Gutakambira Imana
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe yahungiraga Sawuli mu buvumo.
2 Mana ndengera,
ni wowe mpungiyeho ndengera.
Nguhungiyeho umbundikire mu mababa yawe,
umbundikire kugeza ubwo akaga kazaba gashize.
3 Ndatakambira Imana Isumbabyose,
ni yo Mana inyitaho.
4 Imana iri mu ijuru, izankiza abantoteza ibajujubye.
Kuruhuka.
Izangaragariza urukundo n’umurava ingirira.
5 Ndi hagati y’abantu bampiga,
meze nk’ugoswe n’inyamaswa z’inkazi,
imikaka yazo ityaye nk’amacumu n’imyambi,
amagambo bavuga akomeretsa nk’inkota ityaye.
6 Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru,
ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose!
7 Abanzi banjye banteze umutego ndiheba,
bancukuriye urwobo ariko baba ari bo barugwamo.
Kuruhuka.
8 Mana ndabyiyemeje, koko ndabyiyemeje,
ngiye kukuririmba ngucurangire.
9 Reka mbyuke negure inanga nyamuduri n’inanga y’indoha,
reka ngucurangire umuseke utarakeba.
10 Nyagasani, nzagusingiza mu ruhame rw’amahanga,
nkuririmbe mu ruhame rw’amoko yose ayatuye.
11 Koko ineza ugira isesuye ijuru,
umurava wawe ugera ku bicu.
12 Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru,
ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose!