Categories
Yobu

Yobu 31

Ijambo rya nyuma rya Yobu

1 “Niyemeje kutarangamira inkumi,

nabyiyemeje mbikuye ku mutima.

2 Ni ayahe maherezo abantu bagenerwa n’Imana?

Ni uwuhe munani mu ijuru duteze kuri Nyirububasha?

3 Abagome abateganyiriza kurimbuka,

ese inkozi z’ibibi ntaziteza amakuba?

4 Imana izi imigenzereze yanjye,

izi n’aho njya hose.

5 Mu mibereho yanjye sinigeze mbeshya,

mu migenzereze yanjye sinigeze ndyarya.

6 Ngaho Imana nimpimishe umunzani utunganye,

bityo irasanga ndi inyangamugayo.

7 Niba narateshutse inzira yanyeretse,

niba narararuwe n’ibyo mbona,

niba hari ikibi ubwanjye nakoze,

8 icyo nzajya mbiba rubanda rujye rwisarurira,

imyaka yanjye ijye itsembwa mu butaka.

9 Niba narigeze ndarikira umugore w’undi,

niba naratitirije iwe ku muryango,

10 umugore wanjye azacyurwe n’undi,

azaryamane n’abandi bagabo.

11 Koko rero iryo ryaba ari ishyano,

cyaba ari icyaha nkwiye guhanirwa.

12 Icyo cyaha cyambera nk’umuriro ukongora,

umuriro warimbura n’ibyanjye byose.

13 Niba narakandamije umugaragu wanjye cyangwa umuja wanjye,

niba ntarabarenganuye bagire icyo bandega.

14 Nabigenza nte Imana impagurukiye?

Nayisubiza iki iramutse ibimbajije?

15 None se Imana yandemye si yo yabaremye?

Erega Imana yaturemye ni imwe!

16 Sinigeze nima umukene icyo ansabye,

sinigeze ntuma umupfakazi yiheba.

17 Sinigeze niharira ibyokurya,

sinabyihariye ngo nime impfubyi.

18 Nazibereye nk’umubyeyi kuva mu buto bwanjye,

narengeye abapfakazi kuva nkivuka.

19 Ntabwo naretse umukene ngo abure icyo yambara,

nta n’ubwo naretse umutindi nyakujya ngo abure icyo yiyorosa.

20 Bagiye banshimira ko nabambitse,

banshimiye ko mbasusurukije, mbahaye imyenda iboshywe mu bwoya bw’intama zanjye.

21 Niba naragiriye nabi impfubyi,

niba narayirengagije nishingikirije abacamanza,

22 urutugu rwanjye ruhwanyuke,

ukuboko kwanjye gukonyokere mu nkokora.

23 Koko rero igihano cy’Imana cyanteraga ubwoba,

ikuzo ryayo ryambuzaga gucumura bene ako kageni.

24 Sinigeze nishingikiriza ku izahabu,

nta n’ubwo nigeze niringira izahabu inoze.

25 Sinigeze nirata umutungo wanjye mwinshi,

nta n’ubwo nishimiye ubwinshi bw’ibyo nari ntunze.

26 Sinigeze ndamya izuba rirabagirana,

sinigeze ndamya ukwezi kugenda gushashagira.

27 Ntibyigeze bindarura ngo mbiramye,

sinigeze mbitegera amaboko ngo mbihe icyubahiro.

28 Byari kumbera icyaha nkwiye guhanirwa,

koko rero nari kuba nihakanye Imana nyir’ijuru.

29 Sinigeze nezezwa n’ibyago by’umwanzi wanjye,

sinigeze nishimira ko yagushije ishyano.

30 Sinigeze ncumura mu magambo,

sinigeze nsabira umwanzi wanjye gupfa.

31 Ni nde mushyitsi ntigeze ngaburira ngo ahage?

Abakozi banjye babihamya.

32 Nta mushyitsi nigeze ndaza hanze,

abacumbitsi bazaga iwanjye bisanga.

33 Sinigeze mpisha ibicumuro byanjye nk’abandi,

sinigeze nzinzika ibyaha mu mutima wanjye.

34 Sinigeze ntinya amagambo ya rubanda,

sinigeze ntinya ab’imiryango ikomeye,

naricecekeye nigumira iwanjye.

35 Icyampa nkagira untega amatwi!

Ngiryo ijambo ryanjye riheruka,

ahasigaye Nyirububasha nansubize.

Ikirego umuburanyi wanjye andega nicyandikwe.

36 Koko rero nzemera ngiheke ku ntugu,

nzagitamiriza nk’ikamba.

37 Nzamurikira Imana ibyo nakoze byose,

nzaba imbere yayo mfite ishema.

38 Niba ubutaka mpinga bwaranyamaganye,

niba n’amayogi yabwo narayababaje,

39 niba narariye umusaruro wabwo ntawurishye,

niba naricishije bene wo inzara,

40 ahagombaga kumera ingano hazamere amahwa,

ahagombaga kumera indi myaka hazamere kimari.”

Nuko Yobu amaze kuvuga atyo arekera aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *