Categories
2 Amateka

2 Amateka 14

1 Asa yakoze ibyiza kandi binogeye Uhoraho Imana ye.

2 Yakuyeho intambiro z’abanyamahanga n’ahasengerwaga ibigirwamana, amenagura inkingi z’amabuye asengwa, atemagura n’amashusho y’ikigirwamanakazi Ashera.

3 Yategetse Abayuda gushakashaka Uhoraho Imana ya ba sekuruza, no gukurikiza amategeko ye n’amabwiriza ye.

4 Asa yashenye ahasengerwaga ibigirwamana n’ibicaniro byoserezwagaho imibavu, mu mijyi yose y’u Buyuda. Ku ngoma ye igihugu cyose kigira umutekano.

5 Bityo Asa yubakisha imijyi ntamenwa mu Buyuda. Muri icyo gihe ntihagira umurwanya kuko Uhoraho yari yamuhaye ituze.

6 Nuko abwira Abayuda ati: “Nimuze twubake imijyi tuyizengurutse inkuta n’iminara, n’amarembo yayo tuyakingishe inzugi zifite ibihindizo, mu gihe igihugu kikiri icyacu. Kubera ko twashakashatse Uhoraho Imana yacu, twaramushatse na we aduha amahoro ku mpande zose.” Nuko barubaka kandi bagira ishya n’ihirwe.

7 Asa yari afite ingabo z’Abayuda ibihumbi magana atatu bitwaje ingabo nini n’amacumu, n’iz’Ababenyamini ibihumbi magana abiri na mirongo inani barwanisha ingabo nto n’imiheto. Bose bari abagabo b’intwari.

8 Nuko Zera w’Umunyakushi abatera ayoboye ingabo ibihumbi n’ibihumbi, n’amagare y’intambara magana atatu, arakomeza agera i Maresha.

9 Asa aza amusanga, ingabo zihanganira mu kibaya cya Sefata hafi y’i Maresha.

10 Asa yambaza Uhoraho Imana ye ati: “Uhoraho, nta wundi usibye wowe wagoboka umunyantegenke utewe n’umunyambaraga. Udutabare Uhoraho Mana yacu, kuko ari wowe twiringiye, kandi ni ku bwawe twaje guhangana n’igitero kingana gitya! Uhoraho, ni wowe Mana yacu ntutume hagira umuntu wagutsinda.”

11 Uhoraho atsindira Abanyakushi imbere ya Asa n’ingabo ze z’Abayuda, Abanyakushi barahunga.

12 Asa n’ingabo ze barabirukana babageza i Gerari. Abanyakushi benshi cyane barapfa kuko barimbuwe n’Uhoraho n’ingabo z’Abayuda, maze Abayuda batwara iminyago myinshi.

13 Bateye n’imidugudu ikikije Gerari kubera ko Uhoraho yari yateye ubwoba abaturage, maze yose barayisahura kuko yari irimo iminyago myinshi.

14 Batera no mu biraro by’amatungo banyaga imikumbi y’intama n’ingamiya, hanyuma basubira i Yeruzalemu.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 15

Asa avugurura iyobokamana

1 Mwuka w’Imana atuma Azariya mwene Odedi

2 kujya gusanganira Asa. Aramubwira ati: “Asa n’Abayuda n’Ababenyamini mwese, nimunyumve! Uhoraho ari kumwe namwe, niba namwe muri kumwe na we. Nimumushakashaka muzamubona, ariko nimumureka na we azabareka.

3 Dore Abisiraheli bamaze igihe kirekire batamenya Imana nyakuri, nta mutambyi wo kubigisha nta n’Amategeko yayo bafite.

4 Nyamara bageze mu makuba bagarukira Uhoraho Imana ya Isiraheli, baramushakashaka arabiyereka.

5 Muri icyo gihe abantu ntibari bafite umutekano, ahubwo cyari igihe cy’imidugararo mu bihugu byose.

6 Igihugu cyashyamiranaga n’ikindi, umujyi: ukarwanya undi, kuko Imana yabatezaga amakuba y’uburyo bwose.

7 Mwebwe rero nimukomere mureke kwiheba, kuko Imana izabitura ikurikije ibikorwa byanyu.”

8 Asa yumvise ubwo butumwa agejejweho n’umuhanuzi Azariya mwene Odedi, agira akanyabugabo maze atsemba ibigirwamana byo mu ntara y’u Buyuda n’iy’u Bubenyamini, n’ibyo mu mijyi yari yarigaruriye yo mu ntara ya Efurayimu. Yavuguruye n’urutambiro rw’Uhoraho rwari imbere y’ibaraza ry’Ingoro y’Uhoraho.

9 Nuko akoranya Abayuda n’Ababenyamini bose, hamwe n’abakomokaga mu miryango y’Abefurayimu, n’Abamanase n’Abasimeyoni batuye u Buyuda, kuko bari bagarukiye umwami wa Isiraheli ari benshi, bamaze kubona ko Uhoraho Imana ye ari kumwe na we.

10 Bakoranira i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa cumi n’itanu Asa ari ku ngoma.

11 Uwo munsi batambira Uhoraho ibimasa magana arindwi, n’intama ibihumbi birindwi banyaze.

12 Basezerana kuramya Uhoraho Imana ya ba sekuruza, n’umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose.

13 Umuntu wese yaba umusore cyangwa umusaza, yaba umugabo cyangwa umugore utajyaga kwemera kuramya Uhoraho Imana y’Abisiraheli, yagombaga kwicwa nta kabuza.

14 Bagirira indahiro imbere y’Uhoraho baranguruye ijwi, bavuza amahembe n’amakondera.

15 Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kubera ko bari bararahiye babikuye ku mutima, kandi bashakashaka Uhoraho bashyizeho umwete baramubona, abaha umutekano usesuye.

16 Umwami Asa avana nyirakuru Māka ku mwanya w’ubugabekazi, kuko yari yarikoreshereje inkingi yeguriwe ikigirwamanakazi Ashera. Ategeka ko bamenagura iyo nkingi bakayijanjagura, bakayitwikira ku kagezi ka Kedironi.

17 Asa ntiyasenya ahasengerwaga muri Isiraheli, nyamara yakomeje gukunda Uhoraho mu mibereho ye yose.

18 Nuko Asa ajyana ibintu we na se beguriye Imana abishyira mu Ngoro y’Imana, ari byo ifeza n’izahabu n’ibindi bikoresho.

19 Maze ntihongera kuba intambara, kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n’itanu Asa ari ku ngoma.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 16

Asa arwana na Bāsha umwami wa Isiraheli

1 Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu Asa ari ku ngoma, Bāsha umwami wa Isiraheli atera u Buyuda. Nuko asana umujyi: wa Rama arawukomeza, kugira ngo yimire abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Asa umwami w’u Buyuda.

2 Asa ajyana ku ifeza no ku izahabu byari bisigaye mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ibwami, abyoherereza Benihadadi umwami wa Siriya i Damasi. Amutumaho ati:

3 “Reka tugirane amasezerano nk’uko so na data bayagiranye. Dore nkoherereje ifeza n’izahabu. Ngaho sesa amasezerano wagiranye na Bāsha umwami wa Isiraheli, kugira ngo avane ingabo ze ku butaka bwanjye.”

4 Benihadadi yumvikana na Asa, yohereza abatware b’ingabo ze batera imijyi ya Isiraheli. Batsinda umujyi: wa Iyoni n’uwa Dani n’uwa Abeli-Beti-Māka, n’indi mijyi yose yabikwagamo ibintu yo mu ntara ya Nafutali.

5 Bāsha amaze kumva iyo nkuru, areka kubaka Rama ahagarika imirimo ye.

6 Nuko Umwami Asa ajyana n’Abayuda bose bazana amabuye n’ibiti Bāsha yubakishaga Rama, abyubakisha Geba na Misipa arahakomeza.

Asa afunga umuhanuzi Hanani

7 Muri icyo gihe umuhanuzi Hanani asanga Asa umwami w’u Buyuda, aramubwira ati: “Kubera ko wishingikirije umwami wa Siriya ntiwiringire Uhoraho Imana yawe, bitumye ingabo z’umwami wa Siriya zigucika.

8 Ese ingabo z’Abanyakushi n’iz’Abanyalibiya ntizari nyinshi, zifite amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi benshi cyane? Nyamara kuko wari wishingikirije ku Uhoraho, yarabakugabije urabatsinda.

9 Koko rero Uhoraho areba ku isi hose, kugira ngo akomeze abamwiyeguriye babikuye ku mutima. None wowe wagenje nk’umupfapfa, ku bw’ibyo uzahora mu ntambara.”

10 Nuko Asa arakarira uwo muhanuzi, amushyira muri gereza abitewe n’ibyo yari amaze kumubwira, bityo atoteza benshi muri rubanda.

Iherezo ry’ingoma ya Asa

11 Ibindi bikorwa byose bya Asa, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda n’aba Isiraheli”.

12 Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda Asa ari ku ngoma, yarwaye indwara ikomeye cyane y’ibirenge, nyamara aho kwiyambaza Uhoraho yirukira abavuzi.

13 Umwami Asa yapfuye mu mwaka wa mirongo ine n’umwe ari ku ingoma, bamushyingura hamwe na ba sekuruza.

14 Bamushyingura mu mva yari yaracukurishije mu Murwa wa Dawidi, umurambo we bawurambika ku buriri bwuzuye imibavu n’ibindi bihumura neza, bahacana umuriro w’igishyito wo kumwubahiriza.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 17

Ingoma ya Yozafati

1 Yozafati asimbura se Asa ku ngoma, akomeza ubutegetsi bwe kugira ngo yirinde Abisiraheli.

2 Akwiza ingabo mu mijyi ntamenwa yose y’u Buyuda, ashyiraho n’abategetsi mu mijyi yo mu ntara ya Efurayimu se yari yarigaruriye.

3 Uhoraho ashyigikira Yozafati, kuko yagenzaga nka sekuruza Dawidi kandi ntayoboke za Bāli.

4 Yihatiraga gushaka Uhoraho Imana ya se agukurikiza amabwiriza yayo, ntiyagenza nk’Abisiraheli bo mu majyaruguru.

5 Uhoraho akomeza ingoma ya Yozafati maze Abayuda bose bamuzanira amaturo, bityo agira ubukire bwinshi n’ikuzo.

6 Akomeza gushakashaka Uhoraho abikuye ku mutima, asenya ahasengerwaga, amenagura n’inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera.

7 Mu mwaka wa gatatu Yozafati ari ku ngoma, yohereza mu mijyi y’u Buyuda abo kwigisha abaturage. Aba ni bo bari ibyegera bye: Benihayili na Obadiya na Zakariya, na Netanēli na Mikaya.

8 Bari baherekejwe n’Abalevi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya, bari hamwe n’abatambyi Elishama na Yehoramu.

9 Bajyana igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho, bazenguruka imijyi yose y’u Buyuda bigisha abayituye.

Ubushishozi bwa Yozafati

10 Uhoraho atuma abami bose b’ibihugu bikikije u Buyuda bagira ubwoba, ntibatinyuka kurwanya Yozafati.

11 Bamwe mu Bafilisiti bazanira Yozafati amaturo, bamuzanira n’ifeza ho imisoro, Abarabu na bo bamuzanira amapfizi y’intama ibihimbi birindwi na magana arindwi, n’amasekurume y’ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.

12 Nuko Yozafati agenda arushaho gukomera, yubakisha mu Buyuda imijyi ntamenwa, n’indi yo kubikamo ibintu.

13 Yari afite ibigega byinshi mu mijyi y’u Buyuda, i Yeruzalemu akahagira abagabo b’intwari ku rugamba.

14 Dore umubare wabo ukurikije ibisekuruza byabo. Mu Buyuda abagaba b’ingabo bayoboraga ingabo ibihumbi ni aba: Aduna watwaraga ingabo ibihumbi magana atatu z’intwari,

15 agakurikirwa na Yehohanani watwaraga ingabo ibihumbi magana abiri na mirongo inani,

16 na Amasiya mwene Zikiri witanze akorera Uhoraho, yatwaraga ingabo ibihumbi magana abiri z’intwari.

17 Mu Babenyamini hari Eliyada, umugabo w’intwari watwaraga ingabo ibihumbi magana abiri zirwanishaga imiheto n’ingabo,

18 na Yehozabadi watwaraga ingabo ibihumbi ijana na mirongo inani zambariye urugamba.

19 Abo ni bo bagaba b’ingabo bakoreraga umwami, utabariyemo abandi yashyize mu mijyi ntamenwa yose y’u Buyuda.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 18

Yozafati yifatanya na Ahabu umwami w’Abisiraheli

1 Yozafati agira ubukire bwinshi n’ikuzo, ashyingirana na Ahabu.

2 Hashize igihe Yozafati ajya gusura Ahabu i Samariya. Ahabu amwakirana n’abo bari kumwe, ababāgira intama n’ibimasa byinshi. Ahabu ahuruza Yozafati ngo bajye gutera umujyi: wa Ramoti y’i Gileyadi.

3 Ahabu umwami wa Isiraheli abaza Yozafati umwami w’u Buyuda ati: “Wakwemera ko tujyana gutera Ramoti y’i Gileyadi?”

Yozafati aramusubiza ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n’ingabo zanjye ni zimwe n’izawe, tuzajyana ku rugamba!”

Abahanuzi b’abacancuro bahanura ugutsinda

4 Yozafati yongera kubwira Ahabu ati: “Banza ugishe Uhoraho inama.”

5 Umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi magana ane, arababaza ati: “Mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y’i Gileyadi cyangwa mbireke?”

Abahanuzi baramusubiza bati: “Genda uyitere, Imana izayikugabiza.”

6 Nyamara Yozafati arabaza ati: “Mbese nta muhanuzi w’Uhoraho uri hano ngo tumubaze?”

7 Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta cyiza na kimwe ajya ambwira. Yitwa Mikaya mwene Imula.”

Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho nyagasani, wivuga utyo!”

8 Nuko Umwami Ahabu ahamagaza umugaragu we, aramutuma ati: “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”

9 Umwami wa Isiraheli n’uw’u Buyuda bari bicaye mu ntebe zabo ku irembo ry’umujyi: wa Samariya, bambaye imyambaro ya cyami. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo.

10 Uwitwa Sedekiya mwene Kenāna wari waracurishije amahembe y’icyuma, aravuga ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Aya mahembe akubere ikimenyetso cyo kuzatsemba Abanyasiriya.’ ”

11 Abandi bahanuzi bose na bo barahanura bati: “Zamuka utere Ramoti y’i Gileyadi uzahatsinda. Uhoraho azakugabiza uwo mujyi:.”

Umuhanuzi Mikaya ahanura ugutsindwa

12 Intumwa yari yoherejwe kwa Mikaya iramubwira iti: “Abandi bahanuzi bose bahanuriye umwami ko azatsinda, uramenye ntunyuranye na bo umuhanurire ibyiza.”

13 Mikaya aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta kindi ndi butangaze, uretse icyo Imana yanjye iri bumbwire.”

14 Mikaya asanga umwami, maze Ahabu aramubaza ati: “Mikaya we, mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y’i Gileyadi cyangwa mbireke?”

Mikaya aramusubiza ati: “Nushaka uhatere uzatsinda! Uhoraho azakugabiza uwo mujyi:.”

15 Nyamara Ahabu yongera kumubaza ati: “Mbese ngusabe kangahe kumbwira gusa ukuri kuvuye ku Uhoraho?”

16 Mikaya aramusubiza ati: “Nabonye Abisiraheli bose batataniye ku misozi bameze nk’intama zidafite umushumba, maze Uhoraho aravuga ati: ‘Erega aba bantu ntibagira umutware, buri wese niyisubirire iwe amahoro!’ ”

17 Nuko umwami wa Isiraheli abwira Yozafati ati: “Sinakubwiye ko nta cyiza ajya ampanurira uretse ibibi!”

18 Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry’Uhoraho: nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami abamarayika bose bamuhagaze iburyo n’ibumoso,

19 maze Uhoraho arabaza ati: ‘Ni nde ugiye gushuka Ahabu umwami wa Isiraheli ngo atere Ramoti y’i Gileyadi yicirweyo?’ Umwe avuga ibye undi ibye.

20 Nuko haza umumarayika ahagarara imbere y’Uhoraho aravuga ati: ‘Ngiye kumushuka.’ Uhoraho aramubaza ati: ‘Uzabigenza ute?’

21 Umumarayika ati: ‘Ndagenda nshuke abahanuzi be bose bamuhanurire ibinyoma.’ Uhoraho aravuga ati: ‘Genda ukore utyo umushuke, kuko ubishoboye.’ ”

22 Mikaya yungamo ati: “Dore Uhoraho yashyize mu bahanuzi bawe ubuhanuzi bw’ibinyoma, kuko yiyemeje kuguteza ibyago.”

23 Hanyuma Sedekiya mwene Kenāna yegera Mikaya amukubita urushyi avuga ati: “Mbese uwo Mwuka w’Uhoraho wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?”

24 Mikaya aramusubiza ati: “Uzarushaho kubisobanukirwa umunsi uzajya kwihisha ahiherereye, uva mu nzu ujya mu yindi.”

25 Nuko Ahabu ategeka umugaragu we ati: “Nimufate Mikaya mumushyikirize Amoni umuyobozi w’umujyi:, na Yowashi umwana wanjye.

26 Mubabwire ko mbategetse gushyira Mikaya muri gereza. Bajye bamuha ibyokurya n’amazi by’intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira amahoro.”

27 Mikaya aramubwira ati: “Nutabaruka amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo!” Yungamo ati: “Namwe rubanda mwese murabe mwumva!”

Umwami Ahabu agwa ku rugamba

28 Nuko Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w’u Buyuda, batera Ramoti y’i Gileyadi.

29 Ahabu abwira Yozafati ati: “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro yawe ya cyami.” Nuko ariyoberanya bajya ku rugamba.

30 Umwami wa Siriya yari yategetse abagaba b’ingabo zirwanira mu magare y’intambara ati: “Ntimugire undi murwanya yaba umusirikari muto cyangwa umukuru, murwanye gusa umwami wa Isiraheli.”

31 Abagaba b’ingabo zirwanira mu magare y’intambara, babonye Yozafati baribwira bati: “Nguriya umwami wa Isiraheli.” Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Uhoraho Imana aramutabara aramubakiza.

32 Ba bagaba b’ingabo bamenya ko atari we mwami wa Isiraheli baramureka.

33 Hanyuma umusirikari w’Umunyasiriya arasa umwambi, unyura mu ihuriro ry’umwambaro w’icyuma uhinguranya Ahabu. Ahabu abwira uyoboye igare rye ry’intambara ati: “Hindukiza igare umvane ku rugamba kuko nkomeretse bikomeye.”

34 Nyamara kubera ko uwo munsi urugamba rwari rukomeye, barekera Ahabu mu igare aho bari bahanganye n’Abanyasiriya, bugorobye arapfa.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 19

Yozafati ashyiraho abacamanza mu Buyuda

1 Yozafati umwami w’u Buyuda atabaruka amahoro asubira iwe i Yeruzalemu.

2 Umuhanuzi Yehu mwene Hanani, aramusanganira aramubwira ati: “Mbese utekereza ko ari byiza gufasha abagome ugakunda abanzi b’Uhoraho? Ibyo wakoze byatumye Uhoraho akurakarira.

3 Nyamara hari ibintu byiza wakoze: watwitse inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera uzitsemba mu gihugu, kandi ushakashaka Imana ubikuye ku mutima.”

Impinduka Yozafati yakoze

4 Nuko Yozafati atura i Yeruzalemu, hanyuma azenguruka igihugu kuva i Bērisheba kugera ku misozi ya Efurayimu, atoza abantu bose kugarukira Uhoraho Imana ya ba sekuruza.

5 Ashyira abacamanza muri buri mujyi: ntamenwa wo mu Buyuda,

6 arababwira ati: “Mwitondere umurimo mushinzwe. Si ku bw’abantu mugomba guca imanza, ahubwo ni ku bw’Uhoraho kuko azaba ari kumwe namwe igihe muzaba muca imanza.

7 Mujye mwubaha Uhoraho mwitondere ibyo mukora, kuko Uhoraho Imana yacu atihanganira akarengane, n’uburyamirane na ruswa.”

8 I Yeruzalemu na ho Yozafati ahashyira bamwe mu Balevi no mu batambyi, no mu bakuru b’imiryango y’Abisiraheli, kugira ngo bajye baca imanza mu izina ry’Uhoraho kandi bakemure ibibazo by’abaturage.

