Categories
Zaburi

Zaburi 52

Umuntu wiringira ubukungu bwe

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.

2 Yagihimbye igihe Umwedomu Dowegi yazaga kubwira Sawuli ko Dawidi yagiye kwa Ahimeleki.

3 Wa ntwari we, kuki wirata ibibi wakoze?

Kuki wirirwa wirata ibiteye isoni imbere y’Imana?

4 Ucura inama zo gutsemba abandi,

ibyo uvuga bikomeretsa abantu kurusha inkota,

uhora uhimba ibinyoma.

5 Ukunda ibibi ukabirutisha ibyiza,

ibinyoma ukabirutisha ukuri.

Kuruhuka.

6 Ukunda kuvuga amagambo asenya,

ibyo uvuga byose ni ibinyoma.

7 Kubera ibyo Imana izagucakira igukure iwawe,

izagutsemba iteka ryose ikuvane ku isi.

Kuruhuka.

8 Intungane zizabibona zitinye Imana,

zizaguseka ziti:

9 “Nimwirebere wa muntu wanze ko Imana imubera ubuhungiro!

Yiringiye ubukungu bwe bwinshi,

akungahazwa n’ibibi yakoraga.”

10 Ariko jyewe niringira ko Imana izahora ingirira neza,

nzarama nk’igiti cy’umunzenze gitoshye,

giteye mu rugo rw’inzu y’Imana.

11 Mana, nzahora ngushimira ibyo wankoreye,

nzakwiringira kubera ko ugira neza,

nzagushimira mu ruhame rw’indahemuka zawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *