Categories
2 Samweli

2 Samweli 4

Urupfu rwa Ishibosheti

1 Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yapfiriye i Heburoni, acika intege n’Abisiraheli bose bahagarika umutima.

2 Mu batware b’ingabo za Ishibosheti harimo abavandimwe babiri, umwe yitwaga Bāna undi akitwa Rekabu. Bari bene Rimoni w’i Bēroti w’Umubenyamini. Bēroti yabaye umujyi w’Ababenyamini,

3 kuva igihe abaturage bayo bahungiraga i Gitayimu bakahatura kugeza n’ubu.

4 Yonatani mwene Sawuli yari afite umuhungu witwaga Mefibosheti. Igihe umuntu yavaga i Yizerēli akabika Sawuli na Yonatani, uwareraga Mefibosheti aramuterura kugira ngo amuhungane, kubera ko yihutaga umwana aramucika yikubita hasi, bimuviramo kumugara amaguru yombi. Icyo gihe Mefibosheti yari amaze imyaka itanu avutse.

5 Bāna na Rekabu bene Rimoni w’i Bēroti bajya kwa Ishibosheti, bagerayo ku manywa y’ihangu igihe yari aryamye aruhutse.

6-7 Abo bavandimwe bagezeyo, binjira mu nzu nk’abagiye gushaka ingano. Basanga Ishibosheti mu cyumba cye cy’uburiri aho yari aryamye, bamusogota mu nda baramwica, bamuca igihanga bagihungana ijoro ryose, banyuze mu kibaya cya Yorodani.

8 Bagishyīra Dawidi i Heburoni baramubwira bati: “Nyagasani, dore igihanga cy’umwanzi wawe Ishibosheti mwene Sawuli, washakaga kukwica. Uyu munsi Uhoraho yaguhoreye kuri Sawuli n’urubyaro rwe.”

9 Dawidi arababwira ati: “Ndahiye Uhoraho wankijije mu makuba yose,

10 ko ubwo Sawuli yapfaga uwaje kumumbikira yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza. Nyamara naramufashe mwicira i Sikulagi, ibyo ni byo byabaye ibihembo by’inkuru ye.

11 None se nk’abagizi ba nabi biciye umuntu w’intungane mu nzu ye bakamutsinda ku buriri bwe, nabura nte kubahora amaraso ye ngo mbakure ku isi?”

12 Dawidi ategeka ingabo ze kwica Bāna na Rekabu, hanyuma zibaca ibiganza n’ibirenge zibamanika iruhande rw’icyuzi cy’i Heburoni. Nuko zifata cya gihanga cya Ishibosheti zigihamba mu mva ya Abuneri i Heburoni.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 5

Dawidi aba umwami wa Isiraheli

1 Imiryango yose y’Abisiraheli yohereza abantu kuri Dawidi i Heburoni, baramubwira bati: “Dore turi amaraso amwe.

2 Byongeye kandi mu gihe Sawuli yari umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo z’Abisiraheli ku rugamba, ndetse Uhoraho yarakubwiye ati: ‘Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli, ni nawe uzategeka Isiraheli.’ ”

3 Nuko abakuru bose b’Abisiraheli basanga Umwami Dawidi i Heburoni, bagirana amasezerano mu izina ry’Uhoraho. Bamwimikisha amavuta aba umwami w’Abisiraheli.

4 Dawidi yabaye umwami amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ku ngoma.

5 I Heburoni yahamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu ari umwami w’u Buyuda, indi myaka mirongo itatu n’itatu ayimara i Yeruzalemu ari umwami wa Isiraheli n’u Buyuda.

Dawidi yigarurira Yeruzalemu

6 Umwami Dawidi ajyana n’ingabo ze i Yeruzalemu, batera Abayebuzi bari bahatuye. Abayebuzi bari barabwiye Dawidi bati: “Ntuzabasha kwinjira muri uyu mujyi, ndetse abo muri twe b’impumyi n’ibirema bazakwirukana.” Bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhigarurira.

7 Nyamara Dawidi yigaruriye ikigo ntamenwa cy’i Siyoni, ari cyo cyiswe Umurwa wa Dawidi.

8 Yari yavuze ati: “Umuntu ushaka gutsinda Abayebuzi agomba kunyura mu muyoboro w’amazi. Naho izo mpumyi n’ibyo birema mbanga urunuka.” Ni yo mpamvu bavuga ngo “Ntihakagire impumyi cyangwa ikirema binjira mu ngoro y’umwami.”

9 Dawidi atura muri icyo kigo ntamenwa, acyita Umurwa wa Dawidi. Yubakisha n’andi mazu uhereye i Miloukageza aho yari atuye.

10 Dawidi agenda arushaho gukomera, kuko Uhoraho Imana Nyiringabo yari kumwe na we.

11 Hiramu umwami w’i Tiri yohereza intumwa kuri Dawidi zimushyiriye ibiti by’amasederi, amwoherereza ababaji n’abaconzi b’amabuye, kugira ngo bubakire Dawidi ingoro.

12 Nuko Dawidi amenya ko Uhoraho yamwimitse kugira ngo abe umwami w’Abisiraheli, kandi ko Imana yakomeje ubwami bwe kubera Abisiraheli ubwoko bwayo.

Abana Dawidi yabyariye i Yeruzalemu

13 Dawidi ageze i Yeruzalemu avuye i Heburoni yongera kugira inshoreke, arongora n’abandi bagore babyarana abahungu n’abakobwa.

14 Dore amazina y’abavukiye i Yeruzalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo,

15 na Yibuhari na Elishuwa, na Nefegi na afiya,

16 na Elishama na Eliyada na Elifeleti.

Dawidi atsinda Abafilisiti

17 Abafilisiti bumvise ko Dawidi yimitswe kugira ngo abe umwami w’Abisiraheli, baramutera. Dawidi abimenye ajya mu kigo ntamenwa.

18 Abafilisiti baraza bashinga ibirindiro mu kibaya cy’Abarefa.

19 Dawidi abaza Uhoraho ati: “Mbese njye gutera Abafilisiti urabangabiza mbatsinde?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubatere, nzabakugabiza ubatsinde nta kabuza.”

20 Nuko Dawidi ajya i Bāli-Perasimu aba ari ho abatsindira Abafilisiti. Aravuga ati: “Uhoraho aciye icyuho mu banzi banjye nk’ahashenywe n’isuri.” Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Bāli-Perasimu.

21 Abafilisiti bahasiga ibigirwamana byabo, Dawidi n’ingabo ze barabijyana.

22 Abafilisiti bongera gutera, bashinga ibirindiro mu kibaya cy’Abarefa.

23 Dawidi abaza Uhoraho, Uhoraho aramusubiza ati: “Ntubatere muhanganye, ahubwo ubaturuke inyuma ahateganye n’ishyamba.

24 Niwumva imirindi y’abantu mu biti uhite ugaba igitero, ndaba nkuri imbere kugira ngo nkugabize ingabo z’Abafilisiti.”

25 Dawidi abigenza nk’uko Uhoraho yamutegetse, atsinda Abafilisiti arabirukana kuva i Geba kugeza i Gezeri.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 6

Isanduku y’Isezerano igera i Yeruzalemu

1 Dawidi yongera gukoranya intwari zose zo mu ngabo z’Abisiraheli, zigera ku bihumbi mirongo itatu.

2 Ajyana na zo i Bālamu Buyuda kuzana Isanduku y’Imana, yitirirwa izina ry’Uhoraho Nyiringabo, uganje hagati y’amashusho y’abakerubi.

3 Bayikura kwa Abinadabu wari utuye mu mpinga y’umusozi, bayishyira mu igare rishya rikururwa n’ibimasa. Uza na Ahiyo abahungu ba Abinadabu, bayobora iryo gare.

4 Bayikuye mu nzu kwa Abinadabu, Ahiyo ayijya imbere.

5 Dawidi n’abandi Bisiraheli bose bari kumwe bishimira imbere y’Isanduku y’Uhoraho, bacuranga inanga z’amoko yose zirimo inanga z’indoha n’inanga nyamuduri, bavuza n’ishakwe n’ibinyuguri n’ibyuma birangīra.

6 Bageze ku mbuga y’i Nakoni, ibimasa byakururaga igare biratsikira, Uza arambura ukuboko afata Isanduku y’Imana kugira ngo ayiramire.

7 Uhoraho arakarira Uza cyane, amutsinda aho amuhoye icyo cyaha. Nuko Uza agwa iruhande rw’Isanduku y’Imana.

8 Dawidi ababazwa n’uko Uhoraho yishe Uza, aho hantu bahita Peresi-Uza. Ni ryo zina ryaho na n’ubu.

9 Uwo munsi Dawidi atinya Uhoraho, ni ko kwibaza ati: “Isanduku y’Uhoraho yaza iwanjye ite?”

10 Ahitamo kutayijyana mu Murwa wa Dawidi, ahubwo ayijyana kwa Obedi-Edomu w’Umunyagati.

11 Isanduku y’Uhoraho imarayo amezi atatu, Uhoraho aha umugisha Obedi-Edomu n’abe bose.

12 Hanyuma Umwami Dawidi amenya ko Uhoraho yahaye umugisha urugo rwa Obedi-Edomu n’ibye byose kubera Isanduku y’Imana. Nuko ajya kwa Obedi-Edomu avanayo Isanduku y’Imana, bayijyana mu Murwa wa Dawidi bishimye cyane.

13 Abayihetse bamaze gutera intambwe esheshatu, Dawidi atamba impfizi n’inyana y’umushishe.

14 Dawidi abyinira imbere y’Isanduku y’Uhoraho yitakuma cyane, yambaye igishura cy’abatambyi.

15 We n’abandi Bisiraheli bose baherekeza Isanduku y’Uhoraho, bavuza impundu n’amakondera.

16 Igihe Isanduku y’Uhoraho yinjiraga mu Murwa wa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina yitakuma imbere y’Isanduku y’Uhoraho aramugaya.

17 Isanduku imaze kuhagera bayishyira mu ihema Dawidi yayiteguriye. Dawidi atambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro.

18 Arangije gutamba ibyo bitambo, asabira abantu umugisha mu izina ry’Uhoraho Nyiringabo.

19 Nuko agaburira Abisiraheli bose bahateraniye, buri mugabo na buri mugore ahabwa umugati n’inyama n’umubumbe w’imizabibu. Hanyuma bose barataha.

20 Dawidi na we arataha asabira abo mu rugo rwe umugisha, maze Mikali umukobwa wa Sawuli aza kumusanganira, aramubwira ati: “Mbega ngo uyu munsi umwami w’Abisiraheli arihesha icyubahiro yitakuma, akagaragaza ubwambure bwe imbere y’abaja n’abagaragu be nk’umuntu udafite agaciro!”

21 Dawidi abwira Mikali ati: “Nzabyinira Uhoraho wantoranyije akandutisha so n’umuryango we wose, kugira ngo nyobore ubwoko bwe bw’Abisiraheli.

22 Ku bwanjye nzakomeza kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nyamara ibyo ntibizambuza kubahwa n’abo baja uvuga.”

23 Mikali umukobwa wa Sawuli ntiyigeze abyara arinda apfa.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 7

Isezerano Uhoraho yasezeranyije Dawidi n’urubyaro rwe

1 Umwami Dawidi amaze gutura mu ngoro ye, Uhoraho amuha amahoro amurinda abanzi bose.

2 Dawidi abwira umuhanuzi Natani ati: “Dore ntuye mu ngoro yubakishijwe amasederi, naho Isanduku y’Imana iba mu ihema.”

3 Natani aramusubiza ati: “Genda ukore uko ubitekereza, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.”

4 Nyamara iryo joro Uhoraho abwira Natani ati:

5 “Genda umbwirire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ntabwo ari wowe uzanyubakira inzu nzabamo.

6 Kuva igihe navaniye Abisiraheli mu Misiri kugeza n’ubu sinigeze mba mu nzu, ahubwo aho bimukiraga hose niberaga mu ihema.

7 None se muri icyo gihe cyose, hari n’umwe mu bayobozi nashyizeho kuyobora ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli, nigeze mbaza impamvu mutanyubakira inzu y’amasederi?’

8 None rero ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ni jye Uhoraho Nyiringabo wakwikuriye mu rwuri aho wari uragiye intama, nkugira umuyobozi w’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.

9 Aho wajyaga hose sinigeze ngutererana, nagutsindiye abanzi bose kandi nzakugira umwe mu birangirire byo ku isi.

10 Igihugu cy’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli nzacyāgura nkibatuzemo mu mahoro. Abagome ntibazongera kubakandamiza nka kera,

11 igihe nari narashyizeho abacamanza bo kuyobora ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli. Nawe nzakurinda abanzi bawe bose. Jyewe Uhoraho ngusezeranyije ko abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma.

12 Numara gupfa ugashyingurwa hamwe na ba sokuruza, nzatoranya umwe mu rubyaro rwawe agusimbure ku ngoma, kandi nzakomeza ubwami bwe.

13 Uwo ni we uzanyubakira inzu, nanjye nzakomeza ingoma ye iteka.

14 Nzamubera Se na we ambere umwana, nakosa nzamuhana nk’uko umubyeyi ahana umwana we.

15 Sinzigera mukuraho icyizere nk’uko nacyambuye Sawuli ubwo namurekaga nkamugusimbuza.

16 Abazagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma, kandi ubwami bwawe buzahoraho iteka.’ ”

17 Natani abwira Dawidi ayo magambo yose nk’uko yayahishuriwe.

Isengesho rya Dawidi

18 Umwami Dawidi arinjira apfukama imbere y’Uhoraho, arasenga ati: “Nyagasani Uhoraho, ari jye ari n’umuryango wanjye, kugeza ubu ntitwari dukwiriye ibi byiza byose utugirira.

19 Nyamara wowe Nyagasani Uhoraho, wabonye ko ibyo bidahagije umpa Isezerano ryo kugirira neza ab’umuryango wanjye mu bihe bizaza. Koko iyo ni inyigisho uhaye umuntu, Nyagasani Uhoraho.

20 Nkubwire iki se kandi Nyagasani Uhoraho, ko jye umugaragu wawe unzi neza?

21 Ku bw’Isezerano ryawe n’ubushake bwawe wankoreye ibikomeye, urabimenyesha jyewe umugaragu wawe.

22 Nyagasani Uhoraho, erega urakomeye, nta we muhwanye! Koko nta yindi mana ibaho itari wowe nk’uko twabyiyumviye.

23 Mbese ku isi hari undi muryango uhwanye n’ubwoko bwawe bw’Abisiraheli? Ni ubwoko Imana yicunguriye ibugira ubwayo, yimenyekanisha ikorera igihugu cyawe ibikomeye kandi bitangaje imbere y’abantu bawe, ibavana mu Misiri imbere y’abanyamahanga n’imbere y’ibigirwamana byabo.

24 Uhoraho, Abisiraheli wabagize ubwoko bwawe iteka ryose, nawe uba Imana yabo.

25 None Uhoraho Mana, usohoze ibyo umvuzeho, n’abazankomokaho uzabakomereze iryo Sezerano iteka ryose.

26 Izina ryawe rizakuzwa iteka ryose bavuge bati: ‘Uhoraho Nyiringabo ni we Mana y’Abisiraheli.’ Byongeye kandi, uhe umuryango wanjye gukomera imbere yawe.

27 Koko ni wowe Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli wanyihishuriye, urambwira uti: ‘Abazagukomokaho nzabaha gusimburana ku ngoma.’ Ni cyo gitumye mpangāra kugusenga.

28 Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana kandi ibyo uvuga ni ukuri, kandi nanjye umugaragu wawe unsezeranyije ibyiza.

29 Nuko rero Nyagasani, uhe umugisha ab’umuryango wanjye kugira ngo baguhore imbere iteka ryose. Koko Nyagasani Uhoraho, wavuze ko uzaha umugisha ab’umuryango wanjye iteka ryose.”

Categories
2 Samweli

2 Samweli 8

Dawidi atsinda ibihugu bimukikije

1 Nyuma y’ibyo Dawidi yatsinze Abafilisiti, arabacogoza abanyaga ahitwa Metegama,

2 atsinda n’Abamowabu. Yabategekaga kurambarara hasi, maze mu bantu batatu akajya yicamo babiri akarokora umwe. Kuva ubwo Abamowabu baba abagaragu ba Dawidi bakajya bamuha imisoro.

3 Yatsinze na Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba. Icyo gihe yashakaga kwigarurira akarere k’uruzi rwa Efurati.

4 Nuko Dawidi amunyaga amagare y’intambara igihumbi, n’abarwanira ku mafarasi ibihumbi birindwi, n’ingabo zagenzaga amaguru ibihumbi makumyabiri. Dawidi atema ibitsi by’amafarasi yakururaga amagare, asiga ijana gusa.

5 Abanyasiriya b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri umwami w’i Soba, maze Dawidi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri.

6 Dawidi ashyiraho ibigo by’ingabo i Damasi muri Siriya, maze Abanyasiriya baba abagaragu be bakajya bamuha imisoro. Aho Dawidi yateraga hose Uhoraho yamuhaga gutsinda.

7 Dawidi anyaga ingabo zicuzwe mu izahabu z’abagaba b’ingabo ba Hadadezeri, azijyana i Yeruzalemu.

8 Anyaga n’imiringa myinshi i Beta n’i Berotayi, imijyi yategekwaga na Hadadezeri.

9 Towu umwami wa Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri,

10 yohereza umuhungu we Yoramu kumuramukiriza Umwami Dawidi, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri wahoraga arwanya Towu. Yoramu ashyīra Dawidi amaturo y’ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu no mu muringa.

11 Umwami Dawidi abyegurira Uhoraho nk’uko yari yamweguriye ifeza n’izahabu, yari yaranyaze mu mahanga yose yagiye atsinda,

12 ari yo Abanyasiriya n’Abamowabu, n’Abamoni n’Abafilisiti n’Abamaleki, n’iminyago yakuye kwa Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba.

13 Dawidi yongera kuba icyamamare, ubwo yiciraga Abedomuibihumbi cumi n’umunani mu kibaya cy’Umunyu.

14 Nuko ashyiraho ibigo by’ingabo muri Edomu hose, maze Abedomu bose baba abagaragu be. Aho Dawidi yateraga hose Uhoraho yamuhaga gutsinda.

Ibyegera bya Dawidi

15 Dawidi yabaye umwami w’igihugu cyose cya Isiraheli, ategeka abantu be bose mu butabera n’ubutungane.

16 Yowabu mwene Seruya yari umugaba w’ingabo. Yehoshafati mwene Ahiludi yari umuvugizi w’ibwami.

17 Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari bari abatambyi, Seraya ari umunyamabanga.

18 Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w’ingabo zarindaga Dawidi zigizwe n’Abakereti n’Abapeleti, abahungu ba Dawidi na bo bari ibyegera bye.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 9

Dawidi agirira neza Mefibosheti

1 Igihe kimwe Dawidi arabaza ati: “Mbese hari umuntu wo mu muryango wa Sawuli waba ukiriho, kugira ngo nzamugirire neza nitūra Yonatani?”

2 Bamuzanira umwe mu bari abagaragu ba Sawuli witwa Siba, Dawidi aramubaza ati: “Ni wowe Siba?”

Aramusubiza ati: “Ni jye databuja”

3 Umwami aramubaza ati: “Mbese nta muntu wo mu muryango wa Sawuli waba akiriho, kugira ngo mugirire neza nk’uko nabisezeraniye Imana?”

Siba aramusubiza ati: “Umuhungu wa Yonatani waremaye amaguru yombi, ni we wenyine ukiriho.”

4 Umwami arongera aramubaza ati: “Aba he?”

Siba aramusubiza ati: “Aba i Lodebarikwa Makiri mwene Amiyeli.”

5 Umwami Dawidi yohereza abajya kumuzanira uwo muhungu.

6 Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli ageze ibwami, yikubita imbere ya Dawidi yubamye. Dawidi aravuga ati: “Mefibosheti!”

Undi ati: “Karame, umugaragu wawe ndi hano!”

7 Dawidi aramubwira ati: “Humura, nzakugirira neza nitūra so Yonatani. Nzagusubiza isambu yose ya sogokuru wawe Sawuli, kandi tuzahora dusangira ku meza yanjye.”

8 Mefibosheti amwikubita imbere aramubwira ati: “Databuja, ndi iki byatuma unyitaho utyo ko ndi nk’imbwa yipfiriye?”

9 Umwami ni ko guhamagaza Siba wa mugaragu wa Sawuli aramubwira ati: “Ibyari ibya Sawuli byose n’iby’abo mu muryango we byose mbihaye uyu mwuzukuru wa shobuja.

10 Wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe muzajya mumuhingira, mumusarurire kugira ngo atazasonza. Byongeye kandi Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja, afite uburenganzira bwo gusangira nanjye iminsi yose.”

Siba uwo yari afite abahungu cumi na batanu n’abagaragu makumyabiri,

11 nuko asubiza umwami ati: “Nyagasani, ibyo untegetse byose nzabikora.”

Mefibosheti yariraga ibwami nk’umwana w’umwami.

12 Yari afite umwana muto w’umuhungu witwaga Mika, ab’umuryango wa Siba bose bakoreraga Mefibosheti.

13 Mefibosheti yari yararemaye amaguru yombi, akibera i Yeruzalemu kuko yasangiraga n’umwami iminsi yose.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 10

Intumwa za Dawidi zisuzugurwa

1 Nyuma y’ibyo Nahashi umwami w’Abamoni arapfa, umuhungu we Hanuni amusimbura ku ngoma.

2 Dawidi aravuga ati: “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, mwitūra ineza se yangiriye.” Nuko yohereza intumwa kugira ngo zifatanye na we mu kababaro gatewe n’urupfu rwa se. Intumwa za Dawidi zigera mu gihugu cy’Abamoni.

3 Nyamara abatware b’Abamoni babaza Hanuni bati: “Ese ubona ko Dawidi yarohereje aba bantu kwifatanya nawe mu kababaro, kubera ko yubahaga so? Aho ntibaba baje kugenzura no gutata umurwa kugira ngo bazabone uko bawigarurira?”

4 Nuko Hanuni afata intumwa za Dawidi azogosha ubwanwa, imyambaro yazo ayikatira munsi y’urukenyerero, maze arazohereza.

5 Dawidi amenye ibyabaye ku bagaragu be, yohereza abantu bo kubasanganira kuko bari bakozwe n’isoni cyane. Umwami abatumaho ati: “Mugume i Yeriko kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzaba bumaze kumera, maze mubone kugaruka.”

Dawidi atsinda Abamoni n’Abanyasiriya

6 Abamoni babonye ko batumye Dawidi abazinukwa, batuma ku Banyasiriya kugira ngo babashakire abacancuro. I Beti-Rehobu n’i Soba haboneka ibihumbi makumyabiri bagenza amaguru, umwami wa Māka abaha igihumbi, naho i Tobu haboneka ibihumbi cumi na bibiri.

7 Dawidi abimenye yohereza Yowabu n’ingabo z’intwari zose bagaba igitero.

8 Abamoni na bo barasohoka bashinga ibirindiro ku marembo y’umujyi wabo. Ba Banyasiriya b’i Soba n’ab’i Beti-Rehobu, n’ab’i Tobu n’ab’i Māka bo bari ukwabo ku gasozi.

9 Yowabu abonye ko urugamba rumusatiriye imbere n’inyuma, atoranya ingabo z’intwari mu Bisiraheli, kugira ngo zihangane n’Abanyasiriya.

10 Ingabo zisigaye azishinga mukuru we Abishayi, kugira ngo zihangane n’Abamoni.

11 Yowabu aramubwira ati: “Abanyasiriya nibandusha amaboko untabare, kandi nawe Abamoni nibakurusha amaboko ndagutabara.

12 Ukomere turwane kigabo, turwanirire ubwoko bwacu n’imijyi y’Imana yacu. Uhoraho agenze uko ashaka.”

13 Yowabu n’ingabo ze basatira Abanyasiriya, maze Abanyasiriya barahunga.

14 Abamoni babonye Abanyasiriya bahunze, na bo bahunga ingabo za Abishayi basubira mu mujyi. Yowabu areka kurwanya Abamoni asubira i Yeruzalemu.

15 Abanyasiriya babonye ko batsinzwe n’Abisiraheli, bakoranyiriza hamwe ingabo zabo.

16 Hadadezeri atumiza ingabo z’Abanyasiriya batuye iburasirazuba hakurya y’uruzi rwa Efurati, zikoranira i Helamu. Izo ngabo zose zifatanyije zari ziyobowe na Shobaki umugaba w’ingabo za Hadadezeri.

17 Dawidi abyumvise akoranya ingabo zose z’Abisiraheli, yambuka Yorodani ajya i Helamu. Abanyasiriya bagaba igitero barwana n’ingabo za Dawidi.

18 Nuko Abanyasiriya baratsindwa barahunga, Dawidi abicamo ingabo magana arindwi zirwanira mu magare y’intambara, n’izindi ibihumbi mirongo ine zigendera ku mafarasi. Yica na Shobaki umugaba w’ingabo z’Abanyasiriya.

19 Nuko abami bose bari bifatanyije na Hadadezeri babonye ko batsinzwe, bagirana amasezerano y’amahoro n’Abisiraheli maze barabayoboka. Kuva ubwo Abanyasiriya ntibongera gutabara Abamoni.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 11

Dawidi na Batisheba

1 Mu ntangiriro z’umwaka wakurikiyeho, mu gihe abami bakundaga kujya ku rugamba, Dawidi yohereza ingabo zose z’Abisiraheli ziyobowe na Yowabu na bagenzi be, batsemba Abamoni bagota Raba umurwa wabo mukuru, ariko Dawidi we yigumira i Yeruzalemu.

2 Umunsi umwe nimugoroba Dawidi amaze kuruhuka, arabyuka ajya gutembera ku gisenge gishashecy’inzu ye. Agihari abona umugore mwiza cyane wiyuhagiraga.

3 Dawidi yohereza abantu kubaririza uwo mugore uwo ari we baramubwira bati: “Ni Batisheba umukobwa wa Eliyamu akaba n’umugore wa Uriya w’Umuheti.”

4 Nuko Dawidi yohereza intumwa kumuzanira uwo mugore, araza bararyamana hanyuma arataha. Ibyo byabaye Batisheba amaze kwisukura avuye mu mihango y’abakobwa.

5 Uwo mugore asama inda, maze abimenyesha Dawidi ati: “Ndatwite”.

6 Nuko Dawidi ahita atuma kuri Yowabu ati: “Nyoherereza Uriya w’Umuheti.” Yowabu aramwohereza.

7 Uriya agezeyo Dawidi amubaza uko Yowabu n’abandi Bisiraheli bameze, n’iby’urugamba.

8 Bamaze kuvugana Dawidi abwira Uriya ngo agende ajye iwe kuruhuka. Agisohoka umwami amukurikiza intumwa imushyiriye n’izimano.

9 Nyamara Uriya ntiyataha, ahubwo yirarira hamwe n’abandi bagaragu b’umwami.

10 Babwira Dawidi ko Uriya atigeze ajya iwe, maze Dawidi aramubaza ati: “Kuki utagiye iwawe kandi uvuye mu rugendo?”

11 Uriya aramusubiza ati: “Isanduku y’Isezerano iri ku rugamba, ingabo z’Abisirahelin’iz’Abayuda, na databuja Yowabu n’abandi bagaba b’ingabo barara mu ngando, none ngo ninjye iwanjye, nywe ndye kandi ndyamane n’umugore wanjye? Ndahiye ubugingo bwawe ko ntakora ibintu nk’ibyo.”

12 Dawidi ni ko kumubwira ati: “Sibira uyu munsi, ejo nzakohereza ugende.” Uwo munsi Uriya aguma i Yeruzalemu,

13 nimugoroba Dawidi aramutumira, aramugaburira amuha n’icyo kunywa aramusindisha. Ariko birangiye Uriya ntiyajya iwe, ahubwo yongera kwiraranira n’abandi bagaragu b’umwami.

14 Bukeye Dawidi yandikira Yowabu urwandiko aruha Uriya.

15 Yari yanditsemo ngo “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye, mumusige wenyine maze abanzi bamwice.”

Urupfu rwa Uriya

16 Igihe Yowabu yari agose umujyi wa Raba, yohereza Uriya aho yari azi ko hari ingabo z’intwari, kugira ngo ahangane na zo.

17 Abamoni barasohoka barwana n’ingabo za Dawidi ziyobowe na Yowabu, bica zimwe zirimo na Uriya w’Umuheti.

18 Yowabu yohereza intumwa yo gutekerereza Dawidi uko intambara yagenze,

19 arayibwira ati: “Numara kubwira umwami ibyabaye byose mu ntambara,

20 ashobora kurakara akakubaza ati: ‘Kuki mwateye uwo mujyi muwusatiriye cyane, kandi muzi ko babasha kubarasa bahagaze hejuru y’urukuta?

21 Ntimwari muzi uko Abimeleki mwene Gideyoni yiciwe i Tebesi? Yishwe n’umugore wari hejuru y’urukuta amuteye ingasire. None ni iki cyatumye musatira urukuta?’ Uzamubwire uti: ‘N’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti yarapfuye!’ ”

22 Iyo ntumwa igeze kwa Dawidi imutekerereza ibyo Yowabu yayitumye,

23 igira iti “Abamoni bagabye igitero gikomeye aho twari twashinze ibirindiro ku gasozi, nyamara twarabahinduranye tubageza ku irembo ry’umujyi.

24 Ariko abari hejuru y’urukuta baraturashe, bamwe bo mu ngabo zawe barahagwa, barimo n’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti.”

25 Nuko Dawidi abwira iyo ntuma ati: “Genda ukomeze Yowabu, umubwire ko ibyo bitagomba kumuca intege. Ni ko bigenda mu ntambara abantu bapfa mu mpande zombi, ahubwo akaze umurego asenye uwo mujyi.”

26 Umugore wa Uriya aza kumenya ko umugabo we yapfuye, aramuririra.

27 Iminsi y’akababaro irangiye, Dawidi aramuhamagaza amugira umugore we, babyarana umwana w’umuhungu.

Ariko ibyo Dawidi yari yakoze birakaza Uhoraho.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 12

Natani amenyesha Dawidi icyaha cye

1 Uhoraho atuma Natani kuri Dawidi, ajyayo aramubwira ati: “Hari abaturanyi babiri mu mujyi, umwe ari umukire undi ari umukene.

2 Uwo mukire yari afite amashyo menshi y’inka n’intama.

3 Naho uwo mukene afite akāgazi k’intama kamwe gusa yiguriye, arakagaburira arakarera, gakurira iwe hamwe n’abana be. Yasangiraga na ko bakanywera ku gikombe kimwe, kakaryama mu gituza cye. Mbese kari kamubereye nk’agakobwa ke bwite.

4 Wa mukire agenderewe n’umushyitsi ntiyafata mu matungo ye kugira ngo amuzimanire, ahubwo afata ka kāgazi k’intama ka wa mukene, aba ari ko azimanira uwo mushyitsi!”

5 Dawidi arakarira cyane uwo mukire, maze abwira Natani ati: “Ndahiye Uhoraho, umuntu wakoze ibyo akwiye kwicwa,

6 kandi ako kāgazi k’intama azakariha intama enyekuko atagize impuhwe.”

7 Natani ni ko kubwira Dawidi ati: “Uwo muntu ni wowe. Uhoraho Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Ni jyewe ubwanjye wagusīze amavuta kugira ngo ube umwami w’Abisiraheli, ngukiza Sawuli.

8 Naguhaye gutwara ab’inzu yashobuja nguha n’abagore be, naguhaye gutegeka Abisiraheli n’Abayuda, kandi iyo ibyo biba bidahagije nari kukongerera n’ibindi.

9 None ni iki cyatumye uncumuraho ukarenga ku mategeko yanjye? Wagambiriye ko Uriya w’Umuheti yicwa n’Abamoni, kugira ngo ubone uko ucyura umugore we.

10 Kubera ko wansuzuguye ugacyura umugore wa Uriya w’Umuheti, mu bazagukomokaho b’ibihe byose ntihazaburamo abapfa rubi.

11 Ngiye kuguteza ibyago bizaturuka ku muryango wawe bwite, nzatuma uwo mufitanye isano aryamanira n’abagore bawe ku karubanda.

12 Ibyo wakoze wabikoze rwihishwa, ariko jye nzabikwitūrira imbere y’Abisiraheli bose ku mugaragaro.’ ”

13 Dawidi abwira Natani ati: “Koko nacumuye ku Uhoraho.”

Natani aramubwira ati: “Uhoraho yakugiriye imbabazi nturi bupfe.

14 Ariko kuko washujuguje utyo Uhoraho mu banzi be, umwana w’umuhungu wabyaye azapfa.”

15 Nuko Natani yisubirira iwe.

Urupfu rw’umuhungu wa Dawidi

Uhoraho ahita ateza indwara wa mwana Dawidi yabyaranye n’uwahoze ari muka Uriya.

16 Dawidi atakambira Imana asabira uwo mwana kugira ngo akire, yigomwa kurya, aryama hasi ijoro ryose.

17 Ibyegera bye biramwinginga ngo abyuke ariko aranga, ntiyagira n’icyo asangira na bo.

18 Hashize iminsi irindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kubimubwira, kuko bibwiraga bati: “Ko twamubwiraga ntatwumve umwana akiriho, twahera he tumubwira ko yapfuye? Byatuma akora ishyano.”

19 Nyamara Dawidi abonye abagaragu be bongorerana, ahita yibwira ko umwana yapfuye, ni ko kubabaza ati: “Aho wa mwana ntiyapfuye?”

Baramusubiza bati: “Amaze gupfa.”

20 Dawidi abyuka aho yari aryamye hasi, ariyuhagira arisīga, ahindura imyambaro maze ajya mu Nzu y’Uhoraho aramuramya. Agarutse iwe yaka ibyokurya, baramuhereza arafungura.

21 Abagaragu be baramubaza bati: “Ibyo ukoze ibi ni ibiki? Umwana akiriho wigomwe kurya urarira, none amaze gupfa ni bwo uhagurutse urafungura!”

22 Dawidi arabasubiza ati: “Umwana akiriho nigomwe kurya ndarira, kuko nibwiraga ko Uhoraho ashobora kumbabarira umwana agakira.

23 None se ko amaze gupfa, kwigomwa kurya byamarira iki? Ese nshobora kumugarura? Ni jye uzamusanga naho we ntabasha kungarukira.”

Ivuka rya Salomo

24 Dawidi ahoza umugore we Batisheba, ataha iwe bararyamana babyarana umuhungu, Dawidi amwita Salomo. Uhoraho akunda uwo mwana,

25 atuma umuhanuzi Natani ngo amwite Yedidiya. Iryo zina risobanurwa ngo “Ukunzwe n’Uhoraho”.

Dawidi yigarurira umujyi wa Raba

26 Hagati aho Yowabu akomeza kugota Raba umurwa w’Abamoni, yigarurira ikigo ntamenwa cy’ibwami.

27 Nuko atuma kuri Dawidi ati: “Twateye Raba dufata agace k’umujyi k’aho bavoma,

28 none ube ari wowe ukoranya izindi ngabo z’Abisiraheli wigarurire umujyi, naho ubundi ishema ryaba iryanjye.”

29 Nuko Dawidi akoranya izindi ngabo zose atera Raba, arahigarurira.

30 Afata ikamba ry’umwami waboryari rikozwe mu izahabu, rigapima ibiro mirongo itatu na bitanu, afata n’ibuye ry’agaciro ryari ritatseho araritamiriza, ajyana n’indi minyago myinshi cyane.

31 Asohora abaturage mu mujyi abakoresha imirimo y’agahato. Bamwe basatura ibiti bakoresheje inkero, abandi bakoresha amapiki n’amashoka, abandi babumba amatafari. Dawidi abigenza atyo no ku yindi mijyi yose y’Abamoni, hanyuma Dawidi n’ingabo ze basubira i Yeruzalemu.

Categories
2 Samweli

2 Samweli 13

Amunoni na Tamari

1 Dore ibyabaye hanyuma y’ibyo: Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we ufite uburanga witwaga Tamari. Dawidi yari afite undi muhungu witwaga Amunoni, abengukwa Tamari.

2 Ariko Tamari yari isugi ku buryo Amunoni atashoboraga kubonana na we, ibyo bibabaza Amunoni bituma yirwaza.

3 Amunoni yari afite incuti y’incakura yitwaga Yonadabu mwene Shama, mukuru wa Dawidi.

4 Yonadabu abaza Amunoni ati: “Ntiwambwira igituma buri munsi urushaho kumererwa nabi kandi uri umwana w’umwami?”

Amunoni aramusubiza ati: “Nkunda cyane Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.”

5 Yonadabu amugira inama ati: “Ujye kuryama wirwaze, so naza kugusura umubwire uti: ‘Ndashaka ko mushiki wanjye Tamari yazana ibyokurya, akabitegurira imbere yanjye akangaburira.’ ”

6 Nuko Amunoni araryama arirwaza. Se aje kumusura Amunoni aramubwira ati: “Ndashaka ko mushiki wanjye Tamari yaza akantegurira utugati tubiri, akangaburira.”

7 Dawidi atuma kuri Tamari ngo ajye kwa musaza we Amunoni, amutegurire ibyokurya.

8 Tamari ajyayo asanga musaza we aryamye, ategura utugati, adutekera imbere ye.

9 Amwegereza isahani kugira ngo afungure, ariko Amunoni aranga aravuga ati: “Abantu bose nibasohoke bamve iruhande!” Bose barasohoka.

10 Amunoni abwira Tamari ati: “Nzanira ibyokurya mfungurire mu cyumba cyanjye.”

Tamari afata twa tugati yateguye adushyīra musaza we mu cyumba.

11 Akitumuhereza, Amunoni aramusingīra aramubwira ati: “Ngwino turyamane mushiki wanjye.”

12 Tamari aramubwira ati: “Oya musaza wanjye, rwose wimfata ku ngufu! Ibyo birazira mu Bisiraheli, ni ubugoryi ntukabikore!

13 Izo soni sinabona aho nzikwiza, kandi waba umwe mu bigoryi byo mu Bisiraheli. None genda unsabe umwami ntazanga kukunshyingira.”

14 Ariko Amunoni yanga kumwumva, aryamana na we ku ngufu.

15 Birangiye Amunoni amwanga urunuka, amugirira urwango rurenze kure urukundo yari yaramukunze. Nuko aramubwira ati: “Haguruka umvire aha!”

16 Tamari aramubwira ati: “Ntibishoboka, kuko kunyirukana byaba ari bibi cyane kurusha ibyo umaze kunkorera!”

Amunoni yanga kumwumva,

17 ahamagara umugaragu we aramubwira ati: “Vana uyu mukobwa aha umushyire hanze, uhite ukinga urugi!”

18 Uwo mugaragu abigenza atyo.

Tamari yari yambaye ikanzu y’igiciro nk’uko abakobwa b’umwami bambaraga bakiri abāri.

19 Nuko arayishishimura yitera ivu mu mutwe, yikorera amaboko agenda aboroga.

20 Musaza we Abusalomu aramubaza ati: “Mbese ni musaza wawe Amunoni wagufashe ku ngufu? Mwana wa mama, wikwirirwa ubisakuza, ni musaza wawe kandi ntibitume uhagarika umutima.” Nuko Tamari aguma kwa musaza we Abusalomu nk’indushyi.

21 Umwami Dawidi yumvise ibyabaye ararakara cyane.

22 Abusalomu ntiyongera kuvugisha Amunoni, aramuzinukwa kuko yafashe mushiki we Tamari ku ngufu.

Amunoni yicwa

23 Hashize imyaka ibiri, igihe Abusalomu yakemuzaga intama ze i Bāli-Hasori hafi y’umujyi wa Efurayimu, ahatumira bene se bose.

24 Abusalomu ajya kubwira umwami ati: “Nyagasani, ndakemuza intama zanjye, none ndasaba ko wazana n’ibyegera byawe mu munsi mukuru.”

25 Ariko umwami aramubwira ati: “Oya mwana wanjye, ntabwo twaza twese twaba tukuvunishije.” Abusalomu akomeza kumuhata, umwami aramuhakanira amusezeraho ati: “Genda amahoro.”

26 Abusalomu aramubwira ati: “Noneho reka tujyane na mwene data Amunoni.”

Umwami aramubaza ati: “Kuki ushaka ko mujyana?”

27 Abusalomu arahatiriza, umwami amwemerera kujyana na Amunoni n’abandi bahungu b’umwami bose.

28 Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati: “Nimubona Amunoni amaze gusinda nkababwira nti: ‘Nimumwice’, muhite mumwica. Ntimutinye, urupfu rwe ni jye ruzabazwa. Mukomere kandi mube intwari.”

29 Abo bagaragu bica Amunoni nk’uko Abusalomu yabategetse. Abandi bana b’umwami babibonye, burira inyumbu zabo barahunga.

30 Bakiri mu nzira, inkuru igera kuri Dawidi ngo “Abusalomu yishe abana b’umwami bose, ntihagira n’umwe urokoka.”

31 Umwami ahita ahaguruka ashishimura imyambaro ye aryama hasi, n’abagaragu be bashishimura imyambaro yabo.

32 Nyamara Yonadabu mwene Shama mukuru wa Dawidi aramubwira ati: “Nyagasani, ntiwibwire ko abahungu bawe bose bishwe, ndumva ari Amunoni wenyine wapfuye, kuko Abusalomu yari yaramuhigiye igihe yafataga mushiki we Tamari ku ngufu.

33 None nyagasani, we gukomeza guhagarika umutima ngo abahungu bawe bose bapfuye, ni Amunoni wenyine.”

34 Abusalomu we yahise ahunga.

Umusore wari ku izamu i Yeruzalemu akebutse iburengerazuba, abona abantu benshi baturutse mu ibanga ry’umusozi.

35 Yonadabu asanga umwami aramubwira ati: “Dore abahungu bawe baraje nk’uko nakubwiraga.”

36 Akimara kuvuga atyo, abahungu b’umwami baba bageze aho baboroga, umwami n’abagaragu be na bo bararira cyane.

37 Dawidi amara iminsi myinsi aririra Amunoni.

Abusalomu we ahungira kwa Talumayimwene Amihudi umwami wa Geshuri,

38 ahamara imyaka itatu.

39 Dawidi amaze gushira agahinda ka Amunoni wapfuye, akumbura Abusalomu cyane.