1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Nisanimu mwaka wa kabiri Ahashuwerusimukuru ari ku ngoma, Moridekayi mwene Yayiri mwene Shimeyi mwene Kishi, wo mu muryango wa Benyamini yararose.
2 Moridekayi uwo yari Umuyahudi wari utuye mu mujyi wa Shushani, kandi afite umwanya ukomeye ibwami.
3 Yari umwe mu bajyanywe ho iminyago na Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, abakuye i Yeruzalemu hamwe na Yoyakiniumwami w’u Buyuda.
4 Dore ibyo Moridekayi yarose: habayeho urusaku n’imidugararo, uguhinda kw’inkuba n’umutingito n’umuvurungano ku isi.
5 Hanyuma haboneka ibiyoka bibiri binini bishyamiranye, biza bisakuza cyane.
6 Kubera urusaku rwabyo, amahanga yose yitegura kurwanya ubwoko bw’intungane.
7 Haboneka umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’amakuba n’ishavu, umunsi w’imidugararo no kurimbuka.
8 Ubwoko bwose bw’intungane buradagadwa, bakuka umutima kubera ayo makuba yari abugarije, bitegura kurimbuka
9 maze batakambira Imana. Nuko haboneka agasōko gatoya kavamo uruzi runini rutemba.
10 Bukeye izuba rirarasa, abari abanyantegenke barakomezwa maze barimbura abanzi babo.
11 Muri iryo bonekerwa Moridekayi amenya ibyo Imana yagambiriye gukora, akangutse abitekerezaho umunsi wose ashaka kumenya icyo bisobanura.
Moridekayi atahura umugambi wo kwica umwami
12 Moridekayi ajya kuruhukira mu rugo rw’ingoro y’umwami ari kumwe na Gabata na Tara, inkone ebyiri zarindaga urwo rugo.
13 Nuko yumva izo nkone ziganira akurikirana ikiganiro cyazo, amenya ko zifite umugambi wo kwica Umwami Ahashuwerusi maze azimuregaho.
14 Umwami abibaza izo nkone zombi, zimaze kubyemera barazīca.
15 Umwami ategeka ko byandikwa mu gitabo cy’amateka y’ibyo ku ngoma ye, Moridekayi nawe arabyandika.
16 Umwami aha Moridekayi umwanya ukomeye ibwami, amuha n’impanoamushimira ibyo yakoze.
17 Nyamara Hamani Bugayo mwene Hamedata wari umutoni w’umwami, ashaka uko yagirira nabi Moridekayi n’ubwoko bwe abaziza za nkone ebyiri.