Imana ihana abagome
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Wirimbura”. Ni igisigo cya Dawidi.
2 Mwa bacamanza mwe, aho mwagaragaje ubutabera muricecekera!
Mbese uko ni ko mukwiye gucira abantu imanza?
3 Ashwi da! Ibiri amambu mugambirira guca urwa kibera,
mugakandamiza abatuye igihugu.
4 Abagome bigomeka bakimara kuvuka,
batangira kubeshya no guteshuka bakiva mu nda.
5 Bicana nk’ubumara bw’inzoka kubera urugomo,
bica amatwi ngo batumva bakamera nk’incira,
6 incira yanga kumva ijwi ry’umugombozi,
nubwo yaba ari umugombozi kabuhariwe.
7 Mana, bakuremo urugomo,
Uhoraho, rubakuremo bamere nk’intare itakigira imikaka.
8 Nibakendere nk’amazi atemba agashiraho,
imyambi batamitse kurasa na yo nihembe.
9 Nibashonge bamere nka manyenya igenda ishonga igashiraho,
be kubaho bamere nk’inda yavuyemo.
10 Abagome Imana izabagwa gitumo,
izabatema nk’utema ibihuru by’amahwa bitoshye,
ibatumure nk’uko umuyaga utumura amahwa yumye.
11 Intungane zizishima zibonye abagome bahōwe,
zizagenda zikandagira mu maraso yabo.
12 Nuko abantu bazavuga bati:
“Erega kuba intungane bifite akamaro!
Koko hariho Imana icira abari ku isi imanza zitabera.”