Categories
Zaburi

Zaburi 123

Isengesho ry’uhanze amaso Uhoraho

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Uhoraho, uganje mu ijuru,

ni wowe mpanze amaso.

2 Abagaragu bahanga amaso ba shebuja,

abaja na bo bayahanga ba nyirabuja,

natwe tuyahanga Uhoraho Imana yacu,

dutegereje ko aturebana impuhwe.

3 Uhoraho, turebane impuhwe,

nyabuna turebane impuhwe,

koko twasuzuguwe bikabije.

4 Abadamaraye baradusuzuguye bikabije,

abirasi batugize urw’amenyo.

Categories
Zaburi

Zaburi 124

Uhoraho ni Umutabazi

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Iyo Uhoraho atatugoboka,

Abisiraheli nibabe ari ko bavuga,

2 Iyo Uhoraho atatugoboka,

igihe abantu bari baduhagurukiye,

3 baba baratumize turi bazima,

bakatumira kubera uburakari bukaze badufitiye.

4 Ibyago biba byaraduhitanye nk’abahitanywe n’amazi,

imivu yabyo iba yaradutembanye.

5 Koko ayo mazi yarubiye aba yaradutembanye.

6 Uhoraho nasingizwe,

ntiyaturekeye mu nzāra z’abaduhigaga.

7 Twarokotse nk’inyoni irokoka umutego w’abayiteze,

umutego waracitse turawurokoka.

8 Uhoraho ni Umutabazi wacu,

ni we waremye ijuru n’isi.

Categories
Zaburi

Zaburi 125

Uhoraho arinda abamwiringira

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Abiringira Uhoraho ntibahungabana,

bameze nk’umusozi wa Siyoni,

ntunyeganyega uhora uhamye.

2 Nk’uko imisozi ikikije Yeruzalemu,

ni ko Uhoraho akikije ubwoko bwe,

abukikije kuva ubu kugeza iteka ryose.

3 Abagome ntibazagumya gutegeka igihugu cyagenewe intungane,

naho ubundi intungane zahinduka inkozi z’ibibi.

4 Uhoraho, ugirire neza abagwaneza,

ugirire neza abafite umutima uboneye.

5 Ariko abafite imigenzereze idatunganye ubameneshe,

Uhoraho, ubameneshe hamwe n’inkozi z’ibibi.

Amahoro nabe muri Isiraheli!

Categories
Zaburi

Zaburi 126

Uhoraho ahoza abarira

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Igihe Uhoraho yasubizaga Siyoni ishya n’ihirwe,

twe twabonaga ari nk’inzozi!

2 Mbega ukuntu twishimye tugaseka!

Mbega ukuntu twavugije impundu z’urwunge!

Abanyamahanga ni ko gutangara bati:

“Uhoraho yabakoreye ibihambaye!”

3 Koko Uhoraho yadukoreye ibihambaye,

natwe twarishimye.

4 Uhoraho, udusubize ishya n’ihirwe,

nk’uko usubiza amazi mu migezi ya Negebu.

5 Ababiba barira bazasarura bishimye.

6 Ujya kubiba agenda arira yikoreye imbuto,

nyamara iyo agiye gusarura, agaruka yishimye yikoreye imiba.

Categories
Zaburi

Zaburi 127

Imigisha yose itangwa n’Uhoraho

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Salomo.

Iyo Uhoraho atari we wubaka inzu,

abayubaka baba baruhira ubusa.

Iyo Uhoraho atari we urinze umujyi,

abawurinda babera maso ubusa.

2 Mwebwe abazinduka kare murushywa n’ubusa,

murakora ntimuruhuke mukarushywa n’ubusa,

murirya mukimara mushaka ibibatunga,

nyamara abo Uhoraho akunda abashakira ibibatunga bisinziririye.

3 Erega abana ni impano itangwa n’Uhoraho,

urubyaro ni byo bihembo atanga!

4 Abahungu umuntu abyara akiri umusore bagira akamaro,

bamubera nk’imyambi intwari ifite ku rugamba.

5 Hahirwa uwabyaye benshi,

bamubera nk’imyambi yuzuye umutana.

Bene uwo ntazatsindwa,

ntazatsindwa naburanira n’abanzi be aho ibibazo bikemurirwa.

Categories
Zaburi

Zaburi 128

Ihirwe ry’abubaha Uhoraho

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Hahirwa umuntu wese wubaha Uhoraho,

hahirwa umuntu ufite imigenzereze ishimisha Uhoraho.

2 Dore nawe uzatungwa n’umurimo ukora,

uzahirwa ugubwe neza.

3 Mu rugo rwawe, umugore wawe azororoka nk’umuzabibu urumbuka,

ameza yawe abahungu bawe bazayakikiza bameze nk’ingemwe z’iminzenze.

4 Uko ni ko Uhoraho azaha umugisha umugabo umwubaha.

5 Uhoraho naguhe umugisha ari i Siyoni,

wirebere ihirwe rya Yeruzalemu igihe cyose ukiriho,

6 wisazire ubonye abuzukuru bawe.

Amahoro nabe muri Isiraheli!

