Imana irwanya inkozi z’ibibi
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa ku buryo bw’umubabaro. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.
2 Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho.
Bene abo bantu bariyonona,
imigenzereze yabo mibi iteye ishozi,
nta n’umwe ukora ibikwiye.
3 Imana iri mu ijuru yitegereza abantu,
iritegereza ngo irebe ko hariho umuntu usobanukiwe akaba ayambaza.
4 Erega bose bakoze ibyaha!
Bose uko bangana bariyononnye,
nta wukora ibikwiye, habe n’umwe!
5 Imana irabaza iti:
“Izo nkozi z’ibibi ntizizi ko nzireba?
Zitunzwe no kurya ubwoko bwanjye imitsi,
nta n’ubwo zijya zinyambaza.”
6 Ntizagiraga ubwoba none zihiye ubwoba.
Imana izatatanya amagufwa y’abahagurukiye ubwoko bwayo,
buzabatsinda kuko Imana izaba yabatanze.
7 Icyampa Imana igakiza Abisiraheli iturutse i Siyoni!
Imana nisubize abantu bayo ubusugire bwabo,
ni bwo Abisiraheli ari bo rubyaro rwa Yakobo, bazishima banezerwe.