije kwihesha ikuzo.

15 Bashyizeho inama nkuru igizwe n’abantu magana atatu na makumyabiri yateranaga buri munsi, kugira ngo basuzume ibibazo by’abaturage kandi barusheho kugira imibereho myiza.

16 Buri mwaka umuntu umwe yashingwaga ubuyobozi bw’iyo nama nkuru, agategeka n’igihugu cyose. Nuko bose bakamwumvira nta ngingimira cyangwa ishyari.

Abayahudi bagirana amasezerano n’Abanyaroma

17 Yuda atoranya Ewupolemi mwene Yohani wo mu muryango wa Akosi, na Yasoni mwene Eleyazari, abatuma i Roma kugira ngo bagirane amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye n’Abanyaroma.

18 Yuda yibwiraga ko bazava ku ngoyi bari barashyizweho n’abami b’Abagereki,bakandamizaga Isiraheli bikabije.

19 Nyuma y’urugendo rurerure Ewupolemi na Yasoni bagera i Roma, binjira mu nzu y’inama nkuru bafata ijambo baravuga bati:

20 “Yuda Makabe n’abavandimwe be hamwe n’Abayahudi bose, babadutumyeho kugira ngo tugirane amasezerano kandi tubane mu mahoro, bityo tubarirwe mu mubare w’abifatanyije namwe n’incuti zanyu.”

21 Ubwo butumwa bushimisha abagize inama nkuru.

22 Dore amagambo banditse ku bisate by’umuringa bakabyohereza i Yeruzalemu, kugira ngo bibere Abayahudi urwibutso rw’amahoro n’urw’amasezerano bagiranye:

23 “Abanyaroma n’Abayahudi nibagire amahoro iteka ryose, haba ku butaka cyangwa mu nyanja! Intambara n’umwanzi ntibikabagereho!

24 Nyamara Abanyaroma nibaramuka batewe cyangwa bamwe mu bifatanyije na bo,

25 Abayahudi bose bazabarwanirira babikuye ku mutima kandi batizigamye.

26 Abayahudi ntibazagira icyo baha cyangwa baguriza abanzi, cyaba ingano cyangwa intwaro, cyaba ifeza cyangwa amato nk’uko byemerejwe i Roma, kandi bakazubahiriza aya masezerano nta mananiza.

27 “Na none kandi Abayahudi nibaterwa, Abanyaroma bazabarwanirira babikuye ku mutima kandi batizigamye.

28 Nta cyo Abanyaroma bazaha abanzi, cyaba ingano cyangwa intwaro, cyaba ifeza cyangwa amato nk’uko byemerejwe i Roma, kandi bakazubahiriza aya masezerano nta mananiza.

29 Izo ni zo ngingo zikubiyemo amasezerano Abanyaroma bagiranye n’Abayahudi.

30 Niba kandi mu gihe kizaza hari bamwe muri bo bashatse kugira icyo bongeraho cyangwa bakuraho, bizakorwa mu bwumvikane. Ibizongerwaho cyangwa ibizakurwaho bizaba ihame.

31 “Naho ku byerekeye amarorerwa yose Demeteriyo yakoreye Abayahudi, tumwandikiye muri aya magambo: ‘Ni iki gituma ukandamiza Abayahudi bifatanyije natwe bakaba n’incuti zacu?

32 Nibongera kukurega tuzabatabara tukurwanye, haba ku butaka cyangwa mu nyanja.’ ”

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 9

Urupfu rwa Yuda Makabe

1 Demeteriyo amenye ko Nikanori n’ingabo ze baguye ku rugamba, arongera yohereza Bakidesi na Alikimu mu gihugu cy’u Buyuda, bayoboye ingabo ze z’intwari.

2 Nuko bafata inzira igana muri Galileya, bagota umujyi wa Mesaloti wari bugufi ya Arubele, barawigarurira kandi bahica abantu benshi.

3 Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 152bashinga inkambi ahateganye na Yeruzalemu.

4 Hanyuma bajya i Bērizeti bayoboye ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri zigenza amaguru, n’ingabo ibihumbi bibiri zirwanira ku mafarasi.

5 Yuda na we yari yashinze inkambi Eleyasa, ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu z’intwari.

6 Ingabo z’Abayahudi zibonye ubwinshi bw’igitero cy’abanzi zigira ubwoba, benshi muri bo barahunga, mu nkambi hasigara abantu batarenze magana inani.

7 Yuda abonye ko abantu be bagabanutse kandi igitero kikaba kimusatiriye arashavura, kuko atari agifite igihe cyo gukoranya ingabo ze.

8 Muri ako kababaro Yuda abwira abari basigaye ati: “Nimuhaguruke duhangane n’abanzi bacu, turebe ko twabatsinda.”

9 Nyamara bo bamuca intege bavuga bati: “Nta kindi dushoboye gukora muri aka kanya uretse gukiza amagara yacu. Ubu turi bake cyane, tuzagarukana n’abavandimwe bacu tubarwanye.”

10 Yuda arabasubiza ati: “Ntibikavugwe ko nahunze urugamba! Niba umunsi wacu wageze, mureke dupfe kigabo twitangire abavandimwe bacu, aho guhara ishema ryacu.”

11 Nuko igitero cy’abanzi gisohoka mu nkambi kijya guhangana n’Abayahudi. Abarwanira ku mafarasi bigabanyamo amatsinda abiri, naho abarwanisha imihumetso n’ab’imiheto, mbese abantu b’intwari bose ni bo babanje imbere.

12 Bakidesi atera aturutse mu ruhande rw’iburyo, impanda zivuze igitero cy’abagenza amaguru gisatira giturutse ku mpande zombi. Ku ruhande rwa Yuda na bo bavuza impanda,

13 maze isi ihinda umushyitsi kubera urwamo rw’ingabo. Urugamba rwatangiye mu gitondo rurakomeza kugeza nimugoroba.

14 Yuda abona ko Bakidesi n’ingabo ze z’intwari baherereye ku ruhande rw’iburyo. Hanyuma ab’intwari mu bantu ba Yuda baramwegera.

15 Nuko bahashya ingabo z’Abanyasiriya zari mu ruhande rw’iburyo, bakurikirana abasigaye babageza ku musozi wa Azara.

16 Ariko Abanyasiriya bari ku ruhande rw’ibumoso babonye ko ingabo zabo zo ku ruhande rw’iburyo zitsinzwe, bakurikirana Yuda na bagenzi be babaturutse inyuma.

17 Intambara irushaho gukaza umurego, hapfa abantu benshi ku mpande zombi.

18 Yuda na we aricwa, abasigaye mu bantu be barahunga.

Ihambwa rya Yuda Makabe

19 Yonatani na Simoni batwara umurambo w’umuvandimwe wabo Yuda, bawushyingura mu mva ya ba sekuruza i Modini.

20 Abisiraheli bose baramuririra, bamara iminsi myinshi bari mu cyunamo bavuga bati:

21 “Ntibishoboka! Iyo ntwari n’umukiza wa Isiraheli apfuye ate!”

22 Ibindi bigwi bya Yuda n’intambara yarwanye, ibikorwa yakoze n’ibiranga ikuzo rye ntibyanditswe byose, kuko byari byinshi cyane.

Yonatani asimbura ku ngoma umuvandimwe we Yuda

23 Yuda amaze gupfa, abantu badakurikiza Amategeko y’Imana bongera kwaduka muri Isiraheli, n’inkozi z’ibibi zibyutsa umutwe.

24 Kubera ko muri iyo minsi hari harateye inzara ikomeye cyane, igihugu cyose kirabayoboka.

25 Bakidesi atoranya nkana abantu batubaha Imana n’Amategeko, kugira ngo abe ari bo bayobora igihugu.

26 Abo bategetsi bashakisha incuti za Yuda, barabafunga hanyuma babazanira Bakidesi arihōrera, ndetse abakorera ibya mpfura mbi.

27 Nuko haba itotezwa rikomeye ritigeze riboneka muri Isiraheli, uhereye igihe batari bagifite abahanuzi.

28 Incuti za Yuda zose zirakorana zibwira Yonataniziti:

29 “Kuva aho umuvandimwe wawe Yuda apfiriye, nta wundi muntu umeze nka we tubona washobora kutuyobora ngo turwanye umwanzi wacu ari we Bakidesi, n’abandi bose bagambanira ubwoko bwacu.

30 None rero kuva uyu munsi ni wowe duhisemo, kugira ngo umusimbure kandi utuyobore muri iyi ntambara turwana.”

31 Kuva ubwo Yonatani yemera ubutegetsi, asimbura umuvandimwe we Yuda.

Yonatani mu butayu bw’i Tekowa

32 Bakidesi yumvise iyo nkuru, ashaka uburyo yakwicisha Yonatani.

33 Yonatani na Simoni umuvandimwe we, n’abantu babo babimenye bahungira mu butayu bw’i Tekowa, bashinga inkambi hafi y’ikigega cy’amazi cya Asufari.

34 Bakidesi abimenya ku isabato, yambukana n’ingabo ze zose bajya hakurya ya Yorodani.

35 Yonatani yohereza umuvandimwe we Yohani wari umuyobozi w’abari batumwe ku ncuti zabo z’Abanabateyi,kubasaba niba bashobora kubabikira ibintu byabo kuko byari byinshi cyane.

36 Ariko abakomoka kuri Yamburiw’i Medeba bafata Yohani baramwica, bamucuza ibyo yari afite byose maze barigendera n’iminyago yabo.

37 Hashize iminsi Yonatani na Simoni umuvandimwe we, bamenya ko abakomoka kuri Yamburi bagiye gucyuza ubukwe bukomeye, umugeni akazaza ashagawe kuva i Nabata. Uwo umukobwa yari uw’umuntu ukomeye wo mu gihugu cya Kanāni.

38 Bibutse urupfu rw’umuvandimwe wabo Yohani, barazamuka bajya kwihisha mu buvumo bwari ku musozi.

39 Bakiri mu bwihisho babona ikivunge cy’abantu basakabaka, bafite n’ibintu byinshi. Umukwe yari aherekejwe n’incuti ze n’abavandimwe be aje gusanganira umugeni wari hamwe n’abavuza ingoma n’abaririmbyi, n’abafite intwaro zikomeye.

40 Yonatani n’ingabo ze basohoka mu bwihisho barabarwanya, abantu benshi barapfa, abacitse ku icumu bahungira ku musozi. Abayahudi basahura ibyabo byose.

41 Nuko ibyari ubukwe bihinduka icyunamo, n’indirimbo zihinduka amaganya.

42 Yonatani n’umuvandimwe we Simoni bamaze guhōrera umuvandimwe wabo, bigarukira ku nkombe ya Yorodani.

Abayahudi bambuka Yorodani

43 Bakidesi abimenye ahagurukana n’ingabo ze zose ku munsi w’isabato, yerekeza ku nkombe ya Yorodani.

44 Nuko Yonatani abwira abantu be ati: “Nimuhaguruke twirwaneho, dukize ubuzima bwacu kuko bibaye ubwa mbere duhura n’ingorane nk’izi.

45 Dore turatangatanzwe, umwanzi ari imbere yacu, amazi ya Yorodani na yo ari inyuma yacu kandi hirya no hino hari igishanga n’ishyamba. Nta hantu na hamwe dushobora guhungira.

46 None rero nimuze dutakambire Uhoraho adutsindire aba banzi.”

47 Urugamba rutangiye Yonatani abangura inkota kugira ngo ayitere Bakidesi, ariko Bakidesi aramwizibukira asubira inyuma.

48 Nuko Yonatani n’ingabo ze biroha muri Yorodani baroga bafata hakurya, ariko abanzi babo ntibambuka ngo babakurikire.

49 Uwo munsi hapfa abantu bagera ku gihumbi bo mu ngabo za Bakidesi.

Bakidesi mu Buyuda n’urupfu rwa Alikimu

50 Bakidesi agaruka i Yeruzalemu, atangira kubakisha ibigo bikomeye mu Buyuda abikikiza inkuta ndende cyane, ziriho inzugi zikingishije ibihindizo by’ibyuma. Ibyo bigo ntamenwa ni ibi bikurikira: icy’i Yeriko n’icya Emawusi n’icya Betihoroni, icya Beteli n’icya Timuna, n’icya Piratoni n’icya Tifoni.

51 Hanyuma asiga muri buri kigo umutwe w’abasirikare bo kubuza amahoro Abayahudi.

52 Bakidesi akomeza n’umujyi wa Betisuri n’uwa Gezeri, n’ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, ahashyira abasirikare kandi ahahunika ibiribwa.

53 Afata abana b’abategetsi b’igihugu abagira ingwate, abafungira mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu.

54 Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 153,Umutambyi mukuru Alikimu ategeka gusenya urukuta rw’urugo rw’Ingoro, ashaka kuvanaho ibikorwa by’abahanuzi.Atangiye kubirimbagura

55 afatwa n’indwara, maze ibikorwa bye birahagarara. Umunwa we urafatana, uraremara ntiyaba agishobora kuvuga ijambo na rimwe, ntiyashobora no kuraga abo mu rugo rwe.

56 Muri icyo gihe Alikimu apfa afite ububabare burengeje urugero.

57 Bakidesi yumvise ko Alikimu yapfuye agaruka ibwami. Nuko igihugu cy’u Buyuda kibona agahenge mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ugutsindwa kwa Bakidesi n’itahuka rye

58 Abayahudi batubahiriza Amategeko y’Imana barakorana, baravuga bati: “Dore Yonatani n’abantu be bibereye mu mahoro nta cyo bikanga.None reka duhamagaze Bakidesi, azabafata bose mu ijoro rimwe.”

59 Nuko bajya kureba Bakidesi kugira ngo bavugane kuri icyo gitekerezo.

60 Bakidesi ahagurukana n’igitero gikomeye, yandikira rwihishwa incuti ze zo mu Buyuda azisaba gufata Yonatani na bagenzi be, ariko ntibyashoboka kuko umugambi wabo wari watahuwe.

61 Ahubwo Yonatani n’ingabo ze bafata abantu mirongo itanu mu bari bateguye ubugambanyi, barabica.

62 Hanyuma Yonatani na Simoni n’abantu babo bahungira mu butayu bw’i Betibasi, basana iby’aho byari byarasenyutse, barahakomeza.

63 Bakidesi abimenye akoranya ingabo ze zose, ahuruza n’abayoboke be bo mu Buyuda.

64 Bakidesi ashinga ibirindiro i Betibasi ahagota igihe kirekire, maze ahashinga imashini z’intambara.

65 Hanyuma Yonatani asiga umuvandimwe we Simoni mu mujyi, ajya mu cyaro ari kumwe n’abantu bake.

66 Yonatani atsinda Odomera n’abavandimwe be, atsinda n’abakomoka kuri Fazironi abasanze mu nkambi yabo. Abo bantu bamaze gutsindwa bemera kwifatanya na Yonatani, kugira ngo barwanye Bakidesi.

67 Simoni n’abantu be bava i Betibasi batwika za mashini z’intambara,

68 barwanya Bakidesi baramutsinda. Bakidesi arababara cyane kubera ko uburyo bwo kurwana yari yateguye butamuhiriye.

69 Nuko arakarira Abayahudi b’abahemu bari bamugiriye inama yo kuza mu Buyuda, yicamo benshi maze yiyemeza gusubira mu gihugu cye.

70 Yonatani abimenye, amutumaho intumwa kugira ngo bagirane amasezerano y’amahoro no kugurana imfungwa.

71 Bakidesi yemera icyifuzo cya Yonatani, amurahira ko atazaca ku masezerano bagiranye kandi ko atazongera kumugirira nabi igihe cyose azaba akiriho.

72 Bakidesi amusubiza imfungwa yari yarafatiye mu Buyuda, hanyuma asubira iwabo kandi ntiyongera kugaruka ukundi mu gihugu cy’Abayahudi.

73 Intambara irahosha muri Isiraheli, Yonatani ajya gutura i Mikimasi, atangira gucira abantu imanzakandi atsemba abatubaha Imana n’Amategeko muri Isiraheli.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 10

Alegisanderi Epifani agira Yonatani Umutambyi mukuru

1 Mu mwaka wa 160,AlegisanderiEpifani mwene Antiyokusi wa kane, arambuka yigarurira umujyi wa Putolemayida. Nuko abaturage bamwakira neza, aba ari ho atangariza ingoma ye.

2 Umwami Demeteriyoyumvise iyo nkuru, akoranya igitero gikomeye ajya kurwanya Alegisanderi.

3 Demeteriyo yandikira Yonatani ibaruwa amwizeza amahoro n’icyubahiro cyinshi.

4 Demeteriyo yaribwiraga ati: “Reka twihutire kugirana amasezerano y’amahoro n’Abayahudi, batarayagirana na Alegisanderi ngo baturwanye.

5 Bitagenze bityo Yonatani yazibuka ibibi byose twamukoreye, we n’abavandimwe be n’igihugu cye.”

6 Nuko Demeteriyo aha Yonatani uburenganzira bwo gukoranya ingabo no gucurisha intwaro, kandi amusaba kwifatanya na we. Ategeka ko basubiza Yonatani imfungwa z’Abayahudi zari zarafashwe ho ingwate mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu.

7 Yonatani ajya i Yeruzalemu afite ibaruwa y’umwami, ayisomera abaturage bose n’ingabo zari mu kigo ntamenwa.

8 Abaturage bose bumvise ko umwami yahaye Yonatani uburenganzira bwo gukoranya ingabo, batahwa n’ubwoba bwinshi.

9 Nuko ingabo zari mu kigo ntamenwa zisubiza Yonatani imfungwa zari zarafashweho ingwate, na we abashyikiriza imiryango yabo.

10 Yonatani atura i Yeruzalemu, atangira gusana no gutunganya umujyi.

11 Ategeka abubatsi gusana inkuta z’umujyi, no gukikiza umusozi wa Siyoni urukuta rw’amabuye abajwe kugira ngo barukomeze. Nuko ibyo byose birakorwa.

12 Ingabo z’abanyamahanga zari mu bigo ntamenwa byubatswe na Bakidesi zirahunga,

13 buri wese areka umurimo we asubira mu gihugu cye.

14 Icyakora i Betisuri hasigara bamwe mu Bayahudi batubahaga Amategeko n’amabwiriza, kuko uwo mujyi wari ubuhungiro bwabo.

15 Umwami Alegisanderi amenya ibyerekeye amasezerano akubiye muri ya baruwa Demeteriyo yandikiye Yonatani, bamutekerereza n’ibyerekeye intambara n’ibigwi bya Yonatani n’abavandimwe be, kimwe n’imiruho barushye.

16 Umwami aravuga ati: “Ntituzigera tubona undi muntu umeze nka we! Nimuze tumugire incuti kandi twifatanye na we.”

17 Nuko yandikira Yonatani ati:

18 “Muvandimwe wanjye Yonatani, jyewe Umwami Alegisanderi ndakuramutsa.

19 Twumvise bavuga ko uri umuntu w’intwari, dusanze ukwiye kuba incuti yacu.

20 Ni yo mpamvu kuva uyu munsi tukugize Umutambyi mukuru w’ubwoko bwawe, tukaguha n’icyubahiro cyo kwitwa incuti y’umwami kugira ngo nawe udushyigikire, kandi udukomereze ubucuti.”

Umwami abigaragaza amwoherereza ikanzu y’umuhemba n’ikamba ry’izahabu.

21 Nuko mu kwezi kwa karindwi k’umwaka wa 160,mu birori by’umunsi mukuru w’Ingando Yonatani yambara imyambaro y’ubutambyi, akorakoranya ingabo kandi acurisha intwaro nyinshi.

Ibyiza Demeteriyo wa mbere yijeje Abayahudi

22 Demeteriyo amenye iyo nkuru biramushobera, maze aravuga ati:

23 “Kuki twarangaye bigatuma Alegisanderi adutanga kugirana ubucuti n’Abayahudi, akaba agiye kurushaho gukomera?

24 Nanjye ngiye kubandikira mu magambo aryohereye, mbemerere imyanya yo hejuru n’ibihembo kugira ngo bemere kuntera inkunga.”

25 Nuko arabandikira ati:

“Bayahudi mwese, jyewe Umwami Demeteriyo ndabaramutsa.

26 Twashimishijwe n’uko mwakomeje amasezerano twagiranye, mukomeza no kutubera incuti kandi mwirinda kwifatanya n’abanzi bacu.

27 Nimukomeza kutubera indahemuka, natwe tuzabitura kubera ibyiza mutugirira.

28 Tuzabagabanyiriza imisoro kandi tubakorere n’ibyiza byinshi.

29 Kuva ubu Abayahudi bose mbakuye ku misoro isanzwe, ku mahōro y’umunyu no ku makoro y’ibwami.

30 Kuva ubu ndetse n’igihe cyose, mbavaniyeho burundu ibyerekeye kimwe cya gatatu cy’umusaruro w’imyaka, na kimwe cya kabiri cy’imbuto zera ku biti nahabwaga. Ubwo burenganzira bwemerewe igihugu cy’u Buyuda n’intara eshatu zongeweho, zikuwe kuri Samariya na Galileya.

31 Yeruzalemu izaba umujyi weguriwe Imana, kandi nyivaniyeho hamwe n’intara ziyikikije, imigabane ya kimwe cya cumi n’imisoro yose n’amahōro.

32 “Ndetse uburenganzira nari mfite ku kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, ncyeguriye Umutambyi mukuru, kugira ngo agishyiremo abantu yitoranyirije bakirinde.

33 Abayahudi bose bavanywe mu Buyuda ari imbohe bakajyanwa aho ari ho hose mu gihugu cyanjye, mbasubije ukwishyira ukizana kandi nta ncungu mbasabye. Mbasoneye imisoro y’uburyo bwose, kimwe n’iy’amatungo yabo.

34 Abayahudi bose batuye mu gihugu cyanjye bazasonerwa imisoro yose n’imyenda ku minsi mikuru yose, ku masabato no ku mboneko z’ukwezi no ku minsi y’ikiruhuko. Ibyo bikazakurikizwa no mu minsi itatu ibanziriza cyangwa ikurikira umunsi mukuru ukomeye.

35 Nta muntu uzaba afite uburenganzira bwo kugira icyo abishyuza, cyangwa ngo abatere intugunda ku mpamvu ibonetse yose.

36 “Abayahudi bazashyirwa mu ngabo z’umwami kugeza ku basirikari ibihumbi mirongo itatu, kandi bajye bahabwa igihembo nk’icy’izindi ngabo zose z’umwami.

37 Bamwe muri bo bazashyirwa mu bigo by’ingenzi ntamenwa by’umwami, bashingwe n’imirimo ikomeye mu gihugu. Abayobozi babo n’abatware bazajya batoranywa muri bo, kandi babeho bakurikije amategeko yabo nk’uko umwami yabitegetse mu gihugu cy’u Buyuda.

38 “Naho za ntara eshatu zashyizwe ku Buyuda zikuwe kuri Samariya, nizibe iz’u Buyuda kandi zitegekwe n’umuntu umwe. Nta bundi butegetsi zizumvira butari ubw’Umutambyi mukuru.

39 Umujyi wa Putolemayida n’akarere kawukikije mbyeguriye Ingoro y’i Yeruzalemu, kugira ngo imisoro iwuvuyemo ikoreshwe mu mihango yerekeye iyobokamana.

40 Byongeye kandi, nanjye ubwanjye niyemeje kujya ntanga buri mwaka ibikoroto ibihumbi cumi na bitanu by’ifeza, zizafatwa ku mutungo w’umwami kugira ngo zikoreshwe muri uwo muhango.

41 Naho ibirarane byose abasoresha batatanze uko byagombaga mu myaka ishize, kuva ubu bizajya bitangwa kugira ngo bikoreshwe imirimo y’Ingoro.

42 Ikindi kandi, ibikoroto ibihumbi bitanu byakurwaga ku mutungo w’Ingoro wa buri mwaka na byo ndabizibukiriye, bizajya bihabwa abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro.

43 Umuntu wese uzahungira mu Ngoro y’i Yeruzalemu no mu nkengero zayo zose, azira ko ataratanga umusoro w’umwami cyangwa ko arimo undi mwenda ntazakurikiranwa, kandi ntawe uzafatīra ibyo atunze byose mu gihugu cyanjye.

44 Ibizakoreshwa mu mirimo yo kubaka no gusana Ingoro, bizavanwa ku mutungo w’umwami.

45 Ibizakoreshwa mu kongera kubaka inkuta za Yeruzalemu no kuzikomeza, kimwe no gusana inkuta z’imijyi y’u Buyuda, na byo bizavanwa ku mutungo w’umwami.”

Urupfu rw’Umwami Demeteriyo wa mbere

46 Yonatani na rubanda bumvise ibyo Demeteriyo abizeza banga kubyemera, kuko bibukaga ibibi byose yakoreye Abisiraheli n’uburyo yari yarabakandamije.

47 Nuko bahitamo kugirira icyizere Alegisanderi kuko ari we wabanje kugirana na bo amasezerano nyakuri y’amahoro, bakomeza kumubera incuti z’indahemuka.

48 Hanyuma Umwami Alegisanderi akoranya igitero gikomeye, atera Demeteriyo.

49 Abami bombi bamaze gusakirana, ingabo za Alegisanderi zirahunga. Demeteriyo arabakurikirana maze arabatsinda.

50 Demeteriyo arwana ubutaruhuka kugeza ko izuba rirenga, ariko uwo munsi agwa ku rugamba.

Yonatani ashyirwa mu rwego rw’ubutegetsi

51 Alegisanderi yohereza intumwa kuri Putolemeyi wa gatandatu umwami wa Misiri amubwira ati:

52 “Dore nagarutse mu gihugu cyanjye nganje ku ntebe ya cyami ya ba sogokuruza. Natsinze Demeteriyo mfata ubutegetsi bityo ngarura igihugu cyacu.

53 Naramurwanyije ndamutsinda we n’ingabo ze, none nganje ku ntebe ye ya cyami.

54 Reka uyu munsi tugirane ubucuti maze unshyingire umukobwa wawe, nkubere umukwe kandi wowe n’umukobwa wawe nzabahe impano zibakwiriye.”

55 Umwami Putolemeyi aramusubiza ati: “Harakabaho umunsi wagarutseho mu gihugu cya ba sokuruza, ukaba uganje ku ntebe yabo ya cyami!

56 Uyu munsi nkwemereye ibyo wansabye mu ibaruwa yawe, ariko uzabanze uze duhurire i Putolemayida tubonane. Nzagushyingira umukobwa wanjye nk’uko wabinsabye.”

57 Mu mwaka wa 162,Umwami Putolemeyi ahaguruka mu Misiri ari kumwe n’umukobwa we Kilewopatira,baza i Putolemayida.

58 Umwami Alegisanderi amusangayo, Putolemeyi amushyingira umukobwa we Kilewopatira. Nuko ubukwe bubera i Putolemayida, buba bwiza cyane ku buryo bukwiriye abami.

Alegisanderi abonana na Yonatani

59 Nyuma y’ibyo Umwami Alegisanderi yandikira Yonatani ngo aze babonane.

60 Nuko Yonatani ajya i Putolemayida yabukereye ahahurira n’abo bami bombi, bo n’incuti zabo abaha amaturo y’ifeza n’izahabu, atanga n’izindi mpano nyinshi maze barabimukundira.

61 Nyamara Abayahudi b’abagambanyi kandi batubaha Imana n’Amategeko, bishyira hamwe kugira ngo bamurwanye. Bamurega ku mwami ariko ntiyabitaho.

62 Ahubwo ategeka ko bambura Yonatani imyambaro ye bakamwambika igishura cy’umuhemba. Nuko ibyo birakorwa.

63 Umwami amwicaza iruhande rwe maze abwira ibyegera bye ati: “Nimujyane na we mu mujyi, maze mutangaze ko nta muntu n’umwe ugomba kugira ikintu na gito amurega, cyangwa ngo amutere intugunda ku mpamvu ibonetse yose.”

64 Abamuregaga babonye icyubahiro ahawe n’uko byatangajwe, babonye n’igishura cy’umuhemba yari yiteye, bose barahunga.

65 Umwami yongera kumuha icyubahiro cyo kubarwa mu ncuti ze z’ingenzi, kandi amugira umugaba w’ingabo n’umuyobozi w’akarere kagari.

66 Nuko Yonatani agaruka i Yeruzalemu mu mahoro no mu byishimo.

Yonatani atsinda Apoloniyo

67 Mu mwaka wa 165,Demeteriyo umuhungu wa Demeteriyo wa mbere, aturuka i Kireti asubira mu gihugu cya ba sekuruza.

68 Umwami Alegisanderi abyumvise biramubabaza cyane, agaruka Antiyokiya.

69 Demeteriyo ashyiraho Apoloniyo kuba umutware wa Kelesiriya, na we akoranya igitero kinini maze ajya gushinga inkambi i Yaminiya. Nuko atuma kuri Yonatani Umutambyi mukuru ati:

70 “Dore ni wowe wenyine usigaye uduhangara, naho jyewe nahindutse urw’amenyo n’insuzugurwa kubera wowe. Kuki ukomeza kutubuza amahoro aho uri mu misozi?

71 Niba rero wizeye ingabo zawe, manuka nonaha udusange mu kibaya maze turebe urusha undi imbaraga, kuko nshyigikiwe n’ingabo zose ziturutse mu mijyi.

72 Banza ubaririze neza umenye uwo ndi we n’abanshyigikiye. Barahamya ko utazatunanira kuko na ba sokuruza bameneshejwe mu gihugu cyabo incuro ebyiri.

73 None rero ntuteze kunanira abanyamafarasi cyangwa igitero kingana gitya, muri iki kibaya kitagira amasenga ntikigire n’amabuye, cyangwa ahantu umuntu yahungira.”

74 Yonatani yumvise ayo magambo ya Apoloniyo ahagarika umutima, hamyuma ajyana n’abantu ibihumbi icumi ava i Yeruzalemu. Simoni umuvandimwe we ajya kumusanganira azanye n’igitero cyo kumutabara,

75 bashinga inkambi ahateganye n’i Yope. Abaturage bari bafunze amarembo y’uwo mujyi kuko warimo ingabo za Apoloniyo, maze Abayahudi barabarwanya.

76 Nuko abaturage bagira ubwoba baramukingurira, maze Yonatani yigarurira uwo mujyi.

77 Apoloniyo abyumvise, ajyana n’abantu ibihumbi bitatu barwanira ku mafarasi n’ingabo nyinshi. Hanyuma yerekeza Ashidodi nk’ushaka kwambukiranya igihugu, nyamara ajya mu kibaya kuko yari afite ingabo nyinshi zirwanira ku mafarasi kandi yizeye.

78 Nuko Yonatani amukurikirana Ashidodi, maze ibitero byombi birasakirana.

79 Ariko Apoloniyo yari yasize abantu igihumbi barwanira ku mafarasi, bihishe inyuma y’Abayahudi.

80 Yonatani amenya ko hari igico cy’abanzi bamuteye baturutse inyuma, kandi bagose ingabo ze. Abo banzi barasa Abayahudi kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

81 Icyakora ingabo za Yonatani zikomeza kwihagararaho nk’uko yari yabibategetse, naho amafarasi y’abanzi arananirwa.

82 Nuko Simoni azana igitero cye arwanya ingabo z’abanzi zigenza amaguru, mu gihe abarwanira ku mafarasi bari bamaze gutsindwa. Simoni amaze kubahashya barahunga.

83 Abarwanira ku mafarasi batatanira mu kibaya, abahunga bagera Ashidodi bihisha mu ngoro ya Dagoni ikigirwamana cyabo, bibwira ko barokoka.

84 Yonatani asahura Ashidodi n’imijyi yose iyikikije kandi arayitwika, atwika n’ingoro ya Dagoni n’abayihungiyemo bose.

85 Abantu bagera ku bihumbi umunani barapfa, bazize intambara n’inkongi y’umuriro.

86 Nuko Yonatani ava aho ajya gushinga inkambi hafi ya Ashikeloni, abaturage b’uwo mujyi baza kumusanganira babikereye.

87 Hanyuma Yonatani n’abantu be bagaruka i Yeruzalemu bafite iminyago myinshi.

88 Umwami Alegisanderi yumvise iyo nkuru, yongera guha Yonatani icyubahiro.

89 Amwoherereza umudari w’izahabu nk’uko babigenzerezaga ababyeyi b’abami, amwegurira umujyi wa Akaroni n’akarere kawo kose.