Categories
Yobu

Yobu 32

Elihu yivanga mu mpaka za Yobu

1 Abo bagabo batatu barekera aho kuvugana na Yobu kuko yiyitaga intungane.

2 Nuko ibyo birakaza cyane Elihu mwene Barakeli ukomoka i Buzi, wo mu nzu ya Ramu, arakarira Yobu kubera ko yigira intungane kuruta Imana.

3 Elihu yarakariye kandi na za ncuti eshatu za Yobu, kubera ko zitashoboye kugira icyo zisubiza Yobu nubwo zavugaga ko ari umunyabyaha.

4 Kubera ko Elihu yari muto kuri bagenzi be, yategereje kuvugana na Yobu barangije.

5 Elihu abonye ko ba bagabo batatu batagifite icyo basubiza Yobu, ararakara.

Elihu atanga impamvu z’ijambo rye

6 Nuko Elihu mwene Barakeli ukomoka i Buzi aravuga ati:

“Jyewe ndacyari muto naho mwe musheshe akanguhe,

ni cyo cyatumye ntinya,

sinahangaye kubatangariza icyo ntekereza.

7 Naribwiye nti: ‘Reka ndeke abakuze bavuge,

reka abasheshe akanguhe batwungure ubwenge.’

8 Koko rero mu muntu wese harimo umwuka,

umwuka wa Nyirububasha utanga ubumenyi.

9 Abakuze si bo banyabwenge bonyine,

abasheshe akanguhe si bo bashishoza bonyine.

10 Ni cyo gituma mbabwira nti: nimuntege amatwi,

mureke mbabwire icyo ntekereza.

11 Dore naretse murabanza muravuga,

igihe mwashakashakaga icyo muvuga,

nateze amatwi ngo numve ibitekerezo byanyu.

12 Nitaye ku magambo yanyu,

nyamara nta wemeje Yobu ikosa rye,

nta n’uwabeshyuje ibyo yavuze.

13 Muramenye rero ntimuvuge muti: ‘Twungutse ubwenge,

nta muntu wamutsinda keretse Imana.’

14 Koko rero Yobu si jye yabwiraga ahubwo ni mwe,

nanjye simusubiza amagambo nk’ayanyu.

15 Dore murumiwe nta cyo musubiza,

amagambo yabashiranye.

16 Mbese ngumye ntegereze ko nta cyo muvuga?

Dore murihagarariye nta cyo musubiza.

17 Ni jye uramukiwe gusubiza,

reka mbabwire icyo ntekereza.

18 Koko rero amagambo arandwaniramo,

ndiyumvamo umuhati wo kuvuga.

19 Amagambo arambyiganiramo nk’inzoga ibira,

arenda kunturitsa nk’inzoga ituritsa ikibindi.

20 Nimureke mvuge maze noroherwe,

nimureke mfate ijambo nsubize.

21 Koko ntawe ndi bubere,

ntawe ndi bubembereze,

22 nta n’uwo ndi bucacure.

Mbigenje ntyo Iyandemye yankuraho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *