Elihu aravuga ko Imana iburira umuntu
1 “Yobu, tega amatwi wumve icyo nkubwira,
tega amatwi wumve amagambo yanjye.
2 Dore niteguye kuvuga ibyo ntekereza,
ururimi rwanjye nirugobodoke ruvuge.
3 Ndavuga amagambo andi ku mutima,
ibyo mvuga ni iby’ukuri.
4 Umwuka w’Imana ni wo wandemye,
umwuka wa Nyirububasha ni wo umbeshaho.
5 Nyomoza niba ubishobora,
kenyera duhangane.
6 Erega imbere y’Imana turi bamwe!
Nanjye naremwe mu mukungugu,
7 ntuntinye ngo uhinde umushyitsi,
ntutekereze ko nshaka kugukandamiza.
8 Nyamara nakwiyumviye uvuga,
numvise ibyo uvuga ugira uti:
9 ‘Jyewe ndaboneye nta cyaha nakoze,
ndi umwere sinacumuye.
10 Nyamara Imana inshakaho urwitwazo,
yamfashe nk’aho ndi umwanzi wayo.
11 Ntituma nishyira ngo nizane,
ihoza ijisho ku cyo nkoze cyose.’
12 Yobu, ibyo uvuga ntibitunganye,
Imana ntiburana n’umuntu kuko imuruta.
13 None se ni kuki uyigisha impaka?
Harya ngo ni uko idasubiza ibyo uyibaza byose?
14 Imana ivuga ikoresheje uburyo bwinshi,
nyamara umuntu ntiyita ku byo ivuga.
15 Ivuganira n’abantu mu nzozi no mu iyerekwa,
ivugana na bo basinziriye cyane,
ivugana na bo baryamye ku mariri yabo.
16 Izibura amatwi y’abantu,
ibaha imiburo ibakangaranya.
17 Bityo ivana abantu mu bikorwa byabo bibi,
ibakuramo ubwirasi,
18 irinda abantu kujya ikuzimu,
irinda abantu kwicwa.
19 Imana ikosorera umuntu mu bubabare bwe,
imuhanisha uburibwe bw’umubiri we,
20 bityo azinukwa ibyokurya,
ntagira ikimuryohera.
21 Arananuka agata isura,
amagufwa ye agasigara yanamye.
22 Koko rero agiye gupfa ashyirwe ikuzimu,
ubuzima bwe bugabijwe abicanyi.
23 Nyamara iyo habonetse umumarayika umugoboka,
iyo habonetse umwe mu bihumbi by’abamarayika,
yibutsa uwo muntu ibyo ashinzwe gukora,
24 amwingingira Imana ayibwira ati:
‘Mukize urupfu namuboneye incungu.’
25 Icyo gihe umubiri we ugarura itoto,
asubirana imbaraga zo mu buto bwe.
26 Nasenga Imana izamwumva,
azayiramya anezerewe,
na yo izamugarurire ubutungane bwe.
27 Azarangurura mu ruhame ati:
‘Naracumuye sinakora ibitunganye,
nyamara Imana yarambabariye,
28 yandinze kujya ikuzimu,
none ndacyari muzima.’
29 Ngibyo ibyo Imana igirira umuntu,
ibimugirira ityo incuro nyinshi.
30 Nguko uko imurinda kujya ikuzimu,
nguko uko imugarurira ubuzima.
31 Yobu, huguka untege amatwi,
tuza maze ureke mvuge.
32 Niba ufite icyo unsubiza,
uvuge kuko nkwifuzaho ukuri.
33 Niba nta cyo uvuga ntega amatwi,
uceceke nkungure ubwenge.”