Categories
1 Samweli

1 Samweli 15

Sawuli atera Abamaleki

1 Samweli abwira Sawuli ati: “Ubushize Uhoraho yaranyohereje kugira ngo nkwimikishe amavuta, ube umwami w’Abisiraheli ubwoko bwe. None rero tega amatwi ibyo yakuntumyeho.

2 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Ngiye guhanira Abamaleki ko bateye Abisiraheli bakabicira mu nzira, ubwo bavaga mu Misiri.

3 None genda ubatere, urimbure ibyabo byose ntihagire ikihasigara, wice abagabo n’abagore, abana n’impinja, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.’ ”

4 Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zikoranira i Telemu. Hari ingabo z’Abisiraheli ibihumbi magana abiri, n’iz’Abayudaibihumbi icumi.

5 Sawuli ajya kubikīrira hafi y’umujyi w’Abamaleki, yihisha mu mubande

6 maze abwira Abakeniati: “Nimumanuke muve mu Bamaleki ntabatsembana na bo, kuko mwebwe mwagiriye neza Abisiraheli bose, ubwo bavaga mu Misiri.” Nuko Abakeni bava mu Bamaleki.

7 Sawuli atsinda Abamaleki kuva Havila kugera i Shuru, iri ku mupaka wa Misiri.

8 Agagi umwami w’Abamaleki arafatwa, naho abandi Bamaleki bose Abisiraheli babamarira ku icumu.

9 Sawuli n’ingabo ze ntibagira icyo batwara Agagi, kimwe n’amatungo arusha andi kuba meza mu mikumbi no mu mashyo: ibimasa by’imishishe n’abana b’intama. Ibintu byiza byose banze kubitsemba, ariko ibitari byiza n’ibidafite akamaro barabitsemba.

Uhoraho azinukwa Sawuli

10 Nuko Uhoraho abwira Samweli ati:

11 “Nicujije icyatumye nimika Sawuli, kuko yancumuyeho ntakurikize amabwiriza namuhaye.” Samweli arababara cyane, maze akesha ijoro atakambira Uhoraho.

12 Bukeye arazinduka ajya gusanganira Sawuli, ariko bamubwira ko Sawuli yagiye i Karumeli, akahashinga ibuye ryo kwibuka gutsinda kwe, kandi ko avuyeyo yamanutse akajya i Gilugali.

13 Samweli amusangayo, maze Sawuli aramubwira ati: “Uhoraho aguhe umugisha! Nubahirije icyo yantegetse.”

14 Ariko Samweli aramubaza ati: “None se ayo matungo numva atāma, n’andi yābira yaturutse he?”

15 Sawuli aramusubiza ati: “Ni ayo ingabo zanyaze mu Bamaleki. Amatungo arusha andi kuba meza mu mikumbi no mu mashyo ntizayishe, ahubwo zarayazanye kugira ngo zizayatambire Uhoraho Imana yawe, naho ayandi zarayatsembye.”

16 Samweli aramubwira ati: “Rekera aho nanjye nkumenyeshe ibyo Uhoraho yaraye ambwiye.”

Sawuli ati: “Ngaho mbwira.”

17 Samweli aravuga ati: “Nubwo wigaya, uri umutegetsi w’imiryango y’Abisiraheli, Uhoraho yakwimikishije amavuta akugira umwami wabo!

18 Yagutumye kurwanya bariya Bamaleki b’abagome kugeza ubwo ubarimbuye ukabatsemba.

19 None ni kuki utumviye Uhoraho? Ni kuki watwaye iminyago, bityo ugakora ibitanogeye Uhoraho?”

20 Nuko Sawuli aramusubiza ati: “Nyamara numviye Uhoraho ntera aho yanyohereje. Abamaleki nabamariye ku icumu, mfata n’umwami wabo Agagi.

21 Naho amatungo meza ingabo zanyaze, ni ayo gutambira Uhoraho Imana yawe i Gilugali.”

22 Samweli aramubaza ati: “Mbese ikirusha ibindi gushimisha Uhoraho ni ibitambo cyangwa ni ukumwumvira? Menya ko kumwumvira biruta ibitambo, kandi ko kwitonda biruta ibinure by’amasekurume.

23 Erega yanga abamugomera, abafata kimwe n’abapfumu! Abatava ku izima na bo abafata kimwe n’abasenga ibigirwamana. Ubwo rero wanze kumvira Uhoraho, na we yanze ko ukomeza kuba umwami.”

24 Nuko Sawuli abwira Samweli ati: “Naracumuye sinakurikiza amabwiriza y’Uhoraho wampaye, natinye rubanda nkora ibyo bashatse.

25 None rero ndakwinginze mbabarira icyaha cyanjye, umperekeze njye gutakambira Uhoraho.”

26 Samweli aramusubiza ati: “Singuherekeza kuko wanze kumvira Uhoraho, na we yanze ko ukomeza kuba umwami w’Abisiraheli.”

27 Samweli ahindukiye kugira ngo agende, Sawuli asingira ikinyita cy’umwitero we kiracika kivaho.

28 Nuko Samweli aramubwira ati: “Uko ni ko Uhoraho akuvanye ku ngoma y’Abisiraheli! Iyo ngoma azayiha undi ukurusha umurava.

29 Imana nyir’ikuzo y’Abisiraheli ntibeshya, kandi si umuntu ngo yivuguruze.”

30 Sawuli arongera aravuga ati: “Koko naracumuye! Ariko ndakwinginze winkoza isoni imbere y’abagaba b’ingabo zanjye n’abandi Bisiraheli. Mperekeza njye kwambaza Uhoraho Imana yawe.”

31 Nuko Samweli aramuherekeza, maze Sawuli yambaza Uhoraho.

32 Samweli aravuga ati: “Nimunzanire Agagi umwami w’Abamaleki.”

Agagi aza nta cyo yishisha yibwira ati: “Koko ubanza ntagipfuye!”

33 Samweli aramubwira ati: “Nk’uko inkota yawe yahekuye ababyeyi, bityo na nyoko agiye guhekurwa.” Nuko amutsinda aho imbere y’Uhoraho i Gilugali.

34 Hanyuma Samweli yitahira i Rama, naho Sawuli ataha iwe i Gibeya.

35 Kuva ubwo Samweli yarinze apfa batarongera kubonana. Samweli yakomeje kugira agahinda kubera Sawuli, Uhoraho na we yicuza icyatumye yimika Sawuli muri Isiraheli.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 16

Samweli asīga Dawidi amavuta

1 Uhoraho abaza Samweli ati: “Uzageza ryari kuririra Sawuli kugeza ryari? Jyewe naramuzinutswe, sinkimwemera ho umwami w’Abisiraheli. Uzuza ihembe ryawe amavuta, ugende. Ngutumye i Betelehemu kwa Yese, kuko nitoranyirije umwami mu bahungu be.”

2 Samweli aramusubiza ati: “Najyayo nte se, ko Sawuli azabimenye akanyica.”

Uhoraho aramubwira ati: “Ujyane inyana y’ishāshi, maze uvuge ko uzanywe no kuntambira igitambo.

3 Uzatumire Yese mugisangire, nanjye nzakwereka uwo uzanyimikishiriza amavuta.”

4 Nuko Samweli abigenza nk’uko Uhoraho yari yabimubwiye, ajya i Betelehemu. Abakuru b’umujyi baza kumusanganira bafite ubwoba, baramubaza bati: “Aho uragenzwa n’amahoro?”

5 Arabasubiza ati: “Ni amahoro, nzanywe no gutambira Uhoraho igitambo; none nimwisukure tujyane.” Samweli abwira Yese n’abahungu be ngo na bo bisukure bajyane aho atambira igitambo.

6 Yese n’abahungu be bahageze, Samweli abona Eliyabu maze aribwira ati: “Nta kabuza uriya ni we Uhoraho agomba kuba yitoranyirije kugira ngo abe umwami.”

7 Ariko Uhoraho abwira Samweli ati: “Ntukangwe n’uko asa cyangwa n’igihagararo cye, namuhinyuye. Simpitamo nk’abantu, bo bareba uko umuntu asa naho jyewe Uhoraho nkareba umutima.”

8 Nuko Yese ahamagaza Abinadabu amwereka Samweli. Samweli ati: “Uyu na we si we Uhoraho yahisemo.”

9 Yese ahamagaza Shama, ariko Samweli aravuga ati: “Uyu na none si we Uhoraho yahisemo.”

10 Yese ahamagaza barindwi mu bahungu be, ariko Samweli aramubwira ati: “Nta n’umwe muri bo Uhoraho yahisemo.

11 Ariko se nta bandi bana usigaranye?”

Aramusubiza ati: “Hasigaye umuhererezi ariko aragiye amatungo.”

Nuko Samweli abwira Yese ati: “Mutumeho aze, kuko tudashobora gusangira igitambo ataraza.”

12 Yese yohereza ujya kumuzana. Uwo musore yari igituku, akagira mu maso heza n’igikundiro. Uhoraho abwira Samweli ati: “Ngaho musīge amavuta kuko ari we.”

13 Nuko Samweli afata rya hembe ririmo amavuta, amusīgira imbere ya bakuru be. Kuva uwo munsi Mwuka w’Uhoraho aza kuri Dawidi amugumaho.Birangiye Samweli asubira iwe i Rama.

Dawidi akorera Sawuli

14 Mwuka w’Uhoraho ava kuri Sawuli, maze Uhoraho amuteza umwuka mubi umubuza uburyo.

15 Nuko abagaragu be baramubwira bati: “Dore Imana yaguteje umwuka mubi ukubuza amahoro.

16 None nyagasani, tubwire tugushakire umucuranzi maze igihe uhanzweho n’uwo mwuka mubi, ajye agucurangira bizagufasha.”

17 Sawuli arabasubiza ati: “Ngaho nimunshakire umuntu uzi gucuranga neza, mumunzanire.”

18 Umwe mu bakozi aravuga ati: “Yese w’i Betelehemu afite umuhungu uzi gucuranga neza. Ni intwari kandi azi kurwana, avuga neza kandi afite igikundiro, n’Uhoraho ari kumwe na we.”

19 Nuko Sawuli atuma kuri Yese ati: “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi uragira amatungo.”

20 Yese afata imigati n’uruhago rwa divayi n’umwana w’ihene, abishyira ku ndogobe maze abiha umuhungu we Dawidi, kugira ngo abishyīre Sawuli.

21 Dawidi ahageze atangira gukorera Sawuli, maze Sawuli aramukunda cyane amuha kujya amutwaza intwaro.

22 Sawuli atuma kuri Yese ati: “Ndagusaba undekere Dawidi akomeze kunkorera, kuko namukunze.”

23 Iyo Sawuli yahangwagaho na wa mwuka mubi, Dawidi yafataga inanga akamucurangira. Nuko Sawuli akoroherwa akamererwa neza, maze umwuka mubi ukamuvamo.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 17

Abafilisiti bashotōra Abisiraheli

1 Abafilisiti bakoranya ingabo zabo kugira ngo bashoze urugamba. Bakoranira ahitwa Soko mu Buyuda, bakambika hagati ya Soko na Azeka, ahitwa Efesidamimu.

2 Sawuli n’ingabo z’Abisiraheli na bo barakorana, bakambika mu kibaya cya Ela, bashinga ibirindiro kugira ngo bahangane n’Abafilisiti.

3 Abafilisiti bari hakurya y’ikibaya, naho Abisiraheli bari hakuno yacyo.

4 Nuko mu nkambi y’Abafilisiti hasohoka umugabo w’intwari witwaga Goliyati w’i Gati. Yari afite hafi metero eshatu z’uburebure.

5 Yari ateze ingofero y’umuringa, yambaye n’ikoti ryometseho utwuma tw’umuringa dusobekeranye hose, ryapimaga ibiro mirongo itandatu.

6 Yari yambaye ibyuma bicuzwe mu muringa bikingira amaguru, yambaye n’inkota ku bitugu.

7 Uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti cy’ikumbo, umuhunda waryo wapimaga nk’ibiro birindwi. Uwatwaraga ingabo ye yamugendaga imbere.

8 Nuko Goliyati arahagarara, abwira ingabo z’Abisiraheli aranguruye ati: “Ni kuki mwashinze ibirindiro by’intambara? Jyewe mpagarariye Abafilisiti, namwe muri inkoreragahato za Sawuli, nimwitoremo umuntu aze turwane.

9 Nashobora kurwana nanjye akanyica turaba inkoreragahato zanyu, ariko nanjye nimurwanya nkamwica muraba inkoreragahato zacu.

10 Uyu munsi mpinyuye ingabo za Isiraheli, nimumpe umuntu aze turwane.”

11 Sawuli n’ingabo z’Abisiraheli zose bumvise ayo magambo, bashya ubwoba bakuka umutima.

Dawidi ajya mu nkambi y’ingabo z’Abisiraheli

12 Muri icyo gihe, hari Umunyefurata w’i Betelehemu mu Buyuda witwaga Yese. Yari ashaje cyane afite abahungu umunani, Dawidi akaba umwe muri bo.

13 Abahungu be batatu bakuru bari baratabaranye na Sawuli, uw’impfura yitwaga Eliyabu, uw’ubuheta akitwa Abinadabu, n’uw’ubuheture akitwa Shama.

14 Dawidi ni we wari umuhererezi. Igihe bakuru be batabaranye na Sawuli,

15 Dawidi yajyaga kwa Sawuli, ariko akajya agaruka kwa se i Betelehemu kuragira amatungo.

16 Ubwo ariko, uko bukeye n’uko bwije wa Mufilisiti agashōtōra Abisiraheli, hashira iminsi mirongo ine.

17 Yese abwira umuhungu we Dawidi ati: “Fata ibi biro icumi by’ingano zikaranze n’iyi migati icumi, maze uzagemurire bakuru bawe ku rugamba,

18 n’aya maforomaji icumi uzayahe umutware w’umutwe w’ingabo barimo. Uzarebe uko bakuru bawe bameze, kandi uzanzanire ikimenyetso cy’uko mwabonanye.

19 Uzabasanga hamwe na Sawuli n’ingabo zose z’Abisiraheli mu kibaya cya Ela, aho bahanganye n’Abafilisiti.”

20 Bukeye Dawidi arazinduka amatungo ayasigira umushumba, afata za ngemu aragenda nk’uko Yese yari yabimutegetse. Agezeyo asanga ingabo zigiye mu birindiro, zivuga ibyivugo by’intambara.

21 Ingabo z’Abisiraheli n’iz’Abafilisiti zari zishyamiranye.

22 Dawidi atura imitwaro ye ayisigira uri ku izamu, maze ahita ajya ku birindiro aramutsa bakuru be.

23 Akivugana na bo, Goliyati w’i Gati wa Mufilisiti w’intwari ava mu birindiro by’Abafilisiti, asubira muri ya magambo na Dawidi abyiyumvira.

24 Ingabo zose z’Abisiraheli zibonye Goliyati, zishya ubwoba zirahunga.

25 Abisiraheli barabwirana bati: “Nimurebe uriya mugabo uje kudushōtōra! Umuntu uzamwica, umwami azamugororera ibintu byinshi cyane amushyingire n’umukobwa we, n’umuryango we uhabwe icyubahiro gikomeye mu Bisiraheli.”

26 Nuko Dawidi abaza abo bari kumwe ati: “Harya ngo uzica uriya Mufilisiti agakiza ikimwaro Abisiraheli bazamugirira bate? Ese ubundi uriya Mufilisiti utakebwe ni iki kugira ngo ashōtōre ingabo z’Imana nzima?”

27 Bamusubiriramo uko umuntu uzica Goliyati azagororerwa.

28 Mukuru we Eliyabu wari wumvise ibyo yavuganye na bo, aramurakarira cyane maze aramubaza ati: “Waje gukora iki? Ese ubundi ni nde wasigiye ya ngirwa matungo ku gasozi? Uriyemera ndabizi nzi n’amarere yawe, ubwo wazanywe no kureba intambara.”

29 Dawidi aramusubiza ati: “Ese hari ikibi nakoze uretse ko nibarije gusa?”

30 Nuko arahindukira abaza abandi iby’uzica Goliyati, na bo babimusubiriramo nk’aba mbere.

31 Abantu bumvise ibibazo Dawidi yabajije bajya kubibwira Sawuli, na we ahita amuhamagaza.

32 Dawidi ahageze abwira Sawuli ati: “Ntihagire uterwa ubwoba n’uriya Mufilisiti, jyewe umugaragu wawe ndarwana na we.”

33 Sawuli aramubwira ati: “Uracyari umwana, ntiwashobora guhangana n’uriya Mufilisiti wamenyereye intambara kuva mu buto bwe.”

34 Dawidi aramusubiza ati: “Jywe umugaragu wawe, ndagira amatungo ya data. Iyo haje intare cyangwa indi nyamaswa nk’ikirura igafata itungo,

35 nyirukaho nkayikubita nkayambura itungo ryanjye. Iyo impindukiranye nyifata mu ijosi, nkayikubita nkayica.

36 Nguko uko jyewe umugaragu wawe nishe intare n’ikirura, kandi ni ko nzica uriya Mufilisiti utakebwe wihaye gushōtōra ingabo z’Imana nzima.

37 Uhoraho wankijije intare n’ikirura, arankiza n’uriya Mufilisiti.”

Sawuli aramubwira ati: “Ni uko. Uhoraho abe kumwe nawe.”

38 Nuko yambika Dawidi imyambaro ye y’intambara n’ingofero ye icuzwe mu muringa, n’ikoti rye ry’icyuma.

39 Dawidi amaze kwambara atyo, ashyira inkota ya Sawuli ku mukandara we, maze agerageza kugenda kuko atari amenyereye iyo myambaro. Nuko abwira Sawuli ati: “Sinshobora kugendana ibi bintu byose, ntabwo mbimenyereye.” Dawidi abikuramo

40 maze afata inkoni ye, atoranya utubuyenge dutanu mu mugezi, adushyira mu gafuka k’uruhago rwe rw’abashumba. Hanyuma afata umuhumetso we, agenda asanga wa Mufilisiti.

Dawidi yica Goliyati

41 Umufilisiti na we aza amusanga, abanjirijwe n’uwamutwazaga ingabo.

42 Umufilisiti abonye Dawidi, asanga ari agahungu k’inzobe gafite uburanga, aramusuzugura

43 aramubwira ati: “Ni ko sha, wasanze ndi imbwa ku buryo waje kundwanya witwaje inkoni?” Amaze kumuvumisha imana ze

44 aramubwira ati: “Ngaho ngwino nkubagire ibisiga uribwe n’inyamaswa.”

45 Dawidi aramusubiza ati: “Waje kundwanya witwaje inkota n’icumu n’igihosho, naho jyewe nje kukurwanya mu izina ry’Uhoraho Nyiringabo, Imana y’ingabo z’Abisiraheli ari zo washōtōye.

46 Uyu munsi Uhoraho arakungabiza nkwice maze nguce umutwe, n’Abafilisiti bari mu nkambi ndababagira ibisiga inyamaswa zibarye. Bityo abatuye isi bose bazamenyeraho ko Abisiraheli bafite Imana,

47 n’abantu bose bazamenya ko Uhoraho adakeneye inkota n’amacumu kugira ngo atsinde. Uhoraho ni we utanga gutsinda urugamba kandi uyu munsi yabatugabije.”

48 Umufilisiti aza asanga Dawidi, Dawidi na we ariruka kugira ngo bahure barwane.

49 Dawidi akura akabuyenge mu ruhago rwe agashyira mu muhumetso, akamutera mu gahanga karinjira, Umufilisiti agwa yubamye.

50 Dawidi atsinda atyo Umufilisiti akoresheje umuhumetso n’akabuyenge, amwica nta nkota.

51 Nuko ariruka ajya aho Umufilisiti yaguye amukura inkota mu rwubati, amuca umutwe. Abafilisiti babonye intwari yabo ipfuye barahunga.

52 Nuko ingabo z’Abisiraheli n’iz’Abayuda zirahaguruka, zihanika ibyivugo maze zikurikirana Abafilisiti mu kibaya cyose, zibageza ku marembo y’umujyi wa Ekuroni. Intumbi zabo zari zinyanyagiye ku nzira hagati ya Shārayimu na Gati na Ekuroni.

53 Abisiraheli bamaze kwirukana Abafilisiti, bagaruka gusahura inkambi zabo.

54 Dawidi afata igihanga cya Goliyati akijyana i Yeruzalemu, naho intwaro yamucuje azishyira mu ihema rye.

Dawidi ashyikirizwa Sawuli

55 Igihe Sawuli yabonaga Dawidi asatiriye Umufilisiti, yari yabajije Abuneri umugaba w’ingabo ati: “Ni ko Abuneri, uriya musore ni uwa nde?”

Abuneri yari yamushubije ati: “Nyagasani, simbizi mba nkuroga!”

56 Umwami aramubwira ati: “Noneho ubaririze umenye se.”

57 Aho Dawidi agarukiye amaze kwica wa Mufilisiti, Abuneri amushyira Sawuli agifite cya gihanga mu ntoki.

58 Sawuli aramubaza ati: “Ni ko sha, uri uwa nde?”

Dawidi aramusubiza ati: “Ndi mwene Yese, umugaragu wawe w’i Betelehemu.”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 18

Sawuli agirira Dawidi ishyari

1 Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, Yonatani aba incuti magara ya Dawidi, amukunda nk’uko yikunda.

2 Kuva uwo munsi kandi Sawuli agumana Dawidi, ntiyareka asubira kwa se.

3 Yonatani anywana na Dawidi, kuko yamukundaga nk’uko yikunda.

4 Yikuramo igishura yari yambaye agiha Dawidi, kimwe n’indi myamabaro ye n’inkota ye, n’umuheto we n’umukandara we.

5 Dawidi yatabaraga ahantu hose Sawuli amwohereje agatsinda, Sawuli amuha umutwe w’ingabo ategeka, kandi Dawidi akundwa n’ingabo zose ndetse n’abagaragu ba Sawuli.

6 Ingabo zitabarutse Dawidi amaze kwica wa Mufilisiti, abagore basohotse mu mijyi yose y’Abisiraheli aho Sawuli yanyuraga, bakamusanganira n’ubwuzu baririmba babyina, bavuza ingoma kandi bacuranga.

7 Abo bagore barikiranyaga bishimye bagira bati:

“Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi we yica ibihumbagiza.”

8 Ayo magambo Sawuli ayafata nabi ararakara cyane, aribwira ati: “Dawidi bamuhaye ibihumbagiza, naho jye bampa ibihumbi gusa! Igisigaye ni ukumushyira ku ngoma.”

9 Kuva uwo munsi Sawuli atangira kureba nabi Dawidi.

10 Nyuma y’aho Imana iteza Sawuli wa mwuka mubi, atangira gusaragurikira mu nzu iwe afashe icumu mu ntoki. Ubwo Dawidi yacurangaga inanga nk’uko bisanzwe.

11 Nuko Sawuli aribwira ati: “Ndatera Dawidi icumu rimushite ku nzu.” Ariteye Dawidi aryizibukira kabiri kose.

12 Sawuli yatinyaga Dawidi kuko Uhoraho yari kumwe na we, naho Sawuli Uhoraho yaramuzinutswe.

13 Sawuli ni ko kumwikura iruhande amugira umutware w’ingabo igihumbi, nuko Dawidi akajya aziyobora ku rugamba.

14 Ibyo Dawidi yakoraga byose byaramuhiraga kuko Uhoraho yari kumwe na we,

15 Sawuli abibonye aramutinya.

16 Icyakora Abisiraheli bose n’Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko ari we wayoboraga ingabo ku rugamba.

Dawidi arongora umukobwa wa Sawuli

17 Sawuli abwira Dawidi ati: “Dore Merabu umukobwa wanjye w’impfura, nzamugushyingira, upfa kunkorera gitwari ukayobora ingabo mu izina ry’Uhoraho.” Ubwo Sawuli yaribwiraga ati: “Ye kuzaba ari jye wica Dawidi, ahubwo azagwe ku Bafilisiti.”

18 Dawidi asubiza Sawuli ati: “Ndi nde kandi naba ndi mwene nde, kugira ngo mbe naba umukwe w’umwami w’Abisiraheli?”

19 Ariko igihe cyo gushyingira Merabu kigeze, ntiyashyingirwa Dawidi ahubwo ahabwa Adiriyeli w’i Mehola.

20 Undi mukobwa wa Sawuli witwaga Mikali aza kubenguka Dawidi. Sawuli ngo babimumenyesheje biramushimisha

21 kuko yibwiraga ati: “Nzamumushyingira amubere umutego uzatuma yicwa n’Abafilisiti.” Sawuli arongera abwira Dawidi ubwa kabiri ati: “Uyu munsi uraba umukwe wanjye.”

22 Nuko Sawuli ategeka abagaragu be ati: “Muzihererane Dawidi mumubwire muti: ‘Ko uri umutoni w’umwami n’abagaragu be bakagukunda, wakwemeye ukaba umukwe w’umwami!’ ”

23 Abagaragu basubiriramo Dawidi ayo magambo, na we arabasubiza ati: “Ariko se mwebwe mubona kuba umukwe w’umwami ari ibintu byoroshye? Ndi umukene n’intamenyekana.”

24 Abagaragu ba Sawuli bamutekerereza uko Dawidi yababwiye.

25 Nuko Sawuli ashaka uko Dawidi yazicwa n’Abafilisiti, abwira abagaragu be ati: “Mumubwire muti: ‘Umwami nta nkwano yindi ashaka uretse guhōra inzigo abanzi be. None rero uzamuzanire ibinyita ijana byakebwe ku Bafilisiti.’ ”

26 Barabimubwira maze Dawidi yishimira ko azaba umukwe w’umwami. Mbere y’igihe cyo kumushyingira

27 ahagurukana n’ingabo ze bagaba igitero, bica Abafilisiti magana abiri. Ibinyita byabo Dawidi arabizana babiha umwami nta na kimwe kiburamo, kugira ngo azakunde abe umukwe w’umwami. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali.

28 Sawuli abona ko Uhoraho ari kumwe na Dawidi, n’uko umukobwa we Mikali yakundaga Dawidi cyane.

29 Nuko arushaho gutinya Dawidi, kandi akomeza kuba umwanzi we iteka ryose.

30 Abategetsi b’Abafilisiti bajyaga bagaba ibitero, ariko buri gihe Dawidi akabatsinda kurusha abandi bagaba b’ingabo za Sawuli, bituma aba ikirangirire.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 19

Sawuli ashaka kwica Dawidi

1 Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n’ibyegera bye byose ko ashaka kwica Dawidi. Ariko Yonatani yari incuti magara ya Dawidi,

2 nuko amuburira agira ati: “Data Sawuli arashaka kukwica. Uramenye rero ejo mu gitondo ntuzagaragare, uzihishe mu gasozi.

3 Nanjye nzajyanayo na data maze mubaze ibikwerekeye, nimara kumva uko byifashe nzaza nkubwire.”

4 Yonatani avugira Dawidi neza kuri Sawuli agira ati: “Mubyeyi, wihemukira umugaragu wawe Dawidi kuko atigeze agucumuraho, ahubwo yagukoreye neza rwose.

5 Yahaze amagara ye yica wa Mufilisiti, maze Uhoraho aha Abisiraheli gutsinda bikomeye, nawe warabibonye urabyishimira. Dawidi ko ari umwere, ni kuki wahemuka ukamwica umuhoye ubusa?”

6 Sawuli yemera amagambo ya Yonatani, arahira Uhoraho ko Dawidi atazicwa.

7 Yonatani abwira Dawidi ibyavuzwe byose, hanyuma amushyīra Sawuli, Dawidi akomeza gukorera Sawuli nka mbere.

8 Intambara yongeye kūbura Dawidi ajya ku rugamba kurwana n’Abafilisiti, abakubita incuro barahunga.

9 Umunsi umwe Uhoraho ateza Sawuli wa mwuka mubi, Sawuli yari yicaye mu nzu iwe afite icumu mu ntoki. Ubwo Dawidi yacurangaga inanga,

10 Sawuli ni ko kumutera icumu kugira ngo rimushite ku rukutu rw’inzu, ariko Dawidi araryizibukira rifata ku rukuta. Iryo joro Dawidi aracika, arahunga.

11 Nuko Sawuli yohereza abantu kwa Dawidi kugira ngo bahagote, maze mu gitondo bazamwice. Ariko Mikali muka Dawidi aramuburira ati: “Nudahunga iri joro ejo uzapfa.”

12 Aherako amucisha mu idirishya, maze Dawidi arigendera arahunga abacika atyo.

13 Hanyuma Mikali afata ishusho y’ikigirwamana ayiryamisha mu buriri, ayitwikiriza uruhu rw’ihene ku mutwe maze ayorosa umwenda.

14 Nuko Mikali abwira ba bantu Sawuli yari yohereje gufata Dawidi ati: “Ararwaye.”

15 Ariko Sawuli arongera arabohereza arababwira ati: “Nimugende mumuterure mu buriri bwe, mumunzanire mwice.”

16 Basubira kwa Dawidi, bahageze basanga ya shusho ari yo iri mu buriri itwikirije uruhu rw’ihene ku mutwe.

17 Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati: “Ni kuki wandiganyije ugacikisha umwanzi wanjye?”

Mikali aramusubiza ati: “Yambwiye ngo nimureke agende, niba nanze aranyica.”

Sawuli akurikirana Dawidi i Rama

18 Dawidi amaze gucika ahungira kwa Samweli i Rama, amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Hanyuma we na Samweli bajya kurara mu macumbi i Nayoti.

19 Iyo nkuru iza kugera kuri Sawuli, ko Dawidi ari mu macumbi y’i Nayoti h’i Rama.

20 Sawuli aherako yohereza abantu bo gufata Dawidi. Bahageze basanga itsinda ry’abahanuzi bahanura, bayobowe na Samweli. Mwuka w’Imana aza kuri abo bantu ba Sawuli, na bo batangira guhanura.

21 Sawuli abyumvise yohereza abandi bantu, na bo bahageze barahanura. Sawuli yohereza abandi ubwa gatatu, na bo barahanura.

22 Noneho Sawuli ubwe yigira i Rama, ageze ku iriba rinini ry’i Seku arabaza ati: “Samweli na Dawidi bari he?”

Baramusubiza bati: “Bari i Nayoti h’i Rama.”

23 Sawuli ajyayo, ariko atarahagera na we Mwuka w’Imana amuzaho, akomeza urugendo ahanura arinda agera i Nayoti h’i Rama.

24 Agezeyo na we akuramo imyambaro ye, ahanurira imbere ya Samweli. Nuko yitura hasi yambaye ubusa, yiriza umunsi akesha ijoro. Ni ho havuye imvugo ngo “Ese Sawuli na we yabaye umuhanuzi?”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 20

Ubucuti bwa Yonatani na Dawidi

1 Nuko Dawidi ava mu macumbi i Nayotih’i Rama arahunga, ajya kureba Yonatani aramubaza ati: “Rwose nakoze iki? Icyaha cyanjye ni ikihe? So namucumuriye iki gituma ashaka kunyica?”

2 Yonatani aramusubiza ati: “Humura ntugipfuye kuko data nta cyo akora atakimbwiye, cyaba gikomeye cyangwa cyoroheje. Ubwo se data yabimpishira iki? Humura ntibishoboka.”

3 Dawidi arongera aramubwira ati: “So azi neza ko unkunda cyane, ni yo mpamvu yabiguhishe kugira ngo utababara. Icyakora ndahiye Uhoraho ndetse nawe ndakurahiye, urupfu rurangera amajanja!”

4 Nuko Yonatani abwira Dawidi ati: “Icyo wifuza cyose nzakigukorera.”

5 Dawidi aramubwira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w’imboneko y’ukwezi, nari kuzaba nicaranye n’umwami dusangira. None reka ngende njye kwihisha mu gasozi kugeza ejobundi nimugoroba.

6 So naramuka anshatse, uzamubwire ko nagusabye uruhushya kugira ngo nyarukire iwacu i Betelehemu, gusangira na bene wacu igitambo cya buri mwaka.

7 Navuga ati: ‘Ni byiza’, ubwo bizaba ari amahoro. Ariko narakara, uzamenye ko yiyemeje kunyica.

8 None rero databuja, ngirira ubuntu ubyemere kuko twanywanye mu izina ry’Uhoraho. Ariko niba hari icyaha nakoze nyiyicira ubwawe, utiriwe unshyīra so!”

9 Yonatani aramubwira ati: “Ibyo ntibikavugwe! Ndamutse menye ko data yiyemeje kukugirira nabi, nabikumenyesha.”

10 Dawidi aramubaza ati: “So nagusubiza nabi ni nde uzabimenyesha?”

11 Yonatani abwira Dawidi ati: “Ngwino tujye mu gasozi!” Nuko barajyana.

12 Yonatani abwira Dawidi ati: “Nkurahiye Uhoraho Imana y’Abisiraheli, nzinja data ninsanga akuvuga neza, ejobundi nk’iki gihe nzagutumaho umuntu wo kubikumenyesha.

13 Ariko ninumva data ashaka kukugirira nabi sinkuburire kugira ngo wicikire, Uhoraho azampane yihanukiriye! Uhoraho azabane nawe nk’uko yahoze abana na data.

14 Igihe nkiriho ntuzabure kungirira ineza, nk’uko wabirahiye mu izina ry’Uhoraho. Ndamutse mpfuye

15 na bwo uzagirire abanjye ineza wandahiriye, kabone n’igihe Uhoraho azaba amaze gutsemba abanzi bawe. ”

16 Nuko Yonatani agirana isezerano na Dawidi, aravuga ati: “Nuryica Uhoraho azakugabize abanzi.”

17 Yonatani yongera kugirana na Dawidi isezerano ry’urukundo. Koko Yonatani yakundaga Dawidi nk’uko yikunda.

18 Nuko Yonatani aramubwira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w’imboneko y’ukwezi, ubwo rero bazibaza ibyawe kuko intebe yawe izaba iriho ubusa.

19 Ejobundi uzamanuke ujye ha handi wari wihishe bwa bundi, wigumire hafi y’urutare rwa Ezeli.

20 Nzaharasa imyambi itatu nk’urasa intego,

21 maze nohereze umusore tuzaba turi kumwe kuyizana. Nimubwira nti: ‘Imyambi iri hino yawe yifate’, uzabone kuza bizaba ari amahoro. Nkurahiye Uhoraho, nta kibi kizaba kikuriho.

22 Ariko nimubwira nti: ‘Imyambi iri hirya yawe’, ubwo uzigendere kuko Uhoraho azaba akohereje ahandi.

23 Naho ku byerekeye ukunywana kwacu, Uhoraho azahore aturinda guhemukirana.”

24 Nuko Dawidi ajya kwihisha mu gasozi. Ku munsi mukuru w’imboneko y’ukwezi, umwami ajya ku meza

25 nk’uko bisanzwe, yicara ahegamiye urukuta. Yonatani amwicara imbere naho Abuneri amwicara iruhande, ariko intebe ya Dawidi ibura uyicaraho.

26 Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga kuko yibwiraga ati: “Ni ibyamugwiririye birashoboka ko yahumanye, na ko ubwo yahumanye.”

27 Ku munsi wa kabiri, intebe ya Dawidi na bwo ibura uyicaraho. Noneho Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati: “Ni kuki mwene Yese yabuze ku meza ari ejo ari n’uyu munsi?”

28 Yonatani asubiza se ati: “Dawidi yaransabye ngo anyarukire i Betelehemu

29 agira ati: ‘Mukuru wanjye yantegetse kuza gusangira na bene wacu igitambo, none ungiriye neza wareka nkajyayo.’ Ni yo mpamvu ataje ku meza nyagasani.”

30 Nuko Sawuli arakarira Yonatani cyane, aramubwira ati: “Wa mwana we, n’ubundi uri uwa nyoko w’ikirāra, sinyobewe ko ubogamiye kuri mwene Yese! Bityo wikojeje isoni, ukoza na nyoko isoni wifata nk’ikinyandaro!

31 Igihe cyose mwene Yese azaba akiriho, ntabwo uzima ingoma mu mutekano. Agomba gupfa. None ohereza abantu bajye kumunzanira.”

32 Yonatani abaza se Sawuli ati: “Ni kuki agomba gupfa? Ese ubundi yakoze iki?”

33 Nuko Sawuli amutera icumu kugira ngo amwice. Yonatani ahita yumva ko se yiyemeje kwica Dawidi.

34 Ahaguruka ku meza arakaye cyane kubera ibitutsi bya se, ntiyagira icyo arya kuri uwo munsi wa kabiri w’ukwezi. Yari ababaye cyane kubera Dawidi.

35 Bukeye mu gitondo Yonatani ajya mu gasozi nk’uko yari yabisezeranye na Dawidi, ajyana n’umwana w’umuhungu umuherekeje.

36 Yonatani aramubwira ati: “Iruka ujye gushaka imyambi ngiye kurasa.” Uwo mwana ariruka, Yonatani arasa umwambi arawumurenza ugwa imbere ye kure.

37 Uwo mwana yegereye aho umwambi waguye, Yonatani aramuhamagara aramubwira ati: “Umwambi waguye hirya yawe,

38 gira vuba wihagarara ahubwo ihute!” Nuko uwo mwana atoragura imyambi agaruka aho shebuja ari,

39 ariko nta cyo yigeze amenya. Dawidi na Yonatani ni bo bonyine bari babiziranyeho.

40 Yonatani aha intwaro ze uwo musore, aramubwira ati: “Ngaho genda uzisubize mu rugo.”

41 Uwo mwana w’umuhungu amaze kugenda Dawidi ava aho yari yihishe hepfo y’urutare, yikubita imbere ya Yonatani yubamye incuro eshatu. Barahoberana bombi bararira, ariko Dawidi arahogora.

42 Nuko Yonatani abwira Dawidi ati: “Igendere amahoro, kandi ujye wibuka amasezerano twagiranye mu izina ry’Uhoraho. Uhoraho azahore aturinda guhemukirana, azabirinde n’abazadukomokaho iteka ryose.” Nuko Dawidi arigendera, naho Yonatani asubira mu mujyi.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 21

Dawidi ahungira i Nobu

1 Dawidi ajya i Nobu ku mutambyi Ahimeleki, Ahimeleki amubonye amusanganira ahinda umushyitsi, aramubaza ati: “Ni kuki uri wenyine, akaba nta muntu muri kumwe?”

2 Dawidi aramusubiza ati: “Umwami yampaye ubutumwa, antegeka ko nta muntu ugomba kubumenya. Ingabo zanjye nazibwiye aho duhurira.

3 Mbese nta cyo kurya ufite? Mpa imigati itanu cyangwa icyo ufite cyose.”

4 Umutambyi aramusubiza ati: “Nta migati isanzwe mfite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho. Niba ingabo zawe zaririnze abagore, nayiguha.”

5 Dawidi asubiza umutambyi ati: “N’ubusanzwe iyo turi bujye ku rugamba dutegetswe kwirinda abagore, kubera ibyo ingabo zanjye ntizihumanye. Niba se abantu banjye baba badahumanye mu rugendo rusanzwe, babura bate kudahumana mu rugendo rukomeye nk’uru?”

6 Uwo munsi ni bwo bari bakuye ku meza imigati yeguriwe Uhoraho, bayisimbuza imishya. Nuko umutambyi aha Dawidi imigati bari bakuye ku meza, kuko nta yindi yari afite.

7 Ubwo hakaba hari umutware w’abashumba ba Sawuli wari imbere y’Inzu y’Uhoraho, witwaga Dowegi w’Umwedomu.

8 Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Nta cumu cyangwa inkota wagira? Ubutumwa bw’umwami bwihutirwaga, ku buryo ntashoboye gufata inkota cyangwa izindi ntwaro.”

9 Umutambyi aramusubiza ati: “Hariya inyuma y’igishura cy’ubutambyi, hari inkota ya wa Mufilisiti Goliyati watsinze mu kibaya cya Ela, izingiye mu mwenda. Niba uyishaka uyijyane nta yindi ihari.”

Dawidi ni ko kuvuga ati: “Nta yindi ihwanye na yo, yimpe!”

Dawidi ahungira mu Bafilisiti

10 Uwo munsi Dawidi ahungira Sawuli kure, ajya kwa Akishi umwami w’i Gati.

11 Abagaragu ba Akishi baramubaza bati: “Ariko uriya si we Dawidi, umwami w’Abisiraheli? Mbese si we babyinnye bikiranya ngo

‘Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi we yica ibihumbagiza?’ ”

12 Dawidi yumvise ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w’i Gati.

13 Ni ko kwisarisha mu maso yabo, atangira ibyo gusaragurika aharabika inzugi, yiha guta inkonda zigashoka mu bwanwa.

14 Nuko Akishi atonganya abagaragu be ati: “Ko mubona uyu muntu ari umusazi, ni kuki mwamunzaniye?

15 Mbese mwasanze nkeneye abasazi ku buryo mwazanye uyu nguyu, kugira ngo ansaragurike imbere? Ese murabona uyu muntu akwiriye kwinjira iwanjye koko?”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 22

Sawuli yicisha abatambyi

1 Nuko Dawidi ava i Gati, ahungira mu buvumo bwa Adulamu. Bakuru be na bene wabo bose babimenye barahamusanga.

2 Abantu bose bari mu kaga, abarimo imyenda n’abashavuye, na bo baramusanga ababera umutware. Abari kumwe na we bose bageraga ku bantu magana ane.

3 Dawidi ava aho ajya i Misipa mu gihugu cya Mowabu, ahageze abwira umwami wa Mowabu ati: “Ndagusaba ko wareka data na mama bakimukira mu gihugu cyawe, kugeza ubwo nzamenya icyo Imana izangenera.”

4 Nuko abazanira umwami wa Mowabu, maze baguma ibwami igihe cyose Dawidi yamaze mu buhungiro.

5 Umuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati: “Wiguma muri ubu buhungiro, ahubwo subira mu Buyuda.” Nuko Dawidi aragenda agera mu ishyamba rya Hereti.

6 Sawuli aza kumenya aho Dawidi n’abantu be bari. Icyo gihe Sawuli yari ku musozi i Gibeya yicaye munsi y’igiti afite icumu mu ntoki, abagaragu be bamukikije.

7 Nuko Sawuli arababaza ati: “Ni ko mwa Babenyamini mwe, mwene Yese azabaha mwese imirima n’imizabibu? Ubwo se mwese azabagira abagaba b’ingabo?

8 Ese ni yo mpamvu mwese mwangambaniye? Nta n’umwe muri mwe ukinyitayeho. Nta muntu n’umwe wamenyesheje ko umuhungu wanjye yanywanye na mwene Yese, cyangwa ko yamushyigikiye kugira ngo anyigomekeho. Na n’ubu uwo mugaragu arashaka kunkuraho!”

9 Nuko Dowegi w’Umwedomu wari muri abo bagaragu ba Sawuli, aramubwira ati: “Nabonye mwene Yese i Nobu, aje kwa Ahimeleki mwene Ahitubu.

10 Nuko Ahimeleki amugishiriza inama Uhoraho, amuha impamba hamwe n’inkota ya wa Mufilisiti Goliyati.”

11 Umwami ahita atumira umutambyi Ahimeleki mwene Ahitubu, na bene wabo bose b’abatambyi b’i Nobu, nuko bitaba ibwami.

12 Sawuli aravuga ati: “Ni ko mwene Ahitubu!”

Ahimeleki ati: “Karame nyagasani!”

13 Sawuli aramubaza ati: “Ni kuki wowe na mwene Yese mwangambaniye? Ni iki cyatumye umuha impamba n’inkota, kandi ukagisha inama Imana kugira ngo abone uko anyigomekaho? Na n’ubu arashaka kunkuraho!”

14 Ahimeleki aramusubiza ati: “Ariko se, mu bagaragu bawe ni nde w’indahemuka nka Dawidi? Ni umukwe wawe, ni umugaba w’ingabo zikurinda kandi yubashywe mu rugo rwawe.

15 Mbese bwari ari bwo bwa mbere mugishiriza inama Imana? Ashwi da! Nyagasani, ntubimpōre cyangwa ngo ubihōre undi muntu wo mu muryango wanjye, kuko nta kintu na busa nari nzi mu byo wavuze.”

16 Ariko umwami aravuga ati: “Wowe Ahimeleki n’umuryango wawe wose muhanishijwe urwo gupfa.”

17 Nuko umwami abwira abamurindaga ati: “Nimwice abatambyi b’Uhoraho kuko na bo bafatanyije na Dawidi, bamenye ko ahunze ntibabimbwira.” Ariko abagaragu b’umwami ntibemera kwica abatambyi b’Uhoraho.

18 Nuko umwami abwira Dowegi w’Umwedomu aba ari we wica abatambyi, ahita abica uko ari mirongo inani na batanu.

19 Nuko umujyi wa Nobu wari utuwe n’abatambyi awumarira ku icumu, yica abagabo n’abagore, abana n’impinja, inka n’intama n’indogobe.

20 Icyakora Abiyatari umuhungu wa Ahimeleki mwene Ahitubu, acika ku icumu arahunga asanga Dawidi.

21 Abiyatari amutekerereza uko Sawuli yicishije abatambyi b’Uhoraho.

22 Dawidi aramubwira ati: “Urya munsi nari nzi ko Dowegi w’Umwedomu yari ahari, akaba atari kubura kubibwira Sawuli. Abantu bose bo mu muryango wanyu ni jyewe bazize.

23 None humura igumire hano, umwanzi wacu ni umwe. Nugumana nanjye nta cyo uzaba.”

Categories
1 Samweli

1 Samweli 23

Dawidi atabara i Keyila

1 Abantu baza kubwira Dawidi bati: “Abafilisiti bateye i Keyila kandi barasahura ibyanitse ku mbuga.”

2 Dawidi agisha inama Uhoraho ati: “Mbese njye kurwanya abo Bafilisiti?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubarwanye ukize umujyi wa Keyila.”

3 Ariko ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Mbese ko dufite ubwoba turi hano mu Buyuda, nitujya i Keyila kurwana n’ingabo z’Abafilisiti hazacura iki?”

4 Nuko Dawidi yongera kugisha inama Uhoraho, maze Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka ujye i Keyila, kuko naguhaye gutsinda Abafilisiti.”

5 Dawidi ni ko kujyana n’ingabo ze i Keyila agaba igitero mu Bafilisiti, arabatsinda bikomeye kandi agaruza amatungo bari banyaze. Dawidi akiza atyo abaturage b’i Keyila.

6 Igihe Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi yamusanze aho i Keyila, kandi yari yazanye igishura cy’ubutambyi.

7 Sawuli amenye ko Dawidi yageze i Keyila aribwira ati: “Imana yamungabije kuko yifungiranye mu mujyi ufite inzugi n’ibihindizo.”

8 Nuko Sawuli akoranya ingabo ze zose, kugira ngo zimanuke zijye i Keyila zigote Dawidi n’ingabo ze.

9 Dawidi amenya imigambi mibi ya Sawuli, maze abwira umutambyi Abiyatari ati: “Zana cya gishura.”

10 Nuko Dawidi aravuga ati: “Uhoraho Mana y’Abisiraheli, jyewe umugaragu wawe numvise ko Sawuli ashaka gutera umujyi wa Keyila, kugira ngo awusenye kubera jyewe.

11 Mbese abakuru b’i Keyila bazantanga? Ese Sawuli azamanuka nk’uko nabibwiwe? Uhoraho Mana y’Abisiraheli, gira icyo umbwira.”

Uhoraho aramusubiza ati: “Azamanuka.”

12 Dawidi arongera ati: “Ese jyewe n’ingabo zanjye, abakuru b’i Keyila bazatugabiza Sawuli?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Bazabatanga.”

13 Nuko Dawidi n’ingabo ze nka magana atandatu bava i Keyila, bahungira aho babonye hose. Sawuli yumvise ko Dawidi yavuye i Keyila agahunga, areka kugaba igitero.

Dawidi yihisha i Zifu n’i Mawoni

14 Dawidi ajya kwihisha mu bihanamanga by’i Zifu, aguma muri iyo misozi. Ubwo Sawuli yahoraga amushakisha, ariko Imana ntiyamumugabiza.

15 Dawidi akiri i Horesha mu misozi y’i Zifu, amenya ko Sawuli amuhīga kugira ngo amwice.

16 Nuko Yonatani mwene Sawuli asanga Dawidi i Horesha, kugira ngo amushishikarize kwishingikiriza ku bubasha bw’Imana.

17 Aramubwira ati: “Witinya, data ntazagushobora. Na we ubwe azi neza ko ari wowe uzima ingoma y’Abisiraheli, naho jyewe nkakubera icyegera.”

18 Nuko Yonatani na Dawidi bongera guhamya ubucuti bwabo mu izina ry’Uhoraho. Dawidi aguma aho i Horesha, naho Yonatani arataha.

19 Abanyazifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baramubwira bati: “Dawidi yihishe iwacu mu bihanamanga by’i Horesha, ku musozi wa Hakila mu majyepfo ya Yeshimoni.

20 None nyagasani, niba ushaka kumufata uze twishingiye kumugushyikiriza.”

21 Sawuli arababwira ati: “Uhoraho abahe umugisha kuko mumfitiye impuhwe.

22 Ngaho nimugende mwongere mugenzure neza, muhatate mumenye aho ari n’uwahamubonye, kuko bambwiye ko ari incakura.

23 Muzarebe neza ubwihisho bwose yihishamo, maze muzagaruke mufite ibimenyetso bigaragara tuzabone gusubiranayo. Niba akiri mu Buyuda nzamuhigira hose ubutamubura.”

24 Nuko basubira iwabo i Zifu babanjirije Sawuli. Ubwo Dawidi n’ingabo ze bari mu butayu bw’i Mawoni, hafi y’Ikiyaga cy’Umunyu mu majyepfo ya Yeshimoni.

25 Sawuli n’ingabo ze bajya guhīga Dawidi, na we abyumvise yigira mu bitare byo mu butayu bw’i Mawoni yigumirayo. Sawuli abimenye amukurikiranayo.

26 Dawidi yihutaga cyane ahunga Sawuli, ariko Sawuli n’ingabo ze barabasatira cyane ku buryo bari ku ibanga rimwe ry’umusozi, Dawidi n’ingabo ze bari ku rindi. Sawuli agiye kubashyikira

27 haza intumwa iramubwira iti: “Tebuka Abafilisiti bateye igihugu.”

28 Nuko Sawuli aba arekeye aho gukurikirana Dawidi, ajya kurwanya Abafilisiti. Ni yo mpamvu aho hantu bahise “Mu bitare by’ubutandukane.”

29 Dawidi ava aho ajya mu bihanamanga bya Enigedi agumayo.

Categories
1 Samweli

1 Samweli 24

Dawidi yanga kwica Sawuli

1 Aho Sawuli aviriye kumenesha Abafilisiti, yumva ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi.

2 Nuko Sawuli atoranya ingabo z’intwari ibihumbi bitatu mu Bisiraheli, maze ajyana na zo guhīga Dawidi n’ingabo ze aho bita mu bitare by’ihene z’agasozi.

3 Aragenda agera ku biraro by’intama byari iruhande rw’inzira, aho hantu hakaba ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume, naho ubwo Dawidi n’ingabo ze bakaba bicaye ku mpera z’ubuvumo.

4 Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Uyu ni wo munsi Uhoraho yakubwiye ko azakugabiza umwanzi wawe, ukamugenza uko ushaka.” Dawidi aromboka, akeba agatambaro ku mwitero wa Sawuli.

5 Ariko Dawidi yumva afite inkomanga ku mutima, kubera ko yakebye agatambaro ku mwitero wa Sawuli.

6 Nuko abwira ingabo ze ati: “Uhoraho arandinde gukora ishyano ngo nice databuja. Ibyo ari byo byose ni umwami Uhoraho yimikishije amavuta!”

7 Ayo magambo ya Dawidi acubya ubukana bw’ingabo ze, ababuza kwiroha kuri Sawuli. Hanyuma Sawuli arahaguruka asohoka mu buvumo, yikomereza urugendo.

8 Dawidi na we asohoka mu buvumo ahamagara Sawuli ati: “Nyagasani databuja!” Sawuli arakebuka, maze Dawidi yikubita hasi yubamye.

9 Abaza Sawuli ati: “Kuki wumva amabwire ngo ndashaka kukugirira nabi?

10 Uyu munsi uribonera neza ko Uhoraho yari yakumpaye kugira ngo nkugenze uko nshaka mu buvumo. Bambwiye ngo nkwice ariko nakubabariye ndavuga nti: ‘Sinakwica databuja, kuko Uhoraho yamwimikishije amavuta!’

11 Mubyeyi, itegereze aka gatambaro mfite mu ntoki, nagakebye ku mwitero wawe. Ubwo nagakebye sinkwice, umenye kandi wemere ko ntashaka kukugirira nabi cyangwa kukwigomekaho. Sinigeze ngucumuraho, ahubwo wowe wirirwa umpīga kugira ngo unyice.

12 Uhoraho abe ari we uducira urubanza kandi azampōrere, icyakora jyewe nta cyo nzagutwara.

13 N’ubundi hari umugani w’aba kera uvuga ngo ‘Ubugome buva mu bagome!’ Ni yo mpamvu nta cyo nzagutwara.

14 Ariko se mwami w’Abisiraheli, urarwanya nde? Urampīga ndi iki? Urampīga ndi nk’imbwa yipfiriye! Urampīga ndi nk’imbaragasa!

15 Uhoraho nabe ari we udukiranura, nabe ari we uducira urubanza, nasanga ndi umwere akunkize.”

16 Dawidi amaze kumubwira ayo magambo, Sawuli aramubaza ati: “Mwana wanjye Dawidi, koko iryo jwi ni iryawe?” Nuko Sawuli araturika ararira.

17 Abwira Dawidi ati: “Undushije ubutungane, kuko ungiriye neza kandi jyewe narakugiriye nabi.

18 Uyu munsi ugaragaje umutima mwiza umfitiye, kuko Uhoraho yari yakungabije ariko ukaba utanyishe.

19 Mbese ubundi umuntu yabona umwanzi we ntamwice, ahubwo akamureka akikomereza urugendo? Uhoraho azakwiture ineza wangiriye uyu munsi!

20 Ubu noneho menye ko uzaba umwami, ukaganza ku ngoma y’Abisiraheli.

21 None ndahira Uhoraho ko nimara gupfa, utazarimbura urubyaro rwanjye kugira ngo usibanganye izina ryanjye mu muryango wacu.”

22 Nuko Dawidi aramurahira, maze Sawuli arataha naho Dawidi n’ingabo ze basubira mu buhungiro.