Categories
Zaburi

Zaburi 55

Isengesho ry’umuntu wagambaniwe

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.

2 Mana, tega amatwi wumve ugusenga kwanjye,

ntiwirengagize ukwinginga kwanjye,

3 unyiteho maze unsubize.

Ndashobewe nabuze icyo mfata n’icyo ndeka,

4 ndashobewe kubera amagambo abanzi bamvuga n’agahato abagome banshyiraho,

koko banteza amakuba, bakandakarira bakantuka.

5 Ishavu rinshenguye umutima,

ubwoba bwo gutinya gupfa bungezeho.

6 Gutinya no guhinda umushyitsi biramfashe,

ndakangaranye ndetse ndatitira.

7 Ni ko kwibwira nti:

“Iyaba nabashaga kuguruka nk’inuma!

Mba ngurutse nkareba aho nibera,

8 dore nahungira kure cyane,

nkajya kwiturira mu butayu.

Kuruhuka.

9 Nakwihutira kubona ubwugamo,

nkikingamo inkubi y’umuyaga n’imvura y’umugaru.”

10 Nyagasani, tera abanzi banjye kutumvikana, basubiranemo.

Koko mbona urugomo n’imirwano byiganje mu mujyi,

11 mu mujyi hose birahakorerwa amanywa n’ijoro,

ubugome n’ubugizi bwa nabi biwuzuyemo.

12 Ibibi byose bikorerwa muri wo rwagati,

uburiganya n’akarengane biwuhoramo.

13 Iyo ntukwa n’umwanzi wanjye nari kubyihanganira,

iyo nishimwa hejuru n’unyanga nari kumwihisha,

14 ariko noneho ni wowe mugenzi wanjye,

ni wowe ncuti yanjye dusanganywe unkorera ibyo.

15 Twajyaga tuganira tugashyikirana,

twajyanaga n’imbaga y’abantu mu Ngoro y’Imana.

16 Abanzi banjye urupfu nirubatungure,

nirubatungure bajye ikuzimu rubakubiranye,

koko babaye isenga y’ibibi bikorerwa iwabo.

17 Jyeweho ntakira Imana,

Uhoraho arankiza.

18 Mu gitondo no ku manywa na nimugoroba, ndamuganyira,

nsuhuza umutima na we akanyumva.

19 Yantabaruye ku rugamba amahoro,

yarantabaruye nubwo abandwanyaga bari benshi.

20 Imana ihora iganje nintabare,

abo batisubiraho ntibayitinye nibateze ibyago.

Kuruhuka.

21 Uwari mugenzi wanjye arwanya incuti ze,

yica amasezerano yagiranye na zo.

22 Amagambo avuga aryohera amatwi,

nyamara mu mutima we aba ajiginywa.

Ibyo avuga bimeze nk’umuti woroshya uburibwe,

ariko bikomeretsa nk’inkota ityaye.

23 Ibiguhagarika umutima byose ubyegurire Uhoraho,

Uhoraho azakuramira,

ntazigera areka intungane ngo zihungabane.

24 Mana, abicanyi n’abanyabinyoma ureke bakenyuke,

ubareke bamanuke bajye ikuzimu.

Ariko jyewe ni wowe nizeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *