Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki E

Iteka ry’umwami risubiza Abayahudi uburenganzira bwabo

13 [1] Iryo teka ry’umwami ryari riteye ritya:

“Jyewe Ahashuwerusi umwami ukomeye, ndaramutsa abatware b’ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi, n’abandi bose batuyobotse.

14 [2] “Abantu benshi bamara kurengwa kubera icyubahiro bakesha abayobozi babo bakarushaho kwirata.

15 [3] Ntibagirira nabi gusa abo dutegeka, ahubwo iyo bamaze kurengwa bagambanira n’abo bakesha icyubahiro.

16 [4] Ntibajya bashima ibyiza abantu babagiriye, ahubwo mu bwirasi bwabo bishimira inkozi z’ibibi zibogagiza, bigatuma bibwira ko bashobora guhunga urubanza rw’Imana ibona byose kandi ikanga ikibi.

17 [5] Byagaragaye kenshi ko abari ku butegetsi bahaye incuti zabo ubuyobozi, bemera ko zibashuka maze bafatanya na zo kumena amaraso y’intungane, kandi bagateza ibyago bikomeye bidashobora gukira.

18 [6] Kubera amayeri n’uburiganya bw’izo ncuti, zakoresheje umutima mwiza w’abo bategetsi zigamije inyungu yazo.

19 [7] “Umuntu wese yabona urugero rw’uko gukoresha ubutegetsi nabi, adakurikije amateka yanditswe kera gusa, ahubwo ahereye no ku marorerwa yabaye muri twe muri iyi minsi ishize.

20 [8] None rero ndagerageza guteganya kugira ngo mu bihe bizaza, mu bwami bwanjye hazabeho amahoro n’ituze ku bantu bose.

21 [9] Ibi bizashoboka duhinduye amwe mu mategeko, kandi imanza izo ari zo zose zitugejejweho tukazica dukurikije ukuri.

22 [10] “Urugero twatanga ni urwa Hamani mwene Hamedata ukomoka muri Masedoniya, utagiraga icyo apfana n’Abaperesi. Nyamara namugiriye ubuntu ndamwakira,

23 [11] ndamukunda nk’uko nsanzwe nkunda abantu bose, ndetse bigeza n’aho mwita umutegetsi wacu. Namuhaye icyubahiro gitambutse icy’abandi bose, uretse umwami.

24 [12] Nyamara ntibyamunyuze, ahubwo yashatse no kunyica kugira ngo afate ubutegetsi.

25 [13] Kubera uburyarya bwe n’ishyari, yansabye kwica Moridekayi warokoye ubuzima bwanjye kandi agahora anshyigikiye. Yansabye no kwica Esiteri umwamikazi w’indakemwa ndetse n’Abayahudi bose.

26 [14] Koko rero yashatse kumaraho abantu, agamije kwegurira Abanyamasedoniya ubwami bw’Abaperesi.

27 15 Nubwo uwo mugome yari agambiriye kwicisha Abayahudi, nasanze atari abagome, ahubwo ari abantu bagengwa n’amategeko aboneye.

28 [16] Ni abantu b’Imana nzima, isumbabyose kandi ikomeye, ari yo yakomeje igihugu cyacu kimererwa neza cyane, uhereye igihe cya ba sogokuruza kugeza ubu.

29 [17] “None rero muzaba mukoze neza nimutita ku biri muri izo nzandiko za Hamani mwene Hamedata,

30 [18] kubera ko yamanitswe hamwe n’umuryango we wose mu marembo ya Shushani. Bityo Imana Umugenga wa byose yamuciriye urumukwiye.

31 [19] “Nimumanike kopi z’iri teka ahantu hose hagaragara, mureke Abayahudi babeho bakurikije umuco wabo bwite,

32 [20] kandi muzabatabare bashobore guhashya abazaba bagambiriye kubarimbura kuri ya tariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri, ari ko Adari.

33 [21] Koko rero Imana igenga byose, uwo munsi kurimburwa k’ubwoko bwatoranyijwe yawuhinduye uw’ibyishimo.

34 [22] “Namwe rero mujye mwizihiza uwo munsi, uzabe umwe mu minsi mikuru yanyu y’ibyishimo.

35 [23] Uhereye ubu no mu gihe kizaza, uwo munsi ujye utwibutsa twebwe n’abadushyigikiye ukurokorwa kwacu, kandi ubere abatugambanira urwibutso rwo kurimbuka kwabo.

36 [24] Buri mujyi cyangwa buri gihugu nta kurobanura, aho batazakurikiza ayo mabwiriza, nzabatsembesha icumu n’umuriro nta kubabarira. Nta muntu uzongera kuhagera, ndetse inyamaswa n’ibisiga bizahazinukwa iteka ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *