Categories
2 Amateka

2 Amateka 34

Ingoma ya Yosiya

1 Yosiya yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu.

2 Yakoze ibinogeye Uhoraho kandi yitwara neza nka sekuruza Umwami Dawidi nta guteshuka.

Yosiya arwanya gusenga ibigirwamana

3 Mu mwaka wa munani Yosiya ari ku ngoma, atangira gushaka Imana ya sekuruza Dawidi akiri muto. Mu mwaka wa cumi n’ibiri ni bwo yatangiye gutunganya u Buyuda na Yeruzalemu, asenya ahasengerwaga, asenya n’inkingi z’ikigirwamanakazi Ashera, n’ibigirwamana biremeye, n’ibindi bigirwamana byacuzwe mu muringa.

4 Ategeka ko basenya intabiro za Bāli abahagarikiye, n’ibicaniro boserezagaho imibavu byari hejuru yazo, amenagura inkingi z’ikigirwamanakazi Ashera n’ibigirwamana bibajwe n’ibindi byacuzwe, arabimenagura ivu ryabyo arinyanyagiza ku mva z’abahatambiraga ibitambo.

5 Atwikira amagufwa y’abatambyi ku ntambiro zabo, bityo ahumanura u Buyuda na Yeruzalemu.

6 Arangije ajya mu mijyi ya Manase n’iya Efurayimu n’iya Simeyoni, ndetse no mu ya Nafutali no mu matongo yari akikije iyo mijyi.

7 Asenya intambiro, amenagura n’inkingi z’ikigirwamanakazi Ashera n’ibindi bigirwamana, atemagura n’ibicaniro byose boserezagaho imibavu byari mu gihugu cya Isiraheli. Arangije asubira i Yeruzalemu.

Umutambyi mukuru atahura igitabo cy’Amategeko

8 Mu mwaka wa cumi n’umunani Yosiya ari ku ngoma, amaze guhumanura igihugu n’Ingoro y’Uhoraho, yohereje Shafani mwene Asaliya, na Māseya umutware w’umujyi:, na Yowa mwene Yowahazi umunyamabanga we, kugira ngo basane Ingoro y’Uhoraho Imana ye.

9 Basanga Umutambyi mukuru Hilikiya maze bamuha ifeza zigenewe Ingoro y’Imana. Izo feza zari zakiriwe n’Abalevi barinda imiryango, zatanzwe n’Abamanase n’Abefurayimu n’Abisiraheli bose basigaye, n’Abayuda bose n’Ababenyamini, n’abatuye i Yeruzalemu.

10 Nuko izo feza bazishyikiriza abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro y’Uhoraho.

11 Bityo bahemba ababaji ba za mwikorezi, n’ababubatsi kugira ngo bagure amabuye abaje n’ibiti bya mwikorezi, basane n’andi mazu abami b’u Buyuda batari basannye.

12 Abantu bakoranaga umurava umurimo wabo bayobowe n’Abalevi ari bo Yahati na Obadiya bakomoka kuri Merari, na Zekariya na Meshulamu bakomoka kuri Kehati. Abandi Balevi bari abahanga mu gucuranga,

13 bayoboraga abikorezi n’abandi bakozi bose, buri muntu mu kazi ke. Mu Balevi hari abanditsi n’abayobozi n’abarinzi.

14 Igihe babikuraga amafaranga yagenewe gusana Ingoro y’Uhoraho, umutambyi Hilikiya abona igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho, yatanzwe anyujijwe kuri Musa.

15 Hilikiya abwira umwanditsi Shafani ati: “Nabonye igitabo cy’Amategeko mu Ngoro y’Uhoraho.” Nuko agishyikiriza Shafani.

16 Shafani na we agishyira umwami kandi aramubwira ati: “Ibyo wategetse abagaragu bawe byose ubu barabikora:

17 amafaranga yari mu Ngoro y’Uhoraho bayashyikirije abashinzwe imirimo yo gusana.”

18 Umwanditsi Shafani yungamo ati: “Umutambyi Hilikiya yanshyikirije iki gitabo.” Nuko Shafani agisomera umwami.

Umwami agisha Hulida inama

19 Umwami yumvise ibivugwa mu gitabo cy’Amategeko ashishimura imyambaro ye,

20 ategeka Hilikiya na Ahikamu mwene Shafani na Abudoni mwene Mika, n’umwanditsi Shafani na Asaya umugaragu w’umwami ati:

21 “Nimugende mugishe inama Uhoraho ku bwanjye no ku bw’Abisiraheli n’Abayuda basigaye, ku byerekeye ibivugwa muri iki gitabo kimaze gutahurwa. Koko rero, Uhoraho adufitiye uburakari bukomeye kubera ko ba sogokuruza batumviye ijambo rye, ngo bakurikize ibyanditswe muri iki gitabo byose.”

22 Hilikiya n’izindi ntumwa z’umwami bajya ku muhanuzikazi Hulida, wari utuye ahitwa “Intara ya kabiri” ya Yeruzalemu. Umugabo we Shalumu mwene Tikuva mwene Harehasi, ni we wari umubitsi w’imyambaro yo mu Ngoro y’Uhoraho. Izo ntumwa zisobanurira umuhanuzikazi uko ikibazo giteye.

23 Umuhanuzikazi aherako arabasubiza ati: “Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: Nimugende mumbwirire uwabatumye muti:

24 ‘Ngiye guteza aha hantu n’abahatuye icyago gikomeye, nk’uko byanditswe mu gitabo basomeye imbere y’umwami w’u Buyuda.

25 Abayuda baranyimūye bosereza imibavu izindi mana, ku buryo ibikorwa byabo byose byandakaje. Ni yo mpamvu nzabarakarira sincururuke.’

26 Naho uwo mwami w’u Buyuda wabatumye kungisha inama, mumubwire muti: ‘Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: wumvise amagambo y’icyo gitabo

27 wicisha bugufi imbere yanjye, kandi uzirikana mu mutima wawe icyo nteganyirije aha hantu n’abahatuye. Kubera ko washishimuye imyambaro yawe kandi ukarira, ndakumenyesha ko nakumvise.’ Ni jye Uhoraho ubivuze.

28 Ni yo mpamvu nzakureka ukisazira neza ugashyingurwa mu mahoro, utarebye amahano ngiye guteza aha hantu n’abahatuye.”

Nuko intumwa zizanira umwami icyo gisubizo.

Yosiya avugurura Isezerano ry’Imana

29 Umwami atumiza abakuru b’imiryango y’u Buyuda n’ab’i Yeruzalemu.

30 Nuko arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho ari kumwe n’abantu bose bo mu Buyuda n’abaturage b’i Yeruzalemu, n’abatambyi n’Abalevi na rubanda rwose, aboroheje n’abakomeye. Umwami abasomera aranguruye ijwi amagambo yose y’igitabo cy’Isezerano cyatahuwe mu Ngoro y’Uhoraho.

31 Ahagarara imbere y’abaturage, asezeranira bushya imbere y’Uhoraho ko azamuyoboka, akitondera amabwiriza ye n’inyigisho ze n’amateka ye abikuye ku mutima, no mu mibereho ye yose. Kwari ukugira ngo asohoze Isezerano nk’uko byanditswe muri icyo gitabo.

32 Hanyuma yemeza Ab’i Yeruzalemu n’ab’Ababenyamini iryo Sezerano. Kuva ubwo abatuye i Yeruzalemu bakurikiza Isezerano bagiranye n’Imana ya ba sekuruza.

33 Yosiya akuraho ibizira byose byakorerwaga mu ntara zose za Isiraheli, ategeka abantu bose bo muri Isiraheli kuramya Uhoraho Imana yabo. Igihe cyose Yosiya yabayeho, ntibigera bateshuka gukurikira Uhoraho Imana ya ba sekuruza.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 35

Yosiya yizihiza umunsi mukuru wa Pasika

1 Yosiya yizihiriza Uhoraho umunsi mukuru wa Pasika i Yeruzalemu, ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa mbere, bica umwana w’intama wa Pasika.

2 Yosiya ashyira abatambyi ku mirimo yabo, kandi abahatira kwita ku mirimo y’Ingoro y’Uhoraho.

3 Abwira abo Balevi bashinzwe kwigisha Abisiraheli bose, kandi biyeguriye Uhoraho ati: “Mushyire Isanduku y’Isezerano mu Ngoro yubatswe na Salomo mwene Dawidi umwami wa Isiraheli. Si ngombwa kuyiheka ku ntugu. None nimukorere Uhoraho Imana yanyu n’ubwoko bwayo bwa Isiraheli.

4 Nimwishyire hamwe mukurikije imiryango yanyu n’imirimo yanyu, nk’uko bivugwa mu mabwiriza ya Dawidi umwami wa Isiraheli n’umuhungu we Salomo.

5 Abalevi bahagarare mu Ngoro bakurikije imiryango ya ba sekuruza, haboneke abahagije bakorera buri muryango w’Abisiraheli basanzwe.

6 Mwihumanure maze mutambe umwana w’intama wa Pasika, muyigaburire abavandimwe banyu mukurikize itegeko ry’Uhoraho ryanyujijwe kuri Musa.”

7 Yosiya aha abantu bose bari bahari abana b’intama n’ab’ihene bo mu mikumbi ye, kugira ngo bazitambe ho ibitambo bya Pasika. Umubare wazo wari ibihumbi mirongo itatu, n’ibimasa ibihumbi bitatu na byo bivuye mu mutungo w’umwami.

8 Ibyegera bye na byo bitanga amatungo bititangiriye itama, biyaha rubanda n’abatambyi n’Abalevi. Hilikiya na Zakariya na Yehiyeli abayobozi b’Ingoro y’Imana, bahaye abatambyi abana b’intama ibihumbi bibiri na magana atandatu zo gutamba ho ibitambo bya Pasika, n’ibimasa magana atatu.

9 Abayobozi b’Abalevi ari bo Konaniya n’abavandimwe be, Shemaya na Netanēli, hamwe na Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalevi abana b’intama ibihumbi bitanu zo gutamba ho ibitambo bya Pasika, n’ibimasa magana atanu.

10 Dore uko bateguye Pasika: abatambyi bahagaze mu myanya yabo, n’amatsinda y’Abalevi bajya ku mirimo yabo nk’uko umwami yabibategetse.

11 Nuko batamba abana b’intama ba Pasika, Abalevi bagahereza abatambyi amaraso na bo bakayamisha ku rutambiro, Abalevi bagakuraho impu.

12 Bashyira ku ruhande ibitambo bikongorwa n’umuriro kugira ngo babigabanye bakurikije amatsinda y’imiryango ya rubanda, ngo babitambire Uhoraho nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa. Babigenza batyo no ku bimasa.

13 Botsa intama ya Pasika ku muriro nk’uko byemejwe, ibindi bitambo bidafite inenge babiteka mu nkono, no mu byungo no mu masafuriya, bihutira kubigaburira rubanda bose.

14 Hanyuma bitegurira ibyokurya byabo bwite n’iby’abatambyi, kubera ko abatambyi bakomoka kuri Aroni bakomeje gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’urugimbu bukarinda bwira. Ni yo mpamvu Abalevi bateguye ibyabo, bagategura n’iby’abatambyi bakomoka kuri Aroni.

15 Abaririmbyi bakomoka kuri Asafu baguma mu myanya yabo bakurikije itegeko rya Dawidi, na Asafu na Hemani na Yedutuni wahoze ari umuhanuzi w’ibwami. Abarinzi na bo baguma ku marembo yose, kuko bagenzi babo b’Abalevi bari babateguriye Pasika.

16 Mu birori by’uwo munsi byateguriwe Uhoraho byo kwizihiza Pasika, batamba n’ibitambo bikongorwa n’umuriro, babitambira ku rutambiro rw’Uhoraho, byose biba nk’uko Umwami Yosiya yari yabitegetse.

17 Icyo gihe cya Pasika, Abisiraheli bari bahari bamara iminsi irindwi bizihiza iminsi mikuru y’imigati idasembuye.

18 Koko rero kuva igihe cy’umuhanuzi Samweli, nta Pasika nk’iyo yari yarigeze kwizihizwa muri Isiraheli, kandi nta mwami wa Isiraheli wari warijihije Pasika nk’iyo Yosiya yizihije afatanyije n’abatambyi n’Abalevi n’Abayuda bose, n’Abisiraheli bose bari kumwe n’abaturage b’i Yeruzalemu.

19 Iyo Pasika bayizihije mu mwaka wa cumi n’umunani Yosiya ari ku ngoma.

Iherezo ry’ingoma ya Yosiya

20 Nyuma y’ibyo, Yosiya amaze gutunganya Ingoro y’Uhoraho, Neko umwami wa Misiri arazamuka ajya gutera Karikemishi ku ruzi rwa Efurati, Yosiya ajya kumurwanya.

21 Neko amutumaho intumwa ngo zimubaze ziti: “Mpfa iki nawe, mwami w’u Buyuda? Si wowe nteye, ni umwanzi wanjye usanzwe kandi Imana integetse kugira vuba. Ntushake kubangamira Imana iri kumwe nanjye.”

22 Nyamara Yosiya ntiyahindura umugambi we wo kurwanya Neko kuko yari yabyiyemeje, ntiyigera yumva amagambo ya Neko aturutse ku Mana. Ajya kurwanira na we mu kibaya cya Megido.

23 Abarwanisha imiheto barasa Umwami Yosiya, maze abwira abagaragu be ati: “Nimunjyane kuko nkomeretse cyane.”

24 Abagaragu be bamukura mu igare ry’intambara bamushyira mu rindi, maze bamujyana i Yeruzalemu. Agezeyo arapfa bamushyingura mu irimbi rya ba sekuruza, Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu baramuririra.

25 Umuhanuzi Yeremiya ahimbira Yosiya indirimbo y’amaganya, ndetse n’ubu abaririmbyi bose b’abagabo n’abagore basingiza Yosiya mu ndirimbo y’amaganya. Ibyo babigize umuco muri Isiraheli, kandi iyo ndirimbo yanditswe mu gitabo cy’indirimbo z’amaganya.

26 Ibindi bikorwa bya Yosiya n’ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu Mategeko y’Uhoraho,

27 n’ibikorwa bye byose, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli n’ab’u Buyuda.”

Categories
2 Amateka

2 Amateka 36

Ingoma ya Yowahazi n’iya Yoyakimu na Yoyakini

1 Abaturage b’u Buyuda bimika Yowahazi mwene Yosiya, asimbura se ku ngoma i Yeruzalemu.

2 Yowahazi yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itatu, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu.

3 Nuko umwami wa Misiri amukura ku ngoma i Yeruzalemu, kandi aca igihugu icyiru cya toni eshatu z’ifeza, n’ibiro mirongo itatu by’izahabu.

4 Hanyuma uwo mwami wa Misiri Neko, yimika Eliyakimu mukuru wa Yowahazi, amugira umwami w’u Buyuda na Yeruzalemu, amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowahazi murumuna wa Yoyakimu, Neko amujyana mu Misiri.

Ingoma ya Yoyakimu

5 Yoyakimu yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye.

6 Nebukadinezari umwami wa Babiloni aramutera, amuzirikisha umunyururu amujyana i Babiloni.

7 Nebukadinezari asahura bimwe mu bikoresho byo mu Ngoro y’Uhoraho arabijyana, abishyira mu ngoro ye i Babiloni.

8 Ibindi bikorwa bya Yoyakimu n’ibizira yakoze, n’ibindi byose byamubayeho byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli n’ab’u Buyuda.” Umuhungu we Yoyakini amusimbura ku ngoma.

Ingoma ya Yoyakini

9 Yoyakini yabaye umwami afite imyaka umunani, amara amezi atatu n’iminsi icumi ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho.

10 Umwaka ujya kurangira, Umwami Nebukadinezari atuma abantu kuzana Yoyakini i Babiloni hamwe n’umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho, yimika Sedekiya, se wabo wa Yoyakini kugira ngo abe umwami w’u Buyuda na Yeruzalemu.

Ingoma ya Sedekiya

11 Sedekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’umwe, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu.

12 Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye, ntiyicisha bugufi ngo yumvire umuhanuzi Yeremiya wavugaga mu izina ry’Uhoraho.

Ifatwa rya Yeruzalemu

13 Yasuzuguye Umwami Nebukadinezari wari wamurahije Imana, arigomeka kandi arinangira ntiyagarukira Uhoraho Imana y’Abisiraheli.

14 Abayobozi b’abatambyi n’aba rubanda bakomeza gusuzugura Imana, bakurikiza ibizira bikorwa n’abanyamahanga, maze bahumanya Ingoro Uhoraho yari yariyeguriye i Yeruzalemu.

15 Uhoraho Imana ya ba sekuruza yahoraga ibaburira ibinyujije ku ntumwa, ibitewe n’impuhwe yari ifitiye ubwoko bwayo n’Ingoro yayo.

16 Nyamara izo ntumwa z’Imana barazisuzugura ntibita ku butumwa bwazo, baseka abahanuzi kugeza ubwo Uhoraho yarakariye ubwoko bwe ntiyigarura.

17 Nuko Uhoraho abateza umwami w’Abanyababiloniya, yicira abasore b’Abayuda mu Ngoro, ntiyagirira impuhwe abasore cyangwa inkumi, cyangwa abasaza cyangwa abakecuru. Uhoraho abagabiza bose uwo Mwami Nebukadinezari.

18 Ibikoresho byose ari ibito ari ibinini byo mu Ngoro y’Uhoraho, n’umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uw’umwami n’uw’ibyegera bye, byose abijyana i Babiloni.

19 Nuko Abanyababiloniya batwika Ingoro y’Imana, basenya urukuta ruzengurutse Yeruzalemu, batwika amazu yose n’ibikoresho by’agaciro byose barabitsemba.

20 Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana ho iminyago i Babiloni, abagira inkoreragahato zimukorera we n’abamukomokaho kugeza ku ngoma y’Abaperesi.

21 Bityo ijambo ry’Uhoraho ryavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya rirashyika ari ryo iri “Igihugu kizaba umusaka imyaka mirongo irindwi, kugeza igihe bazaba bamaze kuriha amasabato atubahirijwe.”

Itangazo rya Sirusi

22 Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w’u Buperesi amaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije kuri Yeremiya. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w’u Buperesi igitekerezo cyo gutangaza mu bwami bwe hose, kikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bati:

23 “Uku ni ko umwami w’u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana Nyir’ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by’abami bo ku isi, kandi yanshinze kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy’u Buyuda. Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bwayo uri muri mwe, asubire i Yeruzalemu kandi Imana ye nimuhe umugisha.’ ”

Categories
Ezira

Ezira 1

Umwami Sirusi yemera ko Ingoro y’Imana yubakwa

1 Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w’u Buperesiamaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije ku muhanuzi Yeremiya. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w’u Buperesi, igitekerezo cyo kwamamaza itangazo mu bwami bwe hose, rikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bagira bati:

2 “Uku ni ko Sirusi umwami w’u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana nyir’ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by’abami bo ku isi, kandi yanshinze kuyubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy’u Buyuda.

3 Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bw’iyo Mana nimuhe umugisha asubire mu Buyuda, maze yubake Ingoro y’Uhoraho Imana ya Isiraheli i Yeruzalemu.

4 Abantu bose batuye ahantu hose hari Abayahudi bacitse ku icumu, nibabahe imfashanyo y’ifeza n’izahabu n’ubundi butunzi n’amatungo, ndetse n’amaturo y’ubushake yo kubakira Imana Ingoro i Yeruzalemu.’ ”

5 Nuko abatware b’amazu y’umuryango wa Yuda, n’ab’amazu y’umuryango wa Benyamini, n’abatambyi n’Abalevi, mbese abantu bose Uhoraho Imana yashyizemo igitekerezo cyo kuyubakira Ingoro i Yeruzalemu bitegura kujyayo.

6 Abaturanyi babo bose babatera inkunga, babaha ibikoresho bikozwe mu ifeza no mu izahabu, babaha n’ubundi butunzi n’amatungo n’izindi mpano z’agaciro, hamwe n’amaturo atangwa ku bushake bw’umuntu.

7 Nuko Umwami Sirusi ahamagaza ibikoresho byo mu Ngoro y’Uhoraho, ibyo Umwami Nebukadinezari yari yaravanye i Yeruzalemu akabishyira mu ngoro y’imana ze.

8 Ibyo bikoresho Sirusi umwami w’u Buperesi yabitumye umucungamari Mitiredati, amutegeka kubibarurira Sheshibasari igikomangoma cy’i Buyuda.

9 Dore ibyo yamubaruriye:

amasahane mirongo itatu akozwe mu izahabu,

n’amasahane igihumbi akozwe mu ifeza,

n’ibyuma makumyabiri n’icyenda,

10 n’amabesani mirongo itatu akozwe mu izahabu,

n’amabesani magana ane na cumi y’ingeri ya kabiri akozwe mu ifeza,

n’ibindi bikoresho igihumbi.

11 Ibikoresho byose byari ibihumbi bitanu na magana ane bikozwe mu ifeza no mu izahabu. Sheshibasari abitahukana byose ubwo abajyanywe ho iminyago bavaga muri Babiloniya bagiye i Yeruzalemu.

Categories
Ezira

Ezira 2

Icyiciro cya mbere cy’abavuye muri Babiloniya

1 Dore Abayahudi bo mu mazu Umwami Nebukadinezari wa Babiloniya yari yarajyanye ho iminyago. Baje mu gihugu cy’u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bavuye muri Babiloniya, maze umuntu wese asubira mu mujyi gakondo w’iwabo.

2 Baje bayobowe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moredekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bāna. Dore umubare w’Abisiraheli bakomokaga muri buri nzu:

3 Abakomokaga kuri Paroshi bari ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo irindwi na babiri.

4 Abakomokaga kuri Shefatiya bari magana atatu na mirongo irindwi na babiri.

5 Abakomokaga kuri Ara bari magana arindwi na mirongo irindwi na batanu.

6 Abakomokaga kuri Pahati-Mowabu, ni ukuvuga urubyaro rwa Yoshuwa na Yowabu, bari ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri.

7 Abakomokaga kuri Elamu bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

8 Abakomokaga kuri Zatu bari magana cyenda na mirongo ine na batanu.

9 Abakomokaga kuri Zakayi bari magana arindwi na mirongo itandatu.

10 Abakomokaga kuri Bani bari magana atandatu na mirongo ine na babiri.

11 Abakomokaga kuri Bebayi bari magana atandatu na makumyabiri na batatu.

12 Abakomokaga kuri Azigadi bari igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri.

13 Abakomokaga kuri Adonikamu bari magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu.

14 Abakomokaga kuri Bigivayi bari ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu.

15 Abakomokaga kuri Adini bari magana ane na mirongo itanu na bane.

16 Abakomokaga kuri Ateri, ni ukuvuga abakomokaga kuri Hezekiya, bari mirongo cyenda n’umunani.

17 Abakomokaga kuri Besayi bari magana atatu na makumyabiri na batatu.

18 Abakomokaga kuri Yora bari ijana na cumi na babiri.

19 Abakomokaga kuri Hashumu bari magana abiri na makumyabiri na batatu.

20 Abakomokaga kuri Gibari bari mirongo cyenda na batanu.

21 Abantu bakomokaga mu mujyi wa Betelehemu bari ijana na makumyabiri na batatu.

22 Abakomokaga mu mujyi wa Netofa bari mirongo itanu na batandatu.

23 Abakomokaga mu mujyi wa Anatoti bari ijana na makumyabiri n’umunani.

24 Abakomokaga mu mujyi wa Azimaveti bari mirongo ine na babiri.

25 Abakomokaga mu mujyi wa Kiriyatiyeyarimu n’uwa Kefira n’uwa Bēroti bari magana arindwi na mirongo ine na batatu.

26 Abakomokaga mu mujyi wa Rama n’uwa Geba bari magana atandatu na makumyabiri n’umwe.

27 Abakomokaga mu mujyi wa Mikimasi bari ijana na makumyabiri na babiri.

28 Abakomokaga mu mujyi wa Beteli n’uwa Ayi bari magana abiri na makumyabiri na batatu.

29 Abakomokaga mu mujyi wa Nebo bari mirongo itanu na babiri.

30 Abakomokaga mu mujyi wa Magibishi bari ijana na mirongo itanu na batandatu.

31 Abakomokaga kuri Elamu wundi bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

32 Abakomokaga kuri Harimu bari magana atatu na makumyabiri.

33 Abakomokaga mu mujyi wa Lodi n’uwa Hadidi n’uwa Ono bari magana arindwi na makumyabiri na batanu.

34 Abakomokaga mu mujyi wa Yeriko bari magana atatu na mirongo ine na batanu.

35 Abakomokaga mu mujyi wa Senaya bari ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu.

36 Itsinda ry’abatambyi:

abakomokaga kuri Yedaya ukomoka kuri Yoshuwa bari magana cyenda na mirongo irindwi na batatu.

37 Abakomokaga kuri Imeri bari igihumbi na mirongo itanu na babiri.

38 Abakomokaga kuri Pashehuri bari igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.

39 Abakomokaga kuri Harimu bari igihumbi n’ijana na cumi na barindwi.

40 Itsinda ry’Abalevi:

abakomokaga kuri Yoshuwa na Kadimiyeli, na bo bakomokaga kuri Hodaviya, bari mirongo irindwi na bane.

41 Itsinda ry’abaririmbyi bo mu Ngoro y’Imana:

abakomokaga kuri Asafu bari ijana na makumyabiri n’umunani.

42 Itsinda ry’abarinzi b’Ingoro y’Imana ryari rigizwe n’abakomokaga kuri Shalumu no kuri Ateri, no kuri Talimoni no kuri Akubu, no kuri Hatita no kuri Shobayi. Bose bari ijana na mirongo itatu n’icyenda.

43 Itsinda ry’abakozi bo mu Ngoro y’Imana ryari rigizwe n’abakomokaga kuri Sīha no kuri Hasufa no kuri Tabawoti,

44 no kuri Kerosi no kuri Siyaha no kuri Padoni,

45 no kuri Lebana no kuri Hagaba no kuri Akubu,

46 no kuri Hagabu no kuri Shalimayi no kuri Hanani,

47 no kuri Gideli no kuri Gahari no kuri Reyaya,

48 no kuri Resini no kuri Nekoda no kuri Gazamu,

49 no kuri Uza no kuri Paseya no kuri Besayi,

50 no kuri Asina no kuri Meyunimu no kuri Nefusimu,

51 no kuri Bakibuki no kuri Hakufa no kuri Harihuri,

52 no kuri Basiluti no kuri Mehida no kuri Harisha,

53 no kuri Barikosi no kuri Sisera no kuri Tema,

54 no kuri Nesiya no kuri Hatifa.

55 Itsinda ry’abakomokaga ku bagaragu ba Salomo ryari rigizwe n’abakomokaga kuri Sotayi, no kuri Hasofereti no kuri Peruda,

56 no kuri Yāla no kuri Darikoni no kuri Gideli,

57 no kuri Shefatiya no kuri Hatili, no kuri Pokereti-Hasebayimu no kuri Ami.

58 Abo mu itsinda ry’abakozi bo mu Ngoro y’Imana hamwe n’abo mu itsinda ry’abakomokaga ku bagaragu ba Salomo, bose bari magana atatu na mirongo cyenda na babiri.

59 Kandi hari abantu batahutse bavuye i Telimela n’i Teliharisha n’i Kerubu no muri Adani no muri Imeri, batashoboye gutanga ibimenyetso byemeza ko ba sekuruza bari Abisiraheli.

60 Abo bantu bakomokaga kuri Delaya no kuri Tobiya no kuri Nekoda, bari magana atandatu na mirongo itanu na babiri.

61 Hari n’abatambyi bagize ingorane nk’izo. Abo ni abakomokaga kuri Hobaya no kuri Hakosi no kuri Barizilayi (uwo yitiriwe sebukwe kuko yari yarashatse umukobwa wa Barizilayi w’i Gileyadi).

62 Bashatse ibisekuruza byabo mu bitabo by’ibarura ariko ntibabibona, bityo babarwa nk’abahumanye maze bahagarikwa ku mirimo y’ubutambyi.

63 Nuko umutegetsi w’u Buyuda ababuza kurya ibyokurya byavanywe ku bitambo byatuwe Imana, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi uzafata icyemezo gishingiye ku bizaba byerekanywe na Urimu na Tumimu.

64 Umubare w’abatahutse bose bavuye muri Babiloniya, bari ibihumbi mirongo ine na bibiri na magana atatu na mirongo itandatu.

65 Bari kumwe n’abagaragu n’abaja ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, n’abaririmbyi n’abaririmbyikazi magana abiri.

66 Bari bafite amafarasi magana arindwi na mirongo itatu n’atandatu, n’inyumbu magana abiri na mirongo ine n’eshanu,

67 n’ingamiya magana ane na mirongo itatu n’eshanu, n’indogobe ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.

68 Bamwe mu batware b’amazu bageze i Yeruzalemu umurwa w’Ingoro y’Uhoraho, batanze amaturo y’ubushake yo kubaka Ingoro y’Imana aho yari isanzwe.

69 Batanze bakurikije amikoro yabo, maze bashyira mu kigega cy’uwo mushinga ibiro ibihumbi bitanu by’izahabu, n’ibikoroto ibihumbi bitanu by’ifeza, batanga n’imyambaro ijana y’abatambyi.

70 Nuko abatambyi n’Abalevi na bamwe bo muri rubanda, n’abaririmbyi n’abarinzi b’Ingoro y’Imana kimwe n’abakozi bo mu Ngoro yayo, batura mu mijyi gakondo yabo. Abandi Bisiraheli bose na bo batura mu mijyi gakondo yabo.

Categories
Ezira

Ezira 3

Yeshuwa na Zerubabeli basubizaho gahunda yo gusenga

1 Ukwezi kwa karindwikwageze Abisiraheli bose baramaze gutura mu mijyi gakondo yabo, maze baza guteranira i Yeruzalemu bahuje umugambi.

2 Nuko bakurikije ibyanditse mu Mategeko ya Musawa muntu w’Imana, umutambyi Yeshuwa mwene Yosadaki afatanyije n’abandi batambyi bagenzi be, na Zerubabeli mwene Salatiyeli hamwe na bagenzi be, bubakira Imana ya Isiraheli urutambiro rwo gutambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro.

3 Nubwo abanyamahanga bari baratujwe mu gihugu babashyiragaho iterabwoba, urwo rutambiro barwubatse aho rwahoze, maze barutambiraho Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro byatambwaga mu gitondo na nimugoroba.

4 Hanyuma y’ibyo, Abisiraheli bizihiza iminsi mikuru y’Ingando bakurikije ibyanditse mu mabwiriza ya Musa, buri munsi batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro hakurikijwe umubare wabyo wateganyijwe.

5 Uhereye uwo munsi bakajya batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, n’ibitambo bikongorwa n’umuriro byatambwaga ku munsi ukwezi kwabonetseho no ku minsi mikuru yeguriwe Uhoraho, kandi bakamutura amaturo y’ubushake.

6 Kuva ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi, batangira gutambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro, ariko urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho rwari rutarashyirwaho.

Bashyiraho urufatiro rw’Ingoro y’Imana

7 Abisiraheli bahemba ifeza abafundi babāzaga amabuye, kimwe n’ababāzaga za mwikorezi. Byongeye kandi baha Abanyasidoni n’Abanyatiri ibyokurya n’ibyokunywa n’amavuta y’iminzenze, kugira ngo na bo babazanire ibiti by’amasederi byo muri Libani, bakabicisha mu nyanja bakabigeza i Yope. Ibyo babikoze bashingiye ku burenganzira bahawe na Sirusi umwami w’u Buperesi.

8 Nuko mu kwezi kwa kabirik’umwaka wakurikiye uwo bagarukiye i Yeruzalemu ahari Ingoro y’Imana, batangira kuyubaka. Zerubabeli mwene Salatiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki, n’abandi batambyi bagenzi be, hamwe n’Abalevi n’abantu bose bari baje i Yeruzalemu bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, bafatanya imirimo. Abalevi bamaze imyaka makumyabiri n’abayirengeje, babashinga kuyobora imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Uhoraho.

9 Abalevi ari bo Yoshuwa n’abahungu be n’abavandimwe be, na Kadimiyeli n’abahungu bebakomokaga kuri Yuda, bari bafatanyije kuyobora abakoraga ku bwubatsi bw’Ingoro y’Imana. Bafashwaga n’Abalevi bakomokaga kuri Henadadi.

10 Ubwo abubatsi bashyiragaho urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho, haje abatambyi bafite impanda bahagarara bambaye imyambaro y’ubutambyi, Abalevi bakomoka kuri Asafu na bo bari bafite ibyuma birangīra, kugira ngo basingize Uhoraho nk’uko Dawidi umwami w’Abisiraheli yategetse.

11 Nuko bikiranya basingiza Uhoraho kandi bamushimira bagira bati:

“Uhoraho agira neza,

imbabazi agirira Abisiraheli zihoraho iteka ryose.”

Nuko abantu bose basingiza Uhoraho baranguruye amajwi kubera ko urufatiro rw’Ingoro ye rushyizweho.

12 Ariko abatambyi n’Abalevi n’abatware b’amazu bageze mu zabukuru bari bazi Ingoro ya mberey’Imana, babonye hashyizweho urufatiro rw’Ingoro nshya bararira cyane. Naho abandi bantu benshi ibyishimo birabasāba na bo barangurura amajwi yabo,

13 ku buryo nta muntu wabashaga gutandukanya urusaku rw’abari bishimye n’imiborogo y’abariraga. Abantu barangururaga amajwi urusaku rukumvikanira kure.

Categories
Ezira

Ezira 4

Abanzi b’Abayahudi bababangamira

1 Abanzi b’Abayuda n’ab’Ababenyaminibamenya ko abari barajyanywe ho iminyago batahutse, kandi ko batangiye kubaka Ingoro y’Uhoraho Imana ya Isiraheli.

2 Nuko basanga Zerubabeli n’abatware b’amazu barababwira bati: “Nimureke tubafashe kubaka iyi Ngoro. Imana musenga ni yo natwe dusenga, ndetse twakomeje kuyitambira ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoniumwami wa Ashūru, watuzanye akadutuza aha.”

3 Zerubabeli na Yeshuwa n’abandi batware b’amazu y’Abisiraheli barabasubiza bati: “Nta cyo duhuriyeho cyatuma dufatanya kubaka Ingoro y’Imana yacu. Twebwe ubwacu dukurikije itegeko twahawe na Sirusi umwami w’u Buperesi, ni twebwe tuzubaka Ingoro y’Uhoraho Imana ya Isiraheli.”

4 Nuko abanyamahanga bari baratujwe mu gihugu, bahagurukira guca Abayahudi intege no kubashyiraho iterabwoba, kugira ngo be gukomeza kubaka.

5 Bagurira abajyanama b’ibwami kugira ngo badindize imishinga y’Abayahudi. Biba bityo uhereye ku ngoma ya Sirusi ukageza ku ya Dariyusi, abami b’u Buperesi.

Abayahudi baregwa kuri Ahashuwerusi no kuri Aritazeruzi

6 Umwami Ahashuwerusiakigera ku ngoma, abanzi b’Abayahudi bamwandikiye urwandiko barega abatahutse, bari mu gihugu cy’u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu.

7 Byongeye kandi ku ngoma ya Aritazeruziumwami w’u Buperesi, Bishilamu na Mitiredati na Tabēli hamwe na bagenzi babo bandi, na bo bandikiye Umwami Aritazeruzi urwandiko. Urwo rwandiko rwari rwanditse mu nyuguti z’ikinyarameya no mu rurimi rw’ikinyarameya.

8 Nuko umutegetsi Rehumu wari uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, na bo bandikira Umwami Aritazeruzi urwandiko rwavugaga ibyerekeye Yeruzalemu. Urwo rwandiko rwatangiraga rugira ruti:

9 “Jyewe umutegetsi Rehumu uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, na bagenzi bacu b’Abanyadina n’Abanyafarisataki, n’Abanyatarupeli n’Abanyafarisa, n’Abanyereki n’Abanyababiloni n’Abanyashushani, ni ukuvuga Abanyelamu,

10 n’abandi baturage nyir’icyubahiro Umwami Asinapariyimuye akabatuza mu mujyi wa Samariya, no mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati.”

11 Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko bandikiye umwami Aritazeruzi:

“Nyagasani, twebwe abaturage bawe bo mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati,

12 “Turakumenyesha ko ba Bayahudi bavuye aho bageze ino i Yeruzalemu, none bakaba bubaka uwo murwa w’icyigomeke wuzuyemo ubugome. Bamaze gusana urufatiro none bagiye kuzuza urukuta.

13 Nyagasani, turakumenyesha kandi ko niba uwo mujyi wubatswe, urukuta rwawo rugasanwa, abaturage baho batazongera gutanga amahōro cyangwa imisoro, cyangwa amakoro, ibyo rero bikaba byatubya umutungo w’umwami.

14 None rero kubera ko ari wowe udutunze tukagukorera, kandi tukaba tutabasha kwihanganira ko usuzugurwa, twiyemeje kukwandikira tubikumenyesha,

15 kugira ngo bashakashake mu bitabo by’amateka by’abami bakubanjirije. Muri ibyo bitabo uzasanga ko abaturage b’uyu mujyi ari ibyigomeke, kandi ko bahora batera amahane n’abami n’abategetsi batumwe kubahagararira muri iyo ntara. Uzasanga kandi ko kuva kera kose uyu mujyi uhora ubamo imyivumbagatanyo, ndetse ni yo mpamvu yatumye usenywa.

16 Bityo rero tukaba tukumenyesheje mbere y’igihe, ko uyu mujyi niwongera kubakwa n’urukuta rwawo rugasanwa, uzaba utakiri umutegetsi w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati.”

Igisubizo cy’Umwami Aritazeruzi

17 Nuko umwami arabandikira abasubiza ati:

“Ku mutegetsi Rehumu uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, no kuri bagenzi babo batuye i Samariya no mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, ndabasuhuje.

18 “Urwandiko mwanyoherereje barusobanuye mu rurimi rwanjye kavukire bararunsomera.

19 Nategetse ko bashakashaka mu bitabo by’amateka, maze basanga ko kuva kera kose abaturage b’uwo mujyi wa Yeruzalemu bigomeka ku bami, kandi ko uhora ubamo imyigaragambyo n’imyivumbagatanyo.

20 Kera abami b’ibihangange babaga muri uwo mujyi wa Yeruzalemu bari barigaruriye ibihugu byose by’iburengerazuba bw’uruzi rwa Efurati, maze bakaka abantu baho amahōro n’imisoro n’amakoro.

21 None rero nimutegeke abo Bayahudi bahagarike ibikorwa byabo, kandi uwo mujyi ntugomba kongera kubakwa kugeza ubwo jyewe ubwanjye nzaba maze gutanga uburenganzira.

22 Nimwihutire gukemura icyo kibazo kugira ngo cye gukomeza kubangamira inyungu z’ibwami.”

23 Nuko Rehumu na Shimushayi umunyamabanga umwungirije hamwe na bagenzi babo, bakimara gusomerwa urwandiko Umwami Aritazeruzi yabandikiye bahita bajya i Yeruzalemu. Nuko bashyira agahato ku Bayahudi bababuza gukomeza kubaka.

Imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Imana isubukurwa

24 Uhereye ubwo imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Imana i Yeruzalemu irahagarara, kugeza mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyusiumwami w’u Buperesi.

Categories
Ezira

Ezira 5

1 Muri icyo gihe umuhanuzi Hagayi n’umuhanuzi Zakariyaukomoka kuri Ido, bageza ku Bayahudi b’i Yeruzalemu no ku bo mu gihugu cy’u Buyuda, ubutumwa batumweho n’Imana ya Isiraheli ari na yo Mana yabo.

2 Nuko Zerubabeli mwene Salatiyeli, na Yeshuwa mwene Yosadaki, bahagurukira kongera kubaka Ingoro y’Imana i Yeruzalemu, kandi abahanuzi bayo bari kumwe na bo bakabunganira.

3 Muri icyo gihe Tatenayi umutegetsi w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari-Bozenayi hamwe na bagenzi babo, barabasanga maze barababaza bati: “Ni nde wabahaye uburenganzira bwo kubaka iyi Ngoro no kuzamura inkuta zayo?

4 Nimutubwire amazina y’abantu barimo bubaka kuri iyi nzu.”

5 Ariko Imana ikomeza kurinda abakuru b’Abayahudi, maze abategetsi b’u Buperesi ntibababuza kubaka mu gihe bari bategereje igisubizo cy’urwandiko bari bandikiye Dariyusi.

Abayahudi baregwa ku Mwami Dariyusi

6 Tatenayi umutegetsi w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, afatanyije na Shetari-Bozenayi n’abandi bategetsibagenzi be bo muri ibyo bihugu, bandikiye Umwami Dariyusi urwandiko.

7 Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko:

“Nyagasani Mwami Dariyusi, horana amahoro.

8 “Nyagasani, turakumenyesha ko twagiye mu gihugu cy’u Buyuda ahari Ingoro y’Imana ikomeye.Ubu iyo Ngoro barayubakisha amabuye manini, no mu nkuta zayo bagiye bashyiramo ibiti by’imigogo. Abakora kuri iyo Ngoro barakorana umwete, kandi imirimo y’ubwubatsi irajya mbere.

9 Nuko tubaza abakuru babo tuti: ‘Ni nde wabahaye uburenganzira bwo kubaka iyi Ngoro no kuzamura inkuta zayo?’

10 Byongeye kandi twababajije amazina yabo, kugira ngo tuyakoherereze maze umenye abayobozi bahagarikiye ubwo bwubatsi.

11 Dore uko badusubije:

“Twebwe turi abagaragu b’Imana nyir’ijuru n’isi, ubu turubaka Ingoro yayo bundi bushya. Koko rero kera cyane umwami ukomeye w’Abisiraheliyari yarubakiye Imana Ingoro arayuzuza.

12 Icyakora kubera ko ba sogokuruza barakaje Imana nyir’ijuru, yabateje Umunyakalideya Nebukadinezari umwami w’i Babiloni, maze asenya iyo Ngoro n’abantu abajyana ho iminyago muri Babiloniya.

13 Ariko mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Sirusi umwami wa Babiloniya, Sirusi uwo yashyizeho itegeko ryo kongera kubaka iyi Ngoro y’Imana.

14 Yategetse no gusubizayo ibikoresho by’izahabu n’ifeza byakoreshwaga mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu. Nebukadinezari yari yarabinyaze abijyana i Babiloni mu ngoro ye, ariko Umwami Sirusi abisohoramo maze abishinga uwitwa Sheshibasari yari yaragize umutegetsi w’u Buyuda.

15 Umwami Sirusi aramubwira ati: ‘Jyana ibi bikoresho i Yeruzalemu, maze uzabishyire mu Ngoro y’Imana izubakwa aho indi yari iri.’

16 Nuko Sheshibasari aza i Yeruzalemu maze ashyiraho urufatiro rw’Ingoro y’Imana. Uhereye icyo gihe ukageza n’ubu iracyubakwa, ariko ntiyari yuzura.

17 “Nuko rero Nyagasani, niba ubona ko ari ngombwa nibashakashake i Babiloni mu bitabo by’amateka y’ibyo ku ngoma z’abami, kugira ngo umenye koko niba Umwami Sirusi yaratanze uburenganzira bwo kongera kubaka Ingoro y’Imana i Yeruzalemu. Turagusaba kandi kutumenyesha icyemezo uzafatira iki kibazo.”

Categories
Ezira

Ezira 6

Bavumbura itangazo ry’Umwami Sirusi

1 Nuko Umwami Dariyusi ategeka ko bashakashaka mu bitabo by’amateka byari i Babiloni mu nzu yabikwagamo ibintu by’ingirakamaro.

2 Nyamara mu kigo ntamenwa cya Ekibatanamu gihugu cy’u Bumedi, ni ho habonetse urwandiko ruzinzwe rwanditsemo ngo:

“Urwibutso.

3 “Mu mwaka wa mbere Umwami Sirusi ari ku ngoma, yaciye iteka ryerekeye Ingoro y’Imana y’i Yeruzalemu agira ati:

“I Yeruzalemu hagomba kongera kubakwa Ingoro y’Imana hakajya hatambirwa ibitambo, kandi urufatiro rwayo rusanwe. Iyo Ngoro izagire metero makumyabiri n’indwi z’uburebure na metero makumyabiri n’indwi z’ubugari.

4 Bazubake impushya eshatu z’amabuye manini, bakurikizeho urundi ruhushya rw’ibiti by’imigogo. Ibyo umushinga uzatwara bizavanwe mu mutungo w’umwami.

5 Bagomba kandi gusubiza mu Ngoro y’Imana ibikoresho by’izahabu n’ifeza byakoreshwaga muri yo, buri kintu kigashyirwa mu mwanya wacyo. Ibyo bikoresho Umwami Nebukadinezari yari yarabinyaze i Yeruzalemu abijyana i Babiloni.”

Umwami Dariyusi asubiza Tatenayi

6 Maze Umwami Dariyusi asubiza Tatenayi ati:

“Kuri Tatenayi, umutegetsi w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati,no kuri Shetari-Bozenayi n’abandi bategetsibagenzi babo bo muri ibyo bihugu.

“Muramenye ntimwivange muri icyo kibazo,

7 nimureke imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Imana ikomeze. Umutegetsi w’Abayahudi n’abakuru babo nibayubake aho indi yahoze.

8 Ntegetse kandi ko mwunganira abakuru b’Abayahudi muri uwo mushinga wo kubaka iyo Ngoro y’Imana. Ibyo umushinga uzatwara bizavanwe mu mutungo w’umwami, ari yo mahōro atangwa mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati. Abo bantu muzabahembe ibivuye muri ayo mahōro, uwo mushinga we kudindira.

9 Ntihakagire ikibabuza guha abatambyi b’i Yeruzalemu ibyo bazajya babasaba buri munsi, ni ukuvuga ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama byo gutamba ho ibitambo bikongorwa n’umuriro, biturwa Imana nyir’ijuru. Mujye mubaha n’ingano n’umunyu na divayi ndetse n’amavuta.

10 Bityo bazabashe gutura Imana nyir’ijuru ibitambo bifite impumuro nziza, kandi bansabire kurama hamwe n’abahungu banjye.

11 Nihagira kandi uzaca kuri iri tegeko nciye iteka: bazarandure inkingi mu nzu ye bayishinge maze bayimuturubikemo, ndetse n’iwe hasenywe hahinduke aho kumena imyanda.

12 Imana yahisemo Yeruzalemu ikaba iyiganjemo, izarimbure umwami uwo ari we wese, n’amoko ayo ari yo yose azaca kuri iri tegeko maze agasenya Ingoro yayo.

“Ni jyewe Dariyusi uciye iryo teka. Nimugire umwete wo kurisohoza.”

13 Nuko Tatenayi umutegetsi w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari-Bozenayi hamwe na bagenzi babo, bagira umwete wo gusohoza iryo teka ryaciwe n’Umwami Dariyusi.

Itahwa ry’Ingoro y’Imana

14 Abakuru b’Abayahudi batewe inkunga n’ubutumwa bwa Hagayi n’ubw’umuhanuzi Zakariya ukomoka kuri Ido, bakomeza kubaka kandi imirimo y’ubwubatsi itera imbere. Nuko Ingoro barayuzuza nk’uko Imana ya Isiraheli yategetse, bakurikije iteka rya Sirusi n’irya Dariyusi, n’irya Aritazeruzi abami b’u Buperesi.

15 Iyo Ngoro yuzuye ku itariki ya gatatu y’ukwezi kwa Adari, mu mwaka wa gatandatu Umwami Dariyusi ari ku ngoma.

16 Nuko Abisiraheli bose, baba abatambyi cyangwa Abalevi cyangwa abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, bakora ibirori byo gutaha iyo Ngoro y’Imana.

17 Ku munsi w’itahwa ry’iyo Ngoro hatambwe ibimasa ijana, n’amasekurume y’intama magana abiri, n’abana b’intama magana ane. Naho igitambo cyo guhongerera ibyaha Abisiraheli bakoze, uwo munsi hatambwe amasekurume y’ihene cumi n’abiri, angana n’umubare w’imiryango y’Abisiraheli.

18 Bashyira kandi abatambyi mu byiciro byabo, n’Abalevi bashyirwa mu matsinda yabo kugira ngo bakorere Imana iganje i Yeruzalemu, bakurikije amabwiriza ari mu gitabo cya Musa.

Abayahudi bizihiza umunsi mukuru wa Pasika

19 Abatahutse bavuye muri Babiloniya, bizihiza umunsi mukuru wa Pasika ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwakurikiye itahwa ry’Ingoro.

20 Abatambyi n’Abalevi bishyira hamwe bakora umuhango wo kwihumanura bose barabonera, bityo bica abana b’intama za Pasika babigirira abatahutse, n’abatambyi bagenzi babo na bo ubwabo.

21 Nuko Abisiraheli bose barya intama za Pasika, ari abari baratahutse kimwe n’abasigaye mu gihugu bari bitandukanyije n’imigenzo mibi y’abaturanyi babo b’abanyamahanga, bakiyemeza kuyoboka Uhoraho Imana ya Isiraheli.

22 Maze bizihiza ibirori by’iminsi mikuru irindwi y’imigati idasembuye bafite ibyishimo. Koko rero Uhoraho yatumye bishima kuko yahinduye imigambi y’umwami wa Ashūru, maze akabatera inkunga mu bwubatsi bw’Ingoro y’Imana ari yo Mana ya Isiraheli.

Categories
Ezira

Ezira 7

Umutambyi Ezira

1 Hashize igihe kirekire, ku ngoma ya Aritazeruziumwami w’u Buperesi hariho umuntu witwaga Ezira. Ezira uwo yari mwene Seraya wa Azariya wa Hilikiya,

2 wa Shalumu wa Sadoki wa Ahitubu,

3 wa Amariya wa Azariya wa Merayoti,

4 wa Zerahiya wa Uzi wa Buki,

5 wa Abishuwa wa Finehasi wa Eleyazari wa Aroni Umutambyi mukuru. Yari umwigishamategeko wazobereye mu by’Amategeko Uhoraho Imana ya Isiraheli yahaye Musa.

6 Ezira ava i Babiloni ajya i Yeruzalemu. Kubera ko yari arinzwe n’Uhoraho Imana ye, umwami yamuhaye ibyo amusabye byose.

7 Nuko bamwe mu Bisiraheli barimo abatambyi n’Abalevi n’abaririmbyi, n’abarinzi b’Ingoro y’Imana kimwe n’abakozi bo muri yo, bajya i Yeruzalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi.

8 Mu kwezi kwa gatanuk’uwo mwaka ni bwo Ezira yageranye na bo i Yeruzalemu.

9 Yari yarahagurutse i Babiloni ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, kubera ko yari arinzwe n’Imana ye agera i Yeruzalemu ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu.

10 Koko rero Ezira yari yariyeguriye kwiga no gukurikiza Amategeko y’Uhoraho, no kwigisha Abisiraheli amateka n’amabwiriza.

Urwandiko Aritazeruzi yahaye Ezira

11 Dore ibyari bikubiye mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yandikiye Ezira umutambyi n’umwigishamategeko, wazobereye mu byerekeye amabwiriza n’amateka Uhoraho yahaye Abisiraheli.

12 “Kuri Ezira umutambyi n’umwigishamategeko y’Imana nyir’ijuru. Jyewe Aritazeruzi umwami, ndakuramutsa.

13 “Nciye iteka ko Abisiraheli bose bari mu bihugu by’ubwami bwanjye bashaka kujya i Yeruzalemu, baba rubanda cyangwa abatambyi cyangwa Abalevi, bafite uburenganzira bwo kujyana nawe.

14 Jyewe ubwanjye mfatanyije n’abajyanama banjye barindwi, tugutumye kujya kureba uko abo mu gihugu cy’u Buyuda n’abo mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bakurikiza Amategeko Imana yagushinze.

15 Uzajyane kandi ifeza n’izahabu, ari yo maturo y’ubushake jyewe n’abajyanama banjye twatuye Imana ya Isiraheli, iganje mu Ngoro yayo i Yeruzalemu.

16 Uzajyane n’ifeza yose n’izahabu yose uzaherwa muri Babiloniya, kimwe n’amaturo y’ubushake azatangwa na rubanda n’ay’abatambyi kubera Ingoro y’Imana i Yeruzalemu.

17 Uzagire umwete wo gukoresha ayo maturo. Uzayaguremo ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama, kimwe n’amaturo y’ibinyampeke na divayi, maze byose ubitambire i Yeruzalemu ku rutambiro rw’Ingoro y’Imana yanyu.

18 Ifeza n’izahabu bisagutse, wowe n’Abayahudi bagenzi bawe muzabikoreshe icyo muzabona gikwiye mukurikije ubushake bw’Imana yanyu.

19 Byongeye kandi ibikoresho uzahabwa byo gukoresha mu mihango y’Ingoro y’Imana, uzabishyire mu Ngoro y’Imana iganje i Yeruzalemu.

20 Nubona hari ikindi kintu gikwiye gukorwa ku Ngoro y’Imana yawe uzagikore, maze ikiguzi cyacyo kivanwe mu mutungo w’umwami.

21 “Nuko rero jyewe Umwami Aritazeruzi, nciye iteka ko abacungamari banjye bose bo mu bihigu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, bagomba kugira umwete wo guha Ezira umutambyi n’umwigishamategeko y’Imana nyir’ijuru, ibyo azabaka byose.

22 Bazamuhe ibiro by’ifeza bitarenga ibihumbi bitatu, n’ibiro by’ingano bitarenga ibihumbi cumi na bitandatu, na divayi itarenga litiro ibihumbi bibiri, n’amavuta atarenga litiro ibihumbi bibiri, bazamuhe n’umunyu wose azashaka.

23 Icyo Imana nyir’ijuru yategetse cyose ko gikorwa ku Ngoro yayo, gikwiye gukorwa cyitondewe kugira ngo itansukaho uburakari bwayo, cyangwa ikabusuka ku rubyaro rwanjye ruzansimbura ku ngoma.

24 Menyesheje kandi abacungamari bose ko amahōro n’imisoro n’amakoro, nta burenganzira bafite bwo kubyaka abatambyi cyangwa Abalevi, cyangwa abaririmbyi cyangwa abarinzi b’Ingoro y’Imana, cyangwa abakozi bo mu Ngoro cyangwa uwo ari we wese ukora muri iyo Ngoro.

25 “Naho wowe Ezira, ushingiye ku bwenge Imana yaguhaye, uzashyireho abatware n’abacamanza bo guca imanza z’abantu bose batuye mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, basanzwe bazi Amategeko y’Imana yawe. Abatayazi kandi muzayabigishe.

26 Nihagira umuntu utitabīra gukurikiza Amategeko y’Imana yawe, cyangwa ngo yitabīre gukurikiza amategeko yanjye, azahanishwe kimwe muri ibi bihano bikurikira: azakatirwe urwo gupfa cyangwa azacibwe mu gihugu, cyangwa azanyagwe umutungo we cyangwa azafungwe.”

Ezira ashimira Imana

27 Nuko jyewe Ezira ndavuga nti: “Uhoraho Imana ya ba sogokuruza nisingizwe, yo yatumye umwami agira ishyaka ryo kurimbisha atyo Ingoro yayo iri i Yeruzalemu.

28 Imana ishimwe kandi yo yampesheje umugisha ku mwami, no ku bajyanama be no ku byegera bye.”

Nuko sinacika intege kubera ko nari ndinzwe n’Uhoraho Imana yanjye, maze ntoranya bamwe mu batware b’Abisiraheli kugira ngo tujyane.