Categories
Intangiriro

Intangiriro 11

Umunara w’i Babiloni

1 Abantu bose bo ku isi bakoreshaga ururimi rumwe n’imvugo imwe.

2 Abantu bimuka bavaiburasirazuba, babona ikibaya muri Babiloniya bagituramo.

3 Nuko baravugana bati: “Reka tubumbe amatafari tuyatwike.” Bityo aho gukoresha amabuye bakoresha amatafari, naho mu mwanya w’isima bakoresha kaburimbo.

4 Barongera bati: “Reka twiyubakire umujyi kugira ngo tutazatatanira ku isi yose, twiyubakire n’umunara ugera ku ijuru kugira ngo tuzabe ibirangirire.”

5 Uhoraho aramanuka kugira ngo arebe umujyi n’umunara abantu bubakaga.

6 Nuko aribwira ati: “Biriya batangiye gukora babishobojwe n’uko ari umuryango umwe, kandi bavuga ururimi rumwe. Noneho rero icyo bazagambirira cyose bazakigeraho!

7 Reka tumanuke maze dusobanye ururimi rwabo be kuzongera kumvikana!”

8 Nuko Uhoraho abatatanyiriza ku isi yose, ntibaba bagishoboye kubaka uwo mujyi.

9 Uwo mujyi wiswe Babilonikubera ko ari ho Uhoraho yasobanyirije ururimi rw’abantu bose akanabatatanyiriza ku isi yose.

Abakomoka kuri Semu

10 Dore abakomoka kuri Semu:

Semu amaze imyaka ijana avutse yabyaye Arupagishadi. Hari hashize imyaka ibiri umwuzure urangiye.

11 Amaze kubyara Arupagishadi, abaho indi myaka magana atanu, ayibyaramo abandi bahungu n’abakobwa.

12 Arupagishadi amaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse yabyaye Shela.

13 Amaze kubyara Shela, abaho indi myaka magana ane n’itatu, ayibyaramo abandi bahungu n’abakobwa.

14 Shela amaze imyaka mirongo itatu avutse yabyaye Eberi.

15 Amaze kubyara Eberi, abaho indi myaka magana ane n’itatu, ayibyaramo abandi bahungu n’abakobwa.

16 Eberi amaze imyaka mirongo itatu n’ine avutse yabyaye Pelegi.

17 Amaze kubyara Pelegi, abaho indi myaka magana ane n’itatu, ayibyaramo abandi bahungu n’abakobwa.

18 Pelegi amaze imyaka mirongo itatu avutse yabyaye Rewu.

19 Amaze kubyara Rewu, abaho indi myaka magana abiri n’icyenda, ayibyaramo abandi bahungu n’abakobwa.

20 Rewu amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, yabyaye Serugu.

21 Amaze kubyara Serugu, abaho indi myaka magana abiri n’irindwi, ayibyaramo abandi bahungu n’abakobwa.

22 Serugu amaze imyaka mirongo itatu avutse, yabyaye Nahori.

23 Amaze kubyara Nahori, abaho indi myaka magana abiri, ayibyaramo abandi bahungu n’abakobwa.

24 Nahori amaze imyaka makumyabiri n’icyenda avutse, yabyaye Tera.

25 Amaze kubyara Tera, abaho indi myaka ijana na cumi n’icyenda, ayibyaramo abandi bahungu n’abakobwa.

26 Tera amaze imyaka mirongo irindwi avutse yabyaye Aburamu, akurikizaho Nahori na Harani.

Abakomoka kuri Tera

27 Dore abakomoka kuri Tera:

Tera yabyaye Aburamu na Nahori na Harani. Harani na we yabyaye Loti.

28 Harani yapfuye mbere ya se Tera, agwa mu mujyi we kavukire witwa Uri mu Bukalideya.

29 Aburamu yarongoye Sarayi, Nahori arongora Milika uva inda imwe na Yisika, bakaba abakobwa ba Harani.

30 Sarayi yari yarabuze ibyara, nta mwana yagiraga.

31 Tera ahagurukana n’umuhungu we Aburamu n’umwuzukuru we Loti mwene Harani n’umukazana we Sarayi, umugore wa Aburamu, bava mu mujyi wa Uri mu Bukalideya ngo bajye mu gihugu cya Kanāni. Nyamara bageze mu mujyi wa Harani barahatura.

32 Tera yapfuye afite imyaka magana abiri n’itanu, agwa i Harani.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 12

Uhoraho ategeka Aburamu kwimukira muri Kanāni

1 Uhoraho abwira Aburamu ati: “Va mu gihugu cyanyu, usige bene wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.

2 Abagukomokaho nzabagira ubwoko bukomeye,

nawe nzaguha umugisha.

Nzakugira ikirangirire,

uzahesha abandi umugisha.

3 Abazagusabira umugisha nzabaha umugisha,

abazakuvuma nzabavuma.

Amahanga yose azaguherwamo umugisha.”

4-5 Aburamu yimutse i Harani nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, ajyana n’umuhungu wabo Loti. Yajyanye n’umugore we Sarayi na Loti n’abagaragu bose yari ahatse i Harani, hamwe n’ibintu byose bari batunze. Baragenda bagera mu gihugu cya Kanāni. Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse.

6 Aburamu yanyuze muri icyo gihugu agera mu mujyi wa Shekemu, ku giti cy’inganzamarumbu cya More. Icyo gihe Abanyakanāni bari bagituye muri icyo gihugu.

7 Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe.” Aho hantu Aburamu ahubakira urutambiro Uhoraho wamubonekeye.

8 Akomeza urugendo agera ku musozi w’iburasirazuba bw’i Beteli. Nuko ashinga amahema mu ruhande rw’iburasirazuba bw’i Beteli, ahagana iburengerazuba bwa Ayi. Aho na ho ahubakira Uhoraho urutambiro aramwambaza.

9 Hanyuma Aburamu akomeza kugenda yimuka agana mu majyepfo ya Kanāni.

Aburamu mu Misiri

10 Muri Kanāni haza gutera inzara irabiyogoza, maze Aburamu asuhukira mu Misiri.

11 Bagiye kugerayo Aburamu abwira umugore we Sarayi ati: “Dore ufite igikundiro,

12 Abanyamisiri nibakubona bazagira ishyari ko ndi umugabo wawe, banyice maze bakwitungire.

13 None rero ujye uvuga ko uri mushiki wanjye, bityo ntibazanyica kubera wowe, ahubwo bazamfata neza.”

14 Nuko Aburamu ageze mu Misiri, Abanyamisiri babona umugore we ari mwiza cyane.

15 Ibyegera by’umwami wa Misiri bimubonye bijya kumuratira umwami, hanyuma Sarayi ajyanwa ibwami.

16 Aburamu afatwa neza kubera umugore we, agabana inka n’intama n’ihene n’indogobe n’ingamiya, n’abagaragu n’abaja.

17 Ariko Uhoraho ateza umwami wa Misiri n’urugo rwe indwara z’ibyorezo abahora Sarayi, umugore wa Aburamu.

18 Umwami ni ko gutumiza Aburamu aramubaza ati: “Ibyo wankoreye ni ibiki? Kuki utambwiye ko ari umugore wawe?

19 Kuki wambwiye ko ari mushiki wawe bigatuma mugira umugore? Nguyu umugore wawe musubirane umvire aha!”

20 Nuko umwami ategeka abantu be ngo basezerere Aburamu n’umugore we, n’ibyo yari atunze byose.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 13

Aburamu atandukana na Loti

1 Aburamu ava mu Misiri asubira mu majyepfo ya Kanāni, ajyana n’umugore we na Loti, n’ibyo yari atunze byose.

2 Aburamu yari umutunzi cyane, akaba n’umukungu w’ifeza n’izahabu.

3 Nuko agenda yimuka, ava mu majyepfo ya Kanāni asubira aho yigeze gushinga amahema hagati ya Beteli na Ayi,

4 akahubaka n’urutambiro. Aburamu ahageze yambaza Uhoraho.

5 Loti wari waragiye yimukana na Aburamu, na we yari afite amashyo n’imikumbi n’abagaragu.

6 Kubera ko Aburamu na Loti bari batunze cyane, urwuri ntirwari rukibahagije ku buryo bakomeza guturana.

7 Ubwo kandi Abanyakanāni n’Abaperizi na bo bari batuye muri icyo gihugu. Bukeye abashumba ba Aburamu n’aba Loti batonganira urwuri.

8 Nuko Aburamu abwira Loti ati: “Dore turi umuryango umwe, nta mahane akwiye kuba hagati yacu cyangwa hagati y’abashumba bacu.

9 None reka dutandukane. Hitamo aho wishakiye mu gihugu hose, nanjye ndagana ahasigaye.”

10 Loti ni ko guterera amaso abona ikibaya cyose cya Yorodani kugera i Sowari gifite amazi menshi. Cyari kimeze nk’ubusitani bw’Uhoraho cyangwa ikibaya cya Nili mu Misiri. Icyo gihe Uhoraho yari atararimbura imijyi ya Sodoma na Gomora.

11 Nuko Loti ahitamo ikibaya cyose cya Yorodani cyari giherereye iburasirazuba, arimuka atandukana na se wabo.

12 Aburamu aguma mu gihugu cya Kanāni, naho Loti ashinga amahema hafi ya Sodoma, umwe mu mijyi yari muri icyo kibaya.

13 Abanyasodoma bari abagome kandi bagacumura ku Uhoraho bikabije.

Aburamu yimukira i Heburoni

14 Loti amaze kwimuka, Uhoraho abwira Aburamu ati: “Terera amaso uhereye aho uri, maze werekeze mu majyaruguru no mu majyepfo, iburasirazuba n’iburengerazuba.

15 Icyo gihugu cyose ubonye nzakiguha burundu wowe n’urubyaro rwawe.

16 Nzabagwiza babe benshi nk’umukungugu. Nk’uko nta wushobora kubara umukungugu, ni ko nta wuzashobora kubara abazagukomokaho!

17 Haguruka utambagire igihugu impande zose kuko nzakiguha.”

18 Nuko Aburamu yimura amahema ye ajya gutura hafi y’ibiti by’inganzamarumbu bya Mamure, ahagana i Heburoni. Nuko ahubakira Uhoraho urutambiro.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 14

Aburamu atabara Loti

1 Amurafeli umwami wa Babiloniya, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorilawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami wa Goyimu,

2 bishyize hamwe barwanya Bera umwami w’i Sodoma, na Birisha umwami w’i Gomora, na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w’i Seboyimu, n’umwami w’i Bela ari yo Sowari.

3 Byatewe n’uko abo bami batanu bari barishyize hamwe bashinga ibirindiro mu kibaya cya Sidimu, ari ho hacitse Ikiyaga cy’Umunyu.

4 Mu myaka cumi n’ibiri yose bari barayobotse Umwami Kedorilawomeri, ariko mu wa cumi n’itatu baramugomera.

5 Mu mwaka wa cumi n’ine, Kedorilawomeri na ba bami bamushyigikiye, bagabye ibitero batsindira Abarefa mu mujyi wa Ashitaroti ya Karinayimu, batsindira n’Abazuzi i Hamu, batsindira Abemi i Shawe Kiriyatayimu,

6 batsindira Abahori iwabo mu misozi ya Seyiri, barabirukana babageza Eliparani hafi y’ubutayu.

7 Hanyuma bagarukana Enimishipati ari yo Kadeshi, bayogoza igihugu cyose cy’Abamaleki, batsinda n’Abamori bari batuye i Hasasoni-Tamari.

8 Nuko umwami w’i Sodoma n’uw’i Gomora n’uwa Adima, n’uw’i Seboyimu n’uw’i Bela ari yo Sowari, baratabara bashinga ibirindiro mu kibaya cya Sidimu.

9 Abo bami batanu barwanya ba bandi bane ari bo Kedorilawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami wa Goyimu, na Amurafeli umwami wa Babiloniya, na Ariyoki umwami wa Elasari.

10 Ikibaya cya Sidimu cyarimo ibinombe bya kaburimbo byinshi, maze umwami w’i Sodoma n’uw’i Gomora bahunze babigwamo, ababo bacitse ku icumu bahungira ku misozi.

11 Ba bandi bane batsinze banyaga umutungo wose wa Sodoma na Gomora, batwara n’ibyokurya byose bahasanze barigendera.

12 Loti wa muhungu wabo wa Aburamu yari yaratuye i Sodoma, na we bari bamunyaganye n’ibyo atunze byose baramujyana.

13 Umwe mu bacitse ku icumu aza kubwira iyo nkuru Aburamu w’Umuheburayi, wabaga mu mahema hafi y’ibiti by’inganzamarumbu bya Mamure. Mamure uwo w’Umwamori n’abavandimwe be Eshikoli na Aneri, bari banywanyi ba Aburamu.

14 Aburamu yumvise ko umuhungu wabo yajyanywe ho umunyago, akoranya ingabo magana atatu na cumi n’umunani zo mu bantu be, akurikirana abanzi agera i Dani.

15 Aburamu arema imitwe mu ngabo ze maze nijoro ziratera. Zitsinda abanzi zirabirukana zibageza i Hoba iri mu majyaruguru ya Damasi.

16 Aburamu agaruza iminyago yose, agaruza n’umuhungu wabo Loti n’ibyo yari atunze, kimwe n’abagore n’abandi bantu.

Aburamu na Melikisedeki

17 Aburamu atabarutse amaze gutsinda Kedorilawomeri na ba bami bandi, umwami w’i Sodoma yaje kumusanganira mu Gikombe cya Shave, ari cyo Gikombe cy’Umwami.

18 Melikisedeki, umwami w’i Salemuakaba n’umutambyi w’Imana Isumbabyose, azana umugati na divayi,

19 maze asabira Aburamu umugisha ati:

“Imana Isumbabyose, Umuremyi w’ijuru n’isi, niguhe umugisha!

20 Nihasingizwe Imana Isumbabyose,

yaguhaye gutsinda abanzi bawe!”

Nuko Aburamu atura Melikisedeki kimwe cya cumi cy’ibyo yari yagaruje byose.

21 Umwami w’i Sodoma abwira Aburamu ati: “Mpa abantu banjye, naho ibintu ubyijyanire.”

22 Aburamu aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho Imana Isumbabyose, Umuremyi w’ijuru n’isi,

23 nta kintu cyawe na gito nzatwara habe n’akangana urwara, hato utazirata ko ari wowe watumye ntunga.

24 Nta cyo njyana keretse ibyo ingabo zanjye zariye, naho Aneri na Eshikoli na Mamure twatabaranye, nibafate umugabane wabo.”

Categories
Intangiriro

Intangiriro 15

Uhoraho aha Aburamu Isezerano

1 Nyuma y’ibyo, Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu we, ntukagire icyo utinya, ndi ingabo igukingira kandi nzaguha ingororano ikomeye.”

2 Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, kumpa iyo ngororano bizamarira iki kandi ngiye kuzapfa bucike? Eliyezeri w’i Damasi ni we uzasigara mu byanjye,

3 kandi ari umwe mu bagaragu banjye! Ni we uzanzungura kuko nta rubyaro wampaye!”

4 Uhoraho aramusubiza ati: “Ntabwo ari Eliyezeri uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n’umuhungu uzibyarira.”

5 Nuko Uhoraho ajyana Aburamu hanze, aramubwira ati: “Itegereze ziriya nyenyeri ziri ku ijuru, urabona ushobora kuzibara se? Urubyaro rwawe ni ko ruzangana!”

6 Aburamu yizera Uhoraho, bituma Uhoraho amubara nk’intungane.

7 Uhoraho yungamo ati: “Ni jyewe Uhoraho watumye wimuka mu mujyi wa Uri mu Bukalideya, kugira ngo nguhe iki gihugu ho gakondo.”

8 Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, nzemezwa n’iki ko uzakimpa?”

9 Uhoraho aramusubiza ati: “Nzanira inyana imaze imyaka itatu ivutse, n’ihene y’imyaka itatu n’isekurume y’intama na yo y’imyaka itatu, hamwe n’inuma ebyiri.”

10 Aburamu arabizana byose abisaturamo kabiri, ibisate bimwe abitondekanya iburyo ibindi ibumoso biteganye, ariko inuma ntiyazisatura.

11 Bigeze aho inkongoro ziza kurya izo nyama, ariko Aburamu arazirukana.

12 Izuba rigiye kurenga Aburamu afatwa n’ibitotsi byinshi, ariko aza gushigukira hejuru ubwoba buramutaha.

13 Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Dore uko bizagenda: abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu cy’amahanga bakimaremo imyaka magana ane yose, bazafatwa nabi bakore n’imirimo y’agahato.

14 Ariko nzahana igihugu kizabakoresha agahato, hanyuma bazakivamo bafite ubutunzi bwinshi.

15 Naho wowe uzisazira neza, utabaruke amahoro, bagushyingure uko bikwiye.

16 Abazagukomokaho nibamara ibisēkuruza bine muri icyo gihugu, bazagaruka ino. Icyo gihe ibyaha by’Abamori bizaba byararenze ihaniro.”

17 Izuba rimaze kurenga hacura umwijima, nuko haboneka icyotero gicumbeka n’ifumba igurumana binyura hagati ya bya bisate by’amatungo.

18 Icyo gihe Uhoraho aha Aburamu Isezerano agira ati: “Nzaha abazagukomokaho iki gihugu cyose, guhera ku mupaka wa Misiri kugera ku ruzi runini rwa Efurati,

19 ahatuwe n’Abakeni n’Abakenizi n’Abakadimoni,

20 n’Abaheti n’Abaperizi n’Abarefa,

21 n’Abamori n’Abanyakanāni n’Abagirigashi n’Abayebuzi.”

Categories
Intangiriro

Intangiriro 16

Hagari na Ishimayeli

1 Sarayi muka Aburamu, nta mwana yari yaramubyariye. Sarayi yari afite umuja w’Umunyamisirikazi witwaga Hagari.

2 Nuko Sarayi abwira Aburamu ati: “Dore Uhoraho yanyimye ibyara. None genda uryamane n’umuja wanjye, ahari yaducikura.”

Aburamu yemera inama Sarayi amugiriye,

3 maze umugore we Sarayi azana umuja we Hagari w’Umunyamisirikazi, amushyingira umugabo we Aburamu. Ibyo byabaye hashize imyaka icumi Aburamu atuye mu gihugu cya Kanāni.

4 Aburamu aryamana na Hagari amutera inda.

Hagari abonye ko atwite asuzugura nyirabuja.

5 Sarayi abwira Aburamu ati: “Izi ngorane ni wowe uzinteye, ni wowe watumye ngushyingira umuja wanjye! None aho aboneye ko atwite asigaye ansuzugura. Uhoraho ni we wadukiranura!”

6 Aburamu aramusubiza ati: “Umuja ni uwawe, mugenze uko ushaka.” Nuko Sarayi ajujubya Hagari ku buryo yamuhunze.

7 Ariko Umumarayika w’Uhoraho asanga Hagari mu butayu, hafi y’iriba riri ku nzira inyura mu butayu bwa Shuru.

8 Aramubaza ati: “Hagari muja wa Sarayi we, urava he ukajya he?”

Aramusubiza ati: “Ndahunga mabuja Sarayi.”

9 Umumarayika w’Uhoraho aramubwira ati: “Subira kwa nyokobuja, maze wihanganire ibyo akugirira.

10 Abazagukomokaho nzabagira benshi cyane ku buryo batazabarika.

11 Iyo nda utwite izavukamo umuhungu uzamwite Ishimayeli, kuko Uhoraho yumvise uko nyokobuja yakujujubije.

12 Uwo muhungu azamera nk’indogobey’ishyamba, azarwanya abantu bose kandi na bo bazamurwanya. Azatura yitaruyebene se bose.”

13 Nuko Hagari atangarira Uhoraho bavuganye, avuga ati: “Burya uri Imana iboneka!” Ni ko kwibwira ati: “Ese koko nabonye Imana none ndacyariho?”

14 Ni yo mpamvu iryo riba ryitwa “Iriba rya Nyirubuzima undeba.” Riri hagati ya Kadeshi na Beredi.

15 Hagari abyarira Aburamu umuhungu, Aburamu amwita Ishimayeli.

16 Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka mirongo inani n’itandatu avutse.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 17

Ikimenyetso cy’Isezerano

1 Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uhoraho aramubonekera aramubwira ati: “Ni jye Mana Nyirububasha, ujye unyoboka kandi ube indakemwa.

2 Nzagirana nawe Isezerano kandi nzagwiza cyane urubyaro rwawe.”

3 Aburamu yikubita hasi yubamye maze Imana iramubwira iti:

4 “Dore Isezerano ngiranye nawe: uzakomokwaho n’amahanga menshi.

5 Ntabwo uzongera kwitwa Aburamu, ahubwo uzitwa Aburahamukuko nzaguha gukomokwaho n’amahanga menshi.

6 Nzaguha kororoka cyane ube sekuruza w’amahanga, ndetse n’abami bazagukomokaho.

7 Nzakomeza Isezerano nagiranye nawe n’urubyaro ruzagukomokaho, iryo Sezerano rizahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Nzaba Imana yawe n’iy’abazagukomokaho.

8 Wowe n’abazagukomokaho nzabaha iki gihugu cyose cya Kanāni wimukiyemo. Kizaba gakondo yabo burundu kandi nzaba Imana yabo.”

9 Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti: “Wowe n’abazagukomokaho mugomba gukomeza Isezerano ryanjye uko ibihe bihaye ibindi.

10 Dore icyo mugomba kwitaho wowe n’abantu bawe n’abazagukomokaho: umuntu wese w’igitsinagabo agomba gukebwa.

11 Uko gukebwa kuzaba ikimenyetso cy’Isezerano nagiranye namwe.

12 Umwana wese w’umuhungu wo muri mwe azajya akebwa amaze iminsi umunani avutse, ari uvukiye mu rugo rwanyu cyangwa umunyamahanga mwaguze.

13 Abavukiye mu rugo rwanyu ndetse n’abo mwaguze, bose bagomba gukebwa. Icyo kimenyetso kiri ku mubiri, kizagaragaza ko Isezerano nagiranye namwe ari iry’iteka ryose.

14 Umuntu wese w’igitsinagabo utazakebwa, azacibwa mu bwoko bwanjye kuko azaba yarishe Isezerano nagiranye namwe.”

15 Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti: “Umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, kuko izina rye ribaye Sara.

16 Nzamuha umugisha akubyarire umwana w’umuhungu. Ni koko nzamuha umugisha akomokweho n’amahanga ndetse n’abami.”

17 Aburahamu acyubamye hasi asetswa no kwibaza ati: “Mbese nabyara maze imyaka ijana? Ese Sara we umaze imyaka mirongo cyenda yabyara?”

18 Nuko abaza Imana ati: “Kuki utareka Ishimayeli ngo ancikure?”

19 Imana iramusubiza iti: “Oya da! Ahubwo umugore wawe Sara azabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Izaki. We n’abazamukomokaho ni bo tuzagirana Isezerano ry’iteka ryose.

20 Naho ku byerekeye Ishimayeli humura nzamuha umugisha, muhe kugwira no kororoka cyane, azabyara abatware cumi na babiri, kandi nzamugira ubwoko bukomeye.

21 Ariko undi mwaka iki gihe, Sara azakubyarira umuhungu Izaki, uwo ni we tuzagirana Isezerano.”

22 Imana imaze kuvugana na Aburahamu, imusiga aho irigendera.

23 Nuko uwo munsi Aburahamu agenza nk’uko Imana yamutegetse: akeba umuhungu we Ishimayeli n’ab’igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n’abo yaguze.

24 Aburahamu na we yakebwe amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse,

25 naho Ishimayeli we yakebwe amaze imyaka cumi n’itatu avutse.

26 Uwo munsi Aburahamu n’umuhungu we Ishimayeli barakebwa,

27 n’abagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n’abo yaguze mu banyamahanga bakeberwa hamwe na we.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 18

Aburahamu na Sara bakira abashyitsi

1 Uhoraho abonekera Aburahamu hafi y’ibiti by’inganzamarumbu bya Mamure. Aburahamu yari yicaye ku muryango w’ihema rye kubera izuba ryinshi.

2 Akebutse abona abagabo batatubahagaze hafi aho, arahaguruka yiruka ajya kubasanganira, abikubita imbere

3 aravuga ati: “Nyakubahwa, ndi umugaragu wawe, ndagusabye ngo we gutambuka utageze iwanjye.

4 Nibazane amazi mwoge ibirenge, muruhukire munsi y’iki giti,

5 nanjye ngiye kubazanira amazimano mufungure mubone gukomeza urugendo, ntimwanyura iwanjye ngo mugendere aho!”

Baramubwira bati: “Turabyemeye.”

6 Aburahamu yihutira mu ihema rye, asanga Sara aramubwira ati: “Gira vuba ufate ifu nyinshi kandi nziza, ubakorere imigati.”

7 Hanyuma Aburahamu yirukira mu nka, atoranyamo ikimasa cyiza cy’umushishe agiha umugaragu we, na we yihutira kukibaga.

8 Inyama zimaze gushya Aburahamu azizanira abashyitsi, hamwe n’amata y’ikivuguto n’ay’inshyushyu, maze we ahagarara hafi yabo munsi y’igiti igihe bafungura.

9 Nuko baramubaza bati: “Umugore wawe Sara ari he?”

Arasubiza ati: “Ari mu ihema.”

10 Umwe muri bo aravuga ati: “Undi mwaka iki gihe nzagaruka iwawe, kandi umugore wawe Sara azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.” Ubwo Sara yarumvaga kuko yari inyuma ya Aburahamu mu muryango w’ihema.

11 Aburahamu na Sara bari bashaje bageze mu zabukuru, kandi Sara yari yaracuze.

12 Nuko asekera mu mutima yibwira ati: “Ko maze gukecura n’umutware wanjye akaba ashaje cyane, uwo munezero nawukura he?”

13 Uhoraho abaza Aburahamu ati: “Sara ashekejwe n’iki? Kuki atemera ko azabyara ashaje?

14 Mbese hari ikintu cyananira? Undi mwaka iki gihe nzagaruka iwawe, kandi Sara azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.”

15 Sara agira ubwoba maze arahakana ati: “Sinigeze nseka!”

Uhoraho ati: “Nyamara wasetse!”

Aburahamu asabira Abanyasodoma

16 Nuko ba bagabo barahaguruka bakomeza urugendo berekeza i Sodoma, Aburahamu arabaherekeza.

17 Uhoraho aribwira ati: “Sinahisha Aburahamu icyo ngiye gukora.

18 Dore Aburahamu azakomokwaho n’ubwoko bukomeye, kandi amahanga yose yo ku isi ni we azaherwamo umugisha.

19 Namutoranyirije kugira ngo azategeke abahungu be n’abazamukomokaho kunyumvira, no kuba intungane no gukurikiza ubutabera. Nibabigenza batyo nzamusohoreza ibyo namusezeraniye.”

20 Maze Uhoraho abwira Aburahamu ati: “Abatuye i Sodoma n’i Gomora baregwa ubutitsa ko ibyaha byabo byarenze ihaniro!

21 None ngiyeyo ndebe niba ibyo baregwa ari byo, cyangwa ko bidafite ishingiro.”

22 Babiri muri abo bagabo bakomeza kugenda berekeje i Sodoma, naho Uhoraho asigarana na Aburahamu.

23 Aburahamu aramubaza ati: “Mbese warimburana intungane n’abagome?

24 Habaye hari intungane mirongo itanu mu mujyi wa Sodoma, mbese wawurimbura? Mbese ntiwawugirira imbabazi kubera izo ntungane mirongo itanu?

25 Ntibikabeho ngo wicane intungane n’abagome! Ntibikabeho ngo ucire intungane urw’abagome! Uri umucamanza w’isi yose ntiwarenganya.”

26 Uhoraho aramusubiza ati: “Ninsanga mu mujyi wa Sodoma hari intungane mirongo itanu, nzawugirira imbabazi kubera izo ntungane mirongo itanu.”

27 Aburahamu arongera ati: “Nyagasani mpangaye kuvugana nawe nubwo ndi umukungugu n’ivu.

28 Mbese ku ntungane mirongo itanu nihaburamo eshanu, uzarimbura umujyi wose kubera abantu batanu babuze?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Nimpasanga intungane mirongo ine n’eshanu, sinzawurimbura.”

29 Aburahamu arongera ati: “None se nihabonekamo mirongo ine?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera intungane mirongo ine.”