9 Arabihanangiriza ati: “Mugomba kurangwa n’icyubahiro mugirira Uhoraho, kugira ngo mukorane ubwitonzi n’umutima uboneye.

10 Igihe cyose abavandimwe banyu bazaza baturutse mu mijyi yabo, bakabagezeho imanza zabo zerekeye ubwicanyi, bakabagezeho n’izerekeye kwica amategeko n’amabwiriza n’amateka cyangwa ibyemezo Imana yafashe, muzabagire inama birinde gucumura ku Uhoraho, kuko nimutagenza mutyo azabarakarira mwebwe n’abavandimwe banyu. Nyamara nimubyubahiriza ntimuzabarwaho icyaha.

11 Dore Umutambyi mukuru Amariya azabayobora mu byerekeye Uhoraho byose, naho Zebadiya mwene Ishimayeli umukuru mu muryango wa Yuda, azabayobora mu byerekeye ubwami byose, Abalevi bo bazaba abayobozi banyu. Ngaho mugire umwete kandi mukurikize aya mabwiriza. Uhoraho azabane n’abakora neza!”

Categories
2 Amateka

2 Amateka 20

Yozafati asengera u Buyuda

1 Nyuma y’ibyo, Abamowabu n’Abamoni bashyigikiwe n’ab’Abamewunibatera Yozafati.

2 Haza abantu baramubwira bati: “Ingabo nyinshi zaguteye ziturutse hakurya y’Ikiyaga cy’Umunyu mu gihugu cya Edomu, none dore zigeze i Hasasoni-Tamari ari ho Enigedi.”

3 Nuko Yozafati ashya ubwoba yiyemeza kwambaza Uhoraho, ategeka n’Abayuda bose kwigomwa kurya.

4 Abayuda baza baturutse mu mijyi yose y’u Buyuda bakoranijwe no kwambaza Uhoraho, maze baramutakambira.

5 Yozafati akikijwe n’ikoraniro ry’ab’i Yeruzalemu n’Abayuda bose, ahagarara mu Ngoro y’Imana ahateganye n’urugo rushya rw’Ingoro,

6 arasenga ati: “Uhoraho Mana ya ba sogokuruza, ni wowe Mana nyir’ijuru kandi ni wowe utegeka abami bose bo ku isi. Ufite imbaraga n’ububasha ku buryo nta waguhangara.

7 Mana yacu wamenesheje abaturage b’iki gihugu imbere y’ubwoko bwawe bw’Abisiraheli, maze uhatuza iteka ryose abakomoka ku ncuti yawe Aburahamu.

8 Barahatuye bahakubakira Ingoro bagusengeragamo bati:

9 ‘Ibyago nibitugwirira, byaba kwicwa n’intambara cyangwa guhanwa, byaba kwicwa n’icyorezo cyangwa inzara, tuzaza imbere y’iyi Ngoro n’imbere yawe. Bityo tuzagutakambira turi mu kaga, utwumve maze udukize.’

10 None ubu dore Abamoni n’Abamowabu n’Abedomu baduteye. Nyamara ba sogokuruza igihe ubakuye mu Misiri ntiwatumye banyura muri ibyo bihugu, ahubwo wabanyujije iruhande kugira ngo be gutsemba ayo moko.

11 None abo bantu inyiturano yabo, ni ukuza kutwirukana mu gihugu waduhayeho gakondo!

12 Mana yacu, ese ntiwabaha igihano kibakwiriye? Dore nta mbaraga dufite zo guhangana na kiriya gitero kinini kiduteye, rwose twabuze uko tugira. Ahubwo ni wowe duhanze amaso.”

Uhoraho aha Abayuda gutsinda

13 Igihe Yozafati yasengaga, Abayuda bose hamwe n’abagore babo n’abana babo, bari bahagaze imbere y’Ingoro.

14 Nuko igihe bari bakoranye, Mwuka w’Uhoraho aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya umuhungu wa Benaya, mwene Yeyiyeli umuhungu wa Mataniya w’Umulevi ukomoka kuri Asafu.

15 Yahaziyeli aravuga ati: “Nimutege amatwi Bayuda mwese, namwe baturage b’i Yeruzalemu n’Umwami Yozafati. Uhoraho aravuze ngo: ‘Mwitinya kandi mwikuka umutima kubera kiriya gitero kinini kuko atari mwe muzakirwanya, ahubwo ari Uhoraho.

16 Ejo muzamanuke mubatere dore barazamuka umusozi wa Zizi, muzabasanga aho ikibaya kirangiriye ahateganye n’ubutayu bwa Yeruweli.

17 Ntimuzigere mubarwanya, ahubwo muzashinge ibirindiro maze mwirebere uko Uhoraho azabaha gutsinda. Bayuda namwe baturage b’i Yeruzalemu, mwitinya kandi mwikwiheba! Ejo muzabatere, kandi Uhoraho azaba ari kumwe namwe.’ ”

18 Nuko Yozafati yikubita hasi yubamye, Abayuda bose n’abaturage b’i Yeruzalemu babigenza batyo, baramya Uhoraho.

19 Abalevi bakomoka kuri Kehati no kuri Kōra, barahaguruka basingiza Uhoraho Imana y’Abisiraheli baranguruye amajwi.

20 Abayuda bazinduka kare mu gitondo, bose bashyira nzira bajya mu butayu bw’i Tekowa. Bagiye kugenda Yozafati arababwira ati: “Bayuda namwe baturage b’i Yeruzalemu, nimunyumve! Nimwizera Uhoraho Imana yanyu muzagira imbaraga, kandi nimwizera abahanuzi bayo muzatsinda.”

21 Amaze kujya inama na rubanda, Yozafati ashyiraho abaririmbyi baza kugenda imbere y’ingabo bambaye imyambaro yeguriwe Imana, bahimbaza Uhoraho bati: “Musingize Uhoraho kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.”

22 Igihe bateruye indirimbo zo gusingiza, Uhoraho ateza umwiryane mu Bamoni n’Abamowabu n’Abedomu bari bateye Abayuda maze basubiranamo.

23 Abamoni n’Abamowabu barwanya Abedomu barabatsemba. Bamaze gutsemba Abedomu, na bo ubwabo basubiranamo baramarana.

24 Abayuda bageze ku munara wari mu butayu, bareba cya gitero basanga abantu bose babaye imirambo, nta n’umwe wacitse ku icumu.

25 Yozafati n’ingabo ze baje gucuza imirambo bahasanga amatungo menshi n’ibintu, n’imyenda n’ibindi by’agaciro. Bajyanamo bimwe kuko batashoboraga kubitwara byose, maze bamara iminsi itatu batwara iminyago kuko yari myinshi.

26 Ku munsi wa kane bakoranira mu Kibaya cya Beraka. Aho hantu na n’ubu haracyitwa “Ikibaya cya Beraka” kuko ari ho basingirije Uhoraho.

27 Abayuda bose n’abaturage b’i Yeruzalemu, Yozafati abarangaje imbere basubira i Yeruzalemu banezerewe, kuko Uhoraho yari yabahaye kwishima abakiza abanzi babo.

28 Nuko binjira mu mujyi: wa Yeruzalemu bavuza amakondera, n’inanga n’imyirongi bagera ku Ngoro y’Uhoraho.

29 Mu mahanga bamenya ko Uhoraho Imana yarwanyije abanzi b’Abisiraheli, bose bashya ubwoba baramutinya.

30 Nuko Yozafati ategeka mu ituze, kuko Imana yari yamuhaye amahoro impande zose.

Iherezo ry’ingoma ya Yozafati

31 Yozafati mwene Asa yabaye umwami w’u Buyuda afite imyaka mirongo itatu n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Azuba umukobwa wa Shiluhi.

32 Yozafati yakurikije se Asa muri byose, akora ibinogeye Uhoraho.

33 Icyakora ntiyasenya ahasengerwaga, kandi n’abantu bari batariyegurira Imana ya ba sekuruza.

34 Ibindi bikorwa bya Yozafati, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu bikorwa bya Yehu mwene Hanani, byashyizwe mu gitabo cy’abami ba Isiraheli.

35 Nyuma y’ibyo, umwami w’u Buyuda Yozafati yuzura na Ahaziya umwami wa Isiraheli wari umunyangesombi.

36 Bafatanya gukora amato yajyaga mu gihugu cya kure, bayakorera mu cyambu cya Esiyoni-Geberi.

37 Ariko umuhanuzi Eliyezeri mwene Dodavahu w’i Maresha aburira Yozafati ati: “Kubera ko wuzuye na Ahaziya, Uhoraho agiye gutsemba ibyo wakoze.” Nuko amato amenagurika atarajya mu bihugu bya kure.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 21

1 Yozafati arapfa bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Yoramu amusimbura ku ngoma.

Ingoma ya Yoramu

2 Yoramu yari afite abavandimwe ari bo bahungu ba Yozafati umwami wa Isiraheli, abo ni Azariya na Yehiyeli, na Zakariya na Azariya, na Mikayeli na Shefatiya.

3 Se yari yabahaye impano nyinshi z’ifeza n’izahabu n’ibindi by’agaciro, n’imijyi ntamenwa yo mu Buyuda, ariko Yoramu ni we yahisemo kumusimbura kubera ko ari we mfura ye.

4 Nuko Yoramu asimbura se ku ngoma, amaze gukomera yicisha inkota abavandimwe be bose ndetse n’ibindi bikomangoma byo mu Bisiraheli.

5 Yoramu yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, amara imyaka umunani ari ku ngoma i Yeruzalemu.

6 Yitwara nabi nk’abami ba Isiraheli, akurikiza n’imigenzereze y’inzu y’umuryango wa Ahabu kuko yari umukwe we, akora ibitanogeye Uhoraho.

7 Nyamara Uhoraho ntiyashatse gutsembaho umuryango wa Dawidi, kuko yari yaramusezeranyije ko we n’abazamukomokaho bazasimburana ku ngoma iteka.

8 Yoramu ari ku ngoma, Abedomu bigometse ku butegetsi bwe bishyiriraho uwabo mwami.

9 Yoramu ashyira nzira aherekejwe n’abatware b’ingabo ze n’amagare ye yose y’intambara, ariko Abedomu barabagota. Nuko nijoro, umwami n’abatwaye amagare y’intambara baca icyuho baracika.

10 Kuva icyo gihe Abedomu bakomeje kugomera Abayuda. Abatuye umujyi: wa Libuna na bo bagomera Yoramu, kuko yari yararetse kumvira Uhoraho Imana ya ba sekuruza.

11 Ubwe yari yarubakishije ahasengerwa ibigirwamana ku misozi y’u Buyuda, bityo atuma abantu b’i Yeruzalemu no mu Buyuda bagomera Imana.

12 Urwandiko ruturutse ku muhanuzi Eliya rugera kuri Yoramu ruvuga ruti: “Uhoraho Imana ya sokuruza Dawidi aravuze ati: ‘Ntiwakurikije imigenzereze ya Yozafati n’iya sokuru Asa, bakubanjirije ku ngoma mu Buyuda.

13 Ahubwo urakurikiza imigenzereze y’abami ba Isiraheli, utoza Abayuda n’abatuye i Yeruzalemu gusenga ibigirwamana nk’uko umuryango wa Ahabu wabigenje. Wicishije n’abavandimwe bawe nubwo bakurushaga ubutungane.

14 Kubera ibyo, Uhoraho agiye guteza ibyago bikomeye urugo rwawe, n’abana bawe n’abagore bawe, n’ibyo utunze byose.

15 Nawe ubwawe ugiye kurwara indwara zikomeye, imwe izagufate mu mara igende ikura kugeza ubwo uzana amagara.’ ”

16 Nuko Uhoraho ateza Yoramu Abafilisiti n’Abarabu, baturanye n’Abanyakushi.

17 Batera u Buyuda basahura ibintu byose byari biri mu ngoro ya cyami, banyaga n’abana n’abagore ba Yoramu, ntibagira umuhungu n’umwe bamusigira uretse Ahaziyawari umuhererezi.

18 Nyuma y’ibyo, Uhoraho amuteza indwara simusiga yo mu mara.

19 Iminsi irahita, nyuma y’imyaka ibiri azana amagara kubera iyo ndwara maze apfa ababara cyane. Ntibamucanira igishyito nk’uko babigenzerezaga ba sekuruza be.

20 Yoramu yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, amara imyaka umunani ari ku ngoma i Yeruzalemu. Kuko nta wababajwe n’urupfu rwe bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, ariko hatari mu irimbi ry’abami.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 22

Ingoma ya Ahaziya

1 Abaturage b’i Yeruzalemu basimbuza Yoramu umuhungu we w’umuhererezi Ahaziya, kuko cya gitero cy’Abarabu na bagenzi babo cyari cyishe abahungu be bakuru bose. Bityo Ahaziya mwene Yoramu aba umwami mu Buyuda.

2 Ahaziya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’ibiri, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya wakomokaga kuri Omuri.

3 Ahaziya na we yitwara nabi nk’abo mu muryango wa Ahabu, kubera ko nyina yamwoshyaga gukora ibibi.

4 Akora ibitanogeye Uhoraho nk’abo mu muryango wa Ahabu, kuko ari bo bamugiraga inama zo kumuyobya.

5 Inama zabo ni zo zateye Ahaziya kujyana na Yehoramu mwene Ahabu umwami wa Isiraheli, gutera Hazayeli umwami wa Siriya i Ramoti y’i Gileyadi.

6 Abanyasiriya bakomeretsa Yehoramu, agaruka i Yizerēli kwivurizayo ibikomere yari yakomerekeye i Ramoti arwana Hazayeli umwami wa Siriya. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w’u Buyuda, ajya i Yizerēli gusura Yehoramu mwene Ahabu wari wakomeretse.

7 Imana ni yo yashatse ko Ahaziya asura Yehoramu kugira ngo agweyo. Ahaziya ageze kwa Yehoramu bajyana kwa Yehu mwene Nimushi, uwo Uhoraho yatoranyije kugira ngo arimbure umuryango wa Ahabu.

8 Nuko Yehu ahana umuryango wa Ahabu mu izina ry’Imana, akoranya ibikomangoma by’u Buyuda na bene wabo wa Ahaziya bamuherekeje arabica.

9 Yehu ashakisha Ahaziya bamufatira i Samariya aho yari yihishe, bamuzanira Yehu aramwica, baramushyingura kuko bavugaga bati: “Uyu ni we mwene Yozafati washakashatse Uhoraho abikuye ku mutima.” Nuko habura n’umwe mu muryango wa Ahaziya ubasha kumusimbura ku ngoma.

Ataliya afata ubutegetsi

10 Ataliya nyina wa Ahaziya yumvise ko umuhungu we yapfuye, atsemba abakomoka ku mwami w’u Buyuda bose.

11 Igihe babicaga, Yehosheba mushiki wa Ahaziya afata Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bahungu b’umwami bari bagiye kwicwa. Aramujyana hamwe n’umurezi we, amuhisha mu cyumba cy’Ingoro bararagamo ku buryo Ataliya atashoboye kumwica. Yehosheba umugore w’umutambyi Yehoyada yari umukobwa wa Yoramu wahoze ari umwami w’u Buyuda, bityo akaba mushiki wa Ahaziya.

12 Nuko Yowasi amara imyaka itandatu hamwe n’umurezi we na Yehosheba, bihishe mu Ngoro y’Imana. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.

Categories
2 Amateka

2 Amateka 23

Iyimikwa rya Yowasi

1 Mu mwaka wa karindwi Yehoyada afata icyemezo cyo kugirana amasezerano n’abagaba b’ingabo, ari bo Azariya mwene Yerowamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri.

2 Bazenguruka u Buyuda, bakoranya Abalevi bo mu mijyi yose n’abakuru b’imiryango y’Abisiraheli, bagarukana na bo i Yeruzalemu.

3 Nuko iryo koraniro ryose ry’abantu rigirana amasezerano n’umwami mu Ngoro y’Imana. Yehoyada arababwira ati: “Nguyu umwana w’umwami. Ni we ugomba kwimikwa nk’uko Uhoraho yabisezeranyije abakomoka kuri Dawidi.

4 Dore uko mugiye kubigenza: abatambyi n’Abalevi bashinzwe imirimo yo ku isabato, itsinda rya mbere rizarinda amarembo y’Ingoro y’Imana,

5 itsinda rya kabiri ririnde ingoro ya cyami, irya gatatu ririnde irembo ry’urufatiro. Naho rubanda bazaba bari mu kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho.

6 Ntihazagire undi winjira mu Ngoro y’Uhoraho, uretse abatambyi n’Abalevi bazaba bari ku murimo wabo, kuko ari bo babyeguriwe. Abandi bose bazubahiriza itegeko ry’Uhoraho.

7 Abalevi bazaba bakikije umwami buri wese afite intwaro mu ntoki, maze uzashaka kwinjira mu Ngoro y’Imana azicwe. Muzabe mushagaye umwami aho azajya hose!”

8 Abalevi n’Abayuda bose bakora uko umutambyi Yehoyada yari yabategetse, buri wese afata abantu be, ari abatangiraga umurimo wabo wo ku isabato, ari n’abawurangizaga uwo munsi, kubera ko umutambyi Yehoyada nta tsinda na rimwe ry’abakozi yari yahaye ikiruhuko.

9 Abakuru b’ingabo abaha amacumu n’ingabo z’amoko yose by’Umwami Dawidi, byari byarabitswe mu Ngoro y’Uhoraho.

10 Nuko afata abaturage bose buri wese afite icumu rye mu ntoki, abashyira hafi y’urutambiro n’Ingoro y’Uhoraho, uhereye mu ruhande rw’amajyepfo ukageza mu rw’amajyaruguru kugira ngo bakikize umwami.

11 Nuko Yehoyada n’abahungu be bazana Yowasi umwana w’umwami, bamwambika ikamba, bamushyikiriza n’inyandiko irimo amategeko, amwerekana ku mugaragaro. Bamwimikisha amavuta bavuga bati: “Harakabaho umwami!”

12 Ataliya yumvise urusaku rwa rubanda bagendaga basingiza umwami, aragenda asanga imbaga y’abantu mu Ngoro y’Uhoraho.

13 Arebye abona umwami ahagaze ku ibaraza imbere y’umuryango w’Ingoro y’Uhoraho. Abaririmbyi n’abacuranga amakondera bari bamukikije. Abantu bose bagaragazaga ibyishimo byabo bavuza n’amakondera. Abacuranzi bavuzaga ibicurangisho byabo, bigaherekeza indirimbo zisingiza umwami. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, arataka cyane ati: “Mbega ubugambanyi! Mbega ubugambanyi!”

14 Yehoyada ntiyashatse kumwicira mu Ngoro y’Uhoraho, ahubwo abwira abagaba b’ingabo ati: “Nimumusohore mumushyire hanze y’Ingoro, nihagira umukurikira mumwicishe inkota.”

15 Nuko bajyana Ataliya bamunyuza mu irembo ry’amafarasi, bamugejeje ku ngoro y’umwami baba ari ho bamwicira.

Impinduka Yehoyada yakoze

16 Yehoyada agirana amasezerano na rubanda rwose n’umwami, kugira ngo babe umuryango w’Uhoraho.

17 Nuko rubanda rwose rwiroha ku ngoro ya Bāli barayisenya, bamena intambiro zayo n’amashusho yayo, maze bahicira Matani umutambyi wayo.

18 Yehoyada ashinga abatambyi b’Abalevi kurinda Ingoro y’Uhoraho. Dawidi yari yarabaremyemo amatsinda, kugira ngo bajye batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro mu Ngoro y’Uhoraho, nk’uko Musa yari yarabategetse ngo bajye bakora uwo murimo baririmba indirimbo z’ibyishimo.

19 Yehoyada yashyizeho n’abarinzi ku miryango y’Ingoro y’Uhoraho, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjiramo.

20 Yehoyada akoranya abagaba b’ingabo n’ibikomangoma, n’abayobozi b’abaturage na rubanda, maze bashagara umwami kuva ku Ngoro y’Uhoraho bamugeza mu ngoro ye ya cyami, bamunyujije mu irembo rya ruguru. Nuko Yowasi yicara ku ntebe ya cyami.

21 Rubanda bose basābwa n’ibyishimo, umujyi: ugira amahoro nyuma y’aho Ataliya yicishijwe inkota.