Categories
Mwene Siraki

Mwene Siraki 48

Eliya

1 Nyuma haje umuhanuzi Eliya aza ameze nk’umuriro,

ijambo rye ryagurumanaga nk’ifumba y’umuriro.

2 Yateje Abisiraheli inzara,

kubera ishyaka yari afitiye Uhoraho abantu benshi barapfuye.

3 Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa,

yamanuye umuriro wo mu ijuru incuro eshatu zose.

4 Eliya we, mbega ngo ibitangaza wakoze biraguhesha ikuzo!

Nta wundi muntu ukwiriye kwirata nkawe.

5 Ku bw’ijambo ry’Usumbabyose wazuye umuntu wari wapfuye,

waramuzuye umukura ikuzimu.

6 Watsinze abami urabarimbura,

abantu bakomeye wabateje indwara.

7 Kuri Sinayi wumvise imiburo y’Uhoraho,

kuri Horebu wumvise atangaza umugambi we wo guhana.

8 Ni wowe wimitse abami ngo basohoze uwo mugambi,

washyizeho abahanuzi kugira ngo bagusimbure.

9 Wajyanywe mu ijuru muri serwakira y’umuriro,

yajyanywe mu igare rikururwa n’amafarasi y’umuriro.

10 Ibyanditswe bivuga ko wari witeguye igihe cyagenwe,

wari witeguye gucubya uburakari bw’Uhoraho butaragurumana,

wagombaga kunga umubyeyi n’abana be,

wagombaga guhuza imiryango y’Abisiraheli.

11 Hahirwa abariho bazakubona,

hahirwa n’abapfuye bafite urukundo.

Koko natwe twese tuzabaho.

Elisha

12 Eliya amaze kuzimirira muri ya serwakira,

Elisha yahise asenderezwa umwuka wari muri Eliya.

Igihe cyose Elisha yabayeho nta mutware n’umwe wigeze amutera ubwoba,

nta n’umuntu wari amufiteho ububasha.

13 Elisha nta kintu na kimwe cyamunaniraga,

amaze no gupfa, umurambo we wakomeje guhanura.

14 Mu buzima bwe yakoze ibitangaza,

nyuma y’urupfu rwe, ibikorwa bye byabaye akataraboneka.

15 Nyamara Abisiraheli ntibagarukiye Imana,

ntibaretse gukora ibyaha,

ntibabiretse kugeza ubwo bajyanywe ho iminyago kure y’igihugu cyabo,

batatanyirijwe ku isi hose.

16 Mu Buyuda hasigaye abantu bake cyane,

bategetswe n’umwami ukomoka kuri Dawidi.

Bamwe mu bami b’u Buyuda bakoze ibinogeye Imana,

nyamara abandi barushijeho gucumura.

Umwami Hezekiya n’umuhanuzi Ezayi

17 Hezekiya yubatse Yeruzalemu arayikomeza,

yarayikomeje ayiyoboramo amazi,

yacukuye urutare yubakamo ibigega by’amazi.

18 Ku ngoma ye Senakeribu yateye Yeruzalemu,

yohereje umugaba mukuru w’ingabo ze,

yateye Siyoni afite agasuzuguro kenshi.

19 I Yeruzalemu abantu bacitse intege baradagadwa,

bagize imibabaro nk’iy’umugore uri ku nda.

20 Nyamara batakambiye Uhoraho nyir’impuhwe,

bamutakambiye bamutegeye amaboko,

Nyir’ubutungane yabumvise ari mu ijuru,

yohereje Ezayi arabarokora.

21 Uhoraho yashenye inkambi y’ingabo z’AbanyashÅ«ru,

Umumarayika we yarabatsembye.

22 Koko rero Hezekiya yakoze ibinogeye Uhoraho,

yakurikije cyane imigenzereze ya sekuruza Dawidi,

yagenje nk’uko umuhanuzi Ezayi yari yarabimutegetse.

Ezayi yari umuhanuzi w’ikirangirire,

yaranzwe no guhanura ukuri.

23 Mu gihe cye yashubije izuba inyuma,

yongereye umwami igihe cyo kubaho.

24 Ku bwa Mwuka Ezayi yabonye iherezo ry’ibihe,

yahumurije abaririraga Siyoni.

25 Yatangaje ibizaba mu iherezo ry’ibihe,

yahishuye ibyari ibanga mbere y’uko biba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *