Imana izatsemba ibigirwamana n’abahanurabinyoma
1 “Icyo gihe abakomoka kuri Dawidi n’abandi batuye i Yeruzalemu, bazafukurirwa isōko yo kubozaho ibyaha n’ubwandure.”
2 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri icyo gihe nzatsemba ibigirwamana mu gihugu, ku buryo ntawe uzongera kubyibuka ukundi. Nzamenesha kandi mu gihugu abahanurabinyoma, ntsembe n’ishyaka bagirira ibigirwamana.
3 Nihagira uwongera kwiha guhanura, se na nyina ubwabo bazamubwira bati: ‘Ugomba gupfa kuko uvuga ibinyoma, ubeshya ngo watumwe n’Uhoraho.’ Se na nyina bazamutsinda aho agihanura.
4 Icyo gihe abahanuzi bose bazagira isoni zo kuvuga ibyo beretswe mu ibonekerwa. Bityo ntibazongera kwambara ibishura by’abahanuzi, kugira ngo babone uko babeshya rubanda.
5 Buri wese azavuga ati: ‘Jye sindi umuhanuzi ahubwo ndi umuhinzi, mfite isambukuva mu buto bwanjye.’
6 Nihagira abamubaza bati: ‘Niba utari umuhanuzi izo ndasagozo mu gituza wazitewe n’iki?’ Azabasubiza ati: ‘Nakomerekeye ku ncuti zanjye.’ ”
Iyicwa ry’umushumba
7 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
“Wa nkota we, rwanya umushumba ari we mugenzi wanjye!
Ica umushumbaintama zitatane,
kandi n’izikiri nto nzazirwanya.”
8 Uhoraho yungamo ati: “Bibiri bya gatatu by’abatuye igihugubazapfa bashirire ku icumu, kimwe cya gatatu cyonyine ni cyo kizarokoka.
9 Abo bagize kimwe cya gatatu nzabagerageza, mbatunganye nk’uko ifeza n’izahabu bitunganyirizwa mu muriro w’uruganda. Bazanyambaza nanjye mbahe icyo basaba. Nzababwira nti: ‘Muri ubwoko bwanjye.’ Na bo bazavuga bati: ‘Uhoraho ni we Mana yacu.’ ”