Categories
1 Abami

1 Abami 20

Umwami wa Siriya agota Samariya

1 Umwami wa Siriya Benihadadi akoranya ingabo ze ari kumwe n’abami mirongo itatu na babiri, hamwe n’amafarasi n’amagare y’intambara, atera umujyi wa Samariya arawugota.

2 Nuko yohereza intumwa kubwira Ahabu umwami wa Isiraheli ziti:

3 “Umwami Benihadadi aravuze ngo: ‘Ndigarurira ifeza yawe n’izahabu yawe, kimwe n’abagore bawe n’abana bawe barusha abandi uburanga.’ ”

4 Umwami Ahabu wa Isiraheli aramusubiza ati: “Bibe uko ubivuze mwami databuja! Nanjye ubwanjye nkwishyize mu maboko hamwe n’ibyanjye byose.”

5 Za ntumwa zongera kugaruka zibwira Ahabu ziti: “Benihadadi umwami wa Siriya aravuze ngo: ‘Nagutumyeho ngo umpe ifeza yawe n’izahabu yawe, kimwe n’abagore bawe n’abana bawe.

6 Bityo rero, ejo magingo aya nzohereza abagaragu banjye basake ingoro yawe, n’amazu y’ibyegera byawe, ikintu cyose cyakunyuraga bakinzanire.’ ”

7 Nuko Ahabu umwami wa Isiraheli akoranya abakuru b’imiryango bo mu gihugu cye bose, arababwira ati: “Murabona neza ko uriya mugabo atwiyenzaho. Ubwo yoherezaga intumwa kunyaka abagore banjye n’abana banjye, n’ifeza n’izahabu sinamwangiye.”

8 Abakuru b’imiryango bose na rubanda rwose baramusubiza bati: “Ntumwemerere.”

9 Ahabu asubiza za ntumwa za Benihadadi ati: “Nimugende mubwire shobuja muti: ‘Ibyo watumye ku mugaragu wawe ubushize nzabikora byose, ariko ibyo unsabye ubu simbyemeye.’ ” Nuko izo ntumwa zisubirayo zishyira Benihadadi igisubizo.

10 Benihadadi ni ko kongera kumutumaho bwa gatatu ati: “Imana zibimpore ndetse bikomeye ninsigira Samariya n’agakungugu, ku buryo abantu bamperekeje bahabona n’akuzuye urushyi!”

11 Umwami wa Isiraheli arabasubiza ati: “Mubwire Benihadadi muti: ‘Komeza wivugire! Ariko kandi ukenyereye urugamba ntakirate nk’utabarutse.’ ”

12 Ubwo Benihadadi yari hamwe n’abandi bami mu mahema banywa, yumvise icyo gisubizo ategeka abakuru b’ingabo kugira ngo bitegure gutera umujyi wa Samariya. Baherako bashinga ibirindiro.

Umwami Ahabu atsinda intambara

13 Nuko umuhanuzi asanga Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Urabona ziriya ngabo zose n’ubwinshi bwazo. Ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ”

14 Ahabu aramubaza ati: “Ni nde uzazidukiza?”

Umuhanuzi aramusubiza ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Muzazikizwa n’abasore batoranyijwe n’abayobozi b’intara.’ ”

Ahabu yongera kubaza ati: “Ni nde uzasembura urugamba?”

Umuhanuzi aramusubiza ati: “Ni wowe.”

15 Ahabu aherako akoranya umutwe w’abasore batoranyijwe n’abayobozi b’intara, bagera kuri magana abiri na mirongo itatu na babiri. Hanyuma akoranya n’ingabo za Isiraheli zigizwe n’abasirikari ibihumbi birindwi.

16 Mu ma saa sita batangira imirwano, ubwo Benihadadi na ba bami mirongo itatu na babiri bifatanyije, bakomeje kwisindira aho bari mu mahema.

17 Ba basore batoranyijwe n’abayobozi b’intara ni bo babimbuye imirwano, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera ibyabaye. Baramubwira bati: “Tubonye abantu baturuka i Samariya.”

18 Benihadadi arababwira ati: “Niba baje bashaka amahoro mubafate mpiri, niba bateye na bwo mubafate mpiri.”

19 Nyamara ba basore batoranyijwe hamwe n’ingabo, bari bamaze gusohoka mu mujyi.

20 Nuko buri wese yica umwanzi, bityo izo ngabo z’Abanyasiriya zahunze Abisiraheli barazigereka. Benihadadi yurira ifarasi ahungana n’abandi bantu barwanira ku mafarasi.

21 Hanyuma Ahabu umwami wa Isiraheli arasohoka, atsemba amafarasi n’amagare y’intambara yari asigaye aho. Bityo atsinda ingabo za Siriya bidasubirwaho.

22 Umuhanuzi asanga umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Komera ube intwari kandi utekereze uko uzabigenza, kuko umwaka utaha iki gihe umwami wa Siriya azongera agutere.”

Ahabu yongera gutsinda

23 Nuko abagaragu b’umwami wa Siriya baramubwira bati: “Erega Imana y’Abisiraheli ni imana yo mu misozi, ni yo mpamvu badutsinze! Reka tubarwanyirize mu bibaya, nta kabuza tuzabatsinda.

24 None rero kuraho abami bose ubasimbuze abayobozi b’intara,

25 hanyuma utoranye izindi ngabo zingana n’izaguye ku rugamba, ushake n’andi mafarasi n’amagare y’intambara menshi nk’aya mbere. Bityo tuzarwanyiriza ingabo z’Abisiraheli mu bibaya, tuzitsinde nta kabuza.” Benihadadi akurikiza iyo nama.

26 Mu mwaka ukurikiyeho Benihadadi akoranya ingabo z’Abanyasiriya, azohereza mu mujyi wa Afekakurwanya Abisiraheli.

27 Ahabu na we akoranya ingabo z’Abisiraheli aziha impamba, ziragenda zishinga ibirindiro ahateganye n’ingabo z’Abanyasiriya. Ingabo z’Abisiraheli zari nk’imikumbi ibiri y’ihene, naho iz’Abanyasiriya zari zuzuye igihugu.

28 Wa muntu w’Imana agaruka kwa Ahabu umwami wa Isiraheli, aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko Abanyasiriya bibwira ko ndi Imana yo mu misozi ntari Imana yo mu bibaya, ingabo zabo nyamwinshi ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ”

29 Ingerero zombi zimara iminsi irindwi mu birindiro ziteganye. Ku munsi wa karindwi rurambikana, ingabo z’Abisiraheli zitsinda iz’Abanyasiriya, zicamo izigenza amaguru zigera ku bihumbi ijana mu munsi umwe.

30 Ingabo z’Abanyasiriya ibihumbi makumyabiri na birindwi zisigaye zihungira mu mujyi wa Afeka, maze urukuta rw’umujyi rurazigwira zirapfa.

Ahabu arokora Benihadadi

Nuko Benihadadi arahunga yihisha mu mujyi ahiherereye, akajya ava mu nzu ajya mu yindi.

31 Abagaragu be baramubwira bati: “Twumvise ko abami b’Abisiraheli ari abanyampuhwe. None reka twambare imyambaro igaragaza akababaro, twihambire imigozi ku ijosi dusange umwami wa Isiraheli. Ahari yakurokora ntakwice.”

32 Nuko bambara imyambaro igaragaza akababaro, bihambira imigozi ku ijosi maze basanga umwami wa Isiraheli, baramubwira bati: “Umugaragu wawe Benihadadi arakwinginga ngo ‘Nyabuneka ndokora.’ ”

Ahabu arababaza ati: “Ese yaba akiriho? Erega ni umuvandimwe wanjye!”

33 Intumwa za Benihadadi zibona ko iyo mvugo ari ikimenyetso cyiza, ziramusubiza ziti: “Koko Benihadadi ni umuvandimwe wawe!”

Ahabu yungamo ati: “Nimugende mumunzanire.” Benihadadi asohoka mu bwihisho, asanga Umwami Ahabu maze amutwara mu igare rye ry’intambara.

34 Benihadadi abwira Umwami Ahabu ati: “Ndagusubiza imijyi data yanyaze so. Ikindi kandi, ufite uburenganzira bwo kugurisha ibicuruzwa i Damasi nk’uko data yabigurishaga i Samariya.”

Nuko Ahabu aramubwira ati: “Reka tugirane amasezerano, hanyuma nkureke wishyire wizane.” Bagirana amasezerano, hanyuma aramureka aragenda.

Imana yamagana intege nke za Ahabu

35 Icyo gihe Uhoraho atuma umwe mu itsinda ry’abahanuzi kubwira mugenzi we ati: “Ngaho nkubita.” Nyamara mugenzi we aranga.

36 Uwo muhanuzi yungamo ati: “Kubera ko utumviye itegeko ry’Uhoraho, tukimara gutandukana urahura n’intare ikwice.” Bamaze gutandukana uwo muntu ahura n’intare, iramwica nk’uko yari yabibwiwe.

37 Wa muhanuzi abona undi muntu aramubwira ati: “Ngaho nkubita.” Uwo muntu aramukubita maze aramukomeretsa.

38 Uwo muhanuzi ariyoberanya, yitwikiriza igitambaro mu maso maze ajya guhagarara ku nzira Umwami Ahabu yari kunyuramo.

39 Umwami ahanyuze wa muhanuzi aramubwira ati: “Nyagasani, nari ku rugamba, nuko umuntu anzanira imbohe arambwira ati: ‘Yindindire. Nigucika ni wowe uzayiryozwa, cyangwa ucibwe ibikoroto ibihumbi bitatu.’

40 Igihe umugaragu wawe nacuragiranaga hirya no hino, iyo mbohe yaracitse.”

Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Wiciriye urubanza!”

41 Nuko uwo muhanuzi yitwikurura mu maso, umwami wa Isiraheli amenya ko yari umwe mu itsinda ry’abahanuzi.

42 Uwo muhanuzi aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko warokoye ubuzima bw’uwo nari naciriye urwo gupfa, ni wowe ubwawe uzapfa mu cyimbo cye, n’abaturage bawe bapfe mu cyimbo cy’abaturage be.’ ”

43 Umwami wa Isiraheli asubira iwe i Samariya ababaye kandi arakaye.

Categories
1 Abami

1 Abami 21

Umwami Ahabu yicisha Naboti

1 Uwitwa Naboti yari afite umurima w’imizabibu i Yizerēli, hafi y’ingoro y’Umwami Ahabu wategekeraga i Samariya.

2 Igihe kimwe Ahabu abwira Naboti ati: “Dore umurima wawe w’imizabibu uri hafi y’ingoro yanjye, wumpe mpingemo imboga. Nzakuguranira undi uwurusha ubwiza, cyangwa nzakwishyure amafaranga akwiranye na wo.”

3 Naboti aramusubiza ati: “Ntibishoboka, Uhoraho yatubujije kugurisha umurima wa gakondo.”

4 Nuko Ahabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera ko Naboti w’i Yizerēli yanze kumugurisha gakondo ye. Nuko Ahabu yiroha mu buriri aryama yerekeye ivure, ntiyagira icyo arya.

5 Umugore we Yezebeli aramusanga aramubaza ati: “Ni iki cyaguteye agahinda kugeza aho wanga kurya?”

6 Ahabu aramusubiza ati: “Ni ukubera ko nabwiye Naboti w’i Yizerēli nti: ‘Mpa umurima wawe w’imizabibu tuwugure amafaranga, cyangwa nzakuguranire undi.’ None yanshubije ati: ‘Singuha umurima wanjye.’ ”

7 Yezebeli aramubaza ati: “Mbese si wowe uri ku ngoma muri Isiraheli? Byuka ufungure ugubwe neza. Jyewe ubwanjye nzaguhesha uwo murima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizerēli.”

8 Nuko Yezebeli yandika inzandiko mu izina ry’Umwami Ahabu, azitera kashe ya cyami azoherereza abakuru b’imiryango n’abatware b’i Yizerēli.

9 Yari yanditsemo ati: “Nimukoranye rubanda bigomwe kurya, bayobowe na Naboti.

10 Hanyuma mwicaze imbere ye ibirara bibiri bimushinje biti: ‘Yatutse Imana n’umwami.’ Bityo mumusohore mumujyane inyuma y’umujyi, mumutere amabuye apfe.”

11 Abakuru b’imiryango n’abatware b’i Yizerēli bakora ibyo Yezebeli yabategetse mu nzandiko ze.

12 Batumira rubanda mu ikoraniro ryo kwigomwa kurya, kandi bicaza Naboti mu mwanya w’icyubahiro kugira ngo ariyobore.

13 Bya birara bibiri biraza byicara ahateganye na Naboti, maze bitangira kumurega imbere ya rubanda rwose biti: “Naboti yatutse Imana n’umwami!”

Nuko baramusohora bamujyana inyuma y’umujyi, bamutera amabuye arapfa.

14 Abatware b’umujyi batuma intumwa kuri Yezebeli bati: “Naboti yicishijwe amabuye.”

15 Yezebeli yumvise ko Naboti yapfuye, abwira Umwami Ahabu ati: “Genda utware wa murima w’imizabibu Naboti w’i Yizerēli yanze kukugurisha, dore ntakiriho.”

16 Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye, arahaguruka ajya kuzungura umurima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizerēli.

Imana yamagana Ahabu na Yezebeli

17 Nuko Uhoraho abwira Eliya umuhanuzi w’i Tishibi ati:

18 “Jya kwa Ahabu umwami wa Isiraheli uri i Samariya, dore yagiye kuzungura umurima w’imizabibu wa Naboti.

19 Umusangeyo umubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: Umaze kwica umuntu none uje kuzungura ibye!’ Maze wongere umubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe.’ ”

20 Eliya ajyana ubwo butumwa kwa Ahabu. Ahabu amubonye, aramubwira ati: “Wa mwanzi wanjye we, urambonye!”

Eliya ati: “Ndakubonye kuko wanejejwe no gukora ibitanogeye Uhoraho. None Uhoraho aravuze ati:

21 ‘Ngiye kuguteza ibyago, ntsembeho ab’igitsinagabo bose bagukomokaho, baba inkoreragahato cyangwa abishyira bakizana muri Isiraheli.

22 Inzu yawe nzayigenza nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, cyangwa iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje bikomeye ugatoza n’Abisiraheli gucumura.’ ”

23 Nuko Eliya yungamo ati: “Ku byerekeye Yezebeli, Uhoraho aravuze ati: ‘Imbwa zizamutanyagurira ku rukuta ruzengurutse Yizerēli.

24 Uwo mu muryango wa Ahabu uzagwa mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.’ ”

25 Nta muntu wigeze yiha gucumura ku Uhoraho nka Ahabu, yohejwe n’umugore we Yezebeli.

26 Ahabu yakoze ibizira bikabije, aramya n’ibigirwamana by’Abamori Uhoraho yari yaramenesheje akabasimbuza Abisiraheli.

Ahabu yicisha bugufi

27 Umwami Ahabu yumvise ubwo butumwa bw’Uhoraho, yicisha bugufi ashishimura imyambaro ye, yambara igaragaza akababaro kandi yigomwa kurya. Yagendagendaga buhoro yambaye iyo myambaro akanayirarana.

28 Uhoraho yongera kubwira Eliya w’i Tishibi ati:

29 “Wabonye ukuntu Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye. Kubera ko yicishije bugufi kariya kageni, sinzateza ibyago ab’inzu ye akiri ku ngoma, ahubwo nzabibateza ku ngoma y’umuhungu we.”

Categories
1 Abami

1 Abami 22

Ahabu ashaka kwigarurira Ramoti y’i Gileyadi

1 Nuko hashira imyaka itatu nta ntambara ibaye hagati ya Siriya na Isiraheli.

2 Mu mwaka wa gatatu, Yozafati umwami w’u Buyuda ajya kwa Ahabu umwami wa Isiraheli.

3 Nyamara Ahabu yari yarabwiye ibyegera bye ati: “Muzi neza ko umujyi wa Ramoti y’i Gileyadiari uwacu. Ni kuki tutawigarurira kugira ngo tuwukure mu maboko y’umwami wa Siriya?”

4 Ahabu abaza Umwami Yozafati ati: “Mbese tuzajyana kurwana, kugira ngo nigarurire Ramoti y’i Gileyadi?”

Yozafati asubiza Ahabu ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n’ingabo zanjye ni zimwe n’izawe, n’amafarasi yawe ni amwe n’ayanjye!”

Abahanuzi bahanura ugutsinda

5 Icyakora Yozafati yungamo ati: “Banza ugishe Uhoraho inama.”

6 Ahabu umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, arababaza ati: “Ese ntere Ramoti y’i Gileyadi nyigarurire, cyangwa se nyireke?”

Abahanuzi baramumusubiza bati: “Ngaho yitere, Uhoraho azayikugabiza.”

7 Ariko Yozafati abaza Ahabu ati: “Mbese nta wundi muhanuzi w’Uhoraho uri hano kugira ngo tumubaze?”

8 Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta kiza na kimwe ajya ambwira. Ni uwitwa Mikaya mwene Yimila.”

Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho wivuga utyo!”

9 Nuko Ahabu ahamagaza umukozi w’ibwami aramutuma ati: “Ihute uzane Mikaya mwene Yimila.”

10 Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w’u Buyuda bari bicaye mu ntebe zabo, ku mbuga yari ku irembo ry’umurwa wa Samariya bambaye imyambaro ya cyami. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo.

11 Uwitwaga Sedekiya mwene Kenāna wari waricurishirije amahembe y’icyuma, aravuga ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Aya mahembe akubere ikimenyetso cyo kuzatsembaho Abanyasiriya.’ ”

12 N’abandi bahanuzi bose baherako barahanura bati: “Zamuka utere i Ramoti y’i Gileyadi, uzahatsinda nta kabuza kuko Uhoraho azakugabiza uwo mujyi.”

Umuhanuzi Mikaya ahanura ugutsindwa

13 Intumwa yari yoherejwe kwa Mikaya iramubwira iti: “Abandi bahanuzi bose bahanuriye umwami ko azatsinda, uramenye ntunyuranye na bo umuhanurire ibyiza.”

14 Mikaya aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta kindi ndi butangaze uretse icyo Uhoraho ari bumbwire.”

15 Mikaya yitaba umwami, maze umwami aramubaza ati: “Mikaya we, mbese dutere Ramoti y’i Gileyadi cyangwa tubireke?”

Mikaya aramusubiza ati: “Nushaka uhatere uzatsinda! Uhoraho azakugabiza uwo mujyi.”

16 Nyamara umwami yongera kumubaza ati: “Mbese ngusabe kangahe kumbwira ukuri kuvuye ku Uhoraho?”

17 Mikaya aramusubiza ati: “Nabonye Abisiraheli bose batataniye ku misozi bameze nk’intama zidafite umushumba, maze Uhoraho aravuga ati: ‘Erega aba bantu ntibafite umutware, buri wese niyisubirire iwe amahoro!’ ”

18 Nuko umwami wa Isiraheli abaza Yozafati ati: “Sinakubwiye ko nta cyiza ajya ampanurira uretse ibibi?”

19 Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry’Uhoraho. Nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami, akikijwe n’ingabo zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso,

20 maze arazibaza ati: ‘Ni nde ugiye gushuka Ahabu umwami wa Isiraheli ngo atere i Ramoti y’i Gileyadi, kugira ngo yicirweyo?’ Umwe muri izo ngabo avuga ibye undi ibye.

21 Nuko haza umwe muri zo ahagarara imbere y’Uhoraho, aravuga ati: ‘Ngiye kumushuka.’ Uhoraho aramubaza ati: ‘Urabigenza ute?’

22 Iyo ngabo iravuga iti: ‘Ndagenda nshuke abahanuzi be bose bamuhanurire ibinyoma.’ Uhoraho aravuga ati: ‘Genda ugenze utyo kuko ubishoboye.’ ”

23 Mikaya yungamo ati: “Ubwo Uhoraho yohereje mu bahanuzi bawe ingabo y’ibinyoma, ni uko yiyemeje kuguteza ibyago.”

24 Hanyuma Sedekiya mwene Kenāna yegera Mikaya, amukubita urushyi avuga ati: “Mbese uwo Mwuka w’Uhoraho wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?”

25 Umuhanuzi Mikaya aramusubiza ati: “Uzarushaho kubisobanukirwa, umunsi uzajya kwihisha uva mu cyumba ujya mu kindi.”

26 Nuko Ahabu ategeka umugaragu we ati: “Fata Mikaya umushyikirize Amoni umuyobozi w’umujyi n’umwana wanjye Yowashi,

27 ubabwire bamushyire muri gereza. Bajye bamuha ibyokurya n’amazi by’intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira ndi mutaraga.”

28 Mikaya aramubwira ati: “Nutabaruka uri mutaraga, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.” Yungamo ati: “Namwe rubanda mwese murabe mubyumvise.”

Umwami Ahabu agwa ku rugamba

29 Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w’u Buyuda, batera i Ramoti y’i Gileyadi.

30 Ahabu abwira Yozafati ati: “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro ya cyami.” Nuko ariyoberanya ajya ku rugamba.

31 Nyamara umwami wa Siriya yari yategetse abakuru b’ingabo mirongo itatu na babiri barwanira mu magare y’intambara, arababwira ati: “Ntimugire undi murwanya yaba umusirikari muto cyangwa mukuru. Murwanye gusa umwami wa Isiraheli.”

32 Abakuru b’ingabo barwanira mu magare y’intambara babonye Yozafati, bibwira ko ari umwami wa Isiraheli. Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye Yozafati avuza induru.

33 Abakuru b’ingabo bamenye ko atari we mwami wa Isiraheli baramureka.

34 Hanyuma umusirikare w’Umunyasiriya arasa umwambi, unyura mu ihuriro ry’umwambaro w’icyuma uhinguranya Ahabu. Ahabu abwira uyoboye igare rye ati: “Hindukiza igare umvane ku rugamba kuko nkomeretse bikomeye.”

35 Nyamara kubera ko uwo munsi urugamba rwari rukomeye, barekera Ahabu mu igare aho bari bahanganye n’ingabo z’Abanyasiriya, agejeje nimugoroba aranogoka. Amaraso yavaga mu gikomere cye yari yarētse mu igare rye.

36 Izuba rirenze ijwi rirangururira mu rugerero ngo “Buri muntu nasubire iwe no mu gihugu cye,

37 dore umwami amaze gupfa.”

Nuko bajyana umurambo we i Samariya barawushyingura.

38 Igihe bozaga rya gare rya Ahabu ku kizenga cy’i Samariya aho indaya ziyuhagiriraga, imbwa zirigata amaraso ye nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

39 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Ahabu, n’inzu irimbishijwe amahembe y’inzovu n’imijyi yubakishije, byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

40 Ahabu ashyingurwa hamwe na ba sekuruza, umuhungu we Ahaziya amusimbura ku ngoma.

Yozafati aba umwami w’u Buyuda

41 Mu mwaka wa kane Ahabu ari ku ngoma muri Isiraheli, Yozafati mwene Asa yabaye umwami w’u Buyuda.

42 Yozafati yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’itanu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Azuba mwene Shilihi.

43 Yozafati yakurikije se Asa muri byose, akora ibinogeye Uhoraho. Icyakora ntiyasenya ahasengerwaga, abantu bakomeza kuhatambira ibitambo by’amatungo no kuhosereza imibavu.

44 Yozafati yuzura n’umwami wa Isiraheli.

45 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Yozafati n’intambara yarwanye, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda.”

46 Yatsembye kandi mu gihugu abagabo b’indaya mu mihango y’idini, bari bararokotse ku ngoma ya se Asa.

47 Icyo gihe nta mwami wari muri Edomu, hayoborwaga n’umutegetsi ushyizweho n’umwami w’u Buyuda.

48 Yozafati abajisha amato manini yajyaga gutunda izahabu mu gihugu cya Ofiri. Icyakora ayo mato ntiyagerayo kuko yamenekeye ahitwa Esiyoni-Geberi.

49 Nuko Ahaziya mwene Ahabu abwira Yozafati ati: “Reka abakozi banjye bajyane n’abawe mu mato.” Ariko Yozafati arabyanga.

50 Yozafati yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yoramu amusimbura ku ngoma.

Ahaziya aba umwami wa Isiraheli

51 Mu mwaka wa cumi n’irindwi Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda, Ahaziya mwene Ahabu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Samariya.

52 Nuko Ahaziya akora ibitanogeye Uhoraho nka se Ahabu na nyina Yezebeli, kandi agenza nka Yerobowamu mwene Nebati watoje Abisiraheli gucumura.

53 Ahaziya yasengaga ikigirwamana Bāli akakiramya. Bityo arakaza Uhoraho Imana y’Abisiraheli muri byose nka se Ahabu.

Categories
2 Abami

2 Abami 1

Eliya atangaza urupfu rwa Ahaziya

1 Umwami Ahabu amaze gupfa, Abamowabu bigometse ku butegetsi bwa Isiraheli.

2 Igihe kimwe Umwami Ahaziya ari i Samariya mu cyumba cye cy’igorofa yo hejuru,yahanukiye mu idirishya maze arakomereka bikomeye. Nuko yohereza intumwa arazibwira ati: “Mujye kundaguriza kwa Bāli-Zebubiikigirwamana cy’umujyi wa Ekuroni, mumbarize niba nzakira ibi bikomere.”

3 Umumarayika w’Uhoraho ni ko kubwira Eliya w’i Tishibi ati: “Genda utangīre intumwa z’umwami w’i Samariya uzibaze uti: ‘Mbese wagombye kujya kuraguza Bāli-Zebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iba muri Isiraheli?’

4 Uhoraho avuze ko Ahaziya atazabyuka ku buriri aryamyeho, azapfa nta kabuza.” Nuko Eliya asohoza ubutumwa.

5 Intumwa ziragaruka umwami arazibaza ati: “Ni iki gitumye mukimirana?”

6 Ziramusubiza ziti: “Umuntu yadutangiriye aratubwira ati: ‘Musubireyo, mubwire umwami wabatumye muti: Uhoraho arakubaza ngo mbese wagombye kujya kuraguza Bāli-Zebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iba muri Isiraheli? Nuko rero ntuzabyuka kuri ubwo buriri uryamyeho, uzapfa nta kabuza.’ ”

7 Ahaziya arazibaza ati: “Uwo muntu waje akabatangira akababwira atyo ameze ate?”

8 Ziramusubiza ziti: “Ni umuntu wari wambaye umwambaro ubohesheje ubwoya bw’ingamiya, awukenyeje umukandara w’uruhu.”

Umwami aravuga ati: “Uwo ni Eliya w’i Tishibi.”

Ahaziya agerageza kwica Eliya

9 Nuko Umwami Ahaziya atuma umutware hamwe n’umutwe w’ingabo ze mirongo itanu gufata Eliya. Uwo mutware azamuka agasozi agera mu mpinga aho Eliya yari ari, aramubwira ati: “Muntu w’Imana, umwami arategetse ngo: ‘manuka’!”

10 Eliya ni ko kumubwira ati: “Ubwo ndi umuntu w’Imana, umuriro numanuke mu ijuru maze ugutsembe n’ingabo zawe mirongo itanu.” Nuko umuriro uherako umanuka mu ijuru umutsembana n’ingabo ze mirongo itanu.

11 Umwami atuma undi mutware hamwe n’umutwe w’ingabo ze mirongo itanu kuri Eliya. Aramusanga aramubwira ati: “Muntu w’Imana, umwami arategetse ngo gira vuba umanuke.”

12 Eliya ni ko kubabwira ati: “Ubwo ndi umuntu w’Imana, umuriro numanuke mu ijuru ugutsembe wowe n’ingabo zawe mirongo itanu.” Imana iherako yohereza umuriro uva mu ijuru umutsembana n’ingabo ze mirongo itanu.

13 Incuro ya gatatu umwami atuma undi mutware hamwe n’umutwe w’ingabo ze mirongo itanu kuri Eliya. Umutware azamuka ka gasozi, akimukubita amaso apfukama imbere ye aramusaba ati: “Muntu w’Imana, girira impuhwe ubuzima bwanjye n’ubw’aba bagaragu bawe mirongo itanu.

14 Dore umuriro wavuye mu ijuru utsemba abatware babiri bambanjirije n’ingabo zabo! None ubu jye ndakwinginze ungirire impuhwe ndi mu maboko yawe.”

15 Nuko umumarayika w’Uhoraho abwira Eliya ati: “Manukana na we ntugire ubwoba.” Aherako ajyana n’umutware ku Mwami Ahaziya.

16 Bagezeyo Eliya aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Mbese wagombye kujya kuraguza Bāli-Zebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iba muri Isiraheli?’ Ubwo wabigenje utyo ubwo buriri urwariyeho ntuzabubyukaho, uzapfa nta kabuza.”

17 Umwami Ahaziya arapfa nk’uko Uhoraho yari yamutumyeho umuhanuzi Eliya. Kubera ko Ahaziya atagiraga umuhungu, asimburwa ku ngoma n’umuvandimwe we Yehoramu. Hari mu mwaka wa kabiri Yoramu mwene Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda.

18 Ibindi bikorwa bya Ahaziya byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”

Categories
2 Abami

2 Abami 2

Eliya ajyanwa mu ijuru agasimburwa na Elisha

1 Igihe Uhoraho yari agiye gutwara Eliya muri serwakira kugira ngo amuzamure mu ijuru, dore uko byagenze: Eliya na Elisha bavuye i Gilugali barajyana.

2 Eliya abwira Elisha ati: “Sigara hano dore Uhoraho antumye i Beteli.”

Elisha aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Nuko barajyana bagerana i Beteli.

3 Itsinda ry’abahanuzi b’i Beteli basanga Elisha baramubaza bati: “Mbese wari uzi ko Uhoraho ari butware shobuja?”

Na we arabasubiza ati: “Yee, ndabizi ariko nimwicecekere.”

4 Eliya yongera kubwira Elisha ati: “Sigara hano dore Uhoraho antumye i Yeriko.”

Na we aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Nuko bajyana i Yeriko.

5 Itsinda ry’abahanuzi b’i Yeriko begera Elisha baramubaza bati: “Mbese wari uzi ko Uhoraho ari butware shobuja?”

Na we arabasubiza ati: “Yee, ndabizi ariko nimwicecekere!”

6 Eliya yongera kubwira Elisha ati: “Sigara hano dore Uhoraho antumye kuri Yorodani.”

Elisha aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Bakomezanya urugendo.

7 Itsinda ry’abahanuzi mirongo itanu barabakurikira, ariko bahagarara kure aho bitegeye Eliya na Elisha bari ku nkombe ya Yorodani.

8 Nuko Eliya avanamo umwitero we, arawuzinga awukubita ku mazi ya Yorodani. Amazi yigabanyamo kabiri amwe ajya hepfo andi haruguru, bombi bahambuka n’amaguru humutse.

9 Bamaze kwambuka Eliya abaza Elisha ati: “Ni iki ushaka ko ngukorera mbere y’uko Uhoraho antwara?”

Elisha aramusubiza ati: “Ndagusaba ko undaga incuro ebyiri z’umwuka w’ubuhanuzi ukurimo.”

10 Eliya ni ko kumusubiza ati: “Unsabye ikintu kiruhije cyane. Icyakora nubasha kumbona igihe Uhoraho aribube akuntwaye birakubera uko unsabye, nyamara nutabibasha nta cyo uri buhabwe.”

11 Bakigenda baganira, igare ry’umuriro rikururwa n’amafarasi y’umuriro riraza rirabatandukanya, Eliya azamurwa muri serwakira mu ijuru.

12 Elisha ngo abone ibibaye avuga cyane ati: “Mubyeyi, mubyeyi wanjye! Mbega ukuntu wari uhwanye n’amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi byose bya Isiraheli!”

Nuko Elisha ntiyongera kumuca iryera. Aherako ashishimura imyambaro ye ayigabanyamo kabiri.

13 Elisha atora umwitero wa Eliya wari uguye hasi, asubira ku nkombe ya Yorodani arahahagarara.

14 Hanyuma afata uwo mwitero Eliya yasize awukubita ku mazi avuga ati: “Uhoraho Imana ya Eliya ari hehe?” Amaze kuyakubitaho yigabanyamo kabiri amwe ajya hepfo andi haruguru, maze Elisha arambuka.

15 Rya tsinda ry’abahanuzi b’i Yeriko babireberaga kure baravuga bati: “Koko umwuka w’ubuhanuzi wari muri Eliya wagiye muri Elisha.” Bahita bajya kumusanganira baramupfukamira.

16 Nuko baramubwira bati: “Dore twebwe abagaragu bawe turimo abagabo mirongo itanu b’intwari, reka tujye gushaka shobuja. Ahari Mwuka w’Uhoraho yaba yamutwaye akamujugunya mu mpinga y’umusozi cyangwa mu kibaya.” Ariko Elisha arababuza.

17 Nyamara bakomeza kumuhata bamurembeje arabemera ati: “Nimubohereze.” Bohereza abagabo mirongo itanu bamushakisha iminsi itatu, ntibagira uwo babona.

18 Bagaruka i Yeriko aho Elisha yari yasigaye, maze arababwira ati: “Sinari nababujije kujyayo?”

Elisha ahumanura amazi y’i Yeriko

19 Abaturage b’i Yeriko babwira Elisha bati: “Nyakubahwa, nk’uko ubibona nawe uyu mujyi uteye neza, nyamara amazi yawo ni mabi, bityo n’ubutaka bwawo burarumba.”

20 Elisha arababwira ati: “Nimunzanire urwabya rushya mushyiremo umunyu.” Bararumuzanira.

21 Nuko Elisha ajya ku isoko y’amazi ajugunyamo uwo munyu aravuga ati: “Uhoraho agize ati: ‘Mpumanuye aya mazi. Ntazongera kwicana kandi n’ubutaka ntibuzongera kurumba’ ”

22 Amazi ni ko guhumanuka nk’uko Elisha yavuze, ni ko akimeze na n’ubu.

Abana bakoba Elisha

23 Nuko Elisha ava i Yeriko yerekeza i Beteli. Ari mu nzira abana baturutse mu mujyi baramukoba bati: “Genda wa munyaruhara we! Genda!”

24 Elisha arakebuka, arababona maze mu izina ry’Uhoraho arabavuma. Ibirura bibiri bisohoka mu ishyamba bishwanyaguza abana mirongo ine na babiri muri bo.

25 Hanyuma Elisha ajya ku musozi wa Karumeli, ahavuye asubira i Samariya.

Categories
2 Abami

2 Abami 3

Abamowabu bigomeka bagatsindwa

1 Yehoramu mwene Ahabu yabaye umwami wa Isiraheli mu mwaka wa cumi n’umunani Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda. Yehoramu yamaze imyaka cumi n’ibiri ari ku ngoma i Samariya.

2 Yakoze ibitanogeye Uhoraho nubwo atagejeje aha se na nyina, kuko yashenye inkingi y’ibuye se yari yarashingiye ikigirwamana Bāli.

3 Icyakora yakomeje gukora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli, ntiyigera abireka.

4 Mesha umwami wa Mowabu yari umworozi w’intama. Buri mwaka yagombaga gutura umwami wa Isiraheli intama z’inyagazi ibihumbi ijana, n’amapfizi y’intama ibihumbi ijana hamwe n’ubwoya bwazo.

5 Ahabu amaze gupfa Mesha yigomeka kuri Yehoramu, wari umusimbuye ku ngoma ya Isiraheli.

6 Yehoramu ava i Samariya, aragenda akoranya ingabo zose za Isiraheli.

7 Hanyuma atuma intumwa ku Mwami Yozafati w’u Buyuda kumubwira ziti: “Umwami wa Mowabu yanyigometseho. Ese ntitwajyana kumutera?”

Na we ni ko kumutumaho ati: “Tuzajyana kuko turi bamwe n’abantu banjye akaba ari bamwe n’abawe, n’amafarasi yanjye akaba ari nk’ayawe.”

8 Yozafati yungamo ati: “Mbese tuzanyura iyihe nzira?”

Yehoramu aramusubiza ati: “Tuzanyura iy’ubutayu bwa Edomu.”

9 Nuko umwami wa Isiraheli n’uw’u Buyuda n’uwa Edomu bafata urugendo. Bagenze iminsi irindwi ingabo zabo zibura amazi, kimwe n’amatungo yari abikorereye imitwaro.

10 Umwami wa Isiraheli ariyamirira ati: “Ibi ni ibiki? Mbese aho si Uhoraho waduhuruje hano uko turi abami batatu, kugira ngo adutange mu maboko y’Abamowabu?”

11 Nyamara Yozafati arabaza ati: “Mbese nta muhanuzi uba ino kugira ngo atugishirize inama Uhoraho?”

Umwe mu bagaragu b’umwami wa Isiraheli aravuga ati: “Elisha mwene Shafati wari inkoramutima ya Eliya ari hano.”

12 Yozafati ni ko kuvuga ati: “Koko uwo mugabo aratugezaho ijambo ry’Uhoraho adutumweho.” Nuko Umwami wa Isiraheli na Yozafati n’umwami wa Edomu bajya kureba Elisha.

13 Elisha abaza umwami wa Isiraheli ati: “Mpuriye he nawe? Jya gushaka abahanuzi ba so n’abahanuzi ba nyoko.”

Umwami wa Isiraheli aramusubiza ati: “Oya kuko Uhoraho ari we waduhuruje hano uko turi abami batatu, kugira ngo adutange mu maboko y’Abamowabu.”

14 Elisha yongera kumubwira ati: “Ndahiye Uhoraho Nyiringabo nkorera ko iyaba atari Yozafati umwami w’u Buyuda nari nubashye, wowe simba nguteze amatwi habe no kukureba n’irihumye.

15 Ngaho nibanzanire umucuranzi.” Uko umucuranzi yacurangaga, ni ko ububasha bw’Uhoraho bwazaga kuri Elisha.

16 Bityo Elisha ararangurura ati: “Uhoraho agize ati: ‘Nimucukure ibyobo byinshi muri iki kibaya.

17 Nta muyaga muza kumva nta n’imvura iri bugwe, nyamara ibyobo biraza kuzura amazi maze munywe mwebwe ubwanyu, kimwe n’amashyo yanyu n’amatungo abikorereye imitwaro.’

18 Icyo gikorwa kandi cyoroheye Uhoraho, kuko agiye no kubagabiza igihugu cya Mowabu mukacyigarurira.

19 Muzasenya imijyi yacyo yose ntamenwa kimwe n’imijyi yacyo myiza, kandi muzatsinda n’ibiti byaho byera imbuto. Muzasiba amasōko yaho y’amazi, mwangize n’imirima yaho ihinzwe muyijugunyamo amabuye.”

20 Bukeye bwaho igihe cyo gutamba igitambo, amazi atemba ava muri Edomu asendera igihugu cyose.

21 Abamowabu bumvise ko abo bami batatu babateye, bakoranya abagabo bose bashoboye kujya ku rugamba babashyira ku mupaka.

22 Bukeye ingabo za Mowabu zikangutse zibona izuba ryarashe ku mazi. Ayo mazi zayaboneraga kure atukura nk’amaraso.

23 Izo ngabo ziravuga ziti: “Rwose ariya ni amaraso! Ba bami basubiranyemo baterana inkota none bamaranye! Mwa Bamowabu mwe, nimuze tujye gusahura!”

24 Abamowabu bageze ku nkambi y’ingabo z’Abisiraheli, zirabarwanya barahunga. Ingabo z’Abisiraheli zinjira i Mowabu zirahangiza.

25 Abisiraheli basenya imijyi yaho, buri wese ajugunya amabuye mu mirima ihinze kugeza ubwo yuzuramo. Basiba amasōko yose, batsinda ibiti byaho byose byera imbuto ziribwa, hasigara umurwa wa Kiri-Hareseti wonyine. Ariko na wo abanyamuhumetso barawugota barawurwanya.

26 Umwami wa Mowabu abonye ko yatsinzwe akoranya abantu magana arindwi barwanisha inkota, bagerageza guhungira aho umwami wa Edomu yari ari ariko birabananira.

27 Umwami wa Mowabu ni ko kuzana umwana we w’imfura wari kuzamusimbura ku ngoma, amutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro hejuru y’urukuta ruzengurutse umurwa. Bityo ingabo z’Abisiraheli zishya ubwoba ziragerura, maze zisubira iwabo.

Categories
2 Abami

2 Abami 4

Elisha agoboka umupfakazi

1 Igihe kimwe umugore w’umwe mu itsinda ry’abahanuzi, yabwiye Elisha aranguruye ati: “Nyakubahwa, uzi ko umugabo wanjye yubahaga Imana none yarapfuye. None dore uwamwishyuzaga yaje gufata abahungu banjye bombi kugira ngo bamubere inkoreragahato.”

2 Elisha aramubaza ati: “Urumva nagukorera iki? Mbwira niba hari icyo waba utunze iwawe.”

Na we aramusubiza ati: “Nyakubahwa, nta cyo mfite uretse utuvuta duke turi mu rwabya.”

3 Elisha aramubwira ati: “Jya mu baturanyi bawe maze utire inzabya zirimo ubusa, utire izo ushoboye kubona zose.

4 Winjire mu nzu n’abahungu bawe ukinge urugi, usuke muri buri rwabya amavuta urwuzuye urutereke ku ruhande.”

5 Nuko umugore amusezeraho, asubira iwe n’abahungu be. Abahungu be bamuhereza inzabya azisukamo amavuta.

6 Inzabya zimaze kuzura abwira umwe mu bahungu be ati: “Nzanira urundi rwabya.”

Aramusubiza ati: “Nta rwabya rusigaye.” Amavuta aherako arakama.

7 Umugore ni ko gusanga Elisha umuntu w’Imana, amutekerereza uko byagenze.

Elisha aramubwira ati: “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda urimo, amafaranga asigaye agutunge n’abana bawe.”

Elisha n’umugore w’i Shunemu

8 Igihe kimwe Elisha yanyuze i Shunemu, hari umugore w’umukungukazi aramuhata cyane kugira ngo anyure iwe afungure. Kuva ubwo Elisha akajya ahaca agafungura.

9 Uwo mugore abwira umugabo we ati: “Ndahamya ko uriya mugabo uhora aza iwacu ari umuntu w’Imana w’umuziranenge.

10 None rero tumwubakire akumba hejuru ku gisengetumushyiriremo uburiri n’ameza n’intebe n’itara, ajye acumbikamo uko aje kudusura.”

11 Igihe kimwe Elisha yaraje ajya muri ako kumba aruhukiramo.

12 Nuko abwira umugaragu we Gehazi ati: “Hamagara wa mugore aze hano.” Gehazi aramuhamagara maze umugore yitaba Elisha aho yari acumbitse.

13 Elisha abwira Gehazi kumubaza ati: “Dore waratuvunikiye, mbese wifuza ko twagukorera iki? Ese twakumenyekanisha ku mwami cyangwa ku mugaba w’ingabo?”

Na we aramusubiza ati: “Singombwa, jyewe ndi mu bacu tubanye amahoro.”

14 Elisha abaza Gehazi ati: “Twamukorera iki?”

Gehazi aramusubiza ati: “Erega nta mwana agira kandi umugabo we arashaje!”

15 Elisha yongera kuvuga ati: “Muhamagare aze hano.” Nuko uwo mugore w’i Shunemu aragaruka ahagarara ku muryango.

16 Elisha aramubwira ati: “Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba ukikiye umwana w’umuhungu.”

Uwo mugore ariyamirira ati: “Nyakubahwa muntu w’Imana, ntibishoboka wibeshya umuja wawe!”

17 Ariko mu mwaka ukurikira, cya gihe yavuganiyemo na Elisha kigeze, uwo mugore asama inda abyara umuhungu nk’uko Elisha yari yabimumenyesheje.

Elisha azura umwana w’umugore w’i Shunemu

18 Nuko umwana arakura, igihe kimwe asanga se mu murima aho yari kumwe n’abasaruraga.

19 Umwana abwira se ati: “Umutwe we, ndwaye umutwe!”

Se abwira umwe mu bagaragu be ati: “Mushyire nyina!”

20 Uwo mugaragu aramujyana amushyikiriza nyina, na we aramukikira ariko agejeje ahagana mu masaa sita arapfa.

21 Nuko aramwurirana amurambika ku buriri bwa Elisha, maze yegekaho urugi arisohokera.

22 Ahamagara umugabo we aramubwira ati: “Nyoherereza umwe mu bagaragu anzanire indogobe kugira ngo nyarukire kwa wa muntu w’Imana, ndahita ngaruka.”

23 Umugabo aramubaza ati: “Kuki ugiye iwe uyu munsi kandi atari mu mboneko z’ukwezi cyangwa ku isabato?”

Na we aramusubiza ati: “Ni ngombwa ko njyayo.”

24 Umugore ategura aho yicara ku ndogobe maze abwira umugaragu ati: “Nyobora tugende, ntugende buhoro keretse mbikubwiye.”

25 Baherako baragenda, berekeza ku musozi wa Karumeliaho Elisha yari ari.

Elisha amurabonye abwira umugaragu we Gehazi ati: “Nguriya wa mugore w’i Shunemu!

26 Ihute umusanganire maze umubaze uti: ‘Ni amahoro? N’umugabo wawe ni amahoro? N’umwana wawe ni amahoro? ’ ”

Agezeyo uwo mugore aramusubiza ati: “Ni amahoro.”

27 Ageze kuri uwo musozi aho Elisha ari, amwikubita ku birenge. Gehazi ashaka kumusunika maze Elisha aramubuza ati: “Mureke dore afite agahinda ariko Uhoraho yari yabimpishe, ntabwo yari yabimenyesheje.”

28 Umugore ahita avuga ati: “Ese Nyakubahwa, hari ubwo nigeze nsaba umwana w’umuhungu? Ahubwo sinari nakubwiye nti: ‘Wimbeshya?’ ”

29 Elisha abwira Gehazi ati: “Kenyera ujyane inkoni yanjye maze uvuduke ujye i Shunemu. Nugira uwo muhura ntumuramutse, kandi ukuramutsa na we ntumwikirize. Nuko inkoni uze kuyirambika mu maso h’umwana.”

30 Nyamara nyina w’umwana abwira Elisha ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Nuko Elisha arahaguruka barajyana.

31 Gehazi abagenda imbere ageze i Shunemu arambika inkoni mu maso h’umwana, ariko ntiyinyagambura kandi ntiyumva. Gehazi aragaruka ahura na Elisha amutekerereza uko byagenze ati: “Umwana ntiyakangutse.”

32 Elisha ageze mu nzu asanga koko umwana yapfuye, arambaraye ku buriri.

33 Elisha asanga umwana mu cyumba, yikingiranamo maze atakambira Uhoraho.

34 Yubarara ku mwana ashyira umunwa ku munwa, amaso ku maso, ibiganza ku biganza, bityo umurambo w’umwana ugarura ubushyuhe.

35 Elisha arabyuka azembagira mu nzu, akubita hirya no hino maze arongera arazamuka yubarara ku mwana. Umwana yitsamura karindwi maze arambura amaso.

36 Elisha aherako ahamagara Gehazi aramubwira ati: “Hamagara wa mugore.” Gehazi aramanuka aramuhamagara, aje Elisha aramubwira ati: “Terura umwana wawe.”

37 Nuko nyina w’uwo mwana yikubita hasi yubamye imbere ya Elisha, hanyuma aterura umwana we aragenda.

Ibindi bitangaza bibiri

Elisha ahumanura isupu akanagaburira abantu ijana

38 Elisha asubira i Gilugali,icyo gihe hariyo inzaraica agati. Ubwo yakoranyirizagayo itsinda ry’abahanuzi yabwiye umugaragu we ati: “Shyira inkono nini ku ziko maze utekere iri tsinda ry’abahanuzi isupu.”

39 Umwe muri iryo tsinda arasohoka ajya ku gasozi gusoroma imboga, abonye umutanga asoroma ibihaza byawo atega umwenda we abyuzuzamo. Arabizana arabikeka, abishyira muri ya nkono nta n’umwe waruzi icyo ari cyo.

40 Bagaburira iyo supu iryo tsinda ry’abahanuzi, basomyeho batera hejuru bati: “Yewe muntu w’Imana, iyi supu irarozwe!” Ntihagira ushobora kuyinywa.

41 Elisha aherako arababwira ati: “Nimunzanire ifu.” Ayiminjira mu nkono, ategeka umugaragu we kwarurira abantu kugira ngo bafungure. Nuko basanga isupu yahumanutse.

42 Umuntu uturutse i Bāli-Shalisha, aza azaniye Elisha umuganura ugizwe n’imigati makumyabiri ikozwe mu ifu y’ingano za bushoki, n’agafuka k’amahundo y’ingano za nkungu yari amaze gusarura. Elisha aramubwira ati: “Bigaburire abantu.”

43 Uwo mugaragu abaza Elisha ati: “Ese ibi birahagije kubigaburira abantu ijana?”

Elisha aramusubiza ati: “Bibagaburire! Dore Uhoraho avuze ko barya bagahaga ndetse bigasaguka.”

44 Nuko uwo mugaragu abigabanya abantu, bararya ndetse birasaguka nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

Categories
2 Abami

2 Abami 5

Nāmani akira indwara z’uruhu zanduza

1 Umugaba w’ingabo z’umwami wa Siriya yitwaga Nāmani. Yari umuntu wemerwa na shebuja, ari umutoni kuri we. Koko yari intwari, ni we Uhoraho yakoreshaga agatuma Abanyasiriya batsinda. Icyakora yari arwaye indwara z’uruhu zanduza.

2 Igihe kimwe agatsiko k’abanyazi b’Abanyasiriya bateye muri Isiraheli, bahanyaga umukobwa w’Umwisirahelikazi bamushyira muka Nāmani amugira umuja.

3 Nuko rimwe abwira nyirabuja ati: “Iyaba databuja yemeraga gusa agasanga umuhanuzi i Samariya. Yamuvura indwara z’uruhu zanduza.”

4 Nāmani ajya kumenyesha umwami wa Siriya icyo umukobwa w’Umwisirahelikazi yavuze.

5 Umwami abwira Nāmani ati: “Jyayo! Dore ndandikira umwami wa Isiraheli urwandiko urumushyire.”

Nāmani agenda yitwaje ibiro magana atatu by’ifeza n’ibiro mirongo itandatu by’izahabu, n’imyambaro icumi yo kurimbana.

6 Nuko aragenda ashyikiriza umwami wa Isiraheli urwandiko ruvuga ngo “Hamwe n’uru rwandiko, nkoherereje umugaragu wanjye Nāmani kugira ngo umukize indwara z’uruhu zanduza.”

7 Umwami wa Isiraheli amaze gusoma urwo rwandiko ashishimura imyambaro ye, maze aritotomba ati: “Mbese ni jye Mana yica kandi igakiza? Urabona uriya mwami ngo aranyoherereza uyu muntu kugira ngo mukize indwara z’uruhu zanduza! Aho murabona ngo aranyiyenzaho!”

8 Umuhanuzi Elisha yumva ko umwami wa Isiraheli yashishimuye imyambaro ye, maze amutumaho ati: “Ni iki cyatumye ushishimura imyambaro yawe? Nyoherereza uwo mugabo, bityo azamenya ko muri Isiraheli haba umuhanuzi.”

9 Nāmani aherako afata igare rye ry’intambara n’amafarasi ye, ajya kwa Elisha ahagarara ku karubanda.

10 Elisha amwoherereza intumwa yo kumubwira iti: “Genda wiyuhagire muri Yorodani incuro ndwi urahumanuka, umubiri usubire uko wari uri.”

11 Nuko Nāmani agenda arakaye yivovota ati: “Nibwiraga ko umuhanuzi ari busohoke akansanganira agatakambira Uhoraho Imana ye, kandi agashyira ikiganza ku mubiri wanjye akampumanura.

12 Ese inzuzi z’i Damasi, Ebana na Paripari ntizifite amazi meza kurusha izo muri Isiraheli? Mbese sinari kuziyuhagiramo ngahumanuka ngakira?” Nāmani arahindukira agenda arakaye.

13 Abagaragu be baramwegera baramubwira bati: “Mubyeyi, iyo umuhanuzi aba agutegetse igikorwa gikomeye kurushaho ntuba ugikoze, nkanswe kukubwira gusa ngo iyuhagire mu mazi uhumanuke!”

14 Nuko Nāmani aramanuka yiyuhagira muri Yorodani incuro ndwi, nk’uko wa muntu w’Imana yari yabimubwiye. Aherako arahumanuka, umubiri we uhinduka mwiza nk’uw’umwana muto.

15 Nāmani ari kumwe n’abagaragu be aherako agaruka kwa Elisha wa muntu w’Imana, ahagarara imbere ye aravuga ati: “Uhereye ubu menye ko ku isi yose nta yindi Mana ibaho uretse Imana ya Isiraheli. Ndakwinginze akira impano umugaragu wawe nakuzaniye.”

16 Elisha aramubwira ati: “Ndahiye Uhoraho nkorera, nta kintu na kimwe nakira.” Nāmani aramuhata ariko Elisha aramwangira.

17 Nāmani aramubwira ati: “Databuja, ubwo utemeye impano umpe ku butaka bw’igihugu cyawe nibura imitwaro yahekwa n’inyumbu ebyiri. Nta zindi mana nzongera gutura amaturo n’ibitambo bitwikwa, ahubwo nzabitura Uhoraho wenyine.

18 Icyakora Uhoraho azajye ambabarira iki kintu kimwe gusa: iyo databuja umwami wa Siriya yinjiye mu ngoro y’imana Rimoni, twinjiranamo akayiramya yunamye nanjye nkunama kuko aba yishingikirije ukuboko kwanjye. Ubwo nzajya mu ngoro ya Rimoni, Uhoraho ajye abimbabarira jye umugaragu we.”

19 Elisha aramubwira ati: “Genda amahoro.” Nuko Nāmani aragenda.

Gehazi afatwa n’indwara z’uruhu zanduza.

Nāmani yicumeho gato,

20 Gehazi wa mugaragu w’umuntu w’Imana Elisha aribwira ati: “Databuja yorohereje uriya Munyasiriya, ntiyemera kwakira impano ye n’imwe yari yamugeneye. None ndahiye Uhoraho, ngiye kumwirukaho agire icyo ampa mu bintu asubiranyeyo.”

21 Gehazi amuvudukaho, Nāmani abonye aje yiruka ahubuka vuba mu igare, amusanganira avuga ati: “Ni amahoro?”

22 Gehazi aramusubiza ati: “Ni amahoro! Gusa databuja Elisha anyohereje kukubwira ko haje abasore babiri b’abahanuzi baturutse mu misozi ya Efurayimu. None ngo ubamuhere ibiro mirongo itatu by’ifeza n’imyambaro ibiri yo kurimbana.”

23 Nāmani aramubwira ati: “Nyamuneka, jyana ibiro mirongo itandatu by’ifeza.” Nuko aramuhata, amuhambirira ibiro mirongo itandatu by’ifeza n’imyambaro ibiri yo kurimbana, abishyira mu mifuka ibiri abikorera abagaragu be babiri, baherekeza Gehazi.

24 Bageze ahitwa Ofeli, Gehazi yaka abo bagaragu ya mifuka na ya myambaro abijyana iwe, abasezeraho barataha.

25 Nuko Gehazi asubira kwa shebuja. Elisha aramubaza ati: “Gehazi we, uvuye he?”

Gehazi aramusubiza ati: “Databuja, ntaho nigeze njya.”

26 Elisha yongera kumubwira ati: “Uragira ngo mu buryo bwa Mwuka sinabonye wa wundi wamanutse mu igare ry’intambara agusanganira! Iki si igihe cyo kwigwizaho ifeza cyangwa imyambaro, cyangwa imikindo cyangwa imizabibu, cyangwa amatungo magufi n’amaremare, cyangwa abagaragu n’abaja.

27 Dore indwara za Nāmani zizakuzaho, wowe n’abazagukomokaho iteka.” Nuko Gehazi atandukana na Elisha, afatwa n’izo ndwara z’uruhu umubiri we uba urweru nk’urubura.

Categories
2 Abami

2 Abami 6

Ishoka yarohamye ikarohorwa

1 Abagize itsinda ry’abahanuzi babwira Elisha bati: “Dore aha hantu udukoranyiriza ni hato.

2 Reka tujye kuri Yorodani, buri wese azane igiti maze twiyubakire aho tuzajya dukoranira.”

Arabemerera ati: “Nimugende.”

3 Umwe muri bo abwira Elisha ati: “Databuja, reka tujyane.”

Elisha aramusubiza ati: “Ndaje.”

4 Aherako ajyana na bo, bageze kuri Yorodani batema ibiti.

5 Mu gihe umwe yatemaga igiti, ishoka ye irakuka irohama mu mazi. Arataka ati: “Ayii! Databuja, iyi shoka yari intirano!”

6 Elisha aramubaza ati: “Irohamiye hehe?” Amaze kumwereka aho yarohamiye Elisha aca agati akajugunyayo, maze ishoka izamukayo irareremba.

7 Elisha aramubwira ati: “Yisingire uyizane.” Nuko arambura ukuboko arayifata

Elisha afata ingabo za Siriya

8 Mu gihe umwami wa Siriya yarwanyaga igihugu cya Isiraheli yagishije inama abagaragu be, hanyuma abarangira aho ingabo zigomba gushinga ibirindiro.

9 Nuko Elisha atuma ku mwami wa Isiraheli ati: “Witondere hariya hantu, kuko hari ibirindiro by’ingabo za Siriya.”

10 Bityo umwami wa Isiraheli yoherezaga ingabo ze kugenzura aho hantu Elisha yabaga yabarangiye. Elisha abigenza atyo kenshi, bituma umwami wa Isiraheli amenya uko abanzi be bitegura.

11 Ibyo bihagarika umutima umwami wa Siriya cyane, maze atumira abagaragu be arababaza ati: “Ni nde muri mwe waba ari icyitso cy’umwami wa Isiraheli?”

12 Umwe mu bagaragu aramubwira ati: “Nyagasani, nta wuturimo ahubwo Elisha umuhanuzi wo muri Isiraheli amenya byose, ku buryo abasha no kubwira umwami wabo ibyo wavugiye mu cyumba cyawe.”

13 Nuko umwami wa Siriya arategeka ati: “Mugende murebe aho ari maze nohereze abo kumufata.” Bamusubije ko ari i Dotani,

14 umwami aherako yoherezayo abarwanira ku mafarasi no mu magare y’intambara n’izindi ngabo nyinshi, zigenda ijoro ryose umujyi zirawugota.

15 Umugaragu wa Elisha azinduka kare, maze abona ingabo n’amafarasi n’amagare bigose umujyi. Abwira Elisha ati: “Databuja, karabaye! Tugire dute?”

16 Elisha aramubwira ati: “Wigira ubwoba. Dore ingabo turi kumwe ziruta izabo ubwinshi.”

17 Hanyuma arasenga ati: “Uhoraho, mubonekere abashe kwirebera.” Nuko Uhoraho abonekera uwo mugaragu, abona imisozi yuzuyeho amafarasi n’amagare y’umuriro bikikije Elisha.

18 Ingabo z’Abanyasiriya zisatiriye Elisha, yambaza Uhoraho agira ati: “Ziriya ngabo zihume amaso.” Uhoraho azihuma amaso nk’uko Elisha yabisabye.

19 Elisha arazibwira ati: “Erega mwibeshye inzira n’umujyi babatumyemo, nimunkurikire mbayobore ku muntu mushaka!” Nuko Elisha abajyana mu murwa wa Samariya.

20 Bageze i Samariya Elisha yongera gusaba Uhoraho ati: “Noneho aba Banyasiriya bahumūre babashe kureba.” Uhoraho aherako arabahumūra, barebye basanga bari i Samariya.

21 Umwami wa Isiraheli azirabutswe abaza Elisha ati: “Mubyeyi, ese mbatsembe, mbatsembeho se?”

22 Elisha aramusubiza ati: “Oya, wibatsembaho. Mbese ubusanzwe abo ugize ingaruzwamuheto urabatsemba? Ahubwo bafungurire ubahe icyo kunywa n’icyo kurya, ubohereze basubire kwa shebuja.”

23 Nuko umwami abakorera ibirori bamaze kurya no kunywa arabohereza basubira kwa shebuja. Kuva ubwo nta dutsiko tw’ingabo z’Abanyasiriya twongeye gutera igihugu cya Isiraheli.

Inzara izahaza Abanyasamariya

24 Ikindi gihe Benihadadi umwami wa Siriya akoranya ingabo ze, aragenda agota Samariya.

25 Bityo inzara ikomeye iyogoza uwo mujyi ku buryo umutwe w’indogobe waguraga ibikoroto mirongo inani by’ifeza, naho irobo y’agakondwe k’amahurunguru y’inuma ikagura ibikoroto bitanu by’ifeza.

26 Igihe kimwe umwami wa Isiraheli anyuze ku rukuta ruzengurutse umujyi, umugore ararangurura ati: “Nyagasani, ndengera.”

27 Umwami aramubaza ati: “Uhoraho atakurengeye, jye se nakumarira iki? Dore nta kintu gisigaye, ari umugati cyangwa divayi.”

28 Icyakora umwami yungamo ati: “Urifuza iki?”

Umugore aramusubiza ati: “Uriya mugore mugenzi wanjye yarambwiye ngo nzane umwana wanjye tumurye none, ejo na we azazana uwe tumurye.

29 Umwana wanjye twaramutetse turamurya. Bukeye mubwiye nti: ‘Zana umwana wawe na we tumurye’, ajya kumuhisha.”

30 Umwami yumvise amagambo y’uwo mugore ashishimura imyambaro ye, maze rubanda rwose rumubona yambaye igaragaza akababaroimbere y’imyambaro ye, kuko yagendagendaga ku rukuta rw’umujyi.

31 Nuko umwami aritotomba ati: “Imana impane bikomeye niba uyu munsi bigejeje nimugoroba, Elisha mwene Shafati ntaramwicisha.”

Elisha atangaza ko inzara irangiye

32 Ubwo Elisha yari ari iwe ari kumwe n’abakuru b’imiryango mu nama, umwami amutumaho intumwa. Nyamara mbere y’uko imugeraho Elisha abwira abo bakuru ati: “Murabona uriya mwami w’umwicanyi, anyoherejeho umuntu wo kunca umutwe. Nagera hano mukinge urugi, mumubuze kwinjira kuko n’umwami ubwe aje amukurikiye.”

33 Elisha amaze kuvuga atyo, intumwa iba irahageze iti: “Uhoraho ubwe ni we waduteje ibi byago! None se naba nkimwizeyeho iki?”

Categories
2 Abami

2 Abami 7

1 Elisha aramusubiza ati: “Nimwumve ijambo ry’Uhoraho: aravuga ati: ‘Ejo magingo aya ku isoko rya Samariya, ibiro cumi na bibiri by’ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by’ingano bizagurwa igikoroto kimwe cy’ifeza!’ ”

2 Umugaba w’ingabo abaza Elisha ati: “N’aho Uhoraho yafungura amadirishya ku ijuru akabinyuzamo, mbese ibyo uvuze byabaho bite?”

Elisha aramusubiza ati: “Bizabaho ubirebeshe amaso ariko ntuzabiryaho.”

Abanyasiriya bahunga inkambi yabo

3 Hariho abantu bane barwaye indwara z’uruhu zanduza bahoraga ku irembo ry’umujyi, barabazanya bati: “Ni kuki twagumya gutegerereza urupfu hano?

4 Nitujya mu mujyi, inzara iriyo iraca agati yadutsemba. Na none nituguma hano, inzara irahadutsinda. Bityo rero nimuze tujye mu nkambi y’Abanyasiriya, nibatagira icyo badutwara turabaho, kandi nibatwica dupfe!”

5 Nimugoroba barahaguruka, berekeza mu nkambi y’Abanyasiriya. Bakigerayo basanga nta muntu n’umwe uyirimo.

6 Koko rero, Uhoraho yari yateje Abanyasiriya kumva urusaku rw’amagare y’intambara, n’imirindi y’amafarasi n’iy’ingabo nyinshi ku buryo bavuga bati: “Turashize, umwami wa Isiraheli yaguriye umwami w’Abaheti n’uw’Abanyamisiri kugira ngo badutere.”

7 Bugorobye abo Banyasiriya barahunga. Basiga amahema yabo n’amafarasi yabo n’indogobe zabo, inkambi bayisiga uko yakabaye maze bariruka kugira ngo bakize amagara yabo.

8 Ba barwayi bagera aho inkambi itangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, basahuramo ifeza n’izahabu n’imyambaro bajya kubihisha. Nuko baragaruka binjira mu rindi hema basahuramo ibintu byarimo, na byo bajya kubihisha.

9 Baravugana bati: “Ibi dukora si byiza! Dore twamenye iyi nkuru nziza tugumya kuyihererana. Niturindira ko igitondo gitangaza turabihanirwa. Nimuze tujye ibwami tubamenyeshe iyi nkuru nziza.”

Inzara n’igotwa rya Samariya bishira

10 Nuko basubira mu mujyi, bahamagara abarinzi b’amarembo yawo barababwira bati: “Twagiye ku nkambi y’Abanyasiriya ntitwahabona umuntu n’umwe, ntitwumva hari agakoma uretse amafarasi n’indogobe biziritse, kandi n’amahema ari uko yakabaye!”

11 Abo barinzi babimenyesha abo mu mujyi, na bo babitangariza ab’ibwami.

12 Umwami abyuka igicuku cyose abwira abagaragu be ati: “Dore icyo Abanyasiriya bashaka kudukorera: kubera ko bazi ko dushonje babereretse bava mu nkambi, bajya kwihisha mu misozi bibwira bati: ‘Nibasohoka mu mujyi turabagwa gitumo, bityo tuwigarurire.’ ”

13 Umwe mu bagaragu be aramusubiza ati: “Dufate amafarasi atanu mu yasigaye mu mujyi maze twohereze abantu bajye kureba uko byifashe, kuko n’ubundi bashobora kwicwa nk’abandi bose basigaye mu mujyi.”

14 Nuko bafata amagare y’intambara abiri akururwa n’amafarasi, maze umwami yohereza abantu gukurikira ingabo z’Abanyasiriya, arababwira ati: “Nimujye kureba uko byifashe.”

15 Abo bantu bakurikira ingabo z’Abanyasiriya kugera ku ruzi rwa Yorodani, babona inzira yose yuzuye ibintu n’imyambaro zataye zihunga. Nuko izo ntumwa ziragaruka zitekerereza umwami ibyo zabonye.

16 Abisiraheli baraza binjira mu nkambi z’Abanyasiriya barazisahura. Bityo ibiro cumi na bibiri by’ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by’ingano bigurwa igikoroto kimwe cy’ifeza, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

17 Umwami yari yategetse wa mugaba w’ingabo kujya kurinda irembo ry’umujyi, imbaga y’abantu irahamunyukanyukira arapfa. Biba nk’uko Elisha yari yarabivuze, igihe umwami wa Isiraheli yamugendereraga.

18 Koko rero, Elisha yari yabwiye umwami ati: “Ejo magingo aya ku isoko rya Samariya, ibiro cumi na bibiri by’ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by’ingano, bizagurwa igikoroto kimwe cy’ifeza.”

19 Ubwo ni bwo umugaba w’ingabo yabazaga Elisha ati: “N’aho Uhoraho yafungura amadirishya ku ijuru akabinyuzamo, mbese ibyo uvuze byabaho bite?” Elisha yari yamushubije ati: “Bizabaho ubirebeshe amaso ariko ntuzabiryaho.”

20 Uko ni ko byagenze, imbaga y’abantu banyukanyukiye wa mugaba w’ingabo mu irembo ry’umujyi arapfa.