Categories
Zaburi

Zaburi 129

Itotezwa ry’Abisiraheli

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Kuva nkiri muto bantoteje kenshi,

Abisiraheli nibabe ari ko bavuga.

2 Kuva nkiri muto bantoteje kenshi,

nyamara ntibabashije kumpitana.

3 Abantoteza bampondaguye umugongo,

bansizeho imibyimba imeze nk’amayogi.

4 Ariko Uhoraho ni intungane,

yacagaguye ingoyi abagome bambohesheje.

5 Abanga Siyoni bose nibatsindwe bahunge.

6 Nibabeho igihe gito nk’ibyatsi bimera hejuru y’inzu,

bihita byumagara bitarakura.

7 Ntawakwirushya abitema kuko atabonamo n’ibyuzuye ikiganza,

nta n’uwakwirushya abihambira kuko atabonamo n’icigata.

8 Abahisi n’abagenzi ntibakababwire bati:

“Uhoraho yabahaye umugisha!”

Mu izina ry’Uhoraho tubasabiye umugisha.

Categories
Zaburi

Zaburi 130

Isengesho ryo gusaba imbabazi

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Uhoraho ntabara,

dore ngeze mu kaga gakomeye.

2 Nyagasani, wite ku masengesho yanjye,

utege amatwi wumve uko ngusaba imbabazi.

3 Uhoraho Nyagasani, ni nde warokoka,

ni nde warokoka ukomeje kuzirikana ibicumuro byacu?

4 Ni wowe ubabarira ibyaha,

ni cyo gituma ukwiye kubahwa.

5 Ntegereje Uhoraho,

mutegereje mfite ubwuzu,

ibyo yavuze ndabyiringiye.

6 Nyagasani ndamwifuza cyane,

mwifuza kuruta uko umuraririzi yifuza ko bucya,

koko mwifuza kuruta uko umuraririzi yifuza ko bucya.

7 Mwa Bisiraheli mwe, nimwiringire Uhoraho,

nimwiringire Uhoraho kuko agira imbabazi,

iteka akunda gucungura abantu.

8 Ubwe ni we uzacungura Abisiraheli,

azabakiza ibicumuro byabo byose.

Categories
Zaburi

Zaburi 131

Kwizera nk’uk’umwana

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi.

Uhoraho, sindi umwirasi,

nta n’ubwo nishyira hejuru.

Sinivanga mu bitandeba,

nta n’ubwo nivanga mu bindenze.

2 Ahubwo ndatuza nkicecekera,

meze nk’incuke yigwanditse kuri nyina,

koko ntuje nk’umwana w’incuke.

3 Mwa Bisiraheli mwe, nimwiringire Uhoraho,

nimumwiringire kuva ubu kugeza iteka ryose.

Categories
Zaburi

Zaburi 132

Siyoni, umurwa w’Imana

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Uhoraho, zirikana Umwami Dawidi,

uzirikane n’imibabaro yagize.

2 Dawidi yarahiye Uhoraho,

ahigira umuhigo nyir’ubutwari, Imana ya Yakobo.

3 Yaravuze ati: “Sinzasubira iwanjye,

sinzurira uburiri bwanjye ngo ndyame,

4 sinzigera nsinzira,

nta n’ubwo nzigera mfatanya amaso,

5 kugeza ubwo nzabonera Uhoraho ikibanza,

nkabonera nyir’ubutwari Imana ya Yakobo aho gutura.”

6 Isanduku yayo twumvise bayivuga turi Efurata,

tuyisanga hafi y’umujyi wa Yāri.

7 Nimuze tujye mu nzu y’Uhoraho,

twikubite imbere y’intebe ye ya cyamitumuramye.

8 Uhoraho, haguruka winjire aho uteganyirijwe gutura,

injirana n’Isanduku iranga ububasha bwawe.

9 Abatambyi bawe nibarangwe n’ubutungane,

indahemuka zawe nizivuze impundu.

10 Kubera umurava umugaragu wawe Dawidi yagize,

ushyigikire umwami wimikishije amavuta.

11 Uhoraho yarahiye Dawidi,

yarahiye akomeje ntazivuguruza ati:

“Mu bazagukomokaho nzatoranyamo abazasimburana ku ngoma yawe!

12 Abagukomokaho nibakurikiza ibikubiye mu Isezerano ryanjye,

nibakurikiza amabwiriza nzabaha,

ababakomokaho na bo bazasimburana ku ngoma yawe iteka ryose.”

13 Erega Uhoraho yitoranyirije Siyoni,

yahahisemo ngo habe icyicaro cye!

14 Yaravuze ati: “Aha ni ho nzatura iteka ryose,

ni ho nzategekera kuko ari ko nabishatse.

15 Abatuye Siyoni nzabaha umugisha bagire ibibatunga byinshi,

abakene baho nzabahaza ibyokurya.

16 Abatambyi baho nzabaha agakiza,

indahemuka zaho zivuze impundu z’urwunge.

17 Nzatuma haba umwami ukomeye ukomoka kuri Dawidi,

uwo nimikishije amavuta sinzatuma ingoma ye ihanguka.

18 Abanzi be nzabakoza isoni,

naho we atamirize ikamba rirabagirana.”