Categories
Zaburi

Zaburi 56

Isengesho ry’umuntu utotezwa

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Inuma yo mu biti by’inganzamarumbo bya kure.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe Abafilisiti bamufatiye i Gati.

2 Mana yanjye ndengera dore abantu barantoteza,

barandwanya ubutitsa kandi bakankandamiza.

3 Abangenza barantoteza ubutitsa,

barandwanya ari benshi bansuzuguye.

4 Igihe cyose ngize ubwoba,

ni wowe niringira.

5 Ndasingiza Imana kubera ibyo yavuze,

nizera Imana sinzagira icyo ntinya.

Umuntu buntu yabasha kuntwara iki?

6 Ibyo mvuga bahora babigoreka,

bajya inama zo kungirira nabi.

7 Barihisha bakangenza,

aho nshinze ikirenge baba bandiho,

barampiga kugira ngo banyice.

8 Mana, abo bagome ntibakuve mu nzara,

abo banyamahanga barakarire ubatsembe.

9 Ubwawe uzi igihe namaze ndi impunzi,

amarira narize na yo uzi uko angana,

byose byanditswe mu gitabo cyawe.

10 Igihe nzatabaza Imana,

abanzi banjye bazahindukira bahunge,

koko nzi neza ko iri mu ruhande rwanjye.

11 Ndasingiza Imana kubera ibyo yavuze,

koko Uhoraho ndamusingiza kubera ibyo yavuze.

12 Nizera Imana sinzagira icyo ntinya,

umuntu yabasha kuntwara iki?

13 Mana, nzaguhigura imihigo nahize,

nguture ibitambo byo kugushimira.

14 Koko Mana, ni wowe wankijije urupfu,

ntiwatumye mpungabana,

bityo nzayoborwa nawe murikirwe n’umucyo w’izuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *