Categories
Zakariya

Zakariya 13

Imana izatsemba ibigirwamana n’abahanurabinyoma

1 “Icyo gihe abakomoka kuri Dawidi n’abandi batuye i Yeruzalemu, bazafukurirwa isōko yo kubozaho ibyaha n’ubwandure.”

2 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri icyo gihe nzatsemba ibigirwamana mu gihugu, ku buryo ntawe uzongera kubyibuka ukundi. Nzamenesha kandi mu gihugu abahanurabinyoma, ntsembe n’ishyaka bagirira ibigirwamana.

3 Nihagira uwongera kwiha guhanura, se na nyina ubwabo bazamubwira bati: ‘Ugomba gupfa kuko uvuga ibinyoma, ubeshya ngo watumwe n’Uhoraho.’ Se na nyina bazamutsinda aho agihanura.

4 Icyo gihe abahanuzi bose bazagira isoni zo kuvuga ibyo beretswe mu ibonekerwa. Bityo ntibazongera kwambara ibishura by’abahanuzi, kugira ngo babone uko babeshya rubanda.

5 Buri wese azavuga ati: ‘Jye sindi umuhanuzi ahubwo ndi umuhinzi, mfite isambukuva mu buto bwanjye.’

6 Nihagira abamubaza bati: ‘Niba utari umuhanuzi izo ndasagozo mu gituza wazitewe n’iki?’ Azabasubiza ati: ‘Nakomerekeye ku ncuti zanjye.’ ”

Iyicwa ry’umushumba

7 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:

“Wa nkota we, rwanya umushumba ari we mugenzi wanjye!

Ica umushumbaintama zitatane,

kandi n’izikiri nto nzazirwanya.”

8 Uhoraho yungamo ati: “Bibiri bya gatatu by’abatuye igihugubazapfa bashirire ku icumu, kimwe cya gatatu cyonyine ni cyo kizarokoka.

9 Abo bagize kimwe cya gatatu nzabagerageza, mbatunganye nk’uko ifeza n’izahabu bitunganyirizwa mu muriro w’uruganda. Bazanyambaza nanjye mbahe icyo basaba. Nzababwira nti: ‘Muri ubwoko bwanjye.’ Na bo bazavuga bati: ‘Uhoraho ni we Mana yacu.’ ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *