Categories
Ezira

Ezira 8

Abazanye na Ezira

1 Aya ni yo mazina y’abatware b’amazu y’Abisiraheli babaruranywe n’abantu twatahukanye tuva muri Babiloniya, ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi:

2 Umutware w’inzu ya Finehasi yari Gerushomu,

umutware w’inzu ya Itamari yari Daniyeli,

umutware w’inzu ya Dawidi yari Hatushi,

3 wakomokaga kuri Shekaniya.

Umutware w’inzu ya Paroshi yari Zakariya, yari kumwe n’abagabo ijana na mirongo itanu babaruwe.

4 Umutware w’inzu ya Pahati-Mowabu yari Elihowenayi, mwene Zerahiya, yari kumwe n’abagabo magana abiri.

5 Umutware w’inzu ya Zatuyari Shekaniya mwene Yahaziyeli, yari kumwe n’abagabo magana atatu.

6 Umutware w’inzu ya Adini yari Ebedi mwene Yonatani, yari kumwe n’abagabo mirongo itanu.

7 Umutware w’inzu ya Elamu yari Yeshaya mwene Ataliya, yari kumwe n’abagabo mirongo irindwi.

8 Umutware w’inzu ya Shefatiya yari Zebadiya mwene Mikayeli, yari kumwe n’abagabo mirongo inani.

9 Umutware w’inzu ya Yowabu yari Obadiya mwene Yehiyeli, yari kumwe n’abagabo magana abiri na cumi n’umunani.

10 Umutware w’inzu ya Baniyari Shelomiti mwene Yosifiya, yari kumwe n’abagabo ijana na mirongo itandatu.

11 Umutware w’inzu ya Bebayi yari Zakariya mwene Bebayi, yari kumwe n’abagabo makumyabiri n’umunani.

12 Umutware w’inzu ya Azigadi yari Yohanani mwene Hakatani, yari kumwe n’abagabo ijana na cumi.

13 Haherutse abatware b’inzu ya Adonikamu ari bo aba: Elifeleti na Yeyiyeli na Shemaya bari kumwe n’abagabo mirongo itandatu,

14 hamwe n’abatware b’inzu ya Bigivayi ari bo aba: Utayi na Zabudibari kumwe n’abagabo mirongo irindwi

Abayahudi bitegura kujya i Yeruzalemu

15 Abo bantu mbakoranyiriza ku muyoboro w’amazi ugana mu mujyi wa Ahava, tuhakambika iminsi itatu. Nuko ngenzura rubanda n’abatambyi bari aho, nsanga nta Mulevi n’umwe wari uhari.

16 Ntumiza bamwe mu batware ari bo aba: Eliyezeri na Ariyeli na Shemaya, na Elinatani na Yaribu na Elinatani wundi, na Natani na Zakariya na Meshulamu, hamwe n’abigisha ari bo Yoyaribu na Elinatani.

17 Nuko mbatuma kuri Ido umutegetsi mukuru w’umujyi wa Kasifiya,no kuri bagenzi beari bo bakozi bo mu Ngoro y’Imana babaga i Kasifiya, mbasaba kutwoherereza abantu bo gukora mu Ngoro y’Imana.

18 Kubera ko Imana yacu yari iturinze, batwoherereje Sherebiya umugabo w’umunyabwenge wo mu nzu ya Mahili, ukomoka kuri Levi mwene Isiraheli. Yari kumwe n’abahungu be n’abavandimwe, bose hamwe bari cumi n’umunani.

19 Batwoherereje na Hashabiya ari kumwe na Yeshaya wo mu nzu ya Merari, na we ari kumwe n’abavandimwe be n’abahungu babo, bose hamwe bari makumyabiri.

20 Batwoherereje kandi abakozi magana abiri na makumyabiri batoranyijwe mu rwego rw’abakozi babavuze mu mazina. Urwo rwego rwari rwarashyizweho na Dawidi afatanyije n’ibyegera bye, kugira ngo abarurimo bajye bunganira Abalevi mu Ngoro y’Imana.

Ezira ategeka abantu kwiyiriza ubusa no gusenga

21 Tukiri kuri uwo muyoboro wa Ahava ntangaza ko twigomwa kurya, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu kandi tuyisabe kuturinda mu rugendo, twebwe ubwacu n’abana bacu n’umutungo wacu.

22 Nari gukorwa n’isoni iyo nsaba umwami umutwe w’abasirikare n’uw’abarwanira ku mafarasi bo kuturinda ababisha badutegera mu nzira. Koko rero twari twabwiye umwami ko Imana yacu irinda abayiringira bose, ariko ikarakarira cyane abayireka.

23 Nuko twigomwa kurya kandi dusaba Imana yacu kuturinda, na yo itwemerera ibyo tuyisabye.

Amaturo y’ingoro y’Uwiteka

24 Hanyuma ntoranya abakuru cumi na babiri bo mu batambyi, hamwe na Sherebiya na Hashabiya n’abandi Balevi icumi.

25 Mbapimira ifeza n’izahabu n’ibikoresho byatanzwe n’umwami n’abajyanama be n’ibyegera bye, n’Abisiraheli bose bari muri Babiloniya, babitanze ho ituro ry’Ingoro y’Imana yacu.

26 Nuko mbaha ibiro by’ifeza bigeze ku bihumbi makumyabiri, n’ibikoresho by’ifeza bifite ibiro bigeze ku ibihumbi bitatu, n’ibiro by’izahabu bigeze ku bihumbi bitatu.

27 Mbaha kandi n’amabesani makumyabiri y’izahabu afite ibiro bigeze ku umunani n’igice, n’ibikoresho bibiri bikozwe mu muringa usennye bifite agaciro kenshi.

28 Ndababwira nti: “Mwebwe ubwanyu mweguriwe Uhoraho kimwe n’ibi bikoresho. Iyi feza n’izahabu ni amaturo y’ubushake yatuwe Uhoraho Imana ya ba sokuruza.

29 Muzabirinde maze mubisohoze i Yeruzalemu amahoro. Nimugerayo muzabipimire mu byumba by’ububiko bw’Ingoro y’Imana, imbere y’abakuru b’abatambyi n’Abalevi, n’abatware b’amazu y’Abisiraheli.”

30 Nuko abatambyi n’Abalevi bakira ifeza n’izahabu n’ibindi bikoresho nari nabapimiye, kugira ngo bazabijyane i Yeruzalemu mu Ngoro y’Imana yacu.

Urugendo no kugera i Yeruzalemu

31 Ku itariki ya cumi n’ebyiri z’ukwezi kwa mbere, ni ho twahagurutse ku muyoboro wa Ahava twerekeza i Yeruzalemu. Muri urwo rugendo Imana yacu yabanye natwe, maze iturinda ababisha n’abambuzi bari badutegeye mu nzira.

32 Nuko tugeze i Yeruzalemu turuhuka iminsi itatu.

33 Ku munsi wa kane tujya mu Ngoro y’Imana yacu, dupima ya feza na ya zahabu na bya bikoresho maze tubishyikiriza umutambyi Meremoti mwene Uriya, ari kumwe na Eleyazari wakomokaga kuri Finehasi, n’Abalevi ari bo aba: Yozabadi mwene Yoshuwa, na Nowadiya mwene Binuwi.

34 Ibintu byose birabarurwa kandi birapimurwa ntihagira ikibura, ibiro byabyo bihita byandikwa mu gitabo.

35 Nuko abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, batura Imana ya Isiraheli ibitambo bikongorwa n’umuriro. Batambiye Abisiraheli bose ibimasa cumi na bibiri, n’amasekurume y’intama mirongo cyenda n’atandatu, n’abana b’intama mirongo irindwi na barindwi. Batamba kandi n’amasekurume y’ihene cumi n’abiri ho igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo gikongorwa n’umuriro cyatuwe Uhoraho.

36 Hanyuma ya mategekoteka umwami yashyizeho bayashyikiriza abategetsi b’ibihugu bikomatanyije, n’umutegetsi wa buri gihugu cy’iburengerazuba bwa Efurati, maze na bo bashyigikira Abayahudi n’ubwubatsi bw’Ingoro y’Imana.

Categories
Ezira

Ezira 9

Abayahudi benshi bashaka abanyamahangakazi

1 Ibyo birangiye, bamwe mu bayobozi b’Abayahudi baransanga maze barambwira bati: “Rubanda rw’Abisiraheli kimwe n’abatambyi n’Abalevi, ntibitandukanyije n’abanyamahanga twasanze muri iki gihugu. Ahubwo bigannye ibibi biteye ishozi byakorwaga n’Abanyakanāni n’Abaheti, n’Abaperizi n’Abayebuzi, n’Abamoni n’Abamowabu, n’Abanyamisiri n’Abamori.

2 Bashatse kandi abageni b’abanyamahanga ndetse babashakira n’abahungu babo, bituma ubwoko Imana yatoranyije bwivanga n’abanyamahanga. Abatware n’abanyacyubahiro ni bo bafashe iya mbere mu gukora icyo gicumuro.”

3 Nuko numvise ibyo nshishimura ikanzu yanjye n’umwitero wanjye, nipfura umusatsi n’ubwanwa maze nicara mfite agahinda kenshi cyane.

4 Nkomeza kwicara aho mfite agahinda kugeza ku isaha yo gutura igitambo cya nimugoroba. Nuko abakurikiza amabwiriza y’Imana ya Isiraheli, kandi bashegeshwe n’igicumuro cy’abavuye aho bari bajyanywe ho iminyago, bateranira aho nari ndi.

Isengesho rya Ezira

5 Isaha yo gutura igitambo cya nimugoroba igeze, mpaguruka aho nari nicaye nigunze. Ubwo nari ncyambaye ya kanzu na wa mwitero nari nashishimuye. Nuko ndapfukama ntega amaboko nyerekeje ku Uhoraho Imana yanjye,

6 maze nsenga ngira nti:

“Ayii, Mana yanjye! Ndamwaye ndetse nkozwe n’isoni ku buryo ntabasha kubura amaso ngo nkurebe. Ibyaha byacu bikabije kuba byinshi, ibicumuro byacu byararundanyijwe bigera ku ijuru.

7 Uhereye mu gihe cya ba sogokuruza kugeza n’uyu munsi, twagucumuyeho cyane. Ibyaha byacu twe n’abami bacu n’abatambyi bacu, ni byo byatumye tugabizwa abami b’andi mahanga baratwica, batujyana ho iminyago, batwambura ibyo dutunze, badukoza isoni nk’uko bimeze n’uyu munsi.

8 Ariko noneho Uhoraho Mana yacu, mu kanya kanzinya watugiriye imbabazi maze udusiga turi itsinda ry’abasigaye, tugaruka gutura aha hantu witoranyirije. Bityo rero Mana yacu, uratugarukira uduha agahenge tukiri mu buja.

9 Ni koko Mana yacu, turi mu buja nyamara ntiwaturetse. Ahubwo waduhesheje umugisha ku bami b’u Buperesi, baduha agahenge kugira ngo tukubakire Ingoro aho indi yahoze, maze umutekano usagambe mu gihugu cy’u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu.

10 “None rero Mana yacu, tuvuge iki? Ntitwakurikije amabwiriza

11 waduhaye uyanyujije ku bagaragu bawe b’abahanuzi, ubwo wagiraga uti: ‘Igihugu mugiye kwigarurira cyuzuye ibihumanya, cyahumanyijwe n’abagituye. Bacyujujemo ibizira biteye ishozi, uhereye ku mpera yacyo imwe ukageza ku yindi.

12 Nuko rero abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu babo, cyangwa ngo abahungu banyu mubashakire abakobwa babo. Ntimukigere mushakira abatuye icyo gihugu ibyiza, cyangwa ngo muharanire icyabahesha amahoro. Bityo ni bwo muzaba indahangarwa maze mwishimire ibyiza byo muri icyo gihugu, ndetse mugisigire urubyaro rwanyu ho umurage w’iteka ryose.’

13 Koko rero Mana yacu, ibyatubayeho byazanywe n’ibikorwa byacu bibi n’ibicumuro byacu bikomeye. Nyamara waciye inkoni izamba ntiwaduhana ukurikije ibyaha twakoze, ahubwo udusiga turi itsinda ry’abasigaye.

14 None se twongere turenge ku mabwiriza yawe, maze dushyingirane n’abo bantu bakora ibizira biteye ishozi? Mbese ntibyatuma uturakarira maze ukadutsemba twese ntihagire urokoka, bityo ntihabeho itsinda ry’abasigaye?

15 Uhoraho Mana ya Isiraheli, koko uri intabera no muri iyi minsi waradusize tuba itsinda ry’abasigaye. Nubwo ibicumuro byacu biduhama turi imbere yawe, nyamara ntitwari dukwiye kuguhagarara imbere.”

Categories
Ezira

Ezira 10

Abayahudi basezerera abagore babo b’abanyamahangakazi

1 Nuko Ezira akiri imbere y’Ingoro y’Imana apfukamye asenga, avuga ibyaha bakoze kandi arira, imbaga nyamwinshi y’Abisiraheli, abagabo n’abagore n’abana, bateranira aho yari ari barira cyane.

2 Nuko Shekaniya mwene Yehiyeli wo mu nzu ya Elamu abwira Ezira ati: “Twacumuye ku Mana yacu, kuko twebwe Abisiraheli twashatse abanyamahangakazi twasanze muri iki gihugu. Ariko nubwo bimeze bityo turacyafite icyizere.

3 Ubu nimuze tugirane amasezerano n’Imana yacu, maze dusezerere abo bagore bose hamwe n’abana babo. Bityo twumvire inama wowe n’abakurikiza amabwiriza y’Imana yacu mwatugiriye. Ibyo tuzabikora dukurikije Amategeko yayo.

4 None haguruka iki kibazo ni wowe kireba, ibyo tuvuze ubikore kandi komera turagushyigikiye.”

5 Nuko Ezira arahaguruka arahiza abakuru b’abatambyi n’ab’Abalevi n’ab’Abisiraheli bose, ko bazakurikiza iyo nama. Nuko barahira ko bazayikurikiza.

6 Ezira ava aho yari ari imbere y’Ingoro y’Imana, ajya kwa Yehohanani mwene Eliyashibu. Agezeyo yanga kugira icyo arya n’icyo anywa, kubera ko yari yashegeshwe n’igicumuro cy’abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago.

7 Nuko itangazo ryamamazwa mu gihugu cy’u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu, rimenyesha abatahutse bose ko bagomba guteranira i Yeruzalemu.

8 Ryavugaga kandi ko umuntu wese uzaba ataragera i Yeruzalemu nyuma y’iminsi itatu ritanzwe, hakurikijwe icyemezo cy’abatware n’abakuru b’amazu, azanyagwa umutungo we kandi acibwe mu muryango w’abatahutse.

9 Nyuma y’iminsi itatu, ni ukuvuga ku itariki ya makumyabiri y’ukwezi kwa cyenda, abagabo bose bo mu muryango wa Yuda n’abo mu wa Benyamini baraza bateranira i Yeruzalemu ku kibuga cy’Ingoro y’Imana. Kubera impamvu z’iryo teraniro no kubera imvura yagwaga, abantu bahindaga umushyitsi.

10 Umutambyi Ezira arahaguruka arababwira, ati: “Mwa bagabo mwe, mwacumuye ku Mana kuko mwashatse abanyamahangakazi, bityo mugwiza ibyaha by’Abisiraheli.

11 None rero nimwihane ibyaha byanyu imbere y’Uhoraho Imana ya ba sogokuruza, maze mukore ibyo ashaka. Nimwitandukanye n’abanyamahanga twasanze muri iki gihugu, kandi musezerere abanyamahangakazi mwashatse.”

12 Nuko abari bateraniye aho bose bavuga baranguruye bati: “Ibyo uvuze ni ukuri tuzabikora.

13 Icyakora turi benshi kandi ni igihe cy’imvura, ntibishoboka ko tuguma hanze. Byongeye kandi iki kibazo ntikiri burangire mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko abakoze icyo cyaha turi benshi.

14 Abatware bacu nibabe ari bo baduhagararira. Abaturage bose ba buri mujyi bashatse abanyamahangakazi bajye bitaba ku matariki bazahamagarwaho, bazane n’abakuru n’abacamanza bo mu mijyi y’iwabo. Bityo iki kibazo kizatungane, maze Imana yacu idukureho umujinya wayo ukaze.”

15 Yonatani mwene Asaheli na Yahazeya mwene Tikuva, ni bo bonyine banze iyo nama bashyigikiwe na Meshulamu n’Umulevi Shabetayi.

16 Abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago bemera iyo nama, maze batoranya umutambyi Ezira hamwe n’abatware b’amazu yose babavuzwe mu mazina. Nuko ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi, abatoranyijwe batangira gusuzuma icyo kibazo.

17 Naho ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, barangiza gusuzuma icyo ikibazo cy’abashatse abanyamahangakazi.

Urutonde rw’Abayahudi bari barashatse abanyamahangakazi

18 Mu batambyi, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi:

Mu bakomokaga kuri Yeshuwa mwene Yosadaki na bene wabo ni

Māseya na Eliyezeri, na Yaribu na Gedaliya.

19 Nuko basezerana gusezerera abagore babo, kandi batamba isekurume y’intama yo guhongerera igicumuro cyabo.

20 Mu bakomokaga kuri Imeri ni Hanani na Zebadiya.

21 Mu bakomokaga kuri Harimu ni Māseya na Eliya na Shemaya, na Yehiyeli na Uziya.

22 Mu bakomokaga kuri Pashehuri ni Eliyowenayi na Māseya na Ishimayeli, na Netanēli na Yozabadi na Elasa.

23 Mu Balevi, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi:

Yozabadi na Shimeyi na Kelaya (ubundi kandi yitwa Kelita), na Petahiya na Yuda na Eliyezeri.

24 Mu baririmbyi ni Eliyashibu.

Mu barinzi b’Ingoro y’Imana ni Shalumu na Telemu na Uri.

25 Muri rubanda rw’Abisiraheli, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi:

Mu bakomokaga kuri Paroshi ni Ramiya na Iziya, na Malikiya na Miyamini, na Eleyazari na Malikiya wundi na Benaya.

26 Mu bakomokaga kuri Elamu ni Mataniya na Zakariya na Yehiyeli, na Abidi na Yeremoti na Eliya.

27 Mu bakomokaga kuri Zatu ni Eliyowenayi na Eliyashibu na Mataniya, na Yeremoti na Zabadi na Aziza.

28 Mu bakomokaga kuri Bebayi ni Yehohanani na Hananiya, na Zabayi na Atilayi.

29 Mu bakomokaga kuri Bani ni Meshulamu na Maluki na Adaya, na Yashubu na Sheyali na Yeremoti.

30 Mu bakomokaga kuri Pahati-Mowabu ni Adina na Kelali, na Benaya na Māseya, na Mataniya na Besalēli, na Binuwi na Manase.

31 Mu bakomokaga kuri Harimu ni Eliyezeri na Ishiya, na Malikiya na Shemaya na Simeyoni,

32 na Benyamini na Maluki na Shemariya.

33 Mu bakomokaga kuri Hashumu ni Matenayi na Matata, na Zabadi na Elifeleti, na Yeremayi na Manase na Shimeyi.

34 Mu bakomokaga kuri Bani ni Madayi na Amuramu na Uweli,

35 na Benaya na Bedeya na Keluhi,

36 na Vaniya na Meremoti na Eliyashibu,

37 na Mataniya na Matenayi na Yāsayi,

38 na Bani na Binuwi na Shimeyi,

39 na Shelemiya na Natani na Adaya,

40 na Makinadebayi na Shashayi na Sharayi,

41 na Azarēli na Shelemiya na Shemariya,

42 na Shalumu na Amariya na Yozefu.

43 Mu bakomokaga kuri Nebo ni Yeyiyeli na Matitiya, na Zabadi na Zebina, na Yadayi na Yoweli na Benaya.

44 Abo bagabo bose bari barashatse abanyamahangakazi, ndetse bamwe muri bo bari barabyaranye abana.

Categories
Nehemiya

Nehemiya 1

1 Ibyo Nehemiya mwene Hakaliya yakoze.

Nehemiya amenya amakuru y’i Yeruzalemu

Mu kwezi kwa Kisilevumu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruziari ku ngoma, jyewe Nehemiya nari mu kigo ntamenwa cy’i Shushani.

2 Nuko umuvandimwe wanjye Hanani aza i Shushani aturutse mu gihugu cy’u Buyuda, ari kumwe n’abandi baturukanyeyo. Mbabaza amakuru y’itsinda ry’abasigaye, ni ukuvuga Abayahudi batahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, mbabaza n’ibyerekeye Yeruzalemu.

3 Barambwira bati: “Iryo tsinda ry’abatahutse bagize amakuba menshi ndetse bahinduka insuzugurwa. Naho ibyerekeye Yeruzalemu, urukuta ruhazengurutse rwarasenyutse n’inzugi z’amarembo yaho zarakongotse.”

Nehemiya asabira Abayahudi

4 Maze kumva ibyo nicara hasi ndarira, mara iminsi mbabaye cyane nigomwa kurya. Nihatira kandi kwambaza Imana nyir’ijuru

5 ngira nti: “Ayii, Uhoraho Mana nyir’ijuru! Mana urakomeye, ufite igitinyiro kandi ukomeza Isezerano wagiranye natwe n’abumvira amabwiriza yawe.

6 Ndakwinginze undebe jyewe umugaragu wawe, kandi utege amatwi wumve gutakamba kwanjye nsenga ku manywa na nijoro, nsabira Abisiraheli abagaragu bawe. Ni koko ndemera ko twebwe Abisiraheli twagucumuyeho, ndetse nanjye ubwanjye na ba sogokuruza

7 twagucumuyeho bikabije. Twanze gukurikiza amabwiriza n’amateka n’ibyemezo wahaye Musa umugaragu wawe.

8 Ariko wibuke amabwiriza wahaye umugaragu wawe Musa ugira uti: ‘Nimumpemukira nzabatatanyiriza mu mahanga.

9 Ariko nimungarukira mugakurikiza amabwiriza yanjye, naho mwaba muri iyo gihera mwarajyanywe ho iminyago, nzabakoranyiriza hamwe mbagarure ahantu nzaba naratoranyije kugira ngo habe icyicaro cyanjye.’

10 Abo bantu ni twebwe abagaragu bawe wacunguje imbaraga zawe nyinshi n’ubushobozi bwawe bwinshi.

11 Ayii Nyagasani, ndakwinginze tega amatwi, umva ugusenga kwanjye jyewe umugaragu wawe, n’ukw’abandi bagaragu bawe bishimira kukubaha. None uyu munsi umpe kugirira ishya n’ihirwe ku mwami.”

Icyo gihe nari nshinzwe guhereza umwami ibyokunywa.

Categories
Nehemiya

Nehemiya 2

Nehemiya ahabwa uburenganzira bwo kujya i Yeruzalemu

1 Umunsi umwe mu kwezi kwa Nisanimu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, bamuzaniye divayi maze ndayimuhereza. Bwari ubwa mbere mugaragariza ko mbabaye.

2 Nuko umwami arambaza ati: “Ko utarwaye ni iki kikubabaje? Ugomba kuba ufite ikigushengura umutima.”

Nuko numva mfite ubwoba cyane.

3 Mbwira umwami nti: “Nyagasani, uragahoraho! None se ni iki cyambuza kubabara kandi umurwa ba sogokuruza bahambwemo warabaye itongo, ndetse n’inzugi z’amarembo yawo zikaba zarakongotse?”

4 Nuko umwami arambaza ati: “Urifuza ko nagukorera iki?”

Ako kanya nsenga Imana nyir’ijuru,

5 maze nsubiza umwami nti: “Nyagasani, niba bikunogeye kandi nkaba ngutonnyeho, unyohereze njye mu gihugu cy’u Buyuda mu murwa ba sogokuruza bahambwemo, kugira ngo nywubake bundi bushya.”

6 Umwami yari yicaranye n’umwamikazi maze arambaza ati: “Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki, kandi uzagaruka ryari?”

Mbwira umwami igihe nzagarukiramaze yemera kunyohereza.

7 Nuko ndongera mbwira umwami nti: “Nyagasani niba bikunogeye, umpeshe inzandiko zo gushyīra abategetsi bo mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo bampe uburenganzira bwo kuhanyura njya mu Buyuda.

8 Umpeshe n’urwandiko rwo gushyīra Asafu umurinzi w’ishyamba ry’umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo inzugi z’ikigo ntamenwa kiri hafi y’Ingoro y’Imana, n’iz’amarembo y’urukuta ruzengurutse umurwa ndetse n’ibyo kubakisha inzu nzabamo.”

Kubera ko nari ndinzwe n’Imana yanjye, umwami ampa ibyo musabye byose.

9 Umwami ampa bamwe mu bakuru b’ingabo, na bamwe mu ngabo zirwanira ku mafarasi kugira ngo bamperekeze. Nuko tugeze muri bya bihugu bikomatanyije, za nzandiko nzishyikiriza abategetsi babyo.

10 UmunyahoroniSanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamonibamenye ko naje, bababazwa cyane n’uko habonetse umuntu wo kwita ku nyungu z’Abisiraheli.

Nehemiya agenzura urukuta rwa Yeruzalemu

11 Nuko ngera i Yeruzalemu marayo iminsi itatu.

12 Ariko nta muntu n’umwe nari nigeze mbwira imigambi Imana yanjye yari yanshyizemo, y’icyo ngomba gukora i Yeruzalemu. Hanyuma nijoro njyana n’abagabo bake. Nta mafarasi twajyanye uretse iyari impetse.

13 Nijoro nsohokera mu Irembo ry’Igikombe, nkomeza inzira ijya ku Iriba ry’Ikiyoka mpinguka ku Irembo ry’Imyanda. Nagendaga nsuzuma urukuta rwari ruzengurutse Yeruzalemu, nsanga hari aho rwagiye rusenyuka ndetse n’inzugi zo ku marembo yarwo zarakongotse.

14 Nuko nkomeza kugenda nerekeye ku Irembo ry’Iribano ku kizenga cy’umwami, maze ifarasi yari impetse ntiyabona aho inyura nyivaho.

15 Iryo joro nkomeza kuzamuka nkikiye umubande w’akagezi ka Kederoni ngenda nsuzuma urukuta, hanyuma nsubiza inzira najemo maze ninjirira muri rya Rembo ry’Igikombe.

16 Abatware b’umujyi ntibari bazi aho nari nagiye cyangwa icyo nari nakoze. Koko kandi kugeza icyo gihe, rubanda rw’Abayahudi n’abatambyi n’abanyacyubahiro n’abatware b’umujyi n’abandi bakozi, sinari nigeze mbabwira icyari cyanzanye i Yeruzalemu.

17 Nuko ndababwira nti: “Nimurebe ibyago dufite: Yeruzalemu yarasenyutse ni amatongo, n’inzugi z’amarembo yayo zarakongotse. None nimuhaguruke twubake urukuta rwa Yeruzalemu maze twivane mu kimwaro.”

18 Mbatekerereza ukuntu Imana yanjye yangiriye neza ikandinda, mbasubirira no mu magambo umwami yambwiye, maze baravuga bati: “Nimucyo dutangire twubake!” Nuko bitegura gukora icyo gikorwa cyiza.

19 Ariko Umunyahoroni Sanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamoni, n’Umwarabu Geshemu babyumvise baraduseka, batubazanya agasuzuguro bati: “Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami?”

20 Ndabasubiza nti: “Imana nyir’ijuru ni yo izaduha ishya n’ihirwe muri iki gikorwa. Twebwe abagaragu bayo tugiye guhita twubaka, naho mwebwe nta munani mufite muri Yeruzalemu, nta ruhare mwayigizemo, nta n’urwibutso rwanyu ruzarangwa muri yo.”

Categories
Nehemiya

Nehemiya 3

Abubatse urukuta rwo mu majyaruguru

1 Umutambyi mukuru Eliyashibu afatanyije n’abatambyi bagenzi be, barahaguruka bubaka Irembo ry’Intama. Bamaze kuryubaka baryegurira Imana, bariteraho n’urugi. Bahera aho bubaka urukuta barugeza ku Munara w’Ijana, no ku Munara wa Hananēli.

2 Abagabo b’i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka, na bo bagakurikirwa

na Zakuri mwene Imuri.

3 Abagabo b’i Hasenaya ni bo bakurikiragaho, bubaka Irembo ry’Amafi. Barirangije bariteraho ibikingi by’irembo n’inzugi, n’ibyuma byo gusesekamo ibihindizo.

4 Meremoti mwene Uriya wa Hakosi ni we wakurikiragaho asana, na we akurikirwa na Meshulamu mwene Berekiya wa Meshezabēli. Sadoki mwene Bāna ni we wakurikiragaho asana.

5 Abaturage b’i Tekowa ni bo bakurikiragaho basana, ariko ab’ibikomerezwa muri bo banga gukora imirimo bahawe n’ababakoresha.

6 Irembo rya Yeshanaryubatswe na Yoyada mwene Paseya, afatanyije na Meshulamu mwene Besodiya. Bariteraho ibikingi by’irembo n’inzugi, n’ibyuma byo gusesekamo ibihindizo.

Abubatse urukuta rw’iburengerazuba

7 Umunyagibeyoni Melatiya n’Umunyameronoti Yadoni hamwe n’abantu b’i Gibeyoni n’ab’i Misipa, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku icumbi ry’umutegetsi w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati.

8 Uziyeli mwene Harihaya wari umucuzi w’izahabu, ni we wakurikiragaho asana. Na we agakurikirwa na Hananiya wari umuhanga mu gukora amarashi. Bagejeje aho urukuta rutangirira kuba rugari, baba barangije umurimo bakoraga i Yeruzalemu.

9 Refaya mwene Huri ari na we wategekaga kimwe cya kabiri cy’intara ya Yeruzalemu, ni we wakurikiragaho asana.

10 Yedaya mwene Harumafu ni we wakurikiragaho, maze asana ahateganye n’inzu ye, na we akurikirwa na Hatushi mwene Hashabuneya.

11 Malikiya ukomoka kuri Harimu na Hashubu ukomoka kuri Pahati-Mowabu, ni bo bakurikiragaho basana ikindi gice cy’urukuta n’Umunara w’Amafuru.

12 Shalumu mwene Haloheshi akaba n’umutegetsi wa kimwe cya kabiri kindi cy’intara ya Yeruzalemu, we n’abakobwa be ni bo bakurikiragaho basana.

13 Irembo ry’Igikombe ryubatswe na Hanuni afatanyije n’abaturage b’i Zanowa. Bamaze kuryubaka bariteraho inzugi, n’ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Basana igice cy’urukuta kireshya na metero magana atanu bakigeza ku Irembo ry’Imyanda.

14 Irembo ry’Imyanda ryubatswe na Malikiya mwene Rekabu, akaba umutegetsi w’intara ya Beti-Hakeremu. Amaze kuryubaka ariteraho inzugi, n’ibyuma byo gusesekamo ibihindizo.

Abubatse urukuta rw’iburasirazuba

15 Irembo ry’Iriba ryubatswe na Shaluni mwene Kolihoze, akaba umutegetsi w’intara ya Misipa. Amaze kuryubaka ararisakara, ariteraho inzugi n’ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Yubaka n’urugomero rw’ikizenga cy’i Silowe cyari hafi y’ubusitani bw’umwami, agarukiriza ku ngazi zavaga mu Murwa wa Dawidi.

16 Nehemiya mwene Azibuki akaba n’umutegetsi wa kimwe cya kabiri cy’intara ya Beti-Suri, ni we wakurikiragaho maze asana urukuta ageza ahateganye n’irimbi rya Dawidi, no kugeza ahafukuwe ikidendezi, agarukiriza aho ikigo cy’abasirikari b’intwari barindaga umwami cyari kiri.

Abubatsi bo mu Balewi

17 Iruhande rwe hasanwaga n’Abalevi ari bo Rehumu mwene Bani, agakurikirwa na Hashabiya umutegetsi wa kimwe cya kabiri cy’intara ya Keyila, asana ahari hateganyirijwe intara ye.

18 Bene wabo ni bo bakurikiragaho basana bayobowe na Binuwimwene Henadadi, akaba ari we wategekaga kimwe cya kabiri kindi cy’intara ya Keyila.

19 Iruhande rwabo hasanwe na Ezeri mwene Yoshuwa, akaba umutegetsi w’umujyi wa Misipa. Yasannye n’ikindi gice cy’urukuta uhereye ahateganye n’akayira kazamuka kajya ku nzu yabikwagamo intwaro, ukageza ku mfuruka y’urukuta.

20 Baruki mwene Zabayi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice cy’urukuta gikurikiyeho ashyizeho umwete. Yahereye ku mfuruka yarwo, ageza ahateganye n’irembo ry’urugo rw’Umutambyi mukuru Eliyashibu.

21 Meremoti mwene Uriya wa Hakosi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice cy’urukuta ahereye ahateganye n’irembo ry’urugo rwa Eliyashibu, ageza aho rugarukira.

Abatambyi bubatse urukuta

22 Abatambyi baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, ni bo bakurikiragaho basana.

23 Benyamini na Hashubu ni bo bakurikiragaho, basana uruhande ruteganye n’amazu yabo, naho Azariya mwene Māseya wa Ananiya, asana uruhande ruteganye n’inzu ye.

24 Binuwi mwene Henadadi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice, ahera ku nzu ya Azariya ageza aho urukuta ruhetera imfuruka.

25 Palali mwene Uzayi ni we wakurikiragaho, ahera kuri iyo mfuruka asana umunara wubatse mu rukuta, uteganye n’ingoro y’umwami yari ahirengeye hafi y’ikigo cy’abamurindaga. Pedaya mwene Paroshi

26 n’abakozi bo mu Ngoro y’Imana babaga mu gace ka Yeruzalemu kitwaga Ofeli, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku Irembo ry’Amazi ryari iburasirazuba bw’umunara wubatse mu rukuta.

Abandi bubatsi

27 Abaturage b’i Tekowa ni bo bakurikiragaho, basana ikindi gice bahereye imbere y’umunara munini wubatse mu rukuta, bageza ku rukuta rwa Ofeli.

28 Guhera haruguru y’Irembo ry’Amafarasi hasanwe n’abatambyi, umutambyi wese agasana ahateganye n’inzu ye.

29 Sadoki mwene Imeri ni we wakurikiragaho, na we asana ahateganye n’inzu ye. Shemaya mwene Shekaniya akaba umurinzi w’Irembo ry’Iburasirazuba, na we akurikiraho asana.

30 Hananiya mwene Shelemiya na Hanuni umuhungu wa gatandatu wa Salafu ni bo bakurikiragaho, basana ikindi gice cy’urukuta. Meshulamu mwene Berekiya ni we wakurikiragaho, asana igice giteganye n’aho yari atuye.

31 Malikiya wo mu bacuzi b’izahabu ni we wakurikiragaho, asana ahereye ku nzu y’abakozi bo mu Ngoro y’Imana no ku y’abacuruzi, ziteganye n’Irembo ry’Ubugenzuzi, ageza ku nzu y’igorofa yari mu mfuruka y’urukuta.

32 Uhereye kuri iyo nzu ukageza ku Irembo ry’Intama, hasanwe n’abacuzi b’izahabu bafatanyije n’abacuruzi.

Abanzi b’Abayahudi bababuza kubaka

33 Sanibalati amenye ko twebwe Abayahudi twubaka urukuta rwa Yeruzalemu, ararakara agira umujinya mwinshi cyane. Nuko aratunegura

34 avugira imbere ya bagenzi be n’imbere y’ingabo z’i Samariya ati: “Ese abo Bayahudi batagize icyo bashoboye barashaka kugera ku ki? Mbese koko urwo rukuta bazarangiza kurwubaka? Mbese baragira ngo gutura Imana ibitambo ni byo bizatuma bubaka urukuta rw’icyuzuriraho? Ese baragira ngo bataburure ibirundo by’amabuye yangijwe n’umuriro maze bayubakishe?”

35 Ubwo Tobiya umutware wo mu Bamoni yari ahagaze iruhande rwe, na we aravuga ati: “Na bo barubaka ntibagasekwe! Erega na nyiramuhari yuriye urwo rukuta rwahita ruriduka!”

36 Nuko ndasenga nti: “Mana yacu, umva uko badusuzugura, kandi ibitutsi badutuka ureke abe ari bo bihama! Ubareke basahurwe bajyanwe ho iminyago!

37 Ntukabababarire igicumuro cyabo cyangwa ngo ubahanagureho icyaha cyabo, kuko badututsetwubaka.”

38 Nuko twubaka urukuta rwa Yeruzalemu rwose turugeza muri kimwe cya kabiri cy’ubuhagarike bwarwo, kuko abantu bose bakoranaga umwete.

Categories
Nehemiya

Nehemiya 4

1 Ariko Sanibalati na Tobiya n’Abarabu n’Abamoni hamwe n’Abanyashidodi, bumvise ko igikorwa cyo gusana urukuta rwa Yeruzalemu gitera imbere, kandi ko n’ibyuho byo muri rwo biri hafi gusibangana barushaho kurakara.

2 Bose bahuza umugambi wo gutera i Yeruzalemu no kwangiza ibyaho.

3 Nuko dusenga Imana yacu, maze dushyiraho abarinzi ku manywa na nijoro bo kubakoma imbere.

4 Byongeye kandi Abayahudi baravugaga bati: “Abakozi bacitse intege, ibirundo by’ibisigazwa ni byinshi, ntabwo dushobora kuzarangiza gusana uru rukuta!”

5 Abanzi bacu na bo bakavuga bati: “Ntibazigera batubona cyangwa ngo bamenye igihe tuzazira, bazabona tubaguye gitumo maze tubamarire ku icumu, n’umurimo bakoraga tuwuhagarike.”

Abubatsi bahabwa intwaro

6 Nuko Abayahudi bo mu cyaro baturanye n’abanzi bacu, baza kutuburira incuro nyinshi bati: “Nimwigarukire iwacu.”

7 Nuko nshyira abantu inyuma y’urukuta aho rwari rukiri rugufi n’aho rwari rutarasanwa, bahagarara mu myanya yabo bakurikije imiryango yabo, kandi bitwaje inkota n’amacumu n’imiheto.

8 Maze kubona uko ibintu byifashe, mpita mbwira abanyacyubahiro n’abatware b’umujyi na rubanda bari aho nti: “Ntimubatinye! Mwibuke ko Uhoraho akomeye kandi afite igitinyiro. Mubarwanye murengere abavandimwe banyu n’abahungu n’abakobwa banyu, n’abagore banyu n’amazu yanyu.”

9 Abanzi bacu bamenya ko twaburiwe, kandi ko Imana yaburijemo umugambi wabo. Nuko twese dusubira ku rukuta, umuntu wese ku murimo we.

10 Uhereye uwo munsi kimwe cya kabiri cy’abakozi banjye barakoraga, naho abandi bahoraga baryamiye amajanja bafite amacumu n’ingabo n’imiheto, bambaye n’amakoti y’ibyuma akingira igituza. Abasirikari bakuru bari barinze Abayahudi bose

11 bubakaga urukuta. Abahereza babo bakoreshaga ukuboko kumwe, ukundi gufashe intwaro.

12 Buri muntu wubakaga yabaga afite inkota ye mu rukenyerero. Uwari ushinzwe kuvuza impanda, yagumaga iruhande rwanjye,

13 kuko nari narabwiye abanyacyubahiro n’abatware na rubanda nti: “Murabona ko uyu murimo ari munini kandi ari mugari, ku buryo dutataniye impande zose z’urukuta.

14 Nimujya mwumva impanda ivuze, mujye mudutabara muze aho ivugiye. Imana yacu na yo izaturwanirira.”

15 Nuko dukomeza gukora dutyo kuva mu museke kugeza nimugoroba mu kabwibwi, kimwe cya kabiri cy’abakozi bitwaje amacumu baryamiye amajanja.

16 Icyo gihe kandi mbwira abantu nti: “Umuntu wese kimwe n’abakozi bamufasha ajye arara muri Yeruzalemu, bityo nijoro batubere abazamu naho ku manywa bakore.”

17 Nararaga nkenyeye kimwe na bagenzi banjye n’abakozi bamfashaga, ndetse n’abarinzi. Ntitwigeraga twiyambura keretse tugiye kwiyuhagira.

Categories
Nehemiya

Nehemiya 5

Nehemiya akuraho uburyamirane

1 Icyo gihe rubanda rw’Abayahudi n’abagore babo bitotombera bene wabo.

2 Bamwe muri bo baravugaga bati: “Twebwe ubwacu n’abana bacu turi benshi, dukeneye ingano kugira ngo tubone ibyo kudutunga tubeho.”

3 Abandi bakagira bati: “Kugira ngo tubone ingano mu gihe cy’inzara, tugomba kugwatiriza amasambu yacu n’imirima yacu y’imizabibu, ndetse n’amazu yacu.”

4 Abandi na bo bakagira bati: “Kugira ngo tubone imisoro y’umwami w’u Buperesi, tugurizwa amafaranga ari uko tugwatirije imirima n’imizabibu byacu.

5 Nyamara twese turi Abayahudi kimwe na bo, abana bacu ni kimwe n’ab’abo, ariko duhatirwa gutanga abahungu n’abakobwa bacu kugira ngo babe inkoreragahato. Ndetse bamwe mu bakobwa bacu ubu ni abaja kandi ntitubasha kubacungura, kuko amasambu n’imizabibu byacu bifitwe n’abandi.”

6 Nuko numvise ayo maganya n’ibyo birego ndarakara cyane.

7 Niyemeza gutonganya abanyacyubahiro n’abatware b’Abayahudi, ndababwira nti: “Mukabije kwaka bene wanyu inyungu!” Nuko ntumiza iteraniro rinini kugira ngo mbamagane.

8 Ndababwira nti: “Twakoze uko dushoboye kose ducungura Abayahudi bene wacu, abanyamahanga bari baragize inkoreragahato zabo. None namwe muragurisha bene wanyu, maze tuzahindukire tubacungure?”

Nuko bose baraceceka ntibagira icyo bavuga.

9 Ndongera ndababwira nti: “Ibyo mukora si byiza. Mbese ntimwari mukwiye gutinya Imana mugakora ibyiza, bityo ntimuhe abanyamahanga batwanga urwaho rwo kudutuka?

10 Jyewe ubwanjye na bagenzi banjye kimwe n’abakozi bamfasha, twagurije abantu amafaranga n’ingano. None nimucyo twese tubaharire iyo myenda baturimo.

11 Ndetse bitarenze uyu munsi, ababarimo imyenda nimubasubize amasambu yabo n’imizabibu yabo, n’imizeti yabo kimwe n’amazu yabo. Ndetse n’inyungu mubaka ku byo mwabagurije, haba ari ku mafaranga cyangwa ku ngano, haba ari kuri divayi nshya cyangwa ku mavuta, na zo nimuzibaharire.”

12 Barambwira bati: “Ibyo utubwiye tuzabikora. Tuzabasubiza ibyo batugwatirije, kandi nta cyo tuzongera kubishyuza.”

Nuko mpamagaza abatambyi maze ntegeka ba banyacyubahiro na ba batware b’Abayahudi, kurahirira imbere yabo ko bazasohoza ayo masezerano.

13 Nanjye mfata umweko nari nkenyeje nabikagamo ibiceri, maze ndawukunkumura ngira nti: “Uku abe ari ko Imana izakunkumura umuntu wese utazubahiriza amasezerano yagize, imuvane mu rugo rwe no mu mutungo we asigare amara masa.”

Abantu bose bari muri iryo teraniro baravuga bati: “Amina”, maze basingiza Uhoraho. Nuko basohoza amasezerano bagize.

Kutikubira kwa Nehemiya

14 Umwami Aritazeruzi yangize umutegetsi w’igihugu cy’u Buyuda, uhereye mu mwaka wa makumyabiri ukageza mu wa mirongo itatu n’ibiri ari ku ngoma. Muri iyo myaka uko ari cumi n’ibiri, yaba jyewe cyangwa bagenzi banjye, ntitwigeze dutungwa n’igaburo ryagenewe umutegetsi.

15 Abategetsi bambanjirije baryaga rubanda imitsi, bakabaka igaburo rya buri munsi, bakabaka n’ibikoroto mirongo ine by’ifeza. Ababungirije na bo bategekeshaga abantu igitugu. Nyamara kubera ko nubaha Imana, jyewe sinagenje nka bo.

16 Ahubwo nitangiye kubaka urukuta sinagira n’isambu nigurira. Abantu bamfashaga na bo nta masambu biguriye, bahoraga mu mirimo y’ubwubatsi.

17 Byongeye kandi nagaburiraga abatware b’Abayahudi ijana na mirongo itanu, n’abandi bantu baturukaga mu bihugu bidukikije.

18 Buri munsi natekeshaga ikimasa n’intama esheshatu z’indobanure n’inkoko, kandi uko iminsi icumi yashiraga ni ko natangaga divayi nyinshi z’amoko atari amwe. Nubwo byari bimeze bityo sinigeze naka abantu igaburo ryagenewe umutegetsi, kuko nari nzi ingorane bari bafite.

19 Mana yanjye ujye unyibuka, ungirire neza kubera ibyo nagiriye aba bantu!

Categories
Nehemiya

Nehemiya 6

Abanzi ba Nehemiya bashaka kumugirira nabi

1 Sanibalati na Tobiya n’Umwarabu Geshemu kimwe n’abandi banzi bacu, bamenya ko narangije gusana urukuta rwa Yeruzalemu kandi ko nta cyuho gisigaye kuri rwo. Icyakora icyo gihe nari ntaratera inzugi ku marembo yarwo.

2 Nuko Sanibalati na Geshemu bantumaho bati: “Ngwino duhurire i Kefirimu mu kibaya cya Ono.” Ariko bari bafite umugambi wo kungirira nabi.

3 Nanjye mbatumaho mbasubiza nti: “Sinshobora kuza. Umurimo nkora ni ingirakamaro ndamutse nywusize wahagarara, bityo rero sinshobora kuza ngo tubonane.”

4 Bantumaho incuro enye zose ngo nze tubonane, nanjye nkabasubiza ko bidashoboka.

5 Nuko ku ncuro ya gatanu Sanibalati yongera kuntumaho nka mbere, antumaho umwungirije anzanira urwandiko rudafunze.

6 Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko:

“Hari inkuru yabaye gikwira mu batari Abayahudi, bavuga ko wowe n’Abayahudi mufite umugambi wo kugomera umwami. Ngo yaba ari yo mpamvu wubaka urukuta rwa Yeruzalemu. Geshemu na we avuga ko iyo nkuru ifite ishingiro. Bavuga kandi ko waba ugiye kwimikwa kugira ngo ube umwami w’Abayahudi

7 ubu ukaba waramaze gushyiraho abahanuzi bo kwamamaza muri Yeruzalemu ko uri umwami w’u Buyuda. Iyo nkuru ntizabura kugera ku mwami w’u Buperesi. None ngwino tubyumvikaneho.”

8 Nuko nanjye ndamusubiza nti: “Ibyo uvuze byose ntibifite ishingiro, ahubwo ni wowe ubyihimbira.”

9 Bose bashakaga kudutera ubwoba bibwira ko tuzacika intege, kugira ngo umurimo dukora udindire. Nuko ndasenga nti: “Mana yanjye, umpe imbaraga.”

10 Umunsi umwe njya kwa Shemaya mwene Delaya wa Mehetabēli, kubera ko atashoboraga kuva iwe. Nuko arambwira ati: “Reka tubonanire mu Ngoro y’Imana mu Cyumba kizira inenge, maze dukinge inzugi zacyo kuko abashaka kukwica bazaza nijoro bakwice.”

11 Nuko ndamusubiza nti: “Mbese umugabo nkanjye akwiye guhunga? Byongeye kandi umuntu nkanjye yakwinjira mu Ngoro, mu Cyumba kizira inenge maze akabaho? Ndanze singiyeyo.”

12 Nuko mbibonye ntyo menya ko ibyo ambwiye atabitumwe n’Imana, ko ahubwo yaguriwe na Tobiya na Sanibalati ngo ampanurire ibinyoma.

13 Kwari ukugira ngo ngire ubwoba nkore ibyo ambwiye, bityo mbe nkoze icyaha maze babone impamvu yo kunsebya no kunkoza isoni.

14 Nuko ndasenga nti: “Mana yanjye, ujye wibuka ibyo Tobiya na Sanibalati bakoze, ujye wibuka kandi n’umuhanuzikazi Nowadiya kimwe n’abandi bahanuzi bagerageje kuntera ubwoba.”

Urukuta rwuzura

15 Ku itariki ya makumyabiri n’eshanu y’ukwezi kwa Eluli, turangiza kubaka urukuta rwa Yeruzalemu rwari rumaze iminsi mirongo itanu n’ibiri rwubakwa.

16 Abanzi bacu bose bamenye ko twarwujuje, kandi ko n’abantu bo mu mahanga adukikije barwibonera, baramwara cyane. Koko rero bamenya ko Imana yacu ari yo yatumye tubasha gukora uwo murimo.

17 Icyo gihe abanyacyubahiro benshi b’i Buyuda bandikiraga Tobiya inzandiko nyinshi, Tobiya na we akabandikira abasubiza.

18 Abantu benshi b’i Buyuda bari barahanye igihango na we, kuko yari umukwe wa Shekaniya wakomokaga kuri Ara, kandi n’umuhungu we Yehohanani akaba yari yarashatse umukobwa wa Meshulamu mwene Berekiya.

19 Bamwe mu Bayahudi bahoraga bandatira ibikorwa bya Tobiya, na we bakamubwira ijambo ryose navuze, bityo akandika inzandiko zo kuntera ubwoba.

Categories
Nehemiya

Nehemiya 7

1 Urukuta rumaze kuzura maze no gutera inzugi ku marembo yarwo, abarinzi b’Ingoro y’Imana n’abaririmbyi n’Abalevi bahabwa inshingano zabo.

2 Ubutegetsi bw’umurwa wa Yeruzalemu mbushinga umuvandimwe wanjye Hanani, afatanyije na Hananiya umukuru w’ingabo zo mu kigo ntamenwa. Hananiya uwo yari umugabo w’umunyamurava warushaga abantu benshi gutinya Imana.

3 Nuko ndababwira nti: “Inzugi za Yeruzalemu ntizigakingurwe mbere yo ku gasusuruko, kandi nimugoroba abarinzi bajye bakinga inzugi bazifungishe ibihindizo mbere y’uko bava ku izamu.Muzashyireho izamu maze abaturage bo muri Yeruzalemu bajye barisimburanwaho, bamwe bajye bashyirwa ku rukuta, abandi barinde hafi y’amazu yabo.”

Urutonde rw’amazina y’abatahutse

4 Umurwa wa Yeruzalemu wari munini nyamara utuwemo n’abantu bake, n’amazu ari make.

5 Nuko Imana yanjye inyungura igitekerezo maze nteranya abanyacyubahiro n’abatware b’umujyi hamwe na rubanda, kugira ngo babarurwe. Mbona igitabo cy’ibarura ry’ababanje gutahuka bavuye aho bari barajyanwe ho iminyago, ngisangamo ibi bikurikira:

6 Dore Abayahudi bo mu mazu Umwami Nebukadinezari wa Babiloniya yari yarajyanye ho iminyago. Baje mu gihugu cy’u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bavuye muri Babiloniya, maze umuntu wese asubira mu mujyi gakondo w’iwabo.

7 Baje bayobowe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Azariya na Rāmiya na Nahamani, na Moridekayi na Bilishani na Misipereti, na Bigivayi na Nehumu na Bāna. Dore umubare w’Abisiraheli bakomokaga muri buri nzu:

8 Abakomokaga kuri Paroshi bari ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo irindwi na babiri.

9 Abakomokaga kuri Shefatiya bari magana atatu na mirongo irindwi na babiri.

10 Abakomokaga kuri Ara bari magana atandatu na mirongo itanu na babiri.

11 Abakomokaga kuri Pahati-Mowabu, ni ukuvuga urubyaro rwa Yoshuwa na Yowabu, bari ibihumbi bibiri magana inani na cumi n’umunani.

12 Abakomokaga kuri Elamu bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

13 Abakomokaga kuri Zatu bari magana inani na mirongo ine na batanu.

14 Abakomokaga kuri Zakayi bari magana arindwi na mirongo itandatu.

15 Abakomokaga kuri Binuwi bari magana atandatu na mirongo ine n’umunani.

16 Abakomokaga kuri Bebayi bari magana atandatu na makumyabiri n’umunani.

17 Abakomokaga kuri Azigadi bari ibihumbi bibiri na magana atatu na makumyabiri na babiri.

18 Abakomokaga kuri Adonikamu bari magana atandatu na mirongo itandatu na barindwi.

19 Abakomokaga kuri Bigivayi bari ibihumbi bibiri na mirongo itandatu na barindwi.

20 Abakomokaga kuri Adini bari magana atandatu na mirongo itanu na batanu.

21 Abakomokaga kuri Ateri, ni ukuvuga abakomokaga kuri Hezekiya, bari mirongo cyenda n’umunani.

22 Abakomokaga kuri Hashumu bari magana atatu na makumyabiri n’umunani.

23 Abakomokaga kuri Besayi bari magana atatu na makumyabiri na bane.

24 Abakomokaga kuri Harifu bari ijana na cumi na babiri.

25 Abakomokaga kuri Gibeyoni bari mirongo cyenda na batanu.

26 Abantu bakomokaga mu mujyi wa Betelehemu n’uwa Netofa bari ijana na mirongo inani n’umunani.

27 Abakomokaga mu mujyi wa Anatoti bari ijana na makumyabiri n’umunani.

28 Abakomokaga mu mujyi wa Betazimaveti bari mirongo ine na babiri.

29 Abakomokaga mu mujyi wa Kiriyati-Yeyarimu n’uwa Kefira n’uwa Bēroti bari magana arindwi na mirongo ine na batatu.

30 Abakomokaga mu mujyi wa Rama n’uwa Geba bari magana atandatu na makumyabiri n’umwe.

31 Abakomokaga mu mujyi wa Mikimasi bari ijana na makumyabiri na babiri.

32 Abakomokaga mu mujyi wa Beteli n’uwa Ayi bari ijana na makumyabiri na batatu.

33 Abakomokaga mu wundi mujyi witwa Nebo bari mirongo itanu na babiri.

34 Abakomokaga kuri Elamu wundi bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

35 Abakomokaga kuri Harimu bari magana atatu na makumyabiri.

36 Abakomokaga mu mujyi wa Yeriko bari magana atatu na mirongo ine na batanu.

37 Abakomokaga mu mujyi wa Lodi n’uwa Hadidi n’uwa Ono bari magana arindwi na makumyabiri n’umwe,

38 Abakomokaga mu mujyi wa Senaya bari ibihumbi bitatu na magana cyenda na mirongo itatu.

39 Itsinda ry’abatambyi:

Abakomokaga kuri Yedaya ukomoka kuri Yoshuwa bari magana cyenda na mirongo irindwi na batatu.

40 Abakomokaga kuri Imeri bari igihumbi na mirongo itanu na babiri.

41 Abakomokaga kuri Pashehuri bari igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.

42 Abakomokaga kuri Harimu bari igihumbi na cumi na barindwi.

43 Itsinda ry’Abalevi:

Abakomokaga kuri Yoshuwa na Kadimiyeli na bo bakomokaga kuri Hodeva, bari mirongo irindwi na bane.

44 Itsinda ry’abaririmbyi bo mu Ngoro y’Imana:

Abakomokaga kuri Asafu bari ijana na mirongo ine n’umunani.

45 Itsinda ry’abarinzi b’Ingoro y’Imana ryari rigizwe n’abakomokaga kuri Shalumu no kuri Ateri, no kuri Talimoni no kuri Akubu, no kuri Hatita no kuri Shobayi, bose bari ijana na mirongo itatu n’umunani.

46 Itsinda ry’abakozi bo mu Ngoro y’Imana ryari rigizwe n’abakomokaga kuri Sīha no kuri Hasufa na Tabawoti,

47 no kuri Kerosi no kuri Siya no kuri Padoni,

48 no kuri Lebana no kuri Hagaba no kuri Shalimayi,

49 no kuri Hanani no kuri Gideli no kuri Gahari,

50 no kuri Reyaya no kuri Resini no kuri Nekoda,

51 no kuri Gazamu no kuri Uza no kuri Paseya,

52 no kuri Besayi no kuri Meyunimu, no kuri Nefushesimu,

53 no kuri Bakibuki no kuri Hakufa no kuri Harihuri,

54 no kuri Basiliti no kuri Mehida no kuri Harisha,

55 no kuri Barikosi no kuri Sisera no kuri Tema,

56 no kuri Nesiya no kuri Hatifa.

57 Itsinda ry’abakomokaga ku bagaragu ba Salomo ryari rigizwe n’abakomokaga kuri Sotayi no kuri Sofereti no kuri Perida,

58 no kuri Yāla no kuri Darikoni no kuri Gideli,

59 no kuri Shefatiya no kuri Hatili,

no kuri Pokereti-Hasebayimu no kuri Amoni.

60 Abo mu itsinda ry’abakozi bo mu Ngoro y’Imana, hamwe n’abo mu itsinda ry’abakomokaga ku bagaragu ba Salomo, bose bari magana atatu na mirongo cyenda na babiri.

61 Hari n’abantu batahutse bavuye i Telimela n’i Teliharisha, n’i Kerubu no muri Adoni no muri Imeri, batashoboye gutanga ibimenyetso byemeza ko ba sekuruza bari Abisiraheli.

62 Abo bantu bakomokaga kuri Delaya no kuri Tobiya no kuri Nekoda, bari magana atandatu na mirongo ine na babiri.

63 Hari n’abatambyi bagize ingorane nk’izo. Abo ni abakomokaga kuri Hobaya no kuri Hakosi no kuri Barizilayi, (uwo yitiriwe sebukwe kuko yari yarashatse umukobwa wa Barizilayi w’i Gileyadi).

64 Bashatse ibisekuruza byabo mu bitabo by’ibarura ariko ntibabibona, maze babarwa nk’abahumanye, bityo bahagarikwa ku mirimo y’ubutambyi.

65 Byongeye kandi umutegetsi w’u Buyuda ababuza kurya ibyokurya byavanywe ku bitambo byatuwe Imana, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi uzafata icyemezo gishingiye ku bizaba byerekanywe na Urimu na Tumimu.

66 Umubare w’abatahutse bose bavuye muri Babiloniya, bari ibihumbi mirongo ine na bibiri na magana atatu na mirongo itandatu.

67 Bari kumwe n’abagaragu n’abaja ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi,

n’abaririmbyi n’abaririmbyikazi magana abiri na mirongo ine na batanu.

68 Bari bafite ingamiyamagana ane na mirongo itatu n’eshanu,

n’indogobe ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.

69 Bamwe mu batware b’amazu batanze imfashanyo yo kubaka Ingoro y’Imana.

Umutegetsi w’u Buyuda yatanze ibiro umunani n’igice by’izahabu,

atanga n’ibikombe mirongo itanu byo gukoresha mu Ngoro y’Imana,

n’amakanzu magana atanu na mirongo itatu y’abatambyi,

bishyirwa mu kigega cy’umushinga w’Ingoro y’Imana.

70 Bamwe mu batware b’amazu bashyize muri icyo kigega ibiro ijana na mirongo irindwi by’izahabu, n’ibikoroto ibihumbi bibiri na magana abiri by’ifeza.

71 Naho rubanda batanga ibiro ijana na mirongo irindwi by’izahabu, n’ibikoroto ibihumbi bibiri by’ifeza, n’imyambaro mirongo itandatu n’irindwi y’abatambyi.

72 Nuko abatambyi n’Abalevi, n’abarinzi b’Ingoro y’Imana n’abaririmbyi, na bamwe bo muri rubanda n’abakozi bo mu Ngoro y’Imana, kimwe n’abandi Bisiraheli bose batura mu mijyi gakondo yabo.

Ukwezi kwa karindwikwageze Abisiraheli bose baramaze gutura mu mijyi gakondo yabo.