Categories
Zaburi

Zaburi 53

Imana irwanya inkozi z’ibibi

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa ku buryo bw’umubabaro. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.

2 Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho.

Bene abo bantu bariyonona,

imigenzereze yabo mibi iteye ishozi,

nta n’umwe ukora ibikwiye.

3 Imana iri mu ijuru yitegereza abantu,

iritegereza ngo irebe ko hariho umuntu usobanukiwe akaba ayambaza.

4 Erega bose bakoze ibyaha!

Bose uko bangana bariyononnye,

nta wukora ibikwiye, habe n’umwe!

5 Imana irabaza iti:

“Izo nkozi z’ibibi ntizizi ko nzireba?

Zitunzwe no kurya ubwoko bwanjye imitsi,

nta n’ubwo zijya zinyambaza.”

6 Ntizagiraga ubwoba none zihiye ubwoba.

Imana izatatanya amagufwa y’abahagurukiye ubwoko bwayo,

buzabatsinda kuko Imana izaba yabatanze.

7 Icyampa Imana igakiza Abisiraheli iturutse i Siyoni!

Imana nisubize abantu bayo ubusugire bwabo,

ni bwo Abisiraheli ari bo rubyaro rwa Yakobo, bazishima banezerwe.

Categories
Zaburi

Zaburi 54

Isengesho ry’umuntu utotezwa

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.

2 Yagihimbye igihe Abanyazifu basangaga Sawuli bakamubwira ko Dawidi yihishe iwabo.

3 Mana, unkure mu kaga kubera ubushobozi bwawe,

ni wowe ufite ububasha undenganure.

4 Ayii! Mana, umva ugusenga kwanjye,

tega amatwi wumve ibyo nkubwira.

5 Abanyamahanga barampagurukiye,

abanyarugomo barashaka kunyica,

nta gutinya Imana bibarangwaho.

Kuruhuka.

6 Dore Imana ni yo ingoboka,

Nyagasani ari ku ruhande rw’abanshyigikira.

7 Mana, abanzi banjye ubiture ibibi bangirira,

ubatsembe kubera ko ucisha mu kuri.

8 Uhoraho, nzagutambira igitambo mbikuye ku mutima,

nzagushimira kubera ineza ugira.

9 Koko wankijije amakuba yanjye yose,

none ababisha banjye ndabishima hejuru.

Categories
Zaburi

Zaburi 55

Isengesho ry’umuntu wagambaniwe

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.

2 Mana, tega amatwi wumve ugusenga kwanjye,

ntiwirengagize ukwinginga kwanjye,

3 unyiteho maze unsubize.

Ndashobewe nabuze icyo mfata n’icyo ndeka,

4 ndashobewe kubera amagambo abanzi bamvuga n’agahato abagome banshyiraho,

koko banteza amakuba, bakandakarira bakantuka.

5 Ishavu rinshenguye umutima,

ubwoba bwo gutinya gupfa bungezeho.

6 Gutinya no guhinda umushyitsi biramfashe,

ndakangaranye ndetse ndatitira.

7 Ni ko kwibwira nti:

“Iyaba nabashaga kuguruka nk’inuma!

Mba ngurutse nkareba aho nibera,

8 dore nahungira kure cyane,

nkajya kwiturira mu butayu.

Kuruhuka.

9 Nakwihutira kubona ubwugamo,

nkikingamo inkubi y’umuyaga n’imvura y’umugaru.”

10 Nyagasani, tera abanzi banjye kutumvikana, basubiranemo.

Koko mbona urugomo n’imirwano byiganje mu mujyi,

11 mu mujyi hose birahakorerwa amanywa n’ijoro,

ubugome n’ubugizi bwa nabi biwuzuyemo.

12 Ibibi byose bikorerwa muri wo rwagati,

uburiganya n’akarengane biwuhoramo.

13 Iyo ntukwa n’umwanzi wanjye nari kubyihanganira,

iyo nishimwa hejuru n’unyanga nari kumwihisha,

14 ariko noneho ni wowe mugenzi wanjye,

ni wowe ncuti yanjye dusanganywe unkorera ibyo.

15 Twajyaga tuganira tugashyikirana,

twajyanaga n’imbaga y’abantu mu Ngoro y’Imana.

16 Abanzi banjye urupfu nirubatungure,

nirubatungure bajye ikuzimu rubakubiranye,

koko babaye isenga y’ibibi bikorerwa iwabo.

17 Jyeweho ntakira Imana,

Uhoraho arankiza.

18 Mu gitondo no ku manywa na nimugoroba, ndamuganyira,

nsuhuza umutima na we akanyumva.

19 Yantabaruye ku rugamba amahoro,

yarantabaruye nubwo abandwanyaga bari benshi.

20 Imana ihora iganje nintabare,

abo batisubiraho ntibayitinye nibateze ibyago.

Kuruhuka.

21 Uwari mugenzi wanjye arwanya incuti ze,

yica amasezerano yagiranye na zo.

22 Amagambo avuga aryohera amatwi,

nyamara mu mutima we aba ajiginywa.

Ibyo avuga bimeze nk’umuti woroshya uburibwe,

ariko bikomeretsa nk’inkota ityaye.

23 Ibiguhagarika umutima byose ubyegurire Uhoraho,

Uhoraho azakuramira,

ntazigera areka intungane ngo zihungabane.

24 Mana, abicanyi n’abanyabinyoma ureke bakenyuke,

ubareke bamanuke bajye ikuzimu.

Ariko jyewe ni wowe nizeye.

Categories
Zaburi

Zaburi 56

Isengesho ry’umuntu utotezwa

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Inuma yo mu biti by’inganzamarumbo bya kure.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe Abafilisiti bamufatiye i Gati.

2 Mana yanjye ndengera dore abantu barantoteza,

barandwanya ubutitsa kandi bakankandamiza.

3 Abangenza barantoteza ubutitsa,

barandwanya ari benshi bansuzuguye.

4 Igihe cyose ngize ubwoba,

ni wowe niringira.

5 Ndasingiza Imana kubera ibyo yavuze,

nizera Imana sinzagira icyo ntinya.

Umuntu buntu yabasha kuntwara iki?

6 Ibyo mvuga bahora babigoreka,

bajya inama zo kungirira nabi.

7 Barihisha bakangenza,

aho nshinze ikirenge baba bandiho,

barampiga kugira ngo banyice.

8 Mana, abo bagome ntibakuve mu nzara,

abo banyamahanga barakarire ubatsembe.

9 Ubwawe uzi igihe namaze ndi impunzi,

amarira narize na yo uzi uko angana,

byose byanditswe mu gitabo cyawe.

10 Igihe nzatabaza Imana,

abanzi banjye bazahindukira bahunge,

koko nzi neza ko iri mu ruhande rwanjye.

11 Ndasingiza Imana kubera ibyo yavuze,

koko Uhoraho ndamusingiza kubera ibyo yavuze.

12 Nizera Imana sinzagira icyo ntinya,

umuntu yabasha kuntwara iki?

13 Mana, nzaguhigura imihigo nahize,

nguture ibitambo byo kugushimira.

14 Koko Mana, ni wowe wankijije urupfu,

ntiwatumye mpungabana,

bityo nzayoborwa nawe murikirwe n’umucyo w’izuba.

Categories
Zaburi

Zaburi 57

Gutakambira Imana

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe yahungiraga Sawuli mu buvumo.

2 Mana ndengera,

ni wowe mpungiyeho ndengera.

Nguhungiyeho umbundikire mu mababa yawe,

umbundikire kugeza ubwo akaga kazaba gashize.

3 Ndatakambira Imana Isumbabyose,

ni yo Mana inyitaho.

4 Imana iri mu ijuru, izankiza abantoteza ibajujubye.

Kuruhuka.

Izangaragariza urukundo n’umurava ingirira.

5 Ndi hagati y’abantu bampiga,

meze nk’ugoswe n’inyamaswa z’inkazi,

imikaka yazo ityaye nk’amacumu n’imyambi,

amagambo bavuga akomeretsa nk’inkota ityaye.

6 Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru,

ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose!

7 Abanzi banjye banteze umutego ndiheba,

bancukuriye urwobo ariko baba ari bo barugwamo.

Kuruhuka.

8 Mana ndabyiyemeje, koko ndabyiyemeje,

ngiye kukuririmba ngucurangire.

9 Reka mbyuke negure inanga nyamuduri n’inanga y’indoha,

reka ngucurangire umuseke utarakeba.

10 Nyagasani, nzagusingiza mu ruhame rw’amahanga,

nkuririmbe mu ruhame rw’amoko yose ayatuye.

11 Koko ineza ugira isesuye ijuru,

umurava wawe ugera ku bicu.

12 Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru,

ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose!

Categories
Zaburi

Zaburi 58

Imana ihana abagome

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Wirimbura”. Ni igisigo cya Dawidi.

2 Mwa bacamanza mwe, aho mwagaragaje ubutabera muricecekera!

Mbese uko ni ko mukwiye gucira abantu imanza?

3 Ashwi da! Ibiri amambu mugambirira guca urwa kibera,

mugakandamiza abatuye igihugu.

4 Abagome bigomeka bakimara kuvuka,

batangira kubeshya no guteshuka bakiva mu nda.

5 Bicana nk’ubumara bw’inzoka kubera urugomo,

bica amatwi ngo batumva bakamera nk’incira,

6 incira yanga kumva ijwi ry’umugombozi,

nubwo yaba ari umugombozi kabuhariwe.

7 Mana, bakuremo urugomo,

Uhoraho, rubakuremo bamere nk’intare itakigira imikaka.

8 Nibakendere nk’amazi atemba agashiraho,

imyambi batamitse kurasa na yo nihembe.

9 Nibashonge bamere nka manyenya igenda ishonga igashiraho,

be kubaho bamere nk’inda yavuyemo.

10 Abagome Imana izabagwa gitumo,

izabatema nk’utema ibihuru by’amahwa bitoshye,

ibatumure nk’uko umuyaga utumura amahwa yumye.

11 Intungane zizishima zibonye abagome bahōwe,

zizagenda zikandagira mu maraso yabo.

12 Nuko abantu bazavuga bati:

“Erega kuba intungane bifite akamaro!

Koko hariho Imana icira abari ku isi imanza zitabera.”

Categories
Zaburi

Zaburi 59

Isengesho ryo mu gihe cy’imidugararo

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo cya Dawidi. Yagihimbye igihe Sawuli yatumaga abantu kugota inzu ye ngo bamwice.

2 Mana yanjye, unkize abanzi banjye,

unshyire ahirengeye abampagurukiye batagera.

3 Unkize inkozi z’ibibi,

undinde abicanyi.

4 Uhoraho, dore abanyamaboko baranyubikiye ngo bangirire nabi,

nyamara nta gicumuro cyangwa icyaha nabakoreye.

5 Nubwo nta bugome ngira, bararekereje ngo bandwanye,

none kanguka ubirebe maze untabare!

6 Uhoraho Mana Nyiringabo, Mana ya Isiraheli,

byuka uhane abanyamahanga bose,

ntugire umugambanyi n’umwe ubabarira.

Kuruhuka.

7 Nimugoroba baraza bakazenguruka umujyi,

bawuzenguruka bakankama nk’amasega.

8 Erega baravuga urufuzi rukabarenga,

amagambo yabo akomeretsa nk’inkota!

Baribwira bati: “Nta wuzadukoma imbere!”

9 Ariko wowe Uhoraho urabaseka,

abanyamahanga bose ukabakwena.

10 Ni wowe Maboko yanjye, ni wowe mpanze amaso,

Mana, ni wowe buhungiro bwanjye.

11 Mana yuje urukundo, uzansanganira,

unyereke ko abangenza batsinzwe.

12 Nyagasani Ngabo idukingira ntubice,

ntubice kugira ngo ubwoko bwanjye butazirāra,

ahubwo bakwize imishwaro kubera imbaraga zawe,

be kuzongera kubyutsa umutwe.

13 Bahora bavumana ndetse bakabeshya,

amagambo bavuga yuzuye ibicumuro,

ubwirasi bwabo nibubabere umutego.

14 Ubatsembane uburakari, ubatsembe bashireho!

Bityo bizamenyekana ko Imana iganje mu gihugu cya Isiraheli,

bimenyekane kugeza ku mpera z’isi.

Kuruhuka.

15 Nimugoroba baraza bakazenguruka umujyi,

bawuzenguruka bakankama nk’amasega.

16 Bakubita hirya no hino bashaka ibyo barya,

iyo batabonye ibibahaza baraganya.

17 Ariko jyewe nzogeza ububasha bwawe,

buri gitondo ndirimbe urukundo rwawe.

Erega wambereye ubuhungiro,

iyo ngize amakuba ni wowe nirukira!

18 Mana ni wowe Maboko yanjye ndakuririmba,

Mana yuje urukundo, koko ni wowe buhungiro bwanjye.

Categories
Zaburi

Zaburi 60

Isengesho ryo mu gihe cy’intambara

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Ururabyo rw’Irebe.” Ni igisigo cy’urwibutso cya Dawidi kigamije kwigisha.

2 Yagihimbye igihe yagabaga igitero akarwana n’Abanyasiriya bo muri Mezopotamiya n’ab’i Soba, ari na bwo Yowabu atikije ingabo ibihumbi cumi na bibiri z’Abedomu, akazitsinda mu kibaya cy’Umunyu.

3 Ayii Mana, wadutuye umujinya wawe uratureka!

Waraturakariye ariko noneho tugarukire.

4 Igihugu cyacu wagihinduye nk’umuntu wakomeretse, agahinda umushyitsi,

twomore ibikomere dore turadandabirana.

