Categories
Zaburi

Zaburi 3

Isengesho ry’umuntu wibasiwe n’abanzi

1 Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.

2 Uhoraho, erega abanzi banjye ni benshi!

Benshi bahagurukiye kundwanya.

3 Benshi banyishima hejuru bati: “Imana ntizigera imugoboka!”

Kuruhuka.

4 Ariko wowe Uhoraho, uri ingabo inkingira,

ni wowe nirata ugatuma mpagarara kigabo.

5 Uhoraho, ngutabaza ndanguruye ijwi,

untabara uri ku musozi wawe witoranyirije.

Kuruhuka.

6 Iyo ndyamye ndisinzirira nkaramuka amahoro,

ndamuka amahoro kuko Uhoraho anshyigikiye.

7 Sinzatinya abantu ibihumbi n’ibihumbi bampagurukiye,

bampagurukiye banturutse impande zose.

8 Uhoraho Mana yanjye, haguruka uze untabare,

ukubite abanzi banjye ubazahaze,

ubazahaze be kuzongera kwegura umutwe.

9 Uhoraho, ni wowe nyir’ugutsinda,

none rero abantu bawe ubahe umugisha!

Kuruhuka.

Categories
Zaburi

Zaburi 4

Imana ni yo irenganura

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni zaburi ya Dawidi.

2 Mana indenganura, ningutabaza ujye untabara.

Ubwo nari mu makuba warangobotse,

n’ubu ungirire impuhwe wumve amasengesho yanjye.

3 Mwa bantu mwe, muzantesha agaciro mugeze ryari?

Muzakunda ibitagira umumaro mugeze ryari?

Ese ibinyoma byo muzabishyigikira mugeze ryari?

Kuruhuka.

4 Nimumenye ko Uhoraho yitoranyirije indahemuka,

Uhoraho iyo mutakambiye arantabara.

5 Nimurakara ntibikabatere gukora icyaha,

nijoro muryamye mujye mubitekereza mutuje.

Kuruhuka.

6 Nimuture ibitambo bikwiye,

mubiture Uhoraho mumwiringire.

7 Benshi baravuga bati:

“Icyaduha ishya n’ihirwe.

Uhoraho, turebane impuhwe utwakire.”

8 Ariko jyewe wanyujuje ibyishimo byinshi cyane,

ibyishimo biruta ibyo bagira igihe ingano zabo zarumbutse,

n’ibyo bagira igihe divayi ari nyinshi cyane.

9 Nzajya ndyama nsinzire nta cyo nishisha,

kuko Uhoraho, ni wowe wenyine umpa amahoro.

Categories
Zaburi

Zaburi 5

Isengesho ry’umuntu uri mu kaga

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi, iririmbwa havuzwa umwironge.

2 Uhoraho, tega ugutwi wumve icyo nkubwira,

utege ugutwi wite ku maganya yanjye!

3 Mwami wanjye kandi Mana yanjye,

umva uko ngutakira nkwinginga,

koko rero ni wowe wenyine nambaza.

4 Uhoraho, buri gitondo ujye unyumva,

buri gitondo nzajya ngusenga,

ntegereze ko unsubiza.

5 Koko nturi Imana y’intambirakibi,

nta mugiranabi ufite umwanya iwawe.

6 Ntiwihanganira ko abirasi baguhagarara imbere,

inkozi z’ibibi na zo uzanga urunuka.

7 Uhoraho, urimbura abanyabinyoma,

abicanyi n’abariganya ubanga urunuka.

8 Nyamara kubera ineza nyinshi ungirira,

nzinjira mu Ngoro yawe nziranenge,

nzapfukama mpagusengere nkubashye.

9 Uhoraho, uri intungane,

unyobore undinde abangenza,

untunganyirize inzira ushaka ko nyura.

10 Nta wakwizera ibyo bavuga,

nta kindi bagambirira atari ukugira nabi.

Bafite akarimi gashyanuka,

ariko bikingirije ubwicanyi.

11 Mana, bacire urubanza icyaha kibahame,

uburiganya bwabo bubatere gutsindwa.

Ubameneshe kubera ibicumuro byabo byinshi,

ubameneshe kuko bakugomeye.

12 Naho abaguhungiraho bose nibishime,

nibishime bahore bavuza impundu,

nawe ujye ubarinda,

abagukunda nibajye bakwishimira.

13 Koko Uhoraho, ni wowe uha umugisha ugutunganiye wese,

ukamukingira ineza yawe nk’umukingira ingabo.

Categories
Zaburi

Zaburi 6

Isengesho ry’umuntu ufite ishavu

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa inanga y’imirya umunani. Ni zaburi ya Dawidi.

2 Uhoraho, nubwo undakariye ntuncireho iteka,

umujinya ntugutere kumpana wihanukiriye.

3 Uhoraho, ndarabiranye ungirire imbabazi,

ingingo zanjye zarekanye, unkize indwara.

4 Agahinda kanshenguye umutima,

none se Uhoraho, uzandēbēra ugeze ryari?

5 Uhoraho, garuka untabare,

kubera imbabazi zawe unkize.

6 Erega uwapfuye ntaba akikwibuka,

ugeze ikuzimu na we ntaba akigusingiza!

7 Intege zinshizemo kubera kuniha,

buri joro ndarira uburiri bwanjye bugatota,

ibyo nisasiye bikuzura amarira.

8 Amaso yanjye yabyimbye simbona neza,

yabyimbye kubera ishavu nterwa n’ababisha banjye.

9 Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimumve imbere mwese,

nimumve imbere kuko Uhoraho yumvise amarira yanjye.

10 Uhoraho yumvise uko mutakambira,

koko Uhoraho yasubije amasengesho yanjye.

11 Abanzi banjye bose nibamware bagire ubwoba,

nibamware bahite basubira inyuma.

Categories
Zaburi

Zaburi 7

Gusaba kurenganurwa

1 Zaburi ya Dawidi itabāza, yayiririmbiye Uhoraho kubera ibibi yagiriwe n’Umubenyamini witwa Kushi.

2 Uhoraho Mana yanjye, ni wowe mpungiyeho.

Untabare unkize abantoteza bose,

3 ubankize batantanyagura nk’intare,

bakangira inyama ntafite untabara.

4-5 Uhoraho Mana yanjye, niba naracumuye,

niba narahemukiye incuti yanjye,

niba naragiriye nabiumwanzi wanjye nta mpamvu,

niba koko naragenje ntyo,

6 abanzi nibankurikirane bancakire,

nibandibatire mu mukungugu banyice.

Kuruhuka.

7 Uhoraho, rakara uhaguruke,

uhaguruke urwanye ababisha bandakariye,

wowe washyizeho ubutabera ndengera.

8 Amahanga yose nakoranire imbere yawe,

wicare ahirengeye uyacire imanza.

9 Uhoraho, ni wowe ucira amahanga imanza,

ushingiye ku butungane bwanjye no ku murava wanjye, Uhoraho undenganure.

10 Mana Nyirubutungane, ugenzura ibitekerezo n’ibyifuzo by’abantu,

utsembe urugomo rw’abagome,

naho intungane uzikomeze.

11 Imana ni yo ngabo inkingira,

koko igoboka abantu b’intungane.

12 Imana ica imanza zitabera,

ntisiba guhana abagome.

13 Iyo umugome atihannyeityaza inkota,

ibanga umuheto wayo igatamika imyambi,

14 yegeranya intwaro zayo zica,

yegeranya n’imyambi yayo yaka umuriro.

15 Dore umugome acura inama mbi,

atwita ubugizi bwa nabi,

amaherezo bikabyara ibinyoma.

16 Acukurira abandi urwobo rurerure,

nyamara urwobo yacukuye ni we uzarugwamo.

17 Ibibi bye ni we bigaruka,

urugomo rwe ni rwo azira.

18 Nzashimira Uhoraho ubutungane bwe,

Uhoraho Usumbabyose muririmbe.

Categories
Zaburi

Zaburi 8

Ikuzo ry’Imana n’icyubahiro yahaye umuntu

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga w’i Gati. Ni zaburi ya Dawidi.

2 Uhoraho Mwami wacu,

erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose,

icyubahiro cyawe ukigaragariza ku ijuru!

3 Imvugo y’ibitambambuga n’iy’abana bonka uyitsindisha abakurwanya,

icecekesha abanzi n’abahōra inzigo.

4 Iyo nitegereje ijuru wiremeye,

nkitegereza ukwezi n’inyenyeri warishyizeho,

5 ndibaza nti “Umuntu ni iki byatuma umuzirikana,

ikiremwamuntu ni iki byatuma ucyitaho?”

6 Mana, habuzeho gato ngo umuntu umugire nkawe,

wamutamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro.

7 Wamuhaye gutegeka ibyo waremye,

byose urabimuha kugira ngo abigenge.

8 Wamuhaye kugenga amatungo magufi n’amaremare,

umuha kugenga n’inyamaswa zo mu gasozi,

9 n’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu mazi;

n’ibindi biremwa byose biyabamo.

10 Uhoraho Mwami wacu,

erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose!

Categories
Zaburi

Zaburi 9

Uhoraho arenganura abanyamibabaro n’abaryamiwe

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa mu majwi ahanitse. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Uhoraho, reka ngusingize mbikuye ku mutima,

namamaze ibitangaza wakoze.

3 Reka nkwishimire nitere hejuru,

nkuririmbe wowe Usumbabyose.

4 Abanzi banjye bagukubise amaso basubira inyuma,

baragwa barimbukira imbere yawe.

5 Wicara ku ntebe yawe ugaca imanza zitabera,

nanjye wanciriye urubanza urandenganura.

6 Wacyashye abanyamahanga urimbura abagome,

ntibazongera kwibukwa iteka ryose.

7 Abanzi bashizeho barimbutse burundu,

imijyi yabo warayishenye nta wuzongera kubibuka.

8 Nyamara Uhoraho we azahora aganje,

yateye intebe ye y’ubucamanza,

9 abatuye ku isi abategekesha ubutungane,

amahanga ayacira imanza zitabera.

10 Uhoraho ni ubuhungiro bw’abarengana,

ni we buhungiro mu gihe cy’amakuba.

11 Uhoraho, abakumenye barakwiringira,

ntiwigera utererana abakugana.

12 Nimuririmbire Uhoraho uganje i Siyoni,

mumenyeshe abanyamahanga ibikorwa bye.

13 Aryoza abicanyi amaraso y’abo bishe,

abo bishwe ahora abibuka,

ntiyibagirwa abanyamibabaro bamutakira.

14 Uhoraho, ungirire impuhwe,

urebe uko abanzi banjye bantoteza,

unkure mu nzāra z’urupfu.

15 Ubwo ni bwo nzaririmba ibigwi byawe,

mbiratire abatuye i Siyoni,

nishimire ko wankijije.

16 Abanyamahanga bacukuye urwobo,

ariko baba ari bo barugwamo,

bafatwa n’umutego ubwabo bateze.

17 Uhoraho yagaragaje ko ari intabera,

agusha abagome mu mutego bateze.

Umurya w’inanga. Kuruhuka.

18 Abagome bajya ikuzimu,

abanyamahanga bose batemera Imana na bo ni ho bajya.

19 Nyamara abakene ntibazigera bibagirana,

aboroheje ntibazigera babura icyizere.

20 Uhoraho hagurukira abagome be gutsinda,

abanyamahanga ubahe ibihano bibakwiye.

21 Uhoraho, ubateze ubwoba,

abo banyamahanga bamenye ko ari abantu buntu.

Kuruhuka.

Categories
Zaburi

Zaburi 10

Gusaba kurenganurwa

1 Uhoraho, ni kuki witarura abantu?

Ni kuki ubihisha mu gihe cy’amakuba?

2 Umugome ashingiye ku bwirasi bwe atoteza abanyamibabaro,

arabatoteza bakaziraimigambi ye mibi.

3 Umugome yirata ibibi umutima we urarikiye,

umunyabugugu agatuka Uhoraho akamusebya.

4 Umugome arirata ntiyiyambaze Imana,

ntajya atekereza ko ibaho.

5 Ibyemezo Imana yafashe nta cyo bimubwira,

abanzi be bose abacira mu maso,

koko ibyo akora byose bihora bimutunganira.

6 Ajya yibwira ati: “Nta kizigera kimpungabanya,

nzakomeza guhirwa nta makuba azangwirira.”

7 Amagambo amusohokamo ni imivumo n’ibinyoma n’iterabwoba,

ibyo avuga bitera akaga n’ubugome.

8 Yubikirira ku mirenge agaca igico akica umwere,

ahora agenza utagira kirengera.

9 Nk’uko intare yubikira mu bwihisho,

ni ko uwo mugome yubikira umunyamibabaro akamusumira,

aramusumira akamugusha mu mutego.

10 Umugome aritugatuga akamwubikira,

amugwira n’imbaraga akamutura hasi.

11 Ajya yibwira ati: “Imana ntiyitaye ku byo nkora,

ntishaka kubimenya habe no kubireba.”

12 Uhoraho Mana, haguruka utabare,

ntukirengagize abanyamibabaro.

13 Kuki umugome yagusuzugura,

akibwira ati: “Imana nta cyo izantwara”?

14 Ariko wowe urareba,

witegereza imiruho n’agahinda by’umunyamibabaro,

witegura kumutabara.

Utagira kirengera ni wowe yisunga,

ni wowe ugoboka impfubyi.

15 Tsemba ububasha bw’umugome,

uryoze umugizi wa nabi ibyo yakoze,

umurimbure agende nk’ifuni iheze.

16 Uhoraho ni we Mwami iteka ryose,

abanyamahanga bazameneshwa mu gihugu cye.

17 Uhoraho, wumva ibyifuzo by’aboroheje,

urabakomeza ukabatega amatwi.

18 Ntuzabura kurenganura impfubyi n’abakandamijwe,

ku isi ntihazagire uwongera gutera abandi ubwoba.

Categories
Zaburi

Zaburi 11

Kwiringira Uhoraho

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Uhoraho ni we mpungiyeho.

None se kuki mumbwira muti:

“Ihute nk’inyoni uhungire ku misozi,

2 dore abagome bitwikiriye umwijima,

babanze imiheto batamika imyambi,

barafoye ngo barase intungane.”

3 None se igihe ibintu byadogereye,

intungane yakora iki?

4 Uhoraho aganje mu Ngoro ye nziranenge,

koko Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami mu ijuru,

agenzura abantu akamenya ibyabo.

5 Uhoraho agenzura intungane n’abagome,

abanyarugomo abanga urunuka.

6 Abagome abarahuriraho amakarayaka,

abagushaho amazukun’umuyaga utwika.

Ngibyo ibihano bazahanishwa.

7 Erega Uhoraho ni intungane,

akunda abakora ibitunganye,

intungane ni zo zizamureba imbonankubone!

Categories
Zaburi

Zaburi 12

Uhoraho agoboka abakandamijwe

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa inanga y’imirya umunani. Ni zaburi ya Dawidi.

2 Uhoraho, tabara!

Dore indahemuka zishizeho,

abanyamurava na bo ntibakibaho.

3 Umuntu akinga mugenzi we ukuri,

akamubwiza akarimi keza kuzuye uburyarya.

4 Uhoraho, tsemba abanyakarimi keza,

uzibye abavugana ubwirasi.

5 Baravuga bati: “Tuzi kuvuga neza tuzatsinda,

ni nde wahangara amagambo yacu ngo adutegeke?”

6 Uhoraho aragira ati:

“Uhereye ubu ndahagurutse,

ntabaye abanyamibabaro bakandamijwe,

ntabaye n’abakene bafite amaganya.

Nzabarinda ababasuzugura bakabacira mu maso.”

7 Ibyo Uhoraho avuga biratunganye,

ni nk’ifeza yatunganyirijwe mu ruganda,

ndetse yatunganyijwe incuro ndwi.

8 Uhoraho, wowe ubwawe uzabisohoza,

uzadukiza uturinde bene abo bantu iteka ryose.

9 Dore ingeso mbi zasakaye mu bantu,

abagome ntibagira icyo bishisha.