Categories
Intangiriro

Intangiriro 31

Yakobo ava kwa Labani

1 Yakobo yumva ko abahungu ba Labani bavuga bati: “Yakobo yatwaye ibya data byose, umutungo wa data ni wo wamukijije.”

2 Abona ko na Labani atakimureba neza nka mbere.

3 Uhoraho abwira Yakobo ati: “Subira mu gihugu cya so na sokuru no muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.”

4 Yakobo atumira Rasheli na Leya bamusanga mu rwuri,

5 arababwira ati: “Ndabona so atakindeba neza nka mbere, ariko Imana ya data iri kumwe nanjye.

6 Murabizi nakoreye so n’imbaraga zanjye zose,

7 ariko yagiye andiganya, yahinduye ibihembo byanjye incuro icumi! Nyamara Imana ntiyatumye bigira icyo bintwara.

8 Uko Labani yavugaga ati: ‘Igihembo cyawe ni iz’ibitobo’, umukumbi wose wabyaraga ibitobo, yavuga ati: ‘Igihembo cyawe ni iz’ibihuga’, umukumbi wose ukabyara ibihuga.

9 Uko ni ko Imana yatse so amatungo ikayampa.

10 “Igihe amatungo yashakaga kwima, narose amapfizi y’ihene y’ibihuga n’ay’ubugondo n’ay’ibitobo ari yo yimya inyagazi.

11 Muri izo nzozi Umumarayika w’Imana arampamagara ati: ‘Yakobo.’ Ndamwitaba nti: ‘Karame.’

12 Arambwira ati: ‘Dore amapfizi yose y’ihene yimya inyagazi ni ibihuga n’ubugondo n’ibitobo, bimeze bityo kuko nabonye ibyo Labani yakugiriye byose.

13 Ndi Imana yakubonekeye uri i Beteli, aho wasukiye amavuta ku ibuye ry’urwibutso ukampigira umuhigo. None rero va muri iki gihugu, usubire mu gihugu wavukiyemo.’ ”

14 Rasheli na Leya baramusubiza bati: “N’ubundi nta munani cyangwa umugabane tugifite kwa data!

15 Adufata nka rubanda, yaratugurishije arya ibiguzi wadutanzeho.

16 Ubu butunzi bwose Imana yatse data bubaye ubwacu n’abana bacu. None kora ibyo Imana yagutegetse byose.”

17 Nuko Yakobo ashyira abana n’abagore be ku ngamiya,

18 ajyana n’amatungo ye yose, n’ibintu byose yari yararonkeye muri Mezopotamiya. Atangira urugendo rwo gusubira kwa se Izaki mu gihugu cya Kanāni.

19 Icyo gihe Labani yari yagiye gukemuza amatungo, Rasheli amwiba ibigirwamana bye.

20 Yakobo yabaye inyaryenge yigendera adasezeye kuri Labani w’Umunyasiriya.

21 Yajyanye ibyo yari atunze byose yambuka uruzi rwa Efurati, agenda yerekeje mu misozi y’i Gileyadi.

Labani akurikira Yakobo

22 Ku munsi wa gatatu babwira Labani ko Yakobo yigendeye.

23 Labani ajyana na bene wabo, amukurikira iminsi irindwi, kugeza ubwo yamusanze mu misozi y’i Gileyadi.

24 Nijoro Imana ibonekera Labani w’Umunyasiriya mu nzozi, iramubwira iti: “Wirinde kugira icyo ubwira Yakobo cyabangamira urugendo rwe.”

25 Yakobo yari yashinze amahema ye kuri umwe mu misozi y’i Gileyadi, nuko Labani na bene wabo bahageze na bo bahashinga ayabo.

26 Labani abaza Yakobo ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Kuki wagiye utansezeyeho ukajyana abakobwa banjye nk’aho ari iminyago?

27 Watewe n’iki kugenda rwihishwa utambwiye kandi utanansezeyeho? Mba naragusezeyeho mu byishimo n’indirimbo, ukavugirizwa ingoma n’inanga.

28 Ntiwatumye nsezera ku bakobwa banjye no ku buzukuru banjye. Wakoze iby’ubupfu!

29 Nshobora kubagirira nabi, ariko Imana ya so yaraye imbwiye iti: ‘Wirinde kugira icyo ubwira Yakobo cyabangamira urugendo rwe.’

30 Ni iby’ukuri umwana ujya iwabo nta wumugarura. None ni kuki watwaye imana zanjye?”

31 Yakobo aramusubiza ati: “Sinagusezeyeho kuko natinyaga ko wanyambura abakobwa bawe.

32 Naho ibyerekeye imana zawe, uwo uzisangana azicwe. Aba bavandimwe batubere abagabo. Usake mu bintu byanjye, nugira icyawe cyose usangamo ukijyane.” Icyakora Yakobo ntiyari azi ko Rasheli yari yibye ibyo bigirwamana.

33 Nuko Labani asaka mu ihema rya Yakobo no mu rya Leya no mu ya ba baja babiri, ntiyagira icye asangamo. Hanyuma ajya gusaka mu ihema rya Rasheli.

34 Rasheli yari yahishe ibyo bigirwamana munsi y’intebe bashyira ku ngamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose ntiyagira icye asangamo.

35 Rasheli abwira se ati: “Data mbabarira, sinshoboye guhaguruka kuko ndi mu mihango y’abakobwa.” Bityo Labani arashakashaka, ariko ntiyabona ibigirwamana bye.

36 Nuko Yakobo ararakara, atonganya Labani ati: “Nacumuye iki? Nakoze cyaha ki kugira ngo unkurikirane bene aka kageni?

37 Aho wasakiye hari ikintu cyawe wigeze ubona mu bintu byanjye? Ngaho cyereke aba bavandimwe badukiranure.

38 Mu myaka makumyabiri twamaranye, nta ntama yawe cyangwa ihene yawe yigeze iramburura, nta n’impfizi n’imwe yo mu mukumbi wawe nariye.

39 Iyo itungo ryicwaga n’inyamaswa nararikurihaga, hagira iryibwa ku manywa cyangwa nijoro ukarinyishyuza!

40 Ku manywa izuba ryarantwikaga, nijoro nkicwa n’imbeho kandi sinigere ngoheka.

41 Namaze iwawe imyaka makumyabiri: nagukoreye imyaka cumi n’ine iba inkwano y’abakobwa bawe babiri, nkora n’indi itandatu kugira ngo mbone amatungo, nyamara wahinduye ibihembo byanjye incuro icumi.

42 Iyo ntabana n’Imana ya Aburahamu ari yo data Izaki yatinyaga, uba waransezereye amara masa! Ariko Imana yabonye amagorwa yanjye n’imiruho yanjye, ni yo mpamvu yakwiyamye iri joro ryakeye.”

Labani na Yakobo bagirana amasezerano

43 Labani asubiza Yakobo ati: “Aba ni abakobwa banjye, n’aba bana babo ni abanjye, aya matungo ni ayanjye, ndetse n’ibi byose ureba ni ibyanjye. Ariko kubera ko ntashobora kugumana n’aba bakobwa n’abana babo,

44 reka tugirane amasezerano, maze dushyireho ikimenyetso kitubere umuhamya.”

45 Nuko Yakobo afata ibuye, ararishinga.

46 Abwira bene wabo kuzana amabuye, barayazana, barayarunda, bose barahasangirira.

47 Labani yita icyo kirundo cy’amabuye Yegarisahaduta,naho Yakobo acyita Gileyadi.

48 Labani aravuga ati: “Guhera uyu munsi iki kirundo cy’amabuye kizatubera umuhamya w’amasezerano tugiranye.” Ni yo mpamvu aho bahise Gileyadi.

49 Ubundi kandi hitwa Misipa, kuko Labani yavuze ati: “Uhoraho azatugenzure igihe tuzaba tutakiri kumwe.

50 Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa ukabaharika, nubwo nta wundi muntu wabimenya, Imana ni yo izatubera umugabo.

51 Reba iki kirundo n’iri buye nshinze biri hagati yacu,

52 byombi bitubere abahamya. Sinzarenga iki kirundo ngo nze kukugirira nabi, nawe ntukakirenge ngo urenge n’iri buye uze kungirira nabi.

53 Imana ya Aburahamu na Nahori na Tera izadukiranure.”

Yakobo arahira Imana se Izaki yatinyaga.

54 Nuko Yakobo atambira igitambo kuri uwo musozi, ahamagara bene wabo barasangira, barara aho.

55 Bukeye Labani arazinduka, asoma abuzukuru be n’abakobwa be abasezeraho, abasabira umugisha asubira iwe.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 32

Yakobo yitegura guhura na Ezawu

1 Yakobo we akomeza urugendo, ageze ahantu ahasanga abamarayika b’Imana,

2 ababonye aravuga ati: “Aha hantu ni inkambi y’Imana.” Ni cyo cyatumye ahita Mahanayimu.

3 Yakobo yohereza intumwa kwa mwene se Ezawu wari utuye mu gihugu cya Seyiri, ari cyo Edomu.

4 Arazibwira ati: “Muzabwire databuja Ezawu muti: ‘Umugaragu wawe Yakobo aradutumye ngo yabaye kwa Labani kugeza ubu,

5 kandi afite inka n’indogobe, n’imikumbi n’abagaragu n’abaja, none aratwohereje kugira ngo tubikumenyeshe uzamwakire.’ ”

6 Intumwa ziragaruka zibwira Yakobo ziti: “Twageze kwa mwene so Ezawu, none aje kugusanganira ari kumwe n’abantu magana ane.”

7 Yakobo agira ubwoba cyane bituma agabanya abantu be, n’amashyo n’imikumbi n’ingamiya mu matsinda abiri.

8 Yaribwiraga ati: “Ezawu natera itsinda rimwe, irindi rishobora kurokoka.”

9 Yakobo arasenga ati: “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya data Izaki, nyumva. Uhoraho, warambwiye uti: ‘Subira mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza.’

10 Jyewe umugaragu wawe, sinari nkwiriye ineza n’umurava wangiriye. Dore nambutse ruriya ruzi Yorodani mfite inkoni yanjye gusa, none ngarukanye n’umutungo nagabanyijemo amatsinda abiri!

11 Ndakwinginze unkize mwene data Ezawu, kuko ntinya ko yanyicana n’abana na ba nyina.

12 Kandi waransezeraniye uti: ‘Nzakugirira neza, ngwize n’abazagukomokaho bangane nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja utabarika!’ ”

13 Yakobo arara aho, bukeye atoranya amatungo yo kurura mwene se Ezawu:

14 ihene magana abiri n’isekurume zazo makumyabiri, n’intama magana abiri n’isekurume zazo makumyabiri,

15 n’ingamiya zonsa mirongo itatu hamwe n’izazo, n’inka mirongo ine n’impfizi icumi, n’indogobe z’ingore makumyabiri n’iz’ingabo icumi.

16 Ayo matungo ayaha abagaragu be buri bwoko ukwabwo, arababwira ati: “Nimubanze mugende kandi mujye musiga intera hagati ya buri bwoko n’ubundi.”

17 Abwira ugiye imbere ati: “Nuhura na mwene data Ezawu akakubaza ati: ‘Uri nde? Urajya he? Ayo matungo ushoreye ni aya nde?’,

18 umusubize uti: ‘Databuja, ni ayo umugaragu wawe Yakobo agutuye, kandi na we musize inyuma.’ ”

19 Yakobo abwira n’abandi bagaragu be bose bari bagiye gushorera amatungo ati: “Nimuhura na Ezawu muzamubwire mutyo,

20 munamubwire ko mwansize inyuma.” Yaribwiraga ati: “Nimbanza kumwoherereza amatungo, azacururuka mbashe kumutunguka imbere.”

21 Nuko bashorera ya matungo, naho Yakobo yongera kurara mu nkambi.

Yakobo akirana n’Imana

22 Iryo joro Yakobo arabyuka ajyana n’abagore be babiri n’inshoreke ze zombi, n’abahungu be cumi n’umwe ku mugezi wa Yaboki.

23 Arabambutsa bose, yambutsa n’ibyo yari atunze byose,

24 ariko we yisigarira aho. Nuko haza umugabo barakirana bageza mu museke.

25 Uwo mugabo abonye atari butsinde Yakobo, amukoma ku nyonga y’itako rikuka bagikirana.

26 Uwo mugabo aramubwira ati: “Ndekura ngende dore buracyeye.”

Yakobo aramusubiza ati: “Sinkurekura utampaye umugisha.”

27 Undi aramubaza ati: “Witwa nde?”

Aramusubiza ati: “Nitwa Yakobo.”

28 Uwo mugabo aramubwira ati: “Ntuzongera kwitwa Yakobo ahubwo uzitwa Isiraheli, kuko warwanye n’Imana n’abantu ugatsinda.”

29 Yakobo aramubwira ati: “Ndakwinginze mbwira izina ryawe.”

Undi aramusubiza ati: “Urarimbariza iki?” Aho kurimubwira amuha umugisha.

30 Yakobo aratangara ati: “Narebanye n’Imana sinapfa!” Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Penuweli.

31 Yahagurutse i Penuweli izuba rirashe, agenda acumbagira kubera rya tako.

32 Uhereye ubwo Abisiraheli ntibarya inyama iri ku nyonga y’itako, kuko ari ho Imana yakomye Yakobo.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 33

Yakobo ahura na Ezawu

1 Nuko Yakobo abona Ezawu azanye n’abantu magana ane, buri mugore amushyira hamwe n’abana be.

2 Inshoreke n’abana bazo yazibanje imbere, akurikizaho Leya n’abana be, aherutsa Rasheli na Yozefu.

3 Yakobo abajya imbere agenda asanga Ezawu, amwikubita imbere incuro ndwi.

4 Ezawu ariruka aramusanganira, aramuhobera cyane aramusoma, bombi bararira.

5 Ezawu akebutse abona abagore n’abana, abaza Yakobo ati: “Bariya muri kumwe ni bande?”

Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ni abana Imana yampaye kubera ubuntu bwayo.”

6 Nuko inshoreke n’abana bazo begera Ezawu bamwikubita imbere,

7 Leya n’abana be na bo babigenza batyo, hanyuma Yozefu na Rasheli na bo bamwikubita imbere.

8 Ezawu aramubaza ati: “Amatungo twahuye yose ni ay’iki?”

Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ni ukugira ngo unyakire neza.”

9 Ezawu ati: “Mwene data, ibyawe byigumanire, ibyo mfite birahagije.”

10 Ariko Yakobo aramusubiza ati: “Niba unyakiriye neza koko, ndakwinginze emera impano nguhaye. Mu by’ukuri wanyakiriye neza, ku buryo kubonana nawe ari nko kubonana n’Imana!

11 Akira rero impano nguhaye, kuko Imana yangiriye neza nkaba nta cyo mbuze.” Arakomeza aramwinginga bigeze aho Ezawu aremera.

12 Ezawu aramubwira ati: “Reka tujyane nguherekeze.”

13 Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, urabona ko abana bananiwe, kandi mu matungo yanjye harimo ayonsa. Nyihutishije cyane nubwo byaba umunsi umwe, yose yapfa agashira!

14 None rero databuja, jya imbere nanjye ndazana n’amatungo n’abana buhoro buhoro, kugeza igihe nzagerera iwawe i Seyiri.”

15 Ezawu aramubwira ati: “Reka noneho ngusigire bamwe mu bagaragu banjye.”

Ariko Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ntabwo ari ngombwa. Kuba wanyakiriye neza birahagije!”

16 Uwo munsi Ezawu asubira iwe i Seyiri.

17 Yakobo na we ajya i Sukoti, ahubaka inzu n’ibiraro by’amatungo ye. Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Sukoti.

Yakobo asubira muri Kanāni

18 Yakobo yavuye muri Mezopotamiya, amaherezo atahuka amahoro mu gihugu cya Kanāni, aca ingando hafi y’umujyi wa Shekemu.

19 Aho hantu yashinze amahema ye yahaguze na bene Hamori se wa Shekemu, ibikoroto ijana by’ifeza.

20 Nuko ahubaka urutambiro arwitirira Imana, ari yo Mana ya Isiraheli.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 34

Ingaruka z’ibya Dina na Shekemu

1 Umunsi umwe, Dina umukobwa wa Leya na Yakobo yagendereye abakobwa b’Abanyakanānikazi.

2 Hamori w’Umuhivi umutware w’ako karere, yari afite umuhungu witwa Shekemu. Shekemu uwo abonye Dina aramuterura, amurongora ku ngufu.

3 Yakunze cyane Dina umukobwa wa Yakobo, aramukundwakaza.

4 Maze abwira se Hamori ati: “Nsabira uyu mukobwa ambere umugore.”

5 Yakobo yumvise ko Shekemu yatesheje agaciro umukobwa we Dina, aricecekera kuko abahungu be bari bahuye amatungo, ategereza igihe bagarukira.

6 Hamori se wa Shekemu ajya kwirega kwa Yakobo.

7 Akiriyo bene Yakobo baratahuka, bumvise iyo nkuru bagwa mu kantu bararakara, kuko Shekemu yari yakoze ishyano mu bantu ba Isiraheli, igihe aryamanye n’umukobwa wa Yakobo kandi kizira.

8 Hamori arababwira ati: “Umuhungu wanjye Shekemu yakunze umukobwa wanyu, none ndabinginze mumumushyingire.

9 Nimureke dushyingirane, mudushyingire abakobwa banyu natwe tubashyingire abacu.

10 Bityo muzibere muri iki gihugu muture aho mushaka, mucuruze mushake n’amasambu.”

11 Shekemu abwira se w’umukobwa na basaza be ati: “Nimungirire neza, icyo muzanca cyose nzakibaha.

12 Inkwano zose n’impano zose mushaka nzazibaha, ariko munshyingire.”

13 Kubera ko Shekemu yari yatesheje agaciro mushiki wabo Dina, bene Yakobo basubizanya uburyarya Shekemu na se Hamori

14 bati: “Ntidushobora kwemera ibyo bintu. Dushyingiye mushiki wacu umuntu utakebwe twaba twikojeje isoni!

15 Ntituzabyemera keretse ab’igitsinagabo mwese nimukebwa.

16 Ni bwo tuzabashyingira abakobwa bacu namwe mukadushyingira abanyu, maze tugaturana tukaba bamwe.

17 Niba kandi mutemeye gukebwa, tuzabambura umukobwa wacu twigendere.”

18 Ayo magambo ashimisha Hamori n’umuhungu we Shekemu.

19 Uwo muhungu ahita akebwa kubera urukundo yakundaga umukobwa wa Yakobo. Ni na we kandi wari umunyacyubahiro mu nzu ya se.

20 Hamori n’umuhungu we Shekemu bajya ku irembory’umujyi wabo, babwira abagabo bose bati:

21 “Burya ba bantu badushakira amahoro, nimubareke bature mu gihugu cyacu bagicururizemo, ni kinini kiraduhagije. Bazadushyingira abakobwa babo natwe tubashyingire abacu.

22 Ariko abo bantu ntibazemera ko duturana ngo tube bamwe, keretse ab’igitsinagabo nibamara gukebwa nk’uko na bo babigenza.

23 Nimucyo tubemerere icyo bashaka, bityo tuzaturana tubane, dusangire amatungo yabo n’ibyo batunze byose!”

24 Abari ku irembo ry’umujyi bose bemera inama ya Hamori n’umuhungu we Shekemu, nuko ab’igitsinagabo bose barakebwa.

25 Ku munsi wa gatatu abakebwe bakibabara, Simeyoni na Levi bene Yakobo basaza ba Dina, bafata inkota binjira mu mujyi bawugwa gitumo, bica ab’igitsinagabo bose.

26 Bica Hamori na Shekemu, bavana Dina mu nzu ya Shekemu baragenda.

27 Bene Yakobo bandi bacuza imirambo, umujyi barawusahura bahōrera mushiki wabo.

28 Banyaga imikumbi n’amashyo n’indogobe, n’ibyari mu mujyi no mu gasozi byose.

29 Basahura umutungo wose wo mu mazu, bajyana abagore n’abakobwa n’abana ho iminyago.

30 Nuko Yakobo atonganya Simeyoni na Levi ati: “Mwankururiye amahane munyangisha abenegihugu, ari bo Abanyakanāni n’Abaperizi! Nibishyira hamwe bakantera, simfite abantu bahagije bo kubarwanya, bazanesha bantsembane n’abanjye bose.”

31 Baramusubiza bati: “None se twari kwemera ko mushiki wacu afatwa nk’indaya?”

Categories
Intangiriro

Intangiriro 35

Yakobo ajya i Beteli

1 Imana ibwira Yakobo iti: “Jya gutura i Beteli maze unyubakireyo urutambiro, kuko ari ho nakubonekeye igihe wahungaga mwene so Ezawu.”

2 Nuko Yakobo abwira umuryango we n’abo bari kumwe bose ati: “Nimukureho ibigirwamana by’abanyamahanga mufite, mwihumanure mwambare imyambaro iboneye

3 maze tujye i Beteli. Nzahubakira urutambiro Imana yangobotse igihe nari mu kaga, kandi ikandinda aho nagiye hose.”

4 Nuko baha Yakobo ibigirwamana bari bafite n’amaherena yo ku matwi, abitaba munsi y’igiti kinini kiri hafi y’i Shekemu.

5 Batangira urugendo abatuye mu mijyi ibakikije ntibatinyuka kubakurikirana, kuko Imana yari yabateje ubwoba.

6 Yakobo n’abantu bari kumwe bose bagera i Luzi ari yo Beteli, iri mu gihugu cya Kanāni.

7 Ahubaka urutambiro maze aho hantu ahitirira Imana y’i Beteli, kuko ari ho Imana yamubonekeye igihe yahungaga mwene se.

8 Deboraumuja wari warareze Rebeka, arapfa bamuhamba hepfo y’i Beteli munsi y’igiti cy’inganzamarumbu, bacyita igiti cy’amarira.

9 Aho Yakobo aviriye muri Mezopotamiya, Imana yongeye kumubonekera imuha umugisha.

10 Iramubwira iti:

“Witwa Yakobo,

ariko ntuzongera kwitwa utyo,

ahubwo uhereye ubu uzitwa Isiraheli.”

Nuko Imana imwita Isiraheli.

11 Irongera iramubwira iti:

“Ndi Imana Nyirububasha.

Wororoke ugwire,

ukomokweho n’ubwoko bukomeye ndetse n’amoko menshi,

ube na sekuruza w’abami.

12 Iki gihugu nahaye Aburahamu na Izaki ndakiguhaye,

nzagiha n’abazagukomokaho.”

13 Imana imaze kuvugana na we imusiga aho irigendera.

14 Aho hantu Imana yari imaze kuvuganira na Yakobo, ahashinga ibuye arisukaho divayi n’amavuta kugira ngo aryegurire Imana,

15 ahita Beteli.

Ivuka rya Benyamini n’urupfu rwa Rasheli

16 Yakobo n’umuryango we bimuka i Beteli. Bataragera Efurata, Rasheli araramukwa ariko atinda kubyara.

17 Ibise bimurembeje umubyaza aramubwira ati: “Ihangane dore na none ubyaye umuhungu.”

18 Ariko Rasheli yarasambaga. Mbere yo gupfa yita uwo mwana Benoni,ariko Yakobo we amwita Benyamini.

19 Rasheli arapfa, bamuhamba hafi y’umuhanda ugana Efurata ari yo Betelehemu.

20 Yakobo ashinga ibuye ku mva ya Rasheli, na n’ubu riracyahashinze.

21 Isiraheli akomeza urugendo, ashinga amahema hakurya y’umunara wa Ederi.

Bene Yakobo

22 Igihe Isiraheli yari akiri muri iyo ntara, Rubeni aryamana na Biliha inshoreke ya se, maze se arabimenya.

Yakobo yari afite abahungu cumi na babiri.

23 Leya yabyaye Rubeni impfura ya Yakobo, na Simeyoni na Levi na Yuda, na Isakari na Zabuloni.

24 Rasheli yabyaye Yozefu na Benyamini.

25 Biliha umuja wa Rasheli yabyaye Dani na Nafutali.

26 Zilipa umuja wa Leya yabyaye Gadi na Ashēri.

Abo ni bo bahungu Yakobo yabyariye muri Mezopotamiya.

Urupfu rwa Izaki

27 Yakobo agera kwa se Izaki i Mamure, hafi ya Kiriyati-Aruba ari yo Heburoni, aho Aburahamu na Izaki bari batuye.

28 Izaki yaramye imyaka ijana na mirongo inani,

29 yashaje neza ageza mu za bukuru hanyuma aratabaruka. Abahungu be Ezawu na Yakobo baramushyingura.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 36

Abakomoka kuri Ezawu

1 Dore abakomoka kuri Ezawu ari we Edomu.

2 Ezawu yarongoye Abanyakanānikazi ari bo Ada umukobwa wa Eloni w’Umuheti, na Oholibama umukobwa wa Ana akaba n’umwuzukuru wa Sibeyoni w’Umuhivi.

3 Arongora na Basemati umukobwa wa Ishimayeli, akaba na mushiki wa Nebayoti.

4 Ada babyaranye Elifazi, Basemati babyarana Ruweli,

5 Oholibama babyarana Yewushi na Yalamu na Kōra. Abo ni bo bene Ezawu bavukiye mu gihugu cya Kanāni.

6 Ezawu yajyanye n’abagore be n’abahungu be n’abakobwa be, n’abandi bantu be bose, ajyana n’amatungo ye yose n’ibintu byose yari yararonkeye mu gihugu cya Kanāni, yimukira mu kindi gihugu kure ya mwene se Yakobo.

7 Bombi bari batunze ibintu byinshi n’amatungo menshi ku buryo batari bagishobora guturana, kubera ko igihugu bari batuyemo kitari kikibahagije.

8 Ni cyo cyatumye Ezawu ari we Edomu, ajya gutura mu misozi ya Seyiri.

9 Dore abakomoka kuri Ezawu, sekuruza w’Abedomu batuye mu misozi ya Seyiri.

10 Amazina yabo ni aya: hari Elifazi, Ezawu yabyaranye na Ada, hakaba na Ruweli, Ezawu yabyaranye na Basemati.

11 Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefo, na Gātamu na Kenazi.

12 Elifazi mwene Ezawu yari afite inshoreke yitwa Timuna, babyarana Amaleki. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu n’umugore we Ada.

13 Bene Ruweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu n’umugore we Basemati.

14 Abahungu Ezawu yabyaranye na Oholibama umukobwa wa Ana akaba n’umwuzukuru wa Sibeyoni, ni Yewushi na Yalamu na Kōra.

15 Abakomoka kuri Ezawu bigabanyijemo imiryango bayiha abatware. Abatware b’imiryango ikomoka kuri Elifazi impfura ya Ezawu, ni Temani na Omari, na Sefo na Kenazi,

16 na Kōra na Gātamu na Amaleki. Abo ni bo bakomoka kuri Ada umugore wa Ezawu, bakaba abatware b’imiryango ya Elifazi mu gihugu cya Edomu.

17 Abatware b’imiryango ikomoka kuri Ruweli mwene Ezawu, ni Nahati na Zera na Shama na Miza. Abo ni bo bakomoka kuri Basemati umugore wa Ezawu, bakaba abatware b’imiryango ya Ruweli.

18 Abatware b’imiryango ikomoka kuri Oholibama umugore wa Ezawu akaba n’umukobwa wa Ana, ni Yewushi na Yalamu na Kōra.

19 Abo bose ni abatware b’Abedomu bakomoka kuri Ezawu.

Abakomoka kuri Seyiri

20-21 Igihugu Abedomu bagiye guturamo, cyari gisanzwe gituwe n’Abahori bakomoka kuri Seyiri. Abatware b’imiryango imukomokaho ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, na Dishoni na Eseri na Dishani.

22 Bene Lotani ni Hori na Hemamu. Lotani yari afite mushiki we witwa Timuna.

23 Bene Shobali ni Aluwani na Manahati na Ebali, na Shefo na Onamu.

24 Bene Sibeyoni ni Aya na Ana. Ana uwo ni we wabonye iriba mu butayu, aragiye indogobe za se Sibeyoni.

25 Bene Ana ni Dishoni na mushiki we Oholibama.

26 Bene Dishoni ni Hemudani na Eshibani, na Yitirani na Kerani.

27 Bene Eseri ni Biluhani na Zāwani na Yakani.

28 Bene Dishani ni Usi na Arani.

29 Abatware b’Abahori ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana,

30 na Dishoni na Eseri na Dishani. Abo ni bo batware b’imiryango y’Abahori mu gihugu cya Seyiri.

Abami n’abandi batware b’Abedomu

31 Abedomu bagize abami mbere y’Abisiraheli. Dore amazina y’abo bami:

32 Bela mwene Bewori yimye ingoma ya Edomu, yari atuye i Dinihaba.

33 Bela amaze gupfa, yasimbuwe na Yobabu mwene Zera w’i Bosira.

34 Yobabu amaze gupfa, yasimbuwe na Hushamu wo mu karere gatuwe n’Abatemani.

35 Hushamu amaze gupfa, yasimbuwe na Hadadi mwene Bedadi wari atuye Awiti.

Ni we watsindiye Abamidiyani mu gihugu cya Mowabu.

36 Hadadi amaze gupfa, yasimbuwe na Samula w’i Masireka.

37 Samula amaze gupfa, yasimbuwe na Shawuli w’i Rehoboti, umujyi wari hafi y’umugezi.

38 Shawuli amaze gupfa, yasimbuwe na Bāli-Hanani mwene Akibori.

39 Bāli-Hanani mwene Akibori amaze gupfa, yasimbuwe na Hadari w’i Pawu.

Umugore we yitwaga Mehetabēli, umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu.

40 Abatware bakomoka kuri Ezawu bari batuye hirya no hino n’imiryango yabo ni aba: Timuna na Aluwa na Yeteti,

41 na Oholibama na Ela na Pinoni,

42 na Kenazi na Temani na Mibusari,

43 na Magidiyeli na Iramu. Ngabo abatware b’Abedomu, ukurikije aho bari batuye mu gihugu cya gakondo yabo.

Abedomu bakomoka kuri Ezawu.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 37

Inzozi za Yozefu

1 Yakobo yari atuye mu gihugu cya Kanāni, aho se yabaga.

2 Dore amateka y’abahungu be.

Igihe Yozefu yari umusore w’imyaka cumi n’irindwi, yaragiranaga amatungo n’abahungu ba Biliha n’aba Zilipa, inshoreke za se. Yozefu yajyaga atekerereza se ibibi bakoraga.

3 Yakobo yatoneshaga Yozefu kuruta abandi bahungu be, kubera ko yari yaramubyaye ashaje. Yari yaramudodeshereje ikanzu y’igiciro.

4 Bakuru be babonye uko se amutonesha barabimwangira, ntibongera kumuvugisha neza.

5 Ijoro rimwe Yozefu arota inzozi, bukeye azirotorera bene se bituma barushaho kumwanga.

6 Yari yazirotoye agira ati:

7 “Twari mu murima duhambira imiba, maze mbona umuba wanjye urahagurutse, imiba yanyu irawukikiza irawunamira.”

8 Bene se baramubaza bati: “Ubwo uribwira ko uzaba umwami wacu koko ukadutegeka?” Izo nzozi yabarotoreraga zatumye barushaho kumwanga.

9 Ikindi gihe Yozefu arotorera bene se izindi nzozi agira ati: “Nongeye kurota, mbona izuba n’ukwezi n’inyenyeri cumi n’imwe binyunamira.”

10 Izo nzozi kandi azirotorera se ari kumwe na bene se. Se aramucyaha ati: “Izo ni nzozi ki? Uragira ngo jye na nyoko n’abavandimwe bawe tuzakwikubita imbere tukuramye?”

11 Bene se bamugirira ishyari, ariko Yakobo azirikana ibyo Yozefu yavuze.

Bene se wa Yozefu bamugurisha

12 Umunsi umwe, bene se wa Yozefu bari baragiye umukumbi wa se kuri Shekemu.

13 Yakobo abwira Yozefu ati: “Ngwino ngutume ku bavandimwe bawe aho baragiye kuri Shekemu.”

Yozefu aramusubiza ati: “Ndaje.”

14 Yakobo ati: “Jya kureba ko abavandimwe bawe ari amahoro, urebe n’uko amatungo ameze hanyuma uzagaruke umbwire.” Nuko Yakobo aramwohereza, ava aho bari batuye munsi ya Heburoni yerekeza i Shekemu.

15 Umugabo aza kubona Yozefu ku gasozi akubita hirya no hino, aramubaza ati: “Urashaka iki?”

16 Yozefu aramusubiza ati: “Ndashaka abavandimwe banjye baragiye umukumbi. Mbese ntiwandangira aho bari?”

17 Undi ati: “Ino barahavuye, numvise bavuga ko bagiye i Dotani.”

Nuko Yozefu akurikira bene se, abasanga i Dotani.

18 Atarabageraho baba bamubonye, batangira gucura inama zo kumwica.

19 Baravugana bati: “Dore wa munyanzozi araje!

20 Nimuze tumwice tumujugunye muri rimwe muri aya mariba yakamye, hanyuma tuzavuge ko yariwe n’inyamaswa y’inkazi, maze tuzarebe icyo inzozi ze zizamara!”

21 Ariko Rubeni abyumvise ashaka kumubakiza, ni ko kuvuga ati: “Twe kumwica.

22 Mwe kumuhwanya, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri mu ishyamba aho kumena amaraso.” Rubeni yabagiriye iyo nama agira ngo amubakize, azamusubize se.

23 Yozefu ageze aho bene se bari, bamwambura ya kanzu ye y’igiciro,

24 baramufata bamujugunya mu iriba ryakamye.

25 Hanyuma baricara bararya.

Bagiye kubona babona umurongo w’Abishimayeli bari baturutse i Gileyadi. Ingamiya zabo zari zihetse indyoshyandyo, n’amavuta yomora n’imibavu y’igiciro, bagiye kubicuruza mu Misiri.

26 Nuko Yuda abwira bene se ati: “Kwica murumuna wacu nta cyo byatumarira, nubwo bitamenyekana.

27 Nimuze tumugurishe na bariya Bishimayeli, twe kumukomeretsa kandi tuva inda imwe.” Bene se barabyemera.

28 Abo bacuruzi b’Abamidiyani (ari bo Bishimayeli) bageze aho, bene se wa Yozefu bamukura mu iriba, bamugura na bo ibikoroto makumyabiri by’ifeza, maze Abishimayeli bamujyana mu Misiri.

29 Rubeni asubiye ku iriba asanga Yozefu atakirimo, ashishimura imyambaro ye kubera agahinda.

30 Ajya aho bene se bari arababwira ati: “Ndagira nte ko murumuna wacu atagihari?”

31 Hanyuma bene se babaga isekurume y’ihene, maze binika mu maraso yayo ya kanzu ya Yozefu.

32 Bafata iyo kanzu y’igiciro bayoherereza se, bamutumaho bati: “Dore ikanzu twatoye, none reba niba yaba ari iy’umuhungu wawe.”

33 Yakobo ayibonye arayimenya aravuga ati: “Koko ni iy’umwana wanjye Yozefu! Inyamaswa y’inkazi yaramutanyaguje iramurya!”

34 Yakobo ashishimura imyambaro ye, akenyera imyambaro igaragaza akababaro, aririra umuhungu we iminsi myinshi.

35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose baza kumuhoza, ariko biba iby’ubusa. Aravuga ati: “Nzaririra umwana wanjye kugeza ubwo nzamusanga ikuzimu.” Nuko akomeza kumuririra.

36 Ba Bamidiyani bajyana Yozefu mu Misiri bamugurisha na Potifari wari icyegeracy’umwami wa Misiri, akaba n’umutware w’abarinzi be.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 38

Yuda na Tamari

1 Muri icyo gihe, Yuda asiga abavandimwe be ajya kuba kwa Hira, ukomoka mu mujyi wa Adulamu.

2 Yuda ahabona umukobwa wa Shuwa w’Umunyakanāni aramubengukwa, aramurongora.

3 Uwo mugore asama inda abyara umwana w’umuhungu, Yuda amwita Eri.

4 Arongera asama inda abyara undi muhungu, amwita Onani.

5 Yongera kubyara umuhungu amwita Shela, yavutse Yuda ari i Kezibu.

6 Yuda asabira impfura ye Eri umukobwa witwa Tamari.

7 Eri uwo arapfa azize kugomera Uhoraho.

8 Yuda abwira Onani ati: “Cyura umugore wa mukuru wawe umucikure.”

9 Ariko Onani abonye yuko abana batazamwitirirwa, akajya amena intanga ze hasi iyo yaryamanaga n’umugore wa mukuru we, kugira ngo atabyarana na we.

10 Ibyo yakoraga Uhoraho arabigaya, na we aramwica.

11 Yuda abwira umukazana we Tamari ati: “Subira iwanyu ube uretse gushaka undi mugabo, utegereze igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.” Kwari ukumurerega kuko yatinyaga ko Shela yapfa nka bakuru be. Nuko Tamari yisubirira iwabo.

12 Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa ari we mugore wa Yuda arapfa. Iminsi yo kwirabura irangiye, Yuda ajya i Timuna aho bakemuraga intama ze, ari kumwe n’incuti ye Hira w’Umunyadulamu.

13 Tamari yumvise ko sebukwe agiye i Timuna gukemuza intama ze,

14 yambura imyambaro ye y’ubupfakazi, yitwikira igitambaro ariyoberanya, maze ajya kwicara ku irembo ry’umujyi wa Enayimu, ku muhanda ujya i Timuna. Tamari yari azi ko Shela yakuze ariko Yuda ntamumushyingire.

15 Yuda amubonye akeka ko ari indaya kubera ko yari yitwikiriye,

16 ntiyamenya ko ari umukazana we. Amusanga iruhande rw’umuhanda aramubwira ati: “Ngwino turyamane.”

Aramusubiza ati: “Urampa iki ngo turyamane?”

17 Yuda aramusubiza ati: “Ndakoherereza umwana w’ihene wo mu mukumbi wanjye.”

Undi ati: “Ndabyemeye, ariko unsigire ingwate kugeza igihe uwoherereza.”

18 Yuda aramubaza ati: “Ndaguha ngwate ki?”

Tamari aramusubiza ati: “Umpe ikashe yawe n’umukufi wayo, n’inkoni witwaje.” Arabimuha bararyamana, amutera inda.

19 Maze Tamari asubira iwabo yiyambura cya gitambaro, yambara imyenda ye y’ubupfakazi.

20 Yuda atuma ya ncuti ye y’Umunyadulamu, ngo amushyirire uwo mugore umwana w’ihene anamwakire ingwate ze, ariko ntiyamubona.

21 Ni ko kubaza abaturage ba Enayimu ati: “Ya ndaya yari ku muhanda iri he?”

Baramusubiza bati: “Nta ndaya iba ino.”

22 Asubira aho Yuda yari ari aramubwira ati: “Namubuze, ndetse abaturage bambwiye ko nta ndaya ihaba!”

23 Yuda aravuga ati: “Niyigumanire izo ngwate twe kwikoza isoni! Dore wamushyiriye ibyo namusezeraniye uramubura.”

24 Hashize nk’amezi atatu umuntu abwira Yuda ati: “Tamari umukazana wawe, yigize indaya ndetse aranatwite.”

Yuda aravuga ati: “Nimumusohore bamutwike!”

25 Bakimusohora Tamari atuma kuri sebukwe ati: “Itegereze iyi kashe n’umukufi wayo n’inkoni, nyir’ibi bintu ni we wanteye inda. Ngaho ibuka nyirabyo!”

26 Yuda abibonye aravuga ati: “Andushije gutungana. Koko sinamushyingiye umuhungu wanjye Shela.” Yuda ntiyongeye kuryamana na we ukundi.

27 Igihe Tamari yaramukwaga bamenya ko ari bubyare impanga.

28 Igihe cyo kubyara, uwa mbere abanza ikiganza maze umubyaza akizirikaho akadodo k’umutuku. Aravuga ati: “Uyu ni Gakuru.”

29 Ariko Gakuru ashubijeyo ikiganza, uwari inyuma amutanga kuvuka. Umubyaza aravuga ati: “Mbega ngo uricira icyanzu!” Nuko bamwita Perēsi.

30 Hanyuma uwo bari baziritse akadodo k’umutuku ku kiganza na we aravuka. Se amwita Zera.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 39

Yozefu kwa Potifari w’Umunyamisiri

1 Abishimayeli bajyana Yozefu mu Misiri, bamugurisha na Potifari wari icyegera cy’umwami wa Misiri, akaba n’umutware w’abarinzi be.

2 Uhoraho abana na Yozefu, amushoboza gukora neza imirimo ashinzwe. Yozefu yabaga mu rugo rwa shebuja w’Umunyamisiri.

3 Nuko shebuja abona ko Uhoraho abana na Yozefu, agatuma ibyo akora byose bitungana.

4 Potifari aramutonesha amugira inkoramutima ye, amuha gutegeka urugo rwe n’ibyo yari atunze byose.

5 Yozefu amaze guhabwa ubwo butware, Uhoraho aha umugisha urugo rw’uwo Munyamisiri n’ibyo yari atunze byose, ari ibyo mu rugo ari n’ibyo mu mirima, agirira Yozefu.

6 Nuko Potifari ashinga Yozefu ibyo yari atunze byose, naho we ntiyagira ikindi agenzura uretse ibyokurya bye.

Yozefu na nyirabuja

Yozefu yari ateye neza kandi afite igikundiro.

7 Hashize igihe nyirabuja aramubengukwa, ni ko kumubwira ati: “Turyamane!”

8 Yozefu aranga, ahubwo aramubwira ati: “Dore databuja nta kintu akibazwa cyo muri uru rugo kubera ko mpari, kandi yanshinze ibyo atunze byose.

9 Muri uru rugo nta wunduta, kandi nta kintu databuja atanyeguriye uretse wowe kuko uri umugore we. None nashobora nte gukora icyaha gikomeye gityo ngacumura ku Mana?”

10 Nubwo yajyaga amubwira buri munsi ngo baryamane, Yozefu ntiyigeze abyemera.

11 Umunsi umwe, Yozefu yinjiye mu nzu gukora imirimo ye, kandi nta muntu n’umwe wari uhari.

12 Nuko uwo mugore afata umwenda wa Yozefu aramubwira ati: “Ngwino turyamane.” Yozefu arawumurekera ahungira hanze.

13 Uwo mugore abonye amusigiye umwenda we agahungira hanze,

14 ahamagara abagaragu be arababwira ati: “Dore yatuzaniye Umuheburayi wo kudukoza isoni! Yaje ngo turyamane, ariko mvuza induru ndatabaza.

15 Yumvise mvugije induru, asohoka yiruka arahunga ata umwenda we iruhande rwanjye.”

16 Uwo mugore arekera umwenda aho kugeza igihe umugabo we atahiye.

17 Atashye, umugore aramubwira ati: “Wa mugaragu w’Umuheburayi watuzaniye, yaje ansanga ngo ankoze isoni.

18 Yumvise mvugije induru ngatabaza, ata umwenda we iruhande rwanjye ahungira hanze.”

19 Potifari amaze kumva ibyo umugore we arega Yozefu, ararakara cyane,

20 maze afata Yozefu amushyira muri gereza y’abagomeye umwami.

Yozefu muri gereza

21 Yozefu aguma muri gereza, ariko Uhoraho abana na we amugirira neza, amuha no gutona ku mutware wa gereza.

22 Uwo mutware wa gereza aha Yozefu gutegeka imfungwa zose, amushinga n’ibyo zakoraga byose.

23 Umutware wa gereza ntiyongera kugenzura ibyo yamushinze, kuko Uhoraho yari kumwe na Yozefu agatuma ibyo akora bitungana.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 40

Yozefu asobanura inzozi z’imfungwa ebyiri

1 Hashize iminsi, umutware w’abahereza divayi n’uw’abatetsi b’imigati b’umwami wa Misiri, bacumura kuri shebuja.

2 Umwami wa Misiri arabarakarira bombi,

3 abafungira muri gereza ishinzwe umutware w’abamurinda, ari na ho Yozefu yari afungiwe.

4 Umutware w’abarinda umwami abashinga Yozefu, bahamara igihe.

5 Ijoro rimwe, wa mutware w’abahereza divayi n’uw’abatetsi b’imigati b’umwami wa Misiri bari bafungiye muri gereza, bararota. Inzozi zabo bombi zari zitandukanye, kandi n’ibyo zisobanura na byo bitandukanye.

6 Mu gitondo Yozefu aje aho bari asanga bababaye.

7 Ni ko kubabaza ati: “Uyu munsi kuki musa n’abahagaritse umutima?”

8 Nuko baramusubiza bati: “Ni uko twarose inzozi tukabura uzidusobanurira.”

Yozefu arababwira ati: “Imana ni yo itanga ubushobozi bwo gusobanura inzozi. Ngaho nimuzindotorere.”

9 Umutware w’abahereza divayi aratangira ati: “Narose umuzabibu uri imbere yanjye,

10 kandi wari ufite amashami atatu. Nuko urarabya, mu burabyo havamo amaseri y’imizabibu, arahisha.

11 Icyo gihe nari mfashe mu ntoki igikombe cy’umwami wa Misiri, nuko nsoroma imizabibu nyikamuriramo, ndakimuhereza.”

12 Yozefu aramubwira ati: “Icyo inzozi zawe zisobanura ni iki: amashami atatu ni iminsi itatu.

13 Hasigaye iminsi itatu umwami akakugirira imbabazi, akagusubiza ku mwanya wawe, maze ukajya umuhereza nk’uko wabigenzaga mbere utaraza muri gereza.

14 Ariko ibyawe nibimara gutungana, ndakwinginze uzangirire neza unyibuke, maze umpakirwe ku mwami wa Misiri, ankure muri iyi nzu.

15 Mu by’ukuri koko, banzanye bujura bankuye mu gihugu cy’Abaheburayi, kandi n’ino bamfunze nta cyaha nakoze.”

16 Umutware w’abatetsi b’imigati yumvise Yozefu asobanura inzozi za mugenzi we ku buryo bushimishije, aramubwira ati: “Nanjye narose nikoreye inkangara eshatu z’imigati.

17 Mu nkangara yo hejuru, harimo amoko menshi y’imigati umwami wa Misiri akunda, maze inyoni ziyindira ku mutwe.”

18 Yozefu aramubwira ati: “Icyo inzozi zawe zisobanura ni iki: inkangara eshatu ni iminsi itatu.

19 Hasigaye iminsi itatu umwami wa Misiri akaguca umutwe, akakumanika ku giti maze inyoni zikakurya.”

20 Hashize iminsi itatu, ubwo umwami wa Misiri yizihizaga isabukuru y’ivuka rye, akorera umunsi mukuru abagaragu be bose, arabagaburira. Muri uwo munsi mukuru, yatumije wa mutware w’abahereza divayi n’uw’abatetsi b’imigati.

21 Umutware w’abahereza divayi asubizwa ku murimo we,

22 naho umutware w’abatetsi b’imigati aramanikwa nk’uko Yozefu yari yabibasobanuriye.

23 Nyamara wa mutware w’abahereza divayi yibagirwa Yozefu.