5 Ubwoko bwawe waduteje amakuba,

waduhatiye kunywa inzoga ari yo burakari bwawe.

6 Wahaye abayoboke bawe ikimenyetso,

warakibahaye ngo bahunge abarwanisha imiheto.

Kuruhuka.

7 Inkoramutima zawe udukize akaga,

udutabare udukirishe ububasha bwawe.

8 Imana nziranenge iravugaiti:

“Ni jye nyir’ugutsinda,

umujyi wa Shekemu nawugabanyijemo imigabane,

ikibaya cya Sukoti na cyo nkigabamo iminani.

9 Akarere ka Gileyadi ni akanjye,

akarere k’Abamanase na ko ni akanjye,

ak’Abefurayimu ni ingofero y’icyuma inkingira umutwe,

naho ak’Abayuda ni inkoni iranga ubutegetsi bwanjye.

10 Igihugu cya Mowabu ni igikarabiro cyanjye,

icya Edomu nakigize inkoreragahato yanjye,

naho igihugu cy’u Bufilisiti naragitsinze nkigamba hejuru.”

11 Ni nde uzangeza muri Edomu?

Ni nde uzangabiza umujyi ntamenwa waho?

12 Nta wundi ni wowe Mana, nyamara waraturetse!

Mana, ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba.

13 Tugoboke uhangane n’ababisha bacu,

koko gutabarwa n’umuntu ntibigira umumaro.

14 Imana ni yo izaturwanira dutsinde,

ababisha bacu ni yo izabanyukanyuka.

Categories
Zaburi

Zaburi 61

Isengesho ry’uwisunze Imana

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni zaburi ya Dawidi.

2 Mana ndagutakiye unyumve,

wite ku masengesho yanjye.

3 Dore ndi iyo gihera kandi ndacogoye,

ndagutabaje mbera urutare rurerure mpungiraho.

4 Koko uri ubuhungiro bwanjye,

uri umunara ukomeye nihishamo abanzi.

5 Icyampa nkibera mu ihema ryawe,

icyampa ukambera ubuhungiro ukambundikira.

Kuruhuka.

6 Koko Mana, wumvise imihigo naguhigiye,

wampaye umunani wagenewe abakubaha.

7 Ongerera umwami iminsi yo kurama,

azarambe uko ibihe bihaye ibindi,

8 Mana, umuhe guhora aganje ku ngoma,

ineza yawe n’umurava wawe bijye bimurinda.

9 Ubwo ni bwo nzajya mpora nkuririmba,

buri munsi nguhigure imihigo nahize.

Categories
Zaburi

Zaburi 62

Imana ni yo itanga ihumure

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni iya Yedutuni ikaba n’iya Dawidi.

2 Ku Mana honyine ni ho mbona ihumure,

ni yo nkesha agakiza,

3 ni yo yonyine rutare runkingira,

ni yo Mukiza wanjye n’ubuhungiro ntamenwa bwanjye.

Bityo nta cyabasha kumpungabanya bikabije.

4 Mwa batera abandi mwese mwe,

muzageza ryari kubatembagaza?

Murabatembagaza nk’abahirika urukuta ruhengamye,

cyangwa abahirika uruzitiro rusukuma.

5 Mugambirira kubakura mu myanya yabo,

mwishimira kubeshya.

Mubwiza abantu akarimi keza,

nyamara urwango rubashengura umutima.

Kuruhuka.

6 Imana ni yo yonyine niringira,

reka nyisunge mbone ihumure.

7 Ni yo yonyine rutare runkingira,

ni yo Mukiza wanjye n’ubuhungiro ntamenwa bwanjye,

bityo nta cyabasha kumpungabanya.

8 Imana ni yo nkesha agakiza n’ikuzo,

Imana ni yo rutare rukomeye nisunga,

ni na yo buhungiro bwanjye.

9 Mwa bantu mwe, mujye muyizera,

mujye muyibwira ibibari ku mutima,

koko Imana ni yo buhungiro bwacu.

Kuruhuka.

10 Abantu boroheje si abo kwizerwa,

abakomeye na bo nta cyo bashoboye,

bose hamwe ni ubusa busa.

11 Ntimukishingikirize ku gutungwa n’amahugu,

ntimukaniratane ibyo mwambuye ku ngufu.

Nubwo umutungo wanyu wakwiyongera,

ntukabatware umutima.

12 Numvise Imana ivuga iri jambo,

irongera irivuga ubwa kabiri iti:

“Ni jye nyir’ububasha!”

13 Koko Nyagasani, uri umugiraneza,

umuntu wese umugirira ibikwiranye n’ibyo yakoze.