Categories
Zaburi

Zaburi 59

Isengesho ryo mu gihe cy’imidugararo

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo cya Dawidi. Yagihimbye igihe Sawuli yatumaga abantu kugota inzu ye ngo bamwice.

2 Mana yanjye, unkize abanzi banjye,

unshyire ahirengeye abampagurukiye batagera.

3 Unkize inkozi z’ibibi,

undinde abicanyi.

4 Uhoraho, dore abanyamaboko baranyubikiye ngo bangirire nabi,

nyamara nta gicumuro cyangwa icyaha nabakoreye.

5 Nubwo nta bugome ngira, bararekereje ngo bandwanye,

none kanguka ubirebe maze untabare!

6 Uhoraho Mana Nyiringabo, Mana ya Isiraheli,

byuka uhane abanyamahanga bose,

ntugire umugambanyi n’umwe ubabarira.

Kuruhuka.

7 Nimugoroba baraza bakazenguruka umujyi,

bawuzenguruka bakankama nk’amasega.

8 Erega baravuga urufuzi rukabarenga,

amagambo yabo akomeretsa nk’inkota!

Baribwira bati: “Nta wuzadukoma imbere!”

9 Ariko wowe Uhoraho urabaseka,

abanyamahanga bose ukabakwena.

10 Ni wowe Maboko yanjye, ni wowe mpanze amaso,

Mana, ni wowe buhungiro bwanjye.

11 Mana yuje urukundo, uzansanganira,

unyereke ko abangenza batsinzwe.

12 Nyagasani Ngabo idukingira ntubice,

ntubice kugira ngo ubwoko bwanjye butazirāra,

ahubwo bakwize imishwaro kubera imbaraga zawe,

be kuzongera kubyutsa umutwe.

13 Bahora bavumana ndetse bakabeshya,

amagambo bavuga yuzuye ibicumuro,

ubwirasi bwabo nibubabere umutego.

14 Ubatsembane uburakari, ubatsembe bashireho!

Bityo bizamenyekana ko Imana iganje mu gihugu cya Isiraheli,

bimenyekane kugeza ku mpera z’isi.

Kuruhuka.

15 Nimugoroba baraza bakazenguruka umujyi,

bawuzenguruka bakankama nk’amasega.

16 Bakubita hirya no hino bashaka ibyo barya,

iyo batabonye ibibahaza baraganya.

17 Ariko jyewe nzogeza ububasha bwawe,

buri gitondo ndirimbe urukundo rwawe.

Erega wambereye ubuhungiro,

iyo ngize amakuba ni wowe nirukira!

18 Mana ni wowe Maboko yanjye ndakuririmba,

Mana yuje urukundo, koko ni wowe buhungiro bwanjye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *