Categories
Yobu

Yobu 35

Elihu ahamya ko Yobu avuga amahomvu

1 Elihu arakomeza ati:

2 “Yobu, uravuga uti: ‘Ku Mana ndi intungane’,

nyamara ntiwibwire ko ibyo ari ukuri.

3 Dore uravuga uti:

‘Kuba ntarakoze icyaha bimariye iki,

kuba ntaragikoze binyunguye iki?’

4 Noneho reka ngusubize,

ndagusubiza wowe n’incuti zawe.

5 Itegereze ijuru ugenzure ibicu,

koko birahanitse cyane ntiwabishyikira.

6 Iyo ukoze icyaha bitwara iki Imana?

Iyo ibicumuro byawe byisukiranya biyitwara iki?

7 Iyo uri intungane uba uyunguye iki?

Ese ni iki uba uyihaye?

8 Ubugome bwawe bubangamira abantu nkawe,

ubutungane bwawe ni bo bonyine bugirira akamaro.

9 Iyo abantu bakandamijwe cyane barataka,

batakamba bashaka ubakiza ibyo bikomerezwa.

10 Nyamara ntawe utakamba agira ati:

‘Mbese Imana yandemye iri he?

Ni yo iha abantu ubushobozi bwo kuyiririmbira mu gihe cy’akaga,

11 ni yo iduha ubuhanga buruta ubw’inyamaswa,

ni yo iduha n’ubwenge buruta ubw’inyoni.’

12 Barayitakambira ariko ntibasubiza,

ntibasubiza bitewe n’uko ari abirasi n’abagome.

13 Koko Imana ntiyumva amahomvu yabo,

Nyirububasha ntayitaho.

14 None se yakumva ite kandi uvuga ko utayibona?

Wayishyikirije ikirego cyawe tegereza igisubizo.

15 Utekereza ko Imana idahana,

ubona ko itita ku cyaha,

16 ni cyo gitumye wowe Yobu uvuga amahomvu,

urungikanya amagambo utazi icyo uvuga.”

Categories
Yobu

Yobu 36

Elihu agaragaza uko Imana yigisha abantu

1 Elihu akomeza agira ati:

2 “Ba wihanganye gato ngusobanurire,

ndacyafite ibyo nkubwira ku byerekeye Imana.

3 Nzakoresha ubwenge bwanjye bwose,

nzerekana ko Umuremyi wanjye ari umunyakuri.

4 Koko rero ibyo nkubwira si ibinyoma,

jyewe tuvugana mfite ubumenyi buhanitse.

5 Imana ni inyabubasha nyamara nta wisuzugura,

ububasha bwayo bushingiye ku bwenge bwayo buhanitse.

6 Ntireka umugome ngo arame,

ahubwo irenganura abanyamibabaro.

7 Ihora yita ku ntungane,

iziha kwicarana n’abami ku ntebe za cyami,

iziha kuganza ku ngoma iteka ryose zo zikikuza.

8 Iyo abantu baboheshejwe iminyururu,

iyo ingoyi z’umubabaro zibadanangiye,

9 Imana ibagaragariza impamvu zabyo,

ibahishurira ibyaha bakoranye ubwirasi.

10 Ibazibura amatwi kugira ngo bite ku nyigisho zayo,

irabihanangiriza kugira ngo bareke ibibi bakora.

11 Nibayumvira bakayiyoboka bazasazana ihirwe,

imyaka yo kubaho kwabo izarangwa n’ibyishimo.

12 Nibatayumvira bazarimburwa n’inkota,

bazarimbuka bazize kutagira ubwenge.

13 Abahakanamana babika inzika mu mitima yabo,

nubwo Imana yabahana ntibayitakambira,

14 bapfa umutima bakiri bato,

bakenyuka bazize ubusambanyi bweguriwe ibigirwamana.

15 Nyamara abanyamibabaro ibakirisha imibabaro yabo,

mu makuba yabo ibaha ubushishozi.

16 Nawe Imana yari yakurinze ibyago,

yari yaraguhaye gutengamara nta kikubangamira,

ameza yawe yabaga yuzuye ibyokurya biryoshye.

17 Urubanza waciraga abagome ni rwo waciriwe,

igihano n’ubutabera bikugezeho.

18 Uramenye uburakari ntibugutere kwirata,

ubwinshi bw’impongano ntibukuyobye.

19 Ugutaka kwawe ntikwakubuza kugira amakuba,

imbaraga zawe nta cyo zagufasha.

20 Ntukifuze rya joro ry’urupfu,

ntukifuze iryo joro abantu bazarimbukamo.

21 Wirinde kwitabira gukora ibibi,

ni yo mpamvu y’ako kaga kose kugira ngo ubireke.

Ubuhangange bw’Imana

22 Ububasha bw’Imana buyihesha ikuzo,

ni uwuhe mwigisha uhwanye na yo?

23 Ni nde wahangara kubwira Imana icyo ikora?

Ni nde wakubahuka kuyibwira ati: ‘Ugize nabi.’

24 Ujye wibuka ibikorwa byayo,

wibuke ibyo yakoze abantu barata mu ndirimbo.

25 Ni ibikorwa abantu bose babona,

buri wese abibonera kure.

26 Koko rero Imana irakomeye,

nta wamenya igihe yabereyeho!

27 Ikurura ibitonyanga by’amazi,

ibihinduramo ibicu bikabyara imvura,

28 bityo imvura igwa ivuye mu bicu,

iyo mvura y’urujojo igera ku bantu.

29 Ni nde wasobanukirwa imitambagirire y’ibicu?

Ni nde wamenya imihindire y’inkuba?

30 Koko ikwiza imirabyo mu kirere,

ikuzimu h’inyanja hagacura umwijima.

31 Nguko uko Imana ikemura ibibazo by’amahanga,

iyaha ibyo kuyatunga bihagije.

32 Ifata imirabyo mu biganza byayo,

iyitegeka guhamya icyo iyiteje.

33 Uguhinda kw’inkuba kugaragaza ko Imana ije,

amatungo na yo arabimenya.”

Categories
Yobu

Yobu 37

1 “Ibyo bituma umutima wanjye udiha,

uransimbuka ukenda kuva mu gitereko.

2 Nimwumve ijwi ry’Imana ngo rirahinda,

nimwumve urwamo rwayo.

3 Yohereza imirabyo yayo igakwira ikirere,

umucyo wayo ukwira isi yose.

4 Nyuma y’imirabyo humvikana ijwi ry’Imana,

iryo jwi ritangaje rirahinda,

bityo ikohereza imirabyo.

5 Imana ihindisha ijwi ryayo mu buryo butangaje,

ikora ibitangaza tutabasha gusobanukirwa.

6 Itegeka amasimbi iti: ‘Nimugwe ku isi’,

itegeka n’imvura y’urujojo ikagwa ari umurindi.

7 Ihagarika ibikorwa by’abantu,

iba igira ngo bamenye ko ari yo yabaremye.

8 Icyo gihe inyamaswa zisubira mu ndiri yazo,

zihisha mu masenga yazo.

9 Inkubi y’umuyaga ituruka mu majyepfo,

imbeho y’ubutita igaturuka mu majyaruguru.

10 Imana ihuha ku mazi agahinduka urubura,

bityo amazi agahinduka urutare.

11 Ituma ibicu birēkamo imvura,

ituma bikwira birimo imirabyo.

12 Imana irabitegeka bikabuyera hirya no hino,

bizenguruka iyi si bisohoza imigambi yayo.

13 Ibyo ni byo Imana ihanisha abatuye ku isi,

ni na byo ikoresha ibagaragariza urukundo.

14 Yobu, tega amatwi ibyo nkubwira,

itonde maze uzirikane ibitangaza by’Imana.

15 Mbese uzi uko Imana igenga ibyo bicu?

Ni yo ituma imirabyo irabiriza mu bicu.

16 Mbese wari uzi impamvu ibicu bidahanuka mu kirere?

Ibyo bigaragaza ibitangaza by’ubuhanga bwayo buhebuje.

17 Mu gihe cy’ubushyuhe buzanwa n’umuyaga w’amajyepfo,

icyo gihe imyenda yawe iba ikotsa,

18 mbese ubwo wari gufasha Imana kubamba ijuru?

Ese wari kubasha kurikomeza nk’indorerwamo y’umuringa?

19 Twigishe icyo tuzabwira Imana,

twe nta cyo twavuga kuko nta cyo tuzi.

20 Mbese nayimenyesha ko nshaka kuvugana na yo?

Ese umuntu yakwifuza kurimburwa na yo?

21 Dore abantu ntibashobora kubona umucyo,

izuba rikingirijwe n’ibicu,

icyakora umuyaga uri bubihuhe ijuru ryeyuke.

22 Urumuri rurabagirana nk’izahabu ruturutse mu majyaruguru,

Imana ije yisesuye ikuzo riteye ubwoba.

23 Nyirububasha ntitubasha kumushyikira,

ni nyir’imbaraga n’ubutungane bihebuje,

ntajya arenganya abere.

24 Ni cyo gituma abantu bayitinya,

ntiyita ku bigira abanyabwenge.”

Categories
Yobu

Yobu 38

Uwiteka asubiza Yobu

1 Nuko Uhoraho avuganira na Yobu mu nkubi y’umuyaga, aramubaza ati:

2 “Uri muntu ki uhinyura imigambi yanjye?

Ni kuki uyihinyura uvuga amahomvu?

3 Noneho kenyera kigabo ukomeze,

ngiye kukubaza nawe unsubize.

Imana ni umugenga w’isi

4 Igihe naremaga isi wari uri he?

Ngaho mbwira niba ubijijukiwe.

5 Mbese waba uzi uwashyizeho ingero zayo?

Ni nde wafashe umugozi akayipima?

6 Mbese inkingi ihagazeho zishingiye ku ki?

Ese ibuye nsanganyarukuta ryashyizweho na nde,

7 igihe inyenyeri zo mu rukerera zaririmbaga zikiranya,

abamarayika bose bavuzaga impundu?

8 Ni nde wagomeye amazi y’inyanja kugira ngo atarenga inkombe?

Ni nde watumye apfupfunuka mu nda y’isi?

9 Inyanja nayambitse ibicu nk’umwambaro,

nayikenyeje ibicu byijimye.

10 Ni jye wayihaye imbibi ntarengwa,

narayigomeye kugira ngo itarenga inkombe.

11 Narayibwiye nti:

‘Jya ugarukira hano ntukaharenge,

imihengeri yawe ikaze izagarukira aha.’

12 Kuva wabaho wigeze utegeka ko bucya?

Wigeze utegeka umuseke igihe utambikira?

13 Mbese wigeze uwutegeka kubonekera iyo gihera?

Ese wawutegetse gukunkumura abagome bari ku isi?

14 Bityo isi ihinduka nk’ibumba bashyizeho kashe,

imera nk’iyisesuyeho umwambaro.

15 Abagome babura urumuri rwabamurikiraga,

ibikorwa byabo by’urugomo bikaburiramo.

16 Mbese wigeze ugera ku isōko y’inyanja?

Wigeze ugendagenda ikuzimu hayo?

17 Mbese wigeze ubona amarembo y’ahagana ikuzimu?

Waba warabonye amarembo y’isi y’abapfuye?

18 Mbese waba uzi uko ingero z’isi zingana?

Ngaho nsubiza niba ibyo byose ubizi.

19 Mbese uzi aho umucyo uturuka?

Ese uzi aho umwijima ukomoka?

20 Mbese wabasha kubijyana aho bikomoka?

Ese uzi akayira kagana aho bituye?

21 Reka ubimenye ahari wabitanze kubaho,

erega nta mugayo ubayeho igihe kirekire!

22 Mbese wigeze ubona ikigega amasimbi abikwamo?

Ese wabonye ikigega cy’urubura?

23 Byombi nabizigamiye igihe cy’amakuba,

nabizigamiye igihe cy’imirwano n’icy’intambara.

24 Mbese uzi inzira imirabyo inyuramo kugira ngo ikwire?

Umuyaga w’iburasirazuba ukwira ku isi uvuye he?

25 Ni nde waciye imiyoboro imvura inyuramo?

Ni nde waciriye inkuba inzira ihindiramo?

26 Ni nde ugusha imvura ahadatuwe?

Ni nde uyigusha mu butayu?

27 Ni nde uvomerera agasi karimo ubusa?

Ni nde uhameza ibyatsi bitoshye?

28 Mbese imvura igira se uyibyara?

Ikime cyo kibyarwa na nde?

29 Mbese amasimbi agira nyina uyabyara?

Ikime cy’ubunyinya cyo gikomoka kuri nde?

30 Ni nde utuma amazi akomera nk’ibuye?

Ni nde uhindura inyanja barafu?

31 Mbese wabasha gukoranya inyenyeri zitwa Puleyadi zitera ibishashi?

Ese wabasha guhambura imigozi izirikanyije izitwa Oriyoni?

32 Mbese ni wowe utuma inyenyeri zibonekera igihe cyazo?

Ese wabasha kuyobora izitwa Ikirura n’izizishagaye?

33 Mbese uzi amategeko agenga ijuru?

Ese wabasha kuyahindura akagenga isi?

34 Mbese wabasha kurangurura ijwi ukageza ku bicu,

bityo ugahamagara imvura ikagwa?

35 Mbese imirabyo igenda ari uko uyohereje?

Hari ubwo se ikubwira iti: ‘Karame?’

36 Ni nde wahaye nyirabarazana ubwenge?

Ni nde wahaye isake kujijuka?

37 Ni nde ufite ubwenge bwatuma abarura ibicu,

ni nde ufite ubwenge bwatuma agusha imvura?

38 Ni nde wahindura umukungugu ukaba icyondo,

ni nde watuma ibinonko bikakaye bijwenga bikomatana?

Imana ni yo igenga n’inyamaswa

39 Mbese ni wowe uhigira intare y’ingore umuhigo?

Ese ni wowe umara ipfa ibyana byayo,

40 igihe byibundiye mu ndiri yabyo,

igihe biri mu gico byubikiriye umuhigo?

41 Ni nde ushakira igikona ibyokurya?

Ni nde ubigishakira igihe ibyana byacyo bintakambira,

ni nde ubishaka igihe bitakamba byabuze icyo birya?”

Categories
Yobu

Yobu 39

1 “Mbese uzi igihe ihene z’agasozi zibyarira?

Waba se waragenzuye igihe imparakazi zibyarira?

2 Mbese wabaze amezi zimara zihaka,

bityo ngo umenye igihe zibyarira?

3 Zica bugufi zikabyara,

zibyara icyo zahakaga.

4 Ibyana byazo bikurana imbaraga bikibera mu gasozi,

iyo bicutse biragenda ntibigaruke.

5 Ni nde washumuye indogobe y’agasozi?

Ni nde wayihaye uburenganzira bwo kujya aho ishaka?

6 Nayihaye ubutayu ngo ibubemo,

nyituza ku gasi kadatuwe.

7 Ntiyita ku rusaku rwo mu mijyi,

ntiyumva urusaku rw’umushumba.

8 Itambagira imisozi ishaka urwuri,

iyitambagira ishakashaka ubwatsi butoshye.

9 Mbese imbogo yakwemera kugukorera?

Yakwemerera se kurara mu kiraro cyawe?

10 Mbese imbogo wabasha kuyizirika?

Wabasha se kuyizirikaho ibisuka ngo iguhingire?

11 Mbese wakwishingikiriza imbaraga zayo,

bityo ukayegurira imirimo wagombaga gukora?

12 Mbese wakwizera ko yagusarurira imyaka?

Ese wakwiringira ko yayikwanikira ku mbuga?

13 Mbuni ikubita amababa yayo yishimye,

yishimira amababa n’amoya byayo bitatse ubwiza.

14 Nyamara itera amagi yayo ku butaka,

iyataba kure mu mukungugu,

15 ntizirikana ko umuntu yayakandagira,

ntinazirikana ko inyamaswa yayamenagura.

16 Ibyana byayo ibifata nabi nk’aho itabibyaye,

ntitekereza ko bipfuye yaba yararuhiye ubusa.

17 Koko mbuni sinayihaye ubwenge,

nta bujijuke nigeze nyigenera.

18 Nyamara ikuramo ikiruka,

isiga ifarasi n’uyigenderaho.

19 Mbese ifarasi ni wowe wayihaye imbaraga?

Ese ni wowe wayambitse umugara ku gikanu?

20 Mbese ni wowe wayihaye gusimbuka nk’inzige?

Yivugana ishema abantu bagakangarana.

21 Iraha ubutaka mu kibaya ikoresheje imbaraga,

ikataza ijya gusakirana n’umubisha.

22 Nta cyo itinya nta n’ikiyitera ubwoba,

ntikangwa n’inkota ngo isubire inyuma.

23 Uyicayeho akora mu mutana imyambi igakomangana,

amacumu n’ibihosho bikavumera.

24 Usanga isisibiranya ishaka gutema ikirere,

yumva ihembe ry’intambara ntikomwe imbere.

25 Iyo ihembe ry’intambara rivuze irīvuga,

ireha aho urugamba ruremye ikiri kure,

yumva urusaku rw’abakuru b’ingabo n’induru y’abarwana.

26 Mbese ni wowe wigishije agaca kuguruka?

Ese ni wowe wakigishije kuguruka cyerekeje mu majyepfo?

27 Mbese ni wowe utegeka kagoma gutumbagira?

Ese ni wowe uyitegeka kwarika ahirengeye?

28 Yibera mu bitare akaba ari ho irara,

ku isonga y’urutare ni ho itura mu mutekano.

29 Aho ni ho yubikirira icyo ishaka kurya,

amaso yayo akirabukwa kikiri kure.

30 Ibyana byayo ibihaza inyama n’amaraso,

aho intumbi ziri inkongoro ntizihatangwa.”

Categories
Yobu

Yobu 40

Yobu yongera gusubiza

1 Uhoraho abwira Yobu ati:

2 “Wowe Yobu, ugisha impaka Imana Nyirububasha,

ubwo umburanya ngaho nshinja.”

3 Nuko Yobu asubiza Uhoraho ati:

4 “Dore nta cyo ndi cyo, nagusubiza iki?

Reka nicecekere.

5 Maze kuvuga sinongera,

navuze byinshi nta cyo ndi bwongereho.”

Yobu ntashobora kwigereranya n’Imana

6 Nuko Uhoraho avuganira na Yobu mu nkubi y’umuyaga, aramubwira ati:

Uhoraho

7 “Noneho kenyera kigabo ukomeze,

ngiye kukubaza nawe unsubize.

8 Mbese urashaka gusesa ibyemezo nafashe?

Ese urashaka kunsīga icyaha ngo wigire intungane?

9 Mbese ufite ububasha nk’ubwanjye?

Ese ijwi ryawe ryakangaranya abantu nk’iryanjye?

10 Noneho ambara ikuzo n’ubuhangange,

ambara icyubahiro n’ubwiza.

