Esiteri atumira umwami na Hamani
17 [3] Umwami abaza Esiteri ati: “Urifuza iki? Urasaba iki? Icyo usaba cyose uragihabwa, nubwo cyaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye.”
18 [4] Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, ku bwanjye uyu ni umunsi mukuru, niba bikunogeye uzane na Hamani mu birori naguteguriye.”
19 [5] Nuko umwami aravuga ati: “Nimuhamagaze Hamani tujyane mu birori twatumiwemo na Esiteri.” Umwami na Hamani bajyana muri ibyo birori.
20 [6] Bakiri mu birori umwami abaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, urifuza iki? Icyo usaba cyose uragihabwa.”
21 [7] Esiteri aramusubiza ati: “Icyo nifuza kugusaba ni iki:
22 [8] nyagasani niba ngutonnyeho, unyemerere ejo uzagarukane na Hamani mu bindi birori nzabategurira, nk’ibyo nabateguriye uyu munsi.”
Hamani yiyemeza kumanika Moridekayi ku giti
23 [9] Hamani asohoka mu ngoro y’umwami anezerewe cyane, ageze mu rugo abona wa Muyahudi Moridekayi, ararakara cyane.
24 [10] Hamani ageze iwe atumiza incuti ze, ahamagara n’umugore we Zereshi.
25 [11] Nuko Hamani abaratira ubukungu bwe, n’uburyo umwami yamuzamuye akamugira minisitiri w’intebe.
26 [12] Hamani akomeza agira ati: “Ndetse ni jye jyenyine umwamikazi yatumiye mu birori hamwe n’umwami, kandi yongeye kudutumira n’ejo.
27 [13] Ariko ibyo byose ntibinejeje, igihe nkibona Umuyahudi Moridekayi ibwami.”
28 [14] Nuko incuti ze n’umugore we Zereshi baramubwira bati: “Bashinge igiti cya metero makumyabiri n’eshanu, maze ejo mu gitondo uzasabe umwami ko bakimanikaho Moridekayi. Naho wowe igire mu birori hamwe n’umwami winezeze.” Iyo nama inyura Hamani, maze ashinga igiti.