1 Abibisha iminzani Uhoraho arabarwanya,
abakoresha ibipimo bishyitse bo arabakunda.
2 Ubwirasi butuma umuntu asuzugurwa,
kwicisha bugufi ni ko kugira ubwenge.
3 Indakemwa zirangwa n’umurava,
indyarya zo zizatsembwa n’ububi bwazo.
4 Ubukungu bw’umuntu ntibuzamurokora ku Munsi w’uburakari bw’Uhoraho,
nyamara ubutabera burinda umuntu urupfu.
5 Ubutungane bw’umuntu buboneza imigenzereze ye,
nyamara inkozi y’ibibi yicwa n’ubugome bwayo.
6 Indakemwa zikizwa n’ubutungane bwazo,
nyamara indyarya zigwa mu mutego w’irari ryazo.
7 Iyo inkozi y’ibibi ipfuye ibyiringiro byayo birayoyoka,
icyizere yari ifitiye ubukungu na cyo kirayoyoka.
8 Intungane irindwa amakuba,
nyamara inkozi y’ibibi iyagwamo.
9 Amagambo y’umugome arimbura mugenzi we,
nyamara ubushishozi bw’intungane burazirokora.
10 Iyo intungane ziguwe neza umujyi urishima,
inkozi z’ibibi zapfa impundu zikavuga.
11 Umugisha w’indakemwa uhesha umujyi ikuzo,
nyamara amagambo y’inkozi y’ibibi arawusenya.
12 Usuzugura mugenzi we aba ari umunyabwengebuke,
naho umuntu ushishoza aricecekera.
13 Umuntu w’inzimuzi amena amabanga,
naho umwizerwa ayabika ku mutima.
14 Iyo nta butegetsi buriho rubanda barahagwa,
ugutsinda kwabo gukeshwa abajyanama benshi.
15 Kwishingira uwo utazi bibyara akaga,
ubyirinda agira amahoro.
16 Umugore w’umunyamutima arubahwa,
naho abanyamaboko ni bo bishakira ubukungu.
17 Ugira impuhwe aba yigirira neza,
naho umunyamwaga yikururira amakuba.
18 Ibihembo by’inkozi y’ibibi biyikoza isoni,
nyamara uharanira ubutabera azagororerwa.
19 Umuntu uharanira ubutungane azarama,
naho uwiyemeza gukora ibibi azarimbuka.
20 Abantu b’umutima mubi ni ikizira ku Uhoraho,
nyamara indakemwa ziramunezeza.
21 Nta kabuza abagome bazahanwa,
nyamara intungane zo zizarokoka.
22 Uburanga bw’umugore utagira umutima ni impfabusa,
bumeze nk’impeta y’izahabu ku bizuru by’ingurube.
23 Intungane zihora ziharanira icyiza,
naho abagizi ba nabi bikururira uburakari bw’Imana.
24 Utanga atitangiriye itama arunguka,
nyamara umunyabugugu yikururira ubukene.
25 Umunyabuntu azongererwa,
umara abandi inyota azayimarwa.
26 Uwimana umusaruro rubanda baramuvuma,
nyamara uwubagurisha bamwifuriza umugisha.
27 Uharanira ibyiza ashaka gushimwa,
ushaka ibibi ni byo bimugeraho.
28 Uwiringira ubukire azarimbuka,
nyamara intungane zirasangamba.
29 Utera impagarara iwe azasarura umuyaga,
umupfapfa azahakwa n’umunyabwenge.
30 Ibikorwa by’intungane ni isōko y’ubugingo,
umunyabwenge arangamirwa na rubanda.
31 Ku isi intungane ziragororerwa,
bizagendekera bite abagome n’abanyabyaha?