30 Aburahamu arongera ati: “Nyagasani ntundakarire nongere nkubaze. Bizagenda bite nihaboneka mirongo itatu?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura nimpasanga intungane mirongo itatu.”

31 Aburahamu arakomeza ati: “Nyagasani nongeye guhangara kukubaza: none se habonetse makumyabiri?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera intungane makumyabiri.”

32 Aburahamu arongera ati: “Nyagasani ntundakarire ureke mvuge rimwe gusa. Bizagenda bite nihaboneka icumi gusa?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera intungane icumi.”

33 Uhoraho amaze kuvugana na we akomeza urugendo, Aburahamu we arataha.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 19

Ibyaha by’Abanyasodoma

1 Ba bamarayika babiribagera i Sodoma nimugoroba, ubwo Loti yari yicaye aho binjirira mu mujyi. Loti ababonye arahaguruka ajya kubasanganira, yikubita hasi imbere yabo yubamye.

2 Arababwira ati: “Ba nyakubahwa, nimuze iwanjye mbacumbikire. Mushobora koga ibirenge mukaruhuka, maze ejo mu gitondo mugakomeza urugendo.”

Baramuhakanira bati: “Oya, turirarira hanze.”

3 Ariko Loti akomeje kubinginga barabyemera bajyana iwe mu nzu. Abatekeshereza ibyokurya, abokeshereza n’imigati idasembuye barafungura.

4 Batararyama, abagabo bo mu mujyi, abasore n’abasaza, mbese abagabo bose b’i Sodoma, baraza bagota inzu.

5 Nuko bahamagara Loti baramubaza bati: “Abagabo baje iwawe iri joro bari hehe? Basohore tubasambanye.”

6 Loti asohoka abagana afungira urugi inyuma,

7 arababwira ati: “Bagenzi banjye, ntimukore iryo shyano!

8 Ahubwo mureke mbazanire abakobwa banjye babiri b’amasugi, mubagenze uko mushaka. Ariko abo bagabo mubihorere kuko ari abashyitsi banjye.”

9 Baramusubiza bati: “Have tubise wa munyamahanga we! Ni wowe utubwiriza ibyo tugomba gukora iwacu? Basohore tutarakugirira nabi kurusha uko twayibagirira!” Nuko bahutaza Loti, begera urugi ngo barumene.

10 Ariko ba bagabo babiri basingira Loti bamusubiza mu nzu barakinga.

11 Nuko bateza ubuhumyi ba bantu bose bari bagose inzu, ari abasore ari n’abasaza, ntibashobora kubona umuryango.

Loti ava muri Sodoma

12 Ba bagabo babiri babaza Loti bati: “Mbese hari abandi bantu ufite ino, abahungu cyangwa abakobwa, cyangwa abakwe cyangwa se abandi mufitanye isano? Niba bahari, ubakure muri uyu mujyi

13 kuko tugiye kuwurimbura. Abanyasodoma baregwa ubutitsa, none Uhoraho yatwohereje kurimbura uyu mujyi.”

14 Loti ni ko gusohoka abwira abari bagiye kurongora abakobwa be ati: “Nimuhaguruke muhunge kuko Uhoraho agiye kurimbura uyu mujyi.” Ariko bo babigira ibikino.

15 Umuseke ukebye, ba bamarayika batota Loti bati: “Nimuhaguruke bwangu, wowe n’umugore wawe n’abakobwa bawe babiri muri kumwe. Nimuhunge mutarimburanwa n’uyu mujyi!”

16 Loti azaririye, baramukurura we n’umugore we n’abakobwa be babiri babajyana hanze y’umujyi, kuko Uhoraho yari yagiriye Loti impuhwe.

17 Bamaze kubakura mu mujyi, umwe mu bamarayika ategeka Loti ati: “Hunga udapfa! Nturebe inyuma kandi ntugire aho uhagarara mu kibaya cyose. Hungira mu misozi utarimbuka.”

18 Ariko Loti aramubwira ati: “Ko bidashoboka se nyakubahwa!

19 Dore jyewe umugaragu wawe, wanyitayeho ungirira neza cyane kandi unkiza kurimbuka. Ariko ndatinya ko ntabasha kugera ku misozi icyago kitarantsinda mu nzira.

20 Dore uriya mujyi mutoya uri hafi ku buryo nabasha kuwuhungiramo, uwihorere kuko ari muto cyane maze mpungireyo ndokoke.”

21 Aramusubiza ati: “Nongeye kukwemerera ibyo unsabye, uriya mujyi ndawihorera.

22 Ngaho ihute uhungireyo kuko nta cyo nshobora gukora utaragerayo.”

Uwo mujyi wahimbwe Sowari kubera ko Loti yavuze ko ari mutoya.

Sodoma na Gomora birimbuka

23 Loti yagezeyo izuba rirashe.

24 Nuko Uhoraho agusha kuri Sodoma na Gomora amazuku n’umuriro bivuye mu ijuru,

25 atsemba iyo mijyi n’abayituyemo bose n’ikibaya cyose, n’ibimera byaho byose.

26 Umugore wa Loti arebye inyuma, ahinduka inkingi y’umunyu.

27 Muri icyo gitondoAburahamu yasubiye aho yavuganiraga n’Uhoraho,

28 yerekeza amaso i Sodoma n’i Gomora no ku kibaya hose, abona hacucumuka umwotsi mwinshi cyane.

29 Igihe Imana yarimburaga imijyi Loti yari atuyemo, yatumye arokoka ibigiriye Aburahamu.

Loti n’abakobwa be

30 Loti yatinye kuguma i Sowari, azamukana n’abakobwa be babiri bajya mu misozi bibera mu buvumo.

31 Umukobwa we w’impfura abwira murumuna we ati: “Dore data atangiye gusaza kandi mu gihugu cyose nta mugabo uhari ngo turyamane.

32 Reka tumuhe divayi asinde, maze turyamane tumucikūre.”

33 Nuko iryo joro batereka se divayi arasinda. Umukuru aryamana na we, ariko se ntiyamenya uko byagenze kubera gusinda.

34 Bukeye umukuru abwira murumuna we ati: “Naraye ndyamanye na data, none iri joro twongere tumuhe divayi maze nawe uryamane na we, bityo tumucikūre.”

35 Iryo joro barongera batereka se divayi arasinda, umuto na we bararyamana, na bwo se ntiyamenya uko byagenze kubera gusinda.

36 Uko ni ko Loti yateye abakobwa be bombi inda.

37 Umukuru abyara umuhungu amwita Mowabu. Ni we sekuruza w’Abamowabu bakiriho kugeza n’ubu.

38 Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami. Ni we sekuruza w’Abamoni na bo bakiriho kugeza n’ubu.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 20

Aburahamu na Abimeleki

1 Aburahamu yimuka i Heburoni ajya mu majyepfo ya Kanāni, atura hagati ya Kadeshi na Shuru, hanyuma ajya kuba i Gerari.

2 Aburahamu yavuze ko umugore we Sara ari mushiki we, maze Abimeleki umwami w’i Gerari atumiza Sara.

3 Nijoro Imana ibonekera Abimeleki mu nzozi, iramubwira iti: “Urapfa kuko umugore watwaye afite umugabo!”

4 Abimeleki yari ataramwegera, ni ko kuvuga ati: “Nyagasani, urampora iki ko ndi umwere?

5 Ibyo nakoze nabikoranye umutima utaryarya, kuko uwo mugabo yambwiye ko ari mushiki we, n’uwo mugore arabyemeza.”

6 Muri izo nzozi Imana iramusubiza iti: “Ni koko ndabizi, ibyo wakoze wabigiranye umutima utaryarya, ni cyo cyatumye nanjye nkubuza kumwegera ngo utancumuraho.

7 Noneho rero, subiza uwo mugabo umugore we kuko ari umuhanuzi, azagusabira ubeho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko uzapfana n’abawe bose.”

8 Mu gitondo Abimeleki ahamagara ibyegera bye byose, abitekerereza ibyo Imana yamubwiriye mu nzozi byose, bituma ibyo byegera bigira ubwoba cyane.

9 Abimeleki atumiza Aburahamu aramubaza ati: “Kuki waduhemukiye? Nagutwaye iki cyatumye jye n’igihugu cyanjye uduteza icyago gikomeye gitya? Wankoreye ibidakorwa!

10 Washakaga kugera ku ki?”

11 Aburahamu aramusubiza ati: “Nibwiraga ko abantu b’ino batubaha Imana, maze ntinya ko banziza umugore wanjye.

12 Erega ni na mushiki wanjye koko, nubwo namurongoye! Dusangiye data ariko ntidusangiye mama.

13 Ubwo Imana yantegekaga kuva iwacu numvikanye na Sara nti: ‘Niba unkunda ujye uvuga ko ndi musaza wawe aho tuzajya tujya hose.’ ”

14 Abimeleki ategeka ko bazana imikumbi n’amashyo, n’abagaragu n’abaja abiha Aburahamu, amusubiza n’umugore we Sara.

15 Abwira Aburahamu ati: “Dore igihugu cyanjye ngiki, uzature aho uzashaka hose.”

16 Abwira na Sara ati: “Dore mpaye musaza wawe ibikoroto igihumbi by’ifeza, maze bibere abo muri kumwe ikimenyetso cy’uko uri umwere. Bityo nta wuzagushyiraho umugayo.”

17-18 Uhoraho yari yarateje ubugumba abagore bose bo mu rugo rwa Abimeleki, abahora Sara umugore wa Aburahamu. Nuko Aburahamu asaba Imana ikiza Abimeleki, kandi umugore we n’abaja be ibakiza ubugumba.