Categories
Ukuvanwa mu Misri

Ukuvanwa mu Misri 1

Abisiraheli baba inkoreragahato mu Misiri

1 Dore amazina y’abahungu ba Yakobo wahimbwe Isirahelibajyanye na we mu Misiri, hamwe n’abo mu miryango yabo:

2 Rubeni na Simeyoni na Levi na Yuda,

3 Isakari na Zabuloni na Benyamini,

4 Dani na Nafutali na Gadi na Ashēri,

5 Yozefu we yari asanzwe ari mu Misiri. Abakomoka kuri Yakobo bose bari mirongo irindwi.

6 Hanyuma Yozefu na bene se bose n’abo mu kigero cyabo bose barapfa.

7 Abisiraheli barororoka baragwira, baba benshi cyane buzura icyo gihugu.

8 Hashize igihe kirekire, mu Misiri hima umwami utarigeze amenya ibya Yozefu.

9 Nuko abwira abantu be ati: “Dore Abisiraheli bamaze kuba benshi kandi baturusha amaboko.

10 Haramutse habaye intambara, bakwifatanya n’abanzi bacu, bakaturwanya maze bakaducika. None rero nimureke dushake uburyo bwo kubabuza kwiyongera.”

11 Nuko Abanyamisiri bashyiraho abatware bo gukoresha Abisiraheli imirimo y’agahato, babahatira kubakira umwami wa Misiri imijyi ya Pitomu na Ramesesi, kugira ngo ibemo ibigega bye.

12 Ariko uko barushagaho kubakoresha imirimo y’agahato, ni na ko Abisiraheli barushagaho kugwira no gukwira mu gihugu, bituma Abanyamisiri babatinya,

13 bakomeza kubakandamiza cyane.

14 Abisiraheli bariheba kubera imirimo y’agahato bakoreshwaga, cyane cyane iy’ubwubatsi n’ubuhinzi. Abanyamisiri babakoreshaga nta mbabazi.

Itegeko ryo kwica abana b’Abisiraheli

15 Mu Baheburayikazi harimo ababyaza babiri, umwe yitwaga Shifura, undi akitwa Puwa. Umwami wa Misiri arabategeka ati:

16 “Igihe mubyaza Abaheburayikazi, mujye mureba igitsina cy’umwana nimusanga ari umuhungu mumwice, nimusanga ari umukobwa mumureke.”

17 Nyamara abo babyaza bubahaga Imana, ntibagenza uko umwami yari yabategetse, ntibica abana b’abahungu.

18 Nuko umwami arabatumiza, arababaza ati: “Ni iki cyatumye mutica abana b’abahungu?”

19 Ababyaza basubiza umwami bati: “Abaheburayikazi batandukanye n’Abanyamisirikazi. Kubyara ntibibarushya, umubyaza arahagera agasanga bamaze kubyara!”

20 Bityo Abisiraheli barororoka baragwira. Ba babyaza na bo Imana ibagirira neza,

21 ibaha kubyara kubera ko bayubashye.

22 Umwami wa Misiri ategeka abantu be bose ati: “Umuhungu wese w’Umuheburayi uzajya avuka mujye mumuroha mu ruzi rwa Nili, naho umukobwa mumwihorere.”

Categories
Ukuvanwa mu Misri

Ukuvanwa mu Misri 2

Ivuka rya Musa

1 Muri icyo gihe umugabo wo mu muryango wa Levi yarongoye umukobwa wo muri uwo muryango.

2 Baza kubyara umuhungu, nyina abonye ko ari mwiza cyane amuhisha amezi atatu.

3 Asanze atagishoboye guhora amuhisha, afata agatebo gapfundikiye kabohesheje imfunzo, agahomesha kaburimbo kugira ngo amazi atazinjiramo. Aryamishamo wa mwana, nuko agashyira mu ruseke ku nkombe ya Nili.

4 Mushiki w’uwo mwana ajya ahitaruye kugira ngo arebe ko hari ikimubaho.

5 Umukobwa w’umwami wa Misiri amanuka ajya kwiyuhagira mu ruzi, naho abaja be basigara batembera ku nkombe yarwo. Abona ka gatebo mu ruseke maze atuma umuja we kujya kukazana.

6 Umukobwa w’umwami agapfunduye asangamo umwana urira. Amugirira impuhwe aravuga ati: “Uyu mwana agomba kuba ari uwo mu Baheburayi!”

7 Mushiki w’uwo mwana yegera umukobwa w’umwami aramubaza ati: “Mbese ntawagushakira Umuheburayikazi ngo amukonkereze?”

8 Umukobwa w’umwami aramusubiza ati: “Genda umunzanire.” Nuko mushiki w’umwana aragenda azana nyina.

9 Umukobwa w’umwami abwira uwo mubyeyi ati: “Jyana uyu mwana, umunyonkereze nzaguhemba.” Uwo mubyeyi ajyana umwana aramwonsa.

10 Umwana amaze gukura, nyina amushyira umukobwa w’umwami. Uwo mukobwa amugira nk’umwana we, maze amwita Musa kuko yamukuye mu mazi.

Musa ahungira mu gihugu cya Midiyani

11 Musa amaze gukura yagiye gusura bene wabo b’Abaheburayi, abona uko bakoreshwa imirimo y’agahato. Abona Umunyamisiri akubitaUmuheburayi.

12 Arakebaguza, abonye nta wundi muntu uhari, yica uwo Munyamisiri amutaba mu musenyi.

13 Bukeye bwaho, Musa asanga Abaheburayi babiri barwana. Abwira uwashotoye undi ati: “Kuki ukubita mugenzi wawe?”

14 Aramusubiza ati: “Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu? Mbese urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyamisiri?” Musa yumvise ko byamenyekanye agira ubwoba.

15 Umwami wa Misiri na we abyumvise, ategeka ko bamwica. Musa arahunga ajya gutura mu gihugu cya Midiyani, agezeyo yicara iruhande rw’iriba.

16 Abakobwa barindwi b’umutambyi w’Abamidiyani, baza kuri iryo riba kuhira umukumbi wa se.

17 Abandi bashumba barabirukana, nuko Musa arahaguruka arabatabara, adahirira umukumbi wabo arawuhira.

18 Abo bakobwa batashye, se Ruweliarababaza ati: “Uyu munsi ko mutebutse byagenze bite?”

19 Baramusubiza bati: “Umugabo w’Umunyamisiri yadukijije abashumba aratudahirira, atwuhirira umukumbi.”

20 Ruweli abaza abakobwa be ati: “Uwo mugabo ari he? Ni iki cyatumye mumusiga? Nimujye kumuzana tumufungurire!”

21 Musa yemera kuba kwa Ruweli, hanyuma Ruweli amushyingira umukobwa we Sipora.

22 Babyarana umuhungu, Musa amwita Gerushomuagira ati: “Nahungiye mu mahanga!”

Imana igirira Abisiraheli impuhwe

23 Hashize imyaka itari mike umwami wa Misiri aratanga, ariko Abisiraheli bakomeza gukoreshwa agahato. Nuko bacura umuborogo batakambira Imana.

24 Imana yumva ugutaka kwabo, izirikana Isezerano yagiranye na Aburahamu na Izaki na Yakobo.

25 Ireba amagorwa y’Abisiraheli, ibagirira impuhwe.

Categories
Ukuvanwa mu Misri

Ukuvanwa mu Misri 3

Imana ihamagara Musa

1 Musa yaragiraga umukumbi wa sebukwe Yetiro (ari we Ruweli), umutambyi w’Abamidiyani. Umunsi umwe yahura umukumbi hirya y’ubutayu agera ku musozi w’Imana witwa Horebu.

2 Umumarayika w’Uhoraho amubonekera ari mu gihuru ameze nk’ikirimi cy’umuriro. Musa abonye igihuru cyaka ariko ntigikongoke,

3 aribaza ati: “Ni kuki kiriya gihuru cyaka ntigikongoke? Reka ncyegere ndebe kiriya gitangaza!”

4 Uhoraho Imana abonye Musa yegereye igihuru amuhamagarira muri cyo ati: “Yewe Musa we!”

Aritaba ati: “Karame!”

5 Uhoraho aramubwira ati: “Nturenge aho! Kuramo inkweto kuko uhagaze ahantu nitoranyirije.

6 Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo.” Musa yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana.

7 Uhoraho arongera ati: “Nabonye uko ubwoko bwanjye bukoreshwa agahato mu Misiri, numva no gutakamba kwabwo. Akababaro kabwo ndakazi.

8 None ndamanutse ngo nkure Abisiraheli mu maboko y’Abanyamisiri, mbavane mu Misiri mbajyane mu gihugu cyiza kandi cyagutse, gitemba amata n’ubuki. Ni igihugu gituwe n’Abanyakanāni n’Abaheti n’Abamori, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi.

9 Numvise ugutakamba kw’Abisiraheli, mbona n’ukuntu Abanyamisiri babakandamiza.

10 None ngutumye ku mwami wa Misiri, kugira ngo ukure ubwoko bwanjye mu gihugu cye.”

11 Musa abaza Imana ati: “Ndi muntu ki wo guhangara umwami ngo nkure Abisiraheli mu Misiri?”

12 Imana iramusubiza iti: “Nzaba ndi kumwe nawe. Numara gukura ubwoko bwanjye mu Misiri, muzandamiriza kuri uyu musozi. Ni bwo uzamenya ko ari jye wagutumye.”

13 Musa abwira Imana ati: “Ningenda nkabwira Abisiraheli ko Imana ya ba sekuruza yabantumyeho, bakambaza izina ryayo nzabasubiza iki?”

14 Imana iramusubiza iti: “Ndi uwo ndi we, kandi uzabwire Abisiraheli uti: ‘Uwitwa Ndihoyabantumyeho.’

15 Uzababwire uti: ‘Uhoraho Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Uhoraho ni ryo zina ryanjye iteka ryose, kandi ni ryo abo mu bihe bizaza bazajya banyita.

16 Genda rero ukoranye abakuru b’Abisiraheli, ubabwire ko Uhoraho Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, yakubonekeye ikakubwira iti: ‘Nabonye uko mumeze, mbona n’ibyo mukorerwa mu Misiri,

17 none niyemeje kubakura muri ako kaga ko mu Misiri, nkabajyana mu gihugu cy’Abanyakanāni n’Abaheti n’Abamori, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi, igihugu gitemba amata n’ubuki.’

18 Abakuru b’Abisiraheli bazakumva, maze mujyane ku mwami wa Misiri mumubwire muti: ‘Uhoraho, Imana y’Abaheburayi yaratubonekeye, none tureke tujye mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, dutambirire Uhoraho Imana yacu ibitambo.’

19 Nyamara nzi ko uwo mwami atazabemerera kugenda ntaramuvana ku izima.

20 Nzakoresha rero ububasha bwanjye nteze Abanyamisiri ibyago bitangaje. Ni bwo umwami azabareka mukagenda.

21 Ndetse nzatuma Abanyamisiri babareba neza, be kuzabasezerera amara masa.

22 Abisirahelikazi bose bazasange Abanyamisirikazi baturanye n’abo bacumbikiye, babasabe imyambaro n’ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu. Muzabyambike abahungu banyu n’abakobwa banyu. Bityo mube mutwaye ubutunzi bw’Abanyamisiri.”

Categories
Ukuvanwa mu Misri

Ukuvanwa mu Misri 4

Imana iha Musa gukora ibitangaza

1 Musa abaza Uhoraho ati: “None se nibatanyemera ntibite ku byo mvuga ngo ntiwambonekeye?”

2 Uhoraho aramubaza ati: “Icyo ufite mu ntoki ni iki?”

Musa aramusubiza ati: “Ni inkoni.”

3 Uhoraho aramubwira ati: “Yijugunye hasi.” Musa arayijugunya ihinduka inzoka, ayibonye ariruka.

4 Uhoraho aramubwira ati: “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Musa arayifata, irongera ihinduka inkoni.

5 Uhoraho aramubwira ati: “Uzabigenze utyo kugira ngo Abisiraheli bemere ko Uhoraho Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, yakubonekeye.”

6 Uhoraho arongera aramubwira ati: “Shyira ikiganza mu gituza.” Musa arakihashyira, agikuyemo asanga kirwaye cyeruruka nk’urubura.

7 Uhoraho aramubwira ati: “Subiza ikiganza mu gituza.” Musa agisubizamo, yongeye kugikuramo asanga cyakize.

8 Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Nibatemezwa n’ikimenyetso cya mbere ngo bakumvire, bazemezwa n’ikimenyetso cya kabiri.

9 Nibatemezwa n’ibyo bimenyetso byombi ngo bakumvire, uzavome amazi yo muri Nili uyasuke imusozi imbere yabo, azahinduka amaraso.”

10 Ariko Musa abwira Uhoraho ati: “Nyagasani, sinzi kuvuga neza nta n’ubwo nabyigeze, ndetse n’ubu tuvugana nta kirahinduka. Sintebuka mu magambo kandi mvuga ntegwa.”

11 Uhoraho aramubaza ati: “Ni ko ye, ni nde waremye umunwa w’umuntu? Ni nde utuma umuntu aba ikiragi cyangwa igipfamatwi? Ni nde utuma umuntu areba cyangwa aba impumyi? Si jyewe Uhoraho?

12 Ngaho rero genda, nzakubwira ibyo uzavuga ngushoboze no kubivuga.”

13 Musa aramusubiza ati: “Nyagasani, mbabarira urebe undi utuma.”

14 Uhoraho asubiza Musa arakaye ati: “Ufite mwene so Aroni w’Umulevi uzi kuvuga neza. Azagusanganira yishimire kukubona.

15 Uzajya umubwira ibyo avuga, nanjye nzabashoboza mwembi kuvuga icyo nshaka, kandi mbigishe ibyo muzakora.

16 Azakubera umuvugizi abe nk’umunwa, nawe umubere nk’Imana, umubwire ibyo avuga.

17 Kandi uzitwaze iyo nkoni kugira ngo uzayikoreshe ibimenyetso.”

Musa asubira mu Misiri

18 Nuko Musa asubira kwa sebukwe Yetiro, aramubwira ati: “Ndifuza kujya mu Misiri kureba ko bene wacu bakiriho.”

Yetiro aramusubiza ati: “Genda amahoro!”

19 Musa akiri i Midiyani, Uhoraho aramubwira ati: “Subira mu Misiri kuko abashakaga kukwica bose batakiriho.”

20 Musa ashyira umugore n’abana ku ndogobe, afata na ya nkoni Imana yamubwiye kwitwaza, agenda yerekeza mu Misiri.

21 Uhoraho abwira Musa ati: “Dore naguhaye ububasha bwo gukora ibitangaza. Nugera mu Misiri uzabikorere imbere y’umwami. Nanjye nzanangira umutima we, maze ye kureka Abisiraheli bagenda.

22 Uzamumbwirire uti: ‘Abisiraheli ni umwana wanjye w’impfura,

23 narakubwiye ngo umureke ajye kundamya ariko uranga. Ni yo mpamvu ngiye kwica umwana wawe w’impfura.’ ”

24 Bakiri mu rugendo, Uhoraho abasanga aho baraye ashaka kwica Musa.

25 Sipora ni ko gufata ibuye rityaye akeba umuhungu we, agahu akebyeho agakoza ku birenge bya Musa. Aramubwira ati: “Umbereye umugabo w’amaraso.”

26 Nuko Uhoraho aramureka. Sipora yabwiye umugabo we atyo kubera ugukebwa k’umwana we.

27 Hagati aho Uhoraho abwira Aroni ati: “Jya mu butayu usanganire Musa.” Aragenda amusanga ku musozi w’Imana, aramuhobera.

28 Musa abwira Aroni amagambo yose Uhoraho yari yamutumye, n’ibyerekeye ibitangaza byose yari yamutegetse gukora.

29 Musa na Aroni bajya mu Misiri bakoranya abakuru bose b’Abisiraheli.

30 Nuko Aroni abatekerereza ibyo Uhoraho yari yabwiye Musa byose, Musa na we abereka bya bimenyetso.

31 Abisiraheli baremera, maze bumvise ko Uhoraho azi amagorwa yabo akaba agiye kubarokora, barapfukama baramuramya.

Categories
Ukuvanwa mu Misri

Ukuvanwa mu Misri 5

Musa na Aroni babonana n’umwami wa Misiri

1 Hanyuma Musa na Aroni bajya kubonana n’umwami wa Misiri, baramubwira bati: “Uhoraho Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bugende, bujye kunkorera iminsi mikuru mu butayu.’ ”

2 Umwami arabasubiza ati: “Uhoraho uwo ni nde kugira ngo mbe namwumvira ndeke Abisiraheli bagende? Sinzi Uhoraho, kandi Abisiraheli sinzabareka ngo bagende.”

3 Musa na Aroni barongera bati: “Uhoraho ni Imana yacu twebwe Abaheburayi kandi yaratubonekeye, none tureke tujye mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, tumutambire ibitambo. Naho ubundi yaturimbuza icyorezo cyangwa inkota.”

4 Umwami arababaza ati: “Musa na Aroni mwe, kuki mushaka ko abantu bareka imirimo yabo? Nimusubire ku mirimo yanyu!

5 Tumaze kugira inkoreragahato zihagije none namwe murazibuza gukora!”

Umwami yongēra akazi k’Abisiraheli

6 Uwo munsi, umwami ategeka abatware b’Abanyamisiri bakoreshaga Abisiraheli imirimo y’agahato, kimwe n’Abisiraheli bari bahagarikiye imirimo ati:

7 “Ntimuzongere kuzanira abantu ibyatsi byo kuvanga n’icyondo babumbisha amatafari nka mbere, bazajye babyishakira ubwabo.

8 Mubategeke kubumba umubare w’amatafari nk’uwo bari basanzwe babumba, ntimubagabanyirizeho na rimwe. Abisiraheli ni abanebwe, ni yo mpamvu basakuza bati: ‘Reka tujye gutambira Imana yacu ibitambo!’

9 Nimwongēre imirimo y’agahato bakoraga, babure uko bita ku magambo y’ibinyoma!”

10 Abo batware n’abahagarikiye imirimo baragenda babwira Abisiraheli bati: “Umwami yavuze ko mutazongera guhabwa ibyatsi,

11 ni mwe mugomba kubyishakira kandi nta kintu na gito kizagabanuka ku kazi kanyu.”

12 Nuko Abisiraheli bakwira igihugu cyose cya Misiri bashaka ibyatsi bari bakeneye.

13 Abakoresha babo barabahataga bababwira bati: “Nimubumbe umubare w’amatafari mwategetswe ku munsi, nk’uko mwajyaga mubigenza mugihabwa ibyatsi!”

14 Ndetse abo batware b’Abanyamisiri bagakubita Abisiraheli bari bahagarikiye imirimo, bavuga bati: “Kuki muri iyi minsi yombi mutuzuza umubare w’amatafari ungana n’uwo mwategetswe mbere?”

15 Abo Bisiraheli bahagarikiye imirimo basanga umwami, baramutakambira bati: “Databuja, kuki watugenje utya?

16 Abantu bawe ni abagome, batwima ibyatsi ariko bakatubwira kubumba amatafari kandi bakadukubita!”

17 Arabasubiza ati: “Muri abanebwe bikabije! Ni yo mpamvu mushaka kujya gutambira Uhoraho ibitambo.

18 Hoshi nimusubire ku kazi! Nta byatsi muzahabwa kandi muzajya mubumba amatafari mwategetswe.”

19 Abo Bisiraheli bari bahagarikiye imirimo babona ko bari mu makuba, kuko bari bategetswe gukomeza kubumba buri munsi umubare w’amatafari ungana n’uwo babumbaga mbere.

20 Bavuye ibwami basanga Musa na Aroni babategereje.

21 Babwira Musa na Aroni bati: “Uhoraho abarebe, abacire urubanza. Mubonye ngo muratuma umwami n’abatware be batwanga urunuka, kandi mukabaha urwitwazo rwo kutwica!”

Musa yitotombera Uhoraho

22 Nuko Musa ajya gutakambira Uhoraho ati: “Nyagasani, kuki wagiriye nabi ubu bwoko? Ni iki cyatumye untuma ino?

23 Kuva nabwira umwami wa Misiri ibyo wantumye, yagiriye nabi ubwoko bwawe, nyamara ntabwo wigeze uburengera!”

Categories
Ukuvanwa mu Misri

Ukuvanwa mu Misri 6

1 Uhoraho asubiza Musa ati: “Ugiye kwirebera icyo nzakorera uwo mwami wa Misiri. Nzamuhata areke Abisiraheli bagende, ndetse muhate abirukane bamuvire mu gihugu!”

Imana isezeranira Musa gukiza Abisiraheli

2 Imana irongera ibwira Musa iti: “Ndi Uhoraho.

3 Nabonekeye Aburahamu na Izaki na Yakobo mbabwira ko nitwa Imana Nyirububasha, ariko sinababwira ko irindi zina ryanjye ari Uhoraho.

4 Nagiranye na bo Isezerano ryo kubaha igihugu cya Kanāni, babagamo ari abanyamahanga.

5 Numvise kandi amaganya y’Abisiraheli bakandamijwe n’Abanyamisiri, maze nibuka Isezerano ryanjye.

6 None genda umbwirire Abisiraheli uti: ‘Ndi Uhoraho. Nzabakura mu mirimo y’agahato mukoreshwa n’Abanyamisiri. Nzabacunguza ububasha bukomeye kandi mpane ababakandamije.

7 Nzabagira ubwoko bwanjye maze mbabere Imana. Muzamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu, igihe nzaba mbakuye mu mirimo y’agahato Abanyamisiri babakoresha.

8 Nzabajyana mu gihugu narahiye kuzaha Aburahamu na Izaki na Yakobo, nkibahe ho gakondo. Ni jye Uhoraho ubivuze!’ ”

9 Nuko Musa abibwira Abisiraheli, ariko ntibabyemera kubera ko imirimo y’agahato yari yaratumye biheba.

10 Uhoraho abwira Musa ati:

11 “Genda ubwire umwami wa Misiri areke Abisiraheli bave mu gihugu cye!”

12 Ariko Musa asubiza Uhoraho ati: “Dore n’Abisiraheli banze kunyumvira, none umwami wa Misiri yanyumvira ate kandi ntazi kuvuga neza?”

