Categories
Esiteri

Esiteri 5

Esiteri asanga umwami ikambere

1 Esiteri amaze iyo minsi itatu yigomwa kurya, yambara imyambaro ya cyamikazi ajya mu rugo ikambere arahahagarara. Umwami yari yicaye ku ntebe ya cyami, ahitegeye aho binjirira.

2 Umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo ikambere, aramutonesha amutunga inkoni ye y’izahabu, maze Esiteri yigira hafi akora ku mutwe wayo.

3 Umwami aramubaza ati: “Bite Mwamikazi Esiteri? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose ndakiguha, n’iyo cyaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye.”

4 Esiteri ati: “Nyagasani niba bikunogeye, uyu munsi uzane na Hamani mu gitaramo naguteguriye.”

5 Ako kanya umwami aravuga ati: “Nimujye kubwira Hamani yubahirize ubutumire bwa Esiteri.” Nuko umwami ajyana na Hamani mu gitaramo Esiteri yateguye.

6 Bakiri mu gitaramo bica akanyota, umwami abaza Esiteri ati: “Urifuza iki ukagihabwa? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose ndakiguha, n’iyo cyaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye.”

7 Esiteri asubiza umwami ati: “Icyo nifuza kugusaba ni iki:

8 nyagasani niba ngutonnyeho, kandi niba bikunogeye kumpa icyo nifuza n’icyo nsaba, unyemerere ejo uzagarukane na Hamani mu kindi gitaramo nzabategurira. Ubwo ni bwo nzakumenyesha icyifuzo cyanjye.”

Hamani yiyemeza kumanika Moridekayi ku giti

9 Uwo munsi Hamani asohoka mu ngoro y’umwami anezerewe, yasābwe n’ibyishimo. Ariko ageze ku irembo ry’ibwami, ubwe yibonera ko Moridekayi atahagurutse ngo amuhe icyubahiro. Nuko Hamani aramurakarira cyane,

10 icyakora ariyumanganya arataha. Nyuma atumiza incuti ze, ahamagara n’umugore we Zereshi.

11 Nuko Hamani abaratira ubukungu bwe n’abana be benshi, abaratira uburyo umwami yamuzamuye akamusumbya abaminisitiri be n’abandi batware b’ibwami.

12 Hamani akomeza agira ati: “Uretse ibyo, uyu munsi ni jye jyenyine Umwamikazi Esiteri yatumiranye n’umwami mu gitaramo yaduteguriye, ndetse yongeye kuntumira ngo ejo nzagarukane n’umwami mu gitaramo.

13 Ariko ibyo byose nta cyo bimariye igihe cyose nkibona Umuyahudi Moridekayi, ukora aho binjirira bajya ibwami.”

14 Nuko umugore we Zereshi n’incuti ze zose bamwungura inama bati: “Bashinge igiti cya metero makumyabiri n’eshanu, ejo mu gitondo uzasabe umwami ko bakimanikaho Moridekayi. Nyuma uzajyana n’umwami mu gitaramo wishimye.” Iyo nama inyura Hamani maze bashinga igiti.

Categories
Esiteri

Esiteri 6

Umwami ahesha Moridekayi icyubahiro

1 Muri iryo joro umwami ntiyabasha kugoheka, maze ahamagaza igitabo cy’amateka y’ibyo ku ngoma ye, barakimusomera.

2 Basanga ahanditse ko Moridekayi ari we watahuye umugambi wa Bigitani na Tereshi ibyegera by’umwami by’inkone, bishinzwe kurinda ingoro. Uwo mugambi wari uwo kwivugana Umwami Ahashuwerusi.

3 Umwami arababaza ati: “Mbese hari ishimwe n’icyubahiro Moridekayi yahawe kubera icyo gikorwa?”

Abo batoni b’umwami bashinzwe kumuba hafi baramusubiza bati: “Nta byo yigeze ahabwa.”

4 Umwami arongera arababaza ati: “Ni nde uri mu rugo?”

Ubwo Hamani ni we wari ugeze mu rugo ikambere, azanywe no gusaba umwami ko bamanika Moridekayi ku giti bari bashinze.

5 Abatoni b’umwami baramusubiza bati: “Ni Hamani.”

Umwami ati: “Nimumubwire yinjire.”

6 Hamani arinjira, umwami aramubaza ati: “Nakorera iki umuntu nifuza guhesha icyubahiro?”

Nuko Hamani aribaza ati: “Mbese hari undi muntu umwami yakwifuza guhesha icyubahiro utari jye?”

7 Nuko asubiza umwami ati: “Nyagasani, uwo muntu wifuza guhesha icyubahiro,

8 umwambike umwambaro wawe wa cyami, umuzanire ifarasi ugendaho bayitamirize ikamba rya cyami ku mutwe.

9 Umwe mu bikomangoma byawe bikomeye umushinge kuzana uwo mwambaro n’ifarasi. Uwo muntu umwami yifuza guha icyubahiro bamwambike uwo mwambaro, bamwurize iyo farasi bamutambagize umuhanda mukuru w’umujyi, maze bagende batangaza bati: ‘Nguko uko umwami agirira umuntu yifuza guhesha icyubahiro!’ ”

10 Nuko umwami abwira Hamani ati: “Ihute ufate umwambaro n’ifarasi, maze ibyo uvuze ubigirire wa Muyahudi witwa Moridekayi, ukora aho binjirira baza ibwami. Ntugire ikintu na kimwe wirengagiza muri ibyo uvuze.”

11 Hamani ajya kuzana umwambaro n’ifarasi awambika Moridekayi, amwuriza ifarasi amutambagiza umurwa anyuze mu muhanda mukuru, akagenda imbere ye atangaza ati: “Nguko uko umwami agirira umuntu yifuza guhesha icyubahiro!”

12 Nyuma y’ibyo Moridekayi asubira ku kazi ibwami, naho Hamani aboneza inzira ijya iwe yubitse umutwe afite ikimwaro.

13 Agezeyo atekerereza umugore we Zereshi n’incuti ze zose ibyamubayeho. Abajyanama be n’umugore we baramubwira bati: “Moridekayi uwo watangiye kugutesha agaciro, ubwo ari Umuyahudi ntukimushoboye, ahubwo uzarushaho guta agaciro imbere ye.”

Urupfu rwa Hamani

14 Bakivugana na we ibyegera by’umwami biba birahageze, bijyana Hamani huti huti ngo ajye mu gitaramo Esiteri yari yateguye.

Categories
Esiteri

Esiteri 7

1 Umwami na Hamani basubira gutaramana n’Umwamikazi Esiteri

2 incuro ya kabiri. Bakiri mu gitaramo bica akanyota, umwami yongera kubaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, ni iki wifuza ukagihabwa? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose uragihabwa, n’iyo cyaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye.”

3 Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ngutonnyeho kandi niba bikunogeye, icyo nifuza ni uko warengera ubugingo bwanjye, icyo nsaba ni uko warengera ubugingo bwa bene wacu.

4 Jyewe na bene wacu twaraguzwe kugira ngo turimburwe, twicwe kandi dutsembwe. Iyo tuza kugurwa ari ukugirwa inkoreragahato n’abaja, nari kwicecekera ntibibe ngombwa ko ngutesha igihe.”

5 Umwami Ahashuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati: “Umuntu wahangaye kugira bene uwo mugambi ni nde, kandi ari he?”

6 Esiteri aramusubiza ati: “Ni uwo mugome Hamani, ni we mwanzi wacu udutoteza.”

Hamani agirira ubwoba bwinshi imbere y’umwami n’umwamikazi.

7 Umwami ni ko kurakara cyane asohoka mu gitaramo ajya mu busitani bw’ingoro. Hamani abonye ko umwami yamufatiye icyemezo, asigara yinginga Umwamikazi Esiteri ngo arengere ubugingo bwe.

8 Umwami avuye mu busitani agarutse mu cyumba basangiriragamo, asanga Hamani yikubise mu ifoteyiEsiteri yari arambarayemo! Umwami ni ko kwiyamirira ati: “Mbese arashaka no gufata umwamikazi ku ngufu ngo baryamane mpari?”

Umwami akimara kuvuga atyo, abagaragu be bapfuka Hamani mu maso.

9 Haribona umwe mu byegera by’umwami by’inkone, abwira umwami ati: “Nyagasani, Hamani yashingishije igiti cyo kumanikaho Moridekayi, wa mugabo watahuye ubugambanyi bw’abashakaga kukwivugana. Icyo giti cya metero makumyabiri n’eshanu gishinzwe kwa Hamani.” Umwami ategeka ko bakimanikaho Hamani.

10 Hamani amanikwa kuri cya giti yari yateganyirije Moridekayi. Bityo umwami abona gucururuka.

Categories
Esiteri

Esiteri 8

Iteka ry’umwami rishyigikira Abayahudi

1 Uwo munsi Umwami Ahashuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibyahoze ari ibya Hamani, umwanzi w’Abayahudi. Esiteri na we amenyesha umwami uko Moridekayi ari umubyeyi we. Nuko umwami aramutumiza,

2 yikuramo impeta ye ya cyami yari yambuye Hamani ayiha Moridekayi. Esiteri na we ashinga Moridekayi ibyahoze ari ibya Hamani.

3 Esiteri yongera gusanga umwami amwikubita imbere arira. Amwingingira kuvuguruza umugambi wa kigome Hamani ukomoka kuri Agagi, yari yarafashe wo gutsemba Abayahudi.

4 Nuko umwami atunga Esiteri inkoni ya cyami y’izahabu. Esiteri arahaguruka ahagarara imbere y’umwami,

5 aramubwira ati: “Nyagasani, niba bikunogeye kandi nkaba ngutonnyeho, niba icyo nsaba kiboneye kandi ukaba unkundwakaje, nihandikwe inzandiko zivuguruza iza Hamani mwene Hamedata ukomoka kuri Agagi, zategekaga gutsemba Abayahudi bose batuye mu bihugu byawe byose.

6 Mbese rwose nakwihanganira nte kubona icyago nk’icyo kigwirira bene wacu? Ese nakwihanganira nte kubona batsemba ubwoko bwanjye?”

7 Umwami Ahashuwerusi asubiza Umwamikazi Esiteri n’Umuyahudi Moridekayi ati: “Dore namanikishije Hamani ku giti kubera ko yashakaga kwicisha Abayahudi, maze ngabira Esiteri ibyahoze ari ibya Hamani.

8 Noneho rero nimube ari mwe mwandika urwandiko mu izina ryanjye mukurikije icyo mubona kinogeye Abayahudi, murutereho kashe yo ku mpeta ya cyami. Naho ubundi ntibishoboka ko mvuguruza inzandiko za mbere zanditswe mu izina ryanjye, ziteweho kashe yo ku mpeta ya cyami.”

9 Uwo munsi ku itariki ya makumyabiri n’eshatu z’ukwezi kwa gatatu kwa Sivani,batumiza abanditsi b’umwami bandika urwandiko rukubiyemo amabwiriza yose ya Moridekayi. Kopi zarwo bazoherereza Abayahudi n’abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n’abategetsi ba buri gihugu, n’abatware bo mu bihugu by’umwami uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi.Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n’indimi z’abagituye. Abayahudi na bo babandikira mu rurimi rwabo, hakurikijwe imyandikire yarwo.

10 Izo nzandiko bazandika mu izina ry’Umwami Ahashuwerusi, baziteraho kashe yo ku mpeta ye. Intumwa zigendera ku mafarasi yihuta y’ibwami yatoranyijwe, zishingwa gutwara izo nzandiko.

11 Muri izo nzandiko umwami yahaga Abayahudi bari mu mijyi yose uburenganzira bwo kwishyira hamwe, bakarwana ku magara yabo. Bahawe uburenganzira bwo kurimbura no kwica no gutsemba agatsiko k’abantu bo mu bwoko ubwo ari bwo bwose, b’igihugu icyo ari cyo cyose bambariye kwica Abayahudi n’abana babo n’abagore babo, no kunyaga umutungo wabo.

12 Mu bihugu by’Umwami Ahashuwerusi ubwo burenganzira bwari gukoreshwa umunsi umwe gusa, ari wo tariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa Adari.

13 Kopi y’urwo rwandiko igomba gutangazwa ho itegekoteka mu bihugu byose, ikamenyeshwa amoko yose kugira ngo uwo munsi nugera, Abayahudi bazabe biteguye guhōra abanzi babo.

14 Nuko umwami atanga itegeko, intumwa zigenda ku mafarasi y’ibwami yihuta cyane zijyana izo nzandiko, kandi iryo tegekoteka ritangazwa mu kigo ntamenwa cy’ibwami i Shushani.

15 Moridekayi asohoka mu ngoro y’umwami yambaye umwambaro wa cyami w’isine n’uw’umweru, atamirije ikamba rinini ry’izahabu mu mutwe, yiteye umwitero worohereye kandi utukura. Abatuye umurwa wa Shushani basābwa n’ibyishimo, bavuza impundu.

16 Abayahudi baracya, barishima cyane baranezerwa, bagira n’icyubahiro.

17 Mu bihugu byose no mu mijyi yose aho iryo tegekoteka ry’umwami ryageraga, Abayahudi bose barishimaga bakanezerwa, bakagira umunsi mukuru n’igitaramo. Abenegihugu benshi bihindura Abayahudi kubera kubatinya.

Categories
Esiteri

Esiteri 9

Abayahudi bahōra abanzi babo

1 Ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa Adari, ni bwo itegekoteka n’amabwiriza by’umwami byagombaga kubahirizwa. Uwo munsi kandi abanzi b’Abayahudi biringiraga ko bagiye kubiganzura. Ahubwo ibintu birahinduka, Abayahudi baba ari bo biganzura abanzi babo.

2 Mu mijyi bari batuyemo yo mu bihugu byose by’Umwami Ahashuwerusi, Abayahudi bishyize hamwe bakica abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabahagararaga imbere kubera kubatinya.

3 Abatware n’abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n’abategetsi b’ibihugu n’abakozi bose b’ibwami, bashyigikira Abayahudi kubera gutinya Moridekayi.

4 Koko rero Moridekayi yari akomeye ibwami, kandi amatwara ye yarushagaho kugenda amenyekana mu bihugu byose. Bityo uwo mugabo Moridekayi arushaho kugenda aba igihangange.

5 Abayahudi bagirira ababangaga ibyo na bo babifurizaga. Bityo bamarira ku icumu abanzi babo bose, barabica barabatsemba.

6 Mu kigo ntamenwa cy’ibwami i Shushani honyine, Abayahudi bishe abagabo magana atanu barabatsemba.

7-10 Bica kandi abahungu icumi ba Hamani mwene Hamedata umwanzi w’Abayahudi, ari bo Parishandata na Dalifoni, na Asipata na Porata, na Adaliya na Aridata, na Parimashita na Arisayi, na Aridayi na Vayizata. Icyakora Abayahudi ntibagira icyo banyaga.

11 Uwo munsi bamenyesha umwami umubare w’abiciwe mu kigo ntamenwa cy’ibwami i Shushani.

12 Nuko abwira Umwamikazi Esiteri ati: “Mu kigo ntamenwa cy’ibwami i Shushani honyine, Abayahudi bishe abagabo magana atanu barabatsemba, bagerekaho n’abahungu icumi ba Hamani. Ubwo se mu bindi bihugu ntegeka hacuze iki? None se kandi ni iki unsaba nkakiguha? Cyangwa ni iki wifuza ukagihabwa?”

13 Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani niba bikunogeye, ureke Abayahudi b’i Shushani n’ejo bazubahirize itegeko bubahirije uyu munsi, kandi utegeke ko bamanika ku biti imirambo y’abahungu icumi ba Hamani.”

14 Umwami ati: “Ni bibe bityo.” Nuko itegeko ritangazwa i Shushani, maze imirambo y’abahungu icumi ba Hamani barayimanika.

15 Ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa Adari, Abayahudi b’i Shushani bongera kwishyira hamwe bica abandi bagabo magana atatu. Icyakora ntibagira icyo banyaga.

16-17 Kandi ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa Adari, Abayahudi bo mu bindi bihugu by’umwami na bo bari bishyize hamwe, kugira ngo barwane ku magara yabo. Bikiza abanzi babo babicamo ibihumbi mirongo irindwi na bitanu. Icyakora ntibagira icyo banyaga. Bukeye bwaho ku itariki ya cumi n’enye bararuhuka, bagira ibirori by’umunsi mukuru.

18 Naho Abayahudi b’i Shushani, kubera ko bihōreye ku itariki ya cumi n’eshatu n’iya cumi n’enye baruhutse ku ya cumi n’eshanu, uba ari wo uba umunsi mukuru bagizeho igitaramo.

19 Ngiyo impamvu ituma Abayahudi batuye mu nsisiro zo mu cyaro bizihiza itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa Adari, ikababera iminsi mikuru bagiraho ibirori bakohererezanya amafunguro.

Ishyirwaho ry’iminsi mikuru ya Purimu

20 Ibyo byose Moridekayi arabyandika, inzandiko azoherereza Abayahudi bose bo mu bihugu by’Umwami Ahashuwerusi, aba hafi n’aba kure.

21 Ababwira ishyirwaho ry’umunsi mukuru bazajya bizihiza buri mwaka, ku itariki ya cumi n’enye n’iya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Adari.

22 Koko rero kuri iyo minsi yombi Abayahudi bikijije abanzi babo, kandi muri uko kwezi akaba ari ho umuborogo wahindutse ibyishimo, n’umunsi w’umubabaro ugahinduka umunsi mukuru. Bityo iyo minsi yombi igirwa iminsi mikuru bagiraho ibirori, abantu bakoherereza bagenzi babo amafunguro, n’abakene bakagenerwa impano.

23 Abayahudi biyemeza gukurikiza amabwiriza ya Moridekayi, no kujya bizihiza iyo minsi buri mwaka.

24 Umwanzi w’Abayahudi bose Hamani mwene Hamedata ukomoka kuri Agagi, yari yiyemeje kwicisha Abayahudi urubozo no kubatsemba. Yari yararaguje inzuzi zitwa Purimu kugira ngo amenye umunsi azabatsemba.

25 Ariko umwami amenye ubwo bugambanyi, yoherezainzandiko zivuga ko Hamani agirirwa ibibi yari agiye kugirira Abayahudi. Bityo Hamani n’abahungu be bamanikwa ku biti.

26 Ni yo mpamvu iyo minsi yiswe iminsi mikuru ya Purimu, ni ukuvuga “kuraguza inzuzi.”

Abayahudi bazirikana amabwiriza akubiye mu nzandiko za Moridekayi, ibyababayeho byose n’ibyo biboneye ubwabo.

27 Nuko bishyiriraho iyo minsi yombi, kugira ngo bo ubwabo n’urubyaro rwabo, kimwe n’abandi biyemeje kuba Abayahudi bajye bayizihiza buri mwaka ku matariki yagenwe, bakurikije amabwiriza ya Moridekayi.

28 Byongeye kandi imiryango yose y’Abayahudi bo mu mijyi yose y’ibihugu byose, igomba kwibuka no kwizihiza iyo minsi mikuru uko ibihe bihaye ibindi. Abayahudi n’urubyaro rwabo ntibagomba kugira ubwo bibagirwa kwizihiza iyo minsi mikuru ya Purimu, cyangwa ngo bibagirwe ibyabaye.

29 Umwamikazi Esiteri umukobwa w’Abihayili, n’Umuyahudi Moridekayi bashingiye ku bubasha bari bafite, bandika urwandiko rushimangira urwa mbere rwashyiragaho iminsi mikuru ya Purimu.

30 Kopi z’urwo rwandiko zohererezwa Abayahudi bose bari mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi by’Umwami Ahashuwerusi, zibifuriza kugira amahoro n’umutekano.

31 Izo nzandiko zashimangiraga ishyirwaho ry’iminsi mikuru ya Purimu ku matariki yagenwe, bakurikije amabwiriza y’Umuyahudi Moridekayi n’Umwamikazi Esiteri. Ayo mabwiriza Abayahudi bagombaga kuyubahiriza bo n’urubyaro rwabo, nk’uko byari bimeze ku byerekeye kwigomwa kurya, no ku byerekeye ibihe by’imiborogo.

32 Itegeko rya Esiteri rishimangira ibyerekeye Purimu, maze ryandikwa mu gitabo.

Categories
Esiteri

Esiteri 10

Umwanzuro

1 Umwami Ahashuwerusi ategeka ko abatuye mu birwa n’abatuye mu bihugu bagomba gusora.

2 Ibikorwa by’umwami byose bikomeye n’ububasha bwe, hamwe n’ubuhangange bwa Moridekayi n’uburyo umwami yamushyize mu rwego ruhanitse, byose byanditswe mu gitabo cy’amateka y’ibyo ku ngomaz’abami b’u Bumedi n’u Buperesi.

3 Koko rero Umuyahudi Moridekayi yabaye uwa kabiri ku Mwami Ahashuwerusi. Abayahudi bene wabo baramwubahaga kandi bakamukunda. Yabashakiraga ibyiza kandi agaharanira ko bagira amahoro.

Categories
Yobu

Yobu 1

Satani yemererwa kugerageza Yobu

1 Mu gihugu cya Usihari hatuye umugabo witwaga Yobu. Yari intungane n’umunyamurava, akubaha Imana kandi akirinda gukora ibibi.

2 Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

3 Yari atunze intama ibihumbi birindwi n’ingamiya ibihumbi bitatu, n’amapfizi igihumbi ahingishwa, n’indogobe z’ingore magana atanu. Yari afite n’abagaragu benshi cyane. Uwo mugabo yari umukire cyane kuruta abantu bose b’iburasirazuba bwa Palestina.

4 Abahungu ba Yobu bajyaga batumirana mu ngo zabo bakagira ibirori, bagatumira na bashiki babo batatu bagasangira.

5 Iyo iminsi y’ibirori yabaga irangiye, Yobu yarabahamagazaga akabakorera imihango yo kubahumanura. Yobu yarazindukaga agatambira buri mwana igitambo gikongorwa n’umuriro, kuko yibwiraga ati: “Ahari abana banjye baba bakoze icyaha, bagacumura ku Mana mu bitekerezo.” Uko ni ko Yobu yagenzaga buri gihe.

6 Umunsi umwe abana b’Imanabagiye gushengerera Uhoraho, maze Satani ajyana na bo.

7 Uhoraho abaza Satani ati: “Uturutse he?”

Satani aramusubiza ati: “Mvuye kuzerera ku isi no kuyitambagira.”

8 Uhoraho aramubaza ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n’umunyamurava unyubaha, kandi akirinda gukora ibibi.”

9 Satani asubiza Uhoraho ati: “Ese Mana ugira ngo Yobu akubahira ubusa?

10 Waramurinze impande zose, ari we ubwe n’inzu ye hamwe n’ibyo atunze byose. Wahaye umugisha imirimo ye kandi n’amatungo ye arororoka akwira igihugu cyose.

11 Ngaho mwambure ibyo atunze byose, urebe ko atazagutuka ku mugaragaro.”

12 Uhoraho abwira Satani ati: “Dore ibya Yobu byose ndabikweguriye, uretse we ubwe.”

Satani ava imbere y’Uhoraho aragenda.

Abana ba Yobu bapfa n’umutungo we wononekara

13 Umunsi umwe abahungu n’abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa.

14 Haza umuntu abwira Yobu ati: “Ya mapfizi yawe yahingaga, na za ndogobe z’ingore zarishaga iruhande rwayo,

15 Abashebabagabye igitero barazinyaga. Abashumba bazo babatsembye, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

16 Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Umuriro w’Imana wavuye mu ijuru utwika intama, n’abashumba bazo urabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

17 Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abanyakalideya bagabye ibitero bitatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, abashumba bawe barabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

18 Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abahungu bawe n’abakobwa bawe bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa,

19 nuko inkubi y’umuyaga iturutse mu butayu ihitana inzu yose irabagwira barapfa, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

20 Yobu ni ko guhaguruka ashishimura umwambaro we, yimoza umusatsi, yikubita hasi yubamye aramya Imana.

21 Aravuga ati: “Navuye mu nda ya mama nta cyo mfite, nzajya ikuzimu nta cyo mfite. Uhoraho ni we wabimpaye kandi ni we wabyishubije. Uhoraho nasingizwe.”

22 Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura ngo atuke Imana.

Categories
Yobu

Yobu 2

Satani yongera kugerageza Yobu

1 Umunsi umwe abana b’Imana bagiye gushengerera Uhoraho, maze Satani ajyana na bo.

2 Uhoraho abaza Satani ati: “Uturutse he?”

Satani aramusubiza ati: “Mvuye kuzerera ku isi no kuyitambagira.”

3 Uhoraho abaza Satani ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n’umunyamurava unyubaha kandi akirinda gukora ibibi. Yakomeje kuba indahemuka nubwo watumye musiga iheruheru nta mpamvu.”

4 Satani asubiza Uhoraho ati: “Erega ibyo umuntu atunze byose, abitanga kugira ngo akize ubuzima bwe!

5 Ngaho muvune igufwa cyangwa ugire indi ndwara umuteza, nkurahiye ko azihandagaza akakuvuma!”

6 Uhoraho aramubwira ati: “Dore Yobu ndamukweguriye ariko ntumwice.”

7 Nuko Satani ava imbere y’Uhoraho maze atera Yobu indwara z’uruhu, zihera mu bworo bw’ibirenge kugera mu gitwariro.

8 Yobu yishakira urujyo rwo kwishimisha akajya yiyicarira mu ivu.

9 Umugore we aramubwira ati: “Harya ngo ntuzatezuka kuba indahemuka, watutse Imana maze ukipfira!”

10 Yobu aramusubiza ati: “Uvuze nk’umugore w’umupfapfa. Mbese twakwemera ibyiza gusa Imana iduha, maze tukanga ibibi iduha?” Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura mu byo avuga ngo atuke Imana.

Incuti eshatu za Yobu ziza kumusura

11 Incuti eshatu za Yobu ari zo Elifazi w’Umutemani, na Biludadi w’Umushuwa, na Sofari w’Umunāmati bamenya amakuba yamugwiririye. Bava iwabo bajya kumuhumuriza no kumukomeza.

12 Bamukubise amaso bakiri kure baramuyoberwa, bacura imiborogo. Bashishimura imyambaro yabo, biyorera umukungugu mu mutwe.

13 Nuko bicarana na we hasi, bamarana iminsi irindwi n’amajoro arindwi, ntawe umuvugisha kuko babonaga umubabaro we ukabije.

Categories
Yobu

Yobu 3

Yobu yivovota

1 Nyuma y’ibyo Yobu afata ijambo, avuma umunsi yavutseho,

2 aravuga ati:

3 “Nihavumwe umunsi navutseho,

nihavumwe n’ijoro ryavuze riti:

‘Hasamwe inda y’umuhungu.’

4 Uwo munsi uragacura umwijima,

Imana nyir’ijuru ntikawibuke,

umucyo ntukawumurikire ukundi.

5 Nube umunsi w’icuraburindi,

ibicu biwubudikeho,

nube umunsi w’ubwirakabiri uteye ubwoba.

6 Iryo joro niricure umwijima,

niryibagirane mu minsi y’umwaka,

ntirikabarwe mu minsi y’ukwezi.

7 Ni koko iryo joro niribe ingumba,

ntirikarangwemo umunezero.

8 Abacunnyinibavume iryo joro,

nibarivume abakorana n’igikōko nyamunini, nibarivume.

9 Inyenyeri z’urukerera rwaryo nizicure umwijima,

iryo joro ntirigacye bibaho,

ntirikabone umuseke ukeba.

10 Koko ntiryazibye inda yambyaye,

none simba ngize aya makuba anyugarije.

11 “Ni kuki ntapfiriye mu nda ya mama?

Kuki ntapfuye nkivuka?

12 Ni kuki mama yankikiye ku bibero?

Ni kuki yanyonkeje?

13 None mba ntuje mu mva yanjye,

mba nsinziriye mu mahoro,

14 mba nsinziranye n’abami n’abategetsi,

ba bandi biyubakiye ingoro ubu zabaye amatongo.

15 Mba nsinziriye hamwe n’ibikomangoma,

bamwe bahunitse izahabu n’ifeza mu mazu yabo.

16 Erega iyo mba nk’inda yavuyemo,

iyo mba nk’umwana wapfuye avuka!

17 Mu mva ni ho abagome bashira ubukana,

abarushye baraharuhukira.

18 Imfungwa zirishyira zikizana,

ntiziba zikikanga abarinzi.

19 Mu mva ukomeye n’uworoheje baba bamwe,

inkoreragahato ntiba ikigengwa na shebuja.

20 “Ni kuki Imana ireka umunyamibabaro akavuka?

Kuki iha ubuzima uwavukanye amaganya?

21 Bashaka urupfu ntibarubone,

barushaka kuruta uko bashaka umutungo.

22 Banezezwa no gupfa,

bishima iyo bahambwe.

23 Ni kuki ndi umuntu utazi iyo agana?

Imana yantangatanze impande zose!

24 Aho kugira icyo ndya ndaganya,

amarira yanjye atemba nk’amazi.

25 Icyo ntinya ni cyo kiba,

icyo nishisha ni cyo kimbaho.

26 Simfite amahoro simfite ituze,

singuwe neza mpora ku nkeke.”

Categories
Yobu

Yobu 4

Ijambo rya Elifazi

1 Nuko Elifazi w’Umutemani abwira Yobu ati:

2 “Mbese ningira icyo nkubwira urabyihanganira?

None se ni nde wabasha kwifata ntavuge?

3 Dore wigishije abantu benshi,

wakomeje kandi abanyantegenke,

4 inama watangaga zaramiraga abadandabirana,

wakomezaga kandi abacitse intege.

5 None dore ni wowe amakuba yugarije,

ni wowe kandi unaniwe kuyihanganira!

6 Kuba warubahaga Imana ukagira n’imigenzereze myiza,

mbese ntibyagutera kugira ibyiringiro no kwizera?

7 Ngaho tekereza, mbese waba uzi umwere warimbutse?

Ese waba uzi abanyamurava batsembwe?

8 Ababiba ibibi n’abateza amakuba ni byo basarura,

ibyo ni byo niboneye.

9 Bombi Imana ibahumekeraho ikabatsemba,

uburakari bwayo burabarimbura.

10 Icecekesha imitontomo y’intare n’urusaku rwazo,

imenagura imikaka y’ibyana by’intare.

11 Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo,

ibyana by’intare birabuyera.

12 “Ijambo ry’ibanga ringezeho,

ndaryiyumviye barihwihwisa.

13 Ryangezeho nijoro igihe narotaga,

naryumvise igihe abantu basinziriye.

14 Nahiye ubwoba mpinda umushyitsi,

ingingo zanjye zose zirakomangana.

15 Umuyaga wampushye mu maso,

ubwoya bwo ku mubiri wanjye bureguka.

16 Nabonye umuntu uhagaze imbere yanjye,

nditegereza sinamenya uwo ari we.

Haba ituze nyuma numva ijwi ribaza riti:

17 ‘Mbese umuntu yarusha Imana kuba intungane?

Ese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?

18 Abagaragu bayo bo mu ijuru na bo ntibagirira icyizere,

abamarayika bayo ibabonaho amakosa!

19 None se yagirira ite icyizere abantu yaremye,

yagirira ite icyizere abantu yabumbabumbye mu mukungugu,

yagirira ite icyizere abantu bamenagurika nk’ikimonyo?

20 Mu gitondo abantu baba bahumeka,

nimugoroba baba nk’ifu iseye,

barimbuka ntawe uzi uko bigenze.

21 Ukubaho kwabo kuba kurangiye,

bapfa nk’abatigeze ubwenge.’