11 Ngaho suka uburakari bwawe bukwire hose,

reba abirasi igitsure ubacishe bugufi.

12 Reba abishyira hejuru bacishwe bugufi,

rimbura abagome aho bari hose.

13 Basubize bose mu gitaka,

bahambe bose mu mva.

14 Ubwo ni bwo nzagushimagiza,

nibwo nzemera imbaraga zawe ziguha gutsinda.

Ibyerekeye imvubu

15 Itegereze imvubu,

narayiremye nk’uko nawe ari jye wakuremye,

itunzwe n’ibyatsi nk’inka.

16 Imbaraga zayo ziba mu matako,

ingufu zayo ziba mu gituza.

17 Umurizo wayo wagira ngo ni igiti cya sederi,

imirya yo ku matako yayo irasobekeranye.

18 Amagufwa yayo akomeye nk’impombo zikozwe mu muringa,

imbavu zayo zikomeye nk’umutarimba.

19 Mu byo naremye byose yo ni agahebuzo,

ni jye jyenyine ubasha kuyica kuko ari jye wayiremye.

20 Koko ibibaya biyibera urwuri irishamo,

inyamaswa zirwikinaguramo.

21 Yiryamira munsi y’amarebe,

yihisha mu ruseke rwo mu bishanga.

22 Amarebe ayikingira izuba,

ibiti bimera ku mugezi birayikingiriza.

23 Umuvumba ukaze w’uruzi ntuyitera ubwoba,

n’iyo rwayirengaho ihama hamwe.

24 Ese hari uwayifata igihe iri maso?

Ese hari uwayitega igafatwa izuru?

Ibyerekeye igikōko cyo mu nyanja

25 “Mbese warobesha urushundura igikoko nyamunini?

Ese ururimi rwacyo warurobesha umugozi?

26 Mbese wabasha kunyuza umugozi mu zuru ryacyo?

Ese wabasha gutoboza urwasaya rwacyo ururobo?

27 Mbese wibwira ko cyagusaba imbabazi?

Ese cyakubwira amagambo agucacura?

28 Mbese hari amasezerano cyagirana nawe,

igihe cyose kikiriho kikakubera inkoreragahato?

29 Mbese wagikinisha nk’ukinisha akanyoni?

Ese wakizirika ngo kibe igikinisho cy’abakobwa bawe?

30 Mbese abarobyi bazakigenera igiciro?

Babasha se kukigabanya abajya kugicuruza?

31 Mbese uruhu rwacyo wabasha kurupfumuza imyambi?

Ese igihanga cyacyo wagipfumaguza amacumu?

32 Uzagerageze kugishyiraho ikiganza,

nuzirikana uko cyakurwanya ntuzasubira.

Categories
Yobu

Yobu 41

1 Erega guhangana na cyo ni ukwibeshya,

kukireba byonyine byatuma umuntu yitura hasi!

2 Ni nde wahangara kugishōtōra?

Ese ni nde watinyuka kundwanya?

3 Nta wagize icyo ampa ngo mbone kumwitura,

ikiri munsi y’ijuru cyose ni icyanjye.

4 Sinabura kuvuga uko ingingo z’icyo gikōko ziteye,

sinabura gutāka imbaraga zacyo n’ubuhangange bwacyo.

5 Ni nde wabasha kukivanaho uruhu?

Ni nde wahangara gupfumura uruhu rwacyo rukomeye?

6 Ni nde watinyuka kwasamura urwasaya rwacyo?

Imikaka yacyo iteye ubwoba.

7 Cyikingiye isharankima ku mugongo zimeze nk’ingabo,

zirasobekeranye kandi zirarumanye,

8 buri sharankima isobekeranye n’indi,

zisobekeranye ku buryo n’umuyaga utabona aho umenera.

9 Buri sharankima yomekeranye n’indi,

zirafatanye ku buryo nta cyazitandukanya.

10 Iyo cyitsamuye umuriro uraka,

amaso yacyo atukura nk’umuseke ukebye.

11 Mu rwasaya rwacyo hasohokamo ibirimi by’umuriro,

hasohokamo ibishashi.

12 Mu mazuru yacyo hapfupfunukamo umwuka,

hapfupfunukamo umwuka umeze nk’uw’inkono ibira.

13 Umwuka wacyo watsa amakara,

koko ibirimi by’umuriro bisohoka mu kanwa kacyo.

14 Imbaraga zacyo ziganditse mu gikanu cyacyo,

uhuye na cyo wese agira ubwoba.

15 Imihore yacyo irasobekeranye,

iromekeranye ku buryo itanyeganyega.

16 Umutima wacyo ukomeye nk’ibuye,

ndetse ukomeye nk’urusyo.

17 Iyo icyo gikōko kibadutse,

ibinyabubasha birakangarana,

bishya ubwoba bigatatana.

18 Kugitera inkota nta cyo byagitwara,

kugitera icumu cyangwa igihosho cyangwa imyambi, nta cyo bikibwiye.

19 Kuri cyo icumu ni nk’icyatsi,

intwaro icuzwe mu muringa kuri cyo n’igiti kiboze.

20 Imyambi ntigitsimbura,

kugitera amabuye ni nko kugitera icyatsi.

21 Kugikubita ubuhiri ni nko kugikubita icyatsi,

umuvumero w’icumu uragisetsa.

22 Ku nda yacyo hari isharankima zityaye,

aho kinyuze hose kihasiga inkōra.

23 Iyo cyiroshye mu nyanja amazi aribirindura,

inyanja izana urufuro nk’inkono ibira.

24 Aho kinyuze hasigara inkōra y’urwererane,

bityo amazi y’inyanja agahinduka urufuro.

25 Nta yindi nyamaswa ihwanye na cyo ku isi,

ni ikiremwa kitagira ubwoba.

26 Inyamaswa z’inyamaboko zose ziragitinya,

ni cyo mwami wazo zose.”

Categories
Yobu

Yobu 42

Yobu yemera intege nke ze

1 Nuko Yobu asubiza Uhoraho ati:

2 “Nzi ko ushobora byose,

imigambi yawe ntibasha kuburizwamo.

3 Waranyibarije uti:

‘Uri muntu ki uhinyura imigambi yanjye?

Mbese kuki uyihinyura uvuga amahomvu?’

Ni koko navuze ibyo ntasobanukiwe,

navuze ibitangaza ntari nzi.

4 Warambwiye uti:

‘Tega amatwi ureke abe ari jye uvuga,

ngiye kukubaza nawe unsubize.’

5 Najyaga numva bakuvuga,

none ndakwiboneye n’amaso yanjye.

6 Ndihannye nzinutswe ibyo navuze,

dore nicaye mu mukungugu no mu ivu.”

Uhoraho asubiza Yobu ishya n’ihirwe

7 Uhoraho amaze kuvugana na Yobu abwira Elifazi w’Umutemani ati: “Ndakurakariye cyane wowe na bagenzi bawe babiri, kubera ko mutamvuze ukuri nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.

8 None rero nimushake amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mutambe igitambo gikongorwa n’umuriro cyo guhongerera ibyaha mwakoze. Kubera ko umugaragu wanjye Yobu ari we nemera, ari bubasabire imbabazi. Nzita ku isengesho rye ndeke kubagirira ibihwanye n’ubupfapfa bwanyu. Koko ntimwamvuze ukuri nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.”

9 Nuko Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuwa, na Sofari w’Umunāmati baragenda bagenza uko Uhoraho yababwiye, maze Uhoraho yita ku isengesho rya Yobu.

10 Yobu amaze gusengera izo ncuti ze, Uhoraho amusubiza ishya n’ihirwe. Umutungo we awumushumbusha incuro ebyiri.

11 Abavandimwe be na bashiki be n’incuti ze za kera, bose baza iwe kumusura basangira na we. Baramushyigikira kandi baramuhumuriza, kubera amakuba yose Uhoraho yari yaramuteje. Buri muntu mu bari aho amuha impano y’igikoroto cy’ifeza n’impeta y’izahabu.

12 Mu minsi iheruka y’ubuzima bwa Yobu, Uhoraho amuha umugisha kurusha uko yari yarawumuhaye mbere. Yobu yongera gutunga intama ibihumbi cumi na bine, n’ingamiya ibihumbi bitandatu, atunga n’amapfizi ibihumbi bibiri ahingishwa, atunga n’indogobe igihumbi.

13 Yobu abyara abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

14 Umukobwa mukuru amwita Yemima, uwa kabiri amwita Keziya, naho uwa gatatu amwita Kereni-Hapuki.

15 Mu gihugu cyose nta bakobwa bari bahwanyije uburanga n’abakobwa ba Yobu. Nuko se abaha iminani hamwe na basaza babo.

16 Nyuma y’ibyo, Yobu amara indi myaka ijana na mirongo ine, yibonera abana be n’abuzukuru be ndetse yibonera n’ubuvivi.

17 Nuko Yobu apfa ashaje, ageze mu za bukuru.

Categories
Zaburi

Zaburi 1

Hahirwa intungane

1 Hahirwa umuntu wanga inama z’abagome,

ntakurikize imigambi y’abanyabyaha,

ntanagirane ibiganiro n’abaneguranyi,

2 ahubwo yishimira gukurikiza Amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana ku manywa na nijoro.

3 Uwo ameze nk’igiti cyatewe hafi y’umugezi,

gihora cyerera igihe cyacyo,

ibibabi byacyo ntibyigere biraba.

Icyo akoze cyose kiramutunganira.

4 Nyamara abagome bo si ko bameze,

bameze nk’umurama utumurwa n’umuyaga.

5 Imana izabacira urubanza batsindwe,

ibahēze mu ikoraniro ry’intungane.

6 Koko Uhoraho arinda intungane,

naho abagome arabatsemba.

Categories
Zaburi

Zaburi 2

Umwami wimitswe n’Imana

1 Kuki amahanga yarubiye?

Kuki amoko yiha imigambi y’impfabusa?

2 Abami bayo barahagurutse,

abategetsi bayo na bo bishyize hamwe,

bishyize hamwe kugira ngo barwanye Uhoraho,

barwanye n’umwami yimikishije amavuta.

3 Baravuga bati: “Nimucyo twipakurure ubutegetsi bwabo,

twigobotore ingoyi zabo!”

4 Nyagasani uhora aganje mu ijuru,

arabaseka akabakwena.

5 Ababwirana umujinya,

uburakari bwe burabakangaranya.

6 Aragira ati:

“Ni jye ubwanjye wiyimikiye umwami,

namwimikiye ku musozi wa Siyoni nitoranyirije.”

7 Uwo mwami aravuga ati:

“Reka ntangaze iteka ry’Uhoraho,

yarambwiye ati:

‘Ni wowe mwana wanjye,

kuva uyu munsi ndi So.

8 Ngaho nsaba nzaguha amahanga yose ho umunani,

uzayategeke ugeze ku mpera z’isi.

9 Uzayamenaguza inkoni y’icyuma,

uzayajanjagura nk’ujanjagura ikibindi.’ ”

10 Mwa bami mwe, noneho murabe inyaryenge,

mwa batware bo ku isi mwe, namwe nimwemere iyi miburo.

11 Nimukorere Uhoraho mumutinya,

nimwishime muhinda n’umushyitsi.

12 Nimwubahirize umwana we,

nimumwubahirize atarakara akabarimbura,

akabarimbura mukazira umugambi mwafashe.

Koko rero ashobora guhita arakara!

Hahirwa abamuhungiraho bose.