Moridekayi yibuka inzozi ze
4 [1] Nuko Moridekayi aravuga ati: “Imana ni yo yatumye ibi byose biba.
5 [2] Koko rero ndibuka inzozinarose zerekeye ibi byose, kandi nta na kimwe muri byo kibuzemo.
6 [3] Narose isōko nto yagūka iba uruzi, nyuma haza urumuri n’izuba n’amazi menshi. Urwo ruzi ni Esiteri umwami yarongoye akamugira Umwamikazi.
7 [4] Ibiyoka bibiri binini narose bishushanya jyewe na Hamani,
8 [5] amahanga ni abo bose bifatanyije kugira ngo barimbure Abayahudi,
9 [6] ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli ni bwo bwatakambiye Imana irabakiza. Nyagasani yakijije abantu be, yadukijije ibyo byago byose, yakoze ibimenyetso n’ibitangaza bitigeze bibaho mu mahanga.
10 [7] Ni yo mpamvu Nyagasani yagennye uburyo bubiri butandukanye bwo kubaho, bumwe ku Bayahudi, ubundi ku banyamahanga.
11 [8] Nuko umunsi n’isaha biragera, ubwo buryo bwombi burasohozwa. Igihe cyari kigeze kugira ngo Imana isohoze umugambi wayo ku banyamahanga.
12 [9] Imana yibutse ubwoko bwayo yitoranyirije, iraburenganura.
13 [10] Ni yo mpamvu buri mwaka mu bihe byose bizakurikiraho, Abisiraheli bazajya bakoranira imbere y’Imana ku itariki ya cumi n’enye n’iya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Adari, bakizihiza iyo minsi mu byishimo n’umunezero.”
Umugereka
14 [11] Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Putolemeyina Kilewopatira, Dositeyo wiyitaga umutambyi n’Umulevi hamwe n’umuhungu we Putolemeyi, bazanye urwo rwandiko ruvuga iby’iminsi mikuru yaPurimu. Bahamyaga ko ibiri muri urwo rwandiko ari ukuri kandi ko rwasobanuwe na Lisimaki mwene Putolemeyi w’i Yeruzalemu.