13 Uhoraho abwira Musa na Aroni kujya kureba Abisiraheli n’umwami wa Misiri, kugira ngo babamenyeshe ko Uhoraho ategetse ko Abisiraheli bava muri icyo gihugu.

Ibisekuruza bya Musa na Aroni

14 Dore abatware b’imiryango ya ba sekuruza.

Abahungu ba Rubeni impfura ya Yakobo ni Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y’abakomoka kuri Rubeni.

15 Abahungu ba Simeyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli, yabyaranye n’Umunyakanānikazi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y’abakomoka kuri Simeyoni.

16 Abahungu ba Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari. Levi yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n’irindwi. Dore amazina y’abakomoka ku bahungu be.

17 Abakomoka kuri Gerishoni ni Libuni na Shimeyi n’imiryango yabo.

18 Abahungu ba Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli. Kehati yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n’itatu.

19 Abahungu ba Merari ni Mahili na Mushi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y’abakomoka kuri Levi.

20 Amuramu arongora nyirasenge Yokebedi, babyarana Aroni na Musa. Amuramu yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n’irindwi.

21 Abahungu ba Yisehari ni Kōra na Nefegi na Zikiri.

22 Abahungu ba Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri.

23 Aroni arongora Elisheba umukobwa wa Aminadabu akaba na mushiki wa Nahasoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

24 Abahungu ba Kōra ni Asiri na Elikana na Abiyasafu. Abo ni bo bitiriwe imiryango y’abakomoka kuri Kōra.

25 Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi.

Abo ni bo batware b’amazu y’Abalevi.

26 Aroni na Musa ni bo Uhoraho yategetse gukura y’Abisiraheli mu gihugu cya Misiri, bakurikije imiryango yabo.

27 Ni na bo babwiye umwami wa Misiri ngo areke Abisiraheli bagende.

Uhoraho yongera gutuma Musa ku mwami wa Misiri

28 Igihe Uhoraho yavuganiraga na Musa mu Misiri,

29 yaramubwiye ati: “Ndi Uhoraho. Ubwire umwami wa Misiri icyo ngutuma cyose.”

30 Musa aramusubiza ati: “Umwami yanyumva ate kandi ntazi kuvuga neza?”

Categories
Ukuvanwa mu Misri

Ukuvanwa mu Misri 7

1 Uhoraho abwira Musa ati: “Nk’uko mvugira mu kanwa k’abahanuzi banjye, ni ko uzabwirira umwami wa Misiri mu kanwa ka mukuru wawe Aroni.

2 Uzabwira Aroni ibyo nzagutegeka byose na we abibwire umwami wa Misiri, kugira ngo areke Abisiraheli bave mu gihugu cye.

3 Nanjye nzanangira umutima w’umwami, kandi nzakorera ibimenyetso n’ibitangaza byinshi mu Misiri.

4 Umwami ntazabitaho, ariko nzahanisha Misiri ibihano bikomeye maze ngoboke ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli, mbavane mu Misiri nkurikije imiryango yabo.

5 Ubwo ni bwo Abanyamisiri bazamenya Uhoraho uwo ari we.”

6 Musa na Aroni babigenza nk’uko Uhoraho yabibategetse.

7 Igihe bavuganaga n’umwami wa Misiri, Musa yari amaze imyaka mirongo inani avutse, naho Aroni amaze mirongo inani n’itatu.

Inkoni ihinduka inzoka

8 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:

9 “Umwami wa Misiri nababwira gukora igitangaza, uzabwire Aroni uti: ‘Fata inkoni yawe uyijugunye hasi imbere y’umwami.’ Izahinduka inzoka.”

10 Musa na Aroni basanga umwami bakora uko Uhoraho yabibategetse. Aroni ajugunya inkoni ye imbere y’umwami n’ibyegera bye, ihinduka inzoka.

11 Nuko umwami ahamagaza abanyabwenge n’abashitsi n’abanyabugenge bo mu Misiri, na bo babigenza batyo bakoresheje ubugenge bwabo.

12 Bose bajugunya inkoni zabo hasi zihinduka inzoka, ariko iya Aroni imira izabo!

13 Nyamara umwami arinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

Ibyago Uhoraho yateje Misiri

Amazi ahinduka amaraso

14 Uhoraho abwira Musa ati: “Dore umwami wa Misiri yinangiye yanga kureka ubwoko bwanjye ngo bugende.

15 Ejo umwami azajya ku ruzi rwa Nili, none uzazinduke witwaze ya nkoni yigeze guhinduka inzoka, ujye kuhamutegerereza.

16 Uzamubwire uti: ‘Uhoraho Imana y’Abaheburayi yakuntumyeho ngo ureke ubwoko bwe bujye mu butayu kumuramya, ariko kugeza ubu ntiwigeze umwumvira.

17 None dore ibizakumenyesha Uhoraho uwo ari we: iyi nkoni nitwaje ngiye kuyikubitisha aya mazi ya Nili, ahinduke amaraso.

18 Amafi yo mu ruzi azapfa, amazi yarwo anuke maze Abanyamisiri bananirwe kuyanywa.’ ”

19 Uhoraho arongera abwira Musa ati: “Uzabwire Aroni afate inkoni ye ayitunge ku mazi yo mu Misiri, ayo mu migezi no mu miyoboro no mu bidendezi, mbese ahari amazi hose. Amazi yose yo mu Misiri n’ayo mu bikoresho bitari bimwe azahinduka amaraso.”

20 Musa na Aroni bagenza uko Uhoraho yabategetse. Musa abangura inkoni ye akubitira amazi ya Nili imbere y’umwami n’ibyegera bye. Amazi yose ya Nili ahinduka amaraso.

21 Amafi yo mu ruzi arapfa, amazi yarwo aranuka maze Abanyamisiri bananirwa kuyanywa. Amaraso akwira igihugu cyose cya Misiri.

22 Ariko abanyabugenge bo mu Misiri na bo babigenza batyo bakoresheje ubugenge bwabo, kandi umwami akomeza kwinangira umutima, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

23 Umwami aritahira nk’aho ari nta cyabaye!

24 Abanyamisiri bose bafukura mu mpande za Nili bashaka amazi yo kunywa, kuko batashoboraga kunywa ayo mu ruzi.

Ibikeri

25 Amazi ya Misiri amaze guhinduka amaraso, hahise iminsi irindwi.

26 Hanyuma Uhoraho atuma Musa ngo abwire umwami ati: “Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.

27 Niba ugikomeje kwanga kuburekura, igihugu cyawe nzagiteza ibikeri.

28 Uruzi rwa Nili ruzuzura ibikeri, maze bizamuke byuzure mu ngoro yawe, bigere no mu cyumba uryamamo ndetse no ku buriri bwawe! Bizagera mu mazu y’ibyegera byawe no mu y’abaturage. Bizagera mu maziko yawe no mu nkono zawe,

29 ndetse bizakuzuraho byuzure no ku byegera byawe no kuri rubanda.”

Categories
Ukuvanwa mu Misri

Ukuvanwa mu Misri 8

1 Uhoraho ategeka Musa ngo abwire Aroni ati: “Rambura ukuboko utunge inkoni yawe ku migezi no ku miyoboro no ku bidendezi, kugira ngo ibikeri bivemo byuzure igihugu cya Misiri.”

2 Nuko Aroni arambura ukuboko agutunga ku mazi yo mu Misiri, maze ibikeri bivamo byuzura mu gihugu.

3 Ariko abanyabugenge bakoresheje ubugenge bwabo, na bo batuma ibikeri bigwira mu gihugu.

4 Umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Nimwinginge Uhoraho ku bwanjye no ku bw’abantu banjye adukize ibi bikeri, ni bwo nzareka ubwoko bwe bujye kumutambira ibitambo.”

5 Musa abwira umwami ati: “Ndemera kukwingingira Uhoraho, none umbwire igihe nagusengera wowe n’ibyegera byawe n’abantu bawe. Ni bwo ibikeri bizava mu mazu yanyu, bisigare muri Nili gusa.”

6 Aramusubiza ati: “Uzabikore ejo.”

Musa aramubwira ati: “Nzabikora kugira ngo umenye ko nta wuhwanye n’Uhoraho Imana yacu.

7 Ibikeri bizava mu mazu yanyu no ku byegera byawe no ku bantu bawe, bisigare muri Nili gusa.”

8 Musa na Aroni bava ibwami.

Musa yinginga Uhoraho ngo akize umwami ibikeri yatejwe.

9 Uhoraho akora ibyo Musa yari amusabye, ibikeri birapfa bishira mu mazu no mu ngo no mu mirima.

10 Babirunda ibirundo n’ibirundo, igihugu gihinduka umunuko.

11 Umwami wa Misiri abonye habonetse agahenge arinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

Inda

12 Uhoraho ategeka Musa ngo abwire Aroni ati: “Fata inkoni yawe uyikubite hasi, umukungugu wo mu gihugu cyose cya Misiri urahinduka inda.”

13 Nuko Aroni akubita inkoni ye hasi, umukungugu wo mu gihugu cyose cya Misiri uhinduka inda. Zuzura ku bantu no ku matungo.

14 Abanyabugenge na bo bakoresha ubugenge bwabo bagerageza guhindura umukungugu inda, ariko birabananira. Inda zikomeza kuzura ku bantu no ku matungo.

15 Abanyabugenge babwira umwami bati: “Ibi byo byakozwe n’Imana!” Nyamara akomeza kwinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

Ibibugu

16 Uhoraho abwira Musa ati: “Ejo umwami azajya ku ruzi, none uzazinduke umumbwirire uti: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.

17 Nutabureka ngo bugende nzaguteza ibibugu, wowe n’ibyegera byawe n’abantu bawe, ndetse bizagera no mu mazu yawe n’ay’abantu bawe, bizimagize n’ubutaka bw’aho mutuye hose.

18 Ariko sinzatuma bigera mu ntara ya Goshenikuko ari ho ubwoko bwanjye butuye, bityo uzamenya ko ari jye Uhoraho ubikoze.

19 Nzahagarara ku bwoko bwanjye naho ubwawe mbureke. Icyo kimenyetso kizabaho ejo.’ ”

20 Uhoraho abigenza nk’uko yabivuze. Ibibugu byinshi cyane byinjira mu ngoro y’umwami no mu mazu y’ibyegera bye, bikwira no mu Misiri, igihugu cyose kibura amahoro.

21 Umwami ahamagaza Musa na Aroni arababwira ati: “Nimugende mujye gutambira Imana yanyu ibitambo, ariko mubitambire muri iki gihugu!”

22 Musa aramusubiza ati: “Ntidushobora kugenza dutyo, kuko amatungo dutambirira Uhoraho Imana yacu Abanyamisiri bayaziririza. Babonye tuyatamba batwicisha amabuye.

23 Tuzajya mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, abe ari ho dutambirira Uhoraho Imana yacu ibitambo nk’uko azabitubwira.”

24 Umwami arabasubiza ati: “Nzabareka mujye mu butayu gutambirira Uhoraho Imana yanyu ibitambo, ariko ntimuzajye kure. Ngaho nimunsabire!”

25 Musa aramusubiza ati: “Nkimara kuva hano ndasaba Uhoraho, kugira ngo ejo ibibugu bizakuveho, bive no ku byegera byawe no ku bantu bawe. Ariko ntuzongere kutubeshya ngo utubuze kujya gutambirira Uhoraho ibitambo!”

26 Musa ava ibwami ajya kwambaza Uhoraho.

27 Uhoraho akora ibyo Musa yamusabye, ibibugu biva ku mwami no ku byegera bye no ku bantu be, ntihasigara na kimwe.

28 Ubwo na bwo umwami wa Misiri yongera kwinangira, ntiyareka Abisiraheli ngo bagende.

Categories
Ukuvanwa mu Misri

Ukuvanwa mu Misri 9

Muryamo

1 Uhoraho ategeka Musa kujya kubwira umwami ati: “Uhoraho Imana y’Abaheburayi aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.’

2 Niwanga ko bugenda ugakomeza kubukumira,

3 Uhoraho azateza icyorezo gikomeye amatungo yawe: amafarasi n’indogobe n’ingamiya, n’amashyo n’imikumbi.

4 Icyo cyorezo kizagera ku matungo y’Abanyamisiri, ariko Uhoraho azahagarara ku y’Abisiraheli he gupfa na rimwe.

5 Uhoraho yavuze igihe bizabera ati: ‘Ejo ni ho nzabikora mu gihugu cyawe.’ ”

6 Bukeye Uhoraho akora ibyo yavuze, amatungo y’Abanyamisiri arapfa, ariko mu y’Abisiraheli ntihapfa na rimwe.

7 Umwami agenzuye asanga mu matungo y’Abisiraheli nta na rimwe ryapfuye. Ariko akomeza kwinangira, ntiyareka Abisiraheli ngo bagende.

Ibisebe

8 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Nimujyane umurayi wo mu itanura wuzuye amashyi, maze Musa awutumurire imbere y’umwami.

9 Uwo murayi uzatumuka nk’umukungugu ukwire mu Misiri hose, maze utere umuntu wese n’itungo ryose uzagwaho ibishyute bizaturikamo ibisebe.”

10 Musa na Aroni bajyana umurayi wo mu itanura, maze Musa awutumurira imbere y’umwami. Utera abantu n’amatungo ibishyute biturikamo ibisebe.

11 Nuko abanyabugenge ntibashobora kongera guhangana na Musa, kuko bari barembejwe n’ibishyute kimwe n’abandi Banyamisiri bose.

12 Ariko Uhoraho anangira umutima w’umwami ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa.

Urubura

13 Uhoraho abwira Musa ngo azinduke ajye kubwira umwami ati: “Uhoraho Imana y’Abaheburayi aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.

14 Naho ubundi wowe n’ibyegera byawe n’abantu bawe, ndabateza icyorezo gikomeye cyane. Ni bwo uzamenya ko ku isi nta wuhwanye nanjye.

15 Mba naraguteje indwara ikakurimburana n’abantu bawe,

16 ariko narakwihoreye kugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi bitume menyekana ku isi yose.

17 Nyamara urakomeza kubuza ubwoko bwanjye kugenda.

18 Ni cyo gituma ejo nk’iki gihe nzagusha urubura rukaze, rutigeze rugwa kuva Misiri yabaho kugeza ubu.

19 None ubwire abantu bacyure amatungo yawe n’ibyo ufite hanze byose, babyugamishe. Urubura ruzica icyo ruzasanga hanze cyose, yaba umuntu cyangwa itungo.’ ”

20 Bamwe mu byegera by’umwami bumvise ijambo ry’Uhoraho baratinya, bugamisha abagaragu babo n’amatungo yabo.

21 Naho abatitaye ku ijambo ry’Uhoraho, babirekera mu gasozi.

22 Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Tunga ukuboko kwawe ku ijuru, maze urubura rugwe mu gihugu cyose cya Misiri, rugwe ku bantu no ku matungo no ku bimera byose.”

23 Musa atunga inkoni ye ku ijuru maze Uhoraho ahindisha inkuba, imirabyo irarabya, agusha urubura mu gihugu cya Misiri.

24 Hagwa urubura rukomeye ruvanze n’imirabyo myinshi, bitigeze kubaho mu mateka ya Misiri.

25 Mu gihugu cyose urubura rwica ibyari hanze byose, abantu n’amatungo, rwangiza n’imyaka yose yari mu mirima n’ibiti byose.

26 Mu ntara ya Gosheni yari ituwe n’Abisiraheli ni ho honyine urubura rutaguye.

27 Umwami wa Misiri ahamagaza Musa na Aroni arababwira ati: “Ubu bwo nacumuye, Uhoraho ni we uri mu kuri naho jye n’abantu banjye twarafuditse.

28 None nimunsabire Uhoraho arekere aho gukubitisha inkuba no kugusha urubura, nanjye sinzongera kubabuza ndabareka mugende.”

29 Musa aramusubiza ati: “Nimara kuva mu mujyi ndasenga Uhoraho mutegeye amaboko, nta nkuba yongera guhinda, nta n’urubura rwongera kugwa. Ubwo ni bwo umenya ko isi ari iy’Uhoraho.

30 Nyamara nzi ko wowe n’ibyegera byawe mutarubaha Uhoraho Imana.”

31 Urubura rwononnye ibimera bivamo ubudodo byari bifite uruyange, n’ingano za bushokizari zeze.

32 Ariko izindi ngano zitinda kwera nta cyo zabaye.

33 Musa ava ibwami asohoka mu mujyi maze asenga Uhoraho amutegeye amaboko, inkuba n’urubura birekera aho, n’imvura irahita.

34 Umwami abonye ko nta mvura n’inkuba n’urubura bikiriho, arongera aracumura. We n’ibyegera bye bakomeza kwinangira,

35 ntiyareka Abisiraheli ngo bagende. Byagenze nk’uko Uhoraho yatumye Musa.

Categories
Ukuvanwa mu Misri

Ukuvanwa mu Misri 10

Inzige

1 Uhoraho abwira Musa ati: “Subira ibwami kuko ari jye wanangiye umutima w’umwami n’uw’ibyegera bye, kugira ngo mbereke ibimenyetso bitangaje.

2 Bityo muzatekerereze abana banyu n’abuzukuru banyu, ibyo bimenyetso nakoreye mu Banyamisiri n’uko nabagenje, ndetse muzamenye ko ari jye Uhoraho.”

3 Musa na Aroni basanga umwami baramubwira bati: “Uhoraho Imana y’Abaheburayi aravuze ati: ‘Uzageza ryari kwanga kwicisha bugufi imbere yanjye? Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.

4 Nukomeza kwanga kurekura ubwoko bwanjye, ejo nzateza igihugu cyawe inzige.

5 Zizazimagiza ubutaka ku buryo butazagaragara. Zizarya ibyasigaye bitangijwe n’urubura, zirye n’ibiti byose byo mu mirima yanyu.

6 Zizuzura mu mazu yawe n’ay’ibyegera byawe byose, n’ay’abandi Banyamisiri bose. Zizatera icyago gikomeye ba so na ba sokuruza batigeze babona mu Misiri.’ ” Nuko Musa ava ibwami.

7 Ibyegera by’umwami biramubwira biti: “Uriya mugabo azakomeza kuduteza ibyago kugeza ryari? Reka abagabo b’Abisiraheli bajye kuramya Uhoraho Imana yabo. Ese nturamenya ko Misiri yarimbutse?”

8 Umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Ngaho nimujye kuramya Uhoraho Imana yanyu, ariko mumbwire n’abo muzajyana.”

9 Musa aramusubiza ati: “Tuzajyana n’abana bacu n’abasaza bacu, n’abahungu bacu n’abakobwa bacu, n’imikumbi yacu n’amashyo yacu, kuko tugomba kwizihiza iminsi mikuru y’Uhoraho.”

10 Arababwira ati: “Ayo mahirwe mwayakura he ngo mbareke mwijyanire n’abana banyu? Biraboneka ko mufite imigambi mibi!

11 Ntabwo mbemerera. Nihagende abagabo bonyine baramye Uhoraho kuko ari cyo mwasabye.” Nuko birukana Musa na Aroni ibwami.

12 Uhoraho abwira Musa ati: “Ramburira ukoboko kwawe ku gihugu cya Misiri, giterwe n’inzige zirye ibimera byose urubura rwasize.”

13 Musa aramburira inkoni ye ku gihugu cya Misiri, maze Uhoraho atuma umuyaga uturutse iburasirazuba wiriza umunsi ukesha ijoro ugihuha. Bwakeye uwo muyaga umaze kuhageza inzige,

14 zuzura uturere twose twa Misiri. Inzige zingana zityo ntizigeze zigwa mbere y’icyo gihe, nta n’izizongera kugwa.

15 Izo nzige zizimagiza ubutaka bwose burijima, zirya ibimera byose n’imbuto z’ibiti urubura rwasize, ku buryo mu Misiri nta kibabi cyangwa icyatsi cyahasigaye.

16 Bidatinze umwami wa Misiri atumiza Musa na Aroni, arababwira ati: “Nacumuye ku Uhoraho Imana yanyu, namwe mbacumuraho.

17 None mwongere mumbabarire igicumuro cyanjye. Nimunsabire Uhoraho Imana yanyu ankize iki cyorezo.”

18 Nuko Musa ava ibwami, asaba Uhoraho.

19 Uhoraho atuma umuyaga w’inkubi uturutse iburengerazuba, ujyana inzige uziroha mu Nyanja Itukura, ntihagira uruzige na rumwe rusigara mu gihugu cyose cya Misiri.

20 Ariko Uhoraho akomeza kunangira umutima w’umwami wa Misiri, maze umwami ntiyareka Abisiraheli ngo bagende.

Umwijima

21 Uhoraho abwira Musa ati: “Tunga ukuboko kwawe ku ijuru hacure umwijima mu Misiri, umwijima utuma abantu barindagira.”

22 Musa atunga ukuboko kwe ku ijuru, nuko mu minsi itatu hacura umwijima w’icuraburindi mu gihugu cyose cya Misiri.

23 Mu minsi itatu ntihagira ubasha kureba mugenzi we cyangwa ngo ave aho ari, ariko aho Abisiraheli bose bari batuye harabonaga.

24 Umwami ahamagaza Musa aramubwira ati: “Nimugende mujye kuramya Uhoraho mujyane n’abana banyu, imikumbi yanyu n’amashyo yanyu mube ari byo musiga.”

25 Musa aramusubiza ati: “Ntidushobora kugenda tudafite amatungo yo gutambira Uhoraho Imana yacu ibitambo bisanzwe n’ibikongorwa n’umuriro.

26 Amatungo yacu yose tuzayajyana tudasize na rimwe, kuko ari yo tuzakuramo ayo gutambira Uhoraho Imana yacu. Ntidushobora kumenya icyo tugomba kumutambira tutaragera aho yatubwiye.”

27 Ariko Uhoraho anangira umutima w’umwami, maze umwami ntiyemera ko bagenda.

28 Umwami abwira Musa ati: “Mva mu maso! Ntuzongere kumpinguka imbere. Umunsi wagarutse aha nzakwica!”

29 Musa aramusubiza ati: “Ibyo uvuze ni byo koko. Sinzongera kuguhinguka